Category: Uncategorized

  • Burundi: Kera kabaye Leta yemeje ko General B… – #rwanda #RwOT

    Amakuru yo gutabwa muri yombi kwa General Bunyoni, yatangiye kuvugwa nyuma y’iminsi ine inzego z’Umutekano n’ubushinjacyaha zishakisha General Bunyoni byavugwaga ko yahungiye mu gihugu cya Tanzania nyamara yari yihishe i Bujumbura.

    Amakuru avuga ko General Bunyoni yatawe muri yombi, yatangiye kuvugwa kuwa Gatanu tariki ya 2023 ariko ubushinjacyaha na Polisi bakomeje babigira ubwiru nubwo byakomejwe gutangazwa ko yafatiwe aho yari yihishe mu nkengero z’umujyi wa Bujumbura.

    Kuwa Mbere tariki ya 17 Mata 2023, mu rugo rwa Alain Guillaume Bunyoni hasatswe na Polisi y’u Burundi ariko abarimo gusaka ntibaciye iryera Alain Guillaume Bunyoni.

    Bucyeye bwaho byatangiye kuvugwa ko uwo mugabo wahoze ari Minisitiri w’Intebe wanayoboye Polisi, ashobora kuba yahungiye mu gihugu cya Tanzania . 

    Itangazo ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu Burundi, yavuze ko Bunyoni ari mu maboko ya Polisi kubera iperereza rifitanye isano n’ibyaha byatahuwe ubwo Polisi yasakaga urugo rwa General Bunyoni.

    General Bunyoni yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma y’uko aketsweho kuba ku isonga mu gatsiko k’abayobozi bari mu ishyaka ku butegetsi CNDD /FDD bashakaga guhirika ubutegetsi buyobowe na Ndayishimiye Evariste.

    Amakuru avuga ko mu rugo rwa General Bunyoni, hari habitse amafaranga menshi inkomoko yayo ikaba idasobanutse.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128390/burundi-kera-kabaye-leta-yemeje-ko-general-bunyoni-yatawe-muri-yombi-128390.html

  • Ubukure no gukubita agatoki ku kandi, bimwe m… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 24 wa shampiyona, aho ikipe ya Police FC yari yakiriye APR FC. Mu mukino ubanza, aya makipe yari yaguye miswi. 

    APR FC ntabwo yaguwe neza n’uyu mukino kuko hafi umukino wose, Police FC yagoye APR FC ndetse iyirusha n’ishyaka ryo gushaka amanota 3.

    Ntabwo byatwaye igihe kinini ngo abantu babone ko APR itari bwivane i Nyamirambo, kubera imbaraga Police FC yari irimo gukoresha, byanatumye ku munota wa 32 ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Mugisha Didier. 

    Ku munota wa 38 Police FC yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nshuti Savio. Igice cya mbere cyenda kurangira, APR FC yabonye igitego cya mbere ari na cyo yatahiye, cyatsinzwe na Ishimwe Fiston wari ubanje mu kibuga bwa mbere.

    APR FC yazize ubukure n’uburambe mu kazi

    Uyu mukino watangiye gutera benshi ubwoba ubwo Police FC yangaga kwakirira APR FC kuri sitade ya Bugesera, byatumye abantu batangira kwibaza niba Police FC noneho ifite gahunda. Police FC yanze kujya i Bugesera ivuga ko itakwakirira APR FC ku kibuga APR FC isanzwe yakiridaho.

    Icyizere cy’uko Police FC yatsinda APR FC cyari hasi kuko imibare yagaragazaga ko Police yo na Marine FC arizo kipe zimaze gutsinda APR FC inshuro nke muri shampiyona, mu makipe yashinzwe mbere ya 2010.

    Ntabwo ibyo abantu batekereza ari byo babonye kuko APR FC yisanze mu buzima nayo ubwayo yatangiye gucyeka ko itari bwivanemo nyuma y’imbaraga n’ubwenge Police FC yakoreshaga.

    Bamwe mu bakinnyi ba Police FC bakinaga bakubita agatoki ku kandi

    Nk’uko andi makipe ashaka gutsinda APR FC akunze kubigenza, Police FC yakoresheje intwaro z’abakinnyi banyuze muri APR FC, ndetse biri mu mbaraga nyamukuru zatumye iyi kipe ibona amanota atatu

    Mugiraneza Miggy

    Ni umwe mu bakinnyi bakiniye APR FC igifite abakinnyi b’abanyamahanga ndetse na nyuma yaho. Uyu musore, yari amaze igihe yibera ku ntebe y’abasimbura, ariko yaje mu kibuga akina iminota yose. 

    Miggy wafatwa nk’umukinnyi w’umukino, yagaragaje imbaraga zidasanzwe, ishyaka, ndetse ryo hejuru, ndetse no gufasha bagenzi be guhagarara neza mu kibuga. 

    Miggy ubwo yari mu ikipe ya APR FC ni umwe mu bakinnyi bakundaga kuba urufunguzo rwo gutsinda ba mucyeba nka Rayon Sports, ndetse bikaba ari byo Police FC yakoze ijya gutsinda APR FC.

    Savio Nshuti

    Ni umwe mu bakinnyi bagiye muri APR FC bahenze, gusa akaza kuyivamo nabi, ndetse atemera ko yari ananiwe. Kuri uyu wa gatandatu yakinnye umupira urimo gukubita agatoki ku kandi ndetse nyuma yo kugora ba myugariro ba APR FC, yaje no kuyitsinda igitego cyashimangiye ko APR FC ishobora kurohama nititonda.

    Rutanga Eric

    Ni umwe mu bakinnyi bageze muri APR FC mbere mu bagikina, akaba yazibiye iyi kipe ndetse agaragaza ishyaka bidasanzwe, ndetse akomeza gukorana bya hafi n’abakinnyi bagenzi be birinda uwabinjirana.

    Nsabimana Eric Zidane 

    Ari mu bakinnyi batangiranye na gahunda ya APR FC yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa nyuma ayivamo. Uyu musore yari intwaro nyamukuru Miggy yakoreshaga mu kugenzura ikibuga hagati, kuko Zidane yarushaga imbaraga Miggy gusa nawe akamufasha guhagarara neza. Zidane yasenye abakinnyi bohagati ba APR FC, ndetse akomeza kubarisha nabi abakinnyi bashakaga gutsinda baciye mu mpande.

    Hakizimana Muhadjiri

    N’ubwo atakinnye umupira w’ikirenga nk’uko abizwiho, ariko yagerageje kubahiriza ibyo yari yasabwe, ndetse ba myugariro na APR FC iyo yafataga umupira abenshi bagendaga gake kubera gutinya gucengwa.

    Mashami Vincent

    Umutoza wa Police FC, usibye gutsinda APR FC yanagaragaje ko ari umwe mu batoza bakomeye hano mu Rwanda nyuma yo gufata imibare ya Ben Moussa akayitereka hasi, ndetse akajya amutanga gusoma umukino, kuko abakinnyi bose Ben yasimbuzaga, Mashami Vincent yabaga abafitiye igisubizo.

    Mashami Vincent waciye mu ikope ya APR FC, yagiye kujya muri uyu mukino amaze iminsi mike anyagiye Rayon Sports, ubona ko yari afite intego zo kwisasira APR FC ugendanye n’uburyo yapanze ikipe.

    APR FC mu bakinnyi bakuru ndetse bamenyereye ihangana rya kera kuko ariryo Police FC yari yazanye, ni Omborenga Fitina wari na Kapiteni ariko utagize icyo afasha gikomeye cyane ko ikipe ye yari yabuze ibisubizo kuva ku munota wa mbere kugera umukino urangiye.

    APR FC yahise itakaza umwanya wa mbere kuko ubu Kiyovu Sports ariyo iyoboye shampiyona n’amanota 56 irarusha ikipe ya APR amanota 3, mu gihe Police FC yahise ifata umwanya wa kane.


    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga 


    Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga 

    Mashami abwira Zidane ati ‘sigaho witeza akavuyo bareke dukine’ 

    Rutanga Eric aganira na Omborenga, dore ko bose bari abayobozi b’abakinnyi ku mpande zombi 

    Umusifuzi wa kane yongeyeho imota 7, ariko abakinnyi ba Police FC bayigenzura neza kuko bayirushijemo ikipe ya APR FC 

    Kwizera Janvier ukinira Police FC, avukana na Ishimwe Pierre ukinira APR FC 

    Police FC uyu munsi yari yaherekejwe  


    Umutoza w’Amavubi Carlos na Jimmy Mulisa bari bitabiriye uyu mukino 

    Mugisha Dididier watsinze igitego cya mbere, azi guhagarara, afite imbaraga, aravuduka, kandi atacyari muto 

    Ben Moussa kuri uyu wa gatandatu, imibare ye yose yanyagiwe 

    Lt Gen MK Mubarakh yari yitabiriye uyu mukino, gusa yatashye atanyuzwe n’uburyo abasore b’ikipe abereye umuyobozi bitwaye 

    Abafana ba APR FC bamwe bageze aho icyizere kirayoyoka 


    Muhire Henry wahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA, aganira na Jule Karangwa uri muri uwo mwanya kuri ubu (Jule ni uwambaye umukara)

    Ishimwe Fiston watsinze igitego cya APR FC 

    Uburambe kwa Police ntibwari mu kibuga gusa, kuko no ku basimbura Sibomana yarimo gutanga amabwiriza 

    Akungo gakuze kagaragaje ko kahozeho 

    No gusuhuzanya ubwabyo byerekanye ko ikipe yambara umweru n’umukara kuva kwa Pele biri bugorane 


    AMAFOTO: Ngabo Serge

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128371/ubukure-no-gukubita-agatoki-ku-kandi-bimwe-mu-byashegeshe-apr-fc-128371.html

  • Ibikoresho bya Kaminuza ya Kibungo byashyizwe muri cyamunara – #rwanda #RwOT

    Mu bigurishwa harimo mudasobwa zakoreshwaga, zinabitsemo amanota y'abanyeshuri n'ibindi bitandukanye. Bimwe muri ibi bikoresho byamaze kugurishwa mu gihe ibindi bikiri muri cyamunara.

    Imwe mu nyandiko za cyamunara y'umuhesha w'inkiko Me Murenzi Lambert, igaragaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023 hazagurishwa umutungo wimukanwa ugizwe n'ibikoresho by'ishuri, bifite agaciro ka miliyoni 20.7 Frw.

    Ni ibikoresho birimo kugurishwa “hagamijwe kwishyura amafaranga y'umwenda Mutabaruka Ramuald yatsindiye INATEK Association UNIK.”

    Kaminuza ya UNIK yatangijwe mu mwaka wa 2003, yagiriye umumaro abigaga uburezi kuko yabafashije mu kubigisha mu biruhuko, mu mpera z'icyumweru ndetse no mu mibyizi.

    Yabarizwagamo amashami atatu arimo iry'uburezi, imari n'icungamutungo ndetse n'ishami ry'ubuhinzi n'iterambere ry'icyaro, ifungwa imaze gushyira ku isoko abarenga 9500.

    Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Ministeri y'Uburezi (MINEDUC) yasohoye itangazo riyihagarika burundu nyuma y'ubugenzuzi bwakozwe n'Inama Nkuru y'Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n'izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bw'iyi kaminuza na minisiteri.

    Abanyeshuri bayigagamo basabwe guhita bashaka ibyangombwa byabo kugira ngo abatararangiza bakomereze mu zindi kaminuza, icyo gihe bahabwa iminsi 15.

    Icyakora, abayigagamo bagaragaza ko iminsi yatanzwe yari mike cyane ku buryo hari abatarabashije gufata ibyangombwa byabo birimo impamyabumenyi, inyandiko zigaragaza amanota yabo n'ibindi, mu gihe iki kigo cyahise gifunga imiryango.

    Nyuma yo kubona ko bigoye kubibona, batangiye kwandikira Minisiteri y'Uburezi basaba ko bafashwa kubona ibyangombwa byabo, ariko bifata ubusa.

    Aba banyeshuri bagaragaje ko kutabona ibyangombwa byababujije amahirwe anyuranye arimo no gukomeza mu bindi byiciro, nk'uko Umulisa Aimée Josiane yabigarutseho.

    Ati “Icyo gihe hari abantu benshi cyane, hari abagiyeyo inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Iminsi batanze yararangiye baratubwira bati noneho nimugende tuzasaba nibamara gufunga, ubwo hakiri abantu badafite ibyangombwa.”

    Yagaraje ko abagize amahirwe yo kurangiriza muri iyi kaminuza batanga umusaruro mu bigo bakoramo, bagasaba ko Umukuru w'Igihugu yabafasha kwikura muri ako karengane.

    Ati “Perezida wa Repubulika ni we ukwiye kuturenganura twe turarengana, twize muri kaminuza bahaye ibyangombwa ndetse ikora neza. Dufite abayobozi benshi bayinyuzemo, dufite abadepite, rero ntabwo turi injiji. Aho bari mu kazi bagakora neza. Hari byinshi kuba tudafite ibyo byangombwa bigenda bitwicira mu kazi ka buri munsi.”

    Abakeneye ibyangombwa byabo bakoze urutonde rw'abagera ku 100, kandi ngo hari n'abandi bakigaragaraza ko bacikanywe.

    Mu bindi bibazo harimo ko kutagira amanota bituma batabasha guhabwa uburenganzira bubemerera gukora imirimo itandukanye mu buryo bw'umwuga, cyane cyane abasabwa kuba bemewe n'ingaga zitandukanye.

    Iyi kaminuza yafunzwe ubuyobozi bwayo bwaramaze gutangaza ko buteganya gutangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

    Aba banyeshuri bafite impungenge ko byazagorana kubona ibyangombwa byabo mu gihe mudasobwa zifashishwaga muri Kaminuza zaba zitejwe cyamunara.

    Basaba Inama Nkuru y'amashuri Makuru na Kaminuza ndetse na Minisiteri y'Uburezi kubafasha, icyo kibazo kikabonerwa umuti.

    Ifungwa rya Kaminuza ya Kibungo rikomeje gukurikirwa n’ibibazo byinshi

    Ku wa 24 Mata 2024 hateguwe indi cyamunara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikoresho-bya-kaminuza-ya-kibungo-byashyizwe-muri-cyamunara

  • Abakobwa gusa: Ngibi ibintu ukwiriye kwirinda gukoza mu kanwa mu gihe ubabazwa n’imihango – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imihango ku mugore cyangwa umukobwa ni ikimenyetso cy'uko ashobora gusama mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.
    Gusa hari abayijyamo bakagira ububabare bwinshi cyane bitewe n'impamvu runaka nk'uko rwagiye tubigarukaho mu nkuru zabanje.
    Impamvu zishobora kuba zigutera kubabara uri mu mihango:
    Dore zimwe mu mpamvu zigutera kuzahazwa n'imihango https://yegob.rw/dore-zimwe-mu-mpamvu-zigutera-kuzahazwa-nimihango/

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu umukobwa uri mu mihango atagomba gukoza mu kanwa ke niyo yaba abikunda cyane:

    -Isukari yakorewe mu ruganda si nziza mu gihe ubabazwa n'mihango. Wakoresha ubuki, cyangwa ukayigabanya ikaba nkeya.

    -Gabanya cyangwa uhagarike kunywa ikawa, kuko kafeyine irimo atari nziza kuri ubwo buribwe .

    -Ugomba kugabanya umunyu mu byo urya ahubwo wongere ibirungo kuko byongera uburyohe na byo.

    -Gabanya kunywa inzoga kuko alukoro( Alcohol) si nziza uri mu mihango.
    — Gabanya Kunywa itabi kuko si ryiza mu gihe ubabazwa n'mihango.

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-gusa-ngibi-ibintu-ukwiriye-kwirinda-gukoza-mu-kanwa-mu-gihe-ubabazwa-nimihango/

  • Azunguza ikibuno nk’umusazi: Ihere ijisho amashusho y’umukobwa wazunguje ikibuno abantu bagahunga(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa yazungurije ikibuno mu kabari abantu barumirwa bitewe n'uburyo yabikoragamo akaba Ari amashusho yagaragaye kuri Instagram yitwa @life.of.selena.

    Na we ihere ijisho amashusho y'umukobwa uzi kuzunguza ikibuno:

    Source : https://yegob.rw/azunguza-ikibuno-nkumusazi-ihere-ijisho-amashusho-yumukobwa-wazunguje-ikibuno-abantu-bagahungavideo/

  • Bikorwa na benshi: Adam Bradford yaje mu Rwanda gufasha abanyarwanda babaswe n’imikino y’amahirwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hari abantu benshi bamaze kubatwa n'imikino y'amahirwe benshi muribo akaba ari urubyiruko rw'umva gukina imikino y'amahirwe ariho hari amakiriro yabo.

    Rwiyemeza mirimo Adam Bradford w'imyaka 30 y'amavuko yaje mu gihugu cy'u Rwanda aturutse mu gihugu cy'Ubwongereza aje gufasha bamwe mu banyarwanda babaswe n'imikino y'amahirwe akaba yaramaze kwiyemeza gutangize gahunda yogufasha ababaswe no gukina imikino y'amahirwe.

    Source : https://yegob.rw/bikorwa-na-benshi-adam-bradford-yaje-mu-rwanda-gufasha-abanyarwanda-babaswe-nimikino-yamahirwe/

  • Amavarisi 15 inyuma ye ! Ikimenyetso cya nyuma cy’uko Lionel Messi yasubiye muri FC Barcelona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lionel Andrés Messi, umunya-Argentine ukinira Paris Saint-Germain mu Bufaransa hagaragaye ikimenyetso cy'uko ashobora kuzasubira muri FC Barcelona.

    Nyuma y'uko ibiganiro byanze hagati ya Lionel Messi na Paris Saint-Germain, bikavugwa ko azisubirira muri FC Barcelona yari yaravuyemo muri 2021.

    Mu ijoro rya keye yabaye nk'ubihamya.
    Ibinyamakuru bitandukanye ku mugabane w'Iburayi bizindutse byandika ko ku munsi wejo hashize , Lionel Messi yasesekaye ku kibuga cy'indege cya Catalan afite ibikapu binini buzwi nk'Amavarisu 15 ndetse anarinzwe bikomeye.

    Umunyamakuru ukomeye muri Espagne,Gerard Romero yatangaje kouru ruzinduko rwa Lionel Messi rudasanzwe kuko nta kuntu yaza ari ibisanzwe ngo yitwaze ibintu bingana gutyo.

    Source : https://yegob.rw/amavarisi-15-inyuma-ye-ikimenyetso-cya-nyuma-cyuko-lionel-messi-yasubiye-muri-fc-barcelona/

  • “Abanyamakuru mujye mu kuzimu” Wa mugore urwaje Dr Kanimba urembeye yatutse abanyamakuru bari gushaka kumenya ukuri (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize nibwo hasohotse intabaza kuri Dr Kanimba urembeye mu rugo.

    Uyu muganga arwajwe n'umugore wabyaranye na mukuru we.

    Umuryango wa Kanimba uvuga ko ibyo gusaba ubufasha byagaragaye mu itangazamakuru batari babizi.

    Abanyamakuru bafashe iya mbere mu kumenya inkunga iri guhabwa Dr aho iri kujya.

    Mu bucukumbuzi, bavumbuye ko amafaranga yose agenzurwa n'uwo mugore umurwaje ndetse binavugwa ko atajya yemerera abandi bantu kwegera umurwayi.

    Uyu mugore urwaje Kanimba yabwiye abanyamakuru kujya mu kuzimu nyuma yo kuvuga ko ari gukoresha Dr mu nyungu ze bwite.

    AMASHUSHO

    Source : https://yegob.rw/abanyamakuru-mujye-mu-kuzimu-wa-mugore-urwaje-dr-kanimba-urembeye-yatutse-abanyamakuru-bari-gushaka-kumenya-ukuri-videwo/

  • Umunsi ubaye uwa 3 bataraboneka: Abaturage bafite ababo bagwiriwe n’ikirombe bagizicyo basaba Leta(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi ubaye uwa gatatu abantu bagera kuri batandatu bagwiriwe n'ikirombe bacukuragamo amabuye y'agaciro bataraboneka aba buriye aba bo muri iki kirombe barasaba ubutabera.

    Abenyeshuri batatu n'abandi bantu batutu nibo bagwiriwe n'ikirombe mu karere ka Huye abaturage bo muri aka karere ka Huye barasaba Leta ko yabaha ubutabera ba kamenya nyiri iki kirombe.

    Source : https://yegob.rw/barasaba-ubutabera-abaturage-bafite-ababo-bagwiriwe-nikirombe-bagizicyo-basaba-letavideo/