Category: Uncategorized

  • Nyamasheke: Ibyo wamenya ku mwigimbakirwa wiswe Darfur kubera urugomo – #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba hari agace k'ubutaka kinjira mu mazi y'ikiyaga cya Kivu, kitwa 'Darfur'. Abumvise iryo zina bose bibaza impamvu aho hantu hitwa Darfur, kuko ubusanzwe ari imwe mu ntara zigize Sudani.

    Umwigimbakirwa wiswe Darfur, uherereye murenge wa Kagano, Akagari ka Shara, ukaba ugizwe n'imidugudu ya Kaduha, Kamina na Ntumba. Ni agace gatuwe n'abaturage batunzwe ahanini n'uburobyi n'ubuhinzi, aho mu bihingwa bahinga higanjemo ibigori, soya, ibishyimbo na kawa.

    Akarere ka Nyamasheke gafatwa nk'igicumbi cya kawa mu Rwanda, kuko ari ko karere gafite ibiti byinshi bya kawa, kakagira inganda zitunganya umusaruro wayo zigera kuri 60.

    Amateka ya kawa mu Rwanda nayo agaragaza ko iki gihingwa kigera mu Rwanda kivuye muri Ethiopia mu myaka 120, ishize cyabanje guhingwa muri aka karere.

    Mu myaka ya za 1970 na 1980, aga gace ko ku Ishara gakora ku Kiyaga cya Kivu kagize umusaruro mwinshi wa kawa abahatuye barijuta.

    Kaberege Viateur wahavukiye akanahakurira, yabwiye IGIHE ko icyo gihe kubera amafaranga menshi abaturage bakura mu gihingwa cya kawa, banywaga bagasinda bakarwana ariko bakagira umwihariko wo kutajya mu buyobozi kurega.

    Ati “Bwaracyaga tugateranira mu isantere tukareba uwasagariye undi, tukamuhana, hakaba abagurisha ibipimo bya kawa, ababigwatiriza, abandi bakagurisha amashyamba kugira ngo babone amande. Iyo mirwano yahahoraga niyo yatumaga abantu bavuga ngo hano hahora intambara nk'iza Darfur ya Sudani”.

    Kuva mu 1950, Intara ya Darfur iherereye mu majyepfo ashyira Iburengerazuba bw'Igihugu cya Sudan yakomeje kuba isibaniro ry'intambara zirimo iya mbere ya gisivile yabaye kuva mu 1955-1972, n'intambara ya kabiri ya gisivile yabaye kuva 1983-2005.

    Iyi mirwano yarakomeje kugeza igihe igice cy'amajyepfo ya Sudani gihawe ubwigenge havuka igihugu gishya cya Sudani y'Epfo. Izi ntambara nizo ab'i Nyamasheke bahuje n'urugomo rwa buri munsi rwaberaga muri aka gace kabo, bati “Aha hantu hahora intambara nk'izo muri Darfur”.

    Kaberege avuga ko muri za 1980 icyateye umurengwe abo ku Ishara ari uko Leta yongeje igiciro cya kawa, ikilo cya kawa yumye kiva ku mafaranga 60 Frw kigera ku 120 Frw.

    Uko imyaka yagiye ishira, umurengwe w'amafaranga ya kawa wagiye ugabanuka kuko abahinzi bayo bagiye babona ko ayo mafaranga hari ibindi bayakoresha bitari ukuyashora mu businzi n'urugomo.

    Ati “Ntabwo abezaga ikawa bose barwana, ahubwo hari abo inzoga zari zarigaruriye yayinywa akumva agomba gukubita mugenzi we. Ndetse hakaba n'uvuga ngo ndagukubita sha ejo nzazisoroma'.

    Kaberege avuga ko uko urogomo rugenda rugabanuka, izina Darfur rigenda rihinduka, ati 'Ubu dusigaye tuhita ku Mwiza'.

    Ibyo uko urugomo rw'i Darfur rwagabanutse binemezwa na Kubwimana Jean wabwiye IGIHE ko na nyuma Jenoside yakorewe abatutsi urugomo rw'i Darfur rwakomeje, ndetse ngo habaga n'amabandi yamburaga abaturage akoresheje imbunda akajya no kwiba imiraga y'abarobyi bo muri Congo.

    Ati “Icyo gihe nta muyobozi washoboraga kuhaza wenyine. Nyuma amabandi ane yaje kuraswa andi ane arahunga. Iryo zina Darfur tugenda turihindura kuko urugomo rwacitse, ubu ni ku Mwiza”.

    Magingo aya abatuye i Darfur ya Nyamasheke bavuga ko nta muntu ukwiye gutinya kuhasura, kuko nta rugomo rukihaba, nta n'ubujura, bakavuga ko bihabaye byaba ari ibisanzwe nk'uko n'ahandi hose byahaba.

    Umwigimbakirwa wiswe Darfur uherereye mu karere ka Nyamasheke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ibyo-wamenya-ku-mwigimbakirwa-wiswe-darfur-kubera-urugomo

  • Ubutunzi bwinshi sibwo butereta! Dore amayeri 5 umusore wese yakoresha (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe tuzi ko umusore wese agira agaciro imbere y'inkumi igihe afite uko ahagaze mu bukungu. Umusore wambara neza, ufite imodoka nziza n'ibindi bigaragaza ko hari urwego ariho rufatika bituma abasha guhindukiza benshi mu bakobwa, kubareshya bikamworohera.

    N'ubwo ariko amafaranga n'ubutunzi bigira uruhare runini mu gutuma umusore abasha kugaragara neza imbere y'inkumi, abakobwa bashobora gushiturwa n'indi mico / imyitwarire y'umusore bidasabye ko agira amafaranga menshi cyangwa ubutunzi buhambaye:

    1.Kuba uwo uriwe

    Mu kinyarwanda baca umugani ngo umusore utiraririye ntarongora inkumi. Ariko kwirarira ukigira uwo utariwe nabyo abakobwa ntibabikunda. Kwigira uwo utariwe, kwiyitirira icyo utaricyo biri mu biri gutuma abasore bagayika muri iyi minsi. Kwigira icyo utari cyo sibyo bizatuma umukobwa agukunda.

    Ba uwo uriwe. Niwirarira ukamubeshya nyuma akakuvumbura muzakomeza gukundana? Kuba uwo uri we byatuma hari uwabigukundira. Umuntu ugukunze ntacyo agukurikiyeho urukundo rwanyu ruramba. Kwibwira ko uzashituza abakobwa ibintu byaguhira igihe gito ariko se nibishira muzaba mukivuga rumwe? N'ubwo abakobwa benshi bakururwa n'ubutunzi bw'abasore ariko hari abashyira mu gaciro kandi bategenzwa na twinshi. Mwene abo nibo bavamo ba mutima w'urugo.

    2.Kwiyizera

    Kwiyizera nayo ni indi turufu ukwiriye kwitwaza mu kureshya abakobwa mu gihe nta butunzi buhambaye urabona. Kuba ntacyo urageraho ntibisobanuye ko udakwiriye gukunda cyangwa gukundwa. Kuba konti yawe ntakiriho ntibigukuraho igikundiro. Kwiyizera ni indangamuntu y'abagabo.

    Nutiyizera ninde uzagushyiramo icyo cyizere? Utegereje kuzigirira icyizere cyo kwegera inkumi ugatereta ari uko wujuje umuturirwa? Nutabigeraho uzasaza utarongoye, utabyaye? Iyo si imyumvire ikwiriye kuranga umuntu w'umusore ufite icyerekezo. Tinyuka wimenyereze kuganiriza abakobwa nibiba ngombwa ube wasaba urukundo.

    3. Igaragaze

    Kubasha gukuza impano ikurimo bituma ugaragara. Impano abantu bagira ni nyinshi. Kumenya kuganiriza abantu ukaba wabasetsa ukabasusurutsa (abakobwa-abagore babikunda kubi), kumenya kuririmba neza, kumenya gukina imikino inyuranye n'izindi zinyuranye. Impano ni imwe mu bintu byatuma abakobwa bagukunda nubwo waba nta mafaranga ufite . Uretse no kuba impano wifitemo yagufasha kugira igikundiro, yanagufasha kugira aho uva n'aho ugera ugatera imbere mu bukungu.

    4.Kuba umunyabwenge

    Abakobwa bakunda abasore n'abagabo b'abanyabwenge. Niba ufite ubwenge nayo ni impano kandi yagufasha kugira igikundiro imbere y'abakobwa, ukaba wabonamo uwo muzibanira ubuzima musigaje ku isi. Gutereta ahanini benshi mu basore babifiteho imyumvire itariyo. Urukundo nyarukundo ntirureba kuba utunze cyangwa ufite ibya Mirenge ku Ntenyo. Umusore wibwira ko azakunda ndetse agakundwa namara kugira amafaranga n'ubutunzi aribeshya.

    5.Muhe Urukundo nyarwo

    N'ubwo abenshi baziko abakobwa bakunda amafaranga cyane kurusha ibindi nyamara ahubwo bakunda umusore ubaha urukundo nyarwo nta buryarya. Niba uri umusore udafite ubushobozi bw'amafaranga ugomba gutereta umukobwa kuko umukunda. Wimutereta kuko ushaka ko muryamana gusa ahubwo mwereke urukundo nyakuri maze nawe azaba uwawe wese.

    IVOMO:.elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ubutunzi-bwinshi-sibwo-butereta-dore-amayeri-5-umusore-wese-yakoresha-akabona-71265

  • Umugabo yicishije ishoka umuvandimwe we bapfa ubutaka – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 32 wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kageyo, akurikiranweho kwica umuvandimwe we akoresheje ishoka, nyuma yo kumutanga kugura isambu ya mushiki wabo ngo bari bumvikanye ko bazafatanya kuyigura, bakayihingamo.

    Uyu mugabo yishe umuvandimwe we mu ijoro rishyira kuwa Kabiri tariki 8 Gicurasi 2023 mu Mudugudu wa Bugarama mu Kagari ka Gituza mu Murenge Kageyo mu Karere ka Gatsibo.

    Amakuru avuga ko aba bavandimwe babiri b'inkurikirane bari bafite umurima wa mushiki wabo bashakaga kugura bafatanyije, umwe aca inyuma mugenzi we arawishyura, undi ngo agira umujinya amwicisha ishoka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kageyo, Nayigizente Gilbert yatangarije igihe ducyesha iyi nkuru ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi n'inzego z'umutekano nyuma yo kwica umuvandimwe we.

    Yagize ati “Bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo, hari ahantu hari ubutaka bwa mushiki wabo bashakaga kugura bafatanyije, umwe ahagura mbere rero batabyumvikanye baza guhura baratongana hanyuma umwe yica mugenzi we akoresheje ishoka yamukubise mu mutwe. Inzego rero zirimo RIB natwe twagezeyo barapima, ubundi uwakoze ikosa ahita atabwa muri yombi.”

    Gitifu Nayigizente yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, ugize ikibazo akitabaza ubuyobozi aho kujya kwihanira ngo kuko byamuviramo gukora ibyaha, yibukije abaturage ko hari inzego z'ibanze zibegereye kandi ziteguye kubafasha mu bibazo byose bahura nabyo birimo n'akarengane ku muntu waba wumva ko afite ikibazo.

    Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarore mu gihe hagikorwa iperereza na dosiye ye ngo byoherezwe mu bushinjacyaha.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umugabo-yicishije-ishoka-umuvandimwe-we-bapfa-ubutaka

  • Umwana ahora ari umwana koko: Ikipe ya Rayon Sports itanze isomo rya ruhago ikipe ya Mukura VSL – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yari yakiriwe n'ikipe yo mu karere ka Huye mu ntara y'amajyepfo y'igihugu cy'u Rwanda umukino wari wavuzweho byinshi mbere y'uko utangira abakunzi b'amakipe yombi basizoye bashaka intsinzi.

    Ikipe ya Mukura VSL nk'ikipe yari murugo yatangiye neza cyane kuko ariyo yabanje gutsinda ibitego bigera kuri bibiri kubusa kuburyo abakunzi ba Murera bitangiye kwiheba ku rwego rwo hejuru bacyeka ko bashobora kuba bagiye kubonera iby'imbwa yaboneye ku mugezi i Huye.

    Gusa ntabwo ariko byagenze kuko abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports baje kwanga guseba bakihesha icyubahiro ku rwego rwo hejuru nyuma yo kunyagirwa ibitego bigera kuri bibiri byose badakoramo.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya Mukura VSL ni Kamanzi Achraf ku munota wa 1 w'umukino icya kabiri cyatsinzwe na Mukokotya Robert ku munota 31 w'umukino kuri Penalty n'aho Ikipe ya Rayon Sports yakoreye ibyapfura mbi Ikipe ya Mukura VSL yatsindiwe na Luvumbu ku munota wa 49 na Ojera

    Source : https://yegob.rw/umwana-ahora-ari-umwana-koko-ikipe-ya-rayon-sports-itanze-isomo-rya-ruhago-ikipe-ya-mukura-vsl/

  • Uyu musifuzi bazamwongerere umushara! Abantu bakomeje kuvugishwa n’umukinnyi wa Apr wigize umuzamu wa Kiyovu umusifuzi akamuvumbura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musifuzi bazamwongerere umushara! Abantu bakomeje kuvugishwa n'umukinnyi wa Apr wigize umuzamu wa Kiyovu umusifuzi akamuvumbura.

    Mu mukino waberaga mu karere ka Bugesera, wahuzaga ikipe ya Apr Fc na Kiyovu Sport, ukaza kurangira amakipe yose aguye miswi 1:1, habereyemo agashya ko kurarira bidasanzwe.

    Ni ukurarira kwakozwe n'umukinnyi w'ikipe ya Apr Fc ubwo iyi kipe ya Apr Fc yaribonye kufura, umukinnyi umwe yavuye mu bandi ajya kurarira, araryoherwa ashiduka yageze mu izamu ari inyuma ya garidiye.

    Gusa nubwo yari yaciye mu rihumye abandi bose, umusifuzi yamuciye iryera imigambi ye yose arayipfubya.

    Source : https://yegob.rw/uyu-musifuzi-bazamwongerere-umushara-abantu-bakomeje-kuvugishwa-numukinnyi-wa-apr-wigize-umuzamu-wa-kiyovu-umusifuzi-akamuvumbura/

  • Ibi nibyo bitegereje abashaka kuzuza ibifu byabo binyuze mu nzira mbi, Abakozi 2 ba REG batawe muri yombi nyuma y’amafara ya Ruswa bakiriye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi nibyo bitegereje abashaka kuzuza ibifu byabo binyuze mu nzira mbi, Abakozi 2 ba REG batawe muri yombi nyuma y'amafara ya Ruswa bakiriye

    Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abakozi babiri ba Sosiyete y'igihugu ishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Rulindo, bakekwako kwakira ruswa.

    Bafashwe ku wa 9 Gicurasi 2023. Barimo Umuyobozi wungirije wa REG, ishami rya Rulindo, n'umutekinisiye kuri iryo shami.

    RIB yakomeje iti 'Bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indoke, aho bafatiwe mu cyuho bamaze kwakira 400,000 Frw kugirango batange serivisi umukiliya yemerewe n'amategeko.'

    Abakekwa bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Icyaha cyo gusaba, kwakira, cyangwa gutanga indonke gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Abafatiwe mu cyuho

    Source : https://yegob.rw/ibi-nibyo-bitegereje-abashaka-kuzuza-ibifu-byabo-binyuze-mu-nzira-mbi-abakozi-2-ba-reg-batawe-muri-yombi-nyuma-yamafara-ya-ruswa-bakiriye/

  • Yoo basubiye kwiga disi, Abana benshi bakuwe mu byabo n’ibiza bafashijwe bahabwa ibikoresho basubira mu mashuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yoo basubiye kwiga disi, Abana benshi bakuwe mu byabo n'ibiza bafashijwe bahabwa ibikoresho basubira mu mashuri

    Abana 539 b'abanyeshuri baturuka mu miryango icumbikiwe kuri Site ya Gihira yegeranye na College Inyemeramihigo, bongeye gusubira kwiga tariki ya 9 Gicurasi 2023, aho bigira mu rwunge rw'amashuri rwa Shwemu 1 n'iya 2, nk'ibigo byegereye inkambi bacumbitsemo.

    Akarere ka Rubavu katangaje ko abanyeshuri 68 bazakomeza mu kiciro cy'amashuri yisumbuye, abanyeshuri 465 barakomeza kwiga mu mashuri abanza, naho 6 bashyirwa mu mashuri y'incuke.

    Source : https://yegob.rw/yoo-basubiye-kwiga-disi-abana-benshi-bakuwe-mu-byabo-nibiza-bafashijwe-bahabwa-ibikoresho-basubira-mu-mashuri/

  • Rubuze gica: APR FC inaniwe kwisobanura na Kiyovu Sports ibintu biguma rudubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye ikipe ya APR FC kuri sitade ya karere ka Bugesera maze inanirwa kwikura imbere y'intare za APR FC bahanganiye ibikombe bibiri uyu mwaka.

    APR FC inganyije na Kiyovu Sports igitego kimwe kuri kimwe mu mukino warugoranye cyane dore ko ikipe ya APR FC yaje gutsinda igitego cya kabiri ariko umusifuzi azakucyanga avuga ko habayemo kurarira bikaba byanateje imvururu mu kibuga.

    Abakinnyi batsinze ibitego ku mpande zombi ni Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 23 w'igice cya mbere n'aho Kiyovu Sports yatsindiwe na Mugiraneza Frouduard ku munota wa 73 w'umukino.

    APR FC na Kiyovu Sports zisigaranye urugamba rwo kuzisobanura ku mukino wa kabiri wa 1/2 mu gikombe cy'Amahoro aho izi kipe zifite urundi urugamba rwo kwegukana ibikombe bibiri harimo shampiyona y'u Rwanda ndetse n'igikombe cy'Amahoro.

    Source : https://yegob.rw/rubuze-gica-apr-fc-inaniwe-kwisobanura-na-kiyovu-sports-ibintu-biguma-rudubi/

  • Mujye mwambara mwikwize: Umukobwa yahuye nuruva gusenya ubwo yajyaga gutega moto birangira agiye n’amaguru (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakobwa benshi bakunze kwambara utuntu tugufi cyane bavuga ko aribyo bigezweho gusa rimwe na rimwe bijya biteza uruntu runtu muri rubanda kimwe n'uko nabo hari gihe baterwa isoni natwo.

    Hagaragaye amashusho ku rubuga rwa Instagram y'umukobwa wabuze uko atega moto kubera kwambara imyambaro migufi cyane nyuma y'uko hari umugabo wakomeje kugenda amurunguruka cyane maze umukobwa na we agaterwa isoni nibyo uwo mugabo ashaka kureba.

    Source : https://yegob.rw/mujye-mwambara-mwikwize-umukobwa-yahuye-nuruva-gusenya-ubwo-yajyaga-gutega-moto-ihere-ijisho-amashusho-video/

  • Aba Rayon byabakomeranye bageze naho gutanga ruswa kugira ngo bakure insinzi kuri Mukura VS(soma witonze) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amashirakinyoma ku nkuru ivuga ko abarayon bashatse guha bitugukwaha abakinnyi ba Mukura gusa bikaza kurangira nabi

    Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Gicurasi 2023, bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bahamagaye abakinnyi batatu ba Mukura Victory Sports ngo babahe ruswa babe bakwitsindisha mu mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro, uri bukinwe kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

     

    Bivugwa ko ku wa Kabiri, saa cyenda ari bwo bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bahamagaye umwe bakozi ba Mukura VS bashinzwe 'protocol' bamusaba ko yabafasha akabageza ku bakinnyi batatu, maze bakazorohera Rayon Sports muri uyu mukino.

    Aba bakinnyi ni Rutahizamu Robert Mukoghotya, Umunyezamu Sebwato Nicholas na Myugariro w'iburyo Kubwimana Cedric 'Jay Polly' ndetse n'Umutoza wungirije Nshimiyimana Canisius.

    Uyu mwari ukorera Mukura VS yahise ageza ubutumwa ku bayobozi b'ikipe ye maze umugambi upfuba utyo.

    Source : https://yegob.rw/aba-rayon-byabakomeranye-bageze-naho-gutanga-ruswa-kugira-ngo-bakure-insinzi-kuri-mukura-vssoma-witonze/