Category: Uncategorized

  • RDC: Kinshasa itegereje SADC ngo iyifashe guhangana n'u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo #rwanda #RwOT

    Ibitangazamakuru bitandukanye muri Repuburika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wambere tariki ya 20 werurwe 2023 bizindutse byandika ko ubutegtsi bwa Congo buhanze amaso SADC mu kibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bw'icyo gihugu.

    Abategetsi ba Kinshasa bakomeje gushinja ingabo z'Afurika yunze ubumwe y'iburasirazuba kugenda biguru ntege mu gushakira umuti M23 ikomeje kuzengereza igisirikare cy'igihugu FARDC.

    Uku bimeze rero ngo umuti nta wundi usibye kwitabaza ibihugu binyamuryango SADC ngo bakore impinduka no guhashya umwanzi bita u Rwanda bavuga ko rwabateye rwihishe inyuma y'umutwe w'inyeshyamba za M23.

    Mu mpera z'icyumweru gishize ,Perezida Tshisekedi yari Luanda muri Angola aho yabonanye na mugenzi we João Lourenço baganira kuri gahunda yo kohereza ingabo za Angola muri Kivu ya Ruguru ngo zihangane na M23.

    Radio okapi yanditse ko Perezida Tshisekedi yagenzwaga no gutebutsa ubufasha mu byagisirikare yemerewe na mugenzi we Lourenço, kuko ngo kugeza ubu ingabo za EAC zitari gutanga umuti wo ku mukiza M23 n'u Rwanda nk'uko bikwiye.

    Angolo yemeye kohereza abasirikare bayo 500 mu burasirazuba bwa kongo ngo bafashe impande zihanganye no gutuma amasezerano yo kurangiza intambara yashyiriweho umukono I Luanda yubahirizwa uko bikwiye.

    Aba basirikare ni baramuka baje bazasanga ingabo z'ibihugu bya EAC zamaze kugera muri congo mu mugambi nk'uwo, icyakora Congo ikazishinja kugenda gake mu kibazo kuko zidahubukira kurasa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-kinshasa-itegereje-sadc-ngo-iyifashe-guhangana-n-u-rwanda-mu-burasirazuba

  • Real Madrid yatanze byeruye igikombe cya shampiyona itsindwa na FC Barcelona #rwanda #RwOT

    Igitego cya Franck Kessie mu minota y'inyongera y'umukino cyahesheje ikipe ya FC Barcelona gutsinda mukeba wayo Real Madrid ibitego 2-1 ndetse ihita iyirusha amanota 12 ku rutonde rwa shampiyona.

    Ikipe ya FC Barcelona itaragaragaje ibitangaza muri uyu mwaka w'imikino,ikomeje kuzonga bikomeye Madrid kuko mu mikino 6 baheruka guhura yayitsinze eshanu mu gihe uyu mukeba yatsinze umwe gusa.

    Mu mukino wa El Clasico wabaye kuri iki cyumweru ndetse utari ushishikaje benshi,Real Madrid yari yagiye CAMP Nou kureba ko yagabanya ikinyuranyo cy'amanota 9 yarushwana na FC Barcelona ariko byarangiye cyiyongereye kurushaho.

    Real Madrid niyo yinjiye neza muri iyi El Clasico ubwo ku munota wa 0 gusa, Vinicius Jr yinjiranye mu rubuga rw'amahina umupira yari ahawe na Camavinga agerageza kuwuhereza bagenzi be ukubita kuri myugariro wa Barcelona witwa Ronald Araujo wigira mu izamu.

    FC Barcelona yakinaga nta gihunga na gito yatangiye gusatira aho mu minota yabanje Lewandowski yateye ishoti rikomeye umunyezamu Courtois akuramo umupira wari ukomeye.

    Nyuma y'aho kandi,Christensen yahawe umupira mu rubuga rw'amahina awuteye n'umutwe uca iruhande gato rw'izamu.

    Barcelona yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 45 gitsinzwe na Sergi Roberto nyuma y'ishoti rikomeye cyane ryatewe na Raphinha rigarurwa n'aba myugariro ba Madrid usanga uyu myugariro ahagaze wenyine awushyira mu izamu.

    Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya igitego 1-1.

    Real Madrid itagikanga na gato FC Barcelona,yari hasi mu busatirizi by'umwihariko Karim Benzema utigaragaje na gato.

    Mu gice cya kabiri Real Madrid yageageje kwiharira umupira ariko gutera mu izamu birayigora kugez ubwo Rodrygo winjiye mu kibuga asimbuye abonye uburyo bwiza ariko ntiyabasha gutsinda igitego.

    Ku munota wa 74,Raphinha yari atsindiye FC Barcelona igitego ku ishoti rikomeye yateye ariko umunyezamu Courtois akora ibitangaza awushyira muri koloneri.

    Lewandowski nawe yabonye uburyo bwiza nyuma ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro.

    Habura iminota itandatu ngo umukino urangire,Asensio yatsindiye Real Madrid igitego ariko VAR yemeza ko yari yaraririye.

    Mu minota yongewe kuri 90 y'umukino,FC Barcelona yashegeshe bikomeye Real Madrid ubwo Frank Kessie winjiye asimbuye yatsindaga igitego ku munota wa 92 abyaje umusaruro uburangare bwa Ferland Mendy wahagaze nabi ntashobore gukuraho umupira wari utewe mu rubuga rw'amahina na Alejandro Balde.

    Nyuma y'umukino umutoza Xavi yagize ati “Ntabwo igikombe turagitwara ariko ni intsinzi ikomeye mu by'ukuri.Ntekereza ko twari dukwiriye gutsinda kuko twaruhije cyane Real Madrid.Twaremye uburyo bwinshi.”

    Myugariro Sergi Roberto watowe nk'umukinnyi w'umukino yagize ati “Ntabwo twavuga ko twatwaye igikombe ariko ubu tubarusha amanota 12,biragoye kuri bo [kuba bakitwambura].

    Ikipe ya Xavi ubu yicaye ku mwanya wa mbere muri La Liga aho irusha amanota 12 mukeba Real Madrid iyikurikiye mu gihe hasigaye imikino 12 yo gukina.

    Ukurikije urwego FC Barcelona iriho muri La Liga rutandukanye cyane n'urwo mu marushanwa y'i Burayi,nta kabuza ishobora gutwara igikombe cya 27 cya La Liga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yatanze-byeruye-igikombe-cya-shampiyona-itsindwa-na-fc-barcelona

  • Kelly wo muri Mackenzies yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byari byitabiriwe n'abavandimwe be barimo Miss Naomie cyane ko amubereye Nyirasenge ndetse n'inshuti zabo.

    Mu mashosho yagaragaye byari ibirori bibereye ijisho ndetse ubona ko Kelly yishimiye cyane ibyo yakorewe ndetse n'umutsima wari umuri imbere ushashagirana.

    Ibi birori bikozwe mu gihe habura iminsi mike ngo Uwineza Kelly akore ubukwe n'umukunzi we Nsengiyumva David uri mu basirikare baherutse guhabwa ipeti ya Sous Lieutenant mu Ngabo z'u Rwanda, akaba n'umukinnyi wa APR BBC.

    Nkuko bigaragara mu nteguza y'ubukwe bwabo ubukwe bw'aba bombi buteganyijwe ku wa 24 Werurwe 2023.

    Kelly agiye gukora ubukwe na David nyuma y'igihe kinini bari mu munyenga w'urukundo nkuko byagiye bigaragara mu mafoto agaragaza ibihe bagiye bagirana mu myaka yashize.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/kelly-wo-muri-mackenzies-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ku-bukumi-amafoto

  • Amafoto:Reba uburanga bwa Hannah Karema wegukanye ikamba rya Miss Uganda 2023 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2023, nibwo Hannah Karema Tumukunde yatorewe kuba Nyampinga wa Uganda mu bakobwa 20 bahataniraga iri kamba, mu biriro byaberega mu nyubako ya 'UMA Multi-Purpose Hall' iri mu mujyi wa Kampala.

    Ibi ni ibirori byataramiwemo n'ibyamamare muri muzika muri Uganda nka Levixone, Jackie Chandiru, abasore bo mu itsinda rya B2C n'abandi.

    Irushanwa rya Nyampinga wa Uganda ryaherukaga kuba mu 2019 ritwawe na Oliver Nakakande. Mu myaka yakurikiyeho ryaburijwemo n'icyorezo cya Covid-19.

    Mu 2021, Oliver Nakakande yaje gusimburwa n'igisonga cye cya mbere, Elizabeth Bagaya bitewe nuko yari agiye gukomereza amasomo ye mu Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Elisabeth Bagaya ni we waje guha ikamba rya Nyampinga wa Uganda kuri Hannah Karema Tumukunde, Ademun Whitney Martha aba igisonga cya mbere, Prossy Agwang aba igisonga cya kabiri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-reba-uburanga-bwa-hannah-karema-wegukanye-ikamba-rya-miss-uganda-2023

  • Miss Vanessa yeruye ko yamaze gutandukana n'umusore yari yarasimbuje umuherwe w'umunye-Congo #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Vanessa ibi yabitangarije abamukurikira ku urukuta rwe rwa instagram ubwo yarari gusubiza uwamubajije niba yaba afite umukunzi aho ikibazo cya giraga giti' Waba ufite umukunzi cyangwa uri wenyine?'

    Mu gusubiza uwari umubajije iki kibazo, Miss Uwase Vanessa yagize ati 'Ndi njyenyine (Nta mukunzi mfite)!'.

    Hari n'undi wamubajije impamvu abayeho nta mukunzi afite, arangije agira ati 'Nta mukunzi mfite kubera ko ari amahitamo yanjye.'

    Mu mwaka wa 2021 ubwo Miss Uwase Vanessa yari yahishuye ko ari mu munyenga w'urukundo n'umusore yari aherutse gusimbuza Putin Kabalu bari baherutse gutandukana icyakora icyo gihe yirinda gutangaza imyirondoro ye.

    Icyo gihe yagize ati 'Ubu mfite umukunzi mushya. Nkubwiye ikintu utari uzi, ni uko ntaricara n'ukwezi cyangwa amezi abiri ntafite umukunzi. Mfite umukunzi mushya tugiye kuzuza amezi atandatu dukundana.'

    Miss Vanessa ubusanzwe utajya ukunda guhisha amarangamutima ye mu bijyanye n'urukundo, yavuze ko adashobora kuvuga uyu musore yihebeye bitewe n'akazi ke.

    Ati 'We sinamutangaza bitewe n'akazi ke, ariko urabizi ko ntajya mpisha! We yarabinyisabiye, ati akazi nkora wo kabyara we mbabarira, bambonye mu itangazamakuru byaba ibibazo.'

    Icyakora nubwo yari yamugize ibanga rikomeye, nyuma y'iminsi mike yaba Miss Uwase Vanessa n'umusore bakundanaga amarangamutima yaje kubatamaza basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yacaga amarenga ko bari kumwe mu rukundo.

    Nyuma yo gusangiza ababakurikira amafoto umunsi umwe, baje kongera gusubira ku mwanzuro wo kugira urukundo rwabo ibanga kugeza ubwo uyu mukobwa ahishuye ko batandukanye.

    Miss Vanessa atandukanye n'uyu musore nyuma y'uko mu ntangiriro za 2021 ari bwo yatangaje ko yatandukanye na Kabalu Putin wari waramwambitse impeta.

    Uyu na we bari batangiye gukundana nyuma y'uko Miss Vanessa yari amaze igihe atandukanye na Olivis wamenyekanye mu Itsinda Active.

    Miss Vanessa Raïssa Uwase yatandukanye n'umukunzi we, mu gihe muri 2019 ubwo yagiraga Isabukuru y'amavuko, yari yamukoreshereje ibirori bihenze binarangira amwambitse Impeta y'Urukundo, ku buryo byari bizwi ko bazarushingana.

    Icyo gihe uyu mukobwa wanakundanye n'umuririmbyi Olvis wo mu tsinda rya Active, yavuguye imbere y'abagize umuryango we ko yiteguye kubera uriya mukongomani umugore, mu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram. Ubukwe bwa bariya bombi bwari bwitezwe muri uyu mwaka wa 2020.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-vanessa-yeruye-ko-yamaze-gutandukana-n-umusore-yari-yarasimbuje-umuherwe-w

  • Bishop Brigitte yihakanye ibyo gushishikariza abashakanye kurebana filimi z'urukozasoni #rwanda #RwOT

    Umushumba Mukuru w'Itorero Imbaraga z'Imana mu Rwanda (Power of God Church), Bishop Mukanziga Brigitte,yavuze ko abantu bumvise nabi ubutumwa yatanze kuko ngo atashishikarije abashakanye kureba filimi z'urukozasoni nkuko bamwe babyumvise.

    Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Shene ya YouTube ya 3D TV, Bishop Mukanziga, yavuze ko abashakanye bakwiriye kwitabaza murandasi [internet]bakiga uburyo bushya bwo gutera akabariro bubabereye aho gusenya ngo nuko mu buriri bitagenze neza.

    Ati 'Abashakanye bakwiye kwicara bakavuga bati wenda ntabwo ubu buryo butubereye, dushobora gukora ubu n'ubu. Umwe wenda akavuga ati simbuzi bakitabaza internet, bakarebaho, bakareba video zitandukanye bakabyiga bakabikora […] urugo rukagenda neza.'

    Aya mashusho akimara kujya hanze,benshi bahise bumva ko uyu mushumba yasabye abashakanye kureba filimi z'urukozasoni gusa uyu yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko atari byo yashakaga kumvikanisha.

    Ati 'Njyewe sinigeze mvuga pornographie, abanyamakuru baba biyandikira ibyo bishakira. Ngira ngo wumvise ikibazo yambajije, rero nashakaga kumvikanisha ko uburiri cyangwa igitanda bidasenya ingo z'abubatse, ari ibintu bo ubwabo bagombye gushyira hamwe nk'abantu babana bakaba bakifashisha ikoranabuhanga dore ko igihugu cyateye imbere. Gatanya zikagabanuka aho kuba basenya kubera igitanda.'

    Yavuze ko icyo yari agamije ari ugutanga ubutumwa bugamije kugabanya umubare wa za gatanya mu miryango biturutse ahanini ku kutanyurwa mu gikorwa cy'imibonano mpuzabitsina.

    Ati 'Ubutumwa nashakaga kumvikanisha ni ukugira ngo umuryango wubakike he kubaho gatanya ziturutse mu kuba abantu baryamana mu buryo butabashimishije bombi kandi ari bakuru, ari abanyabwenge ndetse bashobora kubiganiraho bo ubwabo bakifatira umwanzuro.'

    Yakomeje agira ati 'Intego nyamukuru ni ukurwanya gatanya iturutse mu mibonano mpuzabitsina itabanyuze ariko sinigeze mvuga ijambo pornographie.

    Iyo umuntu atavuze ikintu, uba wumva ntacyo bitwaye kuko umuntu yagombye kumva ikiganiro cyose. Niba ubutumwa natanze ntarigeze mvuga pornographie kubera iki ari yo batwaye. Ntabwo nigeze mvuga pornographie n'ukuri.'

    Bishop Mukanziga yashimangiye ko itorero ryubakwa uhereye ku kubaka umuryango utekanye kandi ko abantu bakwiye kubanza kubisobanukirwa.

    Ati 'Ireme ry'itorero ni umuryango. Ireme ry'igihugu ni umuryango, tutawufite tuba tubura byinshi. Njyewe mpangayikishwa na gatanya kurenza ibintu byose, kuko itera ibibazo byinshi.'

    Yagagaje ko gatanya zigira uruhare mu kwangiza ubuzima bw'abashakanye ndetse zikagira ingaruka ku babakomokaho ndetse n'itorero muri rusange bityo ko bikwiye guhagurukirwa.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/bishop-brigitte-yihakanye-ibyo-gushishikariza-abashakanye-kurebana-filimi-z

  • Kenya: Bafite ubwoba ko imyigaragambyo igiye kuba ivamo urugomo n'ubusahuzi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere henshi muri Kenya hitezwe imyigaragambyo ikomeye yateguwe na Raila Odinga urwanya ubutegetsi urimo kwamanga leta ya Perezida William Ruto.

    Odinga avuga ko iyi ari imyigaragambyo yo kwamagana igiciro gihenze cy'imibereho, n'icyo yita perezida utemewe.

    Mu gihe hari ubwoba bwinshi ko iyi myigaragambyo ishobora kuvamo urugomo n'ubusahuzi, polisi yaburiye ko yafashe ingamba ku bashaka guhungabanya ituze.

    Mu gace ka Kibera, mu murwa mukuru, mu gitondo abapolisi bagerageje gutatanya abigaragambya bakoresheje ibyuka biryana mu maso, nk'uko ikinyamakuru Daily Nation kibivuga.

    Amashuri amwe yatangaje ko uyu munsi atigisha, umwuka w'ubwoba ni wose mu bice bimwe by'igihugu cyane cyane mu bice bimwe bimwe by'umurwa mukuru Nairobi.

    Odinga yavuze ko uyu munsi wa 20 Werurwe ari itariki ifite igisobanuro. Amaze iminsi asaba abamushyigikiye kuzitabira iyi myigaragambyo ari benshi ngo bamagane ibyo batishimiye mu gihugu.

    I Nairobi, abigaragambya barahurira kuri Kenyatta International Convention Centre rwagati mu murwa mukuru, aho Odinga avuga ko ari bugaragaze ubusabe bwe busaba ko perezida uriho 'agenda kuko yibye amatora', nubwo Urukiko rw'Ikirenga rwemeje ko William Ruto ariwe wayatsinze.

    Ruto yavuze ko abona nta mpamvu y'iyi myigaragambyo kandi yashinje Odinga gushaka kwibasira igihugu akoresheje urugomo n'akajagari.

    Odinga avuga ko iyi myigaragambyo iba mu ituze, nubwo mu mateka bizwi ko bikunze kuba ikinyuranyo cy'ibi.

    Minisitiri w'ubutegetsi yaburiye ko igipolisi kiri bukore ibishoboka mu kurengera abantu n'ibyabo. Abapolisi benshi n'ibimodoka byabo birwanya imyigaragambyo byoherejwe aho bikekwa ko hari buhurire abigaragambya benshi.

    Ibiciro by'ibiribwa, gaze, n'ibitoro byarazamutse muri Kenya kuva leta nshya ya Ruto yakuraho inyunganizi yatangwaga na leta muri Nzeri (9) ishize.

    Ishilingi rya Kenya naryo ryaguye ku gipimo cyo hasi cyane mu mateka imbere y'idorari rya Amerika.

    Hejuru ya byose ariko Odinga akomeza gushimangira ko Ruto atatsinze amatora ndetse agashaka ko yegura, ibisa n'ibidashoboka mu buryo bw'amategeko kuko intsinzi ye yo muri Kanama(8) ishize yemejwe n'Urukiko rw'Ikirenga rwategetse ko ikirego cya Raila Odinga nta shingiro gifite.

    Leta ivuga ko Odinga arimo gushaka guteza akajagari ku bw'inyungu bwite, ariko Odinga ashimangira ko arimo gukorera inyungu rusange.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-bafite-ubwoba-ko-imyigaragambyo-igiye-kuba-ivamo-urugomo-n-ubusahuzi

  • Name Change Request #rwanda #RwOT

    We inform you that the named UWASE Aliane, son/daughter of Munyemana and Umutesi, domiciled at Urugwiro village, Cyimo cell, Masaka sector, Kicukiro district, in the City of Kigali applied for the authorization of the change of name from his current name UWASE Aliane to be called GASARO Aliane in the National Population Registry. The reason for the change of name is that It is a name I used at school since the beginning of my studies.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amatangazo-y-akazi/article/Name-Change-Request

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa NYIRANGISHUKE Gakara mwene Kabanda na Nyiranzobe, utuye mu Mudugudu wa Nyagihinga, Akagari ka Arusha, Umurenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, mu Ntara y'Iburengerazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo NYIRANGISHUKE Gakara, akitwa NYIRAMUGISHA Pascaline mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-42/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-42

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa BABONAMPOZE Patrick mwene Dushimirema na Banyagiriki, utuye mu Mudugudu wa Amajyambere, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo BABONAMPOZE Patrick, akitwa MAZIMPAKA Patrick mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-43/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-43