Category: Uncategorized

  • We ntashaka kureberera kuri Hakimi, Rayvanny yitandukanyije na Hakimi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe abandi basore barimo bafatira urugero kuri Achraf Hakimi,  umuhanzi Rayvanny we yatangaje ko yiyanditseho amazina y'umugore we Fayhvanny.

    Mu butumwa Rayvanny yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati 'Nawe ubaye nge washushanya pe.'

    Arongera kuri Instagram Story ye agira ati 'birababaza cyane ariko nabikoze kubwawe. Wambere umugore utandukanye n'abandi.'

    Source : https://yegob.rw/we-ntashaka-kureberera-kuri-hakimi-rayvanny-yitandukanyije-na-hakimi/

  • Video; Harry Maguire yabaye iciro ry’imigani mu nteko nshinga mategeko ya Ghana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Manchester United Harry Maguire ukina mu bwugarizi bw'iyi kipe, yabaye iciro ry'imigani mu gihugu cya Ghana nyuma y'uko mu nteko nshinga mategeko bamutanzeho urugero.

    Umuyobozi w'inteko akebura bagenzi be bakorana bananiza abandi mu kazi, yatanze urugero kuri Maguire avuga ko yahenze mu kumugura ariko ariwe muntu wa mbere utsindisha abandi.

    Ati ' umukinnyi wa Manchester United witwa Hary Maguire niwe waguzwe menshi ariko iyo akina aba ahutaza buri wese ndetse n'abo bakinana bigatuma atanga imipira ivamo ibitego kuwo bahanganye'

    Dore video yose;

    Source : https://yegob.rw/harry-maguire-yabaye-iciro-ryimigani-mu-nteko-nshinga-mategeko-ya-ghana/

  • “Mumpe nimero ye” Umuyobozi wa Slayqueen, Shaddy Boo yasaze yasizoye arashaka kwigisha isomo Hakim wahenze ubwenge umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideri akaba n'umuyobozi wa Slayqueen nk'uko abyivugira, Shaddy Boo yasaze yasizoye arashaka nimero ya Hakim wahenze ubwenge umugore we.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Shaddy Boo yagize ati: 'Ese hari umuntu wampa nimero ya Achraf Hakim. Nshaka kuvugana nawe kuko ntabwo yari yakura mu mutwe.'

    Ibi abivuze nyuma y'uko Hakim yatandukanye n'umugore we mu rukiko ni uko bajya kubagabanya imitungo bagasanga uyu mukinnyi ni umutindi kandi ahembwa miliyoni ku kwezi, basanze amafaranga ye yose ayihera Mama we.

    Source : https://yegob.rw/mumpe-nimero-ye-umuyobozi-wa-slayqueen-shaddy-boo-yasaze-yasizoye-arashaka-kwigisha-isomo-hakim-wahenze-ubwenge-umugore-we/

  • Umurwenya Clapton Kibonke yateye abantu kwibaza byinshi ku mukinnyi wa Paris Saint Germain – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umunyarwenya umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakurikina ibihangano bya filime nyarwanda uzwi ku izana rya Clapton Kibonke yateye abantu benshi kwibaza kuri Achraf Hakimi ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'Ubufaransa.

    Clapton Kibonke abinyujije kuri Instagram ye yanditse amagambo yatumye benshi bacika ururondogoro bitewe n'inkuru yavugishije benshi ya Achraf Hakimi watandukanye n'umugore basezeranye ivanga mutungo ndetse umugore yizeye ko imitungo yuyu mukinnyi agiye kuyegukana bikarangira atariko bigenze.

    Uyu mugore yakubiswe n'inkuba ubwo yasangaga imitungo ya Achraf Hakimi yose yanditse kuri Mama we umubyara ibi byavugishije benshi ku Isi ariyo mpamvu umunyarwenya Clapton Kibonke yibajije ati:' Papa wa Achraf Hakimi asabye gatanya Mama wa Hakimi byagenda gute?'.

    Ibi bikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga bibaza uko byagenda gusa abenshi baravuga ko ntacyo bitwaye kuko byaba bitwawe n'umubyeyi we.

    Source : https://yegob.rw/umurwenya-kibonke-yateye-abantu-kwibaza-byinshi-ku-mukinnyi-wa-paris-saint-germain/

  • Diamond Platnumz yatangije ihangana hagati ye na Zari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko Zari atangaje ko ashyigikiye abagore baca inyuma abagabo babo, Diamond yagiriye inama abasore yo gukora cyane kuko nta mukobwa ugikunda umusore ukennye.

    Muri ubwo butumwa yanyujije kuri Instagram, yagize ati ' Nuramuka ukize, buri mukobwa wese azaba agushakaho amafaranga si ubugoryi bw'urukundo rwa nyarwo.'

    Akomeza agira ati 'Mukorere ibintu amamiliyoni hanyuma hagire akabazo gato gakenera amafaranga utamukorera nibwo uzabona isura ye ya nyayo.'

    Source : https://yegob.rw/diamond-platnumz-yatangije-ihangana-hagati-ye-na-zari/

  • Mama Sava wayobotse inzira y’ubusamo nka Harmonize yavuze amagambo ameze nko kwishongora kuwo bakundanaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo umukinnyikazi wa Filime, Mama Sava yemeje ko yatandukanye n'umukunzi we, Alpha biteguraga kurushinga.

    Nyuma yo kwemeza ibyo, yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram maze ashyiraho ifoto ye arenzaho amagambo agira ati: 'Ndakomeye cyane kurusha mbere.'

    Ibi Byumvikana nkaho yari ari kubwira uwo batandukanye ko yiyakiriye kandi akomeye kurusha ubwo bari kumwe.

    Source : https://yegob.rw/mama-sava-wayobotse-inzira-yubusamo-nka-harmonize-yavuze-amagambo-ameze-nko-kwishongora-kuwo-bakundanaga/

  • Ari mu bagabo bafite inzu nziza mu Rwanda ! Cyusa Ibrahim yashimye Imana kubwo inzu yujuje(amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi umaze kumenyekana cyane mu muziki gakondo, Cyusa Ibrahim ari mu bashima Imana bitewe n'ibyo yabakoreye.

    Uyu mugabo arashima Imana yamuhaye umugisha ikamufasha akaba yujuje inzu yakatarabone ka ku ruyenzi.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikira amafoto y'inzu yujuje aherekejwe n'ubutumwa bushima Imana ndetse ashimira abamubaye hafi bose ndetse n'abamuhaye akazi.

    Amafoto y'inzu yujuje.

    Source : https://yegob.rw/ari-mu-bagabo-bafite-inzu-nziza-mu-rwanda-cyusa-ibrahim-yashimye-imana-kubwo-inzu-yujuje/

  • Boss we! Bijoux yikoze mu mutana atakagiza Sebuja Bamenya wavutse (AMAGAMBO MEZA) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo umunyarwenya Benimana Ramdhan wamenyekanye nka Bamenya yagize isabukuru y'amavuko.

    Bijoux bakina yahise amwifuriza isabukurunziza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Bijoux yavuze ukuntu Bamenya ari umukire gusa ngo ubukire bwe si mu mitungo ahubwo ni uko abamwegereye bose babona ineza yawe ndetse yahise amwifuriza isabukurunziza y'amavuko.

    Source : https://yegob.rw/boss-we-bijoux-yikoze-mu-mutana-atakagiza-sebuja-bamenya-wavutse-amagambo-meza/

  • Ivuguruye! Ihere ijisho amwe mu mafoto atangaje ya bamwe mu byamamare nyarwanda mu bwana bwabo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Imikino n’imyidagaduro ni bimwe mu bintu bikunzwe cyane n’abatuye Isi, by’umwihariko mu Rwanda, abakinnyi hirya no hino mu gihugu abafana biyita amazina yabo bitewe n’urukundo babakunda kimwe no mu muziki benshi biyitirira abahanzi, bamwe babonwa barakuze, muri iyi nkuru ISIMBI iragusubiza mu myaka yashize wihere ijisho bamwe mu bakinnyi ba ruhago n’ahanzi n’ibindi byamamare nyarwanda uko bari bameze mu bwana bwabo.

    Umuntu kugera akuze anyura mu bihe bitandukanye, hari abavukiye mu buzima bwiza, hari n’abavukiye mu buzima busharira ariko uyu bakaba munsi bakaba bameze neza, tugiye kurebera hamwe bamwe mu byamamare muri muzika na ruhago uko bari bameze mu bwana bwabo n’uko basa uyu munsi babikesha umupira ibyo bakora.

    Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)

    Umusore w’ibigango wavukiye mu mujyi wa Kigali mu 1996, ni myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi mu ikipe ya Rayon Sports akaba na kapiteni wayo, n’ubwo ameze neza kubera ruahgo n’ubndi uyu musore yavukiye mu muryango wifite utagize ikintu ubuze.

    Iyi foto ye yafashwe muri 2010 ubwo yarakijya mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, urabona ko yarakiri umwana ndetse akaba yarakuze cyane utatekereza ko yaba afite ibingango nk’ibyo afite uyu munsi, gusa inseko yo ni mwe.

    Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)

    Ni umukinnyi w’umunyarwanda ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Sandvikens IF muri Sweden, yavukiye i Bujumbura mu Burundi mu 1995, yaje kuza mu Rwanda aho yanatangiye kwiga umupira mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, iyi foto ye na we yafashwe mu 2010 akijya muri iri rerero. Yaje kuzamurwa muri APR FC nkuru muri 2013 akaba yarayivuyemo muri 2017 ahita yerekeza muri Rayon Sports yavuyemo 2019 yerekeza muri Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 muri Sweden.

    Kenny Sol

    Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol mu muziki, ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi bitewe n’ubuhanga bwe ndetse n’ijwi rikurura benshi.

    Yavutse mu 1997, yize umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, yamenyekanye mu itsinda Yemba Voice risa n’iryasenyutse.

    Uyu mugore yamenyekanye cyane ndetse anakundwa muri filime y’uruhererekane ya Bamenya itambuka kuri YouTube ndetse na Zacu TV, ni naho akina yitwa Kecapu.

    Iradukunda Jean Bertrand (Kiyovu Sports, Rwanda)

    Uyu musore ni umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports, usatira izamu anyuze ku mpande, yavutse mu 1996 avukira Kimihurura mu mujyi wa Kigali, akaba yaravukiye mu muryango udasaba umunyu dore ko mama we yakuze abona akora akazi k’ubucuruzi.

    Ifoto twabashije kubona si iya kera cyane ariko si n’iya vuba kuko uyu munsi Bertrand afite imyaka 25, iyi foto yafashwe 2009 ubwo yari afite imyaka 13.

    Ndayishimiye Celestin (Etoile del’Est)

    Uyu mugabo ukina mu bwugarizi ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Etoile del’Est, yabonye izuba mu 1994. Yavukiye mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, yakuze mama we akora akazi k’ubuhinzi kugira ngo abone ikimutunga. Ni umwe mu bakinnyi bameze neza uyu munsi nubwo yavukiye mu muryango udakize.

    Ntibyadukundiye kumenya imyaka yari afite ubwo iyi foto yafatwaga ariko umwe mubamuzi yatubwiye ko yari hagati y’imyaka 10 na 13.

    Rutanga Eric (Police FC, Rwanda)

    Uyu musore yabonye izuba mu 1994 avukira i Remera mu mujyi wa Kigali. Nyuma yo kumara imyaka myinshi muri APR FC, 2017 yagiye muri Rayon Sports batandukana muri 2020 ajya muri Police FC.

    Uyu na we ntiyavukiye mu muryango ukennye, kuri iyo foto ureba yari afite imyaka 14 ni mu gihe kuri ubu afite imyaka 27. N’ubwo yavukiye mu muryango udasaba umunyu, asa n’uwakabije inzozi ze kuko na we uyu munsi aritunze 100% abikesha ruhago, aho afite umuryango we yubatse(umugore n’umwana).

    Alliah Cool

    Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Isimbi Alliance, ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga kandi umaze igihe kitari gito atangiye urugendo rwanamuhiriye aho kuri ubu yamaze kwagura ibikorwa bye asigaye akorana na kompanyi mpuzamahanga mu by’imyidagaduro.

    Uyu mushabitsi yanamaze kugirwa umwe muri ba Ambasaderi b’Amahoro b’Umuryango w’Abibumbye. Aheruka no gutangiza ikinyamakuru yise Alliah Mag kizajya kinyuzwamo amakuru yibanda ku y’abari n’abategarugori.

    Rugwiro Herve (Nta kipe afite)

    Uyu mugabo w’ibigango ukina mu mutima w’ubwugarizi, muri 2021 yatandukanye na Rayon Sports nyuma y’imyaka 2 ayikinira avuye muri APR FC, yagiye muri AS Kigali batandukanye umwaka ushize, yavutse mu 1994 avukira mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

    Rugwiro Herve n’ubwo ari umwe mu bakinnyi bake b’abanyarwanda bafite ibigango, kuri iyi foto akiri umwana bigaragara ko yari ahorose, ushobora gusanga ataratekerezaga ko azakina umupira ku rwego rwo hejuru n’ubwo ari wo umutunze we n’umuryango we.

    Sugira Ernest (nta kipe afite)

    Mu 1991 mu karere ka Muhanga ahitwa i Shyogwe ni bwo uyu rutahizamu wigaruriye imitima ya benshi wakiniye APR FC, AS Kigali, Rayon Sports ubu udafie ikipe, Sugira Ernest yabonye izuba, yavukiye mu muryango udakennye kandi udakize kuba ataragize amahirwe yo kubona se umubyara ni kimwe mu bimushengura umutima kuko yapfuye akiri uruhinja.

    Sugira ni umwe mu bahiriwe na ruhago kuko yabaye umunyarwanda wa mbere waguzwe amafaranga menshi ubwo yerekezaga muri Vita Club. Kuri iyi foto ye yari afite imyaka 6 y’amavuko aha niyo muganira akubwira ko kuri iyi myaka, ibyo kuba igihangange muri ruhago atabitekerezaga.

    Hakizimana Muhadjiri (Police FC, Rwanda)

    Hakizimana Muhadjiri, ubu ni umukinnyi wa Police FC, yavukiye I Gisenyi mu 1994 kandi avuka mu muryango w’abakinnyi ba ruhago nka Sibo Abdoul na Haruna Niyonzima.

    Kuba yaravukiye muri uyu muryango agakura abona mukuru we Haruna ari umukinnyi ukomeye byaramufashije, gusa nk’uko agaragara kuri iyi foto ku myaka ye itarenze 2 n’ubwo uyu munsi yakijijwe n’akaguru ke ariko bigaragara ko bari babayeho mu buzima budahambaye ariko na none bakaba bari bishoboye.

    Sam Karenzi

    Ni umunyamakuru w’imikino akaba n’umuyobozi wa Radio Fine FM.

    Sam Karenzi ni umwe mu banyamakuru b’imikino babirambyemo ndetse akaba akunzwe na benshi kubera ubusezenguzi bwe n’inkuru z’umwihariko agira.

    Yakoreye Radio Salus, Radio10 ubu akaba ari kuri Fine FM abereye n’umuyobozi.

    The Ben

    Umuhanzi nyarwanda, Mugisha Benjamin, wamamaye mu muziki nka The Ben, yavutse tariki ya 9 Mutarama 1988. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda bitewe n’indirimbo ze z’urukundo zinyura benshi, ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niho akorera umuziki we, akaba uretse kuririmba RnB, ari umwana wakuze aririmba muri Chorale. Ni umwe mu bahiriwe n’umuziki.

    Meddy

    Ngabo Medard wamamaye nka Meddy mu muziki, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahiriwe n’umuziki watumye afata rutimikerere akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari n’aho ubu akorera umuziki we, byanatumye ahura n’umugore we baheruka kurushinga, Mimi. Yavukiye i Bujumbura mu Burundi, taliki ya 7 Kanama 1989.

    Safi na Queen Cha

    Safi Niyibikora, ni umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya Urban Boys mbere y’uko risenyuka, ubu aba muri Canada, uwo bari kumwe kuri iyi foto ni mubyara we Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha, akaba umuhanzi mu njyana ya RnB ni n’umukobwa wa Mugemana Charles umuganga w’ikipe ya Rayon Sports.

    Kate Bashabe

    Kate Bashabe w’imyaka 32 ni umunyamideli w’ikimero n’ubwiza birangaza benshi.

    Umucuruzikazi washinze Kabash Brand na Kabash Soucie Organisation ikora ibikorwa by’urukundo.

    Yamenyekanye bwa mbere ubwo yabaga nyampinga wa MTN muri 2010, ndetse aza kuba Miss Nyarugenge muri 2012. Uyu yigeze kuvugwa mu rukundo n’umukinnyi Sadio Mane ubu ukinira Bayern Munich.

    Kecapu

    Mukayizere Jalia [Kecapu] ni umukinnyi wa filime nyarwanda umaze kwandika izina ndetse ukunzwe na benshi.

    Oda Paccy

    Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda yavutse taliki 6 Werurwe 1990, avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, mu Gatsata. Ni impfura mu muryango w’abana babiri.

    Ni umkobwa uzwiho kuba yaratangije Hip Hop mu Rwanda mu bagore, kuri iyi foto bigagragara ko yakuriye mu buzima bushaririye.

    Bruce Melodie

    Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody ni mwene Ntibihangana Gervais na Verène Muteteri. Yavutse muri 1992. Ni ubuheta mu muryango w’abana bane barimo abahungu 2 n’abakobwa 2. Avuka mu Kagali ka Kamashahi, Umurenge wa Nyarugunga, Akarere ka Kicukiro, afite umugore.

    Ni umuhanzi ubu umaze kuba umugwizatunga abikesha ijwi rye ryatumye amenyekana hakurya y’inkiko z’u Rwanda nubwo yakuriye mu muryango utishoboye.

    Young Grace

    Umuraperikazi Nyarwanda, Abayizera Grace wamamaye nka Young Grace, ni umwe mu bahanzi bakize babikesha umuziki, gusa n’ubundi uyu mugore w’umwana umwe wavukiye mu Ntara y’Iburengerazuba, yavutse mu muryango wishashije ugize icyo ubuze.

    Julius Chita

    Ababyeyi be bamwise Niyitegeka Jules William, yinjiye mu myidagaduro yinjiranyemo izina rya Julius Chita akaba ari umunyamakuru, ni nyiri Chita Magic. Uretse ibi kandi ni n’umushyushya rugamba (MC) mu birori bitandukanye cyane cyane ubukwe.

    Juno Kizigenza

    Izina Juno Kizigenza, ni rimwe mu mazina arimo kuvugwa cyane mu muziki nyarwanda, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi bitewe n’indirimbo asohora zikora ku mitima ya benshi.

    Juno Kizigenza ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama mu Mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w’abana barindwi.

    Yarangije amashuri yisumbiye muri Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) mu 2019, aho yasoje amasomo mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

    Ifoto ye yo mu bwana bwe yagaragaye, igaragaza ko ari umusore wakuriye mu buzima butari bwiza kandi butari na bubi.

    Nel Ngabo

    Rwangabo Byusa Nelson wazanye mu muziki amazina ya Nel Ngabo, ni umusore w’imyaka 23 yatangiye umuziki mu 2017, ubu akaba abarizwa muri Kina Music imwe mu nzu zitunganya umuziki zikomeye hano mu Rwanda, ni umusore bitasabye igihe kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika nyarwanda, ifoto ye yo mu bwana igaragaza ko nubwo amaze kugira agatubutse abikesha umuziki n’ubundi atakuriye mu muryango usaba umunyu.

    Dj Brianne

    Gateka Brianne wamamaye nka Dj Brianne, ni umunyarwandakazi wavukiye muri Kenya ariko ubu atuye mu rwanda.

    Ni umwe mu bagezweho mu kuvanga vanga imiziki aho ajya no kubikora hanze y’u Rwanda.

    Danny Vumbi

    Semivumbi Daniel, ni umuhanzi nyarwanda wamamaye mu muziki nka Danny Vumbi.

    Yamenyekaniye mu itsinda The Brothers ryasenyutse. Uyu muhanzi amaze igihe akora umuziki ku giti cye ndetse akaba yarigaruriye imitima ya benshi bitewe n’imyandikire ye.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bakiri-abana-ihere-ijisho-bamwe-mu-bakinnyi-ba-ruhago-n-abahanzi-mu-bwana-bwabo-amafoto

  • Abakozi ba Park Inn by Radisson Hotel bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Mata 2023, ku Rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, ahashyinguye Abatutsi basaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside.

    Abakozi ba Park Inn by Radisson Hotel basuye Urwibutso rwa Kigali basobanurirwa amateka yaranze Jenoside, uko yateguwe kuva kera ikaza gushyirwa mu bikorwa igahitana Abatutsi barenga miliyoni imwe.

    Nyuma yo gusura urwibutso no gusobanurirwa amateka yaranze ibi bihe by'icuraburindi, bafashe n'umwanya wo kunamira imibiri y'abaruruhukiyemo.

    Umwe mu bayobozi bakuru ba Park Inn by Radisson Hotel, Ndizeye James, aganira na IGIHE yavuze ko ari inshingano za buri wese kumenya amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu ngo ibyabaye bitazasubira.

    Yagize ati 'Uru ni urugendo twateguye kugira ngo tuze dusangizwe amateka mabi yagwiririye iki gihugu. Ni amateka tugomba kubana na yo kuko bidufasha kurwanya ibintu byose bishobora kuba byayadusubizamo.''

    Yakomeje avuga ko aba ari n'igihe cyiza cyo kwiga no kwigisha byimbitse amateka yaranze Jenoside ku bakozi bavutse nyuma yayo.

    Park Inn by Radisson Hotel ni hoteli isurwa n'abantu b'ingeri zose, baturutse hirya no hino ku Isi baba bashaka kumenya amateka y'ukuri yaranze u Rwanda.

    Bityo rero abakozi bayikoramo bemeza ko ari byiza kumenya amateka yaranze igihugu cyabo kugira ngo bajye basobanurira ababagana amateka nyakuri yaranze u Rwanda.

    Umwe mu bakozi ba Park Inn by Radisson Hotel ushinzwe kwakira abantu bagana iyi hoteli, Gahindiro Frank, yavuze ko kuri we afite inshingano zo kumenya byimbitse amateka y'u Rwanda cyane ko ahura n'abanyamahanga benshi baba bafite amatsiko yo kumenya amateka igihugu cyanyuzemo.

    Ati 'Abanyamahanga bagira uburyo bumva amateka yacu nk'abantu batarahagera ariko kuba twaje hano ni uburyo bwiza bwo kuyasobanukirwa uko ari cyane ko harimo n'urubyiruko rwinshi rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    'Ubwo rero iyo twamenye aya mateka bidufasha neza neza guhura n'aba banyamahanga bafite ukundi kuntu bumva amateka yacu bakayagoreka uko atari tukabasobanurira.'

    Park Inn by Radisson Hotel ni hoteli yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2017, iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali. Yubatswe n'umushoramari w'Umunyarwanda, Joseph Mugisha, ikaba ari hoteli iri mu zigezweho, isohokerwamo n'abatari bake baba batembereye muri uyu mujyi.

    Basobanuriwe uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa

    Abakozi ba Park Inn basobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100

    Ndizeye James, umwe mu bayobozi bakuru ba Park Inn by Radisson Hotel yavuze ko ari inshingano za buri wese kumenya amateka yaranze igihugu

    Abakozi Park Inn bemeza ko ari inshingano zabo kumenya amateka yaranze igihugu cyane ko bakunze guhura n’abanyamahanga baba bayafitiye amatsiko cyane

    Abakozi ba Park Inn by Radisson Hotel bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abakozi ba Park Inn by Radisson Hotel bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bagize umwanya wo kunamira imibiri y’abaruhukiye kuri uru rwibutso, bashyira indabo ku mva bashyinguyemo

    Abakozi n’abayobozi ba Park Inn basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-park-inn-by-radisson-hotel-bunamiye-abazize-jenoside-yakorewe