
Category: Uncategorized
-
Dore Impamvu Tanasha Donna wabyaranye na Diamond Platnumz agiye gukura umuryango we muri Kenya. – YEGOB #rwanda #RwOT
Umunyamakuru ukomoka muri Kenya akaba n'umuhanzi wabyaranye na Diamond Platnumz, Tanasha Donna yavuze ko agiye kwimuka muri Kenya akahakura umuryango we kuko ari igihugu cyuzuyemo umwanda.
Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, bukaba bwatunguye benshi mu bakunzi be.
Yagize ati 'singiye kubeshya, iki gihugu ni umwanda. Ngiye kugerageza gufata umuryango wanjye n'imizigo nigendere neza. Ni umwanda kuko turimo kuwinjiramo mu buryo butandukanye, ariko buri munsi kuva 2023 yatangira ibintu bidasobanutse biraba. '
-
Ishobora kucyegukana: Ikipe ya Kiyovu Sports amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda akomeje kwiyongera – YEGOB #rwanda #RwOT
Ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y'u Rwanda amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y'u Rwanda akomeje kwiyongera nyuma y'uko bigaragara ko gutwara igikombe biri mu biganza byayo.

Kiyovu Sports ifitanye umukino n'ikipe ya Musanze FC yo mu ntara ya majyaruguru y'u Rwanda uyu munsi tariki 05 Gicurasi 2023 uraza kuba ukomeye cyane kuko Abayovu basabwa kuwutsinda kugira ngo biyongerere amahirwe yo kuba bakwegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda imaze akavagari k'imyaka itagikozaho imitwe y'intoki.

Ikipe ya Kiyovu Sports ifite amahirwe menshi yo gutwara igikombe cya shampiyona kuko gutwara igikombe ariyo ibifite mu biganza byayo kubera ko isabwa gutsinda imikino yayo isigaje ntanumwe itakaje maze ikegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda.

Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda n'amanota 57 ikaba ikurikirwa na Rayon Sports n'amanota 55 ndetse n'ikipe ya APR FC n'amanota 54.
-
Akebo kajya iwamugarura! Abanyarwenya birirwa basetsa abantu baraye batewe urwenya nabo barirekura baraseka baratembagara (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT
Abanyarwenya birirwa basetsa abantu baraye batewe urwenya nabo barirekura baraseka baratembagara.
Mu ijoro ryakeye nibwo habaye igitaramo cy'urwenya kizwi nka Genz Comedy gitegurwa n'umunyarwenya Fally Merci uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda.
Muri iki gitaramo hagaragayemo abandi banyarwenya bubatse izina cyane ku nzenyo zo kuri YouTube.
Aba banyarwenya barimo Bamenya, Clapton Kibonke, Dogiteri Nsabi, Killa Man ndetse n'abandi, batembagajwe n'abanyarwenya bari batumiwe muri icyo gitaramo.
AMAFOTO

-
Amateka aracyandikwa: Umuhanzi Bruce Melodie yagaragaye kuri Alubumu y’umuhanzi ukomeye cyane hano muri Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Bruce Melodie ukomeje ibikorwa byo kwagura umuziki nyarwanda ndetse na we ubwe yagaragaye kuri Alubumu y'umuhanzi ukomeye cyane hano muri Afurika igomba gushyirwa hanze uyu munsi.

Bruce Melodie yagaragaye kuri Alubumu y'umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Sudan y'epfo witwa John Frog akaba ari Alubumu yahurijwemo abahanzi bakomeye batandukanye bo muri Afurika y'iburasirazuba barimo kizigenza Bruce Melodie na Eddy Kenzo wo mu gihugu cya Uganda n'umuhanzi Jay Willz wo mu gihugu cya Nigeria na karundura Jose Chameleon.
-
Yambaye uduhisha mu gatuza! Alyn Sano yataramiye mu bwato yambaye imyambaro ikurura abatari bake (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umuhanzikazi Alyn Sano yataramiye mu bwato yambaye imyambaro ikurura abatari bake.
Alyn Sano yakoreye igitaramo mu bwato buri mu mazi ahuza Zambia na Zimbabwe mu mpera z'iki cyumweru dusoje.
Kuri ubu Alyn Sano yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma yo gukorera igitaramo mu bwato no kwitabira iserukiramuco yahuriyemo na Mafikizolo.
AMAFOTO

-
Barandoze nkajya nduka amaraso: Riderman ‘igisumizi’ bwa mbere avuze ku bantu bamurozi akabura gato ngo apfe, avuze nicyo yakora aramutse asanze umwana yita uwe atari uwe – YEGOB #rwanda #RwOT
Barandoze nkajya nduka amaraso: Riderman 'igisumizi' bwa mbere avuze ku bantu bamurozi akabura gato ngo apfe, avuze nicyo yakora aramutse asanze umwana yita uwe atari uwe.
Riderman mu magambo ye yuzuyemo ikiniga n'agahinda yavuze ku muntu wigeze ku muroga yataha yagera iwe agatangira kuruka amaraso.
Yavuze ko ari bwo bwa mbere yari arozweho gusa yanyuze mu bubabare bukomeye cyane
Ubwo yari mu kiganiro na MIE yabajijwe ku cyaba aramutse asanze hari umwana mube utari uwe nk'ibyabaye kuri mugenzi we Platini.
mu magambo ye yagize ati 'buriya umubyeyi n'umwana baba bamaze kugirana isano rinini cyane rirenze irya amaraso rero ntabwo wahita wakira kubaho utamufite ndetse byagutera n'igikomere by'igihe kirekire gusa ngewe umwana atanyanze nakomeza nkamurera kandi nkakomeza kumubera se ntitaye ku isano ry'amaraso.
yahise atanga urugero ku bana be n'umugore avuga ko aramutse asanze umwana atari uwe icyamubabaza cyane ni uko umwana yamwanga burundu kuko isano baba bafitanye riba rirenze iry'amaraso ahubwo biba ryarabaye iryo mu buzima busanzwe nina ko yakomoje ku mugore we avuga ko kubaho adafite umugore we byagorana cyane kandi ko bitapfa gushoboka.
Umuhanzi Riderman utamaze igihe kinini akubutse mu burayi hari indirimbo aheruka gushyira hanze yise I Miss you.
-
Ibyabaye kuri Manchester United byatumye abakunzi ba Liverpool FC bicinya icyara – YEGOB #rwanda #RwOT
Ikipe ya Manchester United yaraye inaniwe gutsinda ikipe ya Brighton mu ijoro rya keye maze byongerera ikipe ya Liverpool amahirwe itaragize umwaka mwiza w'imikino yigarurira icyizere cyokuba yaza mu ikipe enye za mbere.
Manchester United ku kibuga cya Brighton yaraye ihatakarije amanota 3 ku munota wanyuma w'umukino biyishyiraho igitutu kuko ikinyuranyo kiri hagati yayo na Liverpool cyatangiye gutanga icyizere ko ishobora nayo kwisanga mu makipe ane ya mbere akina irushanwa rya Uaefa Champions League.
Igitego cy'ikipe ya Brighton cyabonetse ku munota wanyuma ubwo myugariro wa Manchester United Luku Show yakoraga ku mupira n'intoki maze biba ngombwa ko umusifuzi ajya kureba kuri VAR birangira penaliti yemejwe yahise yinjizwa neza cyane na Alexis Marc Allester.
Ikipe ya Man U yagumye ku mwanya wa 4 n'amanota 63 mu gihe ikipe ya Liverpool irikugenda inyuma runono ifite amanota 59 byumvikana neza ko ikinyuranyo kiri hagati yayo ari amanota 4 gusa.
Source : https://yegob.rw/ibyaye-kuri-manchester-united-byatumye-abakunzi-ba-liverpool-fc-bicinya-icyara/

