Category: Uncategorized

  • Abanyamideli 15 bakatishije itike muri Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Ibirori bya Rwanda Global Top Model 2023 byabereye muri Olympic Hotel, bikaba byayobowe naLion Imanzi umenyerewe mu myidagaduro mu bijyanye no kuyobora ibirori n'ibitaramo.

    Nyuma y’uko abanyamideli bose bitabiye biyerekanye hatangajwe bwa mbere 15 bari mu byiciro bitatu bahize abandi.

    Ku isaha ya saa 20:40 ni bwo hatangajwe abanyamideli 15 barimo abatowe kurusha abandi, abatoranijwe binyuze mu mafoto batanze n'abatowe n’abitabiwe.

    Abo barimo abatowe kurusha abandi

    29 Laura Sarah

    38 Diane Ngabonziza

    40 Nadia Umuhire

    42 Michelle Ashimwe

    53 Rosine Bamurange

    Hari kandi n'abatoranijwe binyuze mu mafoto bohereje

    66 Nshogoza Jean

    04 Joy Rwagitinywa

    87 Alan Marc Rwemerakurinda

    14 Nelly Mukundwa

    Abatowe n’abitabiriye binyuze mu butumwa bugufi n’ubwoherejwe kuri WhatsApp

    48 Emilia Mwiza

    64 Christian Buseyi

    78 Willy Cedrick'

    52 Boase Jovaille

    33 Atete Alliance

    27 Yvette Batamuriza

    Miss Jeannette Uwimana uri mu bakobwa bahiriwe bakanegukana ikamba muri Miss Rwanda 2022Abanyamideli 15 bamaze gukomezaIbirori byizihiye abitabiye ku buryo bwo hejuruRwanda Global Top Model 2023 Ahari kubera ibi birori bibereye ijisho muri Olympic Hotel

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125729/abanyamideli-15-bakatishije-itike-muri-rwanda-global-top-model-2023-mu-birori-byitabiriwe–125729.html

  • Batanu bamaze kumenyekana: Ibirori bya Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byateguwe na Embrace Africa ari nayo yateguye amarushanwa y'abanyamideli akomeje kujya mbere ya Rwanda Global Top Model 2023. Ubu hagiye kumenyekana abahize abandi bakomeza.

    Iki gikorwa kiri kubera kuri Olympic Hotel Kimironko, abitabira bakaba bateguriwe ibyicaro byiza biri mu mabara y'umukara n'umuhondo ari na ko bihera ijisho uko abanyamideli batambuka bijyaniranye n'injyana y'umuziki.

    Abahatanye kugera ubu ni 86 baza kuvamo mirongo itatu [30] bahize abandi, haherewe kuri batanu (5) bahize abandi mu majwi aribo: Laura Sarah, Diane Ngabonziza, Nadia Muhire, Michelle Ashimwe na Rosine Bamurange.

    Haraz gutorwa abandi batanu (5) bari butorwe n’abitabiriye iki gikorwa, hatorwe, batanu (5) bahize abandi mu buryo bw'ikoranabuhanga mu mushusho, kimwe n'abandi cumi n'abatanu [15] batoranywa n'Akanama Nkempuramaka, bose hamwe bakaba 30. 

    Abazahiga abandi bazafashwa kwitabira ibirori bitandukanye mpuzamahanga birimo Dubai International Fashion Week mu bwami bw'abarabu [United Emirate Arab], kimwe n'ibirori bya The Looks of the Year na World Top Model mu Butaliyani.

    Laurah Sarah wahize abandi n’amajwi  [7527]Diane Ngabonziza wabaye uwa kabiri n’amajwi [7302]Nadia Umuhire wabaye uwa gatatu n’amajwi [6428]Michelle Ashimwe wabaye uwa kane n’amajwi [5692]Rosine Bamurange wabaye uwa gatanu n’amajwi [5620]

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125724/batanu-bamaze-kumenyekana-ibirori-bya-rwanda-global-top-model-2023-birarimbanije-amafoto-125724.html

  • As Kigali yatsinzwe na Police FC ikomeza urug… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino wabere mu karere ka Bugesera kuri sitade ya Bugesera usize As Kigali ahabi kuko imibare itangiye kwicurika nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1. 

    As Kigali niyo yabanje igitego ku munota wa 28 gitsinzwe na Hussein Shabani Tchabalala ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa.

    Mu gice cya kabiri, Police FC yaje mu kibuga yariye karungu, ndetse ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe.

    Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Kalisa Rachid witsinze igitego ku munota wa 61, mu gihe umukino wenda kurangira ku munota wa 85 Danny Usengimana yaciye intege As Kigali ayitsinda igitego cya kabiri abanyamujyi bajya mu mwijima.

    Iminota y’umukino yarangiye ari ibitego 2-1, As Kigali itsindwa umukino wa kabiri wikurikiranya biyivana mu makipe ahatanira igikombe bucece. 

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibugaAbakinnyi 11 As Kigali yabanje mu kibuga

    Abasimbura As Kigali yakoresheje Abasimbura Police FC yakoresheje


    Savio Nshuti akomeje kugaragaza urwego rwo hejuru
    As Kigali ubu iri  ku mwanya wa Gatatu n’amanota 33, gusa ishobora kuzatakaza uyu mwanya mu gihe Rayon Sports cyangwa Kiyovu Sports hagira ikipe itsindaMashami Vincent yongeye gutsinda As Kigali


    As Kigali bikomeje kuyicanga

    Carlos umutoza mukuru w’Amavubi yarebye uyu mukinoAbafana ba As Kigali bari babukereyeUmutoza wungirije w’Amavubi nawe yari yabukereye


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125725/as-kigali-yatsinzwe-na-police-fc-ikomeza-urugendo-rupepera-igikombe-amafoto-125725.html

  • APR FC yisubije umwanya wa mbere,AS Kigali yongera gutsindwa #rwanda #RwOT

    Umukino wahuzaga Sunrise FC na APR FC I Nyagatare,warangiye Ikipe y'Ingabo z'igihugu itsinze igitego 1-0,ihita yisubiza umwanya wa mbere wa shampiyona by'agateganyo n'amanota 37.

    Ikipe ya APR FC ibifashijwemo na Ruboneka Jean Bosco kuri penaliti,yatsinze igitego ku munota wa 21 w'umukino.

    Iki gitego ni cyo cyarangije uyu mukino bituma APR FC isoza umunsi wa 18 iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Ibi yabifashijwemo nuko ikipe ya AS Kigali yongeye gutsindwa umukino wa kabiri na Police FC ibitego 2-1.

    Uyu mukino wabereye kuri Stade Bugesera, AS Kigali ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 24 ku gitego cyatsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala.

    Iki gitego cyaje kwishyurwa na Musa Omar ku munota wa 62 n'umutwe kuri coup franca yari itewe na Hakizimana Muhadjiri.

    Police FC yaje gutsinda igitego cya kabiri ku monota wa 86 gitsinzwe na Danny Usengimana ku mupira muremure yari ahawe na Pacifique.

    Umukino warangiye ari 2-1. Undi mukino wabaye uyu munsi, Mukura VS yanganyirije na Rutsiro i Rubavu,igitego 1-1.

    Mbere y'iumukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports, APR FC yafashe umwanya wa mbere n'amanota 37,ikurikiwe na Gasogi United ifite 35 mu gihe AS Kigali ya 3 ifite 33.

    Imikino yo ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023:

    Espoir FC vs Bugesera FC
    Marines FC vs Rwamagana City
    Musanze FC vs Etincelles
    Rayon Sports vs Kiyovu Sports

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yisubije-umwanya-wa-mbere-as-kigali-yongera-gutsindwa

  • APR FC yatsinze Sunrise FC, yisubiza umwanya… – #rwanda #RwOT

    Sunrise FC yatsinzwe umukino wa 11 wa shampiyona mu mikino 13 imaze gukinamo na APR FC. 

    Wari umukino umukino APR FC yagiye gukona ibizi ko Gasogi United yamaze gufata umwanya wa mbere, ndetse APR FC ikaba yagiye mu kibuga yitegura umukino karundura izahuramo na Rayon Sports ku munsi wa 19 wa shampiyona.

    Uko umukino wagenze

    Sunrise FC niyo yatangiye umukino ku mupira watanzwe na Yafesi Mubiru. Ku munota wa 7 APR FC yabonye kufura yatewe na Byiringiro Lague umupira ugwa mu biganza by’umunyezamu wa Sunrise FC.

    Sunrise FC yari yambaye imyenda mishya iri mu mabara yahoranye 

    Ku munota wa 11 APR FC yongeye kuzamukana umupira wari ufitwe na Niyomugabo Claude wahise ahereza Ishimwe Anicet nawe ashota adahagaritse umupira uca ku ruhande.

    APR FC yakomeje kuganza Sunrise FC yari iwabo, ndetse mu guhererekanya umupira bari hejuru, gusa uburyo bw’igitego bukaba ari bwo bubura.

    Sunrise FC yabuze umupira ibura n’uko iwaka, kuko uburyo bageragezaga bwose bakoreraga ikosa abakinnyi ba APR FC.

    Ku munota wa 17 Sunrise FC yahishije igitego ku mupira wari uzamukanwe Brian wazamutse asatira izamu, ahereza Wanji Pius wari urikumwe n’umuzamu, ashose bwa mbere biranga, agerageje bwa kabiri Niyomugabo umupira awushyira muri Coroneri.

    Nyuma y’iminota 2 gusa, APR FC yabonye igitego cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco kuri penariti yari ikorewe Niyibizi Ramadhan. Mu gice cya kabiri APR FC yaje ikora impinduka, Byiringiro Lague ava mu kibuga hijira Ishimwe Fiston.

    Sunrise FC yakoresheje umunyezamu wa gatatu 

    Ku munota wa 48 Sunrise FC yagerageje uburyo bwa mbere mu gice cya kabiri ku mupira wari utewe na Kawunga uca iruhande rw’izamu gato.

    Ku munota wa 52 Sunrise FC yongeye isatira izamu rya APR FC ku mupira wazamukanwe na Babuwa Samson awukata ashakisha Yafes ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awufata byihuse.

    Sunrise FC yakomeje gusatira izamu rya APR FC kugera mu minota ya 60 ubwo amakipe yombi yatangiraga gukinira mu kibuga hagati. 

    Ku munota wa 65, APR FC yakoze impinduka eshatu, mu kibuga hinjiye Mungunga Yves, Ishimwe Christian na Mugisha Gilbert, hasohoka Bizimana Yannick, Ishimwe Anicet na Ruboneka Jean Bosco.

    Kuva ku munota wa 65, Sunrise FC yongeye yotsa umuriro kuri kuri APR FC hari aho Babuwa Samson yaje gucenga Omborenga Fitina yinjira mu rubuga rw’amahina akase umupira, Yafesi kuwukoraho biranga ba myugariro ba APR FC bawukuramo.

    Ku munota wa 70 Sunrise FC yakoze impinduka zayo za mbere, Wanji Pius ava mu kibuga asimburwa na Adolphe, mu gihe Ssali yasimbuwe na Rucogoza Djihad. 

    Ku munota wa 73 APR FC yongeye ikora impinduka, Niyibizi Ramadhan ava mu kibuga hinjira Manishimwe Djaber wari wambaye nimero 10.

    Kuva ku munota wa 80 umupira watangiye gukinwa ariko uhagarara cyane kubera abakinnyi baryamaga mu kibuga buri kanya, by’umwihariko abakinnyi ba APR FC. 

    Ku munota wa 85, umunyezamu wa Sunrise FC yagonganye na Mungunga Yves bose baryama yasi, hitabazwa ubuvuzi bwamaze hafi iminota 3.

    Iminota 90 y’umukino, yarangiye nta mpinduka zibaye, umusifuzi yongeraho iminota 4 nabwo ntihagira igihinduka, umukino urangira ari igitego 1 cya APR FC ku busa wa Sunrise FC APR FC igita ifata umwanya wa mbere. 


    Indi mikino uko yagenze

    Rutsiro FC 1-1 Mukura vs

    Police FC 2-1 As Kigali

    APR FC yisubije umwanya wa mbere n’amanota 37, Gasogi United ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 35 As Kigali n’amanota 33.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125722/apr-fc-yatsinze-sunrise-fc-yisubiza-umwanya-wa-mbere-125722.html

  • Gen. Kabarebe yavuze ibyemezo bitatu Perezida… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'urubyiruko 600 rwo mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, mu cyiswe 'Rubyiruko Menya Amateka y'Igihugu Cyawe'. Ni ibiganiro byabeye mu nyubako y'Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Yabanje kubwira uru rubyiruko ko ubwo bafataga iya mbere bagatangiza urugamba rwo kubohora igihugu ku wa 1 Ukwakira 1990, bageze aho bagacikamo igikuba mu minsi ya mbere cyane ko rugikubita Gen. Maj Fred Gisa Rwigema wari uyoboye ingabo yahise arasirwa i Nyabwishongwezi agapfa.

    Ati ''Iminsi ya mbere yo kubohora igihugu yari ikomeye. Kwari ukwezi kw'ibibazo kubera ko twari abantu bake, ikindi twari abantu batandukanye bavuye mu bihugu bitandukanye mu buhungiro muri Afurika y'Uburasirazuba ku buryo guhuza umutima byari bigoye.''

    Arakomeza ati ''Indangagaciro zimwe ni cyo cyari gikenewe, iyo mufite indangagaciro zimwe muba umwe, ariko iyo muri benshi mudahuje indangagaciro muratatana, ni cyo cyabaye mu minsi ya mbere rero. Urugamba rwatangiye igihugu gifite imbaraga, zo gusaba ubufasha, za diplomasi n'izibikoresho.''

    Akomeza avuga ko mu kwezi kwa mbere Inkotanyi zakomerewe cyane ko izari ingabo za Leta zari zifite imbaraga nyinshi zaba izo hasi zirimo ibikoresho nka burende cyangwa hejuru kuko bari bafite za kajugujugu nyinshi. Yakomeje avuga ko rwa rubyiruko rw'abanyarwanda rwari rwaturutse mu Burundi, Uganda, Tanzania n'ahandi baje kubohora igihugu byabanje kubacanga.

    Arakomeza ati ''Imbaraga zaturutse mu buyobozi bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, murabizi ko urugamba rwatangiye adahari, Uganda yari ramwohereje kwiga ibya gisirikare.''

    ''Ari ku ishuri yataye amashuri ashakisha inzira ava muri Amerika aza ku rugamba kuko uwari uyoboye yari yapfuye. Nabyo mwabikuramo isomo. Ubu muri iki gihe abantu benshi baba bashaka visa zo kujyayo ariko we yavuyeyo araza.''

    Yakomeje avuga ko we yari asanganywe umuganbi wo kubohora igihugu. Ngo yaraje asanga benshi bapfuye, ariko yiyemeza gukomeza urugamba. Yabajije aba-ofisiye bayoboraga bagenzi babo uko baneshejwe asanga bataye icyizere, ahubwo bashaka kwisubirira inyuma bakongera kwaka ubuhungiro muri Uganda.

    Ati ''Yaraje ariko nta ntwaro yari afite, ahubwo yazanye indangagaciro. Asanga ba ofisiye bahungabanye arababaza ati ‘ni gute muneshwa gutya’?. Barasubiza bati ‘umwanzi araturusha imbaraga’. Nawe ati ‘mufite ukuri murwanira, umwanzi nta mbaraga afite ahubwo ni mwe murwanisha abasirikare nabi’.''

    Yakomeje avuga ko bari babuze indangagaciro zibaha imbaraga, akabigisha gukunda igihugu no kucyitangira, abigisha ubutwari, kwihangana, kunamba, gukoresha bikeya bafite bakagera kuri byinshi anabigisha ikinyabupfura kandi kandi byose abikora aberekera no gufata ibyemezo.

    Ibyemezo bitatu Perezida Paul Kagame yafashe bikageza FPR ku ntsinzi

    Gen. Kabarebe yavuze ko Perezida Kagame yahise ahindura uburyo barwanagamo.

    Ati ''Yaberetse ko mu Mutara aho abasirikare bari bari kurwanira bitabakundira kuhabonera intsinzi, yahise abajyana mu misozi icyo gihe byagabanyije ubukana bwa za burende. Bavuye aho indege zabarasaga na za burende zibakandagira.''

    Arakomeza ku cyemeza cya kabiri aho yavuze ko naho Perezida Kagame yabonye bitari gukunda neza ahitamo kwimura ingabo igitaraganya.

    Ati ''Naho yabonye bitari kugenda neza kuri Noheli yo mu 1990 yicaza abari abasirikare bakuru, baramubwira bati ‘birakomeye, dusabire twisubirire muri Uganda twisuganye nk'umwaka twisuganye’. Urebye bamwe muri aba aba bari bacitse intege, ntabwo bari kugaruka kuko nawe yabibonaga ko bashakaga guhunga.''

    Akomeza avuga ko yahise afata icyemezo cyo kujyana abasirikare mu birunga. Ngo icyo gihe yicaranye n'abasirikare arabigisha, ikinyabupfura, kwitanga, ubutwari, gukunda igihugu, kuba wakoresha bikeya ukagera kuri byinshi n'ibindi.

    Aha yatanze urugero rw'ukuntu umwanzi bari bahanganye we yazaga ku rugamba yapakiye amasasu n'ibiryo birimo inkoko n'ibindi bihenze, ariko umusirikare w'Inkotanyi umaze iminsi itanu atarya yamugeraho ntiyasamire ibyo kurya ahubwo akitwarira amasasu.

    Gen. Kabarebe akomeza avuga ko ikindi kintu Perezida Kagame yigishije ingabo yari ayoboye ari ugutekereza neza. 

    Ati ''Umwanzi iyo yafataga umusirikare wacu baramwicaga, twe iyo twafataga uwabo twaramuvuraga. Akatwereka aho ibitero biri, nta nkotanyi yari izi Gisenyi, Ruhengeri n'ahandi cyane ko benshi bari baravukiye hanze bakagenda batwereka inzira.''

    Yavuze ko indangagaciro zigishijwe mu gihe gito rwa rubyiruko rwari rutaramenyerana ruba umuntu umwe. Ngo mu 1991 ntabwo wari kubona umusirikare w'Inkotanyi ngo uvuge ngo uyu yavuye i Burundi, Uganda cyangwa  Tanzania. Ngo kwitanga, ubumwe n'izindi ndangaciro ni byo byagize Inkotanyi.

    Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yahagaritswe n'umutima wo kwitanga n'ubumwe.

    Gen. Kabarebe yavuze ko izo ndangagaciro ari nazo ziri mu rubyiruko rw'ubu kuva mu Buregerazuba kugeza mu Burasirazuba, bose bameze nk'umuntu umwe. Ati ''Uwababonye mubyina hano yabona muri za Nkotanyi zo mu 1990.''

    Yavuze ko kuba bararwanye n'ingabo zirenga ibihumbi 80 za Habyarimana n'interahamwe bakanesha, bo ari ibihumbi 19, byaturutse ku mitima ikomeye, ikinyabupfura, gukunda igihugu no kucyitangira.

    Gen. Kabarebe yavuze ko Inkotanyi zanyuze mu bihe bikomeye zigitangira urugambaKabarebe yeretse urubyiruko impinduramatwara zazanywe na Perezida Kagame bigatuma FPR itsinda urugambaUru rubyiruko rwari runyotewe no kumenya amateka cyane ko benshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri Mbabazi akurikiye ikiganiro cya Gen. Kabarebe Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi batandukanye


    Kanyana David usanzwe utwara abantu yifashishije igare yasabye guhobera abayobozi bari bari aho barabimwemereraKanyana ahobera Meya w’Umujyi wa KigaliKanyana ahobera Gen. KabarebeUrubyiruko rwaje ku bwinshi kumva amateka y’u RwandaIkiganiro cya Gen. Kabarebe cyaryoheye cyane uru rubyirukoMeya w’Umujyi wa Kigali aha ikaze abashyitsiUmusangiza w’amagamboBati ”Urubyiruko ni twe mbaraga z’igihugu”Abayobozi bakuru bari bari muri iki gikorwa bafatanya n’urubyiruko kuririmba

    REBA IKIGANIRO CYA GEN. KABAREBE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125705/gen-kabarebe-yavuze-ibyemezo-bitatu-perezida-kagame-yafashe-bikageza-fpr-inkotanyi-ku-ntsi-125705.html

  • APR FC yisubije umwanya wa mbere, AS Kigali itungurwa na Police FC #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi APR FC yatsinze Sunrise FC, cyayifashije gufata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

    Uyu munsi shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 18 umwaka w’imikino 2022-23. Hakinwe imikino 3 nyuma y’uko ejo hashize Gasogi United yari yatsinze Gorilla FC 2-1 igahita inafata umwanya wa mbere.

    APR FC yari yasuye Sunrise FC kuri Golgotha Stadium i Nyagatare ibizi neza ko itagomba gukora ikosa iryo ari ryo ryose nk’ikipe ishaka igikombe ndetse iza kubigeraho ku munota wa 21 ubwo yatsindaga igitego cya mbere cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco kuri penaliti.

    Iki gitego ni cyo cyaje kurangiza uyu mukino maze ikipe y’ingabo z’igihugu ishimangira ko igomba gusoza umunsi wa 18 iyoboye urutonde rwa shampiyona.

    Uretse uyu mukino, AS Kigali iby’igikombe ishobora kuba irimo igenda ibivamo gahoro gahoro ni nyuma yo gutsindwa na Police FC 2-1.

    Uyu mukino wabereye kuri Stade Bugesera, AS Kigali ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 24 ku gitego cyatsinzwe na Shabani Hussein Tchabalala ku burangare bwa ba myugariro ba Police FC.

    Iki gitego cyaje kwishyurwa na Musa Omar ku munota wa 62 n’umutwe kuri kufura yari itewe na Hakizimana Muhadjiri.

    AS Kigali yahise ishyira igitutu kuri Police FC ishaka igitego cy’intsinzi, yagiye irema uburyo butandukanye ariko ntibyayihira.

    Police FC yaje kubanyura mu rihumye itsinda igitego cya kabiri ku monota wa 86 gitsinzwe na Danny Usengimana ku mupira muremure yari ahawe na Pacifique. Umukino warangiye ari 2-1. Undi mukino wabaye Mukura VS yanganyirije na Rutsiro i Rubavu.

    Mbere y’uko hakinwa indi mikino irimo n’ushobora kugira icyo uhindura ku rutonde rwa shampiyona wa Kiyovu Sports na Rayon Sports, APR FC yo yashimangiye umwanya wa mbere n’amanota 37, Gasogi United ifite 35, AS Kigali ifite 33.

    Gahunda y’umunsi wa 18

    Ku wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023

    Gorilla 1-2 Gasogi United

    Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023

    Sunrise FC 0-1 APR FC
    Rutsiro FC 1-1 Mukura VS
    AS Kigali 1-2 Police FC

    Ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023

    Espoir FC vs Bugesera FC
    Marines FC vs Rwamagana City
    Musanze FC vs Etincelles
    Rayon Sports vs Kiyovu Sports

    APR FC yisubije umwanya wa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yisubije-umwanya-wa-mbere-as-kigali-itungurwa-na-police-fc

  • Dylan Maes yahuye na rutahizamu Kevin Monnet Paquet, umukino wa Benin ashobora kutitabazwa #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda babiri bakina ku mugabane w’u Burayi, myugariro Dylan Maes na rutahizamu Kevin Monnet Paquet bahuriye mu mukino wa gicuti amakipe ya bo yakinnye, gusa uyu rutahizamu Amavubi ashobora kutamubona mu kwezi gutaha.

    Uyu myugariro usanzwe ukinira ikipe ya Alki Oroklini mu cyiciro cya kabiri muri Cyprus ariko amakuru avuga ko isaha n’isaha yasesa amasezerano n’iyi kipe akerekeza muri FK Auda mu cyiciro cya mbere muri Lativia.

    Uyu musore uheruka mu Rwanda mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, ikipe ye iheruka gukina umukino wa gicuti ARIS Limassol ya Kevin Monnet Paquet.

    Nyuma y’uyu mukino bafashe ifoto ya gicuti nk’abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda.

    ISIMBI yifuje kumenya ibiganiro aba bombi bagiranye ariko Dylan Maes avuga ko ntacyo yatangaza Monnet Paquet atabyemeye kuko byari byerekeye ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ku kijyanye n’uko muri Werurwe 2023 ashobora kugaragara mu Mavubi, yavuze ko atabyemeza kuko uyu rutahizamu aheruka guhura n’ikibazo cy’imvune ikomeye yo mu ivi ku buryo ataragaruka neza.

    Muri Mutarama uyu mwaka, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yari muri Cyprus aho yari yasuye Kevin Monnet, bivugwa ko mu biganiro bagiranye harimo no kumufasha kumvisha abakinnyi bakiri bato bakina i Burayi ariko bafite inkomoko mu Rwanda kuba bakwemera kuza gukinira Amavubi.

    Kevin Monnet Paquet yahuye na Dylan Maes bose bakina muri Cyprus

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/dylan-maes-yahuye-na-rutahizamu-kevin-monnet-paquet-umukino-wa-benin-ashobora-kutitabazwa

  • Mwiza Zawadi yasohoye indirimbo ya kane ihimb… – #rwanda #RwOT

    Ibaye indirimbo ya kane, uyu muhanzikazi ashyize hanze mu gihe cy'Umwaka umwe afashwa mu muziki n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Sunday Entertainment.

    Zawadi yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo yo gushimira Imana. Akavuga ko ari indirimbo yakwifashishwa na buri wese.

    Ati 'Iyi ndirimbo mu magambo macye ni gushima lmana ivuga ukuntu lmana ari nziza n’iyo umuntu ageze mu bigoye imukiza, nkumva nuzuye amashinwe nkashima mvuga ngo yikoreye ibindushya impa amahoro yo mu mutima nkashima mvuga ngo Data warakoze.'

    Uyu mukobwa avuga ko umwaka wa 2022 wagenze neza mu rugendo rwe rw'umuziki, ashingiye ku buryo ibihangano bye byakiriwe n'imbaraga yashyize mu muziki we.

    Zawadi avuga ko muri uyu mwaka wa 2023 ashyize imbere gukomeza gukora indirimbo zigarura abantu kuri Yesu Kristo, ibyiringiro by'ubuzima n'ibindi.

    Ati 'Gahunda ni ugukomeza gushyira imbaraga mu muziki wanjye. Ariko, ndasaba no gushyigikirwa muri uru rugendo.'

    Avuga ko mu mashusho y'iyi ndirimbo yifashishijemo abaririmbyi bo mu matorero atandukanye n'abandi mu rwego rwo kunogereza amashusho yayo.

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Santana muri Hi5 ni mu gihe amashusho (Video) yafashwe na Kayitare.

     

    Mwiza Zawadi yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Warakoze'


    Zawadi yavuze ko iyi ndirimbo yubakiye ku gushimira Imana ku byiza ikorera abantu


    Mwiza Zawadi mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye nshya yasohoye kuri uyu wa Gatandatu

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WARAKOZE' YA MWIZA ZAWADI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125715/mwiza-zawadi-yasohoye-indirimbo-ya-kane-ihimbaza-imana-yise-warakoze-video-125715.html

  • Sengabo Jodas yamuritse album yatuye umubyeyi… – #rwanda #RwOT

    Album ye iriho indirimbo 10 yayimuritse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023 mu gitaramo cyabereye kuri Cayenne Resort ku Kimironko.

    Ni album isobanuye byinshi ku muziki we, haba mu gihe amaze mu muziki kandi agikomeje. Avuga ko umuntu ajya mu kintu afite intego mu rugendo, muri urwo rugendo hakabamo imbogamizi no kugira amahirwe yo kubona urukundo rw'abantu aho byanze bakagushyigikira.

    Album ya Sengabo yatunganyijwe n’aba Producer batandukanye, barimo Jay P bakoranye igihe kinini ndetse na Mucyo Nicolas.

    Hari kandi Producer Igor wakoreraga muri Touch Record, ari nawe wakoze 'Bene u Rwanda'. Ni mu gihe indirimbo nka 'Isimbi' yakozwe mu buryo bw'amashusho na Producer Fayzo.

    Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yabanjirijwe ku rubyiniro n'abarimo Itorero Indangamirwa, Angel na Pamella baririmbye indirimbo nka 'Rusengo' yakunzwe mu buryo bukomeye, 'Naraye Ndose', ndetse na 'Ngwino rukundo'.

    Angel na Pamella bazwi cyane mu bitaramo byubakiye ku muco gakondo baririmbyemo, kandi baririmba cyane mu bukwe.

    Bamenyekanye cyane cyane binyuze mu gufasha Cecile Kayirebwa mu miririmbire ahantu hatandukanye yagiye aseruka.

    Ni mu gihe itsinda Iganze Gakondo Group baririmbye indirimbo zubakiye ku kurata intwari z'u Rwanda no gushimira Inkotanyi zahoboye u Rwanda.

    Iri tsinda rigizwe n'abasore/abagabo batanu riherutse gukora igitaramo cyabo bwite nyuma y'imyaka itanu ishize bari mu muziki. Baririmbye indirimbo nka 'Ikobe' ya Muyango Jean Marie, 'Imihigo y'imfura' n’izindi.

    Umuhanzi Nkirinkindi yaserutse mu mwambaro wisanisha n'amabara ya gisirikare. Uyu musore azwiho cyane kuririmba indirimbo zicyeza Inkotanyi.

    Yifashishije itsinda ry'abacuranzi yaririmbye indirimbo 'Runyenyeri', 'Kabanyana', 'Mwakoze Nkotanyi', 'Intwari z'u Rwanda' n'izindi zitandukanye.

    Umuhanzikazi Audia Intore nawe witegura igitaramo cye bwite ku wa 8 Werurwe 2023, yaririmbye kandi yerekwa urukundo n'abitabiriye iki gitaramo.

    Uyu mukobwa yavuze ko yishimiye kuririmba muri iki gitaramo cya mugenzi we. Ati 'Nishimiye kubana namwe kuri uyu mugoroba. Murakoze.'

    Yaririmbye anatumira abantu mu gitaramo cye yitegura gukora, ku wa 8 Werurwe 2023. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Sine ya mwiza’, ‘Simbi ryanjye’ n’izindi.

    Mbere y'uko Sengabo Jodas ashimirwa n'abantu batandukanye, umushyushyarugamba yabanje kwakira ku rubyiniro umusizi Rumaga wakoze mu bisigo byinshi aherutse gushyira ahagaragara nka 'Kibobo' yakoranye na Juno Kizigenza, 'Ivanjili' yakoranye na Alpha Rwirangira, 'Mazi ya nyanja' yakoranye na Alyn Sano n'ibindi.

    Muri iki gitaramo, Sengabo yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo zigize album ye 'Bene u Rwanda', ndetse yavuze ko iyi ndirimbo ifite amateka akomeye kuri we. Kuko, ivuga ku mateka y'Abanyarwanda n'uburyo baharaniye gusubiza u Rwanda ubuzima.

    Cécile Kayirebwa yacyeje inganzo ye:

    Cécile Kayirebwa yashimye Sengabo Jodas uburyo yateguye iki gitaramo, avuga ko yanyuzwe n'imiririmbire ye.

    Uyu mubyeyi yashimye buri wese wamwunganiye (Sengabo), yaba ababyinnyi, abaririmbyi, intore na buri wese wagize uruhare kugira ngo iki gitaramo kigende neza.

    Kayirebwa avuga ko buri kimwe gitegurwa. Ati 'Ntawabuze icyo anywa, ntawabuze icyo arya, ntawagize irungu…. Abakobwa barabyina, barakubita hirya no hino, barahamiriza, barahimbarwa… Nta gitaramo cyiza gisa nk'icyo.'

    Yavuze ko Sengabo ari umwe mu baririmbyi bagiye bamufasha mu gusubiramo indirimbo ze. Na bamwe mu baririmbyi bamucurangiye.

    Uyu muririmbyi wagwije ibigwi mu muziki, avuga ko n'ubwo ibyuma bikenewe kugira ngo bitange umuziki mwiza, ariko abantu baba bacyeneye kumva ijwi ry'umuhanzi.

    Kayirebwa yashimye uburyo buri kimwe cyari ku murongo muri iki gitaramo. Bitandukanye n'ibindi bitaramo yagiye yitabira 'byarimo akavuyo'. Ati 'Sengabo ndakwemeye.'

    Kayirebwa avuga ko yigeze kubwira Angel na Pamella na Sengabo Jodas gukora ibihangano byabo n'ubwo bamufasha mu miririmbire y'indirimbo ze.

    Akari ku mutima wa Sengabo Jodas nyuma yo kumurika album:

    Sengabo yabwiye InyaRwanda ko kuva mu mwaka wa 2018 yatekerezaga kumurika album ye ya mbere, kandi byamutwaye imbaraga nyinshi kugira ngo abigereho.

    Bityo, ni umunezero kuri we kuba abashije kubigeraho. Uyu muhanzi avuga ko yabayeho ubuzima budafite umubyeyi (Nyina), bityo yaharaniraga gukora ikintu cyamushimisha.

    Ati 'Iyi album mbere na mbere nyituye umubyeyi wanjye. Nkayitura nanone umuryango 'Dukundane Family' uru rugendo mureba, n'izi mvune zose kugeza uyu munsi, kuva n'iki gitaramo ngitegura nagize imvune kugera ho numva n'ibintu byanahagarara.'

    Yashimye umuryango we, Abanyarwanda bakomeje gukunda umuco n'abandi. Sengabo yavuze ko bitoroshye gusobanura uruhare rwa Kayirebwa mu muziki we.

    Yavuze ko kuva akiri muto yifuzaga guhura na Kayirebwa. Bwa mbere bahuye mu 2017, nyuma y'igihe kinini amushakisha ku mbuga nkoranyambaga.

    Icyo gihe hari mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Kayirebwa. Ndetse, uyu muririmbyi avuga ko mbere yo gusohora indirimbo 'Bene u Rwanda' Kayirebwa yabanje kuyumva arishima cyane bitewe n'amagambo ayigeze.

    Uyu muririmbyi yavuze ko Kayirebwa mu muziki wa gakondo, bamuziho gushyigikira 'urubyiruko ruri mu muco'. 

    Umutima wishimye kuri Sengabo Jodas wamuritse album ye ya mbere yise 'Bene u Rwanda' 

    Sengabo avuga ko iyi ndirimbo 'Bene u Rwanda' ifite igisobanuro gikomeye ku mateka yaranze abanyarwanda


    Album ye iriho indirimbo 10. Avuga ko isobanuye byinshi ku muziki we 

    Iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza wo gushimira Imana urukundo yerekwa n'abantu 

    Sengabo avuga ko indirimbo ye ‘Bene u Rwanda’ yakunzwe, ku buryo byamuhaye umukoro wo gukora izindi ndirimbo nziza 

    Kayirebwa yanyuzwe n’inganzo ya Sengabo Jodas uri mu bamufasha mu muririmbire mu ndirimbo ze zitandukanye 

    Kayirebwa yakurikiranye cyane imiririmbire ya Sengabo, ashima uburyo yateguye iki gitaramo 

    Sengabo yavuze ko umutima we unezerewe nyuma yo kumurika album yatuye umubyeyi we witabye Imana 

    Imbyino za Kinyarwanda, ni ubukungu buhishe mu muco w’u Rwanda

     

    Iki gitaramo kitabiriwe n’abakuze mu myaka




    Ange na Pamella bazwi mu ndirimbo zirimo ‘Rusengo' baririmbye muri iki gitaramo cya Sengabo Jodas

     

    Audia Intore uzwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Sine ya mwiza’, ‘Simbi ryanjye’ n'izindi yagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo 

    Audia yatangaje ko ku wa 8 Werurwe 2023 azakora igitaramo cye bwite 

    Umuhanzi Nkirinkindi yeretswe urukundo muri iki gitaramo nyuma yo kuririmba nyinshi mu ndirimbo zisingiza Inkotanyi 

    Itorero Iganze Gakondo Group baririmbye indirimbo zubakiye ku gushimira Intwari z'u Rwanda Cecile Kayirebwa


    Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda 

    Iganze baherutse gukora igitaramo cyabo bwite cyo kwizihiza imyaka itanu ishize bari mu muziki 

    Umusizi Rumaga Junior yavuze bimwe mu bisigo birimo nka 'Ivanjili' yakoranye na Alpha Rwirangira 

    Rumaga azwi mu bisigo birimo ‘Ayabasore’, ‘Umugore si umuntu’ n’ibindi





    Nyirinkindi azwi mu ndirimbo nka ‘Nzagarukira’, ‘Nkugabiye urukundo’ n'izindi



    Itorero Indangamirwa (abakobwa/abagore) baririmbye muri iki gitaramo cyo kumurika album


    Itorero Indangamirwa (abasore/abagabo) bacinye akadiho muri iki gitaramo cya Sengabo


    Amaboko hejuru….. Nyuma yo kunyurwa n’umuziki w’abaririmbyi bubakiye kuri gakondo y’Abanyarwanda 

    Umukobwa yateye isaluti nyuma yo kumva indirimbo zisingiza Intwari z’u Rwanda

     

    Mu gice cya kabiri, Sengabo yaserukanye abaririmbyi bambaye imyenda ihuje amabara























    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125712/sengabo-jodas-yamuritse-album-yatuye-umubyeyi-we-cecile-kayirebwa-acyeza-inganzo-ye-amafot-125712.html