Category: Uncategorized

  • Arsenal yabatije ikipe ya Chelsea ihita yisubiza umwanya wa mbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yari maze iminsi itameze neza mu kibuga kuko yari maze imikino igera kuri ine yose itabasha kubona amanota atatu yaje gutura umujinya ikipe ya Chelsea nayo iri mu bihe bibi cyane dore ko yari maze imikino igera 9 yose yumva amanota 3 mu matangazo.

    Ku mukino wahuje aya makipe yombi tariki 02 Gicurasi 2023 ukabera ku kibuga cya Arsenal Emirates Stadium i saa tatu z'ijoro wari umukino wishiraniro ku makipe yombi kuko yose amanota atatu yarakenewe ku mpande zombi gusa ngo burya ababurana ari babiri umwe abayigiza nkana.

    Arsenal yaherukaga gutsindwa n'ikipe ya Manchester City ibitego 4-1 yaje yariye karungu maze itsinda ikipe ya Chelsea ibitego 3-1 buryo buyoroheye cyane kuko byose byabonetse mu gice cya mbere cy'umukibo.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya Arsenal ni Martin Odegaard ku mupira mwiza cyane yarahawe na Granit Xhaka akaba yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino ku mipira yahawe n'ubundi na Granit Xhaka igitego cya gatatu cyatsinzwe na rutahizamu Grabiel Jesus naho igitego kimwe rukumbi cya Chelsea cyatsinzwe na Nani Madueke ku mupira mwiza cyane yarahawe na Mateo Kovacic bizakurangira utyo.

    Ikipe ya Arsenal yahise yitiza umwanya wa mbere n'amanota 78 mu gihe ikipe ya Chelsea ibyayo bikomeje kwanga kuko yibereye ku mwanya wa 12 n'amanota 39.

    Source : https://yegob.rw/arsenal-yabatije-ikipe-ya-chelsea-ihita-yisubiza-umwanya-wa-mbere/

  • Umusore wakoze ku mugore atabiherewe uburenganzira ari mu bahamya imbaraga z’abagore kuko yakubiswe yenda guhera umwuka(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wakoze ku mugore atabiherewe uburenganzira ari mu bahamya imbaraga z'abagore kuko yakubiswe yenda guhera umwuka(Videwo)

    Mu busanzwe hari bamwe mu basore n'abagabo bagira imico mibi yo kugenda bakorakora abakobwa cyangwa abagore babandi.

    Gusa hari igihe usanga wayobye nibyo byabaye ku musore waje agakorakora ku mugore wari wicaye wenyine gusa uwo mugore yahondaguye umusore abari aho hafi Baratabara.

    Reba video hasi..

    Woman beats the brakes off man who inappropriately touched her 😳 pic.twitter.com/5av2zMWmat

    — CCTV IDIOTS (@cctvidiots) May 2, 2023

    Source : https://yegob.rw/umusore-wakoze-ku-mugore-atabiherewe-uburenganzira-ari-mu-bahamya-imbaraga-zabagore-kuko-yakubiswe-yenda-guhera-umwukavidewo/

  • “Imana yashyize ku isi kugira ngo bandongore” Umugore yavuze ukuntu gukina filime z’urukozasoni aribyo yatumwe ku isi (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wahoze mu mwuga w'ubwarimu ni uko akaza kubivamo akajya gukina filime z'urukozasoni yavuze ukuntu aribyo yatumwe ku isi.

    Courtney Tillia w'imyaka 35 wahoze yigisha, yaciye igikuba ubwo yavugaga ko yatumwe ku isi kugira ngo yishimire imibonano mpuzabitsina.

    Uyu mugore waretse akazi ko kwigisha abana yarangiza akajya gukina izo filime, yavuze ibyo mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Daily Stars.

    Uyu mugore avuga ko ari umukirisito gusa ngo abantu baramwibasira cyane kubera akina ibifatwa n'ubusambanyi ku bana b'Imana.

    Akomeza avuga ko Imana ye yamwohereje kugira ngo aryoherwe n'imibonano kandi ngo afashe abandi bagore kwiyumvamo abagabo babo.

    Source : https://yegob.rw/imana-yashyize-ku-isi-kugira-ngo-bandongore-umugore-yavuze-ukuntu-gukina-filime-zurukozasoni-aribyo-yatumwe-ku-isi-amafoto/

  • Inkundo zabo zakuze nk’isabune: Couple 5 z’ibyamamare zabiciye bigacika hano mu Rwanda gusa nyuma y’igihe gito bagahita batandukana – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe iyo abantu bemeranyije gusezerana imbere y'Imana, Pasiteri, Shehe cyangwase Padiri ndetse n'abandi bose basezeranya, bababwira ko bagiye kubana akaramata, haba mu byiza ndetse n'ibibi bakazatandukanwa n'urupfu.

    Gusa kuri ubu twifuje kubagezaho Couple 5 z'ibyamamare hano mu Rwanda, basezeranye imbere y'Imana kubana akaramata, gusa nyuma y'igihe gito bakisubiraho bagasanga batarashishoje ubwo basezeraga imbere y'Imana.

    1. Umuhanzikazi Aline Gahongayire, tariki 1 Nzeri 2013, ni bwo yasabwe anakobwa na Gahima Gabriel gusa tariki 28 Ugushyingo 2017 ni bwo bombi batandukanye byemewe n'amategeko.

    2. Umunyamakuru David Bayingana yakoze ubukwe n'umurundikazi Teriteka Kezie, kuwa 25 Gicurasi 2013, maze nyuma y'amazi 3 baza kwibaruka umwana utaravuzweho rumwe, kuko yasaga nk'umumetisi bityo Bayingana amushigikanyaho ko yaba ari uwe, biba intandaro yo gutandukana kwabo.

    3. Lionel Sentore na Munezero Aline uzwi nka Bijoux bakoze ubukwe muri Mutarama 2022, nyuma y'amezi atageze kuri 5 hahita hatangira kuvugwa ko batandukanye, cyane ko n'umwana Bijou aherutse kwibaruka atari uwa Sentore.

    4. Umuhanzi Safi Madiba na Niyonizera Judith nabo bakoze ubukwe ku itariki ya 01 Ukwakira 2017 mu buryo butunguranye, gusa mu ntangiriro y'umwaka wa 2020 nibwo byavuzwe ko batakibana, none gatanya yemewe bayihawe muri 2023.

    5. Umuhanzi Nemeye Platin na Ingabire Olivia, bo basezeranye imbere y'Imana tariki 27 Werurwe 2021, gusa kuri ubu biravugwa ko batakibana ngo kubera ko umugore yaje mu rugo atwite inda y'undi musore utari Platin.

    Source : https://yegob.rw/inkundo-zabo-bakuze-nkisabune-couple-5-zibyamamare-zabiciye-bigacika-hano-mu-rwanda-gusa-nyuma-yigihe-gito-bagahita-batandukana-amafoto/

  • Hamenyekanye amakuru mashya yihutirwa kuri Moses umaze iminsi atawe muri yombi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli Moses Turahirwa ukurikiranyweho ibyaha birimo iby'inyandiko mpimbano, yamaze gukorerwa dosiye, inashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Gicurasi 2023, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Moses

    Ubushinjacyaha bushobora kumuregera Urukiko mu gihe cyagenwe n'itegeko, aho itegeko rigena iminsi itanu ko mu gihe Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye, buyisuzuma, ubundi bwasanga ari ngombwa ko ishyikirizwa Urukiko rubifitiye ububasha, bukaruregera uregwa.

    Source : https://yegob.rw/hamenyekanye-amakuru-mashya-yihutirwa-kuri-moses-umaze-iminsi-atawe-muri-yombi/

  • Mu Bushinwa: Umugore yahondaguye imashini muntu kugeza ayimenaguye umutwe (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu gihugu cy'u Bushinwa aherutse kugaragara akubita imashini ishinzwe guha ikaza abarwayi baba bagiye ku bitaro bya Xuzhou Medical University Hospital biherereye mu ntara ya Jiangsu mu burengerazuba bw'iki gihugu.

    Mu makuru yatanzwe n'ibitaro avuga ko icyateye uyu mugore kumenagura iyi mashini muntu izwi nka robot kitaramenyekana gusa ibitaro byanatangaje ko byasanze uyu mugore afite uburwayi bwo mu mutwe ibi byabaye tariki 23 Mata 2023 ubwo aya mashusho yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga.

    Iki nyamakuru Jiangxi Morning Newes gitangaza ko abakozi bi bitaro bya Xuzhou Medical University Hospital bagerageje gushaka kubuza uwo mugore ariko bikaba iby'ubusa kuko ngo yakoraga icyo gikorwa avuga amagambo mabi cyane.

    Dore uko byari bimeze:

    Source : https://yegob.rw/mu-bushinwa-umugore-yahondaguye-imashini-muntu-kugeza-ayimenaguye-umutwe-video/

  • Inkuru nziza cyane ku bakunzi ba Meddy wari umaze igihe atigaragaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy mu ndirimbo z'urukundo, yateguje abafana be indirimbo nshya.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yasohoye ifoto iteguza iyo ndirimbo aho yavuze ari vuba.

    Ni indirimbo yise Blessed aho hashize umwaka urenga ateguje abafana be iyi ndirimbo.

    Amakuru avuga ko mu mashusho y'iyo ndirimbo ye hazaba harimo umwana we.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-cyane-ku-bakunzi-ba-meddy-wari-umaze-igihe-atigaragaza/

  • Abantu 55 bishwe n'imvura yibasiye Intara y'Iburengerazuba – #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko, yabwiye IGIHE ibikorwa by'ubutabazi biri gukorwa kugira ngo hamenyekane abandi baba bagwiriwe n'inzu.

    Ati 'Yaguye ari nyinshi ijoro ryose ku buryo uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi bagize ibibazo bikomeye cyane. Twabuze abaturage benshi cyane, imiryango ku buryo ubu twabaruraga 55 bitabye Imana, ubwo ntubaze abakomeretse, abagwiriwe n'inzu, ubu nibyo turimo kugira ngo turebe abakeneye ubutabazi.'

    Imvura yaguye mu ntara yose, gusa mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ntabwo haravugwa ibibazo byihariye, ariko ahandi hose abahatuye bagize ibibazo bikomeye.

    Habitegeko ati 'Hamwe yaguye hakiri kare cyane nko mu masaha ya Saa kumi n'ebyiri yari yatangiye kugwa, igwa ijoro ryose ku buryo yabaye nyinshi cyane, ubutaka burasoma kandi nyine yari imaze iminsi igwa.'

    'Iyaguye iri joro ahantu hose, imihanda yafunze, za Sebeya zuzuye ndetse n'abantu bagwirwa n'inzu, imiringoti yuzuye noneho amazi akwira hose asanga abantu mu nzu, ntabwo ari ibintu byoroshye ariko inzego z'ibanze, iz'umutekano ndetse na Minisiteri ishinzwe Ubutabazi turi gukorana kugira ngo turebe uko abantu bagenda batabarwa.'

    Nko mu Murenge wa Bwishyura, imvura yaraye iguye yatumye urugo rw'umuturage umwe rugwirwa n'umukingo, mu bantu umunani bari baryamye muri iyo nzu, batatu bahita bitaba Imana. Abandi batapfuye ubu bari mu bitaro, bararembye.

    Muri uwo murenge ahazwi nka Bupfune, hari umuryango inzu yawo yaguye ariko babiri babasha gusohoka, umwana w'imyaka itanu we aheramo ku buryo n'ubu bakigerageza gushaka uko bamukuramo.

    Mu tundi duce nka Gatare na Nyagisozi muri Rubengera, hari urugo inzu yaguye, ihitana abana babiri mu Mudugudu wa Nyarugenge .

    Ikigo gishinzwe ubumenyi bw'ikirere mu Rwanda, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko Gicurasi 2023 izarangwa n'imvura iri hagati ya milimetero 50 na 200, ikazaba iri hejuru y'imvura isanzwe igwa muri uko kwezi, mu bice byinshi by'Igihugu.

    Igice cya mbere giteganyijwe imvura iri hejuru y'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu, naho igice cya kabiri nicya gatatu biteganyijwemo imvura nk'isanzwe igwa muri ibyo bice bw'ukwezi kwa Gicuurasi.

    Imvura iri hagati ya milimetero 175 na 200 iteganyijwe mu gice cy'Amajyaruguru y'uburengerazuba bw'Igihugu no mu gice gito cy'Akarere ka Nyamasheke.

    Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 175 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru, uretse mu karere ka Gicumbi no mu majyepfo y'uturere twa Rulindo na Gakenke hateganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150.

    Imvura nke ugereranyije n'izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 50 na 75, ikaba iteganyijwe mu bice by'amajyaruguru nibyo hagati mu karere ka Nyagatare ndetse no mu majyepfo y'uturere twa Kirehe, Ngoma na Bugesera.

    Ibice bisigaye by'Igihugu biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 75 na 150.

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA iherutse gutangaza ko kuva muri Mutarama kugeza kuwa 20 Mata 2023, ibiza byatwaye ubuzima bw'abantu 60 bisenya inzu zirenga 1205 ndetse byangiza hegitari z'imyaka mu gihugu hose zigera ku bihumbi bibiri.

    Muri aya mezi ane abantu 158 barakomeretse, amashuri 44 arasenyuka, imihanda 12 irangirika. Ibiraro 91 ni byo byangijwe n'imvura mu gihugu hose.

    Imibare igaragaza ko ku mwaka u Rwanda ruhomba miliyari 200 z'amafaranga y'u Rwanda kubera ibiza.

    Muri Werurwe na Mata, mu ntara y'Iburengerazuba babarura inzu 224 zasenywe n'ibiza, umubare munini ukaba ugaragara mu karere ka Rusizi aho hasenyutse inzu 123. Imyaka yangiritse yari ihinze kuri hegitari 175.

    Mu myaka itanu ishize, Intara y'Amajyaruguru yibasiwe n'ibiza inshuro zirenga 1500. Ibyo biza byishe abantu 201, bisenya inzu zirenga ibihumbi 5000, hegitari zisaga 3000 zatwawe n'umwuzure, inka zisaga ijana n'amatungo magufi arenga ibihumbi 4000 birapfa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-55-bishwe-n-imvura-yibasiye-intara-y-iburengerazuba

  • U Rwanda na Czech byasinye amasezerano akuraho gusoresha kabiri abaturage babyo – #rwanda #RwOT

    Muri aya masezerano yasinyiwe i Kigali, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana mu gihe Czech yari ihagarariwe na Minisitiri w'Intebe wungirije akaba na Minisitiri w'Umutekano, Vít Rakušan uri mu ruzinduko mu Rwanda.

    Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda, buvuga ko aya masezerano azateza imbere ishoramari n'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.

    Amasezerano akuraho gusoresha kabiri abaturage b'ibihugu bibiri, aba arimo ibyo ibihugu byemeranyije mu gusoresha abashoramari babiturukamo ariko bafite imishinga y'ishoramari cyangwa ubucuruzi ndetse n'indi mirimo ibinjiriza.

    Bivuze ko ibihugu byemeranya aho umuturage wabyo agomba gusora ku nyungu yabonye, niba ari mu gihugu yashoyemo imari cyangwa icyo akomokamo. Ibyo bivanaho imbogamizi zo kuba yasora kabiri, bikamugusha mu gihombo.

    Minisitiri Vít Rakušan ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rugamije gutsura umubano w'ibihugu byombi.

    Czech ni igihugu kiri mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi gikungahaye ku nganda zikomeye nk'iz'imodoka n'ibikoresho by'ikoranabuhanga.

    Gifite umwihariko wo kugira uburezi n'ubuvuzu buteye imbere, ibiciro biringaniye ugereranyije no mu bindi bice by'u Burayi, umutekano n'ibindi.

    Byitezwe ko aya masezerano azafasha abanyarwanda bashoye imari muri Czech ndetse n’abaturage ba Czech bashoye imari mu Rwanda

    Dr Biruta na Vít Rakušan ubwo bari bamaze gusinya amasezerano

    Impande zombi ziyemeje guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-czech-byasinye-amasezerano-akuraho-gusoresha-kabiri-abaturage-babyo

  • Ruhango: Ibuka irasaba ko hashyirwaho icyumba cy'umukara cyafungirwamo amazina y'interahamwe #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mu muryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside mu Rwanda-Ibuka ku rwego rw'Igihugu, Kabandana Callixte arasaba ko hashyirwaho icyumba cy'umukara cyafungirwamo amazina y'interahamwe n'abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ahamya ko aya yajya yerekwa abakiri bato ndetse n'abandi basura inzibutso bakamenya umwihariko wa Jenoside yakorewe abatutsi mu gace runaka n'abayikoze.

    Uyu muyobozi, ibi yabigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko mu gice cy'amayaga ahahoze ari muri Komine Ntongwe, aho mu 1994 abatutsi bishwe bashutswe na Burugumesitiri Kagabo Charles wabijeje ko bagomba kujya kuri sous Perefegitura ya Ruhango bavuye kuri Komini Ntongwe, bakaza gutegwa igico mu gishanga cya Nyamukumba bakicwa n'Interahamwe ndetse n'Impunzi z'Abarundi bari barahungiye mu Rwanda mu mwaka w'1993, aho baje kwica abatutsi mu mwaka w'1994 ndetse bamwe muri bo bakanotsa imitima y'abatutsi bakayirya.

    Imibiri 40 y'abatutsi bishwe muri Jenoside niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso.

    Kabandana Ati' Hano mu Mayaga habaye ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ababugizemo uruhare barakidegembya kuko bataraboneka. Twavuga nk'Interahamwe yitwa Nsabimana Jacques wari warateye intebe ku cyobo cyajugunywamo abatutsi ku Rutabo, wari warahawe izina bitewe n'intebe yicaragaho yiswe'Intebe ya Pilato'. Burugumesitiri Kagabo Charles ndetse n'abarundi bari hano barahunze iwabo barakidegembya ntabwo barafatwa. Turasaba ko hashyirwaho icyumba cyajya gifungirwamo amazina y'abakoze Jenoside, abagana urwibutso bakabona amateka n'imibiri ndetse hakabaho n'igice kigaragaza abakoze Jenoside yakorewe abatutsi hano mu Mayaga'.

    Umuyobozi w'Umuryango w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice cy'Amayaga(AGSF: Amayaga Genoside Survivors Fondation), Munyurangabo Evode avuga ko hari benshi mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice cy'Amayaga harimo abarundi bari impunzi bikigoranye kubaryoza ibyaha bakoze.

    Yagize Ati' Turacyafite benshi mu bagize uruhare rugaragara mu kurimbura Abatutsi muri iki gice cy'amayaga harimo n'Impunzi z'Abarundi zari zarahungiye iwacu hano, hakiyongeraho uwari Burugumesitiri wayoboraga Komini Ntongwe, Kagabo Charles na Nsabimana witwaga Pilato wari ufite intebe ku cyobo cyajugunywagamo abatutsi nyuma yo kubica ahazwi nko ku Rutabo.

    Yongeraho ko iki gice cy'icyumba cy'umukara gishyizwemo cyatuma abagize uruhare muri Jenoside batarafatwa bandikwa ahantu ndetse n'abahamijwe uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakagaragazwa, abato bakamenya neza uko Jenoside yateguye n'abayikoze bakicisha abo bari baturanye barabyariranye abana mu Butisimu,  baranahanye Inka bakamirana amata.

    Munyaneza Didace, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko nibaramuka bubatse urwibutso rugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mayaga, hakwiye no gushyirwamo igice kizagaragaza amazina y'interahamwe zishe abatutsi mu Mayaga, baba abahamijwe ibyaha n'abandi bagishakishwa, bityo abazajya bagana uru rwibutso ntibabone gusa amateka y'igice cy'uko abatutsi bishwe, ahubwo hakagaragazwa n'abagize uruhare mukubica.

    Mushonganono Elisabeth, avuga ko amateka yo ku Mayaga akwiye kwigishwa abakiri bato bakamenya ubukana bwakoranywe Jenoside mu Rwanda. Ati' Nanjye ndemeza ko dukwiye kugira igice cyagaragaramo amazina y'abagize uruhare mu kwica abatutsi mu cyahoze ari Komini Ntongwe n'abandi bari bahungiye hano bavuye mu zindi Komini zari ziyikikije kuko twebwe turimo gukura ariko abakiri bato bamenya aya mateka yanyujijwemo abanyarwanda bazize urwango rwigishijwe igihe kirekire, rwanagejeje igihugu cyose muri Jenoside yatumye abatutsi basaga Miliyoni 1 bicwa'.

    Abagize AGSF baracyasaba abazi amakuru y'ahajugunwe abatutsi nyuma yo kubica ko bakomeza kuyatanga ndetse kuri iyi nshuro ya 29 hibukwa abatutsi bishwe muri Jenoside hashyinguwe imibiri y'Abatutsi 40 harimo 10 yabonetse naho 30 yimuwe aho yari ishyinguye hatandukanye mu mirenge ya Kinazi na Ntongwe ijyanwa mu rwibutso rw'Akarere ka Ruhango rwa Kinazi ruherereye mu murenge wa Ntongwe.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/03/ruhango-ibuka-irasaba-ko-hashyirwaho-icyumba-cyumukara-cyafungirwamo-amazina-yinterahamwe/