Category: Uncategorized

  • Kenya:Raila Odinga akomeje umugambi wo kurwanya Perezida William Ruto binyuze mu guteza imvururu #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'Amashyaka atavuga rumwe n'Ubutegetsi bwa Kenya, Azimio La Umoja One Kenya riyobowe Raila Odinga, ryatangaje ko rigiye gutangiza ubukangurambaga bwo gushaka abandi bantu bazaryiyungaho mu myigaragambyo riri gutegura kuko ibiganiro na Perezida William Ruto bigenda biguru ntege.

    Ni imyigaragambyo yo ishingiye ku kwamagana uko amatora yemeje William Ruto nka Perezida wa gatanu wa Kenya yagenze, ariko abigaragambya bakanashinja Leta kunanirwa gukemura ikibazo cy'imibereho ihenze muri Kenya.

    Iheruka kuba yakozwemo ubugizi bwa nabi, inagwamo umunyeshuri w'imyaka 31 wigaga muri kaminuza aho n'abantu basaga 200 batawe muri yombi.

    Odinga ubwe niwe uri kuyobora ibikorwa byo gukangurira abantu kuzitabira iyo myigaragambyo mu Murwa Mukuru Nairobi nyuma y'iminsi mike atangaje ko bazayisubukura nyuma y'Igisibo cya Ramadhan.

    Abari gutegura ibyo bikorwa babwiye The Nation ko batangiye gushishikariza abo mu nzego zitandukanye kubiyungaho, umunsi ngo abashyigikiye Ruto bamugiriye inama yo kwivana mu biganiro byo kwiga ku ngingo zitandukanye batumvikanaho.

    Muri abo ngo harimo abaharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, abanyamadini, ibigo by'amashuri, amashyirahamwe y'abacuruzi, ay'abahinzi, abakora ubucuruzi buciriritse na sosiyete sivile.

    Ku rundi ruhande ariko umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko uhagarariye Agace ka Belgut ko mu Ntara ya Kericho, Nelson Koech, yavuze ko Perezida Ruto agomba kwivana muri ibyo biganiro ahubwo akita ku kurinda ibikorwaremezo by'Abanya-Kenya mu gihe Odinga yaba agikomeje gutegura ibyo bikorwa bye.

    Ati 'Nta mpamvu y'ibiganiro n'amabandi ari guteza ibibazo. Simbona impamvu y'ibiganiro n'abantu ku giti cyabo barajwe ishinga no kuzengereza no kwiba abaturage cyane mu Mujyi wa Nairobi bitwaje imyigaragambyo.'

    Azimio igaragaza ko Ihuriro Kenya Kwanza, Perezida William Ruto abarizwamo rikomeje kugenda buke mu gushyiraho Umuyobozi Mukuru w'Itsinda rizitabira ibyo biganiro nk'amayeri yo kubitinza, rikavuga ko bazahagarika imyigaragambyo ari uko ibyo basaba byubahirijwe.

    Kuri ubu Azimio yo yashyizeho Paul Mwangi, Makau Mutua n'Umuyobozi w'Ishyaka Jubilee, Jeremiah Kioni nka bamwe mu bazaba bayihagarariye mu biganiro na Kenya Kwanza.

    Ambasade ya Amerika, Canada, Australia n'u Bwongereza ziherutse gutegeka Leta ya Kenya gushaka igisubizo cyihuse cyahagarika imyigaragambyo y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi ikomeje kwangiza byinshi, aho banagaragaza ko batemeranya na Raila Odinga, uvuga ko ibyavuye yagejeje ku butegetsi Perezida Ruto bitaciye mu mucyo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-raila-odinga-akomeje-umugambi-wo-kurwanya-perezida-william-ruto-binyuze

  • Abantu 4 barasiwe mu isabukuru y'amavuko y'umwana wa 16 abandi barakomereka #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byabereye muri 'Mahogany Masterpiece Dance Studio' ahagana saa 22:30 z'ijoro zo ku wa 15 Mata 2023 ni ukuvuga saa 05:30 zo ku wa 16 Mata 2023 ku masaha yo mu Rwanda.

    Guverineri wa Leta ya Alabama, Kay Ivey, yanditse kuri Twitter ko yifatanyije n'abo mu Mujyi wa Dadeville n'abo muri Alabama muri rusange kuri iryo sanganya ryabaye.

    Ati 'Nta mwanya na muto ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bifite muri Leta yacu. Turi gukurikirana buri kimwe ku buryo bwihuse turaza kubagezaho uko amategeko yubahirijwe.'

    BBC yanditse ko ibi bikorwa by'ubwicanyi bwabaye hakoreshejwe imbunda muri Leta ya Alabama byahuriranye n'ubwicanyi bwakorewe i Louisville muri Kentucky nabwo bwahitanye babiri bugakomeretsa bane.

    Ikibazo cy'abicwa barashwe gikomeje kuba agatereranzamba muri Amerika kuko Raporo ya Small Arms yerekana ko mu baturage 100 harimo intwaro 120.5 bivuze ko intwaro ziri mu baturage zibaruta.

    Mu 2020 ni bwo hapfuye abantu benshi barashwe kuva mu 1968, bagera ku 19.384. Aba barenze agahigo kari gafitwe n'umwaka wa 1993 wishwemo abantu 18.253 barashwe, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 34% ugereranyije imyaka yombi.

    Muri uwo mwaka kandi abantu bishwe n'intwaro muri Amerika bagera ku 45.222. Iyi mibare yiganjemo abishwe n'intwaro barashwe n'abagabye ibitero, abazikoresheje biyahura n'abarashwe bitagambiriwe barimo abarashwe n'inzego z'umutekano cyangwa ku zindi mpamvu zitamenyekanye.

    Muri Nyakanga umwaka ushize, Sena ya Amerika yemeje itegeko rishya rivugurura iryari risanzwe, ryemerera abantu gutunga imbunda muri icyo gihugu.

    Mu bintu bishya bikubiye muri iryo tegeko, harimo kwitonda no gukora ubugenzuzi budasanzwe ku bantu baje kugura imbunda batujuje imyaka 21.

    Harimo kandi kurekura ingengo y'imari ya miliyari 15$ azifashishwa muri gahunda zo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe no kongerera amashuri ubushobozi kugira ngo abashe kubona uburinzi bwisumbuye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/abantu-4-barasiwe-mu-isabukuru-y-amavuko-y-umwana-wa-16-abandi-barakomereka

  • Arteta yatangaje icyatumye Arsenal isitara kuri Westham bikayibuza amahirwe ku gikombe #rwanda #RwOT

    Umutoza Mikel Arteta yavuze ko ikipe ye ya Arsenal yabuze ubuhanga bwo kwica umukino bituma itakaza amanota abiri y'ingenzi mu gushaka igikombe.

    Bukayo Saka yahushije penaliti bituma Arsenal idatsinda West Ham iri mu bihe bibi maze iyi kipe iyoboye Premoer League yishyurwa ibitego bibiri yari yatsinze hakiri kare mu mukino wo kuri iki cyumweru.

    Umutoza wa Arsenal, Arteta yagize ati: 'Iyo umukino uri hari ngo uwice,uba ugomba kubikora.

    “Iyo udafite iyo mitekerereze yo guhangana muri Premier League, mu cyiciro runaka ibihe byiza birahinduka.

    Birababaje cyane. Twatangiye neza cyane, turayobora kandi dutsinda ibitego bibiri byiza. Twakoze ikosa rikomeye duhagarika gukina ngo twongere gutsinda.

    Byasaga naho byoroshye. Twatekereje ko dushobora gukinira hafi yabo tugakomeza kurinda ibitego, tubaha ibyiringiro.

    Yakomeje agira ati: 'Twahise dutsindwa penaliti hanyuma koloneri nyinshi ziza ku ruhande rwacu.

    Iyo utsinzwe ibitego twatsinzwe kandi ntiwinjize penaliti, muri iyi shampiyona uba uri mu bibazo bikomeye.”

    Bwari ubwambere Arsenal itsinda ibitego bibiri bakabyishyura mu mikino ikurikiranye muri Premier League.

    Ikipe ya Arsenal iritegura kwerekeza kwa Man City mu minsi icyenda iri imbere – mu mukino umutoza Pep Guardiola yamaze kwita uwa nyuma

    Arteta yongeyeho ati: 'Ntabwo nzi icyo uyu mukino uvuze ku gutwara igikombe ariko tugomba gucukumbura cyane tugashaka igisubizo cy'ibyabaye.

    Mu by'ukuri biragoye gutwara iyi shampiyona. Iminota mirongo itatu yo gukina neza ntabwo ihagije. '

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arteta-yatangaje-icyatumye-ikipe-ya-arsenal-irekura-amanota-y-ingenzi-mu

  • Umutoza wa APR FC mu mvugo ikakaye abona hari ikindi umusifuzi Nsoro yifuza kuri kuri iyi kipe #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Ben Moussa avuga ko umusifuzi Ruzindana Nsoro akomeje kugenda ku ikipe ye kuko ibyemezo buri gihe ayifatira biyishyira habi.

    Ni nyuma y’imvururu zabaye ku mukino w’umunsi wa 26 wo APR FC yanganyijemo na Gasogi United 0-0.

    Hari nyuma kandi y’uko umutoza wungirije Neffati Jamel Eddine yahawe ikarita y’umutuku mu buryo batemeye, ni mu gihe kandi ahamya ko myugariro wa Gasogi United, Habimana Hussein aba yarahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Bizimana Yannick.

    Ben Moussa yavuze ko Nsoro atari ubwa mbere yibye APR FC kuko ari na we wemeje igitego cya Rayon Sports kitarenze umurongo.

    Ati “Si ubwa mbere, ni gutya buri gihe, Nsoro ni we musifuzi wadusifuriye dukina na Rayon Sports, yemeje igitego kitarenze umurongo, ni we. Uyu munsi mu ntangiriro z’umukino yakabaye yatanze ikarita itukura ku mukinnyi wa Gasogi [Habimana Hussein wakiniye nabi Bizimana Yannick], hari n’andi makosa menshi.”

    Yavuze ko banganyije na Gasogi United ariko na none bakinaga n’abakinnyi 11 ba Gasogi United kongeraho abasifuzi basifuye uyu mukino.

    Ati “Twanganyije umukino twahuyemo na Gasogi United n’abasifuzi, mu by’ukuri byari bigoye kuko ntiyari ikipe gusa, twahuye na 11 kongeraho n’abasifuzi batatu, babiri bo ku ruhande, uwo hagati, yewe n’uwa kane.”

    Ben Moussa avuga ko amaze kubirambwirwa kuko bisa n’aho abasifuzi batifuza ko APR FC yegukana igikombe cya shampiyona.

    Hasigaye imikino 5 ngo shampiyona ya 2022-23 igere ku musozo, APR FC ni yo ya mbere n’amanota 53 inganya na Kiyovu Sports ariko ikayirusha ibitego izigamye.

    Ben Moussa abona hari icyo Nsoro yifuza kuri APR FC kuko ayisifurira nabi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-mu-mvugo-ikakaye-abona-hari-ikindi-umusifuzi-nsoro-yifuza-kuri-kuri-iyi-kipe

  • Yabaye nkukubitwa n’inkuba nyuma yo kubona ikintu umukobwa basomanaga yari akenyereyeho – VIDIO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yatunguye cyane nyuma yo gukubita amaso ikintu inkumi basomanaga yari ikenyereyeho mu ikabutura yari yambaye.

    Ni amashusho agaragaza umugabo arimo asomana n'umukobwa, gusa ariko aza kubona ko uyu mukobwa yari afite igitsina cy'umugabo k'igikorano ari kwikinisha mu gihe yari ari gusomana n'uwo mugabo.

    Reba video aho hasi…

    Source : https://yegob.rw/yabaye-nkukubitwa-ninkuba-nyuma-yo-kubona-ikintu-umukobwa-basomanaga-yari-akenyereyeho-vidio/

  • Nyuma ya Abedi na Pitchou, undi mukinnyi wa Kiyovu Sports yatangiye gukomanya imitwe APR FC ndetse na Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Bigirimana Abedi na Nshimiyimana Ismael Pitchou barimo gushakwa cyane n'amakipe akomeye hano mu Rwanda, undi mukinnyi w'ikipe ya Kiyovu Sports amakipe agiye kumarana amushaka cyane.

    Hashize igihe kinini bivugwa cyane ko Bigirimana Abedi ndetse na Pitchou barimo kuganirizwa n'ikipe ya Rayon Sports ndetse n'ikipe ya APR FC izakoresha abanyamahanga umwaka utaha ariko abayobozi b'iyi kipe bose ntabwo bigeze bagira icyo babivugaho cyane ariko amakuru arahari.

    Amakuru YEGOB twamenye ku munsi w'ejo hashize ni uko Ndayishimiye Thierry Myugariro w'ikipe ya Kiyovu Sports ari mu biganiro n'ikipe zirimo APR FC, Rayon Sports hamwe na Police FC. Uyu musore amahirwe menshi ashobora kwerekeza mu ikipe ya Police FC kuko niyo yabishyizemo imbaraga nyinshi ariko nizi kipe zirimo kumuganiriza mu buryo bwibanga cyane.

    Muri iki gihe Shampiyona irimo kugera ku musozo, abakinnyi batangiye kuganirizwa cyane bitewe ni uko bamwe barimo kurangiza amasezerano ndetse amakipe amwe n'amwe agafatirana hakiri kare ibiciro bitarazamuka cyane kuri bo ubwo Shampiyona izaba irangiye.

    Harabura imikino igera kuri 4 gusa kugirango Shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda ibe igeze ku musozo, Ikipe ya APR FC niyo ikiyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu n'amanota 53 inganya na Kiyovu Sports zikaba zirusha amanota 4 ikipe ya Rayon Sports.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-ya-abedi-na-pitchou-undi-mukinnyi-wa-kiyovu-sports-yatangiye-gukomanya-imitwe-apr-fc-ndetse-na-rayon-sports/

  • Abafana ba Chelsea umujinya wabo bawutuye umuherwe w’iyi kipe Todd Boehly nyuma yo gutsindwa na Brighton – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo umukino wahuzaga ikipe ya Chelsea yakiraga Brighton bikaza kurangira Chelsea yandagajwe iri imbere y'abakunzi bayo itsindwa ibitego 2-1, abafana b'iyi kipe bagize umujinya maze bawutura umuherwe Todd Boehly w'iyi kipe.

    Byatewe n'abafana ba Brighton bishimye hejuru ya Chelsea, maze baririmba bati 'mbega gusesagura amafaranga!!!' bayishimiraga hejuru kubera ko yashoye akayabo ka miliyoni 600 z'amapawundi mu kugura abakinnyi kuva Todd Boehly yahagera ariko gutsinda bikaba byanze.

    Byatumye abafana ba Chelsea batishimira ako gasuzuguro maze bareba aho umuherwe wabo Todd Boehly yari yicaye bamutura uburakari bwabo.

    Ni amashusho n'amafoto agaragaza abafana bari bicaye hejuru y'uyu muherwekazi w'umunyamerika, bamubwira amagambo n'uburakari bwinshi.

    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-chelsea-umujinya-wabo-bawutuye-umuherwe-wiyi-kipe-todd-boehly-nyuma-yo-gutsindwa-na-brighton/

  • Burya koko nta kure cyane Imana itakura umuntu: Ihere ijisho ifoto y’umuhanzi Tom Close na Butera Knowless bataragafata – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umuhanzi Tom Close na Butera Knowless ni bamwe mu bamaze igihe kitari gito mu muziki nyarwanda ndetse bakunzwe na benshi mu bakurikirana uyu muziki nyarwanda.

    Aba bahanzi bombi burya mbere y'uko bagera ku rwego bariho nabo babanje ku nyura mu nzira zigoranye gusa bamaze kugera ku rwego rushimishije dore ko ubu Tom Close ari umwe muba Dogiteri (Doctor) bakomeye cyane hano mu Rwanda akaba abifatanya n'umuziki.

    Butera Knowless na we ubu afite umugabo uzwi cyane utunganya imiziki witwa Clement ndetse bakaba bafitanye abana kandi urugo rwabo rurakomeye.

    Dore ifoto ya Dr Muyombo Thomas uzwi ku izana rya Tom Close hamwe na Butera Knowless mu myaka yaha mbere:

    Source : https://yegob.rw/burya-koko-nta-kure-cyane-imana-itakura-umuntu-ihere-ijisho-ifoto-yumuhanzi-tom-close-na-butera-knowless-bataragata/

  • Abamarayika banjye: Shaddy Boo yongeye kwerekana ko ari umubyeyi w’indashyikirwa (IFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi w'abana babiri, Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo yongeye kwerekana ko ari umubyeyi w'indashyikirwa.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya sitori, yasohoye ifoto y'abana be ni uko maze arenzaho amagambo agira ati: 'Abamarayika banjye.'

    IFOTO

    Source : https://yegob.rw/abamarayika-banjye-shaddy-boo-yongeye-kwerekana-ko-ari-umubyeyi-windashyikirwa-ifoto/

  • Musore menya ubwenge sha! Abakobwa bose ushaka bazizana mu gihe ubahaye ibi ibintu bitatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore benshi bakubwira ko bashaka abakobwa babakunda gusa umukobwa ntazagukunda mu gihe utamuhaye ibi bikurikira:

    Muhe amafaranga; ntibikiri inkuru ko abakobwa bakunda amafaranga cyane.

    Muhe urukundo; akeneye urukundo cyane kuko ari rwo rwaguhuje nawe

    Muhe umwanya; Aragukeneye cyane kandi ashaka ko  umugira uw'ingenzi

    Source : https://yegob.rw/musore-menya-ubwenge-sha-abakobwa-bose-ushaka-bazizana-mu-gihe-ubahaye-ibi-ibintu-bitatu/