Category: Uncategorized

  • Onana na Ojera Joackiam batahanye umuba w’Ama… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, habaye umukino  wa 1/4 wo kwishyura w’igikombe cy’Amahoro, wahuje ikipe ya Rayon Sports na Police FC. 

    Uyu mukino warangiye, Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 3-2. Rayon Sports, mu mikino yose yagize igiteranyo cy’ibitego 6-4, ihita ibona itike ya 1/2 igomba guhuramo na Mukura Victory Sports.

    Nyuma y’uyu mukino, abakinnyi ba Rayon bari bitwaye neza barimo Ojera Joackiam wagoye ikipe ya Police FC kuko yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere ndetse akanakorerwaho igitego cya kabiri, Onana Esomba Willy watsinze penariti y’igitego  cya kabiri ndetse n’igitego cya gatatu, aba bose bahawe amafaranga n’abafana ba Rayon Sports bari basazwe n’ibyishimo.

    Ojera byatangiye byoroshye ahabwa igihumbi ariko nyuma biza gukomera 

    Ya note bari bamuhaye yaje kurushaho kwiyongera amafaranga atangira gukwirwa ibiganza 

    Usibye no kumuha amafaranga, hari n’abifuzaga kumukoraho bakamusuhuza 

    Abandi bafana bari basazwe n’ibyishimo, bazanaga amafaranga nk’amaturo 

    Abafana batangiye kunaga amafaranga hasi nk’uko basanzwe babigenza iyo bari guha umukinnyi 

    Ojera yageze aho aratuza areba uko amafaranga yinjira 

    Ojera yageze aho ifaranga riragwira akamwenyu kaba kose 

    Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports Claude yahise aza atangira kumufasha kuyashyira ku murongo ndetse bamuha n’umwenda wo kuyatwaramo

    Amafaranga abafana bandi bakomeje kuyaseseka neza mu yandi ndetse ubona ibyishimo ari byose 

    Nyuma abafana basoje bamubwiye bati ugende amahoro 

    Yaciyeho abasezeresha ukuboko kumwe, abafana bati n’ubutaha kuri Mukura uzagaruke 

    Ku rundi ruhande, Onana yaje yitwaje ka Amvelope 

    Buri muntu yatangaga icyo afite 

    Onana yafataga amafaranga ajyana muri Amverope 

    Aha yari yegutse ngo yumve icyo umunyamakuru amubwiye 

    Onana amaze gukusanya amafaranga yari ahawe yahise asezera abakinnyi aritahira 

    Kanda hano urebe umukino

    “>

    Kanda hano wumve ubusesenguzi bw’umunyamakuru wa RBA “>

    Kanda hano wumve icyo umutoza Haringingo yatangaje

    “

    AMATOFO: Ngabo Serge

    VIDEO: Bachir Nyetera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128884/onana-na-ojera-joackiam-batahanye-umuba-wamafaranga-amafoto-video-128884.html

  • Ikiniga, amarira n'agahinda ku mitima y'abapfushije ababo mu biza byibasiye Uburengerazuba (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    'Ntawe bitagezeho', ayo ni amagambo umukecuru w'imyaka 57 yabwiye IGIHE asobanura ko n'utapfushije, imitungo ye yahatikiriye. Uri hafi kugera mu Mujyi wa Karongi, abantu bari bifashe ku itama, mapfubyi ntawe uzi amerekezo.

    Guhera Saa munani z'ijoro nibwo baraye rwantambi, nta n'umwe ugoheka, induru yumvikana ku musozi umwe no mu kabande ko hakurya, abasaba ubutabazi ari benshi.

    Ab'inkwakuzi bahise bakanguka mu mvura y'amahindu, batangira kujya gutabara aho bumvise urusaku rw'abasaba ubufasha. Umubyeyi w'imyaka 47 twasanze ahazwi nka Bupfuna i Karongi, yatangaje ko imvura yatangiye kugwa hakiri kare, abantu barataha nk'ibisanzwe bararyama ariko bigeze nijoro ibintu bifata indi ntera.

    Ati 'Twabyutse saa munani twumva abantu bari gukomera, aho dutuye insina zaridutse. Bigeze saa cyenda twumva induru zirakomeje, turagenda. Abagore bahagararaga ku murongo, bakajya bahererekanya n'abagabo urwondo, itafari turinda tugera ku kana kapfuye, twagakuyemo nka Saa kumi n'ebyiri.'

    Muri ako gace, hapfuye abantu batanu, ariko inzu nyinshi zasenyutse. Imihanda hafi ya hose yangiritse ku buryo bugaragarira amaso kuko kuva i Kigali ugera i Karongi, uhereye mu bice bya Ngororero gukomeza hose hari inkangu zagiye zigwa mu muhanda.

    Mu bapfuye harimo umwana w'imyaka 12 witwa Izabayo Thomas, inzu yamugwiriye we n'abavandimwe be ndetse na Se ariko bo babasha kurokoka nubwo bari mu bitaro aho bari kwitabwaho.

    Umubyeyi w'uyu mwana yabwiye IGIHE ko imvura igwa atari ahari kuko yari kwa muganga arwaje mukuru we. Ati 'Umwana yari afite imyaka 12, yitabye Imana mu masaha ya Saa kumi. Ntabwo nari mpari, baje kubimbwira ku bitaro nari ndwaje mukuru we. Naje saa mbili nsanga bamaze kumutaburura mu matafari.'

    Inzu nyinshi zasenyutse muri aka gace, ni izisanzwe zubatswe ahantu n'ubundi hari amanegeka, ndetse benezo basobanura ko zimwe zari zifite inenge ku buryo hari igihe imvura yagwaga zikavirwa.

    Kuko zubatse ahantu hameze nk'umusozi, inkangu zagwaga, zigasanga inzu hasi, zikazibundikira, nazo zikagwira abaturage.

    Uwo mubyeyi wa Izabayo, yavuze ko inzu ye yari ifite ikibazo ku buryo buri gihe mu mvura babaga bafite impungenge.

    Ati 'Mushiki we nawe twari kumwe ku bitaro, sinzi akantu kamushikuje nawe arambwira ati ndatashye, wowe ugume kuri musaza wanjye. Ubwo yaje akimara kuza, imvura ihita igwa, imaze guhita ndavuga nti Mana imvura ntigwe nyinshi kuko hari aho itafari rimwe nzi ryatose, ricitsemo yahita igwa ku bana.'

    Usibye uwo witabye Imana, uyu mubyeyi yavuze ko abandi bo mu muryango we bari mu bitaro, ko 'umwe sinzi niba akaguru batari bugace, undi yangiritse ku mutwe uruhande rumwe, bararyamye mu bitaro.'

    Undi muturage wapfushije abantu, ni Tuyisenge Emmanuel. Umugore we n'abana be babiri bapfuye bagwiriwe n'inzu adahari kuko akora akazi k'ijoro. Ati 'Nabimenye mu gitondo, ndaza mfasha abari bahari gukuraho amatafari yari yabaguyeho, ndabafasha dukuramo imirambo itatu y'umuryango wanjye'.

    Nibura abantu 129 nibo bimaze kubarurwa ko bitabye Imana mu Ntara y'Uburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru. Mu turere twibasiwe cyane harimo aka Rubavu aho hamaze kubarurwa abantu 27, Rutsiro ni 26, Ngororero ni 23, Nyabihu ni 17 na Karongi ifite impfu z'abantu 16.

    Utundi turere twabayemo ibiza ni Nyamagabe, Burere, Musanze, Gicumbi na Gakenke.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda, yabwiye IGIHE ko hafashwe ingamba zihuse, zigena ko abantu bose basabwe kuva ahari inzu zasenyutse.

    Ati 'Hari izasenyutse, hari izihengamye, hari iziri hagati mu mazi, abantu bashobora kwishuka bakavuga ngo njye inzu yanjye ntiyaguye reka mbe nararamo. Imvura n'ubu irakubye, icyemezo cyafashwe ni uko nta muntu ugomba kuguma mu gace karimo inzu yasenyutse, abantu bose bagomba kuhava.'

    Nk'i Rubavu hateganyijwe site ya Nyamyumba, Nyemeramihigo, Rugerero n'ahandi mu gihe na Karongi naho cyo kimwe no mu bindi bice ari uko biri gukorwa.

    Mu Kagari ka Gitarama i Karongi, IGIHE yabonye abaturage bafashijwe kuvanwa aho inzu zari zaguye bakajya gucumbikirwa by'agateganyo mu nsengero n'ahandi.

    Mu Mujyi wa Karongi naho ni uko, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba yari mu muhanda agenda n'amaguru afatanya n'abandi bayobozi b'inzego z'ibanze gushakira abaturage aho baba bikinze mu gihe hari gutekerezwa igisubizo kirambye.

    Ahatari buboneke inzu zo gushyiramo abaturage, biteganyijwe ko hitabazwa amahema, bagacumbikirwa by'agateganyo ahantu hadashobora kuba hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Iyi nzu yapfiriyemo umwana w’imyaka 12

    Abo inzu zabo zasenyutse basabwe kuzinga utwangushye bakajya gucumbikirwa

    Umwana w’imyaka 12 yapfiriye muri iyi nzu aryamye, abandi bari bayirimo barakomereka bikomeye

    Inzu nyinshi zasenyutse zari ziri mu bice bigoye n’ubundi bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga

    Abari bafite ibikoresho bitangiritse babikuyemo bajya gucumbikirwa aho inzego z’ubuyobozi zabateganyirije

    Ijoro ryaguyemo imvura ryasize benshi mu bihe bigoye ku buryo batazi uko bagiye gukomeza ubuzima bwabo

    Inzu zagiye zigwa igice kimwe, hashira umwanya zikangirika n’ahandi

    Imvura yaguye isanga bamwe mu buriri ku buryo na matola zanyagiwe

    Tuyisenge Emmanuel yapfushije abana babiri n’umugore bagwiriwe n’inzu adahari

    Agahinda ni kose ku miryango yabuze abayo bitabye Imana

    Uyu mubyeyi uri ibumoso, yapfushije umwana adahari, we n’abandi bo mu muryango we bashenguwe n’agahinda

    Kubura umuvandimwe mu bihe nk’ibi ni ibintu biba bitoroshye na mba

    Kanda hano urebe andi mafoto

    Amafoto: Irakiza Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiniga-amarira-n-agahinda-ku-mitima-y-abapfushije-ababo-mu-biza-byibasiye

  • Ibihugu n'inshuti z'u Rwanda batanze ihumure nyuma y'ibiza byahitanye benshi – #rwanda #RwOT

    Iyi mvura n'ingaruka zayo byashegeshe Intara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru byica abantu 129 byangiza inzu z'abaturage n'imyaka yabo n'ibindi bikorwaremezo.

    Nko mu Karere ka Rulindo ku gice gikora kuri Nyabarongo hangiritse umuhanda wa Nzove-Rulindo-Ruli mu Murenge wa Shyorongi ugana ahazwi nka Nyabyondo ku buryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu utari nyabagendwa ahubwo hifashishwaga ubwato ngo abagenzi babashe gutambuka aho basanzwe bagenza amaguru cyangwa bakoresha ibinyabiziga.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Turkiye yatanze ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda nyuma y'aya makuba yarugwiririye.

    Ubwo butumwa bugira buti 'Tubabajwe cyane no kuba abantu barenga 100 batakaje ubuzima kubera inkangu n'imyuzure byatewe n'imvura idasanzwe mu Burengerazuba n'Amajyaruguru by'u Rwanda ku wa 2 Gicurasi.Twihanganishije kandi twifatanyije n'ababuze ababo n'inshuti zacu z'abaturage na guverinoma y'u Rwanda.'

    Ubutumwa nk'ubu kandi bwatanzwe na Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Musa Faki Mahamat.

    Ati 'Nifatanyije mu masengesho n'imiryango y'abarenga 127 baburiye ubuzima mu nkangu zatewe n'imvura nyinshi mu Ntara y'Amajyepfo, Uburengerazuba n'Amajyaruguru kimwe n'abasizwe iheruheru na byo. Nifatanyije na guverinoma n'Abanyarwanda bose.'

    My thoughts and prayers go to the families of the more than 127 people who lost their lives and those left homeless by devastating landslides caused by heavy rains in #Rwanda‘s Southern,Western & Northern provinces. In full solidarity with the government and people of #Rwanda.

    — Moussa Faki Mahamat (@AUC_MoussaFaki) May 3, 2023

    Itangazo ryasohowe n'ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko ibikorwa by'ubutabazi bikomeje mu turere twibasiwe cyane ari two; Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe.

    Ni ibikorwa byibanda ku bagizweho ingaruka n'ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n'ibishobora kwibasirwa n'imyuzure n'inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa.

    Muri iri tangazo, Perezida Kagame yakomeje avuga ko 'inzego zose bireba zizakomeza gukorana n'uturere mu gukora ibyo bikorwa by'ubutabazi byose bikenewe'.

    Mu gukomeza gufatanya n'inzego zose gutabara abibasiwe, Guverinoma yasabye ko abantu bakomeza gutanga amakuru bamenye batabariza abataratabarwa binyuze ku murongo wa telefone utishyura wa 170.

    Dukomeje kwihanganisha imiryango yabuze ababo mu biza byibasiye uduce dutandukanye mu Gihugu.

    Mu gukomeza gufatanya n’inzego zose gutabara abibasiwe, nimutange amakuru mwamenye, mutabarize abataratabarwa, muhamagara umurongo utishyura wa 170.

    Murakoze. pic.twitter.com/IBRz62ainb

    — Rwanda Government Communications (@RwandaOGS) May 3, 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-n-inshuti-z-u-rwanda-batanze-ihumure-nyuma-y-ibiza-byahitanye-benshi

  • Ubwato ni bwo buri kwifashishwa mu muhanda Nzove- Rutonde -Ruli (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu Kagari ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo hari hasanzwe hari agace k'umuhanda kegereye Nyabarongo cyane. Kuri ubu amazi y'uyu mugezi yaharenze bituma nta modoka cyangwa moto ibasha kuhatambuka.

    Umunyamakuru wa IGIHE wagezeyo yasanze bitanashoboka ko abantu bahanyura n'amaguru kuko habaye nk'ikiyaga bisaba ko hifashishwa ubwato ahari hasanzwe ari mu muhanda w'igitaka.

    Amazi yasatiriye ubutaka ku buryo n'amafi abantu bari kuyarobesha intoki.
    Abandi bari kurira imisozi bashakisha uko babasha gutambuka.

    Urenze aho Uruganda rwa Skol ruri na ho amazi yaciye umuhanda amazi aruzura ku buryo hari agace kasigayemo hagati kameze nk'ikirwa.

    Usibye inzu zari zisanzwe ziri munsi y'umuhanda hari n'izari hejuru y'umuhanda zasigaye zinagana kubera ko amazi yazikorogoshoye ndetse zatangiye gusenyuka.

    Umuhanda warengewe n’amazi ya Nyabarongo

    Umuhanda wa Nzove ntabwo ari nyabagendwa

    Uko abaturage bari kwambuka umugezi wa Nyabarongo mu bwato ahahoze ari mu muhanda

    Ubwo amazi yatangiraga gufunga umuhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-nzove-rutonde-wasenywe-n-amazi-y-umugezi-wa-nyabarongo

  • Biratangaje: umwana yavutse afite amaboko 3 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bitangaje cyane kandi biteye n'ubwoba kubona umwana muto cyane w'uruhinja avuka afite amabo atatu.

    Ibi ni ibintu byabaye, byabereye mu gihugu cy'ubuhinde, ubwo umubyeyi yagezwaga kwa muganga mu gihe cyo kubyara akabyara umwana ufite amaboko 3.

    Amaboko abiri yari ari ahasanzwe nkaho abandi bayagira, naho akaboko ka gatatu kari kari mu mugongo nkuko byatangajwe n'ivuriro yavukiye mo.

    Abaganga bo mu ivuriro yavukiye mo batangaje ko ukuboko kwa gatatu ashobora kuzakubagwa, gusa ntibigize batangaza igitsina cy'umwana.

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-umwana-yavutse-afite-amaboko-3/

  • Agiye kongera kujomba ibikwasi abanzi be: Umuhanzi Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Ayar Star – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Bruce Melodie ukubutse vuba mu gihugu cya Nigeria aho yari yaragiye gukorerayo indirimbo hamwe n'abahanzi batandukanye bibihangage bo muri iki gihugu ubu hamaze ku menyekana amakuru ko agiye gukorana n'icyamamare Ayar Star kizamusanga i Kigali.

    Umushoramari akaba n'umujyanama wa Bruce Melodie mu kiganiro yagiriye ku Gihe dukesha iyi nkuru yatangaje abahanzi bakomeye batandukanye bakoranye indirimbo na Bruce Melodie bo mu gihugu cya Nigeria maze anatangaza umuhanzi ukomeye batabashije gukorana ari we Ayar Star ariko yemeza ko bamaze gupanga azaza mu Rwanda.

    Coach Gael akomeza avuga ko Ayar Star yagombaga gukorana indirimbo na Bruce Melodie igihe bari muri Nigeria ntibyakunda gusa ngo bavuganye ko yazaza mu Rwanda akaba ariho bayikorera.

    Gael akomeza avuga ko umuhanzikazi Ayar Star ashobora kuza mu Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League izwi ku izina rya BAL izatangira Gicurasi akaba yemeza ko uyu muhanzi naramuka aje bagomba kuzahita bakorana indirimbo.

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-agiye-gukorana-indirimbo-na-ayar-star/

  • Urukundo ruravuza ubuhuha: Umuhanzi Harmonize na Yolo The Queen bari mu nzira y’urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare hano muri Afurika y'iburasirazuba ndetse no ku Isi yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu rukundo n'Umurundikazi wibera mu gihugu cy'u Rwanda ufite imiterere idasanzwe wamamaye ku izina rya Yolo The Queen.

    Harmonize uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ubwo yibutsaga abanyatanzaniya ko mu gihe baganira n'abantu batari abo muri Tanzania bagomba ku babaza niba barigeze bagera muri Zanzibari arangije kwibutsa abantu kujya babaza iki kibazo yahise agaragaza ubutumwa yagiranye na Yolo The Queen mu mwaka wa 2020.

    Ubu butumwa Harmonize yabunyujije ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko yabajije uyu mukobwa urwaza abasore ibikanu niba yarigeze agera muri Zanzibari muri ubwo butumwa Harmonize abaza Yolo niba akiri muri Zanzibari maze na we amusubiza ko avuyeyo vuba yageze i Kigali.

    Umunyamideli Yolo The Queen na we ntabwo yaripfanye kuko akimara kubona ubu butumwa ibyishimo byamwuzuye maze agahita agira ati:' Ni gute umenye aho ndi koko, uru ntiba atari urukundo ni ki koko? amagambo ya Yolo The Queen yagaragaje ko we na Harmonize bashobora kuba bafitanye umubano wihariye dore ko n'ubundi basanzwe ari nshuti cyane.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ruravuza-ubuhuha-umuhanzi-harmonize-na-yolo-the-queen-mu-nzira-yurukundo/

  • Yolo The Queen na Harmonize bakomeje gukina ibyo twakwita agahinde – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yolo The Queen na Harmonize bakomeje gukina ibyo twakwita agahinde.

    Umuhanzi Harmonize uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yongeye kwibutsa abamukurikira b'aba-Tanzaniya ko iyo uganiriza umuntu utari uwaho ikibazo cya mbere ukwiye kumubaza ni 'Wigeze ugera muri Zanzibar? '

    Nyuma yo kwibutsa abantu gukoresha ubu buryo mu rwego rwo gukurura amarangamutima y'abo bashyitsi Harmonize yifashishije ubutumwa yagiranye n'umurundikazi utuye mu Rwanda Kirenga Phiona uzwi nka Yolo The Queen mu 2020.

    Ubu butumwa yasangije abamukurikira kuri Instagram bugaragaza ko Harmonize yabazaga uyu mukobwa w'ikimero gitangaje niba yarageze muri Zanzibar.

    Icyo gihe Harmonize yabajije Yolo The Queen basanzwe bafitanye umubano wihariye niba akiri iwabo muri Tanzania undi amusubizaga ko akubutseyo kandi ko amaze gushyika i Kigali mu Rwanda.

    Yolo the Queen akibona ko Harmonize yatambukije ubutumwa bandikiranye mu myaka isaga itatu ishize yahise yandika ati 'Ni gute umenye aho ndi koko,uru ntiba atari urukundo ni iki koko ?

    Amagambo ashimangira ko uyu mukobwa yanyuzwe n'uburyo Harmonize yamwitayeho ndetse agashishikazwa no kumenya aho aherereye.

    Source : https://yegob.rw/yolo-the-queen-na-harmonize-bakomeje-gukina-ibyo-twakwita-agahinde/

  • Ifaranga ryamenetse! Aba-Rayon bajugunyiye abakinnyi bayo amafaranga nyuma yo gutsinda Police Fc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifaranga ryamenetse! Aba-Rayon bajugunyiye abakinnyi bayo amafaranga nyuma yo gutsinda Police Fc.

    Abafana ba Rayon Sports batanze amafaranga ku bakinnyi bayo nyuma yo kubaha ibyishimo batsinda Police Fc.

    Uyu munsi nibwo Rayon Sports yatsindaga Police Fc igahita ijya muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro aho bazahura na Mukura Vs.

    Source : https://yegob.rw/ifaranga-ryamenetse-aba-rayon-bajugunyiye-abakinnyi-bayo-amafaranga-nyuma-yo-gutsinda-police-fc/

  • Ikibuno nticyakoraga hasi: Mupenzi Eto wari waje gushungera Rayon Sports, yiyirebye aticaye hamwe kubera ibyo yari iri gukora mu kibuga (IFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mupenzi Eto wari waje gushungera Rayon Sports, yiyirebye aticaye hamwe kubera ibyo yari iri gukora mu kibuga.

    Ifoto ikomeje gusakara hirya no hino yerekana uyu mufana ukomeye cyane ndetse akaba n'ugurira abakinnyi ikipe ya APR FC, yicaye adatuje.

    Eto wari wicaye hamwa n'abafanaga Police Fc yatangajwe n'umupira Rayon Sports yayeraga.

    Source : https://yegob.rw/ikibuno-nticyakoraga-hasi-mupenzi-eto-wari-waje-gushungera-rayon-sports-yiyirebye-aticaye-hamwe-kubera-ibyo-yari-iri-gukora-mu-kibuga-ifoto/