Category: Uncategorized

  • Umuraperi Drake ari mu mazi abira nyuma yo kujyanwa mu nkiko n'umunye- Ghana #rwanda #RwOT

    Aubrey Drake Graham, umuraperi uri mu ba mbere bakunzwe ku Isi ari mu mazi abira nyuma yo kuregwa Umuhanzi Obrafour wo mu gihugu cya Ghana amushinja ku mushishura indirimbo ntaruhushya .

    Umuraperi w'umunyabigwi muri Ghana Obrafour yagiye kurega umuraperi mugenzi we wo muri Canada ariko ukorera umuziki muri Amerika Drake, amushinja kumushishurira indirimbo.

    Obrafour yatangaje ko Drake yakoresheje bimwe mu bigeze indirimbo ye yasubiyemo 'Oye Ohene' yasohoye muri 2003.

    Akaba yavuze ko Drake yabikoresheje mu ndirimbo ye yise 'Calling My Name' igaragara kuri alubumu ye yise Honestly Nevermind.

    Ku bw'ibyo, mu nyandiko zashyikirijwe urukiko i New York, Obrafour yavuze ko Drake yarenze ku burenganzira bwe igihe yasohoraga indirimbo ye nta ruhushya abimuhereye ku wa 17 Kanama 2022.

    Uretse kandi Drake wajyanwe mu rukiko hari n'abandi bari kumwe muri iyi dosiye harimo : Abakoze iyo ndirimbo, Abayanditse, abashinzwe uyu muhanzi, abayisohoye ndetse n'abandi banyuranye.

    Kuri iyi mpamvu, uyu muraperi wo muri Ghana akaba yerekanye ko Drake n'abandi baregwa kubera gusohora iyi ndirimbo 'Calling My Name' bungukiwe cyane n'akazi ke.

    Ku bw'iyo rero, uyu Munya-Ghana akaba asaba Drake akayabo ka miliyari 10 z'amadorari y'Amerika, kubera ko iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 4.1 kuri YouTube ndetse ikaba ikomeje gukundwa cyane nko kuri Apple music n'ahandi.

    Ku wa 22 Kamena 2023 umuraperi Drake akaba aribwo yatunguye abakunzi be asohora alubumu “Honestly, Nevermind' yariho ni iyi ndirimbo “Calling My Name” yaje gukundwa cyane gusa Obrafour mu gihe yasohokaga we yaguye mu kantu.
    Magingo aya abarengwa nta kintu na kimwe bari batangaza, ndetse n'urukiko rwo muri New York ho muri Amerika ntabwo rwari rwatanga itariki bazaburanumiraho

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-drake-ari-mu-mazi-abira-nyuma-yo-kujyanwa-mu-nkiko-n-umunye-ghana

  • Ni irushanwa ryo kwegura muri FERWAFA? Abandi batatu baba bamaze kwegura #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Nizeyimana Olivier wari perezida wa FERWAFA, biravugwa ko n’umunyamabanga Muhire Henry, Komiseri ushinzwe amategeko Delphine Uwanyirigira ndetse na DAF, Iraguha David nabo bamaze kwegura.

    Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023 nibwo Nizeyimana Olivier yandikiye abanyamuryango ko yeguye ku mpavu ze bwite.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mata 2023 nibwo haje amakuru y’uko n’abandi 3 bamaze kwegura.

    Ku isonga hari umunyabanga mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry benshi bashinjaga amakosa yose yaberaga muri FERWAFA.

    ISIMBI yagerageje kuvugana n’uyu mugabo ntibyakunda ariko amakuru akaba avuga ko yamaze kwegura ku nshingano.

    Ntiyagiye wenyije kuko na Iraguha David wari DAF ndetse na Delphine Uwanyirigira wari komiseri ushinzwe amategeko nabo bamaze kwegura.

    Bimwe mu bitazibagirana kuri Muhire Henry warwaje benshi umutwe

    Gusinya amasezerano n’uruganda rwa Masita FERWAFA itabizi

    Uyu mugabo yashinjwe kuba yarasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Masita yo kwambika ikipe y’igihugu ubuyobozi bwa FERWAFA butabizi.

    Bivugwa ko yoherejwe gukora urugendo shuri muri uru ruganda kugira ngo harebwe ko rwazambika Amavubi, we yasenye amasezerano kugeza aho uru ruganda rwohereje imyenda hakabura uyikura muri MAGERWA kubera ko FERWAFA yanze kuyikurayo kuko itari izi iby’ayo masezerano, bivugwa ko yafashe ideni mu izina rya FERWAFA kugira ngo ayikureyo.

    Muhire Henry yahagaritswe kandi nyuma y’amakosa yagiye agaragarwaho harimo nk’iriheruka ryo gufata umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Rwamagana City ngo itazakina 1/2 na Interforce ayo mahirwe agahabwa AS Muhanga.

    Yashutse Felix Nzeyimana ku kibazo cya Rwamagana City na AS Muhanga birangira afunzwe aranirukanwa undi yigaramiye

    Habyeho guhimba raporo igaragaza ko umukinnyi wa Rwamagana City, Mbanze Josua yabonye ikarita ya 3 y’umuhondo ku mukino wa Nyagatare (wasifuwe na Javan), aho AS Muhanga yamureze ko yakinnye umukino ubanza 1/4 atabyemerewe, FERWAFA yaje gutera mpaga Rwamagana City, bivugwa ko AS Muhanga yatanze miliyoni 12.

    Rwamagana City yarajuriye ndetse basanga uwo mukinnyi bivugwa ko afite amakarita 3 y’umuhondo ntayo afite (Mbanze Josua) maze iyi kipe ihabwa ubutabera.

    Iki kirego cya Rwamagana City cyatumye Nzeyimana Felix wari umukozi ushinzwe amarushanwa n’umusifuzi Java bahita bafungwa bari kumwe na Muhire Henry ariko we ararekurwa.

    Felix ngo yabwiye uyu mufuzi gukora raporo mpimbano igaragaza ko umukinnyi wa Rwamagana City, Mbanze Josua yabonye ikarita y’umuhondo ku mukino wa Nyagatare watumye yuzuza amakarita 3 y’imihondo ndetse amwizeza ko nibicamo azamureba.

    Ibi byose ariko Felix bivugwa ko yabikoraga abisabwe na Muhire Henry, umunyamabanga wa FERWAFA.

    Yemereye Sudani ibya mirenge mu mukino wa gicuti atagishije inama FERWAFA

    Mu mpera z’umwaka ushize tariki ya 17 Ugushyingo na 19 Ugushyingo Amavubi yakinnye na Sudani imikino 2 ya gicuti.

    Bivugwa ko iki gihugu cyandikiye u Rwanda cyifuza umukino wa gicuti maze Muhire Henry abasubiza abemerera uyu mukino atabivuganye na komite nyobozi ya FERWAFA.

    Bivugwa ko yanabemereye ko bazaba muri hoteli y’inyenyeri 5 ndetse FERWAFA ikanabatunga mu gihe bazaba bari mu Rwanda. Ni ibintu nabyo byateje imvururu nyinshi muri FERWAFA nyuma yo kubimenya igihe cyageze. Amakuru avuga ko uyu mukino washatse no gukurwaho ariko birangira FERWAFA ifunze umwuka umukino uraba.

    Muhire Henry wari umunyamabanga wa FERWAFA biravugwa ko yeguye ku nshingano ze

    Iraguha David wari DAF na we yeguye

    Me. Uwanyirigira Delphine wari ushinzwe amarushanwa yeguye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-irushanwa-ryo-kwegura-muri-ferwafa-abandi-batatu-baba-bamaze-kwegura

  • Burundi: Kuburirwa irengero kwa Bunyoni ni umukino wa Politiki-Abasesenguzi #rwanda #RwOT

    Abasesenguzi ba politiki mu Burundi batangiye kwibaza ko iburirwa irengero rya General Alain Guillaume Bunyoni, wahoze ari ministre w'intebe, byaba ari umukino wa politiki wo kwigizayo abari bamaze kuba ibitabashwa yaba mu butegetsi cg se mu ishyaka CNDD-DD.

    Isesengura ry'ikinyamakuru Iwacu Burundi ryerekana ko ibi bisanzwe mu Burundi iyo abafite butegetsi bashaka kwigizayo ubo babona abushaka cyane nk'uko Alain Guillaume Bunyoni yari amaze kugaragaza inyota yabyo.

    Hari bamwe mu ba hafi y'ubutegetsi bwa general Evariste Ndayishimiye, bavuga ko yari asanzwe adasinzira kuko Bunyoni yakunze kwigaragaza nk'utemera ubutegetsi bwe.

    Icyo bashingiraho ni uko Bwana Bunyoni kubwa nyakwigendera perezida Nkurunziza, yigaragazaga nk'aho ari nomero ya kabiri kandi afite ububasha bwose mu gihugu, ndetse ngo yumvaga ko nyuma y'uru rupfu nta undi washoboraga kuba perezida atari General Alain Guillaume Bunyoni, atungura no kubona himitswe General Evariste Ndayishimiye uzwi nka Neva.

    Icyahangayikishaga ubutegetsi bwa Ndayishimiye ni uko umugore wa Bunyoni, yigeze kuvugira mu rusengero ko Imana igiye kuzamura mu ntera mu kazi umugabo we, ngo amazi yahise atangira gushyuha, kuko bumvaga ko hejuru ya minisitiri w'intebe haba perezida gusa.

    Abatekereza ko uyu mugabo ufite impapuro mpuzamahanga zimubuza gutarabuka yaba yarajyanwe ahantu h'ibanga, bavuga ko bitumvikana ukuntu umuntu wari urinzwe kuriya yabasha gucika.

    Abandi barabishingira kukuba ubutegetsi bwarigeze kuvuga ko bwabuze Hussein Radjab ndetse na Agathon Rwasa, nyamara bakaza kugaragara mu gihugu nyuma y'imyaka batarasohotse.

    Allain Guillaume Bunyoni baremeza ko azira gushaka gutegeka igihugu kandi gifite perezida, ahanini ngo abategetsi bakoranye bose buri umwe yagiraga abantu be undi akagira abe.

    Uyu musirikare mukuru usanganwe amafaranga atagira ingano kandi uzi kwambara ibintu bihenze, bivugwa ko yaba yarapfuye gusuzugurana na perezida Neva ahanini bahigana ubutwari mu mitungo, ariko akagawa ko yirataga ubukire nyamara rubanda ishonje.

    The post Burundi: Kuburirwa irengero kwa Bunyoni ni umukino wa Politiki-Abasesenguzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/20/burundi-kuburirwa-irengero-kwa-bunyoni-ni-umukino-wa-politiki-abasesenguzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=burundi-kuburirwa-irengero-kwa-bunyoni-ni-umukino-wa-politiki-abasesenguzi

  • Kigali bariyititiza: Umuhanzikazi Marina na Li-John Pro bagiye gukorana indirimbo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi umaze kwerekana ko afite impana idasanzwe Li-John Producer agiye gushyira hanze indirimbo yahurijemo abahanzi bakomeye cyane hano mu Rwanda.

    Li-John Producer nyuma yogukorana indirimbo n'umuhanzikazi Marina Debroh bikagenda neza yongeye kumutekwrezaho maze yongeramo umwe mu basore bakunzwe cyane uzwi ku izina rya Afrique benshi bamenye mu ndirimbo yise'Agatunda'.

    Source : https://yegob.rw/kigali-bariyitiza-umuhanzikazi-marina-na-li-john-pro-bagiye-gukorana-indirimbo/

  • Umugore yataye umugabo we ajya kwirongoza ku muturanyi kubera impamvu abagore bose batakwihanganira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yataye umugabo we ajya kwirongoza ku muturanyi kubera impamvu abagore bose batakwihanganira.

    Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y'umugore wataye umugabo we n'abana batatu maze akajya kurongorwa n'umuturanyi.

    Nickson Vuyekha, umwe mu bahungu ba David Sorema watawe n'umugore, avuga ko mu gitondo kimwe nyina yikoze akabatera se akigira ku muturanyi bahita bibanira.

    Uyu mwana avuga ko nyina yabataye kubera ubukene bukabije bari barimo.

    Amakuru avuga ko David agitabwa n'umugore we yahise yibera umusinzi aho ahora mu kabari ibintu byatumye n'abana umugore yamusigiye bamuta.

    Kuri ubu uyu mugabo asigaranye n'umwana w'umuhererezi wirirwa ashaka ibisigazwa by'ibyuma kugira ngo yite kuri se.

    Source : https://yegob.rw/umugore-yataye-umugabo-we-ajya-kwirongoza-ku-muturanyi-kubera-impamvu-abagore-bose-batakwihanganira/

  • “Narinkumbuye kurongora agasugi” Umwalimu wo mu mashuri yisumbuye yasambanyije umukobwa w’umunyeshuri wari ukiri isugi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwalimu wigisha mu mashuri yisumbuye yasambanyije umukobwa w'umunyeshuri wari ukiri isugi.

    Uyu Umwalimu witwa Calvin Kingsbury, yagejejwe imbere y'urukiko rwa Swansea, aho akurikiranyweho gusambanya umwana utari wuzuza imyaka y'ubukure.

    Uyu mwalimu yambanyije umukobwa w'imyaka 17 nyuma y'uko bahuriye kuri Instagram.

    Mu rukiko, umushinjacyaha yavuze ko uyu uregwa yashutse uwo mukobwa akamujyana mu rugo iwe aho yahise amusambanya.

    1. Akomeza avuga ko mbere yo kumusambanya, yabanje kumwambura imyenda ye maze asanga umukobwa aracyari isugi, aho yahise yishima avuga ko atari aherutse kurongora isugi.

    Source : https://yegob.rw/narinkumbuye-kurongora-agasugi-umwalimu-wo-mu-mashuri-yisumbuye-yasambanyije-umukobwa-wumunyeshuri-wari-ukiri-isugi/

  • Breaking news: Abandi bagabo 2 bo muri FERWAFA aka kanya bahise begura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amasaha make gusa uwari perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yeguye ku nshingano ze, abandi bagabo 2 bahise bamukurikira.

    Uwari umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Bwana Henry Muhire na mugenzi we IRAGUHA David wari ushinzwe imari nibo bamaze kwegura ku nshingano zabo aka kanya.

    Amakuru atugeraho avuga ko uko amasaha yicuma hari abandi bayobozi muri FERWAFA bari bwegure ku mirimo yabo.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-abandi-bagabo-2-bo-muri-ferwafa-aka-kanya-bahise-begura/

  • Itangazo ryihutirwa rigenewe amashuri abanza n’ayisumbuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri NESA cyandikiye abayobozi b'ibigo by'amashuri abanza ndetse n'ayisumbuye bamenyeshwa ko igikorwa cyo kwandika abanyeshuri bazakora Ibizamini bya Leta muri 2023, iki gikorwa kizarangira tariki 15 Gicurasi 2023.

    Source : https://yegob.rw/itangazo-ryihutirwa-rigenewe-amashuri-abanza-nayisumbuye/

  • Igiti cyari gikuze cyane ku Isi ya rurema ndetse kizwiho imyuka itagaragara cyatemwe gikurwaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igiti cyari gikuze cyane ku Isi cyatemwe gikurwaho ubu aho cyari kiri harera de!

    Ni igiti cyo mu gihugu cya Kenya cyari cyimaze imyaka 300 nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru bigiye bitandukanye.

    Iki giti kizwi nka 'Cap Ash' cyatemwe nyuma yo kumara imyaka 300 gihagaze.

    Iki giti kandi bivugwa ko cyakoreshwaga n'abanyamasengesho kuko ko cyabagamo imbaraga z'umwuka.

    Source : https://yegob.rw/igiti-cyari-gikuze-cyane-ku-isi-ya-rurema-ndetse-kizwiho-imyuka-itagaragara-cyatemwe-gikurwaho/

  • Breaking News: Undi muyobozi ukomeye cyane muri Ferwafa agiye kuva mu nshingano ze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashize nibwo Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yeguye ku mirimo ye.

    Kuri ubu amakuru agera kuri Yegob.rw avuga ko nyuma y'uko Perezida yeguye n'umunyamabanga we ashobora kumukirikira.

    Nk'uko bitangazwa n'umunyamakuru Sam Karenzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ngo vuba aha bidatinze, Muhire Henry wari SG araza gusezera ku mirimo ye.

    Nta tangazo ryo gusezera ryari ryajya hanze gusa amakuru yizewe ni uko nawe agiye kuva ku nshingano zo kuba SG.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-undi-muyobozi-ukomeye-cyane-muri-ferwafa-agiye-kuva-mu-nshingano-ze/