Category: Uncategorized

  • Ni bibi cyane: Menya ingaruka mbi cyane abana bakoresha ikoranabuhanga bahura nazo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bitewe n'itera mbere rimaze gukataza abana benshi basigaye bakoresha ikoranabuhanga bakiri bato cyane gusa burya ntabwo ari byiza ko abana bakoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga mu gihe bakiri bato.

    Dore ingaruka mbi zo gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga ku bana bakiri bato:

    1. Umwana agira ikibazo mu bitekerezo bye.

    2. Byongera ibyago ndetse akabura n'ubuzima bwite.

    3. Umwana agira ikibazo cyo kwiheba.

    4. Umwana agira ikibazo cy'umubyibuho ukabije

    5. Umwana agira ikibazo cyo gutsindwa cyane mu ishuri.

    6. Umwana agira imyitwarire idahwitse.

    7. Umwana agira ikibazo cyo kunanirwa kuganira n'abandi bana kuko abashaka kwandi cyane kurusha kuba yavuga.

    Source : https://yegob.rw/mugomba-kubibarinda-menya-ingaruka-mbi-cyane-ababa-bakoresha-ikoranabuhanga-bahura-nazo/

  • Kirehe: Abangavu bagitinya udukingirizo, inta… – #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cy'ubukangurambaga bwo kurwanya HIV/SIDA mu rubyiruko kiri gukorwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) aho imaze iminsi izenguruka imirenge itandukanye yo mu karere ka Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba yigisha urubyiruko inaruha udukingirizo.

    Iki gikorwa cyakomereje mu kagari ka Nyakarambi mu murenge Kigina ho mu karere ka Kirehe. Urubyiruko rwo muri aka gace rwitabiriye ubu bukangurambaga bigishirizwamo uburyo bunyuranye bwo kwirinda no kurwanya HIV/SIDA banahabwa udukingirizo n'ibitabo mfashanyigisho ku kurwanya iki cyorezo.

    Uru rubyiruko by’umwihariko abangavu, bagaragaje ko kuba benshi muri bo bagitinya kugura no gukoresha udukingirizo ari byo biri kuviramo bamwe muri bo kwandura Virusi itera SIDA, abandi bakanatwara inda zitateganijwe ndetse bigatuma bata amashuri bakagana umwuga w'uburaya.

    Byukusenge Aline w'imyaka 24 wo mu murenge wa Kigina yatangarije InyaRwanda ko abakobwa benshi bo muri aka gace bakitinya ku bijyanye no gukoresha agakingirizo. 

    Ati: 'Abakobwa ba hano ntabwo baratinyuka iyo bigeze ku gukoresha udukingirizo. Batinya kujya kutugura mu maduka ngo batabaseka kandi ni byo kuko iyo ugiye kubaza umucuruzi agakingirizo usanga asigaye akuvuga mu bandi ko uri umusambanyi. Bituma tubitinya rero''.

    Yakomeje agira ati: “Hari n'abatinya kudukoresha bitewe n'uko bumva bavuga ko abadukoresheje tubabuza kwishimira imibonano, abandi bagatinya ko tubaheramo. Niyo mpamvu usanga bamwe bemeye gukora imibonano idakingiye ugasanga bahuriyemo n'ibibazo byo gutwara inda no kurwara SIDA''.

    Undi mwangavu witwa Mutesi Paula w'imyaka 23, yatangaje ko ubwandu bushya buri kugaragara mu rubyiruko cyane cyane mu bakobwa buri guterwa n'uko bataratinyuka kujya kwigurira udukingirizo mu maduka cyangwa bamwe batazi n'uko batukoresha.

    Yagize ati: “Hari abataratinyuka kuba bajya kugura udukingirizo kuko bibatera isoni ugasanga iyo bananiwe kwifata bakora imibonano idakingiye kuko n'abasore benshi nabo usanga ntatwo bafite. Ikindi hari n'abakobwa batazi uko dukoreshwa, ariyo mpamvu usanga ubwiyongere ku bakobwa barwaye SIDA ariho buri guturuka”.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukandayisenga Janviere, yatangaje ko iki kibazo kigihari ariko hari gukorwa ubukangurambaga mu rubyiruko kugira ngo rutinyuke runagire ubumenyi buhagije ku ikoreshwa ry'agakingirizo.

    Mu magambo ye yagize ati: “Ni byo hari abangavu bataratinyuka kuba bakwigurira udukingirizo ariko dukora ubukangurambaga mu mashuri no mu mirenge yose hamwe no mu nkambi ya Mahama. Turabigisha kugira ngo basobanukirwe bihagije ku kwirinda n'ikoreshwa ry'agakingirizo''.

    Mukandayisenga Janviere yakomeje agira ati: “Dukangurira ababyeyi kwigisha abana babo kandi tukanahuriza urubyiruko muri club zo kurwanya SIDA aho bakura ubumenyi buhagije kuri iki cyorezo n'uko bakirinda. 

    Ku bufatanye na HDI irabahugura ikanabaha udukingirizo. Turizera ko uko ubu bukangurambaga bukomeza ari na ko buzafasha abangavu gutinyuka''.

    Uyu muyobozi kandi yanavuze ko mu karere ka Kirehe karimo abantu 3800 bafite ubwandu bwa SIDA barimo n'urubyiruko rwitabwaho mu bijyanye n'imirire aho babafasha kubaha ifunguro ryuzuye ribafasha guhangana n'icyorezo cya SIDA.


    Mukandayisenga Janviere umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage


    RBC yakoze ubukangurambaga bwo kurwanya HIV/SIDA muri Kirehe


    Bakiniwe ikinamico ijyanye ko kwirinda virusi itera SIDA


    Umuhanzi Platini nawe yasusurukije urubyiruko rwa Kirehe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128956/kirehe-abangavu-bagitinya-udukingirizo-intandaro-yubwandu-bwa-virusi-itera-sida-ninda-zita-128956.html

  • Tom Close yakomoje ku bahanzi nyarwanda yasab… – #rwanda #RwOT

    Tom Close yatangaje ibi mu kiganiro “Break Fast with the Stars” cya Kiss Fm, kiyoborwa n'abanyamakuru Rusine Patrick, Andy Bumuntu na Sandrine Isheja.

    Muri byinshi uyu muhanzi yatangaje harimo ishimwe rye ku bahanzi bemeye ko bakorana kuri Album ye ya cyenda. 

    Ati: 'Bull Dogg ni inshuti yanjye kuva twiga i Butare, ni wa muntu nahamagara igihe icyo ari cyose akaza, iyi ni indirimbo ya kabiri dukoranye tuzakorana n’izindi ndamushima cyane.'

    Agaruka kandi ku bahanzi barimo abo mu kiragano gishya cy'umuziki yandikiye ngo babe bakorana, bakanga kumusubiza [kumurya 'seen'], ati: 'Hari abahanzi b'iyi minsi nasabye ko dukorana barya 'seen' nubwo ntifuza kubavugaho.'

    Aboneraho gushimira abo bakoranye by'umwihariko ahereye kuri B-Threy uri mu ba none ariko wamufashije cyane, avuga ko ari umuhanzi uzi icyo ashaka kandi wubaha cyane.

    Iyi Album ya Tom Close yise 'Essence' yayikoranyeho n'abahanzi batandukanye bo mu Rwanda barimo abo twavuze haruguru n’abandi nka Nel Ngabo na Riderman. Mu bo hanze harimo Sat B, Wezi na Apass.

    Uyu muhanzi yasabye abanyarwanda kumufasha mu rugamba yatangiye rwo gukora umuziki uri mu ndimi z'amahanga avuga ko bikwiye.

    Asanga byaba ari agatangaza u Rwanda rwungutse irindi soko ry'abanyamahanga nka miliyari biyongera kuri miliyoni 40 z’abakoresha Ikinyarwanda abahanzi nyarwanda bakunze gukoresha.

    “Essence”, Album nshya Tom Close yamuritse, ni iya 9, ikaba igizwe n’indirimbo 13. Album ze uko ari icyenda ni: Kuki, Sibeza, Ntibanyurwa, Komeza Utsinde, Ndakubona, Isi, Igikomere, So Fine na Essence yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gicurasi 2023.

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO YA TOM CLOSE NA BULL DOGG YITWA ‘A VOICE NOTE’ IRI KURI ESSENCE

    “>

    KANDA HANO WUMVE UNAREBE ‘DON’T WORRY’ INDIRIMBO YA TOM CLOSE IRI KURI ESSENCE

    “>

    Tom Close yashyize hanze Album yise ‘Essence’ ikoze mu rurimi rw’icyongereza Yasabye abanyarwanda kumushyigikira ngo batinyure abandi bahanzi gukora ibintu bishobora kumvwa na benshi mu ruhando mpuzamahangaTom Close yari yatumiwe mu kiganiro cya Kiss FM aho yatangarije byinshi ku mushinga mushya yashyize hanze w’indirimbo 13 zikubiye kuri Album yise ‘Essence’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128951/tom-close-yakomoje-ku-bahanzi-nyarwanda-yasabye-ko-bakorana-kuri-album-yasohoye-bakamurya–128951.html

  • Ibiti byavuzaga ubuhuha! Uko byari byifashe N… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo shampiyona y’u Butaliyani yarakomezaga, hakinwaga umunsi wa 33 aho Udinese yari yakiriye Napoli kuri Dacia Arena saa mbili n’iminota 45. Ikipe ya Napoli yagiye muri uyu mukino ibizi ko ikeneye nibura kunganya ikabona inota 1 igahita yegukana igikombe. 

    Udinese niwe yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 13 ku gitego cyatsinzwe na Sandi Lovric ku mupira yahawe na Iyenoma Destiny Udogie. Iyi kipe yakomeje kugora Napoli ariko ku munota wa 52 rutahizamu uri mu bagezweho ku Isi, Victor Osimhen yahise aterekamo igitego cyo kwishyura, ibyishimo biba ibyishimo. 

    Umukino warangiye amakipe yombi akinganya, Napoli iba itwaye igikombe nyuma y’imyaka 33, abafana b’amakipe yombi bishora mu kibuga. Abafana ba Udinese bari bari mu rugo ntabwo binjiye mu kibuga gusa kuko bari bafite n’inkoni bakubita aba Napoli mu buryo bukomeye. 

    Abafana bakubise abandi karahava 

    Kugira ngo imirwano irecyere byasabye kwitabaza Police nayo iza ikubita buri umwe kugira ngo bave mu kibuga. Ibyishimo ntabwo byari biri kuri sitade ya Udinese gusa kuko mu mihanda ya Naples hari hazuye abafana baturitsa imiriro mu kirere. 

    Napoli yaherukaga igikombe cya shampiyona mu 1990 igifite Diego Maradona nka kapiteni wayo. Yatwaye igikombe cyo muri uyu mwaka w’imikino hakibura imikino 5 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani.

    Uku kunganya na Udinese byatumye bashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 16 kuri Lazio ya 2 nyuma y’imikino 33 bamaze gukina. Iki gikombe batwaye ni icya 3 nyuma y’ibindi 2 bahawe na Maradona mu myaka ine gusa.

    Byasabye aba Police kugira ngo abafana bareke kurwana

    Abafana ba Udinese bakubita aba Napoli

    Mu mihanda y’i Naples uko byari byifashe

    Byari ibirori bikomeye ku bafana ba Napoli yegukanye igikombe cya shampiyona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128934/ibiti-byavuzaga-ubuhuha-uko-byari-byifashe-napoli-yegukana-igikombe-nyuma-yimyaka-32-amafo-128934.html

  • David Kega, ishyiga ry’inyuma muri El Shaddai… – #rwanda #RwOT

    David Kega usanzwe ari Umuyobozi w’Indirimbo muri El Shaddai, ubu yatangiye gushyira hanze indirimbo ze bwite atangirira kuri “Yarabisohoje” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Nicolas naho amashusho ayoborwa na Producer Musinga.

    Kega wakiranywe yombi mu ndirimbo ye ya mbere, asengera mu rusengero rwitwa ISOKO IBOHORA ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yaminuje mu bijyanye na “Development Studies” muri ULK mu 2020. Avuga ko yinjiye mu muziki “kubera ko umurimo wa Data ari mugari cyane, kandi ni cyo numva nahamagariwe gukora”.

    Aganira na inyaRwanda, David Kega yabajijwe niba atagiye gutera umugongo El Shaddai, asubiza ko El Shaddai ari umubyeyi we. Yagize ati ‘Nk’uko umuntu iyo ashinze urugo rwe bidakuraho kwita ku babyeyi be ni nako El Shaddai nkiyifite mu nshingano zanjye nk’uko byahoze!!”.

    Uyu muhanzi ukiri ingaragu, yavuze ko indirimbo ya mbere asohoye “Yarabisohoje” yayanditse agamije kwifatanya n'abari bafite amasezerano y'ibyo Imana yari yarabavuzeho ikabisohoza mu gihe babonaga ko bidashoboka.

    Avuga kandi ko harimo ubutumwa ku bafite amasezerano aho abasaba kugarurira Imana icyizere nubwo babona ko atinze kuko ari Imana y'Inyangamugayo “ni cyo kidukomereza umutima!. Bibiliya yaravuze ngo nubwo tutakwizera yo izahora ariyo kwizerwa kuko itabasha kwica isezerano”.

    David Kega uri mu nkingi za mwamba za El Shaddai, akaba umuhanzi w’impano itangaje umuziki wa Gospel wungutse, yatangaje ko ari gukora Album yitwa “IZUBA RYA NIJORO” igizwe n'indirimbo hagati ya 7 n'icumi. Ati “Uyu mwaka hasohoka 5 Imana idufashije”.

    Uyu muramyi yizera ko Imana ari yo ireba inyota n'inzara by'abayo ikabahaza. Ati “Ndizera ko aduhamagaye mu gihe gikwiriye aduha n'ibikwiriye!!. Ndizera ntashidikanya ko azaduhesha umugisha ubwoko bwe kandi afite byinshi byiza bizanezeza bikanahumuriza imitima y'abantu be”.

    Ku bijyanye n’umwihariko we mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yinjiyemo nk’umuhanzi wigenga, yavuze ko “Umwihariko nta wundi ni uko nzi neza ko Kristo ahora ari mushya mu kanwa k'abo yahaye kumuvuga!!”.

    David Kega ni umuririmbyi ngenderwaho muri El Shaddai choir yamamaye mu ndirimbo ‘Cikamo’

    Avuga ko kuririmba ku giti cye bitazamuvana muri El Shaddai afata nk’umubyeyi we

    Mur uyu mwaka wa 2023, yiteguye gushyira hanze indirimbo 5 mu zigera ku 10 ziri kuri Album ye ya mbere

    Kega yinjijwe mu muziki n’indirimbo yise ‘Yarabisohoje’ yakoreye amashusho mu buryo bwa Live Recording

    REBA INDIRIMBO “YARABISOHOJE” YA DAVID KEGA ARI NAYO YE YA MBERE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128928/david-kega-ishyiga-ryinyuma-muri-el-shaddai-choir-yaririmbye-cikamo-yatangiye-kuririmba-ku-128928.html

  • Kuki Rayon Sports iri gutsindwa ibitego mu mi… – #rwanda #RwOT

    Imikino ibaye myinshi Rayon Sports ibona amanota atatu, haba mu mikino ya shampiyona, ndetse no mu gikombe cy’Amahoro, ariko mu minota ya nyuma y’umukino ugasanga iyi kipe iri kurwana n’ubuzima.

    Rayon ubu iri muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro ndetse ikaba ku mwanya wa kabiri muri shampiyona aho ibi bikombe byose iyi kipe ishaka kubitwara. 

    Mu mikino ibiri ya 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yatsinze Police FC igiteranyo cy’ibitego 6-4 aho buri mukino warangira nta nkuru ku bitego 3-2.

    Umukino ubanza, Rayon Sports yatsinze ibitego 3-0 mu minota ya kare, ariko umukino ujya kurangira bamaze kuyishyura ibitego 2 ndetse ubona ko ishobora no kurya ikindi. 

    Mu mukino wo kwishyura, nabwo Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2 mu gice cya mbere, ariko umukino ujya kurangira nayo yatsinzwe ibitego 2.

    Ntabwo ari mu gikombe cy’Amahoro gusa, kuko no muri shampiyona Rayon Sports ikunze nabwo gutsindwa igitego mu minota ya nyuma. Urugero rwa hafi ni umukino uheruka kubera i Rusizi, aho iminota 90 yarangiye Rayon Sports ifite ibitego 2-0, gusa mu minota y’inyongera Espoir FC ikayibonamo igitego.

    Kuki Rayon Sports iri gutsindwa mu minota ya nyuma?

    Ubu Rayon Sports mu minsi ya nyuma ya shampiyona nibwo ifite abakinnyi bayo hafi ya bose ndetse iri gukina umukino mwiza ugoye ko amakipe bahuye yapfa kuyiganza.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports iri gukoresha, harimo abadafite igihaha

    Rayon Sports ifite abakinnyi beza mu kibuga ariko harimo abadafite igihaha kibemerera gukina iminota myinshi. Ku mukino ubanza wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro, umukinnyi Luvumbu Heritier Nzinga, igice cya mbere cyagiye kurangira, ubona ko yarushye ndetse akenewe gusimbuzwa kandi akenshi usanga agora amakipe yahuye na Rayon Sports.

    Rwatubyaye Abdul na Ndizeye Samuel ntabwo bari gukina iminota 90

    Ubu bwugarizi, ntabwo bwakunze gukorana muri uyu mwaka w’imikino ariko ubu bari kumwe ndetse bari gukorana. Aba bakinnyi babiri, bose ntabwo bamaze igihe kinini bavuye mu mvune, ari bimwe mu bituma bafite imwuka udatuma bakina iminota yose bameze nk’uko batangiye umukino.

    Ndizeye Samuel kuva yava mu mvune ntabwo ari gukina igice cya kabiri neza kubera imbaraga nke 

    Akenshi usanga ikipe yokeje igitutu mu gice cya kabiri, bigora aba ba myugariro, ndetse ugasanga kuvugana bya hafi birabacutse, ndetse n’ubwitange bari bafite bukagabanyuka kubera imbaraga.

    Haringingo Francis atinda gusimbuza

    Umutoza wa Rayon Sports akenshi akunze gutinda gusimbuza, ndetse abakinnyi bamwe bakagaragaza ibimenyetso bw’umunaniro, ariko umutoza ntagire icyo akora.

    Rayon Sports iri gukina nta basimbura ifite bahindura umukino

    Rayon Sports iri gutangira umukino neza, ndetse ikabona ibitego hakiri kare, ariko yajya gusimbuza ugasanga abakinnyi bari ku ntebe ni abasanzwe. Nk’urugero ku mukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro Tuyisenge Arsene yagiye mu kibuga ubona ko urwego rwe ruri hasi kure y’abakinnyi baba babanje mu kibuga.

    Ibi byose bituma mu minota y’igice cya kabiri Rayon Sports itangira gutsindwa ibitego, kuko imbaraga ziba zabaye nkeya. 

    Luvumbu ntabwo ari gukina iminota irenze 50 

    Haringingo arimo aratinda gusimbuza bituma ikipe yugarizwa mu gice cya kabiri

    Rwatubyaye ari kuva yava mu mvune, iminota 90 irajya kurangira nta nkuru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128944/kuki-rayon-sports-iri-gutsindwa-ibitego-mu-minota-ya-nyuma-128944.html

  • APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa tatu za mu gitondo nibwo ikipe ya APR ya volleyball y'abagore yahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yerekeje muri Tunisia mu mikino y'amakipe yabaye aya mbere iwayo.

    Iyi kipe y'ingabo z'igihuhu ya APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitabira imikino ya Africa Women Club Championship izatangira tariki 12 Gicurasi 2023.

    APR WVC yerekeje muri iyi mikino nyuma yaho ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona y'u Rwanda mu mwaka ushize w'imikino wa 2022.

    Iyi kipe igiye muri iyi mikino mpuzamahanga ibanje kwitegura iri rushanwa dore yabanje gukina umukino w'umunsi wa mbere wa Shampiyona y'u Rwanda ndetse inakina na Police VC imikino ibiri.

    Muri iyo mikino bakinnye muri iki gihe cyo kwitegura, APR WVC yatsinze umukino umwe waraye ubaye amaseti 3-2, gusa mu mukino ubanza yari yawutakaje nawo ku maseti 3-2.

    APR WVC yaherukaga muri aya marushanwa umwaka ushize wa 2022, iyi kipe y'ingabo yasoje ku mwanya 6 aho kuri ubu bavuga ko bafite intego zo kwegukana iki gikombe gihuza amakipe y'ibigugu ku mugabane wa Afurika.

    Mu cyiciro cy'abagabo u Rwanda ruzahagararirwa n'ikipe ya REG VC nayo ibitse shampiyona y'umwaka ushize aho yo biteganyijwe ko izagenda tariki ya 7 Gicurasi nabo berekeza mu gihugu cya Tunisia.

    APR WVC yatwaye abakinnyi 14 izakoresha muri iri rushanwa igiye kare kugira ngo yitegure neza iyi mikino dore ko iteganya gukina n'andi makipe abiri yo muri Tunisa mbere y'uko irushamwa nyirizina ritangira tariki ya 12 Gicurasi 2023.

    Urutonde rw'Abakinnyi 14 APR WVC yajyanye muri Tunisia:

    1. DUSABE FLAVIA
    2. UWAMAHORO BEATRICE
    3. IGIHOZO CYUZUZO YVETTE
    4. MUSABYEMARIYA DONATHA
    5. UWIRINGIYIMANA ALBERTINE
    6. MUSHIMIYIMANA ESPERANCE
    7. BAYIJA YVONNE
    8. MUSABYIMANA PENELOPE
    9. MUKANTAMBARA SERAPHINE
    10. MUNEZERO VALENTINE
    11. KABATESI JUDITH
    12. UWERA PRISCA
    13. NYIRAHABIMANA MARIE DIVINE
    14. MUKANDAYISENGA BENITHA

    The post APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-wvc-yerekeje-muri-tunisia-aho-igiye-kwitegura-gukina-imikino-nyafurika-ihuza-amakipe-yabaye-aya-mbere-iwayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-wvc-yerekeje-muri-tunisia-aho-igiye-kwitegura-gukina-imikino-nyafurika-ihuza-amakipe-yabaye-aya-mbere-iwayo