
Category: Uncategorized
-
Yamaze kumenya ko ntaheza h’isi! Platin watezwe agatego n’umugore we, yakoze igikorwa k’indashyikirwa – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzi Platin uru kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera inkuru y'umugore we wamubeshye maze akaza kubana nawe kandi atwite umwana w'undi mugabo, ibyo yabyirengagije maze akora igikorwa cy'ubutwari.
Ubwo yari mu gikorwa cya gushishikariza abaturage kwirinda SIDA ku bufatanye n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima, yaremeye umukecuru maze amuha amafaranga.
Reba videwo aho hasiâ¦
-
Ibikomeye wakwigira ku ifoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umugabo wacitse amaguru yose ari guhinga yicaye mu kagare – YEGOB #rwanda #RwOT
Ibikomeye wakwigira ku ifoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umugabo wacitse amaguru yose ari guhinga yicaye mu kagare.
Mu busanzwe bizwi neza ko iyo umuntu afite ubumuga bw'ingingo adafite umuryago umwitaho kandi ufite amafaranga uwo muntu akunze gusabiriza kubera ko aba yumva ko nta kintu ashoboye.
Gusa si ko bimeze kuko hari bamwe bagenda berekana ko mu bumuga bwabo bashobora kwibeshaho n'ubwo bitaba byoroshye.
Urugero rwiza rwiza ni kandi rugaragarira amaso ni umugabo wagaragaye ari kubagara imyaka ndetse yicaye no mu kagare.
Usibye kuba iyi foto wayigiraho kwigira iyi foto yetekana ko nta kinu kidashoboka mu gihe ufite umutima wo gukora n'ubushake.
Iyi foto kandi ishimangira ko utagakwiye kumva ko nta kizere wifitiye cyangwa ko utashobora ibintu runaka mu gihe utarabigerageza.
Si abafite ubumuga gusa bagomba kwigirira ikizere ahubwo ni buri muntu wese muri rusange.

-
Iyi kipe bayishyire mu bagabo! Rayon Sports WFC yongeye gusuzugura ikipe iyinyabika hafi umuzinga – YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, ikipe ya Rayon Sports y'abari n'abategarugori yongeye kwandagaza ikipe ya Es Mutunda WFC iyitsinda ibitego 10 ku busa, habura 2 ngo byuzure umutinganyi.
Hari mu mukino ubanza mu gikombe cy'amahoro, ndetse kandi Rayon Sports WFC yari eherutse gutsinda ikipe ya Nasho WFC ibitego 10-1 muri shampiyona.
Iyi kipe kandi ubu yamaze kuzamuka mu kiciro cya mbere muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu bagore, itegereje gukina umukino wa nyuma ikareba ko yazamukana igikombe.
-
Yamwambuye ubusa irangije iramucapa: Inkende yakoreye umukobwa ibyo atatekerezaga(video) – YEGOB #rwanda #RwOT
Abantu benshi bakunze kugaragara bakina n'amatungo ariko byagera kubafite uruhu rwera bikaba akarusho kuko usanga ari bintu bamenyereye cyane.
Hagaragaye amashusho y'umukobwa wari kumwe n'inkende ubona ko bamenyereye ndetse iri gukora ku mbaro wo hejuru hafi y'amabere neza n'uko iramwitegereza imukubita urushyi mu matama mu buryo busekeje.
Na we ihere ijisho amashusho y'umukobwa wakubiswe urushyi n'inkende:
-
Hatangwa akavagari buri mwaka: Hamenyekanye amafaranga atangwa buri mwaka ku bantu bagiriye ibibazo bikomeye mu kazi – YEGOB #rwanda #RwOT
Abantu benshi batunzwe no gukora akazi gatandukanye kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo ndetse no kwiteza imbere gusa hari abahuriramo n'ibibazo bitandukanye mu kazi baba bakora bikaba ngombwa ko bakavamo bitabaturutseho.
Hari abantu benshi bakomerekera mu kazi bakora ndetse bamwe bikanabaviramo urupfu bagatakaza ubuzima imiryango bari batunze ikabaho nabi gusa ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko buri mwaka hakoreshwa amafaranga menshi yo kuvuza abakomerekeye mu kazi nayo kwita ku miryango yabo by'umwihariko kubo izo mpanuka zateye ubumuga ndetse n'ababuriye ababo muri izo mpanuka.
Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB cyatangaje ko hakoreshwa amafaranga agera kuri milayari 1,2 y'amafaranga y'u Rwanda kugira ngo bite kuri abo bantu baba bagiriye ibibazo mu kazi.
-
Zuchu yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga kubera amafoto ye yasangije abamukurikira.
Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Zuchu yasangije abamukurikira amafoto ye yambaye ikanzu nziza cyane, mu gihe cy'amasaha 3 gusa yari amaze gukundwa n'abantu ibihumbi 21.
Ni nyuma y'amasaha make kandi yari amaze gushyira hanze indirimbo yafatanyije na Diamond Platinumz.

Source : https://yegob.rw/zuchu-yongeye-gutitiza-imbuga-nkoranyambaga-kubera-amafoto-ye/
-
Yanze agasuzuguro: Umwana yakubise mugenzi we umugeri iminsi y’ikibuno iranyeganyega(video) – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu mupira w'amaguru abana habamo abantu bihangana ndetse n'abandi bagira umujinya w'umurandura nzuzi n'ubwo atariko biba bikwiye.
Hagaragaye amashusho y'abana bakinaga umupira w'amaguru ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram mu gihe bakinaga umwana ufite amagara make yateze mugenzi wayobotswe n'ibiryo maze kubyihanganira biramunanira ahita amukubita ishuti ry'ikibuno.
Na we irebere uko byari bimeze:
Source : https://yegob.rw/yanze-agasuzuguro-umwana-yakubise-undi-umugeri-amuziza-ibintu-bisekeje-video/
-
Abantu bane ku igare: Umugore yemeje abantu ubwo yagaragaraga ahetse urubyaro rwe rwose ku igare(video) – YEGOB #rwanda #RwOT
Abantu benshi ntabwo bamenyereye kubona abantu b'igitsina gore batwaye ikinyabiziga cy'igare gusa hari ababyeyi bazi gutwara iki kinyabiziga ku buryo ntaho baba bataniye n'abagabo.
Mu karere ka Bugesera mu Rwanda niho hakunze kugaragara abagore bazi gutwara igare ku rwego rwo hejuru dore ko usanga bazi guhekaho ibintu byinshi bitandukanye mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram yagaragaje umubyeyi uhetse umwana mu mugongo n'abandi babiri bicaye ku ntebe y'inyuma ku igare ku buryo utakiyumvisha kandi ubona ko ari bintu bimworoheye cyane.
Na we ihere ijisho amashusho y'umubyeyi wagaragaye ahetse urubyaro rwe ku igare:
