Category: Uncategorized

  • U Rwanda na Sénégal byasinye amasezerano azoroshya ubwikorezi bwo mu kirere – #rwanda #RwOT

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X ya Minisiteri y'Ibikorwaremezo bugaragaza ko amasezerano yasinywe arimo ingingo yo gufungurirana ikirere, gushimangira kurushaho ubuhahirane mu by'ubukungu no kongera amahirwe y'ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Sénégal.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, wayashyizeho umukono ku ruhande rw'u Rwanda yavuze ko aya masezerano kuri serivisi z'ubwikorezi bwo mu kirere ari 'intambwe nshya ikomeye ishimangira umubano mwiza usanzweho kandi iteza imbere ubufatanye hagati y'u Rwanda na Sénégal.'

    U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n'ingendo zagiye zikorwa hagati y'abakuru b'ibihugu ndetse n'abandi bayobozi muri Guverinoma. Uruheruka ni urwo Perezida Kagame yagiriyeyo ku wa 31 Kanama 2025 ubwo yari yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (AFS).

    Ibi bihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay'ubufatanye mu by'umuco yasinywe mu 1975, ay'ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay'ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w'ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n'amasezerano y'ubufatanye ari hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.

    Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n'amasomo n'abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Gasore na mugenzi we wa Senegal, Yankhoba Dième ni bo bashyize umukono kuri aya masezerano

    Bizoroshya ingendo ziva cyangwa zerekeza muri kimwe muri ibi bihugu

    Ni amasezerano azateza imbere ubucuruzi hagati y’impande zombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-senegal-byasinye-amasezerano-azoroshya-ubwikorezi-bwo-mu-kirere

  • Inkuru itari nziza ku Mavubi #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make ikipe y’Igihugu Amavubi igacakirana na Zimbabwe mu mukino w’umunsi wa 8 mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, iraza kuba idafite rutahizamu wa yo Nshuti Innocent ni mu gihe na Niyomugabo Claude ashidikanywaho.

    Uyu mukino ugomba kuba saa 15h00′ z’i Kigali z’uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025 kuri Orlando Stadium.

    Ntabwo Amavubi ari bube afite rutahizamu Nshuti Innocent uzanzwe ari we rutahizamu wa mbere kubera ko yujuje amakarita 2 y’umuhondo.

    Ni amakarita yabonye ku mukino wa Afurika y’Epfo i Huye ndetse n’uwa Nigeria ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Undi mukinnyi ushobora kudakina ni Niyomugabo Claude wagize ikibazo cy’izuru mu myitozo y’ejo hashize ku wa Mbere.

    Hari harimo kurebwa niba haboneka ‘mask’ yakina yambaye nubwo bigoye.

    Mu gihe itaboneka, abaganga b’ikipe y’igihugu barimo kureba uburyo yakina ntayo yambaye mu gihe bitakunda, akomeje kubabara cyane, ubwo ntabwo yakina uyu mukino.

    Muri iri tsinda C, Afurika y’Epfo ni yo iyoboye n’amanota 16, Benin 11, Nigeria 10, Amavubi 8, Lesotho 6 na Zimbabwe 4.

    Niyomugabo Claude aracyashidikanywaho

    Nshuti Innocent ntabwo akina na Zimbabwe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11808

  • Gogo yashyinguwe mu cyubahiro – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi washenguye imitima ya benshi, yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025 ndetse abahanzi bo muri Uganda bashyikiriza umuryango we inkunga izakomeza kubashyigikira muri ibi bihe bitoroshye.

    Ahagana saa Munani n'igice nibwo imodoka yari itwaye umurambo we yawugejeje mu rugo iwabo, uhagera uherekejwe n'abantu benshi barimo abakunzi be bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n'abandi benshi baturutse muri Uganda.

    Perezida wa Chorale Umucyo yo muri Angilikani, ari nayo Gogo yaririmbagamo, yavuze ko bababajwe cyane n'urupfu rw'uyu muhanzi kuko ari bwo yari agejeje igihe cyiza cyo gukorera Imana.

    Umwe mu bo mu muryango wa Gogo, Mukashyaka Denise, yavuze ko bababajwe n'urupfu rw'uyu muhanzi ariko ko icyo bishimira ari uko ''apfuye yishimye ari gukora umurimo w'Imana.''

    Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem wari umwe mu bajyanama ba Gogo we yavuze uburyo bavanye n'uyu muhanzi mu Rwanda bakajyana muri Uganda, anavuga uburyo yarwaye n'uko bamujyanye kwa muganga kugeza ashizemo umwuka.

    Ati 'Ndashima Imana ko amaso ya Gogo yabashije kubona imirimo y'Imana ku buzima bwe, ajya gupfa yampaye ubutumwa bw'uko abantu bakwiriye kwihana, ni nayo ndirimbo ya nyuma ye duheruka gusohora, abantu nibihane bave mu byaha.''

    Bishop Nyirimpeta Anastace wari watumiye Gogo kujya kuririmba muri Uganda, yasezeranyije umuryango we ko azakomeza kuwuba hafi kuko umwana wabo yamugiriyeho umugisha. Yavuze ko mu giterane yari yatumiyemo uyu muhanzi ari cyo cya mbere yabonyemo abantu benshi.

    Se wabo wa Gogo wanavuze mu izina ry'umuryango, Musoni Bernard, yashimiye abantu baje kubatabara, avuga ko umuryango wabo ubuze umuntu w'ingenzi wajyaga ubafasha mu kubasengera.

    Umuryango wa Gogo washyikirijwe amafaranga yakusanyijwe n'abahanzi bo muri Uganda, aba bahanzi bari bahagarariwe na Bruno K wavuze uyu muhanzi bamwishimiraga cyane.

    Musabyimana Gloriose wamamaye nka Gogo yavuze mu 1989.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gogo-yashyinguwe-mu-cyubahiro

  • REG yateguje ibura ry'amashanyarazi muri Kigali no mu Burengerazuba – #rwanda #RwOT

    Ku ruhande rw'Intara y'Iburengerazuba, Ibura ry'umuriro riteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, ubwo hazaba hari gusanwa imiyoboro ya Kilinda Mission na Birambo umuriro ukaba uzabura nibura amasaha abiri guhera Saa Sita z'amanywa kugera Saa Munani.

    Biteganyijwe ko umuriro uzabura mu mirenge ya Gashari, Rugabano, Murambi, Murundi, Ruganda n'ibice bya Rubengera mu Karere ka Karongi; Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro n'Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero.

    Mu Mujyi wa Kigali iryo bura ry'umuriro riteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025 nibura amasaha ane ni ukuvuga kuva saa Tanu za mu Gitondo kugera Saa Cyenda z'umugoroba.

    Biteganyijwe ko hazaba hari gusanwa umuyoboro w'amashanyarazi wa Rutunga, umuriro ukazabura mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Gasabo nka Gikomero, Rutunga, Rusororo n'ibice by'Umurenge wa Ndera.

    Abantu bose basabwe kwitondera insinga z'amashanyarazi ngo kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y'amasaha yateganyijwe.

    REG kandi yiseguye ku ibura ry'amashanyarazi rizabaho mu gihe iyo mirimo izaba iri gukorwa.

    Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), Eng. Armand Zingiro, yabwiye IGIHE ko ko hari gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo bikomeje kugaragara by'ibura ry'umuriro rya hato na hato mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Ku bantu bafite ibikoresho cyangwa ibicuruzwa bitihanganira ibura ry'amashanyarazi na rito, REG ibagira inama yo kugira inyunganizi (backup generator) ishobora gufasha mu gihe cyose habaye ibura ry'amashanyarazi ya REG.

    REG yateguje ibura ry'amashanyarazi muri Kigali no mu Burengerazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reg-yateguje-ibura-ry-amashanyarazi-muri-kigali-no-mu-burengerazuba

  • Gogo yashyinguwe, n’abahanzi bo muri Uganda bari baje (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Musabyimana Gloriose wamamaye nka Gogo wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyinguwe mu marira menshi.

    Gogo uheruka kwitaba Imana aguye muri Uganda aho yari yagiye mu ivugabutumwa, yashyinguwe iwabo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe mu Kagari ka Munini.

    Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nzeri 2025 witabiriwe n’abahanzi bo muri Uganda yari yagiye gutaramira aho banashyikirije umuryango we bakusanyije.

    Bishop Nyirimpeta Anastace wari watumiye Gogo kujya kuririmba muri Uganda, yasezeranyije umuryango we ko azakomeza kuwuba hafi kuko umwana wabo yamugiriyeho umugisha. Yavuze ko mu giterane yari yatumiyemo uyu muhanzi ari cyo cya mbere yabonyemo abantu benshi.

    Binyuze muri perezida wa Chorale Umucyo yo muri Angilikani ari nayo Gogo yaririmbagamo, yavuze ko babuze umuntu w’ingenzi cyane kuko ari ubwo yari ageze igihe cyo gukorera Imana.

    Musoni Bernard, se wa bi wa Gogo yashimiye abantu baje kubatabara, avuga ko umuryango wabo ubuze umuntu w’ingenzi wajyaga ubafasha mu kubasengera.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11806

  • APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy'imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yageze muri ½ cy'imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 nyuma yo kunganya na KMC FC igitego 1-1 mu mukino wa nyuma wo mu Itsinda B, wakiniwe muri Tanzania.

    Iyi kipe y'Ingabo z'igihugu yasoje itsinda iri ku mwanya wa mbere n'amanota arindwi, nyuma y'imikino itatu yakinnye ikaba izigamye ibitego bine.

    Uyu mukino, APR yawukinnye idafite rutahizamu Djibril Ouattara urwaye ndetse na Dauda Yussif Seidu wahagaritswe kubera amakarita abiri y'umuhondo.

    Nubwo abakinnyi nka Memel Raouf Dao, William Togui Mel, Hakim Kiwanuka na Lamine Bahbabonye amahirwe menshi mu ntangiriro, ntibashoboye gufungura amazamu.

    Byasabye gutegereza umunota wa 40 kugira ngo Niyigena Clément afungure amazamu ku ishoti rikomeye yateye yigaramye mu buryo buzwi nka Bycyle Kick.

    Ariko ibyishimo ntibyatinze kuko ku munota wa 44, Eric Mwijage Edison wa KMC yahise yishyura nyuma y'ikosa ry'aba myugariro b'ikipe ya APR FC.

    APR FC na KMC zombi zasoje imikino yazo aho zifite amanota arindwi, gusa APR FC yo ikababa ifite ibitego byinshi izigamye.

    Mu wundi mukino wo muri irii tsinda, Mlandege FC yatsinze Bumamuru FC ibitego 3-0.

    APR FC izategereza kugeza ku wa Gatatu kugira ngo imenye ikipe bazahura muri ½, ni hagati y'uzava mu Itsinda C aho amakipe ane ari kunganya amanota abiri.

    Imikino ya ½ izakinwa ku wa Gatanu, aho KMC izahura na Singida Black Stars yabaye iya mbere mu Itsinda A.

    The post APR FC yashoje amatsinda ari iya mbere ihita ibona itike ya 1/2 cy'imikino ya CECAFA Kagame Cup 2025 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yashoje-amatsinda-ari-iya-mbere-ihita-ibona-itike-ya-1-2-cyimikino-ya-cecafa-kagame-cup-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yashoje-amatsinda-ari-iya-mbere-ihita-ibona-itike-ya-1-2-cyimikino-ya-cecafa-kagame-cup-2025

  • Namur: Abanyarwanda n'inshuti zabo bahuriye mu gikorwa bise 'Journée Sportive' Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku nshuro ya 13 kibera mu Ntara ya Namur mu Bubiligi, ku wa 7 Nzeri 2025.

    Abatuye muri uyu mujyi ari na wo Murwa Mukuru wa Wallonie utuwe n'abavuga Igifaransa, iyi Journée Sportive bayitangiye mu masaha ya mu gitondo bageza amasaha akuze.

    Nk'uko bisanzwe iki gikorwa cyahuje abantu benshi baturutse hirya no hino mu Bubiligi, kikaba umwanya wo gusabana no kuganira hagati y'abakiri bato mu myaka n'abakuze.

    Ni gikorwa gitegurwa n'Itsinda ry'abagize Diaspora Nyarwanda muri Namur bayobowe na Lionel Karugarama.

    Uretse Abanyarwanda baba muri Namur, igikorwa cyateguwe ku bufatanye n'Umujyi wa Namur, imiryango irimo Humura-Iyubake AISBL, Convivialité-Rukundo asbl n'ikigo cy'ubucuruzi cya Delhaize.

    Ni igikorwa gitangiye kwitabirwa n'Ababiligi benshi bo muri Namur, ku buryo kimaze kugira umurongo w'ibikorwa ngarukamwaka bihuza abaturage batuye muri ako Karere.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Namur na bwo bwabigizemo uruhare rukomeye kuko bwatanze aho gukorera iyo mikino n'imyidagaduro.

    Hakinwe imikino itandukanye irimo Umupira w'Amaguru, Tennis, Volleyball, Pingpong, Kubuguza, kugenda n'amaguru bikozwe n'amatsinda menshi agenda intera zitandukanye buri wese mu bushobozi bwe.

    Abagenda n'amaguru basuye ibice bitandukanye bigize Umujyi wa Namur, hakorwa n'ingendo zo gusura ibice bitandukanye bagenda mu bwato bita Croisière.

    Bikorwa mu matsinda, abagize buri tsinda bagakina ibyo bashoboye. Imikino myinshi itangira mu gitondo.

    Mu bagenda n'amaguru hari abakoze urugendo rw'ibilometero 15, abakoze 10 n'abandi bakoze bitanu.

    Lionel Karugarama yashimiye abagize uruhare bose ngo iki gikorwa cy'uyu mwaka kigende neza nk'uko bisanzwe.

    Yashimiye abafatanyabikorwa n'Abanyarwanda batuye mu Bubiligi batahwemye kugaragaza ubufatanye muri iki gikorwa.

    Yavuze kandi ko iki gikorwa cya siporo gituma Abanyarwanda baganira ku iterambere ry'u Rwanda bakarebera hamwe imishinga bakoze n'indi bifuza kuzakora.

    Igikorwa cyashojwe n'ubusabane no gutanga ibikombe cyangwa ibihembo ku bakinnye mu matsinda atandukanye.

    Karugarama yavuze ko ari igikorwa kandi gifasha abikorera kumenyekanisha ibyo bakora, cyane ko haba hateraniye abantu benshi bakeneye kubimenya.

    Ababyeyi bafite abana bato baratekerejwe aho bateganyirijwe aho abana babo bakinira mu buryo bwihariye.

    Umuyobozi wa DRB-Rugali-Section Namur, Karugarama Lionel, yashimiye abitabiriye igikorwa cyiswe ‘Journée Sportive’

    Umutoni Annick uyobora Humura-Iyubake AISBL mu Bubiligi na we yashimiye abitabiriye ‘Journée Sportive’

    Abitabiriye ‘Journée Sportive’ banatembereye mu bwato

    Abitabiriye ‘Journée Sportive’ banakinnye igisoro

    Abitabiriye ‘Journée Sportive’ banakinnye imikino itandukanye irimo Mini-Football, Volleyball n’indi

    Abitabiriye ‘Journée Sportive’ banakinnye na Tennis

    Abahize abandi muri ‘Journée Sportive’ bahembwe

    Abitabiriye ‘Journée Sportive’ banakinnye Umupira w’Amaguru

    Abahawe ibikombe basabanye na bagenzi babo

    Amafoto: Emmy Uwimana

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/namur-abanyarwanda-n-inshuti-zabo-bahuriye-mu-gikorwa-bise-journee-sportive

  • Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya barimo uw'u Bufaransa na Brésil – #rwanda #RwOT

    Ba ambasaderi bashya bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku wa 8 Nzeri 2025.

    Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda ni Casper Stenger Jensen. Ni we wa mbere ugize icyicaro mu Rwanda, ndetse yashimangiye ko bifuza gukomeza kwagura umubano n'ibihugu bitandukanye.

    Denmark yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda muri Kanama 2025. Iki gihugu gisanganywe ambasade nke ku Mugabane wa Afurika kuko zabarirwaga muri 11 gusa.

    Yavuze ko ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza ndetse nka Ambasaderi wa mbere ugize icyicaro mu Rwanda, azaharanira ko ishoramari hagati y'impande zombi ritera imbere.

    Ati 'Ikintu kimwe nzashyiramo imbaraga ni ukureba niba hari uburyo twarushaho guteza imbere ibyerekeye ishoramari n'ubucuruzi hagati y'impande zombi.'

    Iki gihugu giteye imbere mu bukungu gisanzwe gifitanye umubano mwiza n'u Rwanda ndetse impande zombi zagiye zisinyana amasezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye.

    Nk'urugero ku wa 21 Mutarama 2024, impande zombi zasinye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'imihindagurikire y'ikirere no kubungabunga ibidukikije.

    Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano y'imikoranire mu nzego zitandukanye arimo ayibanda ku guteza imbere ubufatanye mu ngeri zirimo politiki no kwita ku bibazo by'impunzi.

    Iki gihugu kandi gisanzwe cyohereza mu Rwanda bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bagihungiyemo nk'aho mu 2014 cyohereje Dushimiyimana Emmanuel ndetse na Wenceslas Twagirayezu woherejwe mu 2018.

    Amb. Casper Stenger Jensen wa Denmark ni uwa mbere ugize icyicaro i Kigali

    Amb. Irene Vida Gala arifuza 'Visit Rwanda' muri Brésil

    Ambasaderi mushya wa Brésil mu Rwanda ni Irene Vida Gala, aho yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye. Mbere ye, abahagarariye iki gihugu mu Rwanda bagiraga icyicaro i Nairobi muri Kenya.

    Amb. Irene Vida Gala yavuze ko yishimiye iminsi amaze mu Rwanda, ndetse u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza.

    Yavuze ko Brésil yifuza gukomeza gufatanya n'u Rwanda mu byerekeye ubuhinzi n'ubworozi no gufasha abaturage kwivana mu bukene bakarushaho kugira ubuzima bwiza.

    Yashimangiye ko ibihugu byombi bizakomeza gufatanya mu rwego rw'uburezi aho azaharanira ko abanyeshuri b'u Rwanda bazajya kwiga muri kaminuza zitandukanye muri iki gihugu.

    Amb. Irene Vida Gala yavuze ko Brésil yifuza kwigira ku Rwanda ibyerekeye ubwiyunge no kubaka amahoro. Uyu mudipolomate yavuze ko azaharanira ko 'Visit Rwanda' igaragara ku myambaro y'amakipe y'iwabo.

    Ati 'Mfite inzozi z'uko Visit Rwanda izagaragara ku myambaro y'imwe mu makipe y'umupira w'amaguru iwacu. Dufite amakipe makuru, kuki tutagira imwe muri zo yambara Visit Rwanda ku myambaro yayo?'

    Yavuze ko amakipe ari muri iki gihugu akunzwe cyane ari Flamengo na Corinthians ariko yizera ko n'u Rwanda byarunezeza kugaragara mu mupira w'amaguru muri Brésil.

    Umubano w'u Rwanda na Brésil watangiye mu 1981. Kugeza mu 2023 u Rwanda rwari ruhagarariwe na Prof Mathilde Mukantabana ufite icyicaro i Washington muri Amerika, ariko ku wa 14 Ukuboza 2023, mu byemezo byafashwe na Perezida wa Repubulika hashyizweho Ambasaderi w'u Rwanda muri Brésil, Lawrence Manzi, aba uwa mbere uruhagarariyeyo.

    Muri Gicurasi 2025, ubwo Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yari aherutse mu ruzinduko muri Brésil, yavuze ku bufatanye n'inzego zaho zishinzwe ubworozi, aho u Rwanda rugiye gutangira korora inka zo mu bwoko bwa Girolando butunganyirizwa muri Brésil.

    Muri Nyakanga 2025, u Rwanda na Brésil byasinye amasezerano y'ubufatanye mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi, akubiyemo ibyo kwihaza mu biribwa, ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y'ikirere no guhanahana ubumenyi hagamijwe kongera umusaruro w'ibiribwa.

    Mu 2019, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z'indege azwi nka Bilateral Air Services Agreement (BASA).

    Ni mu gihe mu 2011, hari andi masezerano yo gufatanya hagamijwe kwihaza mu biribwa yasinywe.

    Brésil ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyeza ikawa, Soya, ibisheke n'amaronji.

    Kuva mu 2022, u Rwanda rutumiza ingano muri Brésil nyuma y'aho izo rwatumizaga muri Ukraine zigabanukitse kubera intambara yahuje icyo gihugu n'u Burusiya. Runasanzwe rutumizayo isukari nyinshi.

    Amb. Irene Vida Gala yakiriwe na Perezida Kagame, avuga ko azakomeza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi

    U Bufaransa bwashimangiye ibyo guhana abajenosideri

    Ambasaderi mushya w'u Bufaransa mu Rwanda washyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye ni Aurélie Royet-Gounin wasimbuye Antoine Anfré.

    Ambasaderi Royet-Gounin yavuze ko azashyira imbaraga mu guteza imbere umubano mwiza wubatswe nyuma y'uruzinduko Perezida Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda mu 2021, haba mu nzego z'ubuzima, umuco, ubutabera, ubuzima n'ibindi.

    Yavuze ko mu byo igihugu cye kizakomeza gushyiramo imbaraga ari uguca umuco wo kudahana cyane cyane ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ati 'Ubufatanye mu bya gisirikare ni ingenzi cyane kimwe n'ubutabera kuko ni bimwe mu byo dushyize imbere, kurwanya umuco wo kudahana n'ibyo guhakana no gupfobya Jenoside mu Bufaransa tuzabishyiramo imbaraga kurushaho, muzi ko twashyizeho urwego rushinzwe by'umwihariko kurwanya umuco wo kudahana ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.'

    Umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa wagiye uhindagurika bitewe n'ibihe ndetse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bwagizemo uruhare rukomeye, urushaho kuzamba kuko uwahoze ari Perezida w'u Rwanda, Habyarimana Juvenal bwari bushyigikiye n'ubutegetsi bwe, byari bimaze gutsindwa.

    Mu 2021 ubwo Perezida Emmanuel Macron yageraga mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari na ho yavugiye imbwirwaruhame yemereyemo ko igihugu cye cyayigizemo uruhare.

    Amb. Antoine Anfré wasoje inshingano ze nka Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, yatangiye inshingano ze ku wa 12 Kamena 2021 asezera kuri Perezida Kagame ku wa 24 Nyakanga 2025.

    Yagizwe ambasaderi nyuma y'imyaka itandatu igihugu cye kitagira ugihagararira i Kigali.

    Amb. Aurélie Royet-Gounin yavuze ko bazakomeza kurwanya umuco wo kudahana ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

    Undi washyikirije Perezida Kagame impapuro ni Amb. Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin wa Misiri na we ufite icyicaro i Kigali.

    U Rwanda na Misiri biheruka gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi n'andi yasinywe kuri uyu wa 12 Kanama 2024.

    Muri aya masezerano kandi harimo ko impande zombi ziyemeje guhana ubutaka buzakorerwaho ubucuruzi, u Rwanda rwemererwa ubutaka mu Misiri narwo rutanga ubutaka kuri icyo gihugu. Ubutaka u Rwanda rwahaye Misiri bungana na hegitari 10 buri mu karere ka Kirehe, hafi y'umupaka w'u Rwanda na Tanzania.

    U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano atandukanye y'ubufatanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry'inganda n'ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko, ubuzima, ubutwererane mu bya gisirikare n'ibindi.

    Mu 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi yasuye u Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Misiri kandi bihurira mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

    Ubutwererane bw'u Rwanda na Misiri ni ubw'igihe kirekire kuko icyo gihugu gifite ambasade yacyo i Kigali kuva mu 1976 mu gihe iy'u Rwanda i Cairo yongeye gufungurwa muri Werurwe 2015.

    Amb. Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin wa Misiri yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Aurélie ROYET-GOUNIN (hagati) yavuze ko biteguye gukomeza kuburanisha abajenosideri

    Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin mbere yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda

    Misiri ifite imibanire myiza n’u Rwanda

    Amb. Casper Stenger JENSEN wa Denmark yavuze ko azateza imbere ubucuruzi

    Amb. Irene Vida Gala yavuze ko bazakomeza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, no gutanga buruse ku Banyarwanda

    Ba Ambasaderi bose babanje ibiganiro

    Amafoto ya IGIHE: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-impapuro-za-ba-ambasaderi-bashya-barimo-uw-u-bufaransa

  • Rubavu: Abaturage baratabaza kubera imvura iheruka kugwa ikangiza byinshi #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, abaturage benshi baherutse guhura n'ingaruka zikomeye z'imvura idasanzwe yaguye mu mpera z'ukwezi kwa Kanama 2025, irimo n'urubura. Iyo mvura yasize yangije byinshi mu baturage, bamwe ibasenyera amazu yabo abandi ibihingwa byabo birangirika bikomeye.

    Nk'uko byatangajwe n'abaturage bahatuye, imvura yaguye mu buryo butunguranye ndetse isenyera inzu zisaga icumi, izindi irazisatura ku buryo abazituyemo bari gusaba ubufasha bwaho baba bikinze umusaya. Hari n'abaturage bavuga ko amasaka, ibigori n'ibirayi bari barahinze mu mirima byangiritse bikomeye, bigatera impungenge ko bazahura n'inzara mu minsi iri imbere.

    Umwe mu baturage witwa Nyirahabineza Vestine yagize ati: 'Imvura y'urubura yaguye idutunguye cyane, yasenye igisenge cy'inzu yanjye, none ubu njye n'umuryango wanjye turara hanze. Ndetse n'imyaka twari twizeye ko izatugoboka ntayigihari.'

    Abaturage barasaba inzego z'ibanze n'iz'igihugu kubegera, hakabaho ubufasha bw'ibanze mu biribwa, ibikoresho byo kubaka ndetse no gufashwa kubona imbuto nshya zo guhinga.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu nabwo bwasabye abaturage kwihangana, buvuga ko bwatangiye gukora urutonde rw'abahuye n'ibyo biza kugira ngo hafashwe ababikeneye byihutirwa.

    Ibi bibazo by'imvura byongeye kugaragaza akamaro k'ingamba zo kurwanya ibiza mu baturage, harimo no gutura ahantu hatekanye no gusigasira ibidukikije.

    Mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, abaturage benshi baherutse guhura n'ingaruka zikomeye z'imvura idasanzwe yaguye mu mpera z'ukwezi kwa Kanama 2025

    Source : https://kasukumedia.com/rubavu-abaturage-bahuye-nibiza-byimvura-yaguye-irimo-urubura-mu-mpera-zukwezi-kwa-kanama/

  • Niyomugabo Claude yibasiriwe bikomeye n'abafana ba Galatasaray FC nyuma yo kuvuna Osimhen #rwanda #RwOT

    Byakomeye, umukinnyi w'ikipe ya APR FC akaba na Kapiteni wayo Niyomugabo Claude, magingo aya niwe mukinnyi uvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwibasirwa bikomeye n'abafana b'ikipe ya Galatasaray FC yo muri Turukiya. Ibi byabaye nyuma y'uko avunnye rutahitamu ukomeye mu busatirizi, Victor Osimhen, ukinira iyo kipe yo muri Turukiya ndetse akaba n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Nigeria mu mukino wahuzaga Nigeria n'u Rwanda

    Uyu mukino wari ukomeye cyane, warangiye Myugariro Niyomugabo Claude akoze 'tackle' ikomeye kuri rutahizamu Osimhen maze ahita ava mu kibuga bitewe n'imvune. Ibi byarakaje cyane abafana ba Galatasaray, bavuga ko uyu musore w'Umunyarwanda yagambiriye gukomeretsa umukinnyi wabo.

    Ariko, nubwo bamwe bamwibasira, hari n'abandi bafana bo mu yandi makipe yo muri Turukiya nka Trabzonspor, Fenerbahçe, Konyaspor, Besiktas Istanbul, Gotzepe Izmir n'andi, batangiye kubyina bishimye bavuga ko kuba Osimhen avunitse bibahaye amahoro kuko umuvuduko we n'ubuhanga bwe byari bitangiye gutera ubwoba.

    Nyuma y'umukino, Niyomugabo Claude yabwiye Osimhen ko atigeze agambirira kumubabaza, ahubwo ari ibyago bisanzwe bibera mu mukino wa ruhago. Osimhen ubwe yamusubije amugaragariza ko nta kibazo, kuko nawe mu bihe byashize yigeze kugira imvune nk'izo, ndetse uwo bari bagonganye icyo gihe ubu ntiyongera gukina ruhago.

    Abafana benshi ba Nigeria bahise bakuka umutima, bibaza uko bizagenda mu mukino ukomeye bafite na Afrika y'Epfo, Osimhen adahari.

    Gusa n'ubwo uyu rutahizamu akomeye yaba ataboneka, abasesenguzi bemeza ko ubusatirizi bwa Nigeria bugihagaze neza kuko bafite abandi basore nka Adorokare Emmanuel n'abandi batari bake bategerejweho kuziba icyo cyuho.

    Kugeza ubu, inkuru ya Claude yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bamushinja ko akina nabi yabigambiriye abandi bakamushimira ubutwari bwo kudatinya umukinnyi ukomeye nka Osimhen. Icyakora mu rwego rw'ubunyamwuga, abafana b'umupira w'amaguru basanga ibi byose bikwiye gufatwa nk'ibisanzwe mu mukino, kuko nk'uko bivugwa mu mvugo ya rubanda: 'Umupira ni urukiko rudafite umucamanza; aho ubushobozi bushyira, ni ho umukino ugarukira.'

    Niyomugabo Claude yibasiriwe bikomeye n'abafana ba Galatasaray FC nyuma yo kuvuna Osimhen

    Source : https://kasukumedia.com/niyomugabo-claude-yibasiriwe-bikomeye-nabafana-ba-galatasaray-fc-nyuma-yo-kuvuna-osimhen/