Category: Uncategorized

  • Itangazo: MBABAZI Diama yasabye guhindura amazina akitwa DIAMANT MBABAZI UWASE #rwanda #RwOT

    Uwitwa MBABAZI Diama yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa DIAMANT MBABAZI UWASE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga ku ishuri.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo-44/article/itangazo-mbabazi-diama-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-diamant-mbabazi-uwase

  • Nyamasheke:Umukwe n'umugeni batumva ntibavuge bakoze ubukwe bwanyuze benshi #rwanda #RwOT

    Umusore n'inkumi bo mu Karere ka Nyamasheke bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga bakoze ubukwe basezeranira mu rusengero biyemeza kubana akaramata.

    Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare, 2023 mu rusengero rwa ADEPR mu kagari ka Karusimbi, mu murenge wa Bushenge ho mu karere ka Nyamasheke.

    Abakoze ubu bukwe bahawe impanuro binyuze mu ijambo ry'Imana.

    Abaturage barimo abo mu miryango yahanye abageni n'inshuti baturutse hirya no hino mu murenge wa Bushenge, no mu mirenge yo mu karere ka Rusizi kureba uko bashyingira abo bageni.

    Abaganiriye n'UMUSEKE dukesha iyi nkuru bavuze ko bidasanzwe, ndetse bamwe bavuga ko ari ubwambere babonye abafite ubumuga bwo kutumva n'ubwo kutavuga bashyingiwe.

    Ukurikiyimfura Evalidi wo mu murenge wa Gihundwe, mu karere ka Rusizi, ni umwe mu baherekeje umugeni.

    Yagize ati 'Ndi sekuru w'umukobwa, sinkunda kugenda, numvaga babivuga hirya njyewe ntaho nigeze kubibona. Ni ubwambere mbibonye, turishimye cyane.'

    Nsengumuremyi Alphonse wo mu kagari ka Karusimbi, mu muduhudu wa Gakombe yagize ati 'Tunezejwe n'iki gikorwa kidasanzwe.'

    Gusezeranya aba bageni byasabye kohaza umusemuzi w'ururimi rw'amarenga.

    Mukarusiga Mariya wo mu kagari ka Gasheke yagize ati 'Ntabwo twari dusanzwe tubibona, ntabwo twumvaga ko bishoboka, niyo mpamvu twaje kureba ibyo byiza Imana yateguye.'

    Yavuze ko ubutumwa bibasigiye ari uko Imana ifata abantu kimwe.

    Nyirandayambaje Varelie atuye mu kagari ka karusimbi mu mudugudu wa Rwumuyaga, ati 'Cyera umuntu ufite ubumuga yumvaga ko yisuzuguye, akumvako ataba umuntu mu bandi, Leta ibishyiramo imbaraga umuntu ni nk'undi.'

    Mu kiganiro abasezeranye bahaye UMUSEKE, hifashishijwe umusemuzi w'ururimi rw'amarenga, bavuze ko bamenyaniye mu rusengero.

    Urukundo rwabo rukomera cyane bari ku ishuri bizeho imyuga. Bari bamaze umwaka bari mu rukundo.

    Mu rugo rwabo ngo bazabana neza, buri wese yirinda icyababaza mugenzi we.

    Niyonkuru Fiston ni umukwe wasezeranye, yagize ati 'Twahuriye mu rusengero, no ku ishuri. Nishimiye gushakana n'uwo dahuje ubumuga, mu rugo rwacu tuzabana neza twubahana, nta makimbirane ntabwo nzamuca inyuma.'

    Mukandayisenga Jeanette ni umugeni, na we ati 'Ndishimye cyane, twari tumaze umwaka dukundana twahuriye mu rusengero, twemeranya kubana na mugenzi wange.'

    Pasitori Hakizimfura Mathieu wo mi idini rya ADEPR Paruwasi ya Ntura, ururembo rwa Gihundwe mu itorero rya Mwito, ni we washyingiye aba bageni.

    Aganira n'UMUSEKE yasobanuye ishusho y'ubukwe muri rusange, anavuga ko ari ubwambere ashyingiye umuryango w'abafite abumuga bwo ku tumva n'ubwo kutavuga.

    Yavuze ko kwigisha abantu bafite ubu bumuga ijambo ry'Imana bigorana kuko nta we ubasemurira uba ahari.

    Ati 'Ubukwe mu ijambi ry'Imana ni impinduka, ni ubwambere gushyingira abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bibaye hano mu itorero rya Mwito.'

    Pasitori Mathieu yibukije buri wese kumenya ko umuntu ari nk'undi.

    Ati 'Mu bihe byashize umuntu ufite ubumuga yafatwaga nkaho atari umuntu, muri iki gihe inzego za Leta n'itorero twakomeje kwigisha abantu basobanukirwa ko, buri wese ari umuntu. Niyo mpavu ubukwe bwitabiriwe n'abantu benshi'.

    Inkuru ya: UMUSEKE

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/nyamasheke-umukwe-n-umugeni-batumva-ntibavuge-bakoze-ubukwe-bwanyuze-benshi

  • Rihanna na ASAP Rocky bari gutegura ubukwe mu ibanga #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty w'imyaka 35 wamamaye cyane nka Rihanna mu muziki, ni umwe mu bari kugarukwaho cyane biturutse ku nkuru nyinshi zazamuwe no gutangaza ko atwitiye umwana wa kabiri umukunzi we Rakim Athelaston Mayers uzwi nka A$AP Rocky, ubwo yari mugitaramo cya super bowl halftime show tariki 13 Gashyantare 2023.

    Nyuma y'uko Rihanna agaragaye atwite, kuri ubu biravugwa ko agiye gukora ubukwe n'umuraperi A$AP Rocky.

    Mu gihe abafana ba Rihanna bari biteguye kwakira alubumu ye ya cyenda yise 'R9', bashobora kuba bagiye gutenguhwa nuko agiye kwitegura ubukwe, ibyo gukora Alubumu ye akaba abihagaritse.

    Ikinyamakuru Radaronline.com cyanditse ko ubukwe bw'aba bombi buzabera muri Barbados, iwabo wa Rihanna.

    Iki kinyamakuru gukomezwa kivuga ko gutegura ubukwe no kubyara undi mwana, ari byo Rihanna ari kwibandaho muri iki gihe, nubwo ari gukora ibitaramo.

    Amos Bizumuremyi

    The post Rihanna na ASAP Rocky bari gutegura ubukwe mu ibanga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/25/rihanna-na-asap-rocky-bari-gutegura-ubukwe-mu-ibanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rihanna-na-asap-rocky-bari-gutegura-ubukwe-mu-ibanga

  • Abanya Uganda basubije Rayon Sports ku mwanya w'icyubahiro #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yagarutse ku mwanya wa Mbere nyuma yo gutsindira Rutsiro FC I Rubavu mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona.

    Mu mukino wari ugoye cyane, Rayon Sports yagerageje gukuraho ibyayibuzaga gutsinda iyi kipe muri shampiyona

    Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Mussa Essenu ku munota wa 41 na Joachim Ojera kuwa 89.

    Ibi bitumye Rayon Sports ifata umwanya wa mbere n'amanota 42 ikaba irusha amanota 2 APR FC ikina kuri iki cyumweru

    Kiyovu Sport yatsinzwe igitego 1-0 Bugesera FC cya Mugenzi Bienvenu mu gihe Gorilla FC yatsinze igitego 1-0 Rwamagana FC.

    Urutonde:

    1. Rayon Sports 42 Pts
    2. Kiyovu Sport 41 Pts Pts
    3. APR FC 40 Pts (-1)
    4. AS KIGALI 38 Pts

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abanya-uganda-basubije-rayon-sports-ku-mwanya-w-icyubahiro

  • EPL: Arsenal yakuye mu nzira Leicester City,… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wabereye kuri sitade ya Leicester City King Power stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, saa kumi nimwe muri shampiyona y’u Bwongereza.

    Abakinnyi ba Leicester 11 babanje mu kibuga: Ward; Castagne, Souttar, Faes, Kristiansen; Dewsbury-Hall, Ndidi; Tete, Praet, Barnes na Iheanacho.

    Ikipe ya Arsenal yatangiye umukino ikina yihuta cyane kandi inahererekanya neza. Ku munota wa 3 gusa Xhaka yarabonye uburyo bw’igitego ariko arekuye ishoti rikubita kuri myugariro wa Leicister City rijya muri koroneri.

    Abakinnyi 11 ba Arsenal babanje mu kibuga: Ramsdale; White, Saliba, Gabriel, Zinchenko; Odegaard, Jorginho, Xhaka; Saka, Martinelli na Trossard.

    Abakinnyi ba Leicester City bagezeho bose basubira gukinira inyuma bitewe nukuntu Arsenal yariri kwiharira umupira cyane bakinira mu kibuga hagati. 

    Mu minota 17 Arsenal yakije umuriro imbere y’izamu rya Leicester City ndetse Bukayo Saka aboba uburyo bwo gutsinda ibitego 2 ariko ntiyabyaza amahirwe umusaruro. 

    Zinchenko wari wambaye igitambaro cya Kapiteni kubera kuzirikana ko umwaka ushize igihugu cye cya Ukraine gishojweho intambara n’u Burusiya

    Arsenal yaje kubona igitego ku munota wa 27 gitsinzwe na Leandro Trossard ku mupira yari ahawe na Xhaka ariko umusifuzi aracyanga kubera ko Ben White yari yafashe akaboko ka Ward ufatira Leicester City. 

    Mu minota 38 ba rutahizamu ba Leicister City barimo Tete na Iheanacho bagerageje gutungurana birukankana imipira ariko igitego kirabura burundu bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye Arsenal ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Gabriel Martinelli ahawe umupira mwiza na Leandro Trossard awucishije mu maguru ya Castagne. 

    Nyuma yo gutsinda igitego gukina neza byiyongereye cyane bituma bongera no kubona igitego cya 2 ku munota wa 55 gitsinzwe na Bukayo Saka ariko Martinelli wari amuhaye umupira yari yaraririye bituma umusifuzi acyanga.

    Igitego Martinelli yatsinze 

    Ku munota wa 62 Leicester City yakoze impinduka mu kibuga havamo Kelechi Iheanacho na Tete hinjiramo Jamie Vardy na Youri Tielemans bituma batangira gusatira ku buryo bworoshye.

    Ku munota wa 72 Dewsbury-Hall yagerageje kurekura ishoti ariko rinyura impande y’izamu gato. Iminota 90 yarangiye hongerwaho iminota 5 y’inyongera ariko yabereye umutwaro Arsenal kuko yatatswe cyane, umukino warangiye Arsenal itsinze igitego 1-0.

    Kugeza ubu Arsenal ikomeje kuba ku mwanya wa 1 n’amanota 57 naho Leicester City yo iri ku mwanya wa 14 n’amanota 24.

    Leandro Trossard watanze umupira uvamo igitego

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126448/epl-arsenal-yakuye-mu-nzira-leicester-city-ikomeza-gutereta-umwanya-wa-mbere-126448.html

  • Abapolisi bashya basaga 1600 binjijwe mu kazi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kwakira aba bapolisi bato wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023 mu Ishuri rya Polisi rya Gishari mu Karere ka Rwamagana. Witabiriwe na Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Namuhoranye Félix n'abandi banyacyubahiro banyuranye.

    Aba bayobozi babanje kwerekwa imwe mu myitozo aba bapolisi bigiye muri iri shuri irimo kurasa, gutabara umuturage aho rukomeye, gutabara uwashimuswe ndetse n'imyitozo yo kwitabara mu gihe umupolisi atewe adafite imbunda.

    Umuyobozi w'Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko abanyeshuri basoje aya mahugurwa ari 1612 barimo 1465 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Gishari naho 147 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Musanze.

    Yakomeje avuga ko nyuma yo gusoza amahugurwa 1574 bari bwinjire muri Polisi naho 40 bajye mu rwego rushinzwe Igorora, RCS.

    CP Niyonshuti yavuze ko abanyeshuri 24 batabashije gusoza aya mahugurwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kunanirwa amahugurwa, uburwayi ndetse n'imyitwarire mibi itagendanye n'indangagaciro za Polisi y'u Rwanda.

    Ati ' Abanyeshuri 147 batorejwe mu Ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda i Musanze harimo no kwiga amasomo ya Kaminuza umwaka wa mbere mu mashami y'amategeko, ikoranabuhanga, indimi hamwe n'ishami ryigisha igipolisi cy'umwuga.'

    CP Niyonshuti yavuze kandi mu mezi 11 abapolisi bashya bamaze i Gishari bahuguwe mu masomo arimo aya gisirikare na Polisi, gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva no kumvira amabwiriza y'ikinyabupfura, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga ituze n'umutekano bya rubanda, amategeko, ubufatanye bwa Polisi n'abaturage, ubutabazi bw'ibanze, gucunga umutekano wo mu muhanda kandi banahawe ibiganiro kuri gahunda za Leta n'ibindi byinshi bitandukanye.

    Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana, yavuze ko uyu muhango ugaragaza ubushake bwa guverinoma bwo gushyigikira Polisi mu kazi kayo hongerwa umubare w'abapolisi, bakanahabwa ubumenyi bubafasha gukora akazi bashinzwe.

    Yagize ati ' Ndabasaba mwe musoje aya mahugurwa gukomeza muri uwo mujyo, mukaba intangarugero mu kubahiriza amategeko, mugashyigikira gahunda za leta aho muzaba mukorera hose kugira ngo n'abaturarwanda babigireho uwo muco mwiza.'

    Minisitiri Gasana yavuze ko Leta izakomeza gushakira abapolisi amahugurwa agamije kubungura ubumenyi no kubashakira ibikoresho bibafasha gukora akazi kabo neza. Yabasabye gukoresha neza ubumenyi bahawe bagakorana neza n'abapolisi bababanjirije mu kazi.

    Ati ' Muzakorane ishyaka n'umurava mu kazi kanyu kandi muzabe inyangamugayo, muzaharanire ishema ry'u Rwanda kandi muzirinde igikorwa cyose cyakwangiza isura y'u Rwanda ndetse n'iya Polisi.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko abapolisi bashya ari imbaraga mu kunoza akazi ka Polisi, ko hagikenewe n'abandi benshi ari nayo mpamvu n'ubu bagishaka guhugura abandi.

    Abayizera Josiane winjiye muri Polisi y'u Rwanda, yavuze ko intumbero za mbere yinjiranye muri Polisi ari ugufasha abaturage gucunga umutekano ndetse ngo yiteguye kubafasha muri serivisi zitandukanye ziteza imbere igihugu.

    Yaboneyeho gutinyura abandi bakobwa kugana inzego z'umutekano, kandi ko bakwiriye kwiyumvamo ko ikintu cyose umuhungu yakora nabo bagishobora.

    Mupenzi Fiston we yagize ati 'Intumbero ya mbere ninjiranye muri Polisi ni ukurinda abaturage nkakomereza aho bakuru banjye bagejeje, umwihariko nzanye ni ugifasha abaturage nkanafasha Polisi kubaka u Rwanda rurimo umutekano ngira n'inama urubyiruko ku kwirinda ibiyobyabwenge.'

    Ni ku nshuro ya 18 Polisi y'u Rwanda yungutse abapolisi bashya, ishuri rya Polisi rya Gishari ubu riri kuvugururwa aho riri kubakwamo amacumbi y'abanyeshuri n'abarimu bishya bazafasha mu kurushaho guhugura abapolisi benshi barimo n'abajya mu butumwa bw'amahoro hirya no hino ku Isi.

    Amahugurwa bahawe agamije kurengera abaturage bashinzwe kurinda

    Berekanye ibyo bize ku buryo bashobora kwihanganira guca mu bizazane kugira ngo bakunde barengere ubuzima bw’uri mu kaga

    Aba bapolisi bagaragaje ko bafite ubushobozi bwo guhangana n’umwanzi badakoresheje intwaro

    Aba bapolisi berekanye ko bagiye kwinjira mu kazi biteguye ku rwego rufatika

    Abasoje amahugurwa ni abasore n’abakobwa b’intarumikwa

    Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

    Umuyobozi w'Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Niyonshuti Robert, yasobanuye ko abarangije amasomo bafite ubumenyi buzababashisha gukora inshingano zabo neza

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba wigeze no kuyobora Polisi y’u Rwanda, Emmanuel Gasana, yari mu bitabiriye uyu muhango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-bashya-basaga-1600-binjijwe-mu-kazi-amafoto

  • Tuyizere wigeze kuyobora Akarere ka Kamonyi, arafunzwe – #rwanda #RwOT

    Tuyizere yatawe muri yombi hamwe n'abandi bayobozi batatu.

    Umuturage witwa Ndayizeye Jean de Dieu aherutse kugwirwa n'ikirombe arapfa ariko ngo ubwo cyamugwiraga abo bagabo bakaba bataramujyanye kwa muganga mu buryo bwihutirwa.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Tuyizere Thaddée afunganywe n'abandi bantu batatu mu iperereza ku rupfu rw'uwagwiriwe n'ikirombe.

    Ati 'Ni byo koko ku wa 23 Gashyantare 2023 Tuyizere Thaddée yafunganywe n'abandi bantu batatu, bishingiye ku iperereza riri gukorwa kubera umuntu wagwiriwe n'ikirombe agapfa tariki 16 Gashyantare 2023 mu Karere ka Kamonyi. Bafungiye kuri RIB Station ya Gacurabwenge.'

    Usibye Tuyizere, abandi bafunzwe ni Mbarushimana Jean Baptiste, Ndacyayisenga Jean Claude na Mushimiyimana Ernest wari ushinzwe ikirombe.

    Tuyizere yigeze kuba Visi Meya ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Kamonyi, nyuma aza kuba Meya w'agateganyo guhera muri Nyakanga 2020 kugeza mu mpera za 2021 nyuma y'aho uwayoboraga akarere yari amaze kugirirwa Guverineri.

    Tuyizere Thaddée wabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yatawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuyizere-wigeze-kuyobora-akarere-ka-kamonyi-arafunzwe

  • Rayon sports itsinze Rutsiro 2-0, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yakomezaga hakinwa umunsi wa 21, kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Rayon Sports itsinze Rutsiro ibitego bibiri ku busa ihita ifata umwanya wa mbere.

    Ni umukino wabereye mu karere ka Rubavu kuri Sitade Umuganda, ikipe ya Rayon Sports izwi nka Gikundiro ikaba yatsindiwe na Musa Esenu ku munota wa 41 na Joackiam Ojera ku munota wa 80.

    Gutsinda uyu mukino kwa Rayon Sports bitumye irara ku mwanya wa mbere w'agateganyo aho mu mikino 21 imaze gukina ifite amanota 42 ikaba ikurikiwe na Kiyovu SC na 41 yo yatsinze Bugesera 1-0.

    Mu yindi mikino y'umunsi wa 21 yabaye, kuwa gatanu As Kigali yanganyije na Etincelles 2-2, naho kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Gorilla FC yatsinze Rwamagaana City 1-0.

    Kuri iki cyumweru, Police FC irakira ikipe Sunrise FC, Marines FC yakire Espoir FC, Mukura Vs izakine na Gasogi United naho Musanze FC izakine na APR FC.

    The post Rayon sports itsinze Rutsiro 2-0, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-itsinze-rutsiro-2-0-ihita-ifata-umwanya-wa-mbere-ku-rutonde-rwa-shampiyona/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-itsinze-rutsiro-2-0-ihita-ifata-umwanya-wa-mbere-ku-rutonde-rwa-shampiyona

  • Twereke na Prince Kid! Miss Elsa mu ikanzu y… – #rwanda #RwOT

    Miss Elsa abinyujije kuri konti ye ya Instagram yasangije abamukurikira amafoto atandukanye yafashwe mu bihe bitandukanye ariko mu masaha amwe no mu bihe bimwe yitabiriye ubukwe bw'inshuti ze.

    Ubwo yasangizaga abakunzi be aya mafoto uyu mukobwa yavuze ko ari kwishimira ubukwe bushya bwa Hirwa aho yagize ati 'Ukwishimira Mr na Mrs Hirwa.''

    Nyuma y'iyi foto abantu barenga ibihumbi 10 bayikunze kugeza ubwo mu minsi itatu gusa imaze abamaze kuyigenera ubutumwa buganisha kuri nyirabwo barenga 70 bamwifuriza ibyiza gusa ndetse banagaruka ku rukundo rwabo na Prince Kid.

    Uwitwa Kwizera Valentine wabimburiye abandi gutanga ibitekerezo yabwiye Miss Elsa ko iyi ari imipango y'Imana amubwira ko ari mwiza kandi amwigiraho byinshi.

    Hari kandi Rutayisire we wagize ati '…Umwali u Rwanda rusigaranye komerezaho lmana ikomeze ikwagure muri byose komeza ube intwari iguherekeze kugera kutsinzi.'

    Si abo gusa kuko hari nka bavugaga ko Miss Elsa ariwe u Rwanda rusigaranye. cyane cyane bashingiye ku kuntu yafashije Prince Kid ndetse akemera no gufungwa kubwe.

    Nyuma yo gufungurwa hagiye havugwa byinshi birimo no kuba agiye gushyingiranwa na Prince Kid nyuma nabwo andi makuru akavugwa ko uyu mukobwa yaba yarambitswe impeta n'ubwo bombi nta n'umwe atarabitangaza.

    Mu ijoro rya tariki 25 Gashyantare 2017, nibwo Iradukunda Elsa yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu buranga n'ubuhanga. Yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nziza ya Suzuki SX4 ifite agaciro ka miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Mu gihe cy'umwaka yamaranye iri kamba yahembwaga umushahara w'amafaranga ibihumbi magana inani (800,000frw) ku kwezi bivuze ko ku mwaka yahawe miliyoni icyenda n'ibihumbi Magana atandatu (9,600,000Rwf) hakiyongeraho n'ibindi bihembo bitandukanye.

    Kimwe n’ibindi bihembo yagenewe uyu mukobwa yabaye na 'Brand Ambassador' wa 'Made in Rwanda'. Yitabiriye Miss World gusa nubwo atabashije kwegukana ikamba yitwaye neza.

    Yize amashuri abanza muri Le Petit Prince ayisumbuye ayarangiriza muri King David Academy mu ishami ry'Amateka, Ubukungu n'Ubuvanganzo.

    Miss Elsa yasabwe kwerekana na Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid

    Miss Elsa yerekana ikanzu y’agaciro yambaye mu bukwe yari yatashye

    Yahindukiye mu mwambaro mwiza, maze abantu bawutangaho ibitekerezo

    Miss Elsa yasabwe ko ariwe wakurikiraho agakora ubukwe na Prince Kid

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126443/twereke-na-prince-kid-miss-elsa-mu-ikanzu-yibirori-yaryoheje-ibiganiro-kuri-murandasi-amaf-126443.html

  • Sosiyete Sivile yagaragaje ibikwiye kuganirwaho mu nama y'Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 18 #rwanda #RwOT

    Mugihe Abanyarwanda bitegura Inama y'Igihugu y'Umushyikirano, abagize sosiyete Sivile bagaragaje ko ibirarane by'imanza mu nkiko, abangavu baterwa inda, ruswa no kudahabwa ingurane ikwiye kubimurwa kubw'inyungu rusange, ari bimwe mubibazo bikwiye kuzaganirwaho bitewe n'uburyo bihangayikishije umuryango nyarwanda muri iki gihe.

    Kuva ku wa 27-28 Gashyantare 2023, mu Rwanda hazaba inama y'Igihugu y'umushyikirano izaba iba ku nshuro ya 18, nyuma y'imyaka itatu itaba kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19. 

    Bamwe mu baturage bavuga ko muri iyi nama, ingingo yo kuzamura imibereho y'abakennye idakwiye kubura ku mpamvu basobanura.

    Umwe ati 'Inama y'umushyikirano ikintu mba numva kitaburamo, ni ugufasha abaturage b'ababashomeri, bakaturebera ibijyanye n'abari kurangiza kwiga uko babona imikorere.'

    Undi ati 'Numva bagabanya imisoro, abantu bagatangira kubona ibyo bahaha, kuko ibiciro biri hejuru.'

    Mugenzi we ati 'Ikintu mbona kidakwiriye kubura ni ibijyanye n'imibereho muri rubanda, hari ubukene.'

    Ku ruhande rwa Sosiyete Sivile, nabo hari abagaragaza ibibazo bibagamiye umuryango nyarwanda muri iki gihe, bidakwiye kubura mu bizaganirwa mu nama y'igihugu y'umushyikirano igiye kuba.

    Aha harimo ibirarane by'imanza mu nkiko, abangavu baterwa inda, ruswa no kudahabwa ingurane ikwiye kubimurwa ku bw'Inyungu rusange  n'ibindi.

     John Mudakikwa ayobora Umuryango Cerular, uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko.

    Ati 'Ikintu mbona kidakwiriye kubura mu nama y'igihugu y'umushyikirano dukurikije ibibazo duhura nabyo, icya mbere ni ukuganira ku ngamba zatuma ubutabera bwihuta, kuko mu nkiko hari ibirarane by'imanza. Icya kabiri ni ibyerekeranye no kubona ingurane ikwiye kubimurwa ku nyungu rusange, ikindi ni ubutabera kubyerekeranye no gusambanya abana. Ikindi tubona ni ibijyanye na ruswa, urebye mu myaka itatu ishize amanota u Rwanda rubona mu byekereye kurwanya ruswa, aragenda agabanuka.'

     Ingingo y'umutekano w'Igihugu nayo ishobora kutabura mu ngingo zizagarukwaho mu nama y'igihugu y'umushyikirano igiye kuba, cyane ko isanze u Rwanda rutabanye neza n'umuturanyi warwo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse mu bihe bitandukanye Congo kinshassa yagiye ikora ibikorwa by'ubushotoranyi k'u Rwanda.

     Ibya vuba aha ni aho ingabo za leta ya Congo, FARDC, zahagaze mu mupaka w'Ibihugu byombi ,zikarasa ku biro bishinzwe Abinjira n'Abasohoka(Border Post) by'u Rwanda mu Karere ka Rusizi nk'uko  Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda (RDF) bwabitangaje.

     Mu nama y'igihugu y'umushyikirano iheruka, Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko uwashaka guhungabanya umutekano w'u Rwanda atazihanganirwa.

    Ati ' Hari abagerageza guhungabanya umutekano wacu, ngira ngo ibyo murabizi tubimazemo nk'imyaka ibiri ishize byongeye kugenda bigaragara, ariko nabyo navuga ko tubigerereye. Kandi ni uko ngira ngo wenda abantu bafite amatwi barabwirwa ntibumve, bafite amaso barerekwa ntibabone, ngira ngo ibyo byari bikwiye ko byumvwa na buri wese. Byari bikwiye kuba bibonwa na buri wese ko twagiye tubabwira ko ari uko bizagenda.'

    Umushyikirano ni urubuga ruhuza buri mwaka abayobozi n'abaturage, bakaganira ku iterambere ry'igihugu.

    By'umwihariko Abanyarwanda b'ingeri zose, bahabwa amahirwe yo kugeza ibibazo byabo ku bayobozi.

    Daniel Hakizimana

    The post <strong>Sosiyete Sivile yagaragaje ibikwiye kuganirwaho mu nama y'Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 18</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/25/sosiyete-sivile-yagaragaje-ibikwiye-kuganirwaho-mu-nama-yumushyikirano-igiye-kuba-ku-nshuro-ya-18/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sosiyete-sivile-yagaragaje-ibikwiye-kuganirwaho-mu-nama-yumushyikirano-igiye-kuba-ku-nshuro-ya-18