Category: Uncategorized

  • “Kiyovu Sports irica umuntu imumaremo umwuka” Umunyamakuru Reagan yacitse ururondogoro ubwo yabonaga ibyo abakunzi ba Kiyovu Sports bakoreye i Nyarugenge (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Reagan Rigaju udahwema kwerekana ko Kiyovu Sports ariyo kipe ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda kurusha izindi kipe yongeye kwishimira uko abakunzi bayo bishimiye intsinzi bakuye i Musanze.

    Kiyovu Sports ku munsi tariki 07 Gicurasi 2023 nibwo yacakiranye n'ikipe ya Musanze FC maze yitwara neza itsinda igitego kimwe kubusa cyatsinzwe na Pitchou bituma icyizere kigera kukigero cyo hejuru cyane maze abakunzi bayo nabo babyina intsinzi katahava.

    Dore uko byari bimeze ubwo bagera mu biryogo ahazwi nko mu marange:

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sports-irica-umuntu-imumaremo-umwuka-umunyamakuru-reagan-yacitse-ururondogoro-ubwo-yabonaga-ibyo-abakunzi-ba-kiyovu-sports-bakoreye-i-nyarugenge-video/

  • Mvukiyehe Juvenal yatakambiye Imana, Rayon Sports na APR FC azigenera ubutumwa bukomeye #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvenal yasabye Imana kuzamuhuza na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kuko iyi kipe itazigera imutsinda mu buzima bwe.

    Yabigarutseho nyuma y’umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona yaraye atsinzemo Musanze FC 1-0 maze Rayon Sports yatsinzwe na Gorilla FC 3-1 ikava ku gikombe cya shampiyona.

    Uyu muyobozi yabanje kugenera APR FC ubutumwa bazahura muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, aho yabwiye iyi kipe y’ingabo z’igihugu bazakina muri iki cyumweru ko nta kintu izamukuraho.

    Ati “Mu gikombe cy’Amahoro tuzahura na APR FC ariko nayo iribizi, reka nyitangarize, nta kintu izanavamo, nta kintu izakuramo, isezere tuzahura nayo muri ½ cy’Amahoro izagarukira hariya.”

    Yakomeje avuga ko Imana asenga imufashije yazahura na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro kuko niyo bakina imyaka 5 itamutsinda.

    Ati “Reka na Rayon Sports nyigenere ubutumwa. Nyagasani nsenga, ndifuza ko yazampuza na yo ku gikombe cy’Amahoro ku mukino wa nyuma. Ni yo basaba ko dukina imyaka itanu, mpari hariya, ntabwo yakoramo.”

    Mvukiyehe Juvenal usigaje imikino 2 muri shampiyona, uwa Sunrise FC na Rutsiro FC asabwa gutsinda kugira ngo atware igikombe, yavuze ko batarizera kugitwara kuko bashobora gutsikira ku mukino umwe bakakibura.

    Kiyovu Sports muri 1/2 mu gikombe cy’Amahoro izahura na APR FC aho umukino ubanza uzaba tariki ya 10 Gicurasi, uwo kwishyura ukaba tariki ya 14 Mata 2023.

    Mvukiyehe Juvenal yahaye ubutumwa Rayon Sports na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mvukiyehe-juvenal-yatakambiye-imana-rayon-sports-na-apr-fc-azigenera-ubutumwa-bukomeye

  • Imodoka ya nyakwigendera Paul Walker yagurishijwe akayabo mu cyamunara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imodoka ya nyakwigendera Paul Walker yagurishijwe akayabo mu cyamunara.

    Muri cyamunara cyateguwe na British auction house cyanagennye igicirofatizo cy'Amayero 453, niho Imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Skyline R34 GT-R yakoreshejwe na Paul Walker muri filime ya 'Fast & Furious 4', yagurishirijwe amayero miliyoni 1,23

    Iyi modoka yari imaze imyaka 10 iparitse kuko Paul Walker wayikoreshaga akimara gupfa azize impanuka, imodoka yarekeye aho gukoreshwa.

    Nissan Skyline R34 GT-R yakozwe n'uruganda rukora imodoka rwo mu Buyapani hagati ya 1999 na 2002 ku busabe bwa Paul Waker. Iyi modoka yari yarabyiniriwe 'Godzilla'(akazina yiswe).

    Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo 2013 mu masaha y'umugoroba niho icyamamare muri sinema Paul Walker wamenyekanye cyane nka 'Brian O'Conner' muri 'The Fast and the Furious franchise' yitabye Imana, ubwo yari agiye mu gitaramo cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye. Yaguye mu mpanuka y'imodoka yari itwawe n'inshuti ye na yo yahise ipfa.

    Source : https://yegob.rw/imodoka-ya-nyakwigendera-paul-walker-yagurishijwe-akayabo-mu-cyamunara/

  • Umubiri ku wundi! Shaddy Boo yakaragiye umubiri umuhanzi Kidumu Kibido abantu bavuza induru – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo, yagaragaye arimo abyinisha umuhanzi Kidumu Kibido bombi begeranye umubiri ku wundi.

    Hari mu gitaramo cyabereye mu Bubiligi mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, aho uyu Shaddy Boo ariwe wari utegerejwe ku kiyobora.

    Source : https://yegob.rw/umubiri-ku-wundi-shaddy-boo-yakaragiye-umubiri-umuhanzi-kidumu-kibido-abantu-bavuza-induru-videwo/

  • Arashaka umwana na nyina! Harmonize yongeye kugaragaza ko mama wa Yolo The Queen yamutwaye umutima – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania wavuzweho kugirana umubano wihariye na Phiona wamamaye nka Yolo The Queen, yateye imitoma nyina w'uyu mukobwa w'imiterere ikurura abatari bake.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram Harmonize yagize ati 'Ndakwifuriza ibyiza uyu munsi, ntewe ishema nawe mama Konde boy na Phiona [Yolo the queen].'

    Ubwo Yolo the queen nawe yahise asubiza uyu muhanzi ko yishimiye indirimbo yitwa 'Mama' yakoresheje atanga ubu butumwa kuri nyina.

    Mama wa Yolo The Queen
    Yolo The Queen w'imiterere ikurura benshi

    Source : https://yegob.rw/arashaka-umwana-na-nyina-harmonize-yongeye-kugaragaza-ko-mama-wa-yolo-the-queen-yamutwaye-umutima-amafoto/

  • Iburasirazuba: Hari gukusanywa amafaranga n'ibiribwa byo gufasha abahuye n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Ni ibiza byabaye tariki ya 2-3 Gicurasi 2023, byahitanye abantu 131, inzu hafi 5598 zarasenyutse, imihanda ine irangirika, imiyoboro y'amazi, iy'amashanyarazi ndetse n'amashuri arenga 50 byose byarangiritse ku buryo hakenewe miliyari zisaga 130 Frw kugira ngo bisanwe.

    Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no gufasha abababaye, abo mu nzego z'ibanze mu Ntara y'Iburasirazuba bari gukusanya inkunga yo gufasha abababaye.

    Ni igikorwa kiri gukorwa ku bushake aho ngo buri wese ari kwiyandika bitewe n'icyo afite kugira ngo bafashe abababaye.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko iki gitekerezo cyahereye mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze, abikorera na za koperative nini bafite bishakamo ubushobozi bwatuma bafasha abaturage bahuye n'ibiza.

    Ati “Muzi ko mu minsi ishize twagize ibiza kandi bikomeye twaburiyemo abantu bacu cyane cyane mu Burengerazuba no mu Majyepfo y'igihugu cyacu. Ntabwo twabibona ngo twicare, icyo twakoze mu buryo bw'ubushake n'ubwumvikane nta gahato, intara irimo kureba abayobozi, amakoperative n'izindi kompanyi nini twumvikanye ko hari icyo twakora tugatabara abari mu kaga.'

    Guverineri Gasana yakomeje avuga ko bahereye ku bayobozi n'amakoperative manini avuga ko mu minsi mike bazaba bamaze kwegeranya icyavuyemo kugira ngo bagishyikirize ababishinzwe babigeze ku baturage bari mu kaga.

    IGIHE yamenye ko nibura ngo abayobozi bo mu nzego z'ibanze bari kwishakamo miliyoni 20 Frw kongeraho ubundi bufasha buzaturuka mu bikorera harimo amafaranga, ibiribwa ndetse n'amakoperative y'ubuhinzi azatanga hafi toni 80 z'ibiribwa birimo ibishyimbo, ibigori n'umuceri n'ibindi bikoresho by'ubwubatsi.

    Ibi byose bishobora kuba byabonetse mu cyumweru kizatangira ku wa 8 Gicurasi 2023 kugira ngo bihite bishyikirizwa Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi kugira ngo ibigeze ku bahuye n'ibiza.

    Mu Ntara y’Iburasirazuba hatangiye gukusanywa amafaranga n'ibiribwa byo gufasha abahuye n'ibiza mu Burengerazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-hari-gukusanywa-amafaranga-n-ibiribwa-byo-gufasha-abahuye-n-ibiza

  • Karongi: Abantu batanu baguye mu mpanuka y'imodoka – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye ahitwa Kibanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Gicurasi 2023.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Ishami rya Polisi yo mu Muhanda, SSP Irere René, yabwiye IGIHE ko imodoka yakoze impanuka ari Minibus yavaga Rubengera yerekeza mu Murenge wa Mubuga.

    Ati “Ni byo ni Toyota Minibus yavaga Rubengera ijya ku Mubuga itwaye abagenzi. Yageze mu Murenge wa Bwishyura, mu Kagari ka Nyarusazi, umushoferi akubita ibyuma arenga umuhanda imodoka igwa muri metero 20-25.''

    SSP Irere yavuze ko abantu batanu ari bo bamaze kwitaba Imana, gusa ngo harimo n'abakomeretse benshi.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko abari mu modoka yakoze impanuka bari bavuye mu bukwe mu Murenge wa Rubengera batashye mu wa Mubuga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abantu-batanu-baguye-mu-mpanuka-y-imodoka

  • Kitabi Tea Company yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye ku Ruganda rw'Icyayi rwa Kitabi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi ku wa 6 Gicurasi 2023.

    Musabyimana Eugenie wari umukozi w'uru ruganda akaba yaranarurokokeyemo, mu buhamya bwe agaragaza inzira y'inzitane yanyuzemo kugira ngo abashe kurokoka nyuma yo kwanga kuba umugore w'abashakaga kumwica.

    Ati 'Mbere ya 1990 twabanaga neza dukora akazi neza nta kibazo, ku itariki ya 10 Mata ni bwo bateye hano mu gitondo bica abantu benshi cyane twari twaraye turi hamwe, abasigaye badapfuye ni bwo imidoka yaje iratujyana duhungira ku Kigeme, mbwira abasirikare ko ntari Umututsi, bagiye kwica abantu benshi mbonye nsigaye njyenyine ndagenda kugira ngo ntapfa njyenyine.'

    Yakomeje agira ati 'Abana banjye baje kujya i Murambi ariko amakuru aza kungeraho ko bapfuye, twageze i Murambi abana ba njye mba ndababonye. Twaje kujya i Butare hatari muri Zone Turquoise, twari tunafite inzu, Imana iturokora gutyo, Kenshi nagiye mbwirwa kuba umugore w'abashakaga kunyica nkabyanga'.

    Visi Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyamagabe, Kamugire Remy, yagarutse ku mwihariko w'uru ruganda muri Jenoside n'indagagaciro zarangaga abari akozi.

    Ati “Kwibuka abacu bitwubakamo imbaraga tuvoma mu ndangagaciro zabarangaga hano; Kitabi yaraduhekuye, hano ni ho hatorezwaga Interahamwe, hano ni ho hacurirwaga imigambi y'uko Jenoside izashyirwa mu bikorwa muri Gikongoro, hano hari igicumbi cy'ingengabitekerezo ya Jenoside. Aya mahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza tuyakoreshe, imyaka igiye kuba 30 nta Mututsi wishwe. Dukore twiteze imbere.'

    Umuyobozi w'Uruganda rw'Icyayi rwa Kitabi, Thushara Pinidiya, mu ijambo rye yavuze ko abazize Jenoside bakoraga muri uru ruganda batazigera bibagirana.

    Ati 'Uyu munsi nyuma y'imyaka 29 duteraniyeho hano twibuka, dushimangira ko tutazigera twibagirwa muri sosiyete y'icyayi ya Kitabi. Dufatanyirize hamwe muri uyu mwanya dutekereze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tunashima intambwe u Rwanda tumaze gutera kuva icyo gihe. Turizera ko iki gikorwa cyo kwibuka kizagufasha mu komora ibikomere no kwatsa umuriro w'icyizere mu bantu bose bagezweho n'ingaruka za Jenoside.”

    Uyu muhango wo kwibuka abari abakozi b'Uruganda rw'Icyayi rwa Kitabi wabanjirijwe no gusura no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Murambi aho imibiri yakuwe muri uru ruganda iruhukiye ndetse unasozwa no kuzishyira ku kimenyetso cy'urwibutso mu ruganda ndetse no kuremera abarokotse bane.

    Kuri ubu muri uru ruganda hamaze kumenyekana abantu 22 bahaguye aho icyenda muri bo bari abana b'abari abakozi barwo, abandi bakaba bari abakozi b'uruganda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-kitabi-tea-company-yibutse-abari-abakozi-bayo-bazize-jenoside

  • Juvenal uyobora Kiyovu Sports yibukije Perezi… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino w’amateka, umukino w’injyanamuntu, umukino wo kwishingora ku watsinze, umukino nyamukuru w’umunsi wa 28 wa shampiyona, waranzwe no kwishongora ndetse no guhangana hagati y’amakipe abiri, Musanze FC yari yakiriye umukino, na Kiyovu Sports.

    Uyu mukino wari watezwe Kiyovu Sports nk’ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona, aho abantu benshi bumvaga ko iyi kipe kuva mu mizi y’ibirunga biri buze kuyigora.

    Ntabwo ari ko byaje kugenda kuko umukino waje kurangira, Kiyovu Sports itsinze Musanze FC igitego 1-0, igitego cyabonetse ku munota wa mbere gitsinzwe na Nshimirimana Ismail.

    Nyuma y’uyu mukino, Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal, yagaragaje akiryo kuri Perezida wa Musanze FC avuga ko urwagwa ntaho ruhuriye na Essence.

    Yagize ati: “Perezida wa Musanze FC mumumpere ubwo ubutumwa.” Umunyamakuru yamubajije ubutumwa ubwo aribwo, Juvenal avuga ko “Urwagwa na Essence bitavamo kuko bifite itandukaniro rinini.”

    Ushatse gusesengura ubu butumwa, wavuga ko Juvenal yashakaga kuvuga ko  Essence nka kimwe mu bikorwa azwiho acuruza, ndetse n’uruganda rwenga inzoga za gakondo Tuyishimire Pracide acuruza, bidahuye.

    Juvenal arareba igikombe mu maso akamwenyura 

    Tuyishimire Pracide uyobora Musanze FC yari yakaniye umukino ariko ntabwo byamuhiriye 

    Kiyovu Sports yavuye i Musanze yemye n’ubwo umukino utari woroshye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129040/juvenal-uyobora-kiyovu-sports-yibukije-perezida-wa-musanze-fc-itandukaniro-ryurwagwa-na-es-129040.html