Category: Uncategorized

  • Gicumbi: Abanyeshuri 2 ba UTAB bapfiriye rimw… – #rwanda #RwOT

    Ubwo aya makuru yagezwaga ku banyeshuri bo muri UTAB mu buryo busa n’itangazo, babwiwe ko bakwiriye kwigengesera, bakajya bataha kare ndetse bakanamenyesha ubuyobozi bw’iri shuri mu gihe haba hari ibibazo bagiranye n’ababacumbikiye.

    Umunyeshuri wasanzwe yapfuye yegetse ku kibambasi cy’igipangu yabagamo, ni Nshimyumukiza John wigaga mu mwaka wa 2 (Level II) aho yigaga ‘Mathematics and Biology’. 

    Undi nawe witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu ni umukobwa witwa Umutesi Christelle wazize uburwayi busanzwe. Uyu nawe yigaga muri Level 2 ‘Mathematics and Biology’.

    Umwe mu banyeshuri baganiriye na inyaRwanda.com, utifuje ko amazina ye ajya hanze yavuze ko afite ubwoba bw’ibyabaye, agaragaza ko bibabaje kubona umurambo w’umuntu biganaga wegetse ku kibambasi.

    Uyu munyeshuri yasobanuye ko amakuru yayamenye ageze ku ishuri. Ati: “Mfite ubwoba cyane, birababaje kubona umurambo w’umunyeshuri mwiganaga, wegetse ku kibambasi n’icyamwishe ntikimenyekane”.

    Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatubwiye ko iperereza rigikomeje ku rupfu rwa Nshimyumukiza John, gusa kugeza ubu “iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ashobora kuba yiyahuye”.

    Amakuru InyaRwanda yakuye mu banyeshuri bari inshuti za hafi za nyakwigendera Nshimyumukiza, bavuga ko yari afite amafaranga menshi yungutse mu bucuruzi bwo kuri Murandasi bucuruza amafaranga dore ko ngo yavugaga ko agiye kujya hanze y’u Rwanda.

    Mu kiganiro n’umubyeyi wa Nyakwigendera, Nshimyumukiza John, yagaragaje ko atamenye icyamwishe gusa yemeza ko nawe ari mu nzira ajya ku ishuri rya UTAB aho uyu mwana yigaga kugira ngo amenyeshwe iby’urupfu rw’umwana we.

    Yagize ati: “Mu by’ukuri nanjye nta makuru arenze mfite kuko nabimenye Saa kumi n’imwe za mu gitondo nkibyuka. Yari umunyeshuri muri UTAB kandi ndikuza kugira ngo menyeshwe byinshi kurupfu rwe”.

    Nshimyumukiza John yari acumbitse mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi ari naho yaguye.

    Umutesi yitabye Imana azize uburwayi

    John Nshimyumukiza yasanzwe yapfuye

    Mbere yo gupfa yari yanditse kuri ‘Status’ ye ngo ‘Hamagara papa’ ashyiraho na Numero ye yanyayo (Twanze kuyigaragaza)

    Bombi bari abanyeshuri ba Kaminuza ya UTAB

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127904/gicumbi-abanyeshuri-2-ba-utb-bapfiriye-rimwe-umurambo-wumwe-muri-bo-usangwa-ku-gipangu-yar-127904.html

  • #Kwibuka29: Munyanshoza Dieudonn yasohoye in… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wamenyekanya ku izina rya Mibirizi, yashyize hanze iyi ndirimbo y'iminota 15 n'amasegonda 24' kuwa Gatanu tariki 7 Mata 2023.

    Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, uyu muhanzi yagize ati 'Mukomere! Nifuje kubagezaho indirimbo yitwa 'Intwari za Nyabihu' muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo ikomeze kutwibutsa abacu twabuze no kudusana imitima kugira ngo dukomeza kubaho kandi dukomeze kwibuka twibuka.'

    Yashimye 'umuryango Nyabihu Survivors Family (NSF) n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyabihu' bagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo ijyanye no kwibuka ikorwe.

    Muri iyi ndirimbo, Munyanshoza aririmba uburyo Jenoside yateguwe binyuze mu babyeyi batozaga urwango abana babo.

    Hari aho aririmba agira ati 'Ibijya gucika bica amarenga. Kubona ababyeyi batoza abana kugira nabi ngo umututsi nta gahinge, ntakeze, ntagatunge intabire, n'ibihingwa baranyukanyuka. Intwari za Nyabihu akaga gatangira ubwo.'

    Uyu muhanzi avuga ko abasigaye bakomeje gutwaza, baharanira kusa ikivi cy'ababo. Agira ati 'Intwari za Nyabihu ntimwazimye, ikivi mwasize mutushije turagikomeje, kandi tugeze kure, twese imihigo iboneye abazukuru, abakwe, n'abakazana barabatashya muruhukire mu mahoro tuzabonana.'

    Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi anavugamo uburyo Abatutsi banyazwe, bamwe bagatanga amafaranga n'amatungo bafite icyizere cy'uko barokoka, ariko biba iby'ubusa.

    Akomeza ati 'Ukunyagwa n'ifungwa rya hato na hato. Kwigura mutanga amafaranga n'amatungo ibyo byose ntibyabanyuze abo bagira nabi. Ibigo bya Mukamira na Bigogwe byakabarinze byahindutse indiri y'iyicwa rubozo.'

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) Munyanshoza yunganiwe na Jojo ndetse na Yves; ikorwa na Producer Jimmy Pro muri studio Level 9 Records.

    Gitari yumvikanamo yacuranzwe na Christian afatanyije na François, ni mu gihe amashusho yakozwe na Walter Finch. 

    Munyanshoza Dieudonné yasohoye amashusho y'indirimbo yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari indirimbo yahimbiye Akarere ka Nyabihu 

    Mu ndirimbo 'Intwari za Nyabihu' Munyanshoza agaruka ku bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ubutwari bwabaranze

    “>KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INTWARI ZA NYABIHU' YA MUNYANSHOZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127908/kwibuka29-munyanshoza-dieudonne-yasohoye-indirimbo-intwari-za-nyabihu-video-127908.html

  • Rutanga Eric yasabye ikintu gikomeye abasiporotifu bose muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Rutanga Eric ukinira ikipe ya Police FC ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi yatanze ubutumwa bukomeye ku basiporotifu bose ndetse abashishikariza kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Umukinnyi Rutanga Eric yagize ati :' Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndashishikariza abasiporotifu muri rusange ko tugomba kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, tukarwanya n'abagifite ingenga bitekerezo ya yo tubabwira ko ibyabaye bitazongera ukundi'.

    Rutanga Eric ukinira ikipe ya Police FC yasoje avuga ko dukomeze kwibuka twiyubaka.

    Source : https://yegob.rw/rutanga-eric-yasabye-ikintu-gikomeye-abasiporotifu-bose-muri-ibi-bihe-byo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • #Kwibuka29: Umuryango mugari wa Rayon Sports wunamiye imibiri iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kicukiro_ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports y'abagore n'abagabo, abakozi bayo , abayobozi bayo n'abakinnyi bayo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, bashyira indabo ku mva,banunamira abaruhukiye muri uru rwibutso.

    NI igikorwa cyabaye mu masaha ya nyuma ya saa Sita kuri uyu wa Gatandatu kitabirwa n'abagize umuryango mugari w'iyi kipe.






    Source : https://yegob.rw/kwibuka29-umuryango-mugari-wa-rayon-sports-wunamiye-imibiri-iruhukiye-mu-rwibutso-rwa-jenoside-rwa-kicukiro_-amafoto/

  • Umuhanzi Danny Vumbi yacebuye abanyarwanda badaha agaciro amateka y’igihugu cyababyaye – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi Danny Vumbi yacebuye abanyarwanda bose batita ku mateka y'igihugu cyababyaye muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Danny Vumbi yagize ati:' Kutamenya no kutita ku mateka yaranze igihugu cyakubyaye ni ubuhemu. Igihe cyo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma, kwisuzuma, guha agaciro amateka yacu, guharanira kubaho no kwiyemeza ko kuvutsa ubuzima umuntu umuziza uko yavutse bitazasubira ukundi'.

    Uyu muhanzi yacebuye abanyarwanda Rwanda bose muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda tariki 07 Mata 1994.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-danny-vumbi-yacebuye-abanyarwanda-badaha-agaciro-amateka-yigihugu-cyababyaye/

  • #Kwibuka29: Jimmy Gatete yatanze ubutumwa bw’ihumure – YEGOB #rwanda #RwOT

    Jimmy Gatete wabaye Rutahizamu w'ikipe y'Igihugu Amavubi , yatanze ubutumwa bw'ihumure muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    U Rwanda ndetse n'Isi muri rusange kuva ku munsi wejo kuwa Gatanu tariki 07 Mata, batangiye iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
    Abantu batandukanye bagiye bagenera ubutumwa bw'ihumure ndetse n'isanamitima.

    Aho niho Jimmy Gatete wabaye rutahizamu w 'ikipe y'Igihugu yasabye abanyarwanda n'isi muri rusange guharanira amahoro,abantu bakareka kwibanda ku bibatandukanya.


    Mu butumwa yatanze abinyijuje ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati' Imyaka 29 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye,reka twibuke ubuzima bwabuze kandi duharanire Isi y'amahoro.Reka twubake umuryango aho buri wese ashobora kubana n'abandi mu mahoro tutitaye kubyo batandukaniyeho.Ntituzigere na rimwe twibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Kwibuka29.'

    Source : https://yegob.rw/kwibuka29-jimmy-gatete-yatanze-ubutumwa-bwihumure/

  • Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports yagiriye inama abasiporotifu bose muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports Muvandimwe JMV yagiriye inama abasiporotifu bose ndetse n'abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe bikomeye turimo byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muvandimwe JMV yagize ati:' Twe nk'abasiporotifu ndetse n'Abanyarwanda muri rusange twirinde imvugo z'urwango, imvugo zikomeretsa n'izipfobya jenoside yakorewe Abatutsi'.

    Uyu mukinnyi yasoje ahumuriza abanyarwanda ndetse abibutsa ko tugomba kwibuka kandi twiyubaka.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wikipe-ya-rayon-sports-yagiriye-inama-abasiporotifu-bose/

  • Nyampinga Mutesi Jolly yibukije urubyiruko ko rufite ibyangombwa byo kubaka ahazaza habo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyampinga w'u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yibukije abakibyiruka ko bafite ibikenerwa byose byabafasha gutera ikirenge mu cy'abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu butumwa Miss Mutesi yageneye urubyiruko yavuze ko we n'abakibyiruka muri rusange bakwiriye kwigira ku bwitange n'umurava byaranze abababanjirije mu kubaka Igihugu, yakomeje avuga ko mu myaka 29 ishize u Rwanda rwungutse byinshi kandi bikomeye binyuze mu ndangaciro z'ubuyobozi bwiza.

    Yagize ati 'Uyu munsi imyaka 29 irashize u Rwanda rubayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, imwe muri Jenoside y'indengakamere yabayeho mu mateka.' Tuyobowe n'indangagaciro zacu n' ubuyobozi bwacu, u Rwanda rwungutse ibintu byinshi kandi bitangaje kuva 1994.

    'Mu gihe Twibuka, nitwe bireba nk'urubyiruko kugira ngo tugere ku cyiciro gikurikira, tugahesha agaciro ubwitange ndetse n'umurava byaranze abatubanjirije dukoresha ibyo twahawe mu gukora ibirenzeho kuko twe ubu tuzi neza ko dufite icyo bisaba cyose cyatuma tubikora, haba mu bijyanye n'umutungo ndetse n'impano.'

    Source : https://yegob.rw/nyampinga-mutesi-jolly-yibukije-urubyiruko-ko-rufite-ibyangombwa-byo-kubaka-ahazaza-habo/

  • Kwibuka29: Abakoloni bakoresheje amoko yabaga mu Rwanda babiba amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Inararibonye muri politiki y'u Rwanda n'abanditsi b'amateka, bagaragaje uburyo abakoloni bifashishije amoko yahozeho mu Rwanda, mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda, bikaba intandaro ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

    Muzehe Rucagu Boniface, inararibonye muri Politiki y'u Rwanda, akaba yarabaye no muri amwe mu mateka y'igihugu na Nizeyimana Innocent, umwanditsi ku mateka y'u Rwanda,  bombi bahuriza ku kuba mbere y'umwaduko w'abakoloni amoko yaje kuba intandaro y'amacukubiri yahozeho, ariko aza guhindurirwa ubusobanuro abanyarwanda bahoze bunze ubumwe batangira guca ukubiri.

    Rucagu ati 'Abakoloni bataraza abanyarwanda bari bunze ubumwe. Iyo bavuga abunze ubumwe rero, biba bishaka kuvuga ko basangiraga, bahana inka n'abageni, bagirana igbihango  bakanywana amaraso, baagirana n'ibindi bihango bahuriraga ku mandwa, ku kwemera IMANA, noneho bakaza no guhurira ku moko gakondo, Abagesera, Abasinga, Abazigaba.

    Yakomeje agira ati 'Abo bose habaga harimo Abahutu, abatwa n'Abatutsi, ku buryo umuntu wavaga hano mu Bwanacyambwe akagenda yagera mu Nduga bumwiriyeho akavuga ati njye ndi Umusinga nje gucumbika mu Basinga. Abasinga bose bagahurura baje kumwakira ugasanga ahrimo Abahutu, Abatutsi n'Abatwa.'

    Nizeyimana nawe yagize ati 'Ariko ngo abamuzi neza iyo yabaga amaze kwica inyamanswa akayihamya Rudahigwa  yaravugaga ngo ndakwishe ndakwirahiye ndi umuhutu wa Rwabutogo. Nonese niba umwami yaremeraga ko ari umugaragu w'uwamugabiye, ni inde uteri umugaragu w'uwari we wese mju gihugu?'

    Yunzemo agira ati 'Nonese ko umwami yavugaga ngo ndi umuhutu w'uwamugabiye Rwabutogo, ni inde uteri umuhutu w'uwamugabiye? Ibyo bikwereka ko umuhutu mbere na mbere umugaragu wa kanaka cyangwa uwagabiwe na kanaka.'

    Inararibonye Rucagu Boniface, agaragaza ko u Rwanda iyo ruza kugira abayobozi batokamwe n'amacakubiri, ibikorwa bibi byagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, byari guhagarikwa hakiri kare.

    Arashimangira ibi yifashishije amateka.

    Ati 'Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda ishyirwaho na FPR, yahamagaye Abanyarwand abose bari bamaze guhungu muri 94 (1994) irababwira iti leta igiyeho nil eta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, irabakeneye mwese, mwe guhunga ngo muhunge igihugu cyanyu,mureke kuba impunzi kandi mufite igihugu cyanyu. Muze tubategeye amaboko mugaruke murw'ababyaye, mugaruke mu byanyu. Iryo jambo iyo Parmehutu irikora muri 62(1962) imaze kubona ubwigenge, Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94 ntabwo iba yarabaye.'

    Umwanditsi Innocent Nizeyimana, n'Inararibonye Rucagu Bonifase, bahurira ku cyizere cy'uko u Rwanda, rukomeje kugira ubuyobozi bwiza nk'ubwo rufite uyu munsi, nta cyarugarura mu mateka yaganishije kuri Jenoside.

    Niyimana 'Igihugu kirabakunda, twagize abahirwe namwe mwagize amahirwe mwararokotse, mwe mutange igitambo cy'imbabazi n'ubumwe n'ubwiyunge aho niho imbaraga zishingiye kubera ubuyobozi bwiza, ariko nanone abacitse ku icumu abatarakira ibikomere tububahe kandi tubaherecyeze kuko ni urugendo rw'umuntu ku giti cye.'

    'Urubyiruko rwabwiwe ko iyo abantu bafite ubworoherane baramaze kwiyunga, bubaka ubumwe noneho bwa bumwe bugtanga amahoro.' Rucagu

    Kuri ubu u Rwanda rwinjiye mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

     Ni ibihe bije bisanga igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda, kiri hejuru ya 94%.

    Tito DUSABIREMA   

    The post Kwibuka29: Abakoloni bakoresheje amoko yabaga mu Rwanda babiba amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/08/kwibuka29-abakoloni-bakoresheje-amoko-yabaga-mu-rwanda-babiba-amacakubiri-yagejeje-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwibuka29-abakoloni-bakoresheje-amoko-yabaga-mu-rwanda-babiba-amacakubiri-yagejeje-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Muhanga:Inzego z'umutekano zarashe igisambo cyari kivuye kwiba #rwanda #RwOT

    Inzego z'Umutekano zikorera mu Karere ka Muhanga, zarashe umujura wari witwaje inkota n'ipiki yikoreye na Televiziyo yari yibye Umuturage, mu rukerera ryo kuri uyu wa 08 Mata 2023.

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye.

    Bamwe mu baturage bahatuye, babwiye UMUSEKE ko bumvise isasu muri ayo masaha, barahurura bahageze basanga ari igisambo kimaze kuraswa.

    Umwe yagize ati 'Twamusanganye inkota ndende n'ipiki, yikoreye na Televiziyo yibye umuturage.'

    Uyu muturage avuga ko uwo barashe ari mu bajura benshi bazengereje abaturage muri iyi minsi.

    Yavuze ko bafite amayeri menshi yo kwiba, kuko hari abasigaye bambara impuzankano z'abanyerondo b'umwuga, umuturage yababona ntiyikange.

    Uyu muturage kandi avuga ko iyo muhuye nabo, bakwaka telefoni ngendanwa, bakabanza kukubaza umubare w'ibanga kugira ngo nibasanga harimo amafaranga, bayiyoherereze ntibanayigusubize.

    Ati 'Turashimira Inzego z'umutekano kuko iyo zitahaba iki gisambo kiba cyahitanye ubuzima bw'abaturage wenda harazamo agahenge.'

    Gitifu w'Akagari ka Gahogo Ndihokubwayo Vénuste yemeje ayo makuru gusa avuga ko uyu mujura warashwe, nta cyangombwa kimuranga bamusanganye.

    Avuga ko ubwo inzego z'umutekano zamuhagarikaga yashatse kwiruka, barasa hejuru arakomeza nibwo baje kumurasa.

    Ndihokubwayo avuga ko bajyanye Umurambo we mu Bitaro bya Kabgayi, kugira ngo usuzumwe.

    Hashize iminsi mu Midudugudu imwe yo mu Murenge wa Nyamabuye,  Cyeza na Shyogwe  humvikana abantu bibwe ibikoresho byo mu rugo,  ndetse abandi bagasiga batemwe n'abo bajura.

    Icyakora Polisi mu Mujyi wa Muhanga, muri iki  Cyumweru gishize yakoze Operasiyo ifata abarenga 300 bahungabanyaga umutekano w'abaturage ubu bakaba bafungiye mu kigo cy'Inzererezi giherereye  mu Murenge wa Muhanga.

    The post Muhanga:Inzego z'umutekano zarashe igisambo cyari kivuye kwiba appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/08/muhangainzego-zumutekano-zarashe-igisambo-cyari-kivuye-kwiba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muhangainzego-zumutekano-zarashe-igisambo-cyari-kivuye-kwiba