Category: Uncategorized

  • Mugisha Bonheur yabuze imbaraga zitabara APR… – #rwanda #RwOT

    Byari mu mukino karundura, wahuje ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports, amakipe afite ihangana ridasanzwe muri iyi myaka ibiri itambutse.

    Ikipe ya APR FC niyo yabanje igitego cyatsinzwe na Alain Kwitonda, ndetse igice cya mbere kirangira APR FC ifite igitego kimwe ku busa bwa Kiyovu Sports.

    Mu gice cya kabiri ahagana ku munota wa 72, Kiyovu Sports yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mugiraneza Froduard ku mupira wari uri mu kavuyo. 

    Mugisha Bonheur yabuze ubufata Mugiraneza ngo adatsinda, amutega avayo.

    Mugisha Bonheur waranzwe n’imyitwarire mibi itamenyerewe ku bakinnyi ba APR FC, niwe wari mu buryo bwiza bwari kubuza Mugiraneza Froduard gutsinda. Umupira Mugiraneza yashose wari uturutse mu izamu rya APR FC usohoka. 

    Bonheur nk’umwe mu bakinnyi bari imbere ya ba myugariro ba APR FC niwe wagombaga kuba ari ku bakinnyi ba Kiyovu Sports bari muri penariti. 

    Mugisha Bonheur niwe mukinnyi wa APR FC wari hafi ya Froduard, ndetse byashoboka ko yari kumubuza gushota, cyangwa akaba yakina umupira mbere.

    Ibyo byose Mugisha Bonheur byamurenzeho, ahubwo atangira kwitambagirira mu kibuga, ariho yaje kubona umupira uje mu gace arimo, ntiyabasha kuwugeraho, bituma Froduard atsinda igitego.

    Uwo akazi kari kananiye yaje gukora ikosa ririmo ubunyamwuga buke, akoresha imbaraga ahadakenewe, atega Mugiraneza warimo kujya kwishimira igitego, n’ubwo yaguye akongera agahaguruka kugera ageze ku ntego ze zo kwishima.

    Ntabwo ari iryo kosa Mugisha Bonheur yakoze kuko yaje no gukubita umutwe umusifuzi wo ku ruhande amuhora ko yanze igitego APR FC yari itsinze.

    Gusa nyuma y’ibi byose, Mugisha Bonheur yaje gusaba imbabazi umusifuzi ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru,  kubera ibihe byamuranze. 

    Yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo nisegure mbikuye ku mutima kuri Ishimwe Didier n’abakunzi b’umupira muri rusange, ku myitwarire itari myiza yangaragayeho ku mukino w’ejo hashize w’igikombe cy’amahoro wahuzaga ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports.”

    Mugisha Bonheur imyitwarire ye yatunguye benshi barimo n’abatoza bamuciye mu ntoki bemeza ko yari umukinnyi uzi kwihagararaho mu bihe bigoye ndetse akagira n’imyitwarire myiza.

    Mugisha ubwo yarimo gukubita umutwe umusifuzi Ishimwe

    Mugisha Bonheur ubwo yari amaze gutega Froduard 

    Amagambo ya Mugisha asaba imbabazi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129239/mugisha-bonheur-yabuze-imbaraga-zitabara-apr-fc-abona-izitera-rugondihene-129239.html

  • “N’undi munsi ntuzongere kutumenyera wagahunguwe! Abakobwa ba banyeshuri baciriye ibinyafu umusore baramuzitagura kubera ikintu gitangaje(Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amashusho y'abanyeshuri ba bakobwa bartangiriye mugenzi wabo w'umuhungu bamucira inkoni baramukubitagura nkabakubita igisambo.

    Aba bakobwa  bamuzizaga ko yaba yaramenyereye umwe muribo, ntakundi ku mumenyera uretse kuba yaramuterese nyuma akaza umutera indobo.

    Source : https://yegob.rw/nundi-munsi-ntuzongere-kutumenyera-wagahunguwe-abakobwa-baciriye-ibinyafu-umusore-baramuzitagura-kubera-ikintu-gutangajeamashusho/

  • Harinda Imana: Uduce 4 two muri Kigali tubarizwamo amanegeka twari duteye inkeke, twavugutiwe umuti (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko kugeza muri Mata 2024 nta muntu uzaba akibarurwa mu batuye mu manegeka mu Mirenge ya Muhima, Gitega, Rwezamenyo na Kimisagara.

    Aba baturage bazimurwa binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo kuvugurura aho abantu batuye.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry'Imiturire n'Imitunganyirize y'Umujyi wa Kigali, Muhirwa Marie Solange, yatangarije RBA ko hari gukorwa umushinga wo kuvugurura uburyo bw'imiturire ahantu hatandukanye, ku buryo hadakomeza kwitwa amanegeka.

    Iyi mirimo izatangirira ku baturage batuye mu Mirenge ya ya Muhima, Gitega, Rwezamenyo na Kimisagara.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/harinda-imana-uduce-4-two-muri-kigali-tubarizwamo-amanegeka-twari-duteye-inkeke-twavugutiwe-umuti-amafoto/

  • Umunyamakuru wakunzwe kuri RBA yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wakunzwe kuri RBA yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we.

    Umunyamakuru Ronnie Gwebawaya watangije ikiganiro cy'Iyobokamana kuri Televiziyo Rwanda cyitwa 'RTV Sunday Live, yasezeranye imbere y'amategeko.

    Uyu munyamakuru yasezeranye n'umukunzi we Uwicyeza Phiona mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko muri Kigali.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, ni bwo Ronnie n'umukunzi we Phiona barahiriye kubana nk'umugabo n'umugore byemewe n'amategeko.

    Biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba ku wa 20 Gicurasi 2023.

    Kuri ubu uyu munyamakuru Ronnie Gwebawaya asigaye akorera TV1.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wakunzwe-kuri-rba-yasezeranye-imbere-yamategeko-numukunzi-we-amafoto/

  • Harahiye! Gihozo Smart Galo uzwi ku magambo y’imihanda, yasezeranye n’umukunzi we (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Harahiye! Gihozo Smart Galo uzwi ku magambo y'imihanda, yasezeranye n'umukunzi we.

    Kuri uyu wa Kane nibwo Gihozo Smart Galo yasezeranye n'umukunzi we Kwizera Olivier.

    Aba basezeranye mu mategeko nyuma y'uko bagaragaje ko urukundo rugeze kure hagati y'abo bombi.

    Smart Galo yavuze ko yashimishijwe no kuba yasezeranye ndetse anaseka abavugaga ko batazasezerana.

    Source : https://yegob.rw/harahiye-gihozo-smart-galo-uzwi-ku-magambo-yimihanda-yasezeranye-numukunzi-we-videwo/

  • Bite by'umushinga wo kubaka Cathédrale ya Kigali ahahoze Gereza ya 1930? – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo kubaka iyi Cathédrale ya Arkidiyosezi ya Kigali byari biteganyijwe gutangirana na Nyakanga 2021 bikarangira ku wa 30 Kamena 2024.

    Perezida Kagame yemeye umusanzu we mu kubaka iyi Cathédrale mu 2019, ubwo yari mu muhango wo kwimika Umwepiskopi mushya wa Arikidiyosezi ya Kigali.

    Mu biganiro RDB yagiranye na Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu kuri uyu wa Kane, hagarutswe kuri uyu mushinga, ndetse n'imbogamizi zikomeje kuwudindiza.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari muri RDB, Nsengiyumva Joseph Cedrick, yabwiye abadepite ko batabonye ingengo y'imari yo gushyira mu mushinga leta ifatanyijemo na Kiliziya Gatolika, wo kubaka Cathédrale ya Kigali.

    Ati “Nta ngengo y'imari twabashije kuyibonera kubera ko ingengo y'imari ikenewe ni nini, dusanga rero igikorwa twari duteganyijeho ziriya miliyari 40Frw n'ubundi n'ayo twabonye yose nk'ikigo ntabwo agezeho, rero nta ngengo y'imari twabashije kuwubonera.”

    Depite Rutayisire Georgette yabajije RDB icyatumye uyu mushinga uhagarikwa cyane ko ari igikorwa Perezida Kagame yemereye abaturage.

    Ati “Uyu mushinga perezida yemerewe abaturage, wari ugenewe miliyari 40 Frw,wagombaga kuzarangira tariki 30 Kamena 2024, none warahagaze. Batubwiraga ko barimo kuganira n'abantu ba Cathédrale.”

    “Ese abantu ba Cathédrale nabo hari ingengo y'imari bazatanga ku buryo bazafatanya na leta mu kugira ngo kiriya gikorwa kigende neza? Ni umushinga umaze igihe kirekire.”

    Depite Rutayisire yavuze ko afite impungenge kuri uyu mushinga ku buryo yumva wagakwiye gutangira n'ubwo hari ibikorwa bike byaba bitangiye gukorwa.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubukerarugendo, Ariella Kageruka, yabwiye abadepite ko kuri ubu inyigo y'imbanzirizamushinga yamaze gukorwa na RDB ifatanyije na Kiliziya Gatolika, Ikigo cy'Igihgu gishinzwe Imyubakire ndetse n'Umujyi wa Kigali.

    Ati “Inyigo yamaze gukorwa, ibasha kwemezwa ndetse iduha ishusho y'uko twakora icyo nakwita igishushanyombonera.”

    Kageruka yavuze ko ibiganiro ku gukora igishushanyombonera no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga aribyo bitararangira.

    Ku rundi ruhande ariko ngo isoko ryaratanzwe ndetse n'abahanga mu gukora ibishushanyombonera bya za Cathédrale, barimo gukora kuri icyo gishushanyombonera.

    Ati “Ibyo nibyo tutararangiza kumvikanaho ku biciro, ari cyo cyiciro tugezemo, twizera ko turamutse turangije kumvikana ku biciro twabasha kugaragariza Minecofin ingengo y'imari yaduha kugira ngo dutangire gushyira mu bikorwa umushinga.”

    Kuri ubu kandi hari itsinda ryashyizweho rihuriweho n'inzego zirimo RDB na Kiliziya Gatolika kugira ngo rifashe mu bikorwa byo gukusanya inkunga y'amafaranga agenewe kubaka Cathédrale.

    Kageruka ati “Kuko nubwo tuzaba dukoze igishushanyombonera n'ibijyanye no gukurikirana umushinga, Kiliziya Gatolika nayo ifite inshingano zo kubaka […] tuzabikorera hamwe.”

    Cathédrale ubusanzwe yari yubatswe mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge ahari Paruwasi ya St Michel, ariko bikaba biteganyijwe ko izimurirwa ku butaka bw'ahahoze Gereza ya Nyarugenge bungana hegitari 5.5.

    Biteganywa ko iyo Cathédrale igomba kuba ijyanye n'igihe, yajya yakira abantu nibura ibihumbi bitanu, hanyuma ikagira n'imbuga yayo nini ku buryo mu gihe habaye nk'iminsi mikuru abantu bashobora kuyiteraniramo bageze nko ku bihumbi 10 kugera kuri 20.

    Ubwo Perezida Kagame yemereraga Abakirisitu Gatolika gutera inkunga ibikorwa byo kubaka iyi Cathédrale, yagize ati “Tuzafatanya kuyubaka, twubake Cathédrale nziza kandi icyo gihe nibikunda twanayubaka ahandi hashya.”

    “Ariko bizava mu bushake bwa Kiliziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize mu gutera inkunga, tugere kuri icyo cyifuzo kandi bidatinze.”

    Ahahoze Gereza ya Nyarugenge hazubakwa Cathédrale ya Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bite-by-umushinga-wo-kubaka-cathedrale-ya-kigali-ahahoze-gereza-ya-1930

  • Trump yahamije ko yahagarika intambara yo muri Ukraine mu masaha 24 – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na GB News, Donald Trump yavuze ko Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin ari inshuti ye, anenga uburyo Joe Biden yitwara ku bijyanye n'intambara yo muri Ukraine.

    Yagize ati 'Iyaba nari , nahagarika iriya ntambara mu munsi umwe. Byasaba amasaha 24. Ni ibintu byoroshye. Iriya ntambara igomba guhagarara. Iteje akaga.'

    Trump ateganya kwiyamamariza manda ya kabiri ku mwanya wa Perezida wa Amerika mu matora ateganyijwe mu 2024, nubwo akurikiranywe n'inkiko ku birego birimo ibyo gusambanya abagore. Icyakora arabihakana.

    Yanenze Joe Biden wamusimbuye ku butegetsi uburyo yitwara mu kibazo cya Ukraine, amushinja ko yahaye rugari u Burusiya ngo butere butangize iyi ntambara.

    Ati 'Putin ntiyari kubasha kwinjira muri Ukraine iyo hataba intege nke mu butegetsi bwa Joe Biden.'

    Kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka, Trump yavugaga ko afite igisubizo cy'intambara ibera muri Ukraine bivugwa ko yahitanye abantu ibihumbi.

    Trump yongeye gusubiramo ko u Bushinwa ari bwo bwateje icyorezo cya Covid-19 kandi ko budashobora kwishyura ikiguzi cy'ibyangijwe birimo ubukungu bwahungabanye ku rwego mpuzamahanga n'abantu bayizize.

    Trump yavuze ko afite ubushobozi bwo guhagarika intambara yo muri Ukraine mu masaha 24


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-yahamije-ko-yahagarika-intambara-yo-muri-ukraine-mu-masaha-24

  • Gakenke: Umuturage yakuwe mu kirombe ku munsi wa kabiri kimugwiriye (Yavuguruwe) – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko iki kirombe gicukurwamo n'ikigo Ruli Mining Trade Ltd cyagwiriye abantu babiri kuri uyu wa Gatatu, ariko umwe aratabarwa, ahita ajyanwa kwa uganga.

    Mugenzi we witwa Habarurema w'imyaka 23 yahezemo, akomeza gushakishwa.

    Igikorwa cyo kumushakisha kuri uyu wa Gatatu cyitabiriwe n'abayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney n'abayobozi b'inzego z'umutekano nka Polisi na RIB.

    Ubwo yavuganaga na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Hakizimana yakomeje ati “Ni umuntu umwe wahezemo, ubu imirimo yo kumushakisha kuva ejo irakomeje, n'ubu niho turi, icyakora ntekereza ko tugereranyije aho tugeze n'uburebure bw'ikirombe uko bwareshyaga, nibwira ko dushobora kuba twenda kumugeraho.”

    Yavuze ko uwahise aboneka akajyanwa kwa muganga ameze neza, kuko yari yagize udukomere duto cyane mu maso.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Hakizimana yemeje ko n'umuntu wa kabiri yabonetse.

    Yakomeje ati “Twamuvanyemo ari muzima, ubu yagejejwe ku bitaro, ari kwitabwaho n'abaganga.”

    Iki kirombe ngo cyagushijwe n'imvura nyinshi yaguye ku wa Kabiri ndetse yamaze umwanya munini, maze kigwa ku wa Gatatu mu museso.

    Icyakora bijyanye n'imiterere yacyo, ubuyobozi bwakomeje kugira icyizere ko umwuka urimo, uretse amazi yaba yaragiyemo, ariko ngo kuyikinga birashoboka.

    Bitewe n'uko ari mu musozi hagati, ntabwo byashobokaga ko hakwifashishwa imashini mu gushaka uyu muntu, hakomeje gukoreshwa amaboko.

    Nyuma y'iyi mpanuka, ubuyobozi bw'Umurenge wa Ruli n'Akarere ka Gakenke bwahise bukora igenzura no ku bindi birombe, harebwa niba nta byangijwe n'imvura bishobora guteza impanuka.

    Mu birombe bigera muri 300 bibarurwa muri uyu murenge, 27 byabaye bihagaritswe by'agateganyo.

    Abaturage bafashije mu gushakisha mugenzi wabo wari waheze mu kirombe

    Guverineri Nyirarugero (inyuma – iburyo)yifatanyije n’abandi bayobozi mu gikorwa cyo gushakisha uyu muturage

    Iki gikorwa cyatumye indi mirimo y’ubucukuzi ihagarikwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-umuturage-yakuwe-mu-kirombe-ku-munsi-wa-kabiri-kimugwiriye-yavuguruwe

  • Gakenke: Umusore wari waragwiriwe n'ikirombe yakuwemo ari muzima (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umunsi wose , umusore witwa Habarurema agwiriwe n'ikirombe cy'amabuye y'agaciro yacukuraga, yataburuwe ari muzima.

    Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 10 Gicurasi 2023, nibwo bwo uyu musore w'imyaka 23 y'amavuko yagwiriwe n'ikirombe kiri mu murenge wa Ruli. Ni ikirombe bivugwa ko gifite uburebure bwa metero ziri hagati ya 50 na 60.

    Bivugwa ko iki kirombe cyaramugwiriye, ariko gisanga yarangije kugwa, yihishe mu mwenge binjiriramo bajya imbere cyane mu kirombe, bityo ibitaka n'ibiti ntibyashobora kumugeraho.

    Habarurema wavuye mu mwobo ibitaka bimwuzuyeho ahantu hose, yabwiye Taarifa ko ameze neza, uretse ko atabashaga kumva kubera ko amazi yamugiye mu matwi, ikindi akaba ababara ku gice cyo hasi ku maguru.

    Akimara gutabarwa yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruli kwitabwaho n'abaganga.
    Nizeyimana Jean Marie Vianney uyobora akarere ka Gakenke yaherukaga gutangaza ko ubwo Habarurema yagwirirwaga na kiriya kirombe yari kumwe na mugenzi we bagiye gutegurira bagenzi babo inzira kugira ngo batangire akazi, gusa undi abasha kugicika.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/gakenke-umusore-wari-waragwiriwe-n-ikirombe-yakuwemo-ari-muzima-ifoto

  • “Tuzatwara igikombe nibitaba nzegura” Umunyamakuru Reagan Rugaju yagaragaye ari guha amabwiriza abakinnyi b’ikipe abereye umuyobozi – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w'imikino kuri RBA, Reagan Rugaju, yagaragaye ari guha amabwiriza abakinnyi b'ikipe ya Special Force FC abereye umuyobozi.

    Uyu musore yatangaje ko muri iyi kipe y'Ingabo zidasanzwe(special Force) FC, afitemo inshingano z'ushinjwe ibya tekenike (Technical Director).

    Yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, amashusho arimo atanga ubutumwa muri iyi kipe.

    Amagambo yaherekeje iyi videwo, yagize ati  'Twahigiye afande ko tuzatwara igikombe nibitaba nzegura kuri ku mwanya wa Technical Director' Intego ni igikombe.

     

    Source : https://yegob.rw/tuzatwara-igikombe-nibitaba-nzegura-umunyamakuru-reagan-rugaju-yagaragaye-ari-guha-amabwiriza-abakinnyi-bikipe-abereye-umuyobozi-videwo/