Category: Uncategorized

  • Dore amakosa atanu ukwiye kwirinda gukora mu rukundo kuko ashobora kugutera kwicuza ubuzima bwawe bwose #rwanda #RwOT

    1.Gufata umukunzi wawe nk'ikigirwamana

    Gukunda umuntu ntibisobanuye kumwegurira ubuzima bwawe bwose ndetse no kumufata nk'Imana usenga. Si byiza ko niba ukunda umuntu ugera aho wumva udakwiye kumubwira amakosa ye kubwo gutinya gutandukana kuko uko ukomeza kumukunda cyane no kumva ko udashobora kubaho utamufite nibyo bishobora kugutera kwicuza cyane kuko mu gihe ataraba umugabo wawe cyangwa umugore wawe ukwiye kumukunda ariko ukanatekereza ko no gutandukana bishoboka cyane ko n'abashakanye hari igihe biba ngombwa.

    2.Kumarana igihe cyose

    Ibi bijya gusa ni ingingo ibanza. Niba umukunzi wawe umurutisha akazi uri mu buyobe. Akazi niko kagufasha kubaho ubuzima bwa buri munsi. Niko kaguha agaciro mu bandi. Mukunde ariko mugihe gikwiriye. Urukundo umukunda ntirugomba kubangamira ibindi. Tugumye kurugero rw'akazi,numuha uyu mwanya ndetse no kukazi bikakuviramo kwirukanwa, nyuma mukaba mwatandukana wabigenza ute? Kora ikintu mugihe cyacyo. Wikwihunza umuryango, inshuti n'abavandimwe ngo ni uko wabonye umukobwa/umuhungu musigaye mukundana wumva wimariyemo. Ejo atazakwanga cyangwa ukabona impamvu ituma mutandukana ukabura byose.

    3.Gukoresha amafaranga y'umurengera

    Abahungu nibo bakunze kugwa muri uyu mutego cyangwa ikosa. Gukunda umukobwa ntibivuze kwirarira no gusesagura. Kumumariraho ibyawe byose sibyo bituma agukunda cyane. Uko ukomeza kumuha no kumuteretesha amafaranga, ageraho akakubona nk'ikigega cyangwa umuterankunga we azajya avomaho aho kukubona nk'umukunzi we.

    4.Kurengera

    Kwirirwa umwandikira ,umuhamagara n'ibindi nkabyo ukarenza urugero sibyiza kuko bishobora gutuma akurambirwa. Genera umwanya buri kintu. Kora imirimo ya buri munsi ikureba. Wikunda ngo urengere ukore n'ibidakorwa. Ibintu iyo bikozwe kurugero rwo hejuru bigira isura mbi.

    5.Gufuha cyane

    Benshi bakunze kuvuga ko gufuhira uwo ukunda ari ingenzi mu rukundo gusa na none gufuha ugakabya bishobora kwangiza ubuzima bwawe bwose na wawundi wafuhiraga ntumubone. Ni byiza ko mu rukundo habaho kwizerana kuko iyo umuntu umweretse ko umwizera nawe agendera ku cyizere cyawe kandi nawe ukabaho ubuzima butuje udahorana umutima uhagaze.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-amakosa-atanu-ukwiye-kwirinda-gukora-mu-rukundo-kuko-ashobora-kugutera

  • Dore amafunguro 6 y'ingenzi waha umwana ugitangira kurya akamufasha kugeza ashaje #rwanda #RwOT

    1.Amafi

    Kuva umwana yujuje amezi 6 ashobora kugaburirwa amafi cyangwa injanga. Amafi gusa waba uretse kumuha ayo mu Nyanja ngari kuko akunze kubamo umunyu na mercure nyinshi iyi ikaba yadindiza urwungano rw'imyakura. Gusa amafi wayamuha aseye cyangwa se yumishijwe ugasya ukajya uvanga ifu yayo mu byo kurya bye.

    Amafi ni isoko nziza ya poroteyine arizo zubaka umubiri, akabamo vitamin n'imyunyungugu. Abonekamo kandi ibinure bya omega-3 bifasha umwana gukura mu bwonko n'imitekerereze.

    Jya wibuka gukuramo amahwa yose kandi uteke ifi zishye neza.

    Gusa kuko amafi ari mu byo kurya bishobora gutera ubwivumbure, yamuhe ukwayo urebe niba nta bwivumbure ayagiraho.

    2.Imboga

    Umwana utangiye kurya ni byiza kumugaburira imboga zinyuranye kandi kenshi kuko bizatuma akunda imboga nanakura.

    Imboga zimuha vitamin zinyuranye, imyunyungugu na fibres. Ibi bimufasha mu gukura ndetse no kumurinda indwara zinyuranye kandi fibre zimufasha mu igogorwa bityo ntagire ikibazo cyo kwituma

    Ikindi kandi imboga kuba ziri mu mabara anyuranye bituma ifunguro zirimo rigira ibara runaka nabyo bigatuma umwana agira ubushake bwo kurirya.

    Gusa imboga ntizihuza icyanga, hari izo uzamugaburira ubone araciriye, izindi ukabona ariye ashishikaye. Numugaburira agacira ntuzahatirize ngo umugaburire ku ngufu, ahubwo ube umuretse ho iminsi wongere umugaburire za mboga yari yanze, kugeza byibuze ugerageje inshuro 8. Nizigera atarakunda iryo funguro urindire byibuze atangire gufata ifunguro ry'abakuru (byibuze yujuje umwaka) azihitiramo.

    3.Ibishyimbo

    Ibishyimbo ni urugero rwiza rw'ibimera bikungahaye ku ubutare na poroteyine. Si ibyo gusa kuko binabonekamo indi myunyungugu na za vitamin ndetse niba umwana atabasha kubona ibikomoka ku matungo nk'amafi n'inyama, kumugaburira ibishyimbo ntako bisa.

    Uretse kandi ibishyimbo wanamugaburira ubushaza bwaba bwuye cyangwa urunyogwe, kuko nabwo bumuha intungamubiri zihagije.

    Mu kubimuha ariko bivange n'imboga kugirango bifashe umubiri we kubigogora no gukuramo intungamubiri kuko vitamin C iboneka mu mboga ifasha umubiri wawe gukamura ubutare buri mu bishyimbo.

    4.Inyama y'inkoko

    Inyama y'inkoko ifite umwihariko wo kuba idatukura bityo bikaba biyigira inyama nziza yo guha umwana utangiye kurya.

    Iyi nyama ikize kuri poroteyine, ikabamo ubutare na zinc. Ndetse hanabonekamo vitamin D. Umwana ugejeje amezi 6 cyangwa 7 ubutare yavukanye butangira kugabanyuka bikaba byiza kubwongera binyuze mu byo umugaburira.

    Gusa ntuzamugaburire inkoko z'ibituburano ahubwo inkoko nziza ni zimwe zitunzwe no gutora, zitagaburirwa ibyo mu nganda.

    Kimwe n'amafi inyama z'inkoko nazo urazisya, kuko umwana aba atarabasha guhekenya neza.

    Uko akura ushobora kongeramo inyama z'inka cyangwa ihene, ukibuka kuziteka neza zigashya.

    5.Amashereka

    Nubwo umwana watangiye kumuha ifashabere, ibuka ko Atari insimburabere. Amashereka agomba gukomeza kuba ifunguro rye rikuru kandi akayabona kenshi gashoboka. Niba atonka akaba ahabwa ibisimbura amshereka naho wakomeza kubimuha ku gipimo cyo hejuru.

    Rwose ni byiza kuba warindira umwana akageza umwaka ukabona kumuha amata y'inka, kuko aba amaze kumenyera kurya, kandi inshuro yonkaga zagabanyutse. Naho igihe cyose umwana acyonka kandi ukaba ukibona amashereka ahagije, kumuha amata y'inka si ngombwa.

    6.Imbuto

    Imbuto nazo n'ingenzi ku mwana ugitangira kurya cyane kuko bimuha gukura neza atarwaragurika.

    Uretse no kumwana ugitangira kurya kandi no kubantu bakuru imbuto n'ingenzi ku buzima bwabo kuko zibarinda indwara nyinshi zitandukanye ndetse zigafasha uruhu gusa neza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-amafunguro-6-waha-umwana-ugitangira-kurya-akamufasha-kugeza-ashaje

  • Gabriel Jesus yavuze icyo Arsenal yakora kugira ngo itware igikombe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Arsenal Gabriel Jesus yavuze ko iyi kipe yabo igomba gukoresha imbaraga zingana mu minota 90 niba ishaka guhatanira igikombe cya Premier League.

    Uyu mukinnyi yabigarutseho nyuma yo ksishyurwa ibitego bibiri yari yabanje gutsinda kuri iki cyumweru bakarangira inganyije na West Ham United ibitego 2-2.

    Ikipe ya Arsenal yanjiye mu mukino hakiri kare kandi igaragaza ko ishaka kugumana ikinyuranyo cy'amanota atandatu hagati yayo na Manchester City ariko yaje kugabanya imbaraga irishyurwa

    Jesus yafunguye amazamu ku munota wa karindwi,hanyuma bidatinze Martin Odegaard ashyiramo igitego cya kabiri nyuma y'iminota itatu.

    Icyakora, Arsenal yahise itakaza imbaraga maze Wetham igaruka mu mukino byatumye Said Benrahma na Jarrod Bowen bayishyura ibyo bitego.

    Bukayo Saka yahushije penaliti igice cya kabiri kigitangira bituma Arsenal igabanya amahirwe yari ifite yo gusiga Manchester City aho amanota yayirushaga yavuye kuri atandatu hasigara amanota ane kandi ifite umukino itarakina kongeraho ko izakira Arsenal kuwa 26 Mata.

    Ikipe ya Arsenal nanone yari iherutse gutsinda Liverpool ibitego 2-0 hakiri kare mu mukino wabahuje ariko nyuma irarangara birangira yishyuye.

    Jesus yabwiye urubuga rwa Arsenal ati: “Na none,amanota aatu yari mu biganza byacu”.Umukino ni iminota 90, ntabwo ari 20,uyu munsi,yabaye iminota 30. Nk'ikipe, tugomba kuzamura urwego tugasubira ku mahame yacu.

    “Twese tuzi imbaraga zacu, tuzi icyo dushobora gukora. Aho dushaka gusatira uwo duhanganye, mu minota 10 kugeza kuri 20 twakoze neza cyane, nyuma y'aho twamanuye urwego kandi ibyo ntibikwiriye igihe ushaka kurwanira igikombe. “

    Ku wa gatanu, Arsenal uzaba yakiriye Southampton mbere yo gusura City,ku wa kabiri ku ya 26 Mata.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gabriel-jesus-yavuze-icyo-atsenal-yakora-ngo-itware-igikombe

  • Amafoto:Reba abakinnyi b'umupira hano mu Rwanda bakundwa cyane kubera uko bambara #rwanda #RwOT

    Abantu b'ibyamamare mu ngeri zitandukanye bakora uko bashoboye kugira ngo bagaragare neza mu ruhame kuko bibafasha kugumana icyubahiro bahabwa na sosiyete.

    Abakinnyi ni bamwe mu byamamare abantu benshi tudakunze kubona bambaye imyenda isanzwe kuko akenshi aho bagaragara baba bambaye impuzankano, nyamara burya iyo yayikuyemo bararimba bakaberwa.

    Muri iyi nkuru tugiye kureba abakinnyi b'umupira w'amaguru bazwiho kwambara neza no kurimba iyo batari mu kibuga ndetse bagatuma bakundwa cyane bitewe n'uko bagaragara.

    1.Kimenyi Yves

    Kimenyi Yves ni umwe mu bakinnyi bamaze kubaka izina mu mupira w'amaguru hano mu Rwanda ndetse akaba n'umwe mu bakinnyi bakundirwa uko bambara cyane iyo batari mu kibuga kubera uko aberwa.

    Kimenyi yakiniye amakipe atandukanye akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC ,Rayon Sports. Kuri ubu ni umuzamu w'Ikipe y'Igihugu Amavubi amazemo igihe ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports.

    Kuri ubu Kimenyi n'umubyeyi w'umwana umwe w'umuhungu yabyaranye n'umukunzi we Uwase Muyango Claudine uzwi cyane mu myidagaduro ya hano mu Rwanda.

    2. Yannick Mukunzi

    Yannick Mukunzi ni Umukinnyi mpuzamahanga w'Umunyarwanda, ukinira ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède, akaba yaragiye muri ikipe avuye muri Rayon Sport ku ntizanyo.

    Yannick Mukunzi yakiniye amakipe akomeye nka APR FC, Rayon Sport ndetse n'ikipe y'igihugu cy' u Rwanda Amavubi.

    Yannick nawe ari mu bakinnyi bakundirwa cyane uko bagaragara iyo batari mu kibuga kubera imyambarire ye kandi imubereye.

    Yannick nawe n'umugabo ufite umuryango n'umugore we Iribagiza Joy bose babana muri Suede kubw'impamvu z'akazi.

    3.Nshuti Savio

    Nshuti Dominique Savio yanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, yakuriye mu Isonga, aca muri Rayon Sports, AS Kigali, APR FC ubu akaba ari muri Police FC. Savio nawe ari mu bakinnyi bakunzwe ndetse bambara neza hanze y'ikibuga.

    4.Nkinzingabo Fiston

    Nkinzingabo Fiston ukinira ikipe ya Kiyovu Sport nawe aza mu basore bambara neza iyo atari mu kibuga, ni mwe mu bakinnyi bambara bakaberwa.

    Fiston yanyuze mu makipe nka APR FC ndetse na AS Kigali.

    5.Iradukunda Bertrand

    Iradukunda Jean Bertrand yatandukanye na APR FC muri 2016 yerekeza muri Bugesera FC yakiniye umwaka umwe ahita yerekeza muri Police FC nayo ayikinira umwaka umwe, muri 2018 yerekeje muri Mukura VS ayikinira imyaka 2 maze muri 2020 yayivuyemo yerekeza muri Gasogi nayo ayivamo yerekeza muri Township Rollers yo mu gihugu cya Botswana nayo atakibarizwamo ubu akaba ari umukinnyi wa Police FC.

    6.Nshuti Innocent

    Nshuti Innocent yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yarigezemo afite imyaka 15 akaba yarazamuwe muri APR FC nkuru muri 2016, 2018 yaje kwerekeza mu ikipe ya Stade Tunisien aho atatinze kuko muri 2019 yahise agaruka muri APR FC.

    Nshuti Innocent yabonye izuba tariki ya 31 Mutarama 1998, yavukiye mu karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaraguru, ni umwana wa 3 mu muryango w'abana 5.

    7.Rusheshangoga Michel

    Michel uri mu bakinnyi bambara neza yageze muri APR FC mu 2012 avuye mu Isonga FC. APR FC yayigiriyemo ibihe byiza anatwara ibikombe bitandukanye ayivamo yerekeza mu ikipe ya Singida muri Tanzania ayimaramo umwaka agaruka muri APR FC ariho yavuye ajya muri As Kigali ynaasezereyemo umupira w'amaguru.

    8.Usengimana Faustin

    Usengimana Faustin yamenyekanye cyane ubwo yatsindiraga Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 igitego cyayajyanye mu gikombe cy'isi cyabereye muri Mexique,yakiniye kandi ikipe ya Rayon Sports, APR FC, ndetse na Buildicon FC yo muri Zambia, ubu akaba abarizwa mu ikipe ya Al-Qasim SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Iraq

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-reba-abakinnyi-b-umupira-hano-mu-rwanda-bakundwa-cyane-kubera-uko

  • Rayon Sports yatandukanye n'umunyezamu Kabwili utarayifashije #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe y'abato ya Tanzania, Ramadhani Kabwili yamaze gutandukana n'ikipe ya Rayon Sports yari agifitiye amasezerano.

    Muri mwaka ushize ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwasinyishije amasezerano y'umwaka umwe,Ramadhani Kabwili wari uvuye muri Yanga SC atabona umwanya uhoraho wo gukina.

    Bitewe n'umubare munini w'abanyamahanga iyi kipe yaguze muri uyu mwaka w'imikino 2022/2023,Kabwili ntiyabashije gukina bikubitiraho ko yari ku rwego rwo hasi.

    Nyuma yo kudahirwa kwa Kabwili, umutoza mukuru wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yemeje ko iyi kipe yamaze gutandukana n'uyu munyezamu.

    Ati 'Kabwili nibaza ko yashoboye gutandakana n'ikipe mu bwumvikane. Ubu ari muri Tanzania.'

    Kabwili muri Yanga SC, yakinnye Igikombe cya Afurika cy'Abatarengeje imyaka 17, yakinnye kandi CAF Confederations Cup.

    Kabwili kandi yafashije ikipe ye ya Tanzania kugera mu Gikombe cya Afurika cy'Abatarengeje Imyaka 20, ariko ntiyagikina kuko imyaka ye yari yaruzuye.

    Uyu munyezamu ntiyitwaye neza mu mikino myinshi yakinnye byatumye atakarizwa icyizere n'abatoza,umwanya uhoraho uhabwa Hakizimana Adolphe.

    Undi mukinnyi bivugwa ko ashobora kuba yaramaze gutandukana na Rayon Sports bucece, ni rutahizamu w'umunya-Mali, Boubacar Traoré wabuze umwanya wo gukina.

    Uyu na Kabwili bombi basinyiye ikipe ya Rayon Sports umunsi umwe, amasezerano y'umwaka umwe

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yatandukanye-n-umunyezamu-kabwili-utarayifashije

  • Ibyo wamenya ku itsinda ry'abagore 6 b'I Kigali rigizwe n'abatunze agatubutse gusa[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Kuri ubu ku mbugankoranyamabaga zitandukanye by'umwihariko abakoresha urubuga rwa Instagram, bamaze amasaha make batangiye kubona itsinda 'Kigali Boss Babes', rigizwe n'abagore b'ikimero n'uburanga kandi bazwiho gutunga agatubutse .

    Ni itsinda rimaze igihe, ariko ugiye kureba wahamya ko ryashyizwe ku karubanda ku wa 16 Mata 2023, n'abagore barimo abitwa Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Isimbi Model na Alliah Cool.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ibyo-wamenya-ku-itsinda-ry-abagore-6-b-ikigali-rigizwe-n-abatunze-agatubutse

  • Burundi:Perezida Ndayishimiye yamaganye abavuga ko Abaturage be bakennye #rwanda #RwOT

    Ubwo yifatanyaga n'abatuye be muri Komini Mishiha, intara ya Cankuzo, mu muganda wo ku itariki ya 15 Mata 2023 Perezida Ndayishimiye yibasiye abavuga ko Abarundi bakennye.

    Abavuga ibyo ngo bagapimira ubukene ku idolari, we akabona barabaswe n'ubukoloni.

    Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aremeza ko Umurundi utuye mu cyaro nta madolari akeneye kuko no mu gihe yayabona ntacyo yayamaza.

    Ndayishimiye yagize ati: 'Ukumva umuntu aravugira kuri radiyo, abwira umwenegihugu w'i Mishiha ngo ubukene buratwishe ngo kuko nta munyamishiha winjiza amadolari 425 ku mwaka, ngo yishwe n'inzara. Ariko murumva icyo gicucu yemwe? Uw'i Cendajuru ayo amadolari ayakoresha iki? Uriya mugabo wabivuze i Cendajuru ntahazi.'

    Yasobanuye ko umuntu wavuze ko i Cendajuru bishwe n'inzara aba mu murwa mukuru w'ubukungu, Bujumbura. Gusa ntabwo yavuze amazina ye.

    Perezida w'u Burundi yavuze ko bitumvikana kuba umuntu avuga ko Umurundi akennye, nyamara atabwirirwa cyangwa ngo aburare, asaba abo muri Mishiha kujya bamagana ababibabwira nka Satani. Ati: 'Umuntu uzaka akakubwira ko ukennye, kandi wowe uzi ko ukize, ujye umubwira uti 'Toka Satani'!'

    Perezida Ndayishimiye yaherukaga kwibasira Gabriel Rufyiri uyobora umuryango OLUCOME urwanya ruswa no kunyereza umutungo, nyuma yo kumusaba kugabanya ibiciro. Muri Werurwe 2023, yamwise umunebwe uvuga gusa

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/burundi-perezida-ndayishimiye-yamaganye-abavuga-ko-abaturage-be-bakennye

  • Umwana muto wagaragaye yigira ku matara yo ku muhanda akomeje gukora benshi ku mutima_ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakira amafoto agaragaza umwana muto wari wicaye ku muhanda ari kwiga ndetse anandika amasomo ( Notes) akomeje gukora benshi ku mutima.

    Ni amafoto bitazwi ahantu n'igihe yafatiwe ariko bigaragara ko uwo mwana yararimo ariga, amurikirwa n'amatara yo ku muhanda.

    Amafoto:

    Umwana wamurikirwaga n'amatara yo ku muhanda

    Source : https://yegob.rw/umwana-muto-wagaragaye-yigira-ku-matara-yo-ku-muhanda-akomeje-gukora-benshi-ku-mutima_-amafoto/

  • Ihere ijisho amafoto y’umunyarwandakazi Ange Dababy ukomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Umukobwa w'umunyarwandakazi uzwi ku izana rya Ange Dababy akoresha ku rubuga rwa Instagram yavugishije benshi bitewe n'amafoto yashyize kuri Instagram ye.

    Dore amwe mu mafoto agaragaza ubwiza bw'uyu mukobwa:

    Source : https://yegob.rw/ihere-ijisho-amafoto-yumunyarwandakazi-ange-dababy-ukomeje-kuvugisha-benshi-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Bamuteze miliyari 3frw: Mutesi Jolly yasimbutse umutego yetezwe n’abatekamutwe bo muri Afurika y’Epfo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushabitsi Mutesi Jolly yatanze ubuhamya bw'abatekamutwe bo mu gihugu cya Afurika y'epfo bashakaga kumutwara utwe.

    Abicishije ku mbuga nkoranyambaga Jolly yavuze ko muri 2022 hari abatekamutwe bo muri Afurika y'epfo bamubeshye ko bamufitiye akazi kazajya kamuhemba arenga miliyari 3 ku mwaka mu gihe cy'imyaka itatu ishobora kongerwa.

    Aba batekamutwe ngo bamubwiraga ko bakeneye umukobwa wo muri Afurika y'Iburasirazuba ufite igihagararo n'isura yatuma bimworohera gukorana n'abanyamerika bagombaga gufatanya aka kazi.

    Mutesi Jolly usanzwe ari umushabitsi yavuze ko mbere yabanje kumva afite amashyushyu ariko umutima uramwangira atangira kubaza inzego zibishinzwe.

    Abajije neza Jolly yasanze aba bagabo baganiraga nawe ari abatekamutwe ndetse ku bufatanye na Ambasade y'u Rwanda muri Afurika y'epfo aza kumenya ko bari ku rutonde rw'abashakishwa n'inzego z'umutekano kurusha abandi.

    Source : https://yegob.rw/bamuteze-miliyari-3frw-mutesi-jolly-yasimbutse-umutego-yetezwe-nabatekamutwe-bo-muri-afurika-yepfo/