Category: Uncategorized

  • Cyari kimuhejeje umwuka: Televisiyo benshi bakunze kwita ‘Kiromba’ yarihitanye umugabo Imana ikinga ukuboko(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cyari kimuhejeje umwuka: Televisiyo benshi bakunze kwita 'Kiromba' yarihitanye umugabo Imana ikinga ukuboko(Videwo)

    Mu gihe amateleviziyo yo mu bwoko bwa 'kiromba' ari kugenda acika ariko ntibivuze ko yacitse burundu.

    Ni muri urwo rwego hagaragaye umugabo uri kurwana nayo ayikorera gusa mu buryo butunguranye yari muvunnye umugongo kuko yari ifite ibiro byinshi kandi bigaragara ko uyu mugabo yasaga nuwanyweye inzoga yasinze.

    Reba video hasi..

    Breakdance pic.twitter.com/mIkm2ZG3WR

    — Insane Reality Leaks (@InsaneRealitys) May 5, 2023

    Source : https://yegob.rw/cyari-kimuhejeje-umwuka-televisiyo-benshi-bakunze-kwita-kiromba-yarihitanye-umugabo-imana-ikinga-ukubokovidewo/

  • Benshi ukunda ntibagaragayemo: Menya abakinnyi 11 beza baraye batangajwe muri Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'igihugu cy'u Bwongereza benshi bemeza badashidikanya ko ariyo shampiyona ya mbere nziza kandi ikunzwe hamaze ku menyekana abakinnyi beza 11 muri uyu mwaka w'imikino wa 2022/2023.

    Ikipe nziza muri Premier League yaraye imenyekanye binyujijwe kuri Instagram kuri Instagram ya Premier League.

    Dore urutonde rw'abakinnyi 11 beza muri sezo ya 2022/2023:

    Source : https://yegob.rw/benshi-ukunda-ntibagaragayemo-menya-abakinnyi-11-beza-batangajwe-muri-shampiyona-yigihugu-cyu-bwongereza/

  • Yamenye ko adakwiye guheranwa n’agahinda, Platini yagaragaye ari gususurutsa abafana be atitaye ku mihangayiko yisi(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yamenye ko adakwiye guheranwa n'agahinda, Platini yagaragaye ari gususurutsa abafana be atitaye ku mihangayiko yisi(AMAFOTO)

    Ku wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2023 nibwo aba banyeshuri bahuriye mu kigo cya GS Catholic Nyamata harimo n'abavuye muri APEBU Nyamata, bakimara kwigishwa ibijyanye no kwirinda SIDA bahawe n'ibitabo mfashanyigisho bibafasha kumenya byinshi kuri iki cyorezo ndetse banataramirwa n'umuhanzi Platini.

    Mu bukanguramba bwaberaga i Bugesera Ubwo Platini yageraga ku rubyiniro yakiriwe neza n'aba banyeshuri maze atangira kubaririmbira zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi zirimo nka 'Veronika', 'Atansiyo', 'Ntabirenze' yafatanije na Knowless', 'Shumuleta n'izindi'.

    Platini kandi yanahaye impanuro abana b'abakobwa ko bakwiriye kujya bamaganira kure ababashukisha uduhenda bana bagamije kubashora mu busambanyi.

    Source : https://yegob.rw/yamenye-ko-adakwiye-guheranwa-nagahinda-platini-yagaragaye-ari-gususurutsa-abafana-be-atitaye-ku-mihangayiko-yisiamafoto/

  • Burya disi aroroye! Shazz wavuzwe mu ifungwa rya Davis D na Kevin Kade yagaragaye ari kumwe n’itungo rye – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok na Instagram, Shalon wamamaye nka Shazz.91, ndetse kandi wavuzwe cyane mu ifungwa rya Davis D na Kevin Kade, yagaragaye ari kumwe n'itungo yoroye.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Shazz yasangije abamukurikira amafoto ye atandukanye, harimo niyo ari kumwe n'imbwa ye.

    Raba ayo mafoto aho hasi…

    Source : https://yegob.rw/burya-disi-aroroye-shazz-wavuzwe-mu-ifungwa-rya-davis-d-na-kevin-kade-yagaragaye-ari-kumwe-nitungo-rye-amafoto/

  • Wagira ngo Sitade yaririmo gushya, mu mafoto dore uko abafana ba Napoli babaye nk’abasazi nyuma yo gutwara igikombe baherukaga mu myaka 33 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wagira ngo Sitade yaririmo gushya, mu mafoto dore uko abafana ba Napoli babaye nk'abasazi nyuma yo gutwara igikombe baherukaga mu myaka 33.

    Nyuma y'umukino wabaye ku wa Kane, tariki ya 4 Gicurasi 2023, Napoli ikanganya na Udinese igitego 1-1, yahise yuzuza amanota 16 irusha Lazio, yegukana igikombe cya Shampiyona y'u Butaliyani iheruka mu myaka 33 ishize.

    Napoli yabonye inota rimwe riyihesha igikombe mu gihe yaburaga imikino itanu gusa kugira ngo Shampiyona ishyirweho akadomo.

    Source : https://yegob.rw/wagira-ngo-sitade-yaririmo-gushya-mu-mafoto-dore-uko-abafana-ba-napoli-babaye-nkabasazi-nyuma-yo-gutwara-igikombe-baherukaga-mu-myaka-33/

  • Kuki Onana adakozwa ibiganiro na Rayon Sports, yizeye iki? #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Léandre Onana Essomba ntakozwa ibyo kongera amasezerano muri iyi kipe.

    Onana umwe mu bakinnyi bahagaze neza ndetse barimo gufasha Rayon Sports muri iyi minsi, ari ku mpera z’amasezerano ye ariko akaba yaranze ibiganiro byo kuba yakongera amasezerano.

    Amakuru avuga ko ubwo ubuyobozi bwamwegeraga yabasabye kureka umwaka w’imikino ukarangira bakabona kuganira.

    Gusa amakuru ava ku bari hafi y’uyu mukinnyi ni uko kongera amasezerano ari amahitamo ya nyuma kuri we n’aho ubundi bitari mu byo ateganya.

    Ibi abishingira ku kuba afite andi makipe amwifuza arimo na Simba SC yo muri Tanzania, ndetse bivugwa ko yanabwiye abatoza ba Rayon Sports ko iyi kipe ari yo azakinira umwaka utaha w’imikino.

    Arimo kubifashwamo na Karenzi Alex akaba umujyanama we, uyu mugabo ni n’umujyanama wa Robertinho utoza Simba SC wagaragaje ko amushaka.

    Uretse ibi kandi, Onana ngo ntabwo yishimiye uburyo abayeho muri Rayon Sports, aho iyi kipe igongwa n’ikibazo cy’amikoro bituma bamara amezi menshi badagembwa.

    Onana ntakozwa ibyo kongera amasezerano muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuki-onana-adakozwa-ibiganiro-na-rayon-sports-yizeye-iki

  • Leta yaburiye abaturage nyuma y'ibiza byahitanye abantu 131 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyagarukaga ku ngaruka z'ibiza byibasiye Intara y'Iburengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo bigahitana ubuzima bw'abaturage 131.

    Abantu 130 bapfuye mu gihe cy'amasaha 24.

    Minisitiri Kayisire ati 'Ni ubwa mbere u Rwanda rubibonye mu mateka ya vuba tuzi. Hakomeretse benshi, abenshi baracyari kwa muganga ariko hari n'aborohewe barataha.'

    Yakomeje agira ati 'Abantu ubabaze barenga ibihumbi icyenda, ariko ubaze inzu zangiritse, ni ukuvuga ingo ni hafi 5598. Biradusaba ko dushyira mu byiciro abo bantu, abo leta ifasha, abo ushobora gufasha ku rugero runaka, tukabereka aho bagomba gutura.'

    Minisitiri Kayisire yavuze ko mu buryo bwihuse bwo gufasha abahuye n'ibi biza, abari basanzwe bakodesha inzu babagamo bazakodesherezwa, naho abari bafite izabo, bafashwe ku buryo batuzwa mu buryo bukwiriye.

    Muri iki gihe, hari gukorwa isesengura rigomba kugaragaza uko abagizweho ingaruka n'ibi biza bari babayeho.

    Ati 'Abakodeshaga bazakodesherezwa, abari bafite inzu bazatuzwa nk'uko bikwiriye, ntabwo ari ubwa mbere leta yubakiye abaturage […] Nyuma y'amezi abiri atatu, baba bamaze kumenya aho bajya mu buryo busanzwe.'

    Minisitiri Kayisire yavuze ko usibye abapfuye, hakomeretse benshi, ndetse ko 'hari umuntu umwe ugishakishwa'.

    Ati 'Hari umuntu umwe ugishakishwa tutarabona, hari inzu nyinshi zirenga 5500 zasenyutse, imihanda 14 yangiritse, imiyoboro y'amazi, iy'amashanyarazi, hari amashuri arenga 50 yangiritse yanyuzwemo n'amazi, ibyumba by'amashuri bimwe birasenyuka, hari imirima y'abaturage, amatungo yabo, ibyangiritse ni byinshi.'

    Minisitiri Kayisire yavuze ko hari isomo rikomeye u Rwanda rwigiye muri ibi biza, ariyo mpamvu hagiye gushyirwa imbaraga mu bikorwa bigamije gutuza abaturage ahantu haboneye.

    Ati 'Twabonye isomo rikomeye ryo gutura ahantu duhora tuvuga hashyira ubuzima bw'abaturage mu kaga.'

    Leta iri gutanga ubutabazi ku bagizweho ingaruka n'ibi biza, burimo ibiribwa, ibikoresho bitandukanye ndetse n'ubuvuzi ku babukeneye. Ibi biri no gukorwa ku bufatanye n'abandi baturage aho hashyizweho imirongo abashaka gutanga inkunga bakwifashisha yaba kuri banki cyangwa se kuri telefoni.

    Kuva iyo miyoboro yashyirwaho ku mugoroba wo ku wa Gatanu, kuri Mobile Money hamaze koherezwaho asaga miliyoni 11 Frw.

    Minisitiri Kayisire yavuze ko imvura igihari muri iyi minsi, ariyo mpamvu abantu batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakwiriye kumvira ubuyobozi, bakahava.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Musabyimana Jean Claude, we yagize ati 'Ubonye hari ikibazo kiri aho atuye, agomba kwihutira kwegera ubuyobozi buri hafi, bakamwereka aho acumbikirwa. Iryo ni ihame twafashe.'

    'Ntabwo ari ngombwa kwirirwa ushakisha, ahubwo begere ubuyobozi ku buryo buri wese inzego z'ubuyobozi zihari kugira ngo zibafashe. Muri buri karere twashyizeho itsinda, rishinzwe gufasha abaturage hirya no hino kugira ngo umuntu wese waba ubangamiwe ashyirwe ahantu hari umutekano kandi abone ibikoresho by'ibanze.'

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yavuze ko ibiza byahitanye abaturage 131, umubare munini mu mateka ya vuba y’u Rwanda

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Musabyimana Jean Claude, yasabye abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kwegera ubuyobozi bukabereka aho bajya

    Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye iki kiganiro cyagarukaga ku ngamba zo guhangana n’ibiza biherutse kwibasira igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yaburiye-abaturage-nyuma-y-ibiza-byahitanye-abantu-131

  • Nana wo muri City yahishuye ibintu 3 byamugoye i Burayi, abantu akumbuye mu Rwanda (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umwaka n’igice urashize Uwamwenzi Nadege wamamaye muri filime y’uruhererekane ya City Maid nka Nana agiye mu Bubiligi asanze umugabo, avuga ko kimwe mu bintu byamugoye harimo ikirere n’ibiryo byaho.

    Mu Gushyingo 2021 nibwo Nana yafashe rutemikirere yerekeza mu Bubiligi aho umugabo atuye anakorera.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Nana yavuze ko ibintu byamugoye ageze i Bulayi ari byinshi ariko ibiryo, ikirere no kuba nta bantu baziranye yakwisanzuraho nibyo biza imbere.

    Ati “Ibiryo, ikirere, abantu. Ubuzima bushingiye ku bintu byinshi, uzi kurya, ukanywa ibaze nk’uyu muturanyi waha nta nubwo agusuhuza, mu Rwanda umuturanyi aba ari nk’umuvandimwe agutira ikintu na we akagutiza ariko hano aranapfa ukigira ku kazi ahubwo ugahamagara polisi ko barimo kugufungira umuhanda.”

    Agaruka ku bantu akumbuye mu Rwanda bakinanaga cyane cyane muri City Maid, yavuze ko akumbuye Nick, Nikuze na Bahavu.

    Ati “nkumbuye ikipe yanjye yose, uhereye kuri chr wanjye Nick, ukajya kuri mukeba wanjye Nikuze, ba Rosine, Diane, ikipe tekinike yose ndabakumbuye. “

    Yavuze ko bishoboka ko mu minsi iri imbere yazongera akagaragara muri iyi filime y’uruhererekane ikunzwe na benshi.

    Nana yasanze umugabo we mu Bubiligi

    Nana avuga ko kuhamenyera byamutonze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nana-wo-muri-city-yahishuye-ibintu-3-byamugoye-i-burayi-abantu-akumbuye-mu-rwanda-video

  • Uwari Meya wa Rubavu yirukanywe ku mirimo ye – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yakuwe ku nshingano nyuma y'iminsi mike Akarere ayobora kibasiwe n'ibiza byahitanye ubuzima bw'abaturage 26 mu ntangiriro z'iki cyumweru.

    Amakuru IGIHE ifite avuga ko uyu muyobozi yagize uburangare mu bikorwa bitandukanye bigamije ubutabazi ku baturage bibasiwe n'ibiza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwari-meya-wa-rubavu-yirukanywe-ku-mirimo-ye

  • Perezida Kagame yagaragaje ko Commonwealth igifite umukoro ngo urubyiruko rwayo rubeho neza – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo we n'abandi bayobozi b'umuryango wa Commonwealth barimo Umwami Charles III, Umunyamabanga Mukuru Patricia Scotland bahuriraga mu nama i Londres mu Bwongereza.

    Ni inama yabaye mbere y'umunsi umwe ngo u Bwongereza bwimike umwami Charles III, ari na we muyobozi w'icyubahiro wa Commonwealth.

    Abayobozi batandukanye bo mu bihugu binyamuryango bya Commonwealth bitabiriye iyo nama yabereye ku cyicaro cy'uwo muryango, ikiga ku ngingo zo guteza imbere urubyiruko ari nayo nsanganyamatsiko y'umwaka wa 2023 muri uwo muryango.

    Perezida Kagame uyoboye uwo muryango guhera mu 2022, yavuze ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo urubyiruko rwa Commonwealth rugire imibereho myiza.

    Ati 'Intego yacu ni ugukorera hamwe muri Commonwealth kugira ngo turusheho kongerera amahirwe urubyiruko rwacu. Haracyari byinshi byo gukora kugira ngo Commonwealth ibe umuryango ukemura ibibazo by'abaturage. Uyu mwaka wo ni ingenzi cyane kuko ari umwaka wahariwe urubyiruko.'

    Bibarwa ko 60 % by'abaturage miliyari 2.5 bo mu bihugu bigize Commonwealth ari urubyiruko ruri munsi y'imyaka 30.

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko ibihugu bigize uwo muryango bikoreye hamwe, bifite ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo byafasha urubyiruko.

    Ati 'Dufite ubushobozi buhagije bwo gutuma urubyiruko rwacu rungana na miliyari 1.5 ndetse n'abandi bazadukomokaho, bagira ejo heza kandi hatekanye, kuko biri mu ndangagaciro zacu n'imico yacu itandukanye.'

    Nubwo umwe mu baturage batatu batuye mu bihugu bya Commonwealth ari urubyiruko, urwo rubyiruko cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere rwibasiwe n'ibibazo bitandukanye nk'ubushomeri, kubura ibikorwa remezo bibafasha guhanga ibishya n'ibindi.

    Perezida Kagame (ibumoso) aganira n’Umwami Charles III ndetse na Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth

    Perezida Kagame yagaragaje ko Commonwealth igifite umukoro ngo urubyiruko rwayo rubeho neza

    Perezida Kagame n’Umwami Charles baganira nyuma y’inama y’abayobozi ba Commonwealth

    Abayobozi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth bitabiriye iyi nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-commonwealth-igifite-umukoro-ngo-urubyiruko-rwayo