Umunyamakuru umaze kubaka izina hano mu Rwanda bitewe n'uburyo avugamo amakuru bigatuma yigarurira imitima ya benshi yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo yakoranye na Theo Bosebabireba.
Ndahiro Valens Papy yatangarije Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru ko agiye gusohora indirimbo yakoranye n'umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwingiyimana Theo wamamaye ku izina rya Bosebabireba mu myaka yahambere.
Ndahiro Valens Papy yatangaje ko agiye gukora umuziki atitaye ku mugambo y'abantu bazamuca intege kandi ko umushinga w'indirimbo yakoranye na Theo warangiye ahubwo basigaye kubinoza.
Ni ibitangaza biba rimwe mu myaka igihumbi: Umubyeyi yabyaye umwana utwite impanga(ifoto)
Ibintu byabaye kuri uyu mwana, ubwo yavukaga nawe atwite abana babiri, babyita 'Fetus-in-fetu', ibintu by'agatangaza bidakunze kuboneka, ngo byibuze bibaho ku rubyaro rumwe mu mbyaro 500,000. Ikibitera nacyo kikaba kitaramenyekana, uyu mwana akaba yavukiye muri Hong Kong.
Abaganga bita kuri uyu mwana batangaje ko aba bana babiri basanzwe mu nda y'uyu mwana, ari abavandimwe be babiri b'impanga basigaye mu gihe cyo gutwita.
Nyuma umwana baje kumubaga ubwo yari agize ibyumweru bitatu, abaganga baza gusanga abana babiri hagati y'ibihaha n'impyiko bye.
Umwana umwe basanze apima amagarama 9.3, naho undi bamusangana amagarama 14.2. bavuga ko babarirwa hagati y'ibyumweru 8 n' 10.
Umwana kubera yari muto cyane kuba yatwita abandi, abashakashatsi batangaje ko yagombaga kuvukana n'abandi babiri bakaba batatu. Ariko biza kurangira babiri bigiriye mu mubiri w'umwe.
Abo bana bandi bagaragara nk'aho ari bazima ndetse bagikomeza no gushaka gukura, ariko ikibazo ni uko badashobora gukurira neza mu mubiri w'uwo mwana muto nk'uko Dr Burch abitangaza.
Uku niko mu nda huyu mwana hagaragara iyo barebeye mu byuma byabugenewe.
Abakinnyi ba filime nyarwanda bakunzwe cyane muri iyi minsi aribo Killaman ndetse Dogiteri Nsabi usetsa abantu bakajya kwivuza imbavu hamwe na Miss Nyambo ufite ubwiza burangaza benshi bagaragaye mu isabukuru y'amavuko ya Killaman.
Abakinnyi bakinana na Killaman wari wagize isabukuru y'amavuko ku munsi w'ejo tariki 02 Gicurasi 2023 bagaragaye bari gukata Cake maze Nyambo usanzwe akunda gukina ari mpumyi agaragara asaba Killaman kuri uwo mutsima n'uko na we amwirukanira kure amubwira ati:' Kura ubwo buhumyi bwawe aho'.
Ibi byagaragaye ku rubuga rwa Instagram ya Killaman agaragaza bari gukata umutsima usanzwe ukatwa n'abantu bagize isabukuru y'amavuko mbese ubona ko ibyishimo ari byose muri bo.
N'inyamanswa mu zindi: Umugabo w'imyaka 27 yishe umwana we w'amezi 8 amunize amuziza ikintu cyateye benshi agahinda.
Umugabo wo muri Zambia wafashe umwanzuro wo kuniga umwana we w'amezi umunani (8) aramwica, ngo kuko yariraga adaceceka.
Icyo gikorwa cy'ubwicanyi cyabereye ahitwa Riverview mu Karere ka Mazavuka, mu Ntara yo mu Mujyepfo ya Zambia.
Biravugwa ko uwo mugabo ufite imyaka 27 y'amavuko, yishe umwana we w'amezi umunani gusa, amunize.
Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Zamnbia, Danny Mwale, yahamije ko nyina w'uwo mwana wishwe na se, Esther Lwiindi, yari yasiganye umwana na Papa we mu gihe we yari agiye ku isoko.
Mu gihe uwo mubyeyi yari avuye ku isoko ageze mu rugo, yasanze umwana we yasize ari muzima, yapfuye.
Kugeza ubu, ngo umurambo wa nyakwigendera uri mu buruhukiro bw'ibitaro bya Mazabuka
Myugariro w'ikipe y'igihugu Amavubi Imanishimwe Emmanuel wamamaye ku izina rya Mangwende uri gukina muri Shampiyona y'igihugu cya Marocco mu ikipe ikomeye cyane ya AS FAR RABAT mu ijoro rya keye baguye miswi n'ikipe ya WYDAD AC.
Ikipe ya Imanishimwe Emmanuel Mangwende yari yakiriye ikipe ya WYDAD AC ku kibuga cyayo maze iyi kipe iri kumwanya wa kabiri ibanza igitego AS FAR RABAT ku kigombora biba ingora Bahizi gusa yokomeje gukoresha imbaraga zose zishoboka kugira ngo irebe ko yagombora igitego yari yatsinzwe maze kubwa mahirwe ku munota wanyuma w'umukino ibona igitego cyo kwishyura.
Iki gitego cyatumye ikipe ya AS FAR RABAT ikinamo umukinnyi w'umunyarwanda Imanishimwe Emmanuel Mangwende iguma ku mwanya wa mbere aho irusha WYDAD AC inota rimwe gusa bivuze ko iyo itakaza uyu mukino bariguhita itakaza n'umwanya wa mbere.
Mu mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Police FC, hari bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bashwanye hagati ubwabo, biturutse ku muzamu Hategekimana Bonheur watangiye ubwira nabi bagenzi be.
Ubwo ikipe ya Police FC yari imaze kubushyura igitego cya mbere, umuzamu Bonheur wa Rayon Sports yabwiye nabi Mucyo Didier amushinja guhagarara nabi mu kibuga bigatuma bamunyuraho maze batsindwa igitego.
Didier nawe yahise amusubiza ko ahubwo ariwe wari uhagaze nabi mu izamu, nuko bakomeza kutumvukana, kugeza ubwo Bonheur yongeye kwibasira Ganijuru Elie.
Umukino urangiye, Bonheur na Didier bakomeje gushwana maze bigera aho Didier ashaka kujya mu rwambariro asize bagenzi be bari bagiye gushimira abafana.
Kubera ko muri Rayon Sports, umukinnyi utagiye gushimira abafana ahanwa, Didier yahise agaruka gusa atishimye. Bageze mu rwambariro, bashatse guterana ingumi maze bagenzi babo baba barahagobotse harimo na kapiteni Rwatubyaye Abdul.
Ubwo Bonheur yahise abonerana Rwatubyaye, maze amubwira ko nawe ubwe nta miyoborere ye mu kibuga, maze Rwatubyaye mu mbaraga ze z'ibigango yumva yakubita ingumi uyu Bonheur.
Ubwo abandi bakinnyi harimo na ba Luvumbu, bahise bavira inda imwe kuri Bonheur maze bamubwira kugabanya amagambo cyangwase agakubitwa kubera ko yari yabazonze bose.
Ubwo Bonheur abanye ko bose nta numwe uri kumuvuga neza, ubwo yahise asoka mu rwambariro maze ataha wenyine asiga bagenzi be aho.
Uwimana wari wogeje uyu mukino, yagaragaje ko hari abakinnyi Police FC yabuze, ndetse umutoza Mashami Vincent nawe akaba hari uburyo yatondetse abakinnyi nabi.Â
Uwimana Olivier yasoje yemeza ko umukino wa Rayon Sports na Mukura wa 1/2, uzaba ukomeye kuko hari amateka uzibutsa abantu.