Mu ntangiriro ziki cyumweru, Cristiano Ronaldo yasangije ifoto abamukurikira kuri Instagram ari muri ‘sauna’. Abafana batangajwe n’ukuntu akomeje kuba umusore kandi ari kugira imyaka myinshi. Ikindi cyatangaje abantu ni uko ku nzara z’uyu mukinnyi yashyizeho amabara y’umukara.
Uyu mukinnyi wavuye mu makipe yo ku mugabane w’iburayi akajya gukina muri Saudi Arabia ni umwe mu bakinnyi bakora ibishoboka byose kugira ngo badasaza.
Bimwe mu bimufasha kugumana imbaraga harimo no kurya neza. Cristiano Ronaldo arya inshuro 6 ku munsi, gusa usanga mu mafunguro ye hingajemo amafi cyane nk’uko The Sun yabyanditse.
Amafi yo mu bwoko bwa Tuna, Swordfish na Cod niyo Cristiano akunda cyane kuko inyama z’nkoko azirya gacye bitewe nuko azifata nk’uburozi kubera ibinure zigira.Â
Mu gitondo Cristiano Ronaldo afata ibintu bikoze mu mata gusa, mu ma saaha ya saa yine agakunda kwirira urubuto rw’avoka.
Mu Ifunguro rya saa sita Cristiano afata, rishobora kuba rigizwe n’inkoko na salade, cyangwa rikagirwa n’amafi, salade ndetse n’amagi. Ifunguro rya nimugoroba ry’uyu munyabigwi mu mupira w’amaguru rikunda kuba rigizwe n’inyama zisanzwe cyangwa amafi.
Cristiano Ronaldo akora imyitozo amasaha 4 ku giti cye, niba utekereza ko uyu mukinnyi agaragara kuriya akora imyitozo mu ikipe ye gusa uribeshya.Â
Amwe mu mafunguro Cristiano Ronaldo akunda gufata
Iyo bigeze mu bintu byo gukora imyitozo uyu mukinnyi ntabwo ashobora kubikora igice, uhubwo amara iminota hagati 25-30 yiruka ku muvuduko ukabije cyane aho bimufasha gukomeza imitsi ye.
Kugira ngo wemere ko Cristiano akora cyane imyitozo yihariye ku giti cye wabaza umukinnyi bigeze gukinana muri Manchester United witwa Patrice Evra.
Uyu mukinnyi yigeze kwitangariza ko yanga kujya gusangira na Cristiano Ronaldo bitewe nuko nyuma yo kurya ahita agukoresha imyitozo y’imbaraga.
Ikindi kintu Cristiano ari kwitaho ni ukugerageza kuruhuka asinzira ibitotsi bya ku manywa. Ubusanzwe mu ijoro uyu mukinnyi asinzira amasaha 6.Â
Uyu mukinnyi avuga ku bijyanye no kuruhuka yagize ati: “Gusinzira neza ni ingirakamaro rwose kuko bigufasha no kugira icyo ukura mu myitozo uba wakoze”.
“Njyewe njya kuryama kare nkabyuka kare, cyane cyane mbere y’imikino. Gusinzira bifasha imitsi gusubirana kandi ni ngombwa rwose”.
Kayirebwa Marie Paul wagaragaye mu mashusho y'indirimbo Ikinyafu ya Bruce Melodie na Kenny Sol akomeje kwigarurira urubuga rwa Instagram kubera amafoto agaragaza ikimero cye.
Uyu mukobwa wegukanye ikimba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2018, yasangije abamukurikira kuri Instagram amafoto yambaye ikanzu igaragaza umugongo wose uri hanze.
AMAFOTO
Kayirebwa Marie Paul(Miss Ikinyafu) yagukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda 2018
Kuri iki cyumweru tariki 23 Mata 2023, ikipe ya Rayon Sports WFC yasanze ikipe ya Nasho WFC iri iwayo maze irayihererana iyitsinda ibitego byinshi ku busa.
Ni umukino wabereye kuri sitade Nyarubare, aho waje kurangira ikipe ya Rayon Sports WFC inyagiye Nasho WFC ibitego 3-0.
Iyi kipe ya Rayon Sports WFC ikina mu kiciro cya kabiri mu bagore, isanzwe imenyerewe gutsinda ibitego byinshi cyane kuko hari igihe yigeze gutsinda Gatsibo WFC ibitego 16-0 ndetse kandi itsinda Macuba WFC Ibitego 13-2.
Ikipe ya Tottenham imaze kwandagazwa n'ikipe ya Newcastle ku buryo buteye isoni maze amahirwe yo kwerekeza muri Champions League arayoyoka.
Shampiyona y'igihugu cy'Ubwongereza ijya gutangira ikipe ya Tottenham yariri mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'Ubwongereza ariyo Premier League gusa ibyo abasesenguzi bavuga byose byarihindutse kuko ikipe ya Tottenham iri mu makipe yitwaye nabi cyane muri uyu mwaka w'imikino.
Tottenham imaze kwandagazwa n'ikipe ya Newcastle ihagaze neza ku rutonde rwagatenyo rwa shampiyona y'Ubwongereza Premier League dore ko iri mu makipe ane ya mbere muri iyi shampiyona ya mbere ikunzwe ku Isi mu kanya gashize nibwo ikipe ya Tottenham itsinzwe ibitego 6-1 n'ikipe ya Newcastle mu mikino ya shampiyon.
Ikipe ya Newcastle yatsindiwe na Murphy ku munota wa 2'9, Joelinton 6, Isak 21 na Callum Wilson 67 igitego kimwe rukumbi cya Tottenham cyatsinzwe na Harry Kane ku munota 49 w'umukino.
Abahinzi babarirwa muri 30 bahagarariye abandi basaga ibihumbi bitatu bibumbiye muri Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA ihinga umuceri mu kibaya cya Mukunguri ho mu karere ka Kamonyi, nyuma y'uko kuri uyu wa 22 Mata 2023 basuye ku Mulindi w'Intwari ahatangiriye urugamba rwo kubohora Igihugu, bagasura kandi ahatangirijwe urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi( ahazwi nka CND), basabwe guhindura imikorere n'imyumvire bagaharanira kugera ku ntego ntawe basiganya.
Ni urugendo bahaye insanganyamatsiko igira iti' UBUTWARI BW'INKOTANYI, UMUSINGI W'ITERAMBERE'. Abarukoze, bavuga ko aha hantu buri munyarwanda wese akwiye kuba ahanyura akamenya imvano y'amateka n'imbaraga bizibukwa imyaka ibihumbi, ahavuye imbaraga zahaye benshi kubaho mu nzira y'inzitane yagize ibitambo kugira ngo u Rwanda rwongere kubaho.
Bakiva mu modoka zabajyanye, bagiye gutambagizwa ibice bitandukanye byo ku Mulindi w'Intwari. Uri imbere mu mwenda utukura ni umukozi wa Museum wafashije aba bahinzi n'abakozi ba Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, kumenya amateka y'ahatangiriye urugamba rwo kubohora Igihugu.Â
Niyongira Uzziel, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu waherekeje aba bahinzi mu rugendo, avuga ko ku Mulindi w'Intwari ariho soko cyangwa intandaro yo kongera kubaho kw'Igihugu, ko kuhasura ari ukuhavoma imbaraga zo gukora'Gikotanyi'.
Yagize ati' Icyari kigamijwe gikomeye ni ukugira ngo bakure hano imbaraga zo gukora GIKOTANYI, bityo bubake ibirambye. Iyo umuntu yigiye ku mateka y'Inkotanyi abasha kuba yahindura imikorere aho bitagendaga neza bikagenda'.
Akomeza avuga ko iyo ubonye struggle(urugamba) Inkotanyi zanyuzemo bikwereka ko nta bikeya ufite byatuma utagera ku cyo ugomba kugera ho. Agira kandi ati' Bakoze Gikotanyi bagashyiramo imbaraga nk'izo Inkotanyi zakoresheje kugira ngo iki Gihugu kibohorwe, cyubakwe neza nta cyatuma badakomeza gutera imbere cyane. Kubaka ibirambye, ni ukubakira ku muhati n'ubushake by'Inkotanyi'.
Ku maso ubona bafite amatsiko, bakurikiye ngo bamenye.
Ashimangira ko gusura aha hantu uhavana impamba ifatika yagufasha kurenga ibizazane by'urucantege wahura nabyo mu rugamba rw'ubuzima. Yibutsa ko Inkotanyi zahereye kuri Zeru, zishakamo imbaraga nta nkunga yindi kandi ziratsinda. Ati ' Uri umuntu ushaka kubatizwa( guhinduka mushya) wava hano wabatijwe. Ntabwo dufite ubushobozi bwo kongera ubuso bw'Igihugu cyacu, ariko dufite ubushobozi bwo kongera ibiva ku buso dufite'.
Mukamanzi Valerie, umuhinzi w'umuceri akaba n'umunyamuryango wa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, avuga ko uru rugendo yarwigiyemo byinshi ndetse kuri we rukaba urw'ingirakamaro kuko ibyo yabonye, yize azabisangiza bagenzi be bityo bagakorana imbaraba mu rugamba rw'iterambere mu buhinzi bw'umuceri.
Ati' Icyo nahigiye, nabonye ko umuntu adakeneye inkunga z'abandi gusa, abyishyizemo akwiye gukoresha ubutwari akagira aho ava n'aho agera. Nkigera hano nkumva amateka yaho, nabonye ko Inkotanyi zakoze nta nkunga zibona kandi zegera ku cyo ziyemeje. Nanjye rero nk'umuhinzi icyo mpavuye niyemeje ni uguhinga bya kinyamwuga kugira ngo nanjye ngire aho mva n'aho ngera nkuko Inkotanyi ziyemeje kubohora Igihugu mu gihe byari bikomeye zikabigeraho'.
Akomeza ati' Imbaraga nkuye hano ni uko nkuko Inkotanyi zahereye kuri zeru, ni uko nta muhinzi wareka guhinga ngo si mbonye inkunga, ngo yenda ifumbire ntirabonekaâ¦!. Umuhinzi akwiye gushora imbaraga ze, agashyiramo ibitekerezo bye, ibindi byose bikajya biza ariko hari aho yahereye'.
Mugenzi Ignace, Perezida wa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, ashimangira ko uru rugendo rwari rukenewe nk'abahinzi mu kwigira ku mutima, ubutwari n'imbaraga byaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside.
Ati' Uru rugendo ni ingenzi cyane! Iyo abantu bishyize hamwe bagakora bakorana, iyo babonye amasomo nk'ayangaya bituma barushaho kwihuta bitanga umusaruro cyane, haba mu mibereho yabo ndetse no mu mibereho ya Koperative. Harimo abantu bagenda gakeya, inama dukuye aha ng'aha n'ibyo tuhakuye bizadufasha kugira ngo nabo tubashe kubegera tudategereje ko hari undi uzaza kubidukorera'.
Berekezaga mu ndaki gusobanurirwa iby'amateka yayo nka hamwe mu bice bikomeye aha ku Mulindi.
Akomeza ati' Dukwiriye kugira umutima n'ubushake bwo kwishakamo ibisubizo. Iyo ubona ibikorwa byabereye aha, uhita ubona ishusho y'uko koko ntacyo kwitwaza gihari, ntacyo kwitwaza ngo hari impamvu yatumye ntagera kuri ibi ng'ibi. Umuntu agomba gukora ibishoboka byose akanyura inzira zose zishobora kunyurwa kugira ngo agere ku iterambere kuko ari narwo rugamba dusigaranye muri iki gihe rutureba nkatwe abahinzi'.
Uru rugendo shuri kuri aba bahinzi b'umuceri n'abakozi ba Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, rugamije kurebera hamwe; Ubwitange, Ubutwari, Umurava, Ubupfura, Urukundo, Ubumuntu n'Ubukoranabushake byaranze 'INKOTANYI' mu gihe cyo kubohora Igihugu, bityo ibyo bigaha cyangwa bikabera imbaraga ibyiciro bitandukanye by'Abanyamuryango b'iyi Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA ibarizwa mu Murenge wa Nyamiyaga, akarere ka Kamonyi. Ibyo kandi bakabishingira ho bubaka Ubumwe, Urukundo n'Umurava, bikaba imbarutso yo gukomeza gutera imbere bo ubwabo ndetse n'Igihugu muri rusange.
Uyu mukozi yasobanuraga ibikorwa biteganijwe muri imwe mu nyubako ikomeye iri kuhuzura izaba irimo byinshi bigaragaza amateka.
Batambagijwe ibice bitandukanye by'uyu musozi wabaye intandaro yo kugira kwa benshi ndetse no kongera kubaho k'u Rwanda.
Aha, berekezaga ku kibuga cyari icy'ingabo za RPA, ahanaberaga ibindi bikorwa bitandukanye bitari gusa imikino n'imyidagaduro.Ikibuga nyirizina.Babwiwe byinshi kuri iki kibuga.
Niyongira Uzziel/ VMayor wa Kamonyi yibutsa abakoze uru rugendo ko bakwiye kuhakura imbaraga zibubaka, zikubaka Igihugu. Ko aya Mateka atari ayo kumva ngo uyasige aho wayasanze.
Bageze ku nteko ishinga amategeko( CND) bwije. Aha niho hari ingabo 600 za RPA zaje kurinda abanyapolitiki. Izi ngabo kandi ni nazo zatabaye bwangu mu kurokora Abatutsi bicwaga, ziza kubona ubusada uvuye ku Mulindi nyuma y'iminsi 4, bakomeza urugamba rwo guhagarika Jenoside.Batambajijwe ibice bitandukanye by'ahari izi ngabo, berekwa amateka.
Gitifu w'Umurenge wa Nyamiyaga, umwe muri 12 b'imirenge igize Kamonyi. Kugeza ubu niwe wenyine umaze kujyana abaturage, abakozi n'abafatanyabikorwa b'umurenge we ahari aya mateka twavuze, akaba kandi yaranabikoze akiyobora umurenge wa Nyarubaka.
Gen Kainerugaba asanzwe ari Umujyanama wa Perezida Museveni mu bikorwa byihariye. Icyakora amaze iminsi atari mu buyobozi bw'ingabo nyuma yo gukurwa ku mwanya w'Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka.
Uyu mugabo w'imyaka 48 yaherukaga gutangaza ko isabukuru y'imyaka 49 azayizihirirza i Kigali, ku wa 24 Mata 2023.
Uyu munsi wageze, kuko iyi sabukuru izizihizwa kuri uyu wa Mbere.
Mu itsinda ryageze i Kigali harimo Minisitiri w'Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao; Minisitiri w'Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi na Andrew Mwenda, Umuvugizi w'Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement.
My 49th birthday, 24th April 2023, will be spent in Kigali with Uncle Kagame, family and a few friends.
I Kigali, Gen Muhoozi yakiriwe n'abarimo Umuyobozi w'Ingabo zishinzwe Umutekano w'Abayobozi bakuru, Maj Gen Willy Rwagasana n'Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga.
Gen Muhoozi aheruka gutangaza byeruye ko yifuza gusimbura se ku buyobozi bwa Uganda ubwo azaba asoje manda mu 2026, umwanya azaba amazeho imyaka 40.
Mu 2022 ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 48 ya Gen Muhoozi byabereye i Kampala ndetse binitabirwa na Perezida Paul Kagame.
Mu ijambo Perezida Kagame yavuze icyo gihe yashimye [Lt] Gen Muhoozi ku bintu bitandukanye yagezeho mu myaka 48 yujuje ndetse agaragaza ko bamwitezeho byinshi.
Ati “Imyaka 48 ivuze ko hari igihe amaze kubaho ariko na none ivuze ko akiri muto. Icy'ingenzi ni uko yabayeho muri iki gihe ndetse n'indi myaka myinshi iri imbere azayikoresha neza kurushaho. Ndashaka kandi kubwira Muhoozi ko hari byinshi bimwitezweho ku buryo akwiriye gukomeza inzira yatangiye. Wakoze cyane kuntumira mu birori by'isabukuru yawe.”
Ni isabukuru agiye kwizihiriza mu Rwanda, hanishimirwa ko umubano w'ibihugu byombi wifashe neza, nyuma y'imyaka yashize umupaka warafunzwe kuko ibihugu byombi byarebanaga ay'ingwe.
Uganda yashinjaga u Rwanda kohereza abantu yo kuyineka, u Rwanda rwo rukayishinja gukorera iyicarubozo abaturage b'ibzirakarengane, no guha urwaho imitwe igamje kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC, FDLR, RUD Urunana n'indi. Ibi byose ubu bimaze guhabwa umurongo.
Gen Muhoozi ageze i Kigali nyuma y'ibirori bikomeye byabereye i Kabale, byanitabiriwe n'abahanzi bo mu Rwanda, hanaba umukino wa gicuti wahuje impande zombi mu mupira w'amaguru, zinganya igitego 1-1.
Ni uruhurirane rw'ibikorwa byiswe 'Rukundo Egumeho', byo kwishimira ubucuti hagati y'u Rwanda na Uganda, umubano Gen Muhoozi yagize uruhare mu kuzahura binyuze mu ngendo yagiriye i Kigali.
Gen Muhoozi ubwo yakirwaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe
Gen Muhoozi yageze i Kigali ari kumwe n’itsinda rigari ririmo n’abayobozi bamuherekeje
Birimo kuba yarahitanye Abatutsi benshi mu gihe cy'iminsi ijana gusa, bivuze ko nibura buri munsi, Abatutsi ibihumbi icumi bicwaga hirya no hino mu gihugu, abaturage wabarira umurenge wose kuri ubu.
Ibyo byose bigaragaza ubugome Abatutsi bakorewe ari na yo mpamvu u Rwanda rurajwe ishinga no gukusanya ibimenyetso bya Jenoside kugira ngo ayo mateka azajye yigishwa no mu mashuri hakumirwa ko yazasubira ukundi.
Ubwo buryo kandi burimo n'ubwatangiye vuba bwo gufata ubuhamya bw'Intwaza cyane ko benshi bageze mu za bukuru.
Umuyobozi Mukuru wungirije w'Umuryango uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Mujyambere Louis de Montfort yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe n'abarokotse Jenoside barimo n'ababyeyi b'Intwaza bageze mu za bukuru.
Yavuze ko batangiye no gukusanya amakuru aberekeye ndetse ko azifashishwa mu bihe bizaza mu gufasha abato kwiga ku ngaruka za Jenoside, mu bushakashatsi n'ibindi.
Ati 'Gukusanya no kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside ni ikintu twese nk'Abanyarwanda dukwiriye guharanira. Uretse ko ari imfashanyigisho ku kwiga amateka yacu, bidufasha no guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.'
Avuga ko abo bapfobya, benshi bagoreka amateka bifashishije imbuga nkoranyambaga bashaka ko Jenoside yasibangana ariko akemeza ko ubwo buhamya buzaba ibimenyetso byiza yo guhinyuza bene abo bagoreka amateka.
Mujyambere yemeza ko bizanagira uruhare ku bihugu bitandukanye bikunze kugenda biguru ntege mu guta muri yombi abajenosideri babihungiyemo ndetse bibe ubutumwa bwiza ku bihugu bikomeje guha Jenoside yakorewe Abatutsi inyito itari yo.
Yavuze ko ibikorwa byo gukusanya ibimenyetso, bizifashishwa kurinda ahari ho hose hashobora kongera kuba indi Jenoside mu Isi binyuze mu kugaragaza bimwe mu bimenyetso mpuruza bishobora gutuma itutumba aho ari ho hose, hashungiye ku byabaye mu Rwanda.
Ati 'Murabibona ibiri kubera muri RDC aho Abatutsi barimo kwicwa. Ariko abavuga bagaruka kuri M23 ntibagaruke kuri abo Batutsi bicwa, ntibavuge ibyo FDLR ikora cyangwa ngo bagaruke ku mutekano muke utezwa n'iyo mitwe yose. Turifuza ko ayo makuru azadufasha kwerekana bene ibyo bikorwa n'ingaruka zabyo.'
Mu mpera za 2022, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko bamaze imyaka myinshi bakusanya ubuhamya bugera hafi ku 1000 bw'abacitse ku icumu n'abarinzi b'igihango kandi bugomba kubikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga mu mashusho n'amajwi.
Hagaragajwe ko ari intambwe izaterwa hagamijwe gufasha abantu kurushaho kumenya amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko inzibutso nyinshi ubu buryo nta bubonekamo.
Ibimenyetso by'amateka ya Jenoside bifite akamaro kandi no kwigisha ababyiruka kuko abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakenera kumenya amakuru yose y'uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n'ingaruka zayo mu rwego rwo kubigisha kwirinda ko itazongera kubaho ukundi, ibyo byose bikaba bibitswe mu bimenyetso byose usanga mu nzibutso.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa IBUKA, Mujyambere Louis de Montfort, yavuze ko uyu muryango uhangayikishijwe n'abarokotse Jenoside barimo n'ababyeyi b'Intwaza bageze mu za bukuru
Intwaza ituye mu Mpinganzima ya Huye ubwo we na begenzi be basurwaga n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu gukomeza kubaba hafi
Ikipe ya Kiyovu Sports na APR FC nizo kipe ziyoboye urutonde rwagatenyo rwa shampiyona y'u Rwanda.
Kiyovu Sports niyo iyoboye urutonde rwagatenyo rwa shampiyona y'u Rwanda n'amanota 56 ikaba ikurikirwa n'ikipe ya APR FC n'amanota 53 bisonuye neza ko Kiyovu Sports irusha ikipe ya APR FC n'amanota 3.
Kiyovu Sports yafashe umwanya wa mbere nyuma y'uko ikipe ya APR FC itsinzwe na Police FC ibitego 2-1 maze Kiyovu Sports itsinda Gorilla FC ibitego 2-1 maze bituma ifata umwanya wa mbere bigoranye ko ishobora kuzawutakaza.
Dore imikino aya makipe yombi asigaje ngo asoze umwa w'imikino wa shampiyona y'u Rwanda: