Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abitoza kuzavamo abayobozi beza – #rwanda #RwOT

    The Henry Crown Fellowship ni gahunda yatangiye mu 1997, igamije gutoza urubyiruko kuzavamo abayobozi bahamye no kubaha ubushobozi butuma bahangana n'inzitizi ziri mu miyoborere y'inzego runaka.

    Buri mwaka, abari hagati ya 20 na 22 bari hagati y'imyaka 30 na 45, baratoranywa bakungurana ibitekerezo, bakigishanya, bagahana inararibonye.

    Iyi gahunda y'imyaka ibiri igizwe n'ibyiciro bine by'ibiganiro, ni ukuvuga iminsi nibura 24 muri rusange, bahabwa n'abafashamyumvire bo muri Aspen Institute n'abandi bo mu rwego rwatoranyijwe n'uhabwa amahugurwa.

    Ibiganiro bitangirwa muri Aspen Institute muri Colorado, Wye River mu Burasirazuba bwa Maryland n'ahandi.

    Abarangije muri iyi porogaramu bageze ku byiza byinshi mu rwego rw'abikorera ndetse bari ku gasongero k'ubuzima bwabo bigendanye n'ibyo bifuza kugeza kuri sosiyete baturukamo n'isi muri rusange.

    Perezida Kagame yaganiriye n’itsinda rya Aspen Institute Henry Crown Fellowship

    Abari muri iri tsinda bongererwa ubumenyi buzatuma baba abayobozi beza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-itsinda-ry-abitoza-kuzavamo-abayobozi-beza

  • Abasirikare 10 b'u Bubiligi bishwe muri Jenoside bibutswe, hanengwa umuryango mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye ahahoze Camp Kigali, ari naho hari urwibutso rw'aba basirikare bari bashinzwe kurinda Minisitiri w'Intebe, Uwiringiyimana Agathe na we wishwe ku munsi wa mbere wa Jenoside.

    Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko ari umwanya wo guha icyubahiro ukwitanga kw'aba basirikare, umuhate n'umurava wabo.

    Ati 'Kutagera ku ntego k'ubutumwa bw'abasirikare 10 b'Ababiligi bagaruraga amahoro n'iherezo ryabo ribabaje, ni ikimenyetso cy'ugutsindwa k'umuryango mpuzamahanga wananiwe gufata ibyemezo bizima, gutanga ubufasha ku bantu bari mu kaga no kubungabunga amahoro'.

    Urwibutso rw'abasirikare b'Ababiligi biciwe mu Rwanda rushobora gusurwa mu buryo bw'ikoranabuhanga. Ni nyuma y'ubufatanye n'Umuryango wigenga w'Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust.

    Abasirikare 10 b'Ababiligi biciwe i Kigali baturukaga mu Kigo kiri Flawinne-Namur mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

    Abasirikare 10 b'Ababiligi bishwe tariki ya 7 Mata 1994, bagoswe n'ingabo zahoze ari iz'igihugu (FAR), zabategetse gushyira intwaro hasi, zibemerera kubageza ku birindiro bya Loni.

    Bahise bajyanwa mu Kigo cya Gisirikare cyari ahazwi nka Camp Kigali, bakihagezwa bagabweho igitero cy'abasirikare basaga 100 bahungira mu nzu ikirimo, aho biciwe barashweho urufaya rw'amasasu aho bari mu nzu.

    Mu masaha abiri bamaze barwana inkundura kandi bari bambuwe intwaro, baje gutsindwa kuko barwanaga n'abafite ibikoresho mu gihe bo bari bafite imbunda ebyiri gusa.

    Abasirikare bishwe barimo ba Caporal Debatty Alain, Bassinne Bruno, Dupont Christophe, Meaux Bruno, Plescia Louis, Lhoir Stephane, Renwa Christophe na Uyttebroech Marc, Sgt Leroy Yannick na Lt Lotin Thierry.

    Uretse aba basirikare 10, Ababiligi banibuka n'abandi Babiligi 12 barimo abakoraga muri ambasade yabo n'abari barashakanye n'Abatutsi babizize.

    Urupfu rw'abasirikare b'Ababiligi rwahamijwe Major Ntuyahaga Bernard umwe mu bari abasirikare bakuru mu Ngabo z'u Rwanda.

    Muri Mata 2007 ni bwo Ntuyahaga yatangiye gukurikiranwa n'inkiko mu Bubiligi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko ari we wavanye bariya basirikare 10 b'Ababiligi kwa Uwilingiyimana bari bashinzwe kurinda, abashyira mu maboko y'abasirikare bagenzi be bari muri “Camp Kigali” aho biciwe.

    Urukiko rwo mu Bubiligi rwaje guhamya Major Ntuyahaga icyaha cyo kwica abo basirikare b'Ababiligi, maze ku wa 5 Nyakanga 2007 rumukatira igifungo cy'imyaka 20. Nyuma yo gusoza igihano cye, uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda ku wa 21 Ukuboza 2018.

    Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, yavuze ko ari umwanya wo guha icyubahiro ukwitanga kw'aba basirikare

    Inyubako abasirikare 10 b’Ababiligi biciwemo iracyabungabunzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-10-b-u-bubiligi-bishwe-muri-jenoside-bibutswe-hanengwa-umuryango

  • Kigali: Imodoka yafashwe n'inkongi irakongoka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Saba z'igice. Abantu babiri ni bo bari muri iyo modoka gusa babonye ko itangiye gushya, bahise bayivamo bwangu, bose ntacyo babaye.

    Bivugwa ko umushoferi yabanje kumva imodoka iri gushyu, hashize umwanya muto, umuriro uzamuka muri moteri. Yahise yitabaza kizimyamoto iba iri mu modoka, gusa biba iby'ubusa.

    Abari bahari babwiye IGIHE ko Polisi y'Igihugu yahise itabara gusa ihagera isanga imodoka yahiye bikabije.

    Iyi modoka yahiye irakongoka gusa nta muntu wigeze ugirira ikibazo muri iyi mpanuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-imodoka-yafashwe-n-inkongi-irakongoka

  • Nyarugenge:Imodoka yahiye irakongoka #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali imodoka yagendaga mu muhanda yafashwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka kuri uyu wa 08 Mata 2023.

    Ababibonye batangaje ko iyi modoka yo mu bwoko bwa 'Minibus' yari igeze imbere ya Glory Hotel hafi y'isoko rya Nyarugenge.

    Aba bakomeje bavuga ko iyi modoka igeze muri aka gace yatangira gushya abarimo bakizwa n'amaguru.

    Ntabwo icyateye iyi modoka gukongoka kiramenyekana gusa nta muntu n'umwe wahiriyemo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nyarugenge-imodoka-yahiye-irakongoka

  • Gicumbi!Umunyeshuri wo muri Kaminuza yasanzwe mu mugozi yapfuye #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rw'uyu munyeshuri uri mu kigero k'imyaka 25 yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Mata 2023, mu Mudugudu wa Kinihira I, Akagari ka Gisuna mu Murenge wa Byumba ari naho yari acumbitse.

    Ababonye umurambo we bavuze ko basanze nta kintu yibwe kuko yaba telefoni ye n'ibindi bikoresho yari afite babimusanganye.

    Uyu musore yigaga mu ishami ry'uburezi muri iyi kaminuza, mu cyiciro cya kabiri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste, yatangaje ko bitaramenyekana niba yishwe cyangwa yiyahuye.

    Ati 'Byamenyekanye mu gitondo, amakuru yatanzwe n'umuturage wari uhanyuze ariko ntabwo tuzi niba yishwe cyangwa yiyahuye. Yari ari ku gipangu mu mugozi w'umupira yari yambaye, gusa iperereza ryatangiye gukorwa n'inzego zibishinzwe.'

    Uyu munyeshuri akomoka mu Karere ka Nyamasheke.

    Src:Igihe

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/gicumbi-umunyeshuri-wo-muri-kaminuza-yasanzwe-mu-mugozi-yapfuye

  • Minisitiri Munyangaju yakomoje ku ruhare rw'Abasportifs mu gihe cyo kwibuka #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yibukije Aba-Sportifs kuko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ari inshingano zabo, abashishikariza gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bijyanye na byo.

    Kuva tariki ya 7 Mata 2023, u Rwanda rwatangiye icyumweru n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umwanya mwiza ku Banyarwanda b'ingeri zose wo gufata mu mugongo abarokotse no kuzirikana ko ibyabaye bitazongera kubaho.

    Urwego rwa siporo ni rumwe mu zagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko iba n'inzira yo kongera kwiyubaka nk'uko Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yabigarutseho mu butumwa bwe.

    Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano zacu nk'aba-sportifs. Turakangurira Abanyarwanda muri rusange n'aba-sportifs by'umwihariko gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Yakomeje agira ati 'Dufatanye mu kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose n'ingengabitekerezo yaryo kuko ari ryo ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka 29 ishize, ni imwe muri jenoside z'ikinyejana cya 20 zakoranywe ubugome bukabije, kandi bigirwamo uruhare n'inzego hafi ya zose mu gihugu.

    Mu rugendo rwo kwiyubaka no komora ibikomere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, siporo yabaye umuyoboro ukomeye wo guteza imbere ubusabane n'amahoro.

    Ni umwe mu miyoboro yifashishijwe cyane mu gutanga ubutumwa bw'ihumure n'ubumwe n'ubwiyunge. Ahantu henshi hagiye hategurwa ibikorwa bya siporo bitandukanye mu kongera kugarurira abantu ibyishimo ariko no gutanga ubutumwa bugamije ko ibyabaye bitazongera.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/minisitiri-munyangaju-yakomoje-ku-ruhare-rw-abasportifs-mu-gihe-cyo-kwibuka

  • Urutonde rwa bamwe mu banyamakuru baharaniye ukuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 #rwanda #RwOT

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye imbaga y'abatutsi basaga miliyoni bazize uko baremwe. Muri aba bazize Jenoside yakorewe abatutsi, harimo n'abanyamakuru bakoreraga ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda.

    Itangazamakuru ryagize uruhare runini mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ishyirwa mu bikorwa ryayo, aho ibinyamakuru nka Kangura na Radiyo RTLM byakoreshejwe mu gukwirakwiza ubutumwa bwuzuye urwango no kuranga aho Abatutsi baherereye kugira ngo bicwe gusa hari n'abahagaze mu kuri badashyigikiye akarengne kakorerwa umuntu.

    Bamwe mu banyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'ibitangazamakuru bakoreraga.

    ORINFOR

    1. RUBWIRIZA Tharcisse
    2 .MWUMVANEZA Médard
    3. GASANA Cyprien
    4 .KARAKE Claver
    5. KARAMBIZI Gratien
    6. KARINDA Viateur(wogezaga umupira)
    7. RUDAHANGARWA J. Baptiste
    8. SEBANANI André
    9. KALISA Calixte
    10. NSABIMANA Emmanuel
    11. BUCYANA Jean Bosco
    12. MBUNDA Félix
    13. MUNYARIGOGA Jean Claude
    14. NSHIMIYIRYO Eudes
    15. Byabagamba Straton(yishwe muri 1992, yakoreraga Kiliziya gatulika atanga ikiganiro kuri Radiyo Rwanda

    LE PARTISAN

    15. HABINEZA Aphrodice (SIBO)

    LE TRIBUN DU PEUPLE

    16. MUKAMA Eugène
    17. HATEGEKIMANA Wilson
    18. GAKWAYA Eugène
    19. RUGAJU Jean Claude

    LE FLAMBEAU

    20. BAZIMAZIKI Obed
    21. KARINGANIRE Charles
    22 .MUNANA Gilbert
    RAFIKI
    23. KAYIHURA Octave
    24. NTAGANZWA Alexis

    KINYAMATEKA

    25. NKUBIRI Sylvestre
    26. MUGANZA Clement
    27. KAYINAMURA M.Beduwa
    28. SERUVUMBA Anastase

    LE SOLEIL

    29. KAYIRANGA Marcelin
    30. MUKAMUSONI Jeanne d'Arc
    31. BURASA Prisca

    ISIBO

    32. MURERAMANZI Néhémie

    KANYARWANDA

    33. NKUNDIMANA Joel
    34. MUTESA Donat

    KANGUKA

    35. RWABUKWISI Vincent (RAVI)
    36.MBARAGA Wellars

    KIBERINKA

    37. SHABAKAKA Vincent
    38. NYIMBUZI Aloys
    39. KAMANAYO Théotime

    RWANDA RUSHYA

    40. KAMURASE Martin
    41. MUDATSIKIRA Joseph
    42. KAMEYA André
    L'OBSERVATEUR
    43. MUNYAKAZI Bernard

    ABIKORERAGA KU GITI CYABO

    44. MBUGUJE Sixbert
    45. MUKAMANA Winifrid
    46. RUKUNDO Emmanuel
    47. RUTSINDURA Emmanuel
    48. RUTSINDURA Alphonse
    49. RWEMARIKA Claude
    50. TWAGIRAMUNGU Felix

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/urutonde-rwa-bamwe-mu-banyamakuru-baharaniye-ukuri-bazize-jenoside-yakorewe

  • Gasabo: Umunyamahanga arashinjwa gukubita abasore babiri akabagira intere #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bo mu Murenge wa Kimironko,mu karere ka Gasabo bashinja umunyamahanga gutegeka abakozi be gukubita abasore babiri bakabagira intere babashinja ubujura.

    Aba baturage bavuga ko akwiye kubibazwa ndetse abakubiswe bakavuzwa kuko bamerewe nabi.

    Abasore babiri bari mu kigero cy'imyaka 18 na 20,nibo bagizwe intere n'abakozi b'uyu munyamahanga ufite inyubako irimo ibikoresho by'ubw'ubatsi mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga muri Gasabo.

    Aba ngo bakubiswe ku gicamunsi cyo kuri wa Gatanu, tariki ya 7 Mata 2023.

    Aba baturage babwiye Radio na TV1 dukesha iyi nkuru ko bafashwe n'uwo munyamahanga bigendera, akabinjiza mu bubiko bw'ibikoresho, akabakubitiramo nyuma abajugunya hanze

    Umwe yagize ati' Twagiye kumva avugije induru n'imbwa ze ziramotse.

    Ntitwabyitaho,twumva aravuze ngo baranyibye mufate abo bana. Badukubita amashevro( imbaho bakoresha bubaka) , imikoba, imigeri.'

    Bose bavuga ko bahabwa ubutabera kandi bakavuzwa inkoni bakubiswe.

    Umwe mu babonye aba bakubitwa yagize ati' Naje hano mpasanga abagore benshi bari kuvuza induru, bareba mu gipangu cyubakwamo. Nanjye ndahahagarara, ndungurukamo, nsanga abasore babiri bari gukubitwa, bakubitwa amaferabeto, imigeri, tuvuza induru.

    Umuhinde n'umudamu we barimo gukoma amashyi. Bavugaga ko bari baje kubiba.'

    Undi nawe yagize ati' Ririya ni ihohoterwa ry'indengakamere, ntibyagakwiye kuba mu Rwanda, uko mbonye babagize, ni ibintu byananiye kubyakira cyane.'

    Icyakora umwe mu bakora akazi k'ubuzamu ahamya ko bakubiswe ariko ko bari bibye ibikoresho ndetse ko ngo nabo bemeraga ko bibye Ferabeto n'inyundo ya Kinubi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba Mado, yabwiye TV1 ko ikibazo hari inzego ziri kugikurikirana.

    Ati' Abahungu babiri bakubiswe, bakubitwa na nyiri gipangu , umuhinde. Ngo ni depo(ububiko) y'ibikoresho. Uwabakubitaga yagaragazaga ko hari amakosa bakoze niba ari ukwiba, ntabwo abisobanura. Barimo barashakisha abo bahinde kuko ngo ni nyiri ubwite Kandi ngo yabakubitaga imikandara.'

    Bivugwa ko nyuma yo guhohoterwa bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bakorewe ubuvuzi.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-umunyamahanga-arashinjwa-gukubita-abasore-babiri-akabagira-intere

  • Filipine: Abantu umunani babambwe ku musaraba n'imisumari bigana Yesu #rwanda #RwOT

    Abanyafilipine umunani batewe imisumari bari ku musaraba kugira ngo bigane ububabare bwa Yesu Kristo,Kuwa Gatanu mutagatifu bitegura Pasika

    Uyu muco wo ku wa gatanu mutagatifu ukurura ibihumbi by'abihaye Imana na ba mukerarugendo baturutse hirya no hino bakerekeza muri Filipine nubwo uyu mugenzo wamaganwe na kiliziya Gatolika.

    Kubambwa bikorerwa mu mudugudu w'ubuhinzi wa San Pedro Cutud mu ntara ya Pampanga mu majyaruguru ya Manila byasubukuwe nyuma y'imyaka itatu byarahagaze kubera icyorezo cya coronavirus.

    Abaturage bagera ku icumi nibo biyandikishije, ariko abagabo umunani gusa ni bo bitabiriye, barimo Ruben Enaje w'imyaka 62 usiga amarangi wabikoze ku nshuro ya 34 i San Pedro Cutud.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru nyuma gato yo kubambwa kwe, Enaje yavuze ko yasenze asaba ko Covid-19 yarangira vuba ndetse n'ihagarara ry'intambara y'Uburusiya bwateye Ukraine,bikaba byaragize uruhare runini mu kuzamu kw'ibiciro bya gaze n'ibiribwa ku isi hose.

    Enaje wagaragaraga ko ameze neza ndetse yereka abanyamakuru amaboko yombi yari yahambiriwe,yabwiye abanyamakuru ati: “Ibyo bihugu byombi nibyo biri muri iyo ntambara, Uburusiya na Ukraine, ariko twese bitugiraho ingaruka.”

    Uyu mubyeyi w'abana bane yavuze ko yashaka kurangiza penetensiya ye idasanzwe kubera imyaka ye ariko ko azahitamo kurangiza iyi gahunda umwaka utaha.

    Nubwo ububabare buturuka ku musumari butari bukabije nk'uko byari byitezwe, yavuze ko buri gihe yumvaga afite ubwoba mbere yo kuwuterwa.

    Mbere y'uko abambwa,uyu mugabo yatangarije Associated Press,ku wa gatanu ati: “Mvugishije ukuri, buri gihe numva mfite ubwoba, kuko nshobora gupfira ku musaraba.Iyo ndyamye ku musaraba, umubiri wanjye utangira kumva ubukonje.Iyo amaboko yanjye aboshye,ndahumiriza nkibwira nti: 'Nshobora gukora ibi. Nshobora kubikora. ''

    Nyuma yo kurokoka mu buryo bw'igitangaza,ubwo yahanukaga ku nyubako y'amagorofa atatu mu 1985, byatumye Enaje yiyemeza kubambwa nk'ishimwe ko yatabawe by'igitangaza.

    Yakomeje uyu muhango nyuma y'aho abagize umuryango we bakize indwara zikomeye, umwe umwe,byamuhinduye icyamamare mu mudugudu yitwa 'Kristo' kubera ubudasa bwe mu kwemera kubambwa uko umwaka utashye.

    Kuwa Gatanu,Enaje n'abandi bihaye Imana, bambaye amakamba y'amahwa ku mitwe, bikorera imisaraba iremereye y'ibiti ku mugongo mu rugendo rurenze kirometero,ku bushyuhe bukabije.

    Bamwe mu baturage bo mu midugudu begeranye baje bambaye nk'abasirikare b'Abaroma bafite inyundo hanyuma batera aba bantu umunani imisumari ya 10cm,mu biganza no mu birenge, hanyuma babashyira hejuru ku musaraba munsi y'izuba mu gihe cy'iminota 10.

    Abandi bihannye ibyaha,biyemeza kugenda batambaye inkweto banyura mu mihanda yo mu mudugudu kandi bakubitwa ibiboko mu migongo yambaye ubusa hakoreshejwe imigano ityaye n'imigozi.

    Bamwe mu bitabiriye uyu muhango bemeye gukatwa mu mugongo hakoreshejwe ibirahure bimenetse kugira ngo bave amaraso.


    Gukurikira Yesu ntibyoroshye

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/filipine-abantu-umunani-babambwe-ku-musaraba-n-imisumari-bigana-yesu

  • #Kwibuka29: Kwibuka Jenoside yakorewe Abatuts… – #rwanda #RwOT

    Ni mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye mu gihe Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda bari kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

    Ku munsi w’ejo tariki 07 Mata ni bwo hatangijwe icyumweru cy’Icyunamo gitangijwe na Perezida Paul Kagame ndetse na Madamu Jeannette Kagame, bari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aharuhukiye imbiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa MUNYANGAJU, mu butumwa bwe yanditse ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni inshingano zacu nk’abasiporutifu. Turakangurira Abanyarwanda muri rusange n’abasiporutifu by’umwihariko gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi”.

    “Dufatanye mu kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose n’ingengabitekerezo yaryo kuko ari ryo ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Ubutumwa bwa Minisitiri wa Siporo 

    Minisitiri Mimosa yasabye kurwanya ivangura n’ingengabitekerezo yaryo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127906/kwibuka-29-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-ni-inshingano-zacu-nkabasiporutifu-min-munya-127906.html