Category: Uncategorized

  • Dr Bizimana yahishuye amahitamo Abanyarwanda bakwiriye kwimika #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubumwe n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yavuze ko ku itariki nk'iyi mu 1994, Abatutsi biciwe ahantu 24 mu turere 13 mu Ntara zose z'igihugu.

    Ni mu muhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bacana urumuri rw'icyizere cyerekana ahazaza h'Abanyarwanda.

    Dr Bizimana yagize Ati 'Mu Cyumweru cy'itariki ya 7 na 14, Abatutsi biciwe ahantu 84 harimo Kiliziya n'Insengero zirenga 30. Nyange ho, Padiri Seromba ni we watanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku mpunzi.'

    Bizimana yavuze ko tariki 24 Mata, ari umunsi mubi mu mateka ya Jenoside kuko ari wo wishweho abantu benshi mu gihugu kuko barengaga 2500, ahantu 34 cyane cyane mu Majyepfo y'igihugu.

    Yatanze urugero rw'ibyabaye i Murambi, ahiciwe abarenga ibihumbi 50, i Cyanika hicirwa abarenga ibihumbi 35, Kaduha hicirwa abarenga ibihumbi 47.

    Muri Ntongwe, Nyamukumba na Kayenzi, mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, hiciwe ibihumbi 50, mu gihe i Butare kuri Paruwasi ya Karama hiciwe abarenga ibihumbi 70 abandi bicirwa mu bice bitandukanye, yaba muri Kaminuza, mu Bitaro n'ahandi.

    Ati 'Iyi mibare igaragaza ko ¾ by'Abatutsi bo mu gihugu bishwe muri uko kwezi kwa Mata mu 1994.'

    Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw'ibyabaye.

    Jean-Damascène Bizimana, Minisitiri w'Ubumwe n'Ishingano Mboneragihugu kandi yibukije Abanyarwanda ko Kuva u Rwanda rwabona ubwigenge ni ubwa mbere rumara imyaka 29 nta bwicanyi bubaye mu Rwanda,

    Yakebuye Abakiboshywe n'ingengabitekerezo ya Jenoside kumenya ayo makuru bakayireka, bagafatanya n'abanyarwanda mu mahitamo yo kuba umwe, kureba kure no kwihitiramo ibidukwiriye.”

    Yibutsa ko “Umutwe wa FDLR uhuje abakoze Jenoside n'abakigendera ku ngengabitekerezo yayo utararandurwa. Leta ya Congo ifatanya na wo ikanimika urwango n'ubwicanyi byibasira Abanyekongo b'abatutsi batuye muri Congo kubera amateka batahisemo.”

    Ibarura ryakozwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy'iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo

    Source : https://umuryango.rw/kwibuka/article/ku-itariki-nk-iyi-ya-7-mata-mu-1994-abatutsi-biciwe-ahantu-24-mu-turere-13-tw

  • Twigire ku mateka y'ahahise!Riderman yasabye abanyarwanda kwirinda icyabasubiza inyuma #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Riderman n'Igihe yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guhora iteka bigira ku hahise kugira ngo hatazagira ikibasubiza mu mwijima w'amateka mabi yabagejeje kuri Jenoside.

    Ati 'Twigire ku hahise hacu habi, twirinda icyadusubiza mu mwijima. Mu gihe nk'iki cyo kwibuka abacu, buri wese abe hafi ya mugenzi we, amuhumurize kugira ngo adaheranwa n'agahinda.'

    Yakomeje avuga ko kimwe mu bikwiye gushyirwa imbere ari ukwiyubaka no gushyira hamwe hakirindwa icyo ari cyo cyose cyahembera urwango n'ivangura.

    Ati 'Twibuke twiyubaka, dukundana, dushyira hamwe, twirinda ibidutanya. Muri iki gihe kandi twirinde imvugo z'urwango, imvugo zikomeretsa n'imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Kuri uyu wa 7 Mata U Rwanda rwatangiye igihe cy'minsi ijana cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29, insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni 'Kwibuka Twiyubaka'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/twigire-ku-mateka-y-ahahise-riderman-yasabye-abanyarwanda-kwirinda-icyabasubiza

  • Abakinnyi ba Arsenal bifatanyije n'u Rwanda #KWIBUKA29 #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe ya Arsenal bashyize hanze ubutumwa bwo kwifatanya n'u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

    Muri Videwo iyi kipe yashyize hanze,hagaragayemo abakinnyi barimo Emile Smith Rowe,Fabio Viera na Jorginho.

    Aba bakinnyi babanje gucana urumuri bakoresheje Buji hanyuma batanga ubutumwa bwo Kwifatanya n'u Rwanda n'isi muri rusange mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubutumwa batanze bwatangiye bugira buti 'Kwibuka' means 'to remember'.

    Uyu munsi twifatanyije n'u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Twibuke twiyubaka.”

    Emile Smith Rowe yasobanuye ijambo Kwibuka mu cyongereza ati “'Kwibuka' means 'to remember”.

    Yunganiwe na Fabio Viera wavuze ati “Buri mwaka twifatanya n'u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Jorginho yakomeje ati “Mu guha icyubahiro abarenga miliyoni bishwe.”

    Smith Rowe yakomeje ati “tunazirikana ubutwari n'imbaraga by'abarokotse.”

    Jorginho yakomeje ati “Nyuma y'imyaka 29,u Rwanda n'urumuri mu budaheranwa,impinduka,

    Smith Rowe yakomerejeho ati “n'ubuhamya bwo kwihangana bw'Ikiremwamuntu.”

    Jorginho yasoje agira ati “Kwibuka”,Fabio Viera ati “Remember”,Smith Rowe ati “Unite”.Jorgingo ati “Renew”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-ba-arsenal-bifatanyije-n-u-rwanda-kwibuka29

  • Min. Bizimana yagaragaje gutanga imbabazi nk… – #rwanda #RwOT

    Dr Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Yashimye Perezida Kagame 'kuba mwarahagaritse Jenoside, mugasubiza u Rwanda ihumure n’ubuzima, abacitse ku icumu bakongera kubaho no kubana n’ababiciye, n’impunzi zigatahuka'.

    Akomeza avuga ati 'Mworohereje ibihano abicanyi, mubaha uburenganzira ntavogerwa kandi barishe urw’agashinyaguro. Mwababariye abo mu mitwe yitwaje intwaro, n’abitwaza politiki bigisha urwango n’abarwanya u Rwanda. Biragaragaza ubumwe muha Abanyarwanda.'

    Yavuze ko ibi byose n'ibindi biri mu mpamvu zituma Abanyarwanda bibuka bishimira aho u Rwanda rugeze mu rugendo rw'iterambere ruhanzwe amaso. Bizimana yavuze ko ari bwo bwa mbere imyaka 29 ishize mu Rwanda nta bwicanyi bubaye.

    Ati 'Ni yo mpamvu twibuka dufite ibyishimo by'aho u Rwanda rugeze. Kuva rwabona ubwigenge, ni ubwa mbere rumara imyaka 29 nta bwicanyi bubaye.'

    Bizimana yasabye abakiboshywe n'ingengabitekerezo ya Jenoside kuzibukira, bagafatanya n'Abanyarwanda mu mahitamo yo kuba umwe, kureba kure no 'kwihitiramo ibidukwiriye.'

    Yavuze ko n’abashaka gukora Jenoside mu bindi bihugu bakwiye kuzibukira, yungamo ati 'Twebwe ba Ribara uwariraye, tubasabye gusigaho, bakubaha ubuzima.'

    Icyerecyezo amahanga yahaye Jenoside yakorewe Abatutsi:

    Kuva muri 2004, Umuryango w'Abibumbye wemeje ko Tariki 7 Mata ari umunsi ibihugu bizirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigamije gukuramo amasomo yo gukumira indi Jenoside.

    Ni icyemezo kitaragera ku ntego cyashyiriweho kuko ingengabitekerezo ya Jenoside itaracika mu Karere.

    Minisitiri Bizimana avuga ko umutwe wa FDLR uhuje abakoze Jenoside n’abakigendera ku ngengabitekerezo yayo, utararandurwa. Kandi, Leta ya Kongo ifatanya na wo, ikanimika urwango n’ubwicanyi byibasira Abanyekongo b’Abatutsi, batuye muri Kongo kubera amateka batahisemo.

    Bizimana avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite imizi mu bukoloni bw’u Bubiligi butubahirije amasezerano bwagiranye n’Umuryango w’Abibumbye mu 1922 akavugururwa mu 1946.

    Mu ngingo ya 76 y'ayo masezerano, u Bubiligi bwahawe inshingano yo guha abenegihugu ubwisanzure bwuzuye mu kwiyoborera Igihugu, nta vangura rishingiye ku bwoko, igitsina, ururimi cyangwa idini.

    Bizimana avuga ko tariki 13 Ukuboza 1946, u Bubiligi bwashyizeho Itegeko rigena ko buzabyubahiriza, ariko bwabirenzeho bushyira mu Rwanda ubutegetsi bw’irondabwoko bwa Parmehutu, ari bwo bwabaye intandaro ya Jenoside mu mateka y’u Rwanda kuva mu 1959.

    Akomeza avuga ko ingaruka z’iyi ngengabitekerezo y’urwango yashinzwe mu Rwanda 'ziracyadukurikiranye kugeza n’ubu'.

    Gahunda yiswe 'Auto-défense civile' yenyegeje umugambi wa Jenoside:

    Bizimana yasobanuye ko itegurwa rya Jenoside ryakoreshejwe na Leta y'u Rwanda kuva 1991 muri gahunda bise 'Auto-défense civile' yaranzwe no gutoza no guha imbunda urubyiruko kugira ngo ruzakoreshwe mu bwicanyi.

    Avuga ko Auto-défense civile yabaye inkingi ikomeye yakoreshejwe mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Tariki 7 Mata, umunsi Jenoside itangira, Abatutsi biciwe ahantu 24 mu turere 13 mu ntara zose. Mu cyumweru cy’itariki 7 na 14, biciwe ahantu 84, harimo Kiliziya n’insengero zirenga 30. Muri Nyange, Padiri Seromba ni we watanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku mpunzi.

    Bizimana avuga ko tariki 21 Mata ari itariki mbi mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuko ni wo munsi wishweho abantu benshi mu gihugu.

    Abarenga 250.000 biciwe ahantu 34 kuri uwo munsi cyane cyane mu Majyepfo. i Murambi hishwe 50.000, Cyanika ku Km 5 uvuye Murambi hicirwa 35.000, Kaduha Km 30 hicirwa 47.311 kuri iyo tariki yonyine.

    Muri Ntongwe, Nyamukumba na Kayenzi mu yahoze ari Gitarama hicwa abarenga 50.000.

    Butare: Kuri Paruwasi Karama hiciwe abarenga 70.000 abandi bicirwa mu bice bitandukanye by'Umujyi na kaminuza, ibitaro, ESO, Uruganda rw'Ibibiriti Kabutare.

    Groupe Scolaire, CARES, Ngoma, Cyarwa, paruwasi Rugango, muri Komini Huye, iMusha, Gishubi na Kibilizi muri Gisagara.

    Imibare igaragaza ko 3/4 by’Abatutsi bo mu gihugu bishwe muri ukwo kwezi kwa mata 1994.

    Ikindi kibi cya tariki 21 Mata 1994, ni bwo Umuryango w’Abibumbye wafashe icyemezo 912 kigabanya ingabo za MINUAR ziva ku 2500 basiga 250.   

    Ubwo Minisitiri Bizimana yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri Bizimana yashimye Perezida Kagame n'Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagasubiza ubuzima Igihugu 

    KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WO GUTANGIZA #KWIBUKA29 WAGENZE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127884/min-bizimana-yagaragaje-gutanga-imbabazi-nkimpamvu-yo-kwibuka-dufite-ibyishimo-byaho-u-rwa-127884.html

  • #Kwibuka29: Arsenal yifatanyije n’u Rwanda mu… – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka tariki 7 Mata u Rwanda n’abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imyaka ibaye 29 u Rwanda rwibuka inzirakarengane z’abatutsi bazize Jenoside mu 1994. 

    Ikipe y’Arsenal iyoboye urutonde rwa shampiyona muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bwongereza, yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka, itambutsa ubutumwa yanyujije kuri Twitter. 

    Yagize iti “Kwibuka buri mwaka, twifatanya n’u Rwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, duha icyubahiro inzirakarengane zisaga Miliyoni zabuze ubuzima bwabo, no guha icyubahiro imbaraga n’umurava abarokotse.

    Imyaka 29 ishize, u Rwanda rwabaye itara ryo kwiyubaka, impinduka n’ikimenyetso cyo kwihangana. Turasaba abakunzi ba Arsenal bose guhaguruka bakarwanya urwango ndetse n’ivangura”.

    Arsenal isanzwe ifite ubufatanye n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda imaze imyaka isaga ine. 

    Arsenal yifatanyije n’u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 

    Arsenal ifitanye ubufatanye bwa Visit Rwanda n’u Rwanda kuva mu 2018

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127883/kwibuka-arsenal-yifatanyije-nu-rwanda-mu-kwibuka-ku-nshuro-ya-29-jenoside-yakorewe-abatuts-127883.html

  • #Kwibuka29: Kwibuka ni ukubana n’abacu kuko… – #rwanda #RwOT

    Umufasha w'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu gihe Abanyarwanda n'inshuti batangiye icyumweru cy'icyunamo hazirikanwa abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe mu gihe kitageze ku minsi 100.

    Yagize ati “Kwibuka, si ijambo gusa! Kwibuka, si igihe gusa! Kwibuka, si imyaka 29 tumaze, Kwibuka ni ukubana n’abacu kuko batazimye!'

    Kwibuka biri mu ngingo ebyiri; ingingo ya mbere ni ibirebana no kwibuka, no kuzirikana ibyaranze amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni ihame, kandi biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Ni igikorwa Abanyarwandda biyemereye bahisemo, ko kizajya kiba buri mwaka.

    Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ubumwe n’ubwiyunge bugeze kuri 90%, kandi igikorwa cyo Kwibuka gifite uruhare rukomeye ku kuba iri janisha rya 90% rimaze kugerwaho.

    Ibi bituruka ku kuba igikorwa gifasha Abanyarwanda kuzirikana amateka, kandi bagashobora gukomeza urugendo rwo kubaka Igihugu, kubana, ndetse no kugira ibikomere bishingiye kuri ayo mateka.

    Abanyarwanda muri rusange by’umwihariko, bafite inshingano zo kwigira ku mateka no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda bwo musingi w’ibikorwa byose n’iterambere rirambye.

    Igihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo kugaruka ku mateka yayiteye, gusuzuma aho u Rwanda rugeze rwiyubaka no gufata ingamba zo gukomeza guhangana no gutsinda ibyo ari byo byose bisenya u Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127880/kwibuka29-kwibuka-ni-ukubana-nabacu-kuko-batazimye-madamu-jeannette-kagame-127880.html

  • #Kwibuka29: Perezida Kagame na Madamu bashyiz… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, ubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Mu bandi bashyize indabo ku mva harimo uhagarariye Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, uhagarariye Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG), n’abandi.

    Mu isengesho yavuze, Sheikh Hitimana Salim yavuze ko ‘uyu munsi utwibutsa amateka akomeye twanyuzemo’.

    Avuga ko Abanyarwanda bahora bazirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’ingabo zari iza RPA barwanyije ubutegetsi bubi maze barabutsinda, babohora Abanyarwanda.

    Sheikh Hitimana yavuze kandi ko hazirikanwa ‘uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yadutwaye abacu bishwe urwagashinyaguro’, asaba Imana kubakira mu bagaragu bayo.

    Asaba Imana gukomeza abarokotse aya mahano. Yasabye Imana, kandi guha imbaraga Abanyarwanda zo kurwanya buri wese washaka kubasubiza mu macakubiri.

    Yasabye kandi Imana gukomeza kurinda abayobozi b’u Rwanda no kubaha imbaraga zo gukomeza kurinda igihango ‘basezeranyije ko Jenoside n’ingengabitekerezo yayo bitazasubira u Rwanda’.

    Ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy'icyunamo cyatangiriye ku rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi ariko mu Turere cyatangiriye ku rwibutso rw'Akarere.

    Mu Midugudu, abaturage bakurikiranye ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuva saa tatu za mu gitondo, bikaba bisozwa no kumva ubutumwa nyamukuru bw'umunsi.

     

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame banunamiye inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Gisozi 

    Perezida Kagame na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ubutwari bw’Abanyarwanda mu rugendo rwo kwiyubaka 

    Ubwo Perezida Kagame na Madamu bari bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali










    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127882/kwibuka29-perezida-kagame-na-madamu-bashyize-indabo-ku-mva-bacana-urumuri-rwicyizere-amafo-127882.html

  • #Kwibuka29: Minisitiri Utumatwishima yasabye… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Utumatwishima yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023.

    Ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy'icyunamo kiratangirira ku rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi, ni mu gihe mu turere gitangirizwa ku rwibutso rw'Akarere.

    Mu Midugudu abaturage barakurikirana ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuva saa tatu za mu gitondo, bisozwe no kumva ubutumwa nyamukuru butangiza icyumweru cy'icyunamo.

    Mu butumwa bwe, Minisitiri Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko muri iki gihe u Rwanda n'Abanyarwanda batangiye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, barushaho gukomeza kwita ku barokotse no kubaba hafi.

    Ati 'Rubyiruko, Bana b’u Rwanda, muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dukomeze abarokotse, tubabe hafi kandi tubahumurize. Gukora ibyo ni ugukomeza imitima kandi gukomeza imitima ni ugukomeza Igihugu cyacu. Dukomeze twibuke twiyubaka.'

    Ihurizo ku rubyiruko rwugarijwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, aherutse kugaragaza ko urubyiruko rwugarijwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside, bityo hakwiriye kugira igikorwa.

    Yabigarutseho mu kiganiro yatanze ku 'Ishusho y'ubumwe n'ubwiyunge n'ingamba zo kugera ku cyerecyezo twifuza, twubakiye ku Muryango' yatanze mu Nama y'Igihugu y'Umushyikirano, tariki 28 Gashyantare 2023.

    Imibare y'ibarura rusange ryo muri 2022 yerekana ko urubyiruko rutarengeje imyaka 30 ari 65.3%. Abafite imyaka 30-40 bakaba 78%.

    Bizimana avuga ko ibi bivuze ko benshi bavutse nyuma ya Jenoside, abandi Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari abana n'urubyiruko.

    Ati 'Nyamara, harimo abahura n'ihungabana riva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane abayirokotse. Bikwiriye gukomeza kwitabwaho kuko tutagera ku bumwe bwuzuye dufite urubyiruko rucyugarijwe n'ihungabana.'

    Kwibuka 2021, urubyiruko rwagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside ni 57 ku bantu 184 (30.9%) bayikurikiranyweho. Kwibuka 2022, yagaragaye ku rubyiruko 44 ku bantu 179 (24.5%).

    Dr Bizimana avuga ko muri rusange, mu myaka 5 ishize (2018-2022), ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutseho 17.5%.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127878/kwibuka29-minisitiri-utumatwishima-yasabye-urubyiruko-kuba-hafi-abarokotse-jenoside-yakore-127878.html

  • Kwibuka ntabwo ari inzika, si ninzigo yo guh… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata, abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda hirya no hino ku Isi batangiye icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi; aho abasaga miliyoni bishwe bazira akarengane mu gihe cy'iminsi ijana gusa.

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), ivuga ko insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 29 iragira iti: 'Kwibuka Twiyubaka'.

    Ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cy'icyunamo kiratangirizwa ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata, ni mu gihe mu turere gitangirizwa ku rwibutso rw'Akarere.

    Mu rwego rwo guhumuriza no gukomeza ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Muyango yasohoye indirimbo 'Nimucyo Twibuke'. Ni indirimbo ya kabiri, kuri album ye aherutse gutangaza yise ‘Imbanza mu myambi.’

    Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo, uyu muhanzi yagize ati 'Muraho neza bana b’u Rwanda. Mbatuye iyi ndirimbo nshya “Nimucyo Twibuke”, izaduherekeze muri iyi minsi twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Uyu muririmbyi wagwije ibigwi mu muziki, atangira iyi ndirimbo asaba buri wese kwibuka amahano yagwiriye u Rwanda, yamaze abana b’u Rwanda adasize abababyaye.

    Yavuze ko Jenoside yatwaye ubuzima bwa benshi, abasigaye basigarana ibikomere ‘bidasibangana’. Asaba gushyira hamwe no kwirinda kwigunga.

    Ati 'Nidufatane urunana, tunanire abagome. Tureke n'ibyo kwigunga, ni uguha umwanzi icyo ashaka. Urukumbuzi rw'abacu rutugwizemo urukundo. Nirumara kudusaga tuzasagurire abandi.'

    Muyango asaba kandi kuzirikana intwari z’u Rwanda ‘zarugaruye rutemba’. Agakomeza ati “Zarusanze ari umuyonga, zirwuhagira uwo mwanda…”

    Yavuzemo ko inkotanyi zongeye gusubiza isura u Rwanda, ubu ruhumeka amahoro n’umutekano.

    Mu gitero cya gatatu, Muyango avuga ko kwibuka atari inzika, atari n’inzigo yo guhora ahubwo ni ‘uguhora turi maso ngo ejo bitazasubira’.

    Ati 'Kwibuka ntabwo ari inzika, si n'inzigo yo guhora, ni uguhora turi maso ngo ejo bitazasubira. Abashatse kurusenya no kurutsemba bazagaruke barebe u Rwanda aho rugeze…”

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo 'Nimucyo Twibuke' yakozwe na Pastor P naho amashusho (Video) yafashwe na Ev1ddy XXIII.


    Muyango yashyize ahagaragara indirimbo yise 'Nimucyo Twibuke' mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 

    Mu ndirimbo ye nshya, Muyango avugamo ko kwibuka atari inzika yo guhora

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIMUCYO TWIBUKE' YA MUYANGO JEAN MARIE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127877/kwibuka-ntabwo-ari-inzika-si-ninzigo-yo-guhoramuyango-mu-ndirimbo-nimucyo-twibuke-video-127877.html

  • Mutesi Jolly yakebuye benshi, Jimmy Gatete na Mukansakanga batanga umukoro #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yasabye abantu kwirinda imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yatanze urugero rw’amwe mu magambo abantu badakwiye gukoresha, Jimmy Gatete we yatanze umukoro wo kubaka umuryango aho buri wese azajya abana n’undi mu mahoro.

    Ni mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023, u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu butumwa bwa Mutesi Jolly yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi abantu bareka kuyiha indi nyito kuko ari “Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    Ati “Ntibavuga intambara, Ntibavuga ibyago, Ntibavuga amahano, Ntibavuga Jenoside y’Abanyarwanda. Bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Umukinnyi wa filime, Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonke yasabye abantu kwirinda imvugo zibiba urwango n’izikomeretsa.

    Ati “Twibuke Twiyubaka, dukundane, dushyire hamwe, kandi twirinde imvugo z’urwango, imvugo zikomeretsa n’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
    #Kwibuka29.”

    Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Mukansanga Salima yibukije urubyiruko ko ari inshingano za rwo kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside.

    Ati “Mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni igihe gikwiye cyo gutekereza ku nzangano zasenye zikanashyira mu mwijima iki gihugu. Ni inshingano zacu nk’urubyiruko kubaka u Rwanda rutarangwamo Jenoside.”

    Umunyamakuru Nkusi Arthur, yavuze ko buri wese akwiye guhanira ko Jenoside itazongera ukundi.

    Ati “abarenga miliyoni barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazira uko bavutse. Uyu munsi twese hamwe nk’igihugu mu bumwe, twibuka ubuzima bw’inzirakarengane bwatwawe kandi tuvuga ko bitazongera ukundi.”

    Rutahizamu Jimmy Gatete wakanyujijeho muri ruhago, yasabye kutazibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko hubakwa umuryango udafite ikintu na kintu utandukaniyeho.

    Ati “Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, reka twibuke ubuzima bwabuze kandi duharanire Isi y’amahoro. Reka twubake umuryango aho buri wese ashobora kubana n’abandi mu mahoro tutitaye ku byo batandukaniyeho. Ntituzigere na rimwe twibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi. # Kwibuka29”

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu minsi 100 gusa yatwaye ubuzima bw’inzirakarengane bw’abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

    As we Commemorate Genocide against the Tutsi in 1994, it is indeed the right time to reflect on depth of the hatred that destroyed and brought this county to darkness. It’s our sole responsibility as Rwandan youth to build The genocide-free Rwanda. #Kwibuka29 pic.twitter.com/S6IfnHTzb3

    — Salima Rhadia Mukansanga (@RhadiaSalma) April 7, 2023

    Ntibavuga intambara,
    Ntibavuga ibyago,
    Ntibavuga amahano
    Ntibavuga Genocide y’abanyarwanda

    Bavuga Genocide yakorawe Abatutsi.

    They don’t say Rwandan Genocide,
    The war that happened in Rwanda,
    The Rwandan conflict,

    N:B it’s the 1994 Genocide against the Tutsi. #Kwibuka29

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) April 7, 2023

    Twibuke Twiyubaka , Dukundane,Dushyire hamwe,
    kandi twirinde imvugo z’urwango, imvugo zikomeretsa n’imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. #Kwibuka29

    — claptonkibonge (@claptonkibonge) April 7, 2023

    On the 29th anniversary of the genocide against the Tutsi, let us remember the lives lost and strive for a peaceful world. Let us create a society where everyone can coexist in harmony, irrespective of their differences. May we never forget the atrocities committed . #Kwibuka29

    — JIMMY GATETE (@_jimmygatete10) April 7, 2023

    Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/mutesi-jolly-yakebuye-benshi-jimmy-gatete-na-mukansakanga-batanga-umukoro