Category: Uncategorized

  • Zari Hassan yakoze ubukwe n’umukunzi we bamaze igihe mu buryohe bw’urukundo #rwanda #RwOT

    Zari Hassan na Shakib nyuma y’amezi 10 bakundana bahisemo kubana nk’umugore n’umugabo bahamya isezerano imbere y’Imana.

    Aba bombi basezeranye imbere y’idini ya Islam ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023, ni umuhango wabereye Pretoria, South Africa.

    Zari na Shakib bakaba ari bo bafashe iya mbere basangiza abakunzi babo amashusho basezeranye mu Idini ya Islam.

    Wabonaga bakeye basa neza, akanyamuneza ari kose mu mwambaro mwiza wa Islam. Zari akaba agiye kubana na Shakib w’imyaka 30 arusha imyaka igera kuri 11.

    Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 nibwo Zari yahishuye ko yavuye kwerekanwa iwabo wa Shakib ndetse bamwishimiye.

    Icyo gihe yagize ati 'Yego nahuye n’ababyeyi be. Yantwaye mu muryango we n’inshuti ze kandi bose baranyemeye. Nzamubyarira ariko si ukubera igitutu cy’abantu.'

    Kuva yatandukana n’uwahoze ari umugabo we Ivan Semwanga muri 2013 nyuma akaza no kwitaba Imana, Zari yagiye agerageza kujya mu rukundo kenshi ndetse no kuba yakongera kurushinga aho yanabanye na Diamond bakanabyarana abana 2 ariko bakaza gutandukana nta bukwe bari barakoze.

    Basezeranye imbere y’idini ya Islam

    Shakib na Zari bari bamaze amezi 10 bakundana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yakoze-ubukwe-n-umukunzi-we-bamaze-igihe-mu-buryohe-bw-urukundo

  • Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyabaye ku bw'impanuka, ahubwo yari imaze igihe kinini itegurwa. Dutewe ikimwaro n'uko ntacyo twakoze ngo tuyikumire'-Antonio Guterres, #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru wa Loni.Tariki 14 Mata 2023, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yifatanyije n'Abanyarwanda mu kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi, umuhango wanagizwemo uruhare n'abanyacyubahiro banyuranye, barimo na Perezida w'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumye, Csaba Kőrösi.

    Uyu wabaye umunsi wo kwihanangiriza abagoreka amateka, ngo 'Jenoside ntiyateguwe, ngo ahubwo yatewe n'urupfu rwa Yuvenali Habyarimana'. Mu mvugo idaca ku ruhande, Bwana Antonio Guterres yagize ati:' Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyabaye ku bw'impanuka. Yari imaze igihe kinini itegurwa, mbere y'uko ishyirwa mu bikorwa ku manywa y'ihangu'.

    Umunyamabanga Mukuru wa Loni kandi asanga isi yose yagombye guterwa isoni no kuba yari ifite amakuru ku bunyamanswa Leta-ngome ya Habyarimana yateguraga, nyamara ntigire icyo ikora ngo ibukome imbere. Bwana Guterres ati': Uyu munsi turarata ubutwari bw'abarokotse Jenoside {yakorewe Abatutsi] ndetse n'Abanyarwanda muri rusange, banze guheranwa n'agahinda, ahubwo bagahitamo inzira y'ubwiyunge, kwiyubaka no komora ibikomere.

    Mu kimwaro kinshi ariko, turanazirikana uburyo Umuryango Mpuzamahanga wananiwe kugira icyo ukora ngo ukumire Jenoside'.

    Imizindaro ibiba urwango irarushaho gukaza umurego.

    Bwana Antonio Guterres kandi yagaragaje ko atewe impungenge n'uko imvugo zibiba urwango zikomeje kwiyongera haba mu bitangazamakuru, mu materaniro anyuranye no ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bisa neza n'ibyakorwaga mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi biyongera, kimwe n'abagoreka amateka y'ibyabaye, n'abakangurira abandi inzangano zishingiye ku bwoko. Asanga abo bagombe badakwiye kurusha imbaraga abanyakuri ngo bongere bahembere jenoside nk'iyakorewe Abatutsi.

    Antonio Guterres yaboneyeho gutangaza ko Umuryango w'Abibumbye ugiye gutangiza 'amasezerano mpuzamahanga akumira, arwanya kandi ahana imvugo zibiba urwango', nk'ingamba zo guhashya abahora bashaka gutsemba abantu babaziza gusa uko bavutse.

    URwanda nk'igihugu gitanga icyizere cy'ejo hazaza hazima, nikibere isi yose urugero.

    Perezida w'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye, Csaba Kőrösi, nawe yamaganye abatagira iso, batinyuka kwemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe. Yashimangiye ko ahubwo amahanga yagombye guterwa ipfunwe no kuba yararuciye akarumira, mu gihe hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko ubutegetsi bwiteguraga gutsemba burundu igice kimwe cy'abanyarwanda.

    Bwana Csaba Kőrösi ati:' Icya ngombwa ni uko Abanyarwanda banze kuba imbata y'amateka mabi, ubu bakaba barubatse Igihugu gifite intumbere y'ejo hazaza hazima. Twese bakwiye kutubera urugero'.

    Imyaka 29 irashize twibuka imbaga y'abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara n'uyu munsi hari abinangiye, banze kwemera ko iyo Jenoside yamaze imyaka myinshi itegurwa, ikanageragezwa kenshi mbere y'uko ishyira mu bikorwa, ngo abagome barebe ko izagenda neza uko yateganyijwe. Ingero zerekana iyo myiteguro ntawazirondora, kandi si nshya mu matwi y'abashaka kumva ukuri: Gutoza interahamwe, gukwiza mu gihugu cyose intwaro, inama n'ibitangazamakuru bishishikariza Abahutu kwikiza'umwanzi', n'izindi n'abicanyi ubwabo birengagiza nkana, bagamije gusa kujijisha ubutabera.

    Gutinyuka ukemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaje 'nk'imvura itakubye', bikozwe n'abajenosideri cyangwa ibigarasha ntawe byatangaza kuko ari ukwikuraho igisebo, uretse ko ari umwanda utazigera ubavaho. Igitangaje ariko, ni uko hari n'ibihugu cyangwa abantu biyita'intiti', bagitsimbaraye kuri iyo mvugo, atari uko bayobewe ukuri, ahubwo ari ikimwaro cyo kuba baratezutse kuri rya hame rya'NEVER AGAIN'(ntibizongera ukundi), isi yose yiyemeje nyuma ya jenoside yakorewe Abayahudi.

    Hari n'ababikora kubera ya myumvire ishaje ya'mpatsibihugu', bakibwira ko politiki y'itoteza no gupfukamisha ab'intege nkeya, izabagumisha ku ntebe y'icyubahiro. Abo amateka aragenda abasiga.

    Erega, Abanyarwanda ntawe twingingira kuturema agatima cyangwa kutugirira impuhwe, oya. Icyo twanga ni ukudutonekera ibikomere.

    Uzashyigikira inzira turimo yo kubaka uRwanda rutubereye twese, uwo tuzamwakiriza yombi.

    Uzabangamira iyo nzira ariko, adutobera amateka cyangwa agerageza kudusubiza mu icuraburindi, uwo akenyere duhangane.

    The post Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyabaye ku bw'impanuka, ahubwo yari imaze igihe kinini itegurwa. Dutewe ikimwaro n'uko ntacyo twakoze ngo tuyikumire'-Antonio Guterres, appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/jenoside-yakorewe-abatutsi-ntiyabaye-ku-bwimpanuka-ahubwo-yari-imaze-igihe-kinini-itegurwa-dutewe-ikimwaro-nuko-ntacyo-twakoze-ngo-tuyikumire-antonio-guterres/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=jenoside-yakorewe-abatutsi-ntiyabaye-ku-bwimpanuka-ahubwo-yari-imaze-igihe-kinini-itegurwa-dutewe-ikimwaro-nuko-ntacyo-twakoze-ngo-tuyikumire-antonio-guterres

  • Igirire icyizere, ugerageze: Perezida Kagame yeretse urubyiruko ibanga ryo kugera ku ntsinzi – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko muri Sèmè City, ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, mu ruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriraga muri Bénin. Ni urubyiruko rurenga 100 ruhabwa amahugurwa ku bushakashatsi ndetse no guhanga udushya.

    Umukuru w'Igihugu yabwiye urubyiruko ko ibanga ryo kugera ku ntsinzi ari ukumenya ko buri kimwe cyose gihera ku muntu ku giti cye, ibyo afite mu bitekerezo ndetse n'icyo ashaka gukora no kugeraho. Ibi kandi bigendana no kugira intego yo gukora cyane no gukora byinshi.

    Ati “Igirire icyizere, hanyuma utinyuke ugerageze. Ubwawe wabishobora, wabikora. Icyo usabwa gukora ni ikintu kimwe, genda ugerageze, ntuzacike intege ngo uzibukire”.

    Perezida Kagame yabasangije uburyo hari benshi batangarira ibyo yakoze n'iterambere agejeje ku Rwanda mu ngeri zitandukanye, ababwira ko ibanga ari “ukudacika intege”.

    Ati “Niba hano byanze, geragereza ahandi, niba muri kimwe byanze, gerageza ikindi. Komeza ugerageze kuko nutabikora ni iki ushaka gukora, kwicara ntugire icyo ukora? Nugerageza uzabigeraho uko byaba biri kose, ariko niba utagerageje ntabyo uzageraho”.

    Yijeje urubyiruko ko inzego z'ubuyobozi zizakora ibishoboka byose kugira ngo habeho uburyo bufasha urubyiruko kubyaza umusaruro ibirurimo. Ibi ngo ni byo bizakemura ikibazo cy'aboherezwa kwiga mu mahanga ntibasubire mu bihugu byabo.

    Ati “Niba hari uko gutwara ubwenge n'ubushobozi ahandi, ni uko mbere na mbere hano hari ubwenge bujyanwa ahandi, mureke dushore imari muri ubwo bwenge”.

    Perezida Kagame asanga “ishoramari rikwiye gukorwa ku bakiri bato kugira ngo bisanzure, bavuge ibibarimo, bigaragaze bityo babashe gutanga ibiri mu bwenge bwabo byose”.

    Mu mpera z'icyumweru gishize Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko muri Bénin mu rugendo rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

    Muri uru ruzinduko, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye agena ibyo kudasoresha kabiri ibicuruzwa byinjira ku mpande zombi, ayo mu rwego rw'ubuhinzi, ikoranabuhanga, imiyoborere y'inzego z'ibanze, iterambere rirambye, ubufatanye mu by'ubucuruzi n'inganda, ubukerarugendo n'ishoramari.

    Biteganyijwe ko itsinda rihuriweho n'abo ku mpande zombi rizongera guhurira mu biganiro mbere y'uko uyu mwaka usozwa hanozwa ishyirwa mu bikorwa ry'ibyemeranyijweho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igirire-icyizere-ugerageze-perezida-kagame-yeretse-urubyiruko-ibanga-ryo-kugera

  • Kandi na we wasanga uvuga ko ukiri umwana: Dore ibintu bizakwereka ko ushaje utakiri umwana – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Abantu benshi bakunze kuvuga ko bakiri bato kandi mu by'ukuri imyaka yaratangiye ku basiga.

    Dore ibimenyetso simusiga bizakwereka ko wakuze utakiri umwana:

    1. Niba waratangiye Primary bakakubwira ngo nyuza akaboko inyuma ukore ku gutwi kw'ibumoso nshuti menya ko na we washaje rwose utangire kwitwara nk'abakuze.

    2. Niba waratangiye amashuri umwarimu w'umugabo wabigishaga mu mwita Monsieur umugore mu mwita Maitresse na we menya ko utakiri umwana rwose.

    3. Niba bamwe mu banyeshuri mwiganye harimo abashatse abagabo abandi bagashaka abagore wowe ukaba ukiraho utaragira icyo wibwira menya ko na we washaje.

    4. Niba warabonye inoti y'ijana iriho Nyiraneza ahetse Rubaduka menye ko ushaje rwose utakibarizwa mu bato.

    5. Niba warigeze uteka ibijumba n'amateke muri runonko na we rwose menya ko ushaje uharire abato kuko imyaka yaragutwaye.

    6. Niba waraririye ku isahani y'igiti ya Kinyarwanda yitwa imbehe wowe tangira witwaze agakoni kuko urakuze rwose.

    7. Niba warize umuvugo witwa 'Uri mwiza Mama' wiga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza menya ko ushaje.

    8. Niba warize isoma rya Geography umurwa mukuru w'igihugu cya Tanzania witwa Dodoma na we menya ko udakwiye kwigereranya n'abato.

    9. Niba warabonye abakinnyi barimo Pelé na Maradona bagikina umupira w'amaguru rwose na we ukwiye guhabwa ikiruhuko cy'izabukuru.

    10. Niba warariye umutsima w'amasaka witwa rucakarara umva rwose menya ko ushaje ahubwo utangire kwirinda kwanduranya.

    Ibi ni bimwe mu bintu bishobora ku kwereka ko ushaje utakiri umwana.

    Source : https://yegob.rw/kandi-na-we-wasanga-uvuga-ko-ukiri-umwana-dore-ibintu-bizakwereka-ko-ushaje-utakiri-umwana/

  • Lionel Messi ahazaze he mu mupira w’amaguru yahahariye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lionel Messi, umukinnyi w'umunya- Argentina ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain , yavuze ko ahazaza he mu mupira w'amaguru yahahariye Iman ikazagena.

    Lionel Messi ubura amazi abiri ku masezerano ye mu ikipe ya Paris Saint-Germain ariko ibiganiro byaho azerekeza bikaba bitarafata umurongo, bamwe bakaba bibaza niba azaguma muri PSG cyangwa akaba azajya muri FC Barcelona nk'uko bivugwa.

    Lionel Messi usigaye ari umufatanyabikorwa w'uruganda rukora ibijyanye n'inyambarire rwa Louis Vuitton, mu kiganiro yagiranye nurwo ruganda bamubajije ahaza he maze avuga ko ubu nawe ahazaza atahazi , ahubwo Imana ariyo izabigena.

    Lionel Messi uvuga ko Imana ariyo izagena aho azerekeza

    Lionel Messi abajijwe ahazaza he mu mupira w'amaguru yasubije agira ati 'Sinzi uko ejo hazaza hanjye hameze. Nk'uko nabivuze ngitangira, birangora kuhiyumvisha , gutekereza ni ibintu bishobora kubaho ariko mu by'ukuri sinzi ejo hazaza hanjye. Bizaba uko byagakwiye kugenda , ibyo Imana ishaka ko biba nibyo bizaba'.

    Source : https://yegob.rw/lionel-messi-ahazaze-he-mu-mupira-wamaguru-yahahariye-imana/

  • Bombi bigirira udusoni: Imibyinire ya mushiki wa Element Eleeeh iri guca ibintu aha hanze – Reba videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mushiki wa Element Eleeeh witwa Joy Kanamugire yihariye Instagram kubera imibyinire ye agaragaza akanyamuneza ku maso he.

    Ni amashusho Joy yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, maze atangira guhererekanwa, kuko Element nawe yahise ayasangiza inshuti ze.

    Reba video aho hasi…

    Source : https://yegob.rw/bombi-bigirira-udusoni-imibyinire-ya-mushiki-wa-element-eleeeh-iri-guca-ibintu-aha-hanze-reba-videwo/

  • Wibaza ubusa ariko! Mugabo, dore ibintu utazatinyuka kubaza umugore niba ushaka amahoro mu rugo rwawe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari ibintu abagore batajya bakunda kumva umuntu ubibabaza kuko iyo babibajiwe bigenda nabi. Muri iyi nkuru tugiye kukubwira ibintu utazabaza umugore wawe niba ushaka ko urukundo rwanyu ruramba.

    1. Urabyibushye, usigaye urya ibiki? Bumva ko iyo babwiye gutyo uba uri kubanegura.
    2. Wakundanye n'abahungu bangahe?
    3. Waryamaye n'abagabo bangahe?
    4. Wigeze ushwana n'umuhungu?
    5. Ni ryari wabyariye?
    6. Ukunda abahungu bameze gute?

    Source : https://yegob.rw/wibaza-ubusa-ariko-mugabo-dore-ibintu-utazatinyuka-kubaza-umugore-niba-ushaka-amahoro-mu-rugo-rwawe/

  • Yateye ibuye rimwe yica inyoni ebyiri! Ubufindo Achraf Hakimi yakoreye umugore we bwongeye kumubyarira inyugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Achraf Hakimi, umukinnyi ukomoka muri Morocco akaba akinira ikipe ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa, ubufindo yakoreye uwahoze ari umugore we bukomeje kumubyarira inyugu.

    Mu minsi shize imwe mu nkuru zagarutsweho cyane mu Itangazamakuru ni uburyo Achraf Hakimi yakinnye ubufindo umugore we, Hiba Abouk, wari uziko bazagabana amafaranga yose ubwo yakaga gatanya ariko akaba yarasanze , Hakimi ntanurupfumuye agira.

    Achlaf Hakimi wandikishije imitungo ye yose kuri Nyina

    Abantu benshi bagiye bashimira Hakimi kubera ibyo yakoze abandi bakamunenga.
    Kuri ubu Achraf Hakimi nyuma y'iyo nkuru nibyo yakoreye umugore we , amakuru aravuga ko yabonye abamukurikira bashya miliyoni ebyiri ku rukuta rwe rwa Instagram , ariko igitangaje 95% muri abo bashya ni abagabo bubatse.

    Source : https://yegob.rw/yateye-ibuye-rimwe-yica-inyoni-ebyiri-ubufindo-achraf-hakimi-yakoreye-umugore-we-bwongeye-kumubyarira-inyugu/

  • “Ufite imfunguzo z’umutima wanjye” Miss Ishimwe Naomie yatakagije umukunzi we wamutwaye uruhu n’uruhande (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyampinga w'u Rwanda 2020, Ishimwe Naomi yatakagije umukunzi we wamutwaye uruhu n'uruhande.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram ahajya sitori, yashyizeho videwo iriho amafoto ye n'umukunzi we.

    Muri ayo mashusho yifashisha indirimbo ya Biean na Ayra Starr 'bise My Baby' aho hari nkaho baririmba ati: 'Ufite imfunguzo z'umutima wanjye [….] Ntuzigere utuma ngwa hasi.'

    VIDEWO

     

    Source : https://yegob.rw/ufite-imfunguzo-zumutima-wanjye-miss-ishimwe-naomie-yatakagije-umukunzi-we-wamutwaye-uruhu-nuruhande-videwo/

  • Sudani: Imirwano yafashe indi ntera; 97 bamaze kuhasiga ubuzima – #rwanda #RwOT

    Imirwano yatangiye ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, aho RSF yatangaje ko yamaze kwigarurira zimwe mu nyubako zikoreramo inzego nkuru z'igihugu zirimo n'ibiro bya Perezida.

    Ni nyuma y'igihe cy'ihangana hagati y'abasirikare bakuru bafashe ubutegetsi muri coup d'état yo mu 2021, Abdel Fattah al-Burhan uyoboye igihugu na Mohamed Hamdan Daglo umwungirije akaba anayoboye umutwe witwara gisirikare wa RSF.

    Muri iyi mirwano hakoreshejwemo intwaro ziremereye mu Murwa Mukuru Khartoum no mu yindi mijyi, ndetse Umuryango Mpuzamahanga watangiye gusaba ko habaho agahenge mu maguru mashya.

    Abamaze kugwa mu mirwano bagera kuri 97 barimo abasivile nk'uko byatangajwe n'ihuriro ry'abaganga kuri uyu wa Mbere, ariko ngo biragoye kumenya imibare ya nyayo bitewe n'uko hari abadashobora kugera kwa muganga bitewe n'ubukana bw'intambara.

    RFI ivuga ko abagera kuri 942 ari bo bamaze gukomereka uhereye ku wa Gatandatu ubwo imirwano yatangiraga, barimo abasivile n'abasirikare.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko ibyinshi mu bitaro by'i Khartoum byakiriye inkomere nyinshi ku buryo bitagifite amaraso yo kwifashisha n'ibindi bikoresho by'ingenzi mu kwita ku buzima.

    Abaturage bikingiraniye mu nzu zabo, mu bwoba bwinshi ko amakimbirane ashobora kumara igihe kirekire kandi igihugu kigasubira mu kaga ndetse bikaba bigoye ko ubutegetsi bwasubira mu maboko y'abasivile.

    Umutwe witwara gisirikare wa RSF washinzwe mu 2013 ku butegetsi bwa Omar al-Bashir ndetse ugizwe na bamwe mu bahoze mu nyeshyamba z'aba-Janjaweed zashinjwe ibyaha by'intambara muri Darfur mbere y'icyo gihe.

    Imirwano yatangiye nyuma y'aho Burhan na Dagalo bananiwe kumvikana ku bijyanye no kwinjiza mu ngabo z'igihugu abagize RSF nka kimwe mu byo bari bemeranyijweho mu 2021 ubwo bafatanyaga gukora coup d'état.

    Buri ruhande rwitana ba mwana n'urundi ku bijyanye no gushoza intambara kandi rukiyitirira kwigarurira imijyi ikomeye, ikibuga cy'indege n'ingoro ya perezida.

    Abakozi batatu b'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku biribwa bishwe mu Burengerazuba bwa Darfur, bikaba byadindije ibikorwa mu gihugu, aho abaturage bagera kuri kimwe cya gatatu bakeneye imfashanyo.

    Imirwano ikomeje gufata indi ntera muri Sudani hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa RSF

    Abdel Fattah al-Burhan uyoboye igihugu (ibumoso) na Mohamed Hamdan Daglo uyoboye umutwe witwara gisirikare wa RSF (iburyo)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sudani-imirwano-yafashe-indi-ntera-97-bamaze-kuhasiga-ubuzima