Category: Uncategorized

  • Breaking News: Biravugwa ko Perezida wa FERWAFA yaba yeguye ku mirimo ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amakuru avuga ko Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Ferwafa yeguye ku mirimo ye.

    Nk'uko bitangazwa n'umunyamakuru Sam Karenzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter ngo biravugwa ko Perezida wa FERWAFA yeguye.

    Biracyari ibivugwa nta rwego na rumwe rwari rwagira icyo rutangaza kuri ayo amakuru.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-biravugwa-ko-perezida-wa-ferwafa-yaba-yeguye-ku-mirimo-ye/

  • RDC: Leta yavuze ko abarwanyi ba M23 banze kuva mu bice bari barafashe #rwanda #RwOT

    Abaturage muri teritwari ya Nyiragongo mu ntara ya Nord Kivu, bavuga ko abarwanyi ba M23 batavuye muri iki gice ko bahari biyoberanije basigaye bambaye imyenda isanzwe y'abasivile.

    Ikinyamakuru Actualite cyanditse ko aba baturage bakibwiye ko hafi y'umupaka wa Goma ahitwa Kibumba na Buhumba izi nyeshyamba zitigeze zihava, kuko urebye neza ubabona

    Icyakora babwiye abanyamakuru ko umutekano uhari ariko bitizewe neza kuko isaha n'isaha baba biteguye ko bashobora kongera guhunga.

    Iki kinyamakuru cyanditse ko ubuzima bwa henze muri Nyiragongo, kuko abaturage benshi bahunze nta ubasha guhinga, ubu ngo ikilo cy'ibishyimbo ubusanzwe cyaguraga ibihumbi hagati ya 1000 na 2000 by'amakongomani, ubu kigura ibihumbi bitanu.

    Ibi bishyimbo ndetse n'ibindi nkekerwa nabyo ngo biragurishwa bivuye mu Rwanda, kuko ntahandi abantu banyura ngo bahageze imyaka yabo.

    Umwe mu bacuruzi avuga ko nubwo ingabo za EAC zivuga ko aba barwanyi bavuye mu birindiro atari ukuri kuko batabwirwa aho bahita berekezwa, agashimangira ko acururiza Mulimbi ariko agataha Kanyarutshinya kuko azi neza ko M23 ihari igaragara yiyoberanije nk'abasivile.

    Umunyamakuru wa Actualite CD, avuga ko inzu nyinshi muri Nyiragongo yasanze zifunze izindi amadirishya n'inzugi zaravuyeho, akabona ko ishyamba atari ryeru.

    Icyakora muri teritwari ya Rutshuru ho ngo umutekano bigaragara ko wagarutse kuko ahari harafashwe na M23, ubu hari ingabo za Kenya ndetse n'iza Sudani y'Epfo nko mu bice bya Rugari na Kisigari ndetse n'amasoko yose arakora bisanzwe.

    Hagati aho inzego z'umutekano zatangaje ko ubu muri Kongo Kinshasa cyane cyane mu ntara zo mu burasirazuba, hamaze kubarurwa imitwe y'inyeshyamba 266 kandi yose yica abaturage.

    The post RDC: Leta yavuze ko abarwanyi ba M23 banze kuva mu bice bari barafashe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/19/rdc-leta-yavuze-ko-abarwanyi-ba-m23-banze-kuva-mu-bice-bari-barafashe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-leta-yavuze-ko-abarwanyi-ba-m23-banze-kuva-mu-bice-bari-barafashe

  • Abasenateri ba RDC basabye Guverinoma gutangiza intambara ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni imvugo zazamuwe na bamwe mu basenateri mu nteko rusange yabaye ku wa Mbere, zizamurwa n'imvugo ya Perezida Kagame ubwo yari muri Bénin, akavuga ko ibibazo Congo ifite uyu munsi byatangiye na mbere ya Tshisekedi, kandi bishingiye ku miyoborere y'icyo gihugu.

    Yavuze ko ikibazo cya M23 cyari gihari na mbere y'uko Tshisekedi aba perezida, kuko cyazamuye intera mu 2012.

    Yavuze ko uyu mutwe, ikibazo cyawo gishingiwe ku banye-Congo bafite amateka mu Rwanda kubera imipaka yakaswe mu gihe cy'ubukoloni, igice kimwe cy'u Rwanda kikomekwa ku burasirazuba bwa Congo n'amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

    Ubu ariko ngo si abanyarwanda, ni abaturage b'ibyo bihugu ibyo bice bibarizwaho.

    Ati “Ibyo ni ibijyanye n'amateka, ibyo bibazo bimaze igihe kinini kiruta icyo maze, kurusha Tshisekedi, abo bose bari bahari muri icyo gihe ntibakiriho.”

    Perezida Kagame yavuze ko abo baturage bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, kugeza ubwo mu 2012 beguye intwaro barwanya Guverinoma yabo, ariko kugeza n'ubu mu 2023, nyuma y'imyaka 11, ikibazo cyaragarutse.

    Yakomeje ati “Ibyo bivuze ko kitigeze gikemurwa uko bikwiye.”

    Ni imvugo itarakiriwe neza mu matwi ya bamwe mu banyapolitiki bo muri RDC, banasabye ko iki gihugu gikwiye gutera u Rwanda.

    Mu Nteko rusange yabaye ku wa Mbere, Senateri Molisho yahise asaba ko Inama nkuru ya gisirikare ikwiye guhita iterana, “ikemeza ko RDC itera u Rwanda”.

    Ni icyemezo cyanashyigikiwe na Senateri Edouard Mokolo wa Mpombo. We yavugaga ko Sena ikwiye gutumiza Guverinoma, hakabaho ibiganiro byihariye.

    Icyakora, Perezida wa Sena, Modeste Bahati, yabaye nk'ubacubya, abasaba ko bakwiye guhindura imyitwarire kugira ngo n'abaturage babashe kububaha.

    Yakomeje ati “Umugambi urazwi, ariko ntabwo ugomba kwitwara nk'aho ari ibitekerezo by'umuntu umwe, wivanemo uruhande buri umwe ahagazeho, tubanze dutabare igihugu.”

    Muri iyo Nteko, hanemerejwemo itegeko ryongerera igihe ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu y'Amajyaruguru na Ituri.

    Si ubwa mbere humvikanye imvugo z'abanyapoliiki bo muri RDC bashotora u Rwanda, ndetse bamwe banasaba Leta yabo kurutera.

    Mu mwaka ushize ni bwo, Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w'Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko kugira ngo igihugu cye kigire amahoro ari uko hakubakwa urukuta rugitandukanya n'u Rwanda.

    Adolphe Muzito amenyerewe mu mvugo zibiba urwango hagati y'Abanyarwanda n'Abanye-Congo kuko no mu 2019 yigeze kuvuga ko kugira ngo amahoro aboneke n'ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo birangire, ari uko batera u Rwanda kandi bakarufata bakarwomeka ku gihugu cyabo.

    Perezida wa Sena, Modeste Bahati yasabye abasenateri bagenzi be guhindura imyitwarire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-ba-rdc-basabye-guverinoma-gutangiza-intambara-ku-rwanda

  • Kayonza: Abakora amaterasi barataka inzara nyuma yo kumara amezi abiri badahembwa – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo gifitwe n'abaturage barenga 1170 bakora amaterasi mu Murenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza kuri site ya Ryamanyoni.

    Ubusanzwe akazi k'amaterasi gahabwa bamwe mu baturage batishoboye kugira ngo babone amafaranga abafasha kwikura mu bukene, aka kazi biba biteganyijwe ko babahemba buri minsi 15 kugira ngo ayo mafaranga abafashe gutunga imiryango yabo. Abo muri uyu Murenge kuri ubu bamaze amezi abiri bishyuza kugeza naho bamwe babyukira kuri Sacco buri munsi bagasanga nta mafaranga arahagera.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko kumara amezi abiri batishyurwa byabateye ubukene ndetse ngo bamwe babura n'amafaranga yo kugura ibikoresho by'abana ngo basubire ku ishuri.

    Sibobugingo utuye mu Kagari ka Karambi mu Mudugudu wa Rukoyoyo yagize ati 'Ikibazo dufite twagiye gukora mu materasi tumaze amezi arenga abiri ariko ntiturishyurwa, iyo tubajije batubwira ko Akarere kohereje amafaranga yo kuduhemba ku Umurenge Sacco, aba nabo bakatubwira ko batigeze bayabona mbese bari kuturerega kandi tujya gutangira akazi batubwiraga ko tuzajya duhemberwa kenzeni imwe (buri minsi 15)'.

    Sibobugingo yavuze ko kuri ubu afite abana bakeneye kujya ku ishuri ariko ngo yabuze uko bagenda kubera kubura amafaranga nyamara yarakoze ariko ntiyishyurwe, yasabye ubuyobozi bw'Akarere kubatabara ngo kuko imibereho yabo imeze nabi.

    Mutoni Penina utuye mu Mudugudu w'i Kabuga usanzwe ufite abana babiri we yavuze ko kuba atarishyurwa byateye inzara iwe mu rugo agasaba Leta kubishyura bagakemura ibibazo bafite.

    Ati ' Urumva tumaze amezi abiri tudahembwa kandi baracyashaka ko tujya gukora buri munsi, dusanzwe dukennye none baranongeraho kutwambura kandi bagashaka ko dukora buri munsi, rwose nibadufashe inzara imeze nabi.'

    Gasasira Evariste utuye mu Mudugudu wa Rwasama mu Kagari ka Karambi we yavuze ko iwe rukinga babiri kubera ubukene, agasaba ubuyobozi kwibuka ko nabo bafite abana kandi ko bakeneye ko basubira mu ishuri bafite n'ibikoresho.

    Yasabye ko bishyurwa bakareka kujya birirwa ku Umurenge Sacco buri munsi bababeshya ko bari bubahembe kandi bitarakemuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Bushayija Benon, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cy'abaturage bari gukora amaterasi batari bishyurwa gihari, avuga ko bamaze gukora kenzeni eshanu ariko ngo bamaze kwishyurwa imwe mu gihe bari guhembwa indi imwe.

    Ati ' Izindi batari bakabonye amafaranga yazo yaraye ageze mu Umurenge Sacco nimugoroba, n'ubu tuvugana niho ndi turi kugerageza kwihutisha uko bahembwa ayo mafaranga asigaye. Kuva ejo kuwa Kane turashaka kujya tubahemba kenzeni eshatu icyarimwe.'

    Gitifu Bushayija yakomeje avuga ko mbere habayeho ikibazo cy'amafaranga Akarere kohereje ntagere kuri Sacco ahubwo akongera agasubirayo biba ngombwa ko babanza kugenzura impamvu yabiteye ariko ngo ubu byakemutse, yijeje abaturage ko ibibazo byose byabayeho byakemutse ku buryo ngo ubu bagiye kubona amafaranga yabo yose.

    Ubuyobozi bwongereye abakozi bagenzura uko imibyizi y'abaturage ihagaze ndetse bakaba bagiye guhuza numero zabo za telefone na konti ku buryo ngo ariho bajya babahembera aho kujya gutonda ku Umurenge Sacco.

    Abakora mu materasi barataka kudahembwa

    Aba baturage bacukura amaterasi kuri site ya Ryamanyoni


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abakora-amaterasi-barataka-inzara-nyuma-yo-kumara-amezi-abiri

  • Nkombo: Impungenge ku bishorobwa bigerereye imyaka bahinze – #rwanda #RwOT

    Nkombo ni ikirwa cyo mu karere ka Rusizi gihingwaho imyaka itandukanye yiganjemo ibishyimbo, soya n'ibigori. Magingo aya imyinshi muri iyi myaka yamaze kumira mu mirima ndetse iyo ucukuye kuri buri gihingwa cyamaze kuma usanga mu mizi yacyo harimo igishorobwa.

    Muri Werurwe 2023, ni bwo imyaka ihinze ku Nkombo yatangiye kwibasirwa n'ibishorobwa binyura mu butaka bikarya imizi y'ibihingwa abahinzi bakabona igihingwa gitangiye kuraba.

    Cyekumi Francine yabwiye IGIHE ko soya ze ibishorobwa byazitangiye zitangiye kurabya. Ati 'Ntabwo nzigera ngeramo kuko umurima hafi ya wose ugiye kuma. Dufite ubwoba ko dushobora kwibasirwa n'inzara mu gihe hatagira igikorwa mu maguru mashya'.

    Mukamugema Solange avuga ko iki kibazo kitaherukaga muri aka gace, agasaba ubuyobozi kubafasha kigakemuka.

    Ati 'Aha mubona hose hari ibishyimbo murabona ko byashizemo. Na ruriya rubingo ubona rwumye ni ukubera ibishorobwa. Icyifuzo cyacu ni uko mwadukorera ubuvugizi tukabona umuti wirukana ibi bishorobwa'.

    Umuyobozi muri RAB, ukuriye Ishami rishinzwe ubushakashatsi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bihingwa, Izamuhaye Jean Claude, yabwiye IGIHE ko ibishorobwa byaherukaga mu Murenge wa Nkombo mu mwaka wa 2013.

    Ati 'Icyo gihe RAB ifatanyije n'Akarere ka Rusizi n'Umurenge wa Nkombo bafashije abahinzi kubirwanya binyuze mu bujyanama no kubaha ibikenewe harimo ishwagara ndetse n'imiti. Ibi byafashije kubirwanya ku buryo bugaragara kuko kuva icyo gihe, ikibazo cyongeye kugaragara muri Werurwe 2023'.

    Izamuhaye avuga ko nka RAB bacyumva iki kibazo hagati ya 11-14/04/2023 bajyanye n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze gusura imirima itandukanye mu tugari tune twa Nkombo twibasirwa cyane n'ibishorobwa baganira n'abahinzi banabereka urutonde rw'ibyakorwa mu bufatanye bw'inzego zose mu rwego rwo ku birwanya ku buryo burambye.

    Ibishorobwa ni udusimba tuba mu butaka kandi tugatungwa n'imizi y'ibimera. Uko bigenda bikura bishobora kuboneka kugeza ku burebure bujya mu butaka bwa santimetero 70 ariko ibyinshi bikunda kuboneka mu muri santimetero 40 mu butaka.

    Ku mwaka umwe ibishorobwa biba bimaze kuba bikuru bigatangira gutera amagi mu butaka. Ayo magi avamo udushorobwa duhinduka udukoko dukuze dutunzwe n'imizi y'ibimera.

    Guhinga ahantu hagaragaye ibishorobwa kugera ku burebure bwa santimetero 40 z'ubujyakuzimu cyangwa intambwe ibyiri z'ikiganza bituma ibishorobwa byanama hejuru y'ubutaka k'uburyo inyoni zishobora kubirya ndetse izuba rikica amagi n'udushorobwa tukiri duto.

    RAB ishishikariza abatuye ku Nkombo guhingira rimwe imirima yose yagaragayemo ibishorobwa kuko bifasha mu kubirwanya.

    Ikindi gifasha mu kurwanya ibishorobwa ni isimburanya ry'ibihingwa rikozwe neza, gutera imbuto y'indobanure no gushyiramo ifumbire y'imborera ihagije.

    Mu mirima yagaragayemo ibishorobwa abahinzi bashishikarizwa gukoresha ishwagara ihagije ku buryo ubusharire bw'ubutaka bugabanuka.

    Abahinzi bafite imirima yagaragayemo ibishorobwa bagirwa inama yo kubitoragura no kubyica babimenagura cyangwa bakabitwikira mu mwobo bakoresheje umuti ariko bigakorerwa mu mwobo muremure

    Izamuhaye agira abahinzi inama yo gukoresha umuti (Beauveria bassiana + Nimbecidine) mu butaka bwagaragayemo ibivumvuri kugira ngo amagi apfe atarabyara ibishorobwa ndetse n'udushorobwa tukiri duto.

    Mu buryo bukoreshwa mu guhangana n'ibishorobwa harimo no gukoresha imitego y'urumuri yabugenewe igafasha mu kwica ibivumvuri bikuze bityo bikagabanya umubare w'ibishorobwa.

    Abahinzi kandi bashishikarizwa gushyira ivu ahegereye imizi y'ibihingwa kuko bituma ibivumvuri bitegera iruhande rw'imizi.

    Umuhinzi yerekaga umunyamakuru uko ibishorobwa binyura munsi y’ubutaka bikarya imizi imyaka ikuma

    Abahinzi bafite imirima yagaragayemo ibishorobwa bagirwa inama yo guhingira rimwe bikanama ku buryo inyoni zibitora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nkombo-impungenge-ku-bishorobwa-bigerereye-imyaka-bahinze

  • Imiryango ibihumbi 27 mu Mujyi wa Kigali ituye mu maregeka – #rwanda #RwOT

    Bisobanurwa ko ahantu hashobora gushyira ubuzima bw'uhatura mu kaga ari mu bishanga, ahantu hahanamye muri metero nibura 10 uvuye kuri ruhurura ndetse no kuba ahantu bigoranye kuba hagerwa mu gihe cy'ubutabazi.

    Ku rundi ruhande ariko usanga hari ahantu hatuwe n'abantu kandi hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Hamwe muri ho abaturage bagiye bimurwa ariko kugeza ubu hari aho bitarakorwa.

    Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard yavuze ko kugeza ubu imibare y'abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga igenda igabanyuka.

    Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku wa 17 Mata 2023, yagaragaje ko hari ibikorwa bitandukanye bigenda bikorwa kugira ngo abatuye mu maregeka bagabanyuke.

    Ati 'Imibare igenda igabanywa bitewe n'imishinga itandukanye Umujyi wa Kigali ugenda ukora yo kuvugurura utujagari, hakorwamo ko nibura buri nzu ibasha kuba yegerwaho kongeramo inzira z'abanyamaguru, imihanda, ruhurura zitwara amazi […] bityo rero ibyo bikorwa iyo bishyizwemo ni ukuvuga ko aho hantu abahatuye, ubuzima bwabo ntibuba bukiri mu kaga.'

    Imishinga itandukanye yo kuvugurura utujagari irimo uwo kuvugurura mu Biryogo, kubaka inzu zigezweho kuri ruhurura ya Mpazi, kuvugurura mu Gatenga biteganya gutangira vuba n'indi itandukanye.

    Dr Mpabwanamaguru ati 'Uko aho tugenda tuhatunganya, ni ukuvuga ngo hari aho abantu bari batuye hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga ariko noneho haba hahawe ubuzima.'

    Ibibanza 24,444 birimo inzu zigera ku bihumbi 27, nibyo bigaragara ko abazituramo baba batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ni ukuvuga ugendeye kuri za ruhurura zihari, ahantu hadashobora kugerwa mu buryo bw'ubutabazi.

    Ati 'Ariko uko ibikorwaremezo bigenda byubakwa na gahunda zindi zo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera bigenda bihinduka hahandi hagaragaraga nk'ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga hahabwa ubuzima.'

    Umujyi wa Kigali ugaragaza ko mu bindi bikorwa birimo gutunganya uduce two guturamo, bituma hari abaturage baba bahatuye hari amaregeka bikarangira hahawe ubuzima.

    Dr Mpabwanamaguru agaragaza ko hari n'izindi ngamba zihari zo gutunganya ibishanga, hafatwa amazi ashobora guteza imyuzure kandi nazo zifasha mu miturire inoze.

    Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kuvugurura ibice bimwe na bimwe by’amaregeka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-ibihumbi-27-mu-mujyi-wa-kigali-ituye-mu-manegeka

  • Nizeyimana Olivier yeguye ku buyobozi bwa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Nizeyimana Olivier watorewe kuyobora FERWAFA yandikiye Inama y'Inteko Rusange ayimenyesha ko yeguye kuri uyu mwanya.

    Mu ibaruwa yashyize hanze uyu mugabo wari watowe ku ya 27 Kamena 2021 yavuze ko yeguye ku mirimo ye.

    Yavuze ko yeguye ku 'mpamvu zanjye bwite zinkomereye nsanga zitanshoboza gukomeza kuzuza inshingano mwampaye.”

    Uyu yashimiye abakozi bose bari bafatanyije muri FERWAFA,abanyamuryango,abakunzi ba ruhago,abayobozi b'igihugu kuba baramugiriye icyizere.

    Uyu yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Rtd Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene nawe wari weguye ku mpamvu ze bwite.

    Mugabo Olivier yari yatowe ku majwi 52 kuri 59,cyane ko yiyamamaje wenyine kubera ko Rurangirwa Louis bagombaga guhatana yavuze ko atakiyamamaje kuko hari itegeko ritubahirijwe.

    Mugabo Olivier yahanganye n'ibibazo bitandukanye ariko icyavuzwe cyane n'Icy'umunyamabanga we wamuvangiye mu kazi yashaka kumwirukana ntibimukundire.

    Mugabo yeguye hari ikibazo gikomeye cy'ikipe y'igihugu yarezwe muri CAF gukinisha umukinnyi Muhire Kevin ku mukino uheruka wa Benin kandi yari afite amakarita 2 y'umuhondo bigatuma iki gihugu kirega u Rwanda.

    Byitezwe ko u Rwanda rushobora guterwa mpaga nubwo rwari rwagerageje kubona inota rimwe muri uwo mukino.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/biravugwa-nizeyimana-olivier-yeguye-ku-buyobozi-bwa-ferwafa

  • Batandatu bacyekwagaho icyaha cyo kwica umwarimu wa Kaminuza bafunguwe #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwasabye ko abarekuwe by'agateganyo bazajya bitaba buri wa gatanu w'icyumweru, kandi batemerewe gusohoka mu Gihugu mu gihe iperereza rigikomeza, kuko kuba barekuwe bidahita bibagira abere igihe iperereza ritararangira.

    Itegeko riteganya ko iyo ibimenyetso bishingirwaho mu kuregera dosiye y'ukekwaho icyaha mu rukiko, ari uko ubushinjacyaha buba bufite ibimenyetso simusiga by'uko ukekwaho icyaha yagikoze, ibyo bimenyetso bikaba biva mu rwego rw'ubugenzacyaha, bigasuzumwa n'ubushinjacyaha bwasanga bifatika bukaregera urukiko.

    Bivuze ko abo batandatu barekuwe barimo abagabo bane n'abagore babiri, kugeza ubu nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwashingiraho bubashyikiriza urukiko, ari nabyo byashingiweho barekurwa by'agateganyo iperereza rigakomeza bari hanze.

    Batandatu basigaye mu idosiye ya 12 bari bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Dr. Muhirwe Charles, bo dosiye zabo zizaregerwa urukiko, kuko ubushinjacyaha busanga hari ibimenyetso simusiga byashingirwaho bagezwa imbere y'Urukiko bakabyisobanuraho ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo, bivuze ko bakomeza gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Aba batandatu barekuwe nyuma y'icyumweru uwitwa Dusabe Albert, wari wishyikirije Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Muhanga, yemera ko ari we wishe Dr. Muhirwe.

    Dusabe yarashwe na Polisi nyuma y'uko yashatse gutoroka, ubwo yajyaga kwerekana aho yashyize ibikoresho yifashishije mu kumwica, bakamuhagarika akabyanga akaraswa agapfa.

    Dr Muhirwe yiciwe mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza, ku wa 03 Mata 2023.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/batandatu-bacyekwagaho-icyaha-cyo-kwica-umwarimu-wa-kaminuza-bafunguwe

  • Itangazo:ISHIMWE Diane yasabye guhindura amazina akitwa ISHIMWE DIANE CLAUDE #rwanda #RwOT

    Uwitwa ISHIMWE Diane yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa ISHIMWE DIANE CLAUDE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu ishuri.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ishimwe-diane-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ishimwe-diane-claude

  • Perezida Doumbouya wa Guinea yahishuye icyo yigiye ku Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida w'inzibacyuho wa Guinea yavuze ko yifuza kwigira k'urugero rw'u Rwanda ubwo yari kumwe na Perezida Paul Kagame, umwe mu bakuru b'ibihugu ba mbere bo muri Afurika basuye iki gihugu nyuma yo gufata ubutegetsi mu 2021.

    Perezidansi ya Gineya yagize iti: “Kuva muri jenoside [yakorewe Abatutsi] mu 1994 kugeza igihugu cyunze ubumwe, u Rwanda rwashoboye gukira, kwiyumva no kwiyubaka mbere yo kuba intangarugero muri Afurika. Niyo mpamvu u Rwanda rwabereye urugero Perezida Koloneli Mamadi Doumbouya”.

    Colonel Mamadi Doumbouya warahiriye kuba perezida nyuma y'uko igisirikare gihiritse ubutegetsi muri Nzeri 2021, yokejwe igitutu n'amahanga amusaba gutegura neza amatora y'abasivile bitarenze impera za 2024,no gukora impinduka zinyuranye.

    Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na Perezidansi ya Guinea kuri uyu wa kabiri, ryongeyeho ko Perezida Mamadi Doumbouya arajwe ishinga no kugarura Guinea mu nzira nziza binyuze mu bwiyunge

    Aba baperezida bombi bavuze ko bifuza gushimangira umubano w'ibihugu byombi no “gushyiraho ikiraro” hagati ya Conakry na Kigali.

    Perezida Paul Kagame yageze i Conakry ku mugoroba wo ku wa mbere mu ruzinduko rwa gatatu muri Afurika y'Iburengerazuba, nyuma ya Benin na Guinea Bissau.

    Yagaragaje ko afite ubushake bwo gukorana na Guinea nk'uko byatangajwe na perezidansi ya Guinea. Yavuze kandi ko “twifuza guha ikaze vuba” Mamadi Doumbouya mu Rwanda.

    Ku batavuga rumwe n'ubutegetsi,bavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame rudakwiye gufatwa nk'urushyigikiye ko igisirikare cyikubira ubutegetsi.

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi barasaba ko abasivili basubizwa ubutegetsi byihuse, hagafungurwa ibiganiro “byizewe” no kurekura imfungwa zose za politiki.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-doumbouya-yahishuye-icyo-guinea-ikwiriye-kwigira-ku-rwanda