Category: Uncategorized

  • Breaking News: Rayon Sports WFC ntabwo ikibarizwa mu kiciro cya kabiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports y'abari n'abategarugori, nyuma yo gutsinda ibitego byinshi cyane amakipe yo mu kiciro cya kabiri mu bagore, ubu yahise izamurwa mu kiciro cya mbere.

    Iyi kipe yazamuwe mu kiciro cya mbere, nyuma yo kunyagira ikipe ya Nasho WFC imvura y'ibitego 10-1.

    Ni umukino wabereye ku kibuga cy'imyitozo cya Nzove, uba kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023.

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-rayon-sports-wfc-ntabwo-ikibarizwa-mu-kiciro-cya-kabiri/

  • Bihinduye isura! Kunganya kwa APR FC na As Kigali ndetse na Kiyovu Sports na Mukura VS bivuze iki kuri Rayon Sports mu gutwara igikombe cya shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda, igeze aharyoshye, irabura imikino 3 kugira ngo isozwe ariko kumenya ikipe izegukana igikombe biragoranye kubera ukuntu amakipe akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, shampiyona yakomezaga gusa ha kubaho gutungurwa ku makipe yari ayoboye urutonde.

    Kiyovu Sports yari iyoboye urutonde n'amanota 56 yanganyije na Mukura VS, AAPR FC yari Iya kabiri n'amanota 53, nayo yanganyeje na AS Kigali.

    Byatumye ko ikipe ya Rayon Sports yabigiriyemo amahirwe kubera ko ubu ni iya 3 ku rutonde n'amanota 52 mu gihe  igifite ikirarane izakina kuri iki cyumweru n'ikipe ya Espoir Fc.

    Bivuze ko Rayon Sports niramika itsinze Espoir FC, izahita igira amanota 55 ibe iya kabiri irushwe na Kiyovu Sports amanota 2 gusa kubera ko yo yahise igira amanota 57 nyuma yo kunganya na Mukura VS.

    Rayon Sports irasabwa gutsinda uyu mukino maze igahita ica kuri APR FC, ubundi Kiyovu Sports yakongera gutangaza rimwe gusa, Rayon Sports yo igatsinda imikino yayo yose ubundi Murera ikegukana igikombe.

    Source : https://yegob.rw/bihinduye-isura-kunganya-kwa-apr-fc-na-as-kigali-ndetse-na-kiyovu-sports-na-mukura-vs-bivuze-iki-kuri-rayon-sports-mu-gutwara-igikombe-cya-shampiyona/

  • Ariko koko burya imboga zibona abana! Umukobwa w’ikizungerezi yazungurije amabuno akana gato birakarenga  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umukobwa mwiza cyane uri kubyinisha akana gato.

    Aya mashusho akomeje guhererekanywa ku rubuga rwa Instagram aho abantu bakomeje kuvuga ko ariho ijambo ridasanzwe rivuga ngo 'imboga zibona abana' ko ariho ryaturutse.

    Ni ibintu bitangaje cyane urebye ukuntu uwo mukobwa ari mwiza ndetse n'ukuntu uwo mwana ari muto cyane.

    Source : https://yegob.rw/ariko-koko-burya-imboga-zibona-abana-umukobwa-wikizungerezi-yazungurije-amabuno-akana-gato-birakarenga/

  • PNL: Kiyovu Sports yihaye guterana ububyara na Mukura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yirangayeho mu rugendo rwo kugana ku gikombe cya
    shampiyona. Kiyivu Sports uyu munsi kuwa Gatandatu yari yakiriye ikipe ya Mukura VS kuri sitade i Muhanga, mu mukino w'umunsi wa 27 muri shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.
    Kiyovu Sports yaje kunganya na Mukura VS ubusa ku busa bituma idakomeza kwanikira Rayon Sports na APR FC.

    Indi mikino yabaye uyu munsi kuwa Gatandatu:

    APR FC 1-1 AS Kigali ( APR FC yatsindiwe na Fitina Ombolenga ku munota wa 41 kuri penaliti, AS Kigali yo itsindirwa ba Hussein Tshabalala nawe kuri penaliti)

    . Etincelles 1-0 Police FC.

    Imikino iteganyijwe ejo:

    Espoir FC v Rayon Sports.
    Gorilla FC v Rutsiro FC.
    Gasogi United v Marines.
    Sunrise v Musanze.
    Rwamagana v Bugesera.

    Source : https://yegob.rw/pnl-kiyovu-sports-yihaye-guterana-ububyara-na-mukura/

  • PNL: APR FC ikomeje kugenza amavi mu nzira igana ku gikombe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yongeye gusitara mu nzira igana ku gikombe nyuma yo kuganya na AS Kigali igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wa shampiyona.

    APR FC yarimaze imikino ibiri itabona amanota atatu yari yacakiranye na AS Kigali , uyu munsi kuri sitade ya Bugesera mu mukino w'umunsi wa 27 wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda.

    Impande zombi zaje kunganya igitego kimwe kuri kimwe. Igitego cya AS Kigali yagitsinze ku munota wa 30 gitsinzwe na Tshabalala kuri penaliti. Mu gihe APR FC yatsindiwe na Fitina Ombolenga nawe kuri penaliti ku munota wa 41.

    Source : https://yegob.rw/pnl-apr-fc-ikomeje-kugenza-amavi-mu-nzira-igana-ku-gikombe/

  • Muhanga: Imodoka ya RITCO yahiye irakongoka – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00 PM) ubwo imodoka ifite ibirango bya RAD 262, yari igeze i Rugobagoba mu karere ka Muhanga, ifatwa n’inkongi, ariko ntiyabona ubutabazi.

    Iyi modoka yari itwaye abagenzi iva mu mujyi wa Kigali, abaturage babonye ishya, bavuga ko umuriro watewe n’ipine ryaturitse rigatangira kwaka, ndetse umuriro uva kuri iryo pine ufata n’ibindi bice by’imodoka, birangira ihiye yose.

    Abaturage bagerageje kuzimya ariko umuriro usumba ubushobozi bari bafite.

    Umushoferi w’iyi modoka, yasabye abagenzi gusohoka no gukuramo imizigo yabo, gusa ntabwo imizigo yose yabashije kuvamo, kuko hari iyahiriyemo.

    Inzego z’umutekano zahise zifunga umuhanda kugira ngo hatagira ikindi kiza cyabaho giturutse kuri iyi nkongi. 

    Imodoka ishinzwe kuzimya inkongi, yageze kuri iyi modoka saa Kumi n’ebyiri n’iminota 58 z’umugoroba (18:58 PM) ariko isanga imodoka yabaye umuyonga hasigaye inyuma n’umuririmo mucye warimo kwaka.

    Abaturage bagerageje kuzimya iyi modoka biranga 

    Yafashwe n’umuriro mu gihe kigera ku isaha yose 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128705/muhanga-imodoka-ya-ritco-yahiye-irakongoka-128705.html

  • Bibaye byiza nasimburwa! Lt Gen Mubarakh yaci… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje nyuma y’umukino APR FC yari yakiriyemo AS Kigali kuri sitade y’Akarere ka Bugesera mu mikino yo ku munsi wa 26 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. 

    Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, AS Kigali niyo yakibonye mbere kuri penaliti, APR FC nayo iza kucyishyura kuri penaliti.

    Chairman wa APR FC wari warebye uyu mukino, ukirangira yahise ajya guha ikiganiro abanyanyamakuru. Yabajijwe niba yaba umwe mu biyamamariza kuyobora FERWAFA.

    Mu gusubiza iki kibazo, yabihakanye avuga ko inshingano afite ziremereye, ahita anakomoza ko bibaye byiza mu bihe biri imbere yabona umusimbura ku nshingano zo kuba Chairman wa APR FC.

    Lt Gen Mubarakh Muganga yagize ati: “Kuba naba umwe mu bayobora FERWAFA, biragoye ntabwo ndimo kubera ko inshingano mfite ziraremereye. N’izi zo kuba Chairman nazo ni nyinshi kuri njyewe. 

    Ngira ngo ubuyobozi bwanjye bwagaragarijwe ko bibaye na byiza mu bihe biri imbere nabona umuntu unsimbura kubera y’uko niba mubibona uyu ni umukino wa gatandatu ndebye mu mikino ibanza n’iyo kwishyura”. 

    “Ku muyobozi urebye imikino 6 urumva na APR FC narabuze, wongeyeho ko nayobora FERWAFA waba udashaka ko itera imbere.”

    Chairman wa APR FC areba umukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128704/bibaye-byiza-nasimburwa-lt-gen-mubarakh-yaciye-amarenga-yo-kuba-yareka-kuyobora-apr-fc-128704.html

  • Miss Jolly na Amb. Col Joseph batashye ubukwe… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko Miss Mutesi Jolly yabitangaje, yagize ati: 'Byari iby'icyubahiro guhura na Nyakubahwa Ambasaderi w'u Rwanda n'umufasha we, umuryango mwiza w'indangagaciro z'imiyoborere ku banyarwanda bose nta vangura. Buje ubunyarwanda koko.'

    Ni ubutumwa buherekejwe n'amafoto meza amugaragaza mu ikanzu nziza y'umutuku, agakapu gato gasa n'inkweto, byose biri mu ibara rya zahabu, n'umusatsi ufunze neza ubona ko yari yiteguye guseruka mu birori by'agatangaza by'ubukwe bwa Fred Mukasa.

    Hariho kandi n’indi ahagararanye na Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda n'umufashe we, nabo bari batashye ubu bukwe bw'umwe mu basirikare bagize uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda mu 1994.

    Fred Mukasa Mbidde akaba yashyingiranwe na Fiona Akantonah bari bamaze igihe mu rukundo dore ko yari yaramusabye muri 2019. Ubukwe bwabo bwagomba kuba m 2020 buza gusubikwa kubera COVI-19.

    Kuwa 27 Mata 2023 nabwo Miss Jolly yagaragaye mu baherekeje Mukasa agiye gukwa umukunzi we. Uretse kuba Mukasa ari mu babohoye u Rwanda, ari mu banyapolitike bakomeye muri Uganda.

    Uyu mugabo w'inzobere mu birebana n'amategeko n'uburenganzira bwa muntu, ni umwe mu Badepite bahagarariye Uganda mu Nteko Ishingamategeko y'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, EALA.

    Ku myaka 48, Mukasa afite abana bane barimo batatu yabyaranye n'umugore witabye Imana mu 2015 azize impanduka ndetse n’undi mukobwa witwa Gabrille Mbidde.

    Miss Mutesi Jolly yari yacyereye ibirori by’ubukwe bwa Fred MukasaMiss Jolly yagize amahirwe yo guhurira na Ambasaderi Col Joseph n’umufasha we muri ubwo bukweNina Rozo uri mu bahanzikazi bakomeye muri Uganda ari mu basusurukije mu ndirimbo zitandukanye ubukwe bwa Fred MukasaFred Mukasa yasezeranye kubana na Fiona Akantonah bari bamaze igihe bakundanaByari ibirori biteye amabengeza, abageni bari baberewe ndetse n’abatumirwa bizihiwe cyane 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128697/miss-jolly-na-amb-col-joseph-batashye-ubukwe-bwa-mukasa-muri-uganda-amafoto-128697.html

  • Abitabiriye Inama Mpuzamahanga yAbagore basu… – #rwanda #RwOT

    Ni mu rugendo bakoze ku wa Gatanu tariki 28, hakaba ku munsi wa gatatu w'inama, ari nawo usoza inama, berekeza i Nyanza mu karere ka Nyanza (Nyanza ya Butare), berekwa ibigize amateka y'abanyarwanda birimo Ingoro Ndangamurage y'Umwami, Ingoro y'Umwami, berekwa ibyakorwaga Ibwami harimo uko Umwami yarambagizaga, uko bengaga inzoga, uko bakiraga abashyitsi, gusya ku rusyo, baganirizwa ku mateka yaranze Abami b'u Rwanda harimo n'uburyo baguye u Rwanda n'ibindi.

    Kimwe mu byabatunguye ni uburyo Uwami Mutara wa III Rudahigwa yabaye Umwami wa mbere utunze imodoka, yatunze iyo mu bwoko bwa Volkswagen; ndetse no kuba atarigeze abyara bishobora kuba byaragizwemo uruhare n'abakoroni.

    Nyuma yo kuva mu Rukari, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza, baganirizwa ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Wabonaga basa nk'abatari bazi ku makuru ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuburyo batunguwe cyane ndetse ubona ko batabasha kwiyumvisha ukuntu byabaye. Batashye basaba Imana ko yafasha abantu Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

    Abolaji Odunuga wari uyoboye iyi kipe, yavuze ko ari urugendo rwabanyuze cyane kuko mu nzira (igana i Nyanza) bagiye berekwa ibyiza bitatse u Rwanda, berekwa imigezi, babona ukuntu u Rwanda rutagikoresha pulasitiki, uburyo u Rwanda ruri 'Green' n'ibindi.

    Yagize ati: 'Twabonye byinshi byiza, hanyuma ku Nzu Ndangamurage twabashije kwiga byinshi ku Umwami, … ikintu cyantunguye (cy'ingenzi) cyane ni ukuntu umwami bamuteye ibituma atazabyara, byansigayemo cyane.'

    Banyuzwe cyane no kubona inka, ndetse bazifotorezaho. Azivugaho yagize ati: 'Twabonye kandi n'inka, turabyina, gusa ntitwigeze dusoma inka (aseka) twari dufite ubwoba,…twafashe amafoto, byari bishimishije cyane. Ni byiza kwiga iby'umuco w'ahandi, twabonye Ingoro y'Umwami,…'

    Yageze kubijyanye n'ibyo babonye ku Urwibutso ndetse n'ibyo basobanuriwe ku byabaye agira ati: 'Njye ku giti cyanjye, (yitsa umutima) nagize amarangamutima (emotion) byananiye kwinjiramo imbere, kuko nyuma yo kubona isanduku… nagize ibibazo byinshi, twibajije ni gute mushobora kubabarira? Ndashaka kuvuga, ni gute ibi mwabirenzeho ubuzima bugakomeza? Birakomeye cyane, sibyo? Hanyuma uriya watuyoboraga yatweretse amaherena, amafoto, imyenda yatanyaguwe,… byandenze sinabashije kwihangana.'

    Basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ruri mu Karere ka Nyanza

    Yongeyeho ko byabateye kwibaza… ati: 'Nkubwije ukuri byatumye natwe abanya-Nigeria dutangira kwibaza kubyo dufite, amatora yacu habayemo ukutumvikana, …ese koko dukeneye ko iwacu haba nk'ibi?'

    Nyuma yo kuva i Nyanza bakomereje muri Century Park muri gahunda yo gusoza iyi Nama Mpuzamahanga y'Abagore ku mugaragaro.

     

    Basobanuriwe Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi banerekwa imwe mu myambaro Abatutsi bishwe bari bambaye 

    Byabarenze basaba Imana ko Jenoside itazongera kubaho ukundi

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128706/abitabiriye-inama-mpuzamahanga-yabagore-basuye-inzu-ndangamurage-yumwami-nurwibutso-rwa-je-128706.html

  • Kiyovu Sports yaguye miswi na Mukura ikomeza kuyobora urutonde, APR FC na AS Kigali rubura gica #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kugwa miswi na Mukura VS banganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona.

    Ni umukino Kiyovu Sports yagiye gukina iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 56 irusha APR FC ya kabiri amanota 3, yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeze yizere umwanya wa mbere.

    Ku munota wa 12 w’umukino, Mukura VS yabonye uburyo bwa Zubel ariko Kimenyi Yves arokora ikipe ye.

    Iyi kipe yongeye kubona uburyo ku ishoti ryaterewe mu kibuga hagati na Habamahoro Vincent ku munota wa 17 ariko Kimenyi Yves awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 23, Mukura VS yabonye kufura yatewe na Mukongotya Robert ariko nabwo Kimenyi awukuramo.

    Bigirimana Abedi wa Kiyovu Sports yagerageje ishoti ku munota wa 23 ariko Sebwato umupira awufata byoroshye kuko wagendaga gahoro.

    Nubwo Kiyovu Sports iri mu rugamba rw’igikombe, ni umukino wari witabiriwe n’abafana mbarwa.

    Ku munota wa 34, Mukogotya Robert yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, atera ishoti rikomeye rinyura kuri Kimenyi rigonga igiti cy’izamu rivamo.

    Kiyovu Sports yaje gushyiramo imbaraga ishaka igitego ariko igice cya mbere kirangira ari 0-0, gusa Mukura niyo yihariye igice cya mbere cyane ko ari yo yabonye amahirwe menshi.

    Kiyovu Sports yatangiranye imbaraga igice cya kabiri, yahushije uburyo bukomeye ku munota wa 51 ni ku mupira Muhozi Fred yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Bigirimana Abedi wawuteye yikaraze mu kirere (bicycle kick), ukubita umutambiko w’izamu uvamo.

    Amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka igitego ariko biragorana.

    Ku munota wa 70, Bigirimana Abedi yacomekewe umupira muremure yinjiranye mu rubuga rw’amahina, awuteye ku izamu habura mugenzi we uwugeraho ujya hanze.

    Kiyovu Sports yari yihariye igice cya kabiri, ku munota wa 78, Ssekisambu ahawe umupira asigaranye n’umunyezamu Sebwato anamucaho, ariko awuhinduye mu izamu ntiwajyamo, urengera ku ruhande.

    Kiyovu Sports yakomeje kotsa igitutu Mukura ndetss ibona amahirwe binyuze mu bakinnyi bayo nka Abedi na Nordien winjiye mu kibuga asimbura Bertrand ariko umukino urangira ari 0-0.

    Undi mukino wahuje APR FC bahanganiye igikombe na AS Kigali warangiye amakipe yombi anganya 1-1.

    Kugeza ubu Kiyovu Sports niyo iyoboye urutonde n’amanota 57, APR FC 54 ni mu gihe Rayon Sports izakina ejo ku Cyumweru ari iya 3 n’amanota 52.

    Gahunda y’umunsi wa 27

    Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Mata 2023

    APR FC 1-+ AS Kigali
    Kiyovu Sports 0-0 Mukura VS
    Etincelles 1-0 Police FC

    Ku Cyumweru tariki ya 30 Mata 2023

    Rayon Sports vs Espoir FC
    Sunrise FC vs Musanze FC
    Gorilla vs Rutsiro FC
    Gasogi United vs Marines
    Rwamagana City vs Bugesera FC

    Kiyovu Sports yanganyije na Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yaguye-miswi-na-mukura-ikomeza-kuyobora-urutonde-apr-fc-na-as-kigali-rubura-gica