Category: Uncategorized

  • Dufite ubwenge bwinshi ariko harimo n’ubugome: Alliah avuze uburyo abagore barusha ubwenge abagabo(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyikazi wa filime nyarwanda Gihozo Alliah yavuze uburyo abagore bagira ubwenge bwinshi ariko birimo n'ubugome.

    Alliah avuga ko abagore barusha ubwenge abagabo ndetse n'ishyari ariko anagira inama abagabo yo kuba maso ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'umuhanzi akaba n'umunyamakuru Yago  kuri YouTube channel ye yitwa Yago for real maze amubwiza ukuri ku bagore.

    Iyu mvire na we uburyo abagore barusha ubwenge abagabo:

    Source : https://yegob.rw/dufite-ubwenge-bwinshi-ariko-harimo-nubugome-alliah-avuze-uburyo-abagore-barusha-ubwenge-abagabo/

  • Umugore azagukunda kandi akubahe nukurikiza ibi 7 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore ni abantu bagira amahame baba bumva bagenderaho uko bwije nuko bukeye, kandi iyo urebye neza abagore hafi ya bose usanga bakunda ibintu bimwe.

    Niba uri umugabo ugomba kuba wisanga muri ibi bintu 7 niba ushaka ko umugore wawe agukunda kandi akakubaha.

    1.Menya gukoresha amafaranga neza: burya abagore ni abantu batazi kwihanganira kubona umugabo apfusha ubusa amafaranga.

    2. Menya kuva kwizima : Burya nubwo guhagarara ku ijambo ryawe ari byiza ariko imbere y'umugore gutsimbarara sibyiza kuko aba ashaka ko muhana ibitekerezo.

    3. Irinde uburaya n'ubuhehesi : umugore uwo yaba ariwe wese ntajya yihanganira kubona umutendeka n'abandi.

    4. Irinde kujya wivanga mu bibazo byabandi (amatiku atakureba) kandi ujye uvuga make igihe muri mu bandi.

    5. Jya umutega amatwi muganire kandi umenye kumuhoza igihe yababyaye.

    6. Jya wirinda kumubeshya kuko akenshi abagore bamenya ibintu mbere y'uko ubimubwire.

    7. Jya ukora uko ushoboye kose umuhe care kandi ntuzigere utuma muburara cyangwa ngo mubwirirwe, kuko iyo muburaye 1, 2, 3 uhita utangira gucibwa amazi mu rugo.

    Source : https://yegob.rw/umugore-azagukunda-kandi-akubahe-nukurikiza-ibi-7/

  • Mu minota 15 gusa amaso ahita ahinduka nk’ayinyana: Menya uburyo bworoheje wakoresha cocombre ukagira amaso y’umweru mu gihe gito – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari abantu bagira amaso atukuye maze bakihutira kujya kugura imiti mu mavuriro, kandi burya hari uburyo bworoheje wakoresha cocombre ugahita ugira amaso y'umweru kandi mu gihe gito.

    Ufata cocombre ikimeze neza(imaze igihe gito isaruwe), ukayikatamo uduce duto, mu gihe ugiye kuryama ugafata agace kamwe mutwo wakase maze ufunga ijisho ubundi ukagatereka hejuru yaryo.

    Ubwo no kurindi jisho ni uko bigenda, ariko ukibuka gutereka ako gace ka cocombre hejuru y'ijisho rihumirije(ku ruhu rw'ijisho).

    Nyuma y'iminota hagati 10-15 ukuraho utwo duce twa cocombre ubundi imitsi y'amaso igatangira gukora neza, bigatuma asa umweru. Ariko biba byiza iyo cocombre uyishyizeho ikimeze neza wenda ivuye nko muri firiigo. Ubikora buri munsi uko ugiye kuryama, mu cyumweru kimwe gusa uhita ubona impinduka.

    Ubundi buryo wakoresha ushaka kugira amaso meza, harimo kwambara amarinete y'izuba ndetse no kurya imbuto zikungahaye kuri Vitamini A nka Karoti.

    Source : https://yegob.rw/mu-minota-15-gusa-amaso-ahita-ahinduka-nkayinyana-menya-uburyo-bworoheje-wakoresha-cocombre-ukagira-amaso-yumweru-mu-gihe-gito/

  • Akumiro n’amavunja: Umugabo ageze kure ibikorwa byo kwitegura kwibaruka umwana we wa mbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Ja Mel wihinduje igitsina akaba abana n'umukunzi we w'umugabo witwa  Alphonso Mills wo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika aritegura kwibaruka imfura ye hamwe n'umugabo we babana bahuje igitsina akaba ari nkuru idasanzwe mu mitwe ya benshi.

    Uyu mugabo wihinduye umugore witwa Ja Mel Ware hamwe n'umukunzi batangaje ko batangiye gufata ibini bisanzwe bifatwa n'ababana bahuje ibitsina mu mwaka wa 2021 ndetse na 2022 ubwo uyu Ja Mel yavuze ko nta miti ihambaye ihabwa umuntu wibagishije ibice by'umubiriwe   kugira yitabweho.

    Ja Mel Ware avuga ko kwihinduza ibice by'umubiri we zari inzozi ze kandi ngo ni kimwe mubintu byamushimishije cyane kurusha ibindi ubu Leta ya Antia atuyemo imufata nk'umwe mubabyeyi bafite bitegura kwibaruka.

    Ja Mel Ware asaba abantu guha agaciro abandi bagabo batwite ndetse avuga ko umwana yitegura kubyara azamwita Sea Cannon.

    Source : https://yegob.rw/akumiro-namavunja-umugabo-ageze-kure-ibikorwa-byo-kwitegura-kwibaruka-umwana-we-wa-mbere/

  • Baranasa! Hamenyekanye amagambo abavandimwe bonse rimwe baganiye ubwo umwe ikipe ye ya Police FC yari imaze kunyabika APR FC ibitego 2-1 – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wahuje ikipe ya Police FC na APR FC, bikaza kurangira Police FC inyabitse APR FC ibitego 2-1, abavandimwe babiri buri wese yari yakiniye kandi bombi bari mu mazamu y'amakipe yombi.

    Umukuru ni Kwizera Janvier bakunze kwita Rihungu wa Police FC na murumuna we Ishimwe Jean Pierre wa APR FC.

    Nyuma y'umukino Rihungu yagiye kuganira na murumuna we wari wababajwe cyane nuko ikipe ye itsinzwe maze aramuhumuriza.

    Aganira n'itangazamakuru, Rihungu yabajijwe amagambo yabwiye murumuna we ubwo ikipe ye yabatsindaga, yagize ati 'Naramubwiye nti ihangane mu mupira w'amaguru ni ko bigenda, hagati yacu hagombaga kugira ubabara gusa ukomere, ubyakire kandi wihangane ahubwo uharanire kuzatsinda umukino ukurikiraho ukwibagize agahinda k'uyu mukino.'

    Rihungu yakomeje avuga ko nyuma yasanze Ishimwe ku modoka y'ikipe yabo maze aringera aramuganiriza.

    Yagize ati 'Nyuma ku modoka y'ikipe yabo, Ishimwe yarambwiye ati 'umva, twari hasi cyane muri uyu mukino', ndamusubiza nti nta kundi mukomeze muhangane ntimucike intege mwihe intego yo gutsinda imikino yose isigaye wenda ntihazabura aho Kiyovu Sports itakariza mukayifata mukanayicaho mugatwara Igikombe [cya Shampiyona].'

    Abavandimwe bonse rimwe Kwizera Janvier 'Rihungu' wa Police FC(wambaye umutuku hejuru) na murumuna we Ishimwe Jean Pierre wa APR FC.

    Source : https://yegob.rw/baranasa-hamenyekanye-amagambo-abavandimwe-bonse-rimwe-baganiye-ubwo-umwe-ikipe-ye-ya-police-fc-yari-imaze-kunyabika-apr-fc-ibitego-2-1-amafoto/

  • Mu gakanzu kagaragaza imiterere ye ndetse kanasatuye hasi, Miss Mwiseneza Josiane yongeye gutitiza Instagram – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rwa nyampinga wakunzwe cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, wabaye 'Miss Popularity 2019' yongeye kwiharira imbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye.

    Amafoto ya Miss Josiane akomeje guhererekanwa hirya no hino, nyuma yo kuyasangiza abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, ubwo yagaragaraga yambaye ikanzu imyegereye igaragaza imiterere ye ndetse kandi isatuye hasi.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/mu-gakanzu-kagaragaza-imiterere-ye-ndetse-inasatuye-hasi-miss-mwiseneza-josiane-yongeye-gutitiza-instagram-amafoto/

  • Byiringiro Lague yatangiye gusetsa inshundura zo muri Sweden maze nazo ziremera ziramusekera ubwo yafashaga ikipe ye kunyagira agakipe ibitego 7-1 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wahuje ikipe ya Forsbacka IK yari yakiriye Sandvikens IF ikinamo abanyarwanda babiri, Byiringiro Lague na Yannick Mukunzi uyu mukino waje kurangira Sandvikens IF inyagiye Forsbacka IK ibitego 7-1.

    Muri ibi bitego 7 bya Sandvikens IF,  rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, Byiringiro Lague yatsinzemo igitego cye cya mbere muri iyi kipe cyabonetse kuri penariti.

    Hari ku munota wa 71 ubwo yazaga ashyiramo iki gitego cyabaye icya nyuma, hari mu majonjora y'igikombe cy'igihugu.

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-yatangiye-gusetsa-inshundura-zo-muri-sweden-maze-nazo-ziremera-ziramusekera-ubwo-yafashaga-ikipe-ye-kunyagira-agakipe-ibitego-7-1/

  • Hatumijwe Inteko Rusange iziga ku ngingo 18 izanatorerwamo perezida wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatumijeho inama y’inteko rusange izatorerwamo umuyobozi mushya wa FERWAFA ugomba gusimbura Nizeyimana Olivier uheruka kwegura.

    Tariki ya 19 Mata 2023 nibwo Nizeyimana Olivier yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abemenyesha ko yeguye ku nshingano yari yatorewe kubera impamvu ze bwite zitamwemerera gukomeza izi nshingano.

    Nyuma ye hagiye hegura n’abandi bari muri komite nyabozi ye ndetse n’umunyamabanga, Muhire Henry.

    Mu ibaruwa yasinyweho na Habyarimana Matiku Marcel, visi perezida wa FERWAFA yamenyesheje abanyamuryango ko tariki ya 26 Kamena 2023 hazaba Inteko Rusange izatorerwamo umusimbura wa Olivier.

    Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo 18 zirimo;

    *Kugenzura uburyo bw’itumira n’umubare w’abagize inteko bihuye n’ibiteganywa n’amategeko shingiro ya FERWAFA

    *Kwemeza ibiri ku murongo w’ibyigwa

    *Ijambo rya perezida

    *Gushyiraho abanyamuryango basazuma inyandiko mvugo

    *Gushyiraho abakurikirana imigendekere y’imirimo y’Inteko Rusange

    *Guhagarika cyangwa kwirukana umunyamuryango (iyo ari ngombwa)

    *Kwemeza inyandiko mvugo y’inama y’inteko rusange iheruka

    *Raporo y’ibikorwa bya FERWAFA (ibikorwa byakozwe guhera igihe inteko rusange yateraniye)

    *Gushyira ahagaragara ifoto y’umutungo ihurijwe hamwe n’ifoto y’umutungo ivuguruwe kimwe n’imenyekanisha ry’inyungu cyangwa igihombo kimwe na raporo y’abagenzuzi bo hanze

    *Kwemeza raporo y’imari y’umwaka yagenzuwe

    *Kwemeza ingengo y’imari mu gihe itaba yaremejwe n’inteko rusange idasanzwe

    *Kwemeza abanyamuryango (iyo icyo gikorwa ari ngombwa)

    *Amatora ku byerekeye amategeko nshingiro n’amategeko ngengamikorere (iyo ari ngombwa)

    *Kujya impaka ku bitekerezo byazanywe n’abanyamuryango cyangwa komite nyobozi

    *Gushyiraho abagenzuzi bo hanze (iyo ari ngombwa) bisabwe na komite nyobozi

    *Kwirukana umwe mu bagize urwego runaka (iyo ari ngombwa)

    *Gutora perezida, visi-perezida n’abagize komite nyobozi (iyo ari ngombwa)

    *Amatora y’abagize inzego zigenga

    Hatumijweho inama y’inteko rusange ya FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hatumijwe-inteko-rusange-iziga-ku-ngingo-18-izanatorerwamo-perezida-wa-ferwafa

  • Lague yatsinze igitego cye cya mbere mu mukino ikipe ye yanyagiyemo Forsbacka Ik #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Sandvikens IF, Byiringiro Lague yatsinze igitego cye cya mbere muri Sandvikens IF ubwo banyagiraga Forsbacka IK muri 1/4 cya DM Cup.

    Ni umukino wabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 25 Mata 2023, akaba wari n’umukino we wa mbere w’irushanwa muri iyi kipe, nyuma yo gukiruka imvune yagize akiyigeramo.

    Lague yari yabanje mu kibuga muri uyu mukino ikipe ye yanyagiyemo Forsbacka IK 7-1.

    Uyu munyarwanda akaba yaraje no kwitwara neza aho ari we watsinze igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 71 kuri penaliti.

    Uyu mukino kandi ukaba utaragaragayemo undi munyarwanda usanzwe ukinira iyi kipe, Yannick Mukunzi.

    Lague yatsinze igitego cye cya mbere muri Sandvikens IF

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lague-yatsinze-igitego-cye-cya-mbere-mu-mukino-ikipe-ye-yanyagiyemo-forsbacka-ik

  • #Kwibuka29: Abakozi bagize Group Vivendi basu… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, abakozi bo muri group Vivendi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

    Abayobozi n’abakozi b’ibyo bigo 3 basobanuriwe ndetse bigishwa amwe mu mateka yaranze u Rwanda kuva ku mwaduko w’abakoroni, mu minsi ibanziriza Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse na nyuma yaho, kugera aho u Rwanda rugeze kwiyubaka.

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda, abari bitabiriye iki gikorwa, bashyize indabo aharuhukiye imibiri y’inzirakarengane.

    Gasasira Jean Maurice wakorokeye mu Mujyi wa Kigali, yatanze ubuhamya bw'ukuntu yakorokeye muri Kigali, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye afite imyaka 16 y'amavuko aho yari ari mu biruhuko by'amashuri yisumbuye.

    Uyu mugabo yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yamutwaye ababyeyi be, asoza ashima Inkotanyi zamuhaye ubuzima buzima, kuko zamufashije kurokoka. Ubu yiteje imbere, ndetse gahunda y’ubwiyunge ntiyamusiga kuko yanababariye abamwiciye ababyeyi.

    Umuyobozi Mukuru wa Canal Box wari uhagaririye abakozi bose bo mu kigo Vivendi Group Africa, Julius Kayoboke;  ashingiye ku buhamya bwa Gasasira, yavuze ko bisaba umutima ukomeye kugira ngo ubashe gutera intambwe yo kubabarira.

    Avuga ati “Ni umunsi wari ukomeye kuri buri wese wageze hano. Ubuhamya bwatanzwe bugaragaza koko Ubunyarwanda bugihari. Bisaba umutima ukomeye kubona umwana wiciwe ababyeyi [Gasasira] ajya mu gisirikare ngo atabare igihugu”.

    Uyu muyobozi yavuze ko nk'abayobozi n'abakozi b'ibi bigo byose bakwiriye guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Ati 'Turi hano twibuka no guha agaciro abazize Jenoside, ariko ni inshingano zacu kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho. Mwe mutazi ibi, biba ni amahirwe yanyu y'uko mugomba guhangana n’ababihakana kandi barabikoze. Namwe mujye mushyiramo ubwenge mu byo bababwira kuko mutarebye neza babayobya.”

    Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali hashyinguye imibiri y’abatutsi barenga 250,000 bishwe muri Jenocide yakorewe Abatusi mu 1994. Ibi ni byo bishingirwaho bihamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umugambi wateguwe ndetse ugashyirwa mu bikorwa

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda w’umusigire, Sasa Sionne yashyize indabo ku mva yunamira inzirakarengane zihashyinguye

    Umuyobozi Mukuru wa Canal Box wari uhagarariye abakozi bose ba Vivendi Groupe Africa, Julius Kayoboke, yasabye abayobozi n’abakozi guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi

    Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane mu rwego rwo kubaha icyubahiro

    Bacanye urumuri rw’icyizere, ndetse biyemeza ko Jenoside itazongera kubaho

    Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yagejeje ku mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128482/kwibuka29-abakozi-bagize-group-vivendi-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-bunamira-i-128482.html