Category: Uncategorized

  • Mumusengere cyane: Umunyamakuru Fatakumavuta ari kubarizwa mu bitaro nyuma yo gufatwa n’uburwayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Fatakumavuta ari kubarizwa mu bitaro aho atunzwe na Selumu nyuma yo gufatwa n'uburwayi.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zigiye zitandukanye yatangaje ko ari mu bitaro arembye.

    Uyu munyamakuru ukunzwe cyane, arembeye mu bitaro bya Hopital La Croix du Sud mu cyumba cya 301.

    Source : https://yegob.rw/mumusengere-cyane-umunyamakuru-fatakumavuta-ari-kubarizwa-mu-bitaro-atunzwe-na-selumu/

  • Inkuru nziza ku bakunzi ba Tom Close kuri Alubumu yabemereye ko agiye gushyira hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye ku izina rya Tom Close yatangaje ko agiye gushyira hanze Alubumu ye nshya yokaranye n'umuraperi Bull Dog umwe mubakunzwe cyane hano mu Rwanda.

    Tom Close yatangaje inkuru nziza ku bakunzi be abinyujije ku rubuga rwa Instagram ubwo yatangazaga ko ku munsi w'ejo azashyira hanze Alubumu nshya ari kumwe n'umuhanzi Bull Dog yifashishije mu ndirimbo yise ' A voice note' iri kuri Alubumu agomba gushyira hanze ku munsi w'ejo.

    Bull Dog ni we muhanzi wa mbere wamenyekanye uri kuri Alubumu ya Tom Close iriho indirimbo zigera kuri 13 ikaba yarakozwe na Producer ukomeye cyane hano mu Rwanda Ishimwe Clement uyobora Kina Music akaba n'umugabo w'umuhanzikazi Butera Knowless.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-ba-tom-close-kuri-alubumu-yabemereyw-ko-agiye-gusohora/

  • Urupfu ntaho twaruhungira: Hatangajwe imibare y’abantu bahitanwa n’akazi cyangwa indwara zikomoka ku kazi ku Isi yose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi ku Isi dutunzwe n'imirimo dukora kugira ngo tubeho kandi twiteze imbere mu rwego rwo kugira ngo tugire ijambo mu bandi gusa n'ubwo akazi ari keza hari abantu benshi ku Isi gahitana.

    Raporo yashyizwe hanze mu mwaka 2021 n'ishami rya Loni rishinzwe guteza imbere ubucuruzi yagaragaje ko abantu bagera kuri miliyoni 2.78 ku Isi buri mwaka bapfira mu mpanuka zibera mu kazi cyangwa se bakicwa n'indwara zakomotse ku kazi bakoraga iyi raporo igaragagaza ko buri munsi hapfa abantu bagera kuri 7.500 bitewe n'akazi.

    Source : https://yegob.rw/urupfu-ntaho-twaruhungira-hatangajwe-imibare-yabantu-bahitanwa-nakazi-cyangwa-indwara-zikomoka-ku-kazi/

  • N’ibitonore gusa gusa, ihere ijisho ubwiza bw’abakobwa b’abarundikazi bagiye guhatanira ikamba rya Miss Burundi 2023(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'ibitonore gusa gusa, ihere ijisho ubwiza bw'abakobwa b'abarundikazi bagiye guhatanira ikamba rya Miss Burundi 2023(AMAFOTO)

    Hifashishijwe amafoto yabo abashinzwe gutegura Miss Burundi bashyize hanze umubare w'abakobwa 26 bazahatanira ikamba ry'ubwiza rya 2023.

    Ihere ijisho bose uko ari 26.

    Source : https://yegob.rw/nibitonore-gusa-gusa-ihere-ijisho-ubwiza-bwabakobwa-babarundikazi-bagiye-guhatanira-ikamba-rya-miss-burundi-2023amafoto/

  • Abakunze indirimbo zabo hehe n’irungu: Abahoze bagize itsinda rya Urban Boys muri iyi minsi umuziki bawuhagurukiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itsinda rya Urban Boys ryari rigizwe n'abasore batatu, Safi Madiba, Humble Jizzo ndetse na Nizzo Kabosi, bubatse izina mu myidagaduro nyarwanda gusa baza gutandukana, ariko kuri ubu muri iyi minsi umuziki bongeye kuwuhagurukira.

    Nyuma y'uko Safi Madiba asohoye indirimbo yise day by day, umuhanzi Humble Jizzo wari umaze iminsi atagaragara mu bikorwa by'umuziki cyane, ubu yateguje indirimbo nshya izaba yitwa one day.

    Aba bombi bahoze baririmbana mu itsinda rya Urban Boys, gusa kuri ubu buri umwe ari gukora ku gite cye.

    Source : https://yegob.rw/abakunze-indirimbo-zabo-hehe-nirungu-abahoze-bagize-itsinda-rya-urban-boys-muri-iyi-minsi-umuziki-bawuhagurukiye/

  • Rwose akwiriye byinshi pe Imana imuhe umugisha: Mu gihe imyuzure n’inkangu byari biri guhitana abantu hari umugore wafashe iyambere ajya gutanga ubufasha (ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwose akwiriye byinshi pe Imana imuhe umugisha: Mu gihe imyuzure n'inkangu byari biri guhitana abantu hari umugore wafashe iyambere ajya gutanga ubufasha (ifoto)

    Mu ijoro ryo ku wa Kabiri ni bwo hamenyekanye byamenyekanye ko haguye imvura igahitana ubuzima bw'abantu benshi.

    Gusa hari ifoto yakoze ku mitima ya benshi igaragaza umugore wanyagiwe afite isayo ku maguru bivugwa ko yari ari mu batabazi bibanze batabaraga abakeneye ubufasha igihe imvura yari ihitutse.

    Abamubonye bakozwe ku mutima nigikorwa cy'ubutabazi yakoze

    Source : https://yegob.rw/rwose-akwiriye-byinshi-pe-imana-imuhe-umugisha-mu-gihe-imyuzure-ninkangu-byari-biri-guhitana-abantu-hari-umugore-wafashe-iyambere-ajya-gutanga-ubufasha-ifoto/

  • Amarira y’umugabo atemba agwa munda: Umugabo yaburiye umuryango we mu biza (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibiza byibasiye intara zitandukanye z'igihugu cy'u Rwanda bimaze guhitana abantu bagera 130 gusa iperereza riracyakomeje, hari imiryango yagiye iburira ababo mu biza bikabasiga mu gahinda gakomeye.

    Umugabo witwa Tuyisenge Emmanuel usanzwe ukora akazi k'izamu yaburiye umuryango we w'abantu batatu mu biza bagwiriwe n'inzu Tuyisenge Emmanuel avuga ko inzu yagwiriye abana be babiri b'abahungu ndetse na Mama wabo ubabyara.

    Tuyisenge Emmanuel avuga ibyago yahuye nabyo kubera Ibiza:

     

    Reka dukomeze twihanganishe ababuriye ababo mu biza mu ntara zose z'igihugu.

    Source : https://yegob.rw/amarira-yumugabo-atemba-agwa-munda-umugabo-yaburiye-umuryango-we-mu-biza-video/

  • Abana bakomoka ku nterahamwe bashinze undi umutwe wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Abana b'interahamwe bari bibumbiye mu ihuriro Jambo asbl rigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Cyane cyane ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'ababyeyi babo baba bahinduye umuvuno bahindura izina biyita ALL FOR RWANDA hiyongeramo abana ba Habyarimana na Kanziga.

    Uwo mutwe mushyashya ngo ugamije kuvuganira impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Kongo ariko ni urwitwazo kuko umugambi wabo ni uguhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu myaka 29 ishize hagiye habaho uburyo butandukanye bukozwe n'abasize bahekuye u Rwanda bahereza uwo murage mubi abana babo bo muri Jambo asbl cyangwa iki kirya barezi ngo ni ALL FOR RWANDA. Batangiye bavuga ko mu Rwanda nta Jenoside yabaye habaye intambara hagati ya FPR Inkotanyi n'Ingabo za Habyarimana.

    Iyi niyo ntero ya Col Bagosora bagendaga babunza hirya no hino ku isi hagati ya 1994-1998.

    Ariko ubwo hari hamaze gushyirwaho urukiko mpuzamahanga rw'Arusha ndetse bamwe bagafatwa, bahinduye imvugo bavuga ko mu Rwanda Abahutu n'Abatutsi bicanye, ko impande zombi zapfushije. Ibi babikora kugirango bahunge icyaha.

    Muri iki gihe tugeze ku isabukuru y'imyaka igera 29, abana b'abicanyi bibumbiye muri Jambo asbl bakaba banashinzwe ALL FOR RWANDA basigaye bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi ko bayemera ariko babikora kugirango bagere ku ntego yabo yo gutoba amateka bavuga ko n'Abahutu bapfuye.

    Kwemera Jenoside yakorwe Abatutsi babigiriwemo inama n'abajyanama babo b'abarimu muri Kaminuza n'abanyamakuru kuko bakomeje kuyihakana nta hantu na hamwe bakwakirwa. Niyo mpamvu basigaye banashinyagura ngo bagiye kwibuka Abatutsi.

    Mu bashinze ALL FOR RWANDA harimo Placide Kayumba, Robert Mugabowindekwe na Faustin Murego.

    Abo bantu ni bande?

    Kayumba Placide niwe washinze Jambo asbl akaba ubu ari na Perezida wa FDU Inkingi yashinzwe na Ingabire Victoire. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wari Superefe wa Gisagara akaba yarakatiwe n'urukiko rwa LONI imyaka 25 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Robert Mugabowindekwe ni umuhungu wa Lt Col Ephrem Rwabalinda wagiye mu gihugu cy'Ubufaransa kugurira Leta y'abicanyi intwaro. Niwe Perezida wa Jambo asbl. Faustin Murego ni umusilikare wahoze mu gisirikari cya Habyarimana akaba yararangije mu ishuri rikuru rya gisirikari ESM arangiza mu mwaka wa 1990.

    Akirangiza muri ESM yahise yoherezwa mu gihugu cy'ububiligi kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga. Akaba ari mu bayobozi ba FDLR ku mugabane w'iburayi aho yari n'umujyanama wa Perezida wa FDLR Ignace Murwanashyaka mu mwaka wa 2006.

    Murego kandi ni umuntu wa hafi w'umukuru wa FDLR Gen Victor Byiringiro akaba amufasha muri dipolomasi dore ko banakomoka ku musozi umwe. Avuka mu Kagari ka Kavumu ,Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze ,mu cyahoze ari Komini Nyakinama,Segiteri Rutoyi.

    The post Abana bakomoka ku nterahamwe bashinze undi umutwe wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abana-bakomoka-ku-nterahamwe-bashinze-undi-umutwe-wo-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abana-bakomoka-ku-nterahamwe-bashinze-undi-umutwe-wo-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Sarkodie yisunze ijambo rya Perezida Kagame y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023, The East African yasohoye inkuru ivuga ko u Rwanda rwabashije kwishyura umwenda wa Miliyari 400 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ku wa 3 Kanama 2021, ni bwo Guverinoma yashyize ku isoko ry'i Burayi impapuro z'agaciro (Eurobonds), bituma ihabwa umwenda wa Miliyoni $620.

    Uyu mwenda wa Miliyari 400 Frw, Guverinoma yishyuye, ni uwo mu 2013 yari yahawe bivuye ku mpapuro zo kuri iri soko ry'abashoramari i Burayi. Ntiyagombaga kurenza umwaka wa 2023, uyu mwenda itarawishyura.

    Izi mpapuro cyangwa se ibizwi nka 'Eurobonds' ni amasezerano aha icyizere abashoramari i Burayi bakaguriza Leta imari nini mu mafaranga y’amahanga ikazishyura ishyizeho inyungu uhereye ku myaka 10 kuzamura.

    Umwenda wa Miliyoni $620 u Rwanda rwahawe ku wa 3 Kanama 2021, niwo yifashishije mu kwishyura igice cy'umwenda wa Miliyari 400 Frw u Rwanda rwari rwafashe mu 2013.

    Muri Kanama 2021, Minisiteri y'Imari n’Igenamigambi yavugaga ko igice cy'amafaranga azasigara mu kwishyura umwenda wa Miliyoni $400 azifashishwa 'mu mishinga yihutirwa yo kuzahura ubukungu bwagizweho ingaruka na Covid-19″.

    Nyuma yo kubona ko u Rwanda, rwabashije kwishyura uyu mwenda wa Miliyari 400 Frw, umuraperi Sarkodie yasangije abamukurikira iyi nkuru, maze agira ati 'Ni cyo mba mvuga/ni cyo mba mbabwira.'

    Uyu muraperi w'imyaka 37 y'amavuko wamenyekanya mu ndirimbo 'Illuminati' yanagaragaje ijambo ry'Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, aho yagarukaga ku buryo atangazwa n’ukuntu abakuru b’ibihugu bya Afurika badahagaruka ngo bakorere abaturage, ahubwo bakarazwa ishinga n’Inama zibahuza n’abayobozi b’ibihugu bikomeye ku Isi, bakaganira bakagaragaza ibibazo bafite.

    Muri iri jambo, Perezida Kagame yavuze ko bitangaje uburyo abakuru b’ibihugu bya Afurika badashobora kwicara hamwe, ngo bashakire hamwe ibisubizo by'ibibazo abaturage bafite, ahubwo bagatereza ko bajya mu nama i Paris kuba ari ho baganirira ibi bibazo.

    Iri jambo, Perezida Kagame yarivuze ubwo yari Nama ngaruka mwaka ya 49 yateguwe na Banki Nyafurika itsura amajyambere (AfDB) yigaga ku iterambere ry'ubukungu bwa Afurika, yabereye i Kigali wa 20 Gicurasi 2014. Yakurikiwe n'ibiganiro byahuje abayobozi mu nzego zinyuranye; Perezida Kagame agaruka ku nshingano z'abayobozi ba Afurika.

    Sarkodie ni umwe mu baraperi beza umugabane wa Afurika wagize. Izina rye ryatumye umuziki w'igihugu cy'amavuko cye, Ghana kimenyekana. Yavukiye kandi akurira mu gace ka Koforidua mu Mujyi Tema muri Ghana, ku wa 10 Nyakanga 1988.

    Ni umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuraperi ushyize imbere gutanga ubutumwa bugaruka ku buzima busanzwe, kwishimra n'ibindi. Amaze guhatanira ibihembo birimo nka Vodafone Ghana Music Award, The Headies Award for African n'ibindi.

    Uyu mugabo uvuka mu muryango w'abana batanu, afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza [Bachelor's] mu bijyanye na 'Graphics Design'.

    Afite kandi album ziriho indirimbo ziryoshye nka: Makye (2009) Rapperholic (2012), Sarkology (2014), Highest (2017), Black Love Album (2019), Mary (2015) Alpha (2019), ndetse na 'No Pressure (2021)'.

    Mu 2022, ikinyamakuru Glusea cyo muri Ghana, cyatangaje ko Sarkodie atunze Miliyoni $18 yakuye mu bikorwa binyuranye by'umuziki birimo nko kugurisha album, ibitaramo yaririmbyemo n'ibindi.

    Ku wa 17 Nyakanga 2018, uyu munyamuziki yarushinze n'umukunzi we Tracy Owusu Addo bamaze kubyarana abana babiri barimo umukobwa witwa Adalyn Owusu Addo ndetse n'umuhungu witwa Michael Nana Yaw Owusu Addo Jnr.

             

    Sarkodie ukurikirwa n'abarenga miliyoni 5 kuri Instagram, yagaragaje ko yatewe ishema no kuba u Rwanda rwishatsemo ibisubizo rukishyura umwenda wa miliyari 400 Frrw 

    Sarkodie yasangije abamukurikira ijambo Perezida Kagame yavuze mu myaka umunani ishize, aho akangurira abayobozi ba Afurika gukorera abaturage batabibwirijwe 

    Sarkodie yabaye umuraperi w'icyatwa muri Afurika nzima ndetse n'iwabo muri Ghana 

    Sarkodie amaze iminsi mu ruhererekane rw'ibitaramo byabereye mu Bwongereza n'ahandi 

    KANDA HANOU REBE IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME UMURAPERI SARKODIE YIFASHISHIJE

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ILLUMINATI' YA SARKODIE YAKUNZWE MU BURYO BUKOMEYE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128921/sarkodie-yisunze-ijambo-rya-perezida-kagame-yishimira-ko-hishyuwe-umwenda-wa-miliyari-400–128921.html

  • Uburanga bwabakobwa 26 bazavamo Miss Burundi… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko ku wa Gatandatu tariki 29 Mata 2023, bakoze igikorwa cyo guhitamo abakobwa 26 mu 124 bari biyandikishije bagomba kuzavamo umwe uzegukana ikamba.

    Muri aba bakobwa harimo uwitwa Uwera Ricky Tricia wanditse amateka yo kuba mukobwa wa mbere wo mu bwoko bw'abatwa witabiriye Miss Burundi.

    Sultan Suleiman ukuriye ishyirahamwe SS Entreprise ritegura Miss Burundi, aherutse kubwira InyaRwanda ko iri rushanwa rimaze kugera ku rwego rwiza kandi abakobwa bakomeje gutinyuka kuryitabira, nk'urubuga ruzabafasha kurotora inzozi zabo.

    Avuga ati 'Ni ubwa mbere mu mateka y'Igihugu, umukobwa w'umutwakazi yitabiriye irushanwa rya Miss Burundi.”

    Ubwo ijonjora ryabaga, abakobwa bose bari bahatanye banyuze imbere y'Akanama Nkemurampaka, habanza kurebwa niba buri umwe yujuje ibisabwa, ibiro, uburebure, ibimuranga n'ibindi binyuranye.

    Hitawe cyane ku kureba umushinga umukobwa ashaka kuzashyira mu bikorwa, uburyo awusobanura, uko abasha kumvikanisha ibitekerezo bye, uburyo avugira imbere y'imbaga n'ibindi bishingirwaho mu kwemeza umukobwa uhiga abandi.

    Abakobwa 26 bazavamo Miss Burundi 2023 batangajwe ni: Akimana Linda, Barungura Lyne Chella, Bazahica Tania, Bwitonzi Grace Aurore, Igiraneza Ange Charlene, Igiraneza Beraca, Ingabire Rolyca Ornella, Iraganje Roxanna Rania, Irakoze Cynthia, Irakoze Erica Aimée Carolle;

    Ishimwe Ange Bertille, Ishimwe Netty Louange, Iteriteka Ainee Noria, Kaneza Ackissa Yvanna, Kanziza Olga Charruella, Kenguruka Clara, Keza Blandine, Kezimana Melissa, Mizero Anick, Mugisha Elsie Amandine, Ndayizeye Lellie Carelle, Ngabirano Belle Ange Edissa, Ngabire Carly, Rukundo Ange Brunelle, Uwera Ricky Tricia ndetse na Uwimana Ange Belyssa.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n'Ubukerarugendo, Bwana Jacques Bigirimana aherutse kuvuga ko iri rushanwa rya Nyampinga w'u Burundi, ari ahantu heza ho kugaragariza ubwiza n'ubuhanga 'bw'abakobwa b'abarundi'.

    Uyu muyobozi yavuze kandi ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku bakobwa bashaka kugaragaza icyo bashoboye, kubashyigikira no kubatera imbaraga zituma bagera ku nzozi zabo.

    Ni ku nshuro ya gatatu hagiye gutorwa Nyampinga w'u Burundi. Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Kelly Ngaruko wabaye Miss Burundi 2022.

    Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Burundi 2022, aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram agaragaza uburyo aterwa ishema no kuba yaregukanye iri kamba. 

    Uwimana Ange Belissa, umukandida Nimero 26 uhagarariye Intara ya Bururi 

    Uwera Ricky Tricia, umukandida Nimero 25 uhagarariye Intara ya Kirundo. Ni we wa mbere wo mu bwoko bw'abatwa witabiriye Miss Burundi 

    Rukundo Ange Brunella, umukandida Nimero 24 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie 

    Ngabire Carly Delice, umukandida Nimero 23 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie

    Ngabirano Belle Ange Edissa, umukandida Nimero 22 uhagarariye Intara ya Gitega

    Ndayizeye Lellie Carelle, umukandida Nimero 21 uhagarariye Intara ya Bubanza


    Mugisha Elsie Amandine, umukandida Nimero 20 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie 

    Mizero Annick, umukandida Nimero 19 uhagarariye Intara ya Kayanza


    Kezimana Melissa, umukandida Nimero 18 uhagarariye Intara ya Kirundo


    Keza Blandine, umukandida Nimero 17 uhagarariye Intara ya Muramvya


    Kenguruka Clara, umukandida Nimero 16 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie 

    Kanziza Olga Charruella, umukandida Nimero 15 uhagarariye Intara ya Makamba


    Kaneza Ackissa Yvana, umukandida Nimero 14 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie 

    Iteriteka Ainne Noria, umukandida Nimero 13 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie 

    Ishimwe Netty Louange, umukandida Nimero 12 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie    

    Ishimwe Ange Bertille, umukandida Nimero 11 uhagarariye Intara ya Makamba 

    Irakoze Erica Aimée Carolle, umukandida Nimero 10 uhagarariye Intara ya Bururi 

    Irakoze Cyntia, umukandida Nimero 9 uhagarariye Intara ya Rutana 

    Iraganje Roxana Rania, umukandida Nimero 8 uhagarariye Intara ya Mwaro 

    Ingabire Rolyca Ornella, umukandida Nimero 7 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie

    Igiraneza Beraca, umukandida Nimero 6 uhagaragariye Intara ya Bujumbura Mairie


    Igiraneza Ange Charlène, umukandida Nimero 5 uhagarariye Intara ya Cibitoke


    Bwitonzi Grâce Aurore, umukandida Nimero 4 uhagarariye Intara ya Ngozi


    Bazahica Tania, umukandida Nimero 3 uhagarariye Intara ya Rutana


    Barungura Lyne Chella, umukandida Nimero 2 uhagarariye Intara ya Bujumbura Mairie


    Akimana Linda, umukandida Nimero 1 uhagarariye Intara ya Bubanza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128913/uburanga-bwabakobwa-26-bazavamo-miss-burundi-2023-amafoto-128913.html