Category: Uncategorized

  • Arifuza kuba mu bakire 10 mu Rwanda! Munyanki… – #rwanda #RwOT

    Munyankindi ni umwe mu rubyiruko rw'intore mu Mbanzabigwi z'Akarere ka Gisagara mu Majyepfo y'u Rwanda, witabiriye Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023 iri kubera muri Kigali Convention Centre.

    Uretse Abanyarwanda barenga 1500 bakoraniye muri iyi nyubako, mu turere dutandukanye twatoranyijwe bamwe mu baturage bafite ibitekerezo n'ibibazo bashyizwe ahantu hamwe, ari naho Munyankindi yari [Mu karere ka Gisagara] ubwo yavugaga ku rugendo rwe rw'ubuzima.

    Ahawe umwanya, Munyankindi Abraham yashimye Perezida Kagame ku bwa gahunda y’uburezi kuri bose. Yavuze ko binyuze mu miyoborere myiza, yabashije kwiga arangiza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

    Uyu musore yavuze ko akimara kurangiza amashuri yahise asubira iwabo i Gisagara, ashaka uburyo bwo kwiteza imbere bitanyuze mu gushakisha akazi.

    Munyankindi avuga ko yashatse ibiraka abikuramo ibihumbi 200 Frw, ayakoresha agura inkoko 50. Izi nkoko yarazoroye, zitumuteza imbere.

    Muri ya gahunda yo kuremera urubyiruko, Leta yamuteye inkunga y’ibihumbi 300Frw arabyongera bibasha kumugeza ku nkoko 500.

    Yavuze ko izi ‘nkoko zamfashije mu bukire, ndakira’. Avuga ko amafaranga y’inyungu yakuraga mu korora inkoko, yayashoraga no mu bucuruzi bwo kugura imyaka akayisubiza.

    Munyankindi avuga ko yatanze akazi ku rubyiniro 9, kandi muri aba, batanu yabaguriye moto. Uyu musore yavuze ko ubu nawe yaguze imodoka ‘imufasha kuzenguruka akora akazi ke’.

    Yanavuze ko ubu afite abana batatu yakuye mu muhanda. Ati “Ubu bariga neza.” 

    Yavuze ko imihigo ikomeje kuko ari mu biganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), mu kureba uko batangiza uruganda rutunganya ibikomoka kuri avocat birimo nk’amavuta.

    Munyankindi yemeza ko akataje mu rugendo rwe rw'ubuzima, kandi arifuza ko mu myaka 10 iri imbere azaba ari mu bakire u Rwanda rufite.

    Ati “Ndifuza ko mu myaka icumi iri imbere, ngomba kuzaba ndi mu bakire 10 iki gihugu kizaba gifite.'

    Umushyikirano ni inama ihurirwamo n’abayobozi mu nzego nkuru za Guverinoma n’Abanyarwanda bari imbere no hanze y’igihugu, aho barebera hamwe ibyagezweho ndetse bakaganira ku mbogamizi zihari n’ingamba zarushaho guteza igihugu imbere.

    Umushyikirano ukomoka mu muco no mu migenzo y’Abanyarwanda. Umushyikirano kandi uri mu Itegekonshinga ry’Igihugu guhera mu 2003.

    Guverinoma y’u Rwanda yawushyizeho nka kimwe mu bisubizo by’umwimerere Abanyarwanda bihangiye, mu rwego rwo kujyanisha gahunda z’Igihugu z’iterambere n’amateka y’Abanyarwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126507/arifuza-kuba-mu-bakire-10-mu-rwanda-munyankindi-wahereye-ku-nkoko-50-yatinyuye-urubyiruko–126507.html

  • Muhanga-Cyeza: Umugore arakekwaho kwica umugabo bapfuye 2,000Fr #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Mukandekezi Solina w'imyaka 41, biravugwa ko yatawe muri yombi n'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB. Akurikiranyweho urupfu rw'umugabo we Shumbusho Jean Bosco w'imyaka 43 y'amavuko. Amakuru akavuga ko ashobora kuba yiyahuye abandi bakavuga ko yabanje gukubitwa bapfa amafaranga ibihumbi 2 y'u Rwanda. Byabaye mu ijoro ryo ku wa 26 Gashyantare 2023, Umurenge wa Cyeza, Akagari ka Makera, Umudugudu wa Nyarutovu.

    Bamwe mu baturanyi be bavuganye n'umunyakamuru wa intyoza, bavuze ko uyu mugore n'umugabo we bavuganye nabi ndetse bakozanyaho, umugabo amubaza impamvu atahashye kandi yamusigiye ibihumbi bibiri (2000frw), umugore amubwira ko azayahahisha bucyeye, aribwo batangiye kurwana.

    Bavuga ko muri uku kurwana, mbere yuko ava mu rugo n'abana ngo we n'umwe mu bana bashobora kuba barafatanije bakubita umugabo, bamugira intere babona guhunga urugo, aho bagarutse mu gitondo.

    Umwe mu baturanyi yagize ati' Twamenye amakuru ko batonganye mu ijoro ryo ku wa  26 Gashyantare 2023 ndetse umugore n'abana baramuhunga kuko yaje ahagana saa munani z'ijoro yasinze, arwana nabo baramusiga. Bagarutse mu gitondo basanga amerewe nabi baratabara bamujyana kwa muganga'.

    Hari undi nawe wabwiye umunyamakuru ko yumvise hari abavuga ko Nyakwigendera bamushahuye, gusa akongeraho ko ntabyo yabonye. Bakeka kandi ko bishoboka ko uyu mugore yafatanyije n'umukobwa we bakamukubita byo kumwica, barangiza bakamubuganiza imiti iterwa mu ntoryi kugirango bavuge ko yiyahuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Cyeza, Gakwerere Eraste yabwiye umunyamakuru ko uyu mugabo bikekwako yaba yanyoye imiti irinda udukoko, imbuto z'intoryi kuko akimara gutabarizwa yajyanywe ku kigo Nderabuzima cya Gitarama ahazwi nko mu Cyakabiri, arayirutswa. Akomeza avuga ko byakomeje gukomera bahamagaza imodoka itwara indembe(Ambulance), ihageze isanga yamaze gupfa.

    Uyu Nyakwigendera Shumbusho Jean Bosco, byitezwe ko ajyanwa gupimwa kugirango hamenyekane icyateye uru rupfu. Uyu mugore yamaze gutabwa muri yombi aho yabaye acumbikiwe n'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB kuri Sitasiyo ya Nyamabuye.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/27/muhanga-cyeza-umugore-arakekwaho-kwica-umugabo-bapfuye-2000fr/

  • Umujyi wa Kigali ugiye kongerwamo imodoka 300 zitwara abagenzi #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Uwase Patricie, yavuze ko mu mezi 3 ari imbere,Mu mujyi wa Kigali hazongerwa imodoka zitwara abagenzi 300.

    Mu nama y'Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 18,umwe mu batanze ibitekerezo yabajije impamvu Perezida Kagame yatanze umurongo ku kibazo cyo gutwara abantu n'ibintu ariko kugeza n'ubu abantu bakaba bagitegereza imodoka amasaha menshi.

    Madamu Uwase yagize ati “Icyo navuga cyakozwe nuko turi hafi kugura imodoka ziyongera ku zindi zihari.Ese n'ikibazo cy'imodoka zidahari?nibyo koko zagiye zigabanuka guhera muri 2012,2014 hari icyakozwe ariko muri kwa kudakurikirana batubwiye urwego rw'abikorera rwahuye n'ikibazo imodoka ziragabanuka cyane bigera aho gutegereza imodoka bitinda ariko mu gihe kidatinze mu mujyi wa Kigali turaba twongereyemo imodoka 300.

    Abajijwe igihe bizamara ngo izi modoka zibe zageze mu Rwanda yavuze ko nibura bizatwara amezi atatu ndetse yemeza ko n'izitwara abagenzi mu ntara zizongerwa.

    Ati “Nibyo koko igihe abantu bategereza imodoka gikomeje kuba kinini.Twatangiye gushaka aho kuzigura ndetse n'ingengo y'imari izigura yarabonetse,twavuganye na Minisitiri w'Imari n'igenamigambi,ikibura n'ukuzitumiza.

    Mu gihe navuga ko bitarenze amezi atatu kuko hari aho zitumizwa nabyo bifata umwanya.Iyi gahunda iri gukorwaho iri hafi kurangira.”

    Madamu Uwase yavuze ko Leta iri gufasha abikorera ndetse ubu abatwara abagenzi bavuye kuri batatu gusa ubu byahawe buri wese ushoboye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/umujyi-wa-kigali-ugiye-kongerwamo-imodoka-300-zitwara-abagenzi

  • Muhanga: Minisitiri Ingabire yibukije abaturage ko bakwiye kugira uruhare mu kurwanya isuri #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Ingabire Assoumpta yibukije abaturage kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kurwanya isuri kuko itwara ubutaka burimo ifumbire bigatuma bateza neza ibyo bahinze ndetse bagahomba ubutaka bwabo.

    Ibi yabigarutseho mu muganda usoza ukwezi kwa Gashyanyare 2023 wabereye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Kibangu, ahacukuwe imirwanyasuri hakanaterwa ibiti. Yabasabye kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo kurwanya isuri kuko ibatwarira ubutaka burimo ifumbire, ubusigaye bukagunduka bityo bigateza ibibazo, bagahomba imyaka yabo bahinze, ntibeze neza ahubwo bakagwa mu gihombo.

    Akomeza yibutsa ko bakwiye kuzajya babungabunga imirwanyasuri bakayiteraho ibyatsi byagaburirwa amatungo. Yibutsa Abafashamyumvire b'ubuhinzi ko bakwiye kujya basobanurira neza abaturage ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, bagatera ibiti bivangwa n'imyaka.

    Umuturage Mukangenzi Christine, avuga ko umuganda wamufashije guca imirwanyasuri mu mirima ye akaba akize ikibazo cy'ubutaka bwajyanwaga n'isuri kubera  imivu y'amazi, bigatuma n'ibyo ahinze bitera neza kubera ko agafumbire kaba kagiye,  agahora mu gihombo cy'ibyo yahinze.

    Ati' Bamfashije guca imirwanyasuri kandi ndabashimiye cyane kuko ntabwo nari kuzabyishoboza. Bandindiye isambu ikibazo cy'ubutaka bwajyanwaga n'isuri kubera amazi ndetse yanagiraga uruhare mu gutuma dusigarana ubutaka butera kubera ubutaka burimo ifumbire bwamaze gutwarwa bukajyanwa n'imigezi'.

    Bizimana Silas, avuga ko ubutaka bukorerwaho ubuhinzi buri ahahanamye butaraciweho imirwanyasuri biteza ikibazo kuko ibyo uhinzeho amazi abitwara. Yemeza ko ahacukuwe imirwanyasuri hagaterwaho ibiti bifata ubutaka uba wizeye ko ibyo wahinze bitapfa kujyanwa n'ibiza uko bije. Asaba bagenzi be guca imirwanyasuri bakayiteraho ubwatsi kuko babugaburira amatungo cyangwa bakabugurisha ku bayafite.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu gahunda yo kurwanya isuri igomba gusiga Hegitari ibihumbi 28 birwanyijeho isuri ndetse ko bageze kuri 86%, ko mu gihe cya vuba bashobora kuzarenza umuhigo bari barihaye wo kurwanyaho isuri.

    Akomeza yibutsa abaturage ko kurwanya isuri babikora no mu mirima yabo. Avuga ko imbogamizi ari amasambu afite ba nyirayo batayakoreraho ibikorwa by'ubuhinzi, aho usanga ateza ibibazo abaturanyi bayo mu gihe bo baciye imirwanyasuri.

    Mu Karere ka Muhanga, ibikorwa byo kurwanya isuri mu butaka bw'abaturage bimaze kugera kuri 86%, aho hagamijwe gufatanya n'abaturage gucukura imirwanyasuri mu masambu yabo. Muri iyi gahunda hamaze guterwa ibiti bisaga ibihumbi magana atatu mirongo itanu(350.000 Rfw) bivangwa n'imyaka, birimo n'iby'imbuto. Akarere n'abafatanyabikorwa bako, bafite umuhigo wo gutera ibiti bisaga ibihumbi 450.

    Akimana Jenan de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/02/27/muhanga-minisitiri-ingabire-yibukije-abaturage-ko-bakwiye-kugira-uruhare-mu-kurwanya-isuri/

  • M23 yatangaje ikiyitera kurwana inkundura na FARDC gitandukanye nicyo benshi bakeka #rwanda #RwOT

    Umutwe w'inyeshyamba wa M23 uvuga ko udashyize imbere ibyo gufata uduce ahubwo ugamije kurokora abantu, nyuma yuko ku cyumweru wigaruriye agace ka Rubaya ko muri teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru.

    Agace ka Rubaya, gakize ku mabuye y'agaciro nka coltan, kari mu ntera ya kilometero zigera kuri 50 mu burengerazuba bwa Goma, umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru.

    Ku wa gatanu nabwo M23 yigaruriye agace ka Mushaki ko muri Masisi.

    Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango, umuvugizi wa gisirikare wa M23 Major Willy Ngoma yavuze ko “gufata ahantu si byo dushyize imbere, ahubwo kurokora abantu bari mu byago”.

    Ati: “Intego yacu si ugufata imijyi n'uduce. Ariko tubikora mu kwirwanaho ubwacu no kurwana ku baturage bacu”.

    BBC Gahuzamiryango yagerageje kuvugana n'igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ariko kugeza ubu ntibirashoboka.

    Gusa FARDC yagiye ishinja M23 kuba ari yo iyigabaho ibitero irenze ku masezerano yo guhagarika imirwano yemejwe n'abakuru b'ibihugu byo mu karere.

    Major Ngoma avuga ko abaturage b'i Mushaki n'i Rubaya ubu bakomeje ibikorwa byabo bya buri munsi, gusa ibi BBC Gahuzamiryango ntiyashoboye kubigenzura mu buryo bwigenga.

    Ariko bamwe mu bahatuye n'abakozi bo mu miryango itanga imfashanyo bavuga ko hari abaturage bahahunze kuva M23 yafata Mushaki na Rubaya.

    Major Ngoma yavuze ko M23 ishaka ko ikibazo “kirangira mu nzira y'amahoro”, ariko ko “nta bushake bwa politiki buhari” ku ruhande rwa leta DR Congo.

    Leta ya DR Congo ivuga ko M23 ari umutwe w'iterabwoba idashobora kuganira na wo mu gihe cyose utarashyira intwaro hasi ndetse ukava mu duce wafashe.

    Leta ya DR Congo inawushinja guhabwa ubufasha bw'abasirikare n'ibikoresho na leta y'u Rwanda, ikirego M23 na leta y'u Rwanda bahakana.

    Muri uku kwezi kwa kabiri, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International washinje inyeshyamba za M23 ubwicanyi no gufata ku ngufu abagore n'abakobwa barenga 60 mu gace ka Kishishe na Bambo mu kwezi kwa 11 mu 2022.

    Iyo raporo yawo yakurikiye izindi za ONU/UN na Human Rights Watch na zo zishinja M23 ibyaha byo mu ntambara bivugwa ko byakorewe i Kishishe na Bambo muri Kivu ya Ruguru.

    Avuga kuri iyo raporo icyo gihe, Major Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ibirego byo gufata abagore ku ngufu bivugwa na Amnesty ari ibintu “abasirikare bacu badashobora gukora” kandi ko ari raporo “igamije gusa kwanduza isura ya M23”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yatangaje-ko-ikiyitera-kurwana-inkundura-ari-ugutabara-abantu-kurenza

  • U Bwongereza: Imyaka yo kurongora yagejejwe k… – #rwanda #RwOT

    Itegeko rishyashya ryemeje ko imyaka yo kurongora ari 18 ryatangajwe mu ngiro mu Bwongereza no muri Wales, igihugu giherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Ubwongereza.

    Mbere abantu bashoboraga kurongora cyangwa kurongorwa ku myaka 16 cyangwa 17 mu gihe ababyeyi babo babibemereye, kandi nta tegeko ryababuzaga kubana batiyandikishije mu mategeko.

    Iri tegeko rishya kandi riremerera abakundana kurushinga batarinze guca imbere y’amategeko. Leta y’Ubwongereza ivuga ko izi mpinduka zishobora gufasha abana kubarinda gufatwa ku ngufu, no kurongorwa ku gahato.

    Iri tegeko kandi rirabuza ko abana (bari munsi y’imyaka 18) babana mu buryo ubwo ari bwo bwose, hakoreshejwe ingufu cyangwa zitakoze.

    Mu Bwongereza imyaka yo kurongora yagejejwe kuri 18, ivuye hagati ya 16 na 17.

    Iryo tegeko ntirireba ibihugu bya Ecosse na Irlande ya ruguru, aho imyaka mike yo gushobora kurongora izaguma ari 16. Muri ibi bihugu, ababyeyi bategetswe kubanza kwemerera abana bari munsi y’imyaka 18 kurushinga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126505/u-bwongereza-imyaka-yo-kurongora-yagejejwe-kuri-18-126505.html

  • Kenya: Perezida Ruto yasabye Amerika n'uburayi gufatira Odinga ibihano #rwanda #RwOT

    Umutegetsi mukuru muri Kenya bwana William Ruto, yasabye amahanga cyane cyane Amerika n'uburayi gufatira ibihano birimo kubuzwa kujya muri ibi bihugu mukeba we Raila Odinga, ashinja kurwanya gahunda za leta no kutemera perezida watowe n'abaturage.

    Ikinyamakuru the Daily Nation mu nkuru zacyo cyasohoye ku cyumweru, imwe iravuga ko abambari ba perezida Ruto binyuze mu ihuriro Kenya Kwanza, basanga Raila Odinga akwiye guhagurukirwa ahanini hagendewe mu mahuriro y'abaturage yamagana ubutegetsi amaze iminsi akoresha.

    Muri politiki mpuzamahanga birasanzwe ko abarwanya ubutegetsi bafatirwa ibihan,o ahanini bishingiye kugukomanyirizwa ingendo mu mahanga, kandi ngo bitanga umusaruro kuko bahita abacisha make banga ko ishoramari ryabo mu mahanga rifatirwa cyangwa se rikagirwaho ingaruka, bakanatinya ko nibarwara batazabasha kujya kwivuza mu mahanga, ahaba ubuvuzi buteye imbere.

    Iki kinyamakuru cyanditse ko abategetsi bashyigikiye Perezida William Ruto, basaba ko Amerika n'uburayi kimwe n'izindi nshuti ze zimufatira ibihano birimo kutemererwa kuhagera, niba adahagaritse kwangisha Ruto abaturage avuga ko atatowe.

    Bwana Odinga avuga ko azahagurutsa abaturage igihe cyose hari ibyo atemeranyaho na leta, kuri ubu avuga ko atemera ko Perezida Ruto yatowe ndetse ngo azamara iminsi 14 mu myigaragambyo isaba ko hahinduka uko komisiyo y'amatora ishyirwaho.

     Abashyigikiye ubutegetsi baravuga ko imikorere ya Raila Odinga, isa n'iyimitwe yitwaje intwaro ishaka kumena amaraso mu gihugu.

    Iyi myigaragambyo ngo yashegeshe ubukungu kandi abantu benshi bayigwamo.

    Ubu igisigaye ni ukumenya niba amahanga azumva neza ubusabe bwa perezida wa Kenya, akamufasha kumunigira Odinga warahiye ko atazayoboka.

    The post <strong>Kenya: Perezida Ruto yasabye Amerika n'uburayi gufatira Odinga ibihano</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/27/kenya-perezida-ruto-yasabye-amerika-nuburayi-gufatira-odinga-ibihano/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-perezida-ruto-yasabye-amerika-nuburayi-gufatira-odinga-ibihano

  • Ibimenyetso byakwereka ko urwaye indwara y'agahinda gakabije izwi nka Depression #rwanda #RwOT

    Depression cyangwa indwara yo kwiheba, kwigunga n'agahinda gakabije, ni indwara abantu benshi bakunda kwirengagiza kandi nyamara ari indwara ikomeye isaba kwitabwaho nk'izindi zose kuko ihindura imyitwarire uyirwaye asanganywe, bityo ubuzima bwe bukangirika.

    Ese uyirwaye arangwa n'ibihe bimenyetso?

    Ibi ni bimwe mu bimenyetso byakwereka ko waba wugarijwe na depression, ku buryo mu gihe wakwisangaho kimwe cyangwa byinshi muri byo, ukwiye kugana inzobere mu by'ubuzima bwo mu mutwe zikagufasha.

    Ushobora no kubibona ku muntu mubana bya hafi na we ukaba wamugira inama yo kugana muganga.

    Guhora wirenganya cyangwa wishinja amakosa runaka

    Igihe indwara yo kwigunga no kwiheba bikabije yakugezeho, kenshi utangira kwirenganya ku bintu byinshi bitagenda neza muri wowe no ku bandi.

    Niba hari uwo ukunda ubabaye, ukumva ko ari wowe ubitera, niba hari ikitagenda neza mu muryango ukumva ko ari wowe byose biturukaho.

    Kutita ku isuku y'umubiri wawe

    Byinshi witagaho birahinduka, mu gihe wumva wigunze cyangwa wihebye cyane.

    Ni hahandi utangira kubona umuntu atoga, adashobora gusasa uburiri bwe, gusukura aho aba, kumesa imyenda n'ibindi.

    Kumva ntacyo ukimaze

    Abantu benshi bakunze kwibwira ko urwaye depression, bigaragazwa no guhora arira cyangwa agaragaza agahinda gakabije, guta umutwe bimwe abenshi bita ibisazi, nyamara hari igihe uyirwaye aba ari umuntu ugenda bisanzwe, gusa akumva muri we nta kintu amaze, ndetse nta n'icyo yafasha abandi.

    Kurakazwa n'ubusa

    Kurakazwa n'ubusa no guhorana umunabi ni kimwe mu bimenyetso bya depression benshi bakunze kwirengagiza, ndetse bakabyitiranya na stress nyamara bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara ikomeye yo kwigunga no kwiheba bikabije.

    Kubura ibitotsi

    Depression itera ibibazo bitandukanye bijyanye n'ibitotsi, harimo kuba wabibura ukaba wajya kuryama wumva urushye cyane, wamara kugera ku buriri ibitotsi bikabura.

    Ku rundi ruhande, no kuryama cyane bishobora kuba ikimenyetso cyo kwiheba no kwigunga bikabije.

    Kunanirwa vuba

    Kunanirwa gukora uturimo tworoheje nko koga, ugasanga biragusaba imbaraga nyinshi.

    Mu gihe ubona utangiye kuzajya unanizwa no gukora uturimo tworoheje wari usanzwe ukora, ni ngombwa gusuzuma neza niba atari indwara yo kwiheba, kwigunga n'agahinda bikabije birimo kubigutera.

    Kurota ibintu bibi cyangwa biteye ubwoba

    Abantu barwaye indwara ya depression bakunda kurota kenshi ibintu biteye ubwoba cyangwa bibi, ugereranyije n'abasanzwe.

     Kumva ntacyo ushaka gukora

    Abenshi kuko baba batumva ibirimo kukubaho bazakwita umunebwe, kenshi bakubwira ko ntacyo ushoboye.

    Kumva ushaka kuba wenyine

    Indwara yo kwigunga, kwiheba n'agahinda bikabije bijyana no guhora wumva uri wenyine, ukumva udashaka uba hafi yawe.

    Kubera ko uba wibwira ko ntawe ukumva, utangira kujya kure y'inshuti zawe, ukumva ntushaka kuba ahari abandi.

    Mu gihe wumva utangiye kugira ibitekerezo byo kumva ushaka kuba wenyine, gerageza ushake uwo wizeye mwabiganiraho, kandi wirinde kuba wenyine igihe kirekire.

     Imikorere mibi y'umubiri

    Ubushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru Journal of Clinical Psychiatry mu mwaka wa 2004, bwerekanye ko depression igaragazwa n'imikorere mibi y'umubiri nko kuribwa mu ngingo, kubabara umugongo, ibibazo bitandukanye by'igifu, guhorana umunaniro no kubura ibitotsi.

    Mu gihe wumva utangiye kugaragaza kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, nk'uko ujya kwivuza iyo warwaye izindi ndwara, ni ngombwa kugana inzobere mu byerekeye imitekerereze n'indwara zo mu mutwe (psychologist cyangwa psychiatrist).

    Mu gihe wivuje hakiri kare uhabwa inama zigufasha kwikura muri iki kibazo byakwanga ukaba wahabwa imiti.

    Ese ni izihe ngaruka ziterwa na Depression?

    Depression si indwara yo kwirengagiza kubera ingaruka zikomeye igira ku buzima bw'umuntu zirimo no kwiyahura.

    Izo ngaruka ni izi:

    1. Indwara zijyana n'imikorere mibi y'umubiri n'ubuzima bwo mu mutwe

    Ni indwara zifite impamvu zidasobanutse mu buryo bwa kiganga.

    Muri zo harimo umunaniro uhoraho, ibibazo bigendana n'amagufwa n'imikaya biteza uburibwe butandukanye no kugenda nabi kw'igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina.

    2. Indwara z'umutima

    Inyinshi mu ndwara z'umutima zituruka ku ndwara y'agahinda gakabije no kwigunga.

    3. Diyabete

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko isano iri hagati ya diyabete na depression, ari ishingiye ku kwiyanga no kutita ku buzima, bigaragara cyane ku murwayi wa depression.

    4. Indwara zandura

    Abahanga mu by'ubuzima bavuga ko abarwayi ba depression baba bafite ibyago byinshi byo kurwara indwara zandura nk'agakoko gatera Sida (HIV), bitewe n'uko aba bantu bagira imyitwarire idasanzwe mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina.

    Muri rusange indwara y'agahinda gakabije, kwiheba no kwigunga, igira ingaruka nyinshi zaba izishingiye ku buzima, ku kazi kari gatunze uyirwaye n'umusaruro atanga ndetse no ku mibanire ye n'umuryango we n'abandi bamukikije muri rusange.

    5. Kwiyahura

    Kuri iyi ngingo twaganiriye n'umuganga, impuguke mu buzima rusange ndetse n'ubuzima bw'imyororokere wikorera ku giti cye Dr. Anicet Nzabonimpa.

    Yagize ati 'Ingaruka ikomeye cyane kurusha izo zose ni uko umurwayi w'agahinda gakabije, kwiheba no kwigunga, birangira yiyahuye iyo atitaweho ngo avurwe neza.'

    Ubushakashatsi bwakozwe n'itsinda ry'abaganga bo mu Bufaransa muri Gicurasi 2014, nabwo bugaragaza ko abarwayi ba depression hagati ya 5 na 20 % biyahura.

    Ubu bushakatsi kandi bwagaragaje ko mu barwayi ba depression, abangana na 25% bonyine ari bo babasha guhabwa ubufasha bw'abaganga bukwiriye, mu gihe abenshi mu biyahuye byagaragaye ko ari abatarabonye imiti irwanya iyi ndwara.

    Ubu bushakashatsi kandi bukomeza bugaragaza ko 70 % by'abantu biyahura baba bararwaye depression, ibi byatanze umwanzuro uvuga koiyi ndwara ari impamvu nyamukuru itera abantu kwiyahura.

    Dr Anicet agaragaza ko abarwaye iyi ndwara bafata kwiyahura nk'igisubizo cy'umubabaro baba bafite.

    Ati 'Icyakora na none, ni byiza kumenya ko n'ubwo abantu benshi barwaye depression batekereza kwiyahura batabasha kubigeraho, kandi ntabwo icyo baba bagendereye ari ugupfa, ahubwo ngo baba bashaka gushyira iherezo ku mibabaro baba batakibasha kwihanganira, kwiyahura bo babifata nk'uburyo bwo gucecekesha uwo mubabaro.'

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda, yifashishije sisitemu yayo ishinzwe gukusanya amakuru HMIS (Heath Management Information System), ndetse n'ibitaro bya mbere mu gihugu mu kwita ku babana n'ubumuga bwo mu mutwe (Caraes Ndera), yerekanye ko mu mwaka wa 2022 kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Kanama, yakiriye abarwayi 7,817 bari bahanganye na depression ugereranyije n'umubare wari uhari mu mwaka wari wabanje wa 2021.

    Abana bari munsi y'imyaka 19 nibo bihariye 20% y'abayirwaye bose.

    Mu gihe uwawe muganira ukumva afite ibitekerezo byo kwiyahura, ni byiza kumugeza kwa muganga byihuse aho kumutwama no kumubwira ibindi bintu byinshi, kandi utari umuganga wabihuguriwe kuko watuma aremba kurushaho.

    Mu gutegura iyi mfashanyigisho twifashishije imbuga za Internet:

    www.santemagazine.fr
    www.la-deprresion.org

    www.moh.gov.rw/

    The post <strong>Ibimenyetso byakwereka ko urwaye indwara y'agahinda gakabije izwi nka Depression</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/02/27/ibimenyetso-byakwereka-ko-urwaye-indwara-yagahinda-gakabije-izwi-nka-depression/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibimenyetso-byakwereka-ko-urwaye-indwara-yagahinda-gakabije-izwi-nka-depression

  • Zari Hassan yanenze Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

    Umugandekazi wabyaranye na Diamond abana 2, Zari Hassan yanenze uyu muhanzi avuga ko ntacyo akora mu kurera abana babo ngo bakure neza.

    Ni nyuma y’impaka nyinshi zagiye zivuga ko umugore atabasha kurera abana ngo bakure neza mu gihe umugabo cyangwa umusore babyaranye yamutereranye.

    Mu mashusho yanyujije ku rukuta rwe rwa Tik Tok, Zari Hassan yavuze ko ababore na bo bafite ubushobozi bwo kurera abana ba bo kandi ko akenshi babikora kubera ko nta yandi mahitamo baba bafite.

    Ati “Ni nde wavuze ko abagore batabasha kurera abana ngo babakuze ubwa bo? Ni byo abagore barabikora kubera ko rimwe na rimwe nta yandi mahitamo baba bafite.”

    Umwe mu bafana yahise avuga kuri aya mashusho ko Diamond Platnumz amufasha kurera abana ba bo.

    Zari yahise amusubiza ko gutanga amafaranga atari ko kurera abana ndetse ko n’abantu bakwiye kubitandukanya.

    Ati “kugufasha mu buryo bujyanye n’amikoro ntibisobanuye kurera umwana. Menya itandukaniro.”

    Zari Hassan na Diamond Platnumz babanye nk’umugore n’umugabo aho banyaranye abana babiri umuhunu n’umukobwa, Prince Nillan na Tiffan.

    Babanye mu mpera za 2014 maze tariki ya 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin] nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko 'ibye na Diamond byarangiye’ amushinja kumuca inyuma.

    Zari yavuze ko Diamond icyo akora ari ugutanga amafaranga gusa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yanenze-diamond-platnumz

  • Somaliya: Batatu bapfuye abandi umunani bakomerekera mu mpanuka ya kajugujugu y'ingabo za ATMIS #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na ATMIS, yavuze ko kajugujugu yari itwaye abagenzi 11 barimo n'abasirikare bo mu gisirikare cya Somaliya, yari mu myitozo yo guhungisha inkomere igihe impanuka yabaga.

    ATMIS muri iryo tangazo yagize ati: “Ikibabaje ni uko batatu mu bagenzi cumi n'umwe bari mu ndege bahasize ubuzima. Abasirikare umunani bakomeretse bimuriwe i Mogadishu kugira ngo bavurwe byihutirwa.”

    Ntabwo yigeze itanga ibisobanuro birambuye ku bapfuye n'ubwenegihugu bwabo, ariko bavuga ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka nk'uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

    ATMIS ifasha guverinoma nkuru ya Somaliya mu ntambara yo kurwanya inyeshyamba za kisilamu zo mu mutwe wa al Shabab.

    Umutwe wa Al Shababukkorana na Al Qaeda umaze imyaka isaga icumi urwanira guhirika guverinoma ya Somaliya no gushyiraho ubutegetsi bugendera ku mategeko ya shariya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/somaliya-abantu-batatu-bapfuye-abandi-umunani-barakomereka-mu-mpanuka-ya