
Category: Uncategorized
-
Richest Pastors in Africa 2023 Forbes Top 10 #rwanda #RwOT
Today, we have numerous individuals who have become rich through [â¦]
The post Richest Pastors in Africa 2023 Forbes Top 10 appeared first on UGWIRE.
-
James na Daniella bateguye umugoroba udasanzw… – #rwanda #RwOT
Ni umugoroba wahawe izina rya 'Gathering of 1000 Special Extended Worship'. Uzaba tariki ya 2 Kamena (6) 2023, ubere kuri Crown Hotel iherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, guhera ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri (6:00) z'umugoroba.
Gathering of 1000 Sepcial Extended Worship iri gutegurwa ku bufatanye na kompanyi itegura ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana yitwa Besorah Events. Uyu mugoroba uzitabirwa gusa n’abantu 1000.
Nk’uko bitangazwa n’abateguye uyu mugoroba udasanzwe wo kuramya Imana, intego nyamukuru “ni ukuririmba intsinzi yo gucungurwa kwacu no gutekereza cyane ku rukundo rw'Imana hamwe n'abantu 1000 bazaba bitabiriye iyi gahunda”.
Ijambo ry'Imana mu butumwa bwiza nk'uko bwanditse na Matayo 18:20, riravuga riti: 'Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.'
James Rugarama umwe mu bagize itsinda James & Daniella ryamamaye mu ndirimbo “Mpa Amavuta”, yabwiye inyaRwanda ati: 'Nta bindi bikorwa biteganyijwe usibye kuramya Imana mu ndirimbo z'ubutumwa bwiza bwo mu ijambo ryayo”.Â
“Ni umugoroba wo kuramya twese duhuje umutima.Ntabwo tuzaba turirimbira abantu ahubwo tuzaba duhuje umutima twese turirimbira mu Mwuka umwe, duhimbaza Umwami wacu waducunbuye.'Â Aba baramyi banditse kuri Instagram bati “Imyaka yari ibaye myinshi, mureke dutarame”.
Iki gitaramo bagiye gukora, ni icya kabiri kuva batangiye umuziki. Icya mbere bagikoreye muri Werurwe 2020, bagikorera muri BK Arena. Icyakora, hari ibindi binyuranye baririmbyemo yaba mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu bihugu binyuranye ku mugabane w’Uburayi.
Bagiye gukora iki gitaramo mu gihe ibihangano byabo bikomeje gufasha benshi kubera uburyohe bw’amagambo baririmba ndetse n’umuziki w’umwimerere mu majwi anyura umutima. Bamaze ukwezi kumwe bakoze indirimbo y’uburyohe iri mu mudiho udasanzwe, iyo akaba ari “Barihe?”.
![]()
James na Daniella barakunzwe cyane muri iyi minsi, hano bari bari i BurundiÂ
![]()
Bamamaye mu ndirimbo “Mpa amavuta” ifatwa nk’iyabinjije byeruye mu kibuga cy’umuziki
![]()
James na Daniella bateguje igitaramo kizitabirwa gusa n’abantu 1000
-
Umukinnyi w’Amavubi Rapfhael York yambitse im… – #rwanda #RwOT
Rapfael York w’imyaka 24 wavukiye muri Sweden, yambitse impeta uyu mukobwa ejo nimugoroba. Yamusabye kumubera umugore nawe nta kuzuyaza arabyemera.
Uyu mukobwa wemeye kuzaba Mama w’abana ba Rapfael York, nawe yavukiye muri Sweden kandi nawe aconga ruhago nk’uwabigize umwuga.
Akina mu ikipe yitwa IK Uppsala Football ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Sweden. Yavutse taliki 18 Mata 1998, ubwo bivuze ko afite imyaka 25.
Aba bombi bafashe umwanzuro wo kuzabana nyuma y’igihe kinini bibera mu munyenga w’urukundo.Â
Rapfael York afite nyina ukomoka mu Rwanda naho se agakomoka muri Angola. Nyina w’uyu mukinnyi nawe ejo yari ahari ubwo umuhungu we yateraga iyi ntambwe.
Kugeza ubu uyu mukinnyi ukinira ikipe y’igihugi y’u Rwanda, Amavubi, afite ikibazo cy’imvune ndetse n’umukino ikipe ye ya Gefle IF iheruka gukina ntabwo yigeze agaragara mu kibuga.
![]()
Rapfael York n’umukunzi we
![]()
Rapfael York amaze kumwambika impetaÂ
![]()
![]()
![]()
Umukunzi wa Rapfael York yambara nimero 7 mu kibuga
![]()
![]()
Urukundo rwabo rugeze aharyoshye















