Category: Uncategorized

  • Uru nirwo rukundo! Umugabo yishushanyijeho mu kanwa h’umugore we ku bera urukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uru nirwo rukundo! Umugabo yishushanyijeho mu kanywa h'umugore we ku bera urukundo.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto itangaje cyane y'umugore n'umugabo bakundana birenze uko aba abitekereza.

    Iyi foto iratangaje cyane bitewe n'ibyo umugabo yishushanyijeho kubera urukundo akunda umugore we.

    Uyu mugabo yishyirishijeho tatowaje ku itama, igaragaza imiterere y'omukanwa ku mugore we.

    Source : https://yegob.rw/uru-nirwo-rukundo-umugabo-yishushanyijeho-mu-kanwa-humugore-we-ku-bera-urukundo/

  • Kiyovu Sports yatsinzwe urubanza yaregwagamo… – #rwanda #RwOT

    Tariki 10 Kamena 2022, ni bwo Sharaf Eldin Shaiboub na Mano John basinyiye ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri, aho iyi kipe yiteguraga umwaka w’imikino 2022/23. Icyo gihe, shampiyona yari itararangira aho yari igeze ku munsi wa 28 wa shampiyona. 

    N’ubwo aba bakinnyi basinye, nyuma y’amezi abiri gusa, umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal, yaje kwemeza ko abakinnyi baherutse gusinyisha batandukanye kubera kutubahiriza ibisabwa. 

    Yagize ati 'Haje kubamo kutumvikana neza badusaba gusesa amasezerano, turabibemerera, tubemerera ko twasesa amasezerano mu gihe cyose badatanze ibyo byangombwa ariko bagasubiza ibyo twabatanzeho.”

    Nyuma y’ibi byose aba bakinnyi ku ikubitiro, Sharaf Eldin Shaiboub yahise atanga ikirego muri FIFA avuga ko ikipe ya Kiyovu Sports itubahirije amasezerano bari baragiranye, ndetse bagatandukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Iki kirego cyaje gukurikiranwa na Sosiyete bita Sports and Justice, ishinzwe inyungu z’abakinnyi, ariyo yaje gutangaza ko uyu mukinnyi yamaze gutsinda Kiyovu Sports. 

    Imyanzuro y’urubanza yemeje ko Kiyovu Sports igomba guha Sharaf Eldin Shaiboub miliyoni 50 z’amanyarwanda nyuma yo kubimenyeshwa. 

    Biteganyijwe ko kandi nyuma y’iyi myanzuro, FIFA iza gusoma indi myanzuro ya John Mano nawe wari wasinyiye Kiyovu Sports umunsi umwe na Mugenzi we. 

    Sharaf yari yaguzwe mu gihe Kiyovu Sports yari ifite ubwoba bwo kuzatakaza Emmanuel Okwi 

    John Mano nawe byitezwe ko ikirego yatanze kiza gusomerwa imyanzuro

    Bimwe mu byo Sports and Justice yakurukiranaga ikirego, yatangaje

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129295/kiyovu-sports-yatsinzwe-urubanza-yaregwagamo-na-sharaf-eldin-shaiboub-ukomoka-muri-sudan-129295.html

  • Abanduye Virusi itera SIDA ubu bemerewe kwinj… – #rwanda #RwOT

    Iri teka ryasabwe na Minisitiri w'imbere mu gihugu cy'u Bufaransa, Gérald Darmanin, “rizashyirwa ahagaragara mu minsi iri imbere” kandi rizashyirwa mu bikorwa na gendarmerie, brigade ishinzwe kuzimya umuriro wa Paris na Marseille, ndetse n'ingabo zose”, nk’uko Lecornu yabitangarije gahunda ya televiziyo ya Les Quatre vérités ku wa mbere.

    Yashimangiye ati: “Kwandura virusi itera SIDA ntibizongera kuba ishingiro ryo kuvangura.”

    Kugeza ubu, ibigenderwaho by’ubuzima ntibyemerera ababana na virusi itera SIDA kwinjira muri iyo myuga. Mu mpera z’Ugushyingo 2022, ni bwo iryo vangura mu guha akazi ababana na virusi itera SIDA ryari ryarakuweho ku bapolisi.

    Sisitemu yo gusuzuma imigaragarire y’umubiri

    Minisiteri y'ingabo, serivisi y'ubuzima ishinzwe kwinjiza abajandarume ba gisirikare n'abashinzwe kuzimya umuriro, izahindura “Sigycop” – uburyo bwo gusuzuma ubuzima bw'umubiri bukoreshwa mu myuga myinshi y'abakozi ba Leta.

    Iyo bishyizwe mu bikorwa, iri suzuma ryagaragaje ko ababana na virusi itera SIDA badakwiriye kujya muri uyu mwuga. Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko abantu banduye virusi itera SIDA bahabwa imiti igabanya ubukana bwa virusi bafite mu gihe itamenyekana kandi ntibashobore kwanduza abandi.

    Umwanditsi: Brenda MIZERO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129288/abanduye-virusi-itera-sida-ubu-bemerewe-kwinjira-mu-gisirikare-cyu-bufaransa-129288.html

  • Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y'ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n'abategetsi bo muri icyo gihugu #rwanda #RwOT

    Hari ku wambere tariki ya 28 Mutarama 2019, ubwo urwego rushinzwe amagereza muri Malawi rwashyikirizaga urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda uwitwa Vincent Murekezi kugirango arangize igihano yari yarakatiwe n'inkiko zo muri icyo gihugu.

    Murekezi yahamwe n'ibyaha birimo ruswa, kunyereza imisoro ndetse no gukoresha impapuro mpimbano. Ibi byabaye nyuma yuko mu mwaka wa 2017 u Rwanda na Malawi basinye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha.

    Izina Vincent Murekezi ariko ryibutsa Aanyarwanda cyane cyane abakomoka mu majyepfo mu mugi wa Huye ibihe bitari byiza kuko yari umwicanyi ruharwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Murekezi kimwe n'abandi banyarwanda bahunze ubutabera abenshi bahiriwe n'ubucuruzi muri icyo gihugu, bityo bibafasha kwiyegereza abantu bo mu nzego zitandukanye muri icyo gihugu. Kuvuga izina Murekezi muri Malawi byari ikizira kubera imbaraga yari afite.
    Ibinyamakuru bibiri byo muri icyo gihugu byagerageje kwandika kuri uyu mu gabo byararezwe n'abunganizi mu mategeko ba Murekezi mu mwaka wa 2016.

    Ibi binyamakuru byavugaga ko yabonye pasiporo mu buryo butemewe n'amategeko ndetse yiyita umutanzaniya kandi ari umunyarwanda ushakishwa n'ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yasize akoze mu Rwanda. Abandikaga iyi nkuru ntibashyizeho amazina yabo kubera gutinya imbaraga za Murekezi.
    Nubwo Murekezi yakingirwaga ikibaba n'inzego z'umutekano ndetse akagira inshuti zikomeye harimo uwari Minisitiri w'umutekano Uladi Mussa ndetse n'umupolisi ukomeye ACP Emmanuel Soko igitutu cyabaye cyinshi maze arafatwa arafungwa kubera kubona pasiporo yicyo gihugu akoresheje ruswa n'impapuro mpimbano.

    Uwari Minisitiri Uladi Mussa nawe yarafashwe arafungwa akatirwa imyaka itandatu kubera guha pasiporo Murekezi akanamuhindurira irangamimerere.
    Murekezi yari afite pasiporo ifite numero MA0788171 yabonye mu mwaka wa 2011 ku mazina ya Banda Vincent igaragaza ko yavukiye Tanzaniya. Ubwo Murekezi yamenyaga ko ibye byagiye hanze, yagiye mu gihugu cy'Afurika y'Epfo amarayo imyaka igera kuri itatu agaruka muri 2016 nibwo yahise afatwa ariko arekurwa nyuma y'iminsi itatu amaze gutanga ruswa y'amadorali ibihumbi bitatu. Murekezi nubwo yari yarasabye uruhushya rwo gutunga imbunda, ntarwemerwe byaje kumenyekana ko yari atunze imbunda. Ibya Murekezi byakomeje kuba agatereranzamba kuko yarafatwaga akongera akarekurwa kubera gukoresha ruswa ariko tariki ya 6 Werurwe 2017 yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka itanu ahamwe n'ibyaha bya ruswa no kunyereza imisoro yakoze guhera mu mwaka wa 2008.

    Icyo gihano nicyo Murekezi ari gukora akaba ategereje ko kirangira mu gihe ategerejwe kuburana ku byaha bya Jenoside dore ko Gacaca yo yamukatiye imyaka 19 adahari. Niba warageze ahitwa ” Kuri Ruliba ” mu mudugudu wa Nyarurembo, akagari ka Gitwa, umurenge wa Tumba mu karere ka Huye waba warageze ku rugo rwa Vincent Murekezi kuko niwe wabashije kubakisha urugo rwe amatafari ya Ruliba yakoreshwaga na bake mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Murekezi avugwa mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi muri Butare aho yakoranaga hafi na hafi na Major Cyriaque Habyarabatuma, Dr. Sosthene Munyemana na Dr. Eugene Rwamucyo. Ashinjwa gushuka Abatutsi ko azabakiza akabajyana iwe akabaka amafaranga ubundi akabagabiza interahamwe.
    Murugo rwe harimo igiti cy'umunyinya. Aha niho inama zaberaga zo kwica abatutsi ndetse nimugoroba akagurira interahamwe inzoga azishimira akazi keza zakoze.

    Murekezi amaze kubona ibyaha yakoze ndetse no kumenya amakuru ko ingabo za RPF Inkotanyi zikomeje gufata uduce twinshi, yahunze mu bambere dore ko yambutse umupaka wa Rusizi muri Kamena 1994 yambukana n'ikamyo itwaye ibicuruzwa.

    Nyuma yo kuba mu mutwe wa FDLR, Murekezi yerekeje muri Afurika y'Epfo akaba yarabaye n'umunyamuryango wa RNC umutwe w'iterabwoba washinzwe na Kayumba Nyamwasa. Murekezi yagaragaye kenshi mu myigaragambyo yateguwe na RNC yiyita umunyapolitiki ndetse no mu nama zayo.

    Ibi byo kwihisha inyuma ya politiki bikorwa n'abajenosideri benshi batandukanye. Jean Paul Micomyiza uherutse koherezwa n'ubutabera bwo muri Suwede, yasuwe na Televiziyo yo muricyo gihugu yitwa TV4 maze ayibwira ko impamvu ubushinjacyaha bwo mu Rwanda bumushaka ari uko aba mu ishyaka ritavuga rumwe na leta rya FDU Inkingi ryashinzwe na Victoire Ingabire.

    Ntabwo ariwe wenyine mwicanyi ubarizwa muri iryo shyaka kuko na Marcel Sebatware wishe abatutsi mu Bugarama nawe yihisha inyuma ya politiki ahunga ubutabera. Urutonde ni rurerure muri FDU Inkingi.

    Muri Malawi ntabwo Murekezi yari umuntu usanzwe. Ruswa no kunyereza imisoro yabikoze guhera 2006 ariko ntakinyamakuru cyangwa umuryango utegamiye kuri Leta washoboraga kuba wabishyira hanze kubera gutinya kuba bagirirwa nabi bitewe n'abantu bakomeye bari baziranye na Murekezi. Ntabwo ariwe wenyine kuko amakuru menshi avuga ko muri Zambiya na Malawi, abasize bahekuye u Rwanda bageze muri ibyo bihugu bakorana ingufu bidasanzwe bitandukanye n'abenegihugu bityo bakagira ubushuti budasanzwe n'abari mu nzego z'umutekano n'abandi bayobozi batandukanye kubera kugira amafaranga.

    Ibya Murekezi muri Malawi ninki bya Kabuga Felecien muri Kenya. Bakoresheje imitungo yabo ngo babashe gucika ubutabera igihe kirekire bagaha ruswa abayobozi batandukanye ndetse nabo mu nzego z'umutekano bakaburirwa mbere igihe bashakishwa. Aha ni mu bihugu byo muri Afurika birangwamo ruswa.

    Mu bihugu by'uburayi n'Amerika, abajenosideri bihisha inyuma ya politiki, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n'itangazamakuru.

    Imyaka hafi 30 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, kuvuga ko bitazongera ukundi ni ukubanza ugahana abayikoze nkuko byemezwa n'imyanzuro y'Umuryango w'Abibumbye ndetse n'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    The post Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y'ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n'abategetsi bo muri icyo gihugu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/urugendo-rugoye-rwo-kugeza-imbere-yubutabera-umwicanyi-vincent-murekeziwari-utunze-intwaro-mu-gihugu-cya-malawi-anashyigikiwe-nabategetsi-bo-muri-icyo-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urugendo-rugoye-rwo-kugeza-imbere-yubutabera-umwicanyi-vincent-murekeziwari-utunze-intwaro-mu-gihugu-cya-malawi-anashyigikiwe-nabategetsi-bo-muri-icyo-gihugu

  • Nyabugogo: Abantu benshi bahanutse mu igorofa, hari abakomeretse – #rwanda #RwOT

    Abaturage benshi bari bahagaze mu igorofa ya kabiri aho bari bitegeye umuhanda bategereje ko Perezida Kagame wari uvuye mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu ahanyura. Mu gihe yari amaze kuhanyura abaturage bose bashakaga kumureba, babyiganye begamira ibyuma bibuza abantu guhanuka ku igorofa [garde-fou] bicika, bitura hasi.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w'abakomerekeye muri iyi mpanuka yabaye ahagana saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 15.

    Bamwe mu baguye hasi bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho mu gihe abandi bagiye gushaka imiti muri farumasi nyuma yo kumva batababaye cyane

    Uwase Pacifique uri mu bahanutse mu igorofa yabwiye IGIHE ko yari agiye mu kazi yakumva ko Perezida agiye kunyura Nyabugogo agahita ajya kumureba.

    Yagize ati 'Nari nje mu kazi ngeze hano numva ngo Perezida agiye kuhanyura, ni bwo nazengurutse ndazamuka njya mu igorofa rya mbere, imodoka zimaze kuza natunguwe no kwisanga hasi. Urebye nta kibazo nagize cyane kuko bagiye kuntwara kwa muganga ariko kuko nta mituweli nari mfite umuntu yanjyanye ajya kungurira imiti.'

    'Twari benshi twese twisanze hasi. Nagiye kubona mbona bari gushyira abantu ku ruhande, njyewe umuntu ntazi ni we waje kumbaza aho numva mbabara, nababaraga mu mbavu. Sinageze hasi neza ahubwo naguye hejuru y'abandi bantu.'

    Gakuru Théogène na we watunguwe no kuba abantu bamugwiriye yasobanuye uko byagenze nubwo atigeze abona Perezida kuko yabyumvanye abandi.

    Yagize ati 'Navuye mu isoko nanjye nza hano, nkihagera numvise abantu barangwiriye, mpindukiye numva ikindi kinkubise mu musaya. Nahagurutse njya kwicara ku ruhande ariko uko iminota yagiye yicuma, natangiye kubabara umutwe.'

    'Nasubiye inyuma nsanga ni kuriya byagenze ariko ngeze mu rugo natangiye gukomererwa mpitamo kugaruka ngo njye kwa muganga. Hano nta bavandimwe mpafite, bose baba i Bugande. Nagiye kumva numva abantu baravuze bati 'Dore Perezida'. Njyewe nta bwo namubonye. inamenye ibyo ari byo.'

    Kuva icyo gihe ahabereye impanuka hazengurukijwe inzitiro zibuza abaturage kuhagera mu gihe hagikusanywa ibimenyetso by'icyateye impanuka no kubanza kuhasana.

    Kuri uyu munsi ni bwo Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu by'umwihariko uduce twibasiwe n'ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo, aganira n'abaturage bacumbikiwe kuri site ya Nyemeramihigo, arabahumuriza, abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi.

    Umukuru w'Igihugu yarebye uburyo Umugezi wa Sebeya wateje ingorane zikomeye kuko wuzuye, amazi agakwira mu bice byo hafi aho, bigatuma inzu za bamwe zirengerwa, bikageza aho bamwe babura ubuzima bwabo.

    Perezida Kagame yasuye kandi Ishuri rya Centre Scolaire de Nyundo rikunda kwibasirwa n'ibiza, asuhuza abanyeshuri bari kwiga, ababaza amakuru yabo.

    Etaje bahanutsemo iri hejuru y’ahakorera MTN i Nyabugogo

    Garde-fou zacitse bituma abari muri etaje bitura hasi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabugogo-abantu-benshi-bahanutse-mu-igorofa-hari-abakomeretse

  • U Rwanda rukeneye abarimu bashya 8000 – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe n'ubuyobozi bw'iyi minisiteri kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Gicurasi 2023, ubwo bari mu biganiro n'Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, ku mikoreshereze y'ingengo y'imari.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24 harimo icyuho cy'amafaranga ashingiye ku mishahara y'abarimu.

    Ku rundi ruhande ariko, abadepite bagaragaje ko hakwiriye kubaho kwita ku mibereho n'imishahara y'abarimu cyane ko mwarimu atajya kwigisha kandi atahembwe cyangwa ngo ahemberwe ku gihe.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Mineduc, Karakye Charles, yasobanuye ko icyuho bafite atari icy'abarimu basanzwe bari mu myanya ahubwo ari icy'abashya bateganya gushyira mu myanya.

    Yavuze ko mu mwaka utaha bateganya gushaka abarimu bashya bagera ku bihumbi umunani, bazashyirwa mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n'ay'imyuga n'ubumenyingiro.

    Ati 'Icyuho kigaragara ku byo twavuze by'imishahara y'abarimu ntabwo ari abahembwa uyu munsi tugaragara ko itazaboneka ahubwo ni imishahara ishobora kutazaboneka kuko dushobora kongeramo abarimu bashya mu mwaka w'amashuri utaha.'

    Mineduc igaragaza ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24 amafaranga azoherezwa mu turere n'Umujyi wa Kigali kugira ngo afashe mu mishahara y'abarimu n'ibindi ari miliyari 484,5 Frw.

    Ku bijyanye n'imishahara y'abarimu hari hakenewe miliyari 390,7 Frw ariko ayo iyi minisiteri yabashije guhabwa ni miliyari 364 Frw. Ni ukuvuga ko hari icyuho cya miliyari 26 Frw.

    Minisiteri y’Uburezi irateganya gushyira mu myanya abarimu bashya 8000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-abarimu-bashya-8000

  • Kigali: Abanyeshuri ibihumbi 10 bari gusuzumwa indwara z'amaso, abarwaye bakavurwa ku buntu – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda iri gukorwa nyuma yuko muri Werurwe 2023, Minisiteri y'Ubuzima isabye ishuri ry'ubuvuzi bw'amaso rya Rwanda International Institute of Ophthalmology (RIIO) n'umuryango Direct Aid, gushyira mu bikorwa umushinga wo gusuzuma amaso abanyeshuri mu mashuri 15 yo mu karere ka Gasabo.

    Bizatuma abanyeshuri bamenya uko bahagaze, abarwaye bahabwe ubuvuzi bwose bakeneye burimo imiti, amadarubindi ndetse n'abakeneye kubagwa babikorerwe kugira ngo ikibazo cy'amaso kitazagira ingaruka ku myigire yabo.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, ni umunsi wa karindwi w'iki gikorwa, aho cyakomereje mu ishuri Mother Mary International School Complex.

    Col. Prof. John Nkurikiye uri mu batangije ishuri ryigisha ubuvuzi bw'amaso mu Rwanda (RIIO), yasobanuye ko no mu 2019 bakoze igikorwa nk'iki kandi ibyo babona mu bana basuzuma byerekana ko abafite indwara n'ibibazo by'amaso atari benshi.

    Ati 'Icya mbere ni uko abana benshi ari bazima nta kibazo cy'amaso bafite n'abagifite ntabwo ari benshi kandi icyo twabonye ni uko ibibazo byose bafite dushobora kubibonera igisubizo'.

    Muri ibyo bisubizo harimo ko abakeneye imiti bayihabwa, abakeneye amadarubindi bayashyirwa ku ishuri, abakeneye ibirenzeho nko kubagwa bizakorerwa ku ivuriro rya RIIO riri Kibagabaga.

    Col. Prof. John Nkurikiye yahishuye ko hari gahunda ya Minisiteri y'Ubuzima izatangira vuba yuko buri mwaka hasuzumwa umwana wese wo mu gihugu utangiye umwaka wa mbere w'amashuri abanza n'utangiye uwa mbere w'amashuri yisumbuye.

    Ati 'Bizatuma tudafata umwanya munini mu kubikora ariko umwana wese akazabona amahirwe yo gusuzumwa nibura kabiri mbere yuko arangiza amashuri yisumbuye'.

    Umuryango Direct Aid wateye inkunga iki gikorwa ingana na miliyoni 50Frw. Umuyobozi w'uyu muryango mu Rwanda, Magdi Khattab, yavuze ko bari kubona umusaruro mwiza muri iki gikrowa.

    Ati 'Twemera ko uburezi n'ubuzima bigendana, dufite abanyeshuri batabasha gukurikira ibyo mwarimu ababwira kuko bafite ibibazo runaka, bityo bikagira ingaruka ku burezi bwabo bwose'.

    Kumenya hakiri kare ko umwana afite indwara z'amaso, bituma bakurikiranwa bakavurwa vuba. Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko hazigwa uko iyi gahunda yagera hose mu gihugu ku buryo umwana ushobora kuba afite ikibazo cy'indwara y'amaso, atabona cyangwa atanabizi ko arwaye abonwa kare agakurikiranwa akavurwa.

    Ndayambaje Jean Bosco ukora mu ishami ry'igenamigambi muri Minisante ukurikiranira hafi ibikorwa by'ubuvuzi bw'amaso, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi kubera ko abana bashobora kurwara indwara z'amaso ariko iyo bitamenyekanye hakiri kare bishobora kubangamira imyigire yabo akenshi ugasanga umwana ntagize umusaruro mu ishuri.

    Abanyeshuri biga muri Mother Mary International School Complex basuzumwe indwara z'amaso, bahamya ko iyi gahunda izatuma abarwaye bavurwa ntibagire ikirogoya amasomo yabo.

    Gwiza Taisha yagize ati 'Basanze ntarwaye. Ndumva ari byiza kuko hari abanyeshuri usanga barwaye badashoboye kujya kwa muganga kwivuza. Ndashimira abazanye iyi gahunda yo kureba abanyeshuri barwaye. Abantu bazabasha kumenya ko barwaye bakabona uburyo bwo gukira'

    Mugenzi we Ganza Rugaba yagize ati 'Biradufasha kureba neza …Tuba tubikeneye kugira ngo twige neza binadufashe gukurikirana amasomo neza'.

    Meya w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yashimiye abazanye iyi gahunda kuko ababyeyi babyungukiramo aho bohereza abana ku ishuri bakanasuzumwa indwara.

    Yakomeje avuga ko bateganya no gukorana n'izindi nzego z'ubuvuzi kugira ngo abana basuzumwe izindi ndwara nk'izo mu matwi, mu mihogo, amenyo ibibonetse bivurwe hakiri kare.

    Kugeza ubu abana 5.289 bamaze gusuzumwa muri iyi gahunda, intego akaba ari uko abana 10.000 bazasuzumwa muri uku kwezi kwa Gicurasi 2023.

    Hari abasanganwaga ikibazo cy’amaso bagahabwa ubuvuzi

    Mu kwezi kumwe hazasuzumwa abana ibihumbi 10

    Abanyeshuri basuzumwaga amaso ku buntu

    Col. Prof. John Nkurikiye uri mu batangije ishuri ryigisha ubuvuzi bw'amaso mu Rwanda yavuze ko abana benshi basanze batarwaye

    Umuyobozi wa Direct Aid, Magdi Khatab yavuze ko ubuzima n’uburezi bigendana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abanyeshuri-ibihumbi-10-bari-gusuzumwa-indwara-z-amaso-abarwaye

  • Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije – Perezida Kagame yahumurije abibasiwe n'ibiza (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yarebye uburyo umugezi wa Sebeya wateje ingorane zikomeye kuko wuzuye, amazi agakwira mu bice byo hafi aho, bigatuma inzu za bamwe zirengerwa, bikageza aho bamwe babura ubuzima bwabo.

    Perezida Kagame yasuye kandi ishuri rya Centre Scolaire de Nyundo rikunda kwibasirwa n'ibiza, asuhuza abanyeshuri bari kwiga, ababaza amakuru yabo.

    Ubwo yageraga kuri site ya Nyemeramihigo, abaturage bahacumbikiwe bamwakiranye urugwiro, mu mashyi menshi n'impundu ndetse ntibifuzaga ko agenda. Yahageze imvura itangiye kugwa, ntiyicara ahubwo ahita abagezaho ubutumwa yari bateguye.

    Ati “Naje hano hamwe n'abandi bayobozi, ariko byari ukubasura, kubasuhuza no kubihanganisha kugira ngo mukomeze mwihangane nk'uko n'ubundi mwihanganye. Ibiza byaratugwiriye, imyuzure, inzu zarangiritse, abacu twatakaje ari nacyo kibazo cyane.”

    Yakomeje avuga ko yakoze uru rugendo kugira ngo abwire aba baturage ko yifatanyije nabo kandi ko abatekereza.

    Ati “Icyanzanye hano cyari ukubasura kandi ngira ngo mbabwire ko tubatekereza, uko muhanganyitse natwe biraduhangayikishije.”

    Yavuze ko leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo aba baturage bafashwe muri ibi bihe bitoroshye, kandi ko yizeye ko mu gihe gito bazaba babashije gusubira mu byabo.

    Ati “Dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo ndetse mu gihe gito gishoboka abashobora gusubira mu byabo bashobore kuba babisubiramo ariko ubu cyane cyane turacyahanganye no kugira ngo mushobore kugira ubuzima no muri iki gihe mutari mu ngo zanyu, cyangwa se mudashobora kwikorera imirimo musanzwe mukora.”

    Perezida Kagame yavuze ko aho bitagenze neza, inzego z'ubuyobozi ziteguye gukosora, no gukora byiza kurushaho.

    Ati “Turagira ngo ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse cyane cyane gufasha abana, impinja zidafite icyo kurya, ababyeyi babo n'abandi. Ibyo rwose turabyihutisha.'

    Yabwiye aba baturage ko ibiza byagwiririye igihugu ntacyo cyari gukora ngo bitaba, ariko ko ubu igishoboka ari ugufasha abagezweho n'ingaruka zabyo.

    Ati 'Ntacyo twari gukora ngo tubuze umwuzure cyangwa imvura nyinshi kugwa, ariko gufasha abariho, abashoboye kubikira ibyo byo biri mu bushobozi bwacu tugomba kubikora.'

    Perezida Kagame yavuze ko yasuye ibikorwa bitandukanye akabona uko byangiritse ariko ko hatangiye gahunda yo kubisana mu gihe cya vuba.

    Ati ' Nafashe umwanya ngenda mbona ibyagiye byangirika, ari inzu, amashuri, inganda […] ni byinshi hano muri aka karere, hari n'utundi turere tumeze gutyo. Mutwihanganire rero, namwe mwihangane, hanyuma dukorere hamwe. Ibi biza turabitsinda nk'ibindi byose.'

    Umuturage witwa Nirere Marie Chantal yasabye Umukuru w'Igihugu ko Sebeya yabungwabungwa ku buryo itakongera guteza ibibazo, kuko ariyo nyirabayazana yo kuba bari mu nkambi. Perezida Kagame yamwijeje ko bigiye gukorwa vuba.

    Yasabye kandi Perezida wa Repubulika ko bafashwa ku buryo mu mashuri abana babo bakoroherezwa ku mafaranga y'ishuri kuko ibyari kuvamo ubwishyu byangiritse. Umukuru w'Igihugu yamusubije ati “ibyo ntabwo bigoye'.

    Nteziyaremye Feza yapfushije umugore we asigarana uruhinja rw'amezi atandatu, yashimiye Umukuru w'Igihugu amubwira ko ubu afite aho kuba, kandi ahabwa amata yo guha uruhinja n'ibindi bikenewe.

    Umukuru w'Igihugu yasuye utu duce ari kumwe n'abandi bayobozi barimo Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'Ubutabazi, Marie Solange Kayisire; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Claude Musabyimana, Minisitiri w'Ibidukikije, Jeanne d'Arc Mujawamariya, Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Ernest Nsabimana n'abandi.

    Hari kandi Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Jean-Bosco Kazura; Umuyobozi Mukuru wa Polisi, DCG Félix Namuhoranye, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko n'abandi.

    Mbere yo kuva kuri iyi site, Perezida Kagame yasuye inkambi aba baturage bari kubamo, yerekwa uburyo bari gufashwa.

    Perezida Kagame aramutsa abaturage bari bateraniye kuri Site ya Nyemeramihigo mu Karere ka Rubavu

    Perezida Kagame yabwiye aba baturage ko leta ihangayikishijwe n’ubuzima babayemo, ko ariyo mpamvu iri gukora ibishoboka byose ngo basubire mu buzima busanzwe

    Perezida Kagame aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Assumpta Ingabire

    Perezida Kagame asezera abaturage bo kuri Site ya Nyemeramihigo

    Bakomye amashyi ndetse banyuzamo bacinya akadiho bishimira ko basuwe na Perezida Kagame

    Nshizirungu Aimable yashimiye Perezida Kagame wamwishyuriye amashuri, amubwira ko yiteguye gukorera igihugu

    Nteziyaremye Feza yapfushije umugore asigarana uruhinja rw’amezi atandatu. Yabwiye Perezida Kagame ko yabonye ubufasha bwose kuko yashakiwe aho kuba, akaba anahabwa amata yo guha umwana we

    Uyu mubyeyi yabwiye Umukuru w’Igihugu ko ibibazo bye bikemutse kuko yongeye kumubona

    Babonye Perezida Kagame bose barahaguruka bakoma amashyi bamugaragariza urukundo bamukunda

    Biragoye kwiyumvisha ko aya masura yishimye ari ay’abaturage bahuye n’ibibazo by’ibiza, bamwe muri bo bagapfusha inshuti n’abavandimwe

    Buri wese yari anyotewe no kubona Umukuru w’Igihugu

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-muhangayitse-natwe-biraduhangayikishije-perezida-kagame-yahumurije

  • Alexis Dusabe wateguye East African Gospel F… – #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi wakunzwe na benshi Alexis Dusabe umaze imyaka myinshi mu guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo, yagarutse ku gitaramo ari gutegura kizahuza abahanzi bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana mu Karere, abashumba batandukanye, n'abizera barimo n'urubyiruko.

    Dusabe, umwe mu bahanzi bafite izina ndetse bamaze igihe kirekire mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ku gitaramo cye kizaba tariki ya 21 Gicurasi muri Camp Kigali. Ni igitaramo yatumiyemo Apotre Apollinaire, Prosper Nkomezi, Aime Uwimana na David Nduwimana.

    Mu kiganiro na Ihumure Tv, Alexis Dusabe yasabye abakuriye amatorero gukura ibitaramo mu nsengero bigashyirwa ahantu hisanga abantu benshi kuko mu nsengero bituma bamwe biheza cyangwa bagatinya kujya mu rusengero badahuje kwizera, ariko iyo bishyizwe aharusange bituma bose bisangamo.

    Yavuze ko hari ibitaramo byinshi biri gutegurwa bizajya biba hagamijwe kwigisha abantu biganjemo urubyiruko ku bijyanye no kwirinda ubusambanyi bukabije bwafashe intera muri iyi minsi, kuzibukira ibiyobyabwenge byangiza ahazaza h'Igihugu n'isura y'Imana n'izindi nyigisho.

    Yagarutse ku kindi gitaramo cye giteganijwe mu kwa karindwi muri Petit Stade, kizitabirwa n'abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Israel Mbonyi ukundwa na benshi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

    KANDA HANO UGURE ITIKE YO KWINJIRA MU GITARAMO CYA ALEXIS DUSABE

    Mu butumwa yageneye abamukurikira, yashimiye inzego  za Leta y'u Rwanda mu kuzamura imbaraga z'ivugabutumwa, ndetse n'imbaraga ikoresha itanga umutekano usesuye ku banyarwanda bakakira ubutumwa ntacyo bikanga.

    Alex Dusbe yagize ati 'Ndashimira abantu bose mu nzego za Leta bagira uruhare mu gutuma ubutumwa bwiza bugira imbaraga muri rubanda kuko sosiyete ikijijwe ihabwa umugisha'.

    Yasabye abantu kuzitabira iki gitaramo ku bwinshi,  abasaba guca ku rubuga rwa InyaRwanda rwitwa Noneho.com bakagura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cy'akataraboneka kizaba tariki 21 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali.

    Yavuze ko kandi amatike ari ahantu henshi hatandukanye yaba ku nsengero n'ahandi henshi hateganijwe nko kuri Simba Supermarket zose, Camellia Zoze, Lamane ndetse no muri Car Free Zone.

    Kwinjira muri East African Gospel Festival igiye kuba ku nshuro ya mbere mu gitaramo cyo kuwa 21 Gicurasi muri Camp Kigali, ni ukwishyura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP ndetse n 20,000 Frw muri VVIP. Kand HANO ugure itike yo kwinjira muri iki gitaramo.


    Harabura iminsi micye cyane Alex Dusabe n’abandi baramyi bakunzwe mu Karere bagataramira abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYATANZWE NA ALEX DUSABE

    “>
      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129277/alexis-dusabe-wateguye-east-african-gospel-festival-arasaba-ko-ibitaramo-byavanwa-mu-nseng-129277.html

  • Ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose- Perezi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda, asura ibice binyuranye birimo amashuri, inganda, ibikorwaremezo n'ibindi byangijwe mu buryo bukomeye n'ibiza byibasiye aka karere mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi 2023.

    Ibiza byanatwaye ubuzima bw'abantu mu Majyepfo n'Amajyaruguru y'u Rwanda. Ubwo yakiraga Perezida Kagame, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yashimye Umukuru w'Igihugu ku bwo gusura abaturage kandi ‘ubutumwa bw’ihumure mwatwoherereje bwatugezeho’.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabwiye abaturage bari bateraniye kuri site ya Inyemeramihigo ko urugendo yakoreye mu Karere ka Rubavu rwari rugamije, kubasura, kubasuhuza no kubihanganisha kubera ingaruka bagizweho n’ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu, ibikorwaremezo birangirika mu buryo bukomeye.

    Umukuru w'Igihugu yabwiye abatuye mu Karere ka Rubavu ko Guverinoma y’u Rwanda ibazirikana umunsi ku munsi.

    Ati 'Naje kubasura kandi ngirango mbabwire ko tubatekereza. Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije: kubona uko mumeze ndetse dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo.'

    Kagame yijeje ko mu gihe gito gishoboka ‘abashobora kuba basubira mu byabo babe babisubiramo’. Yavuze ko kuri ubu Guverinoma irajwe ishinga no gufasha mu mibereho aba baturage’ bagizweho ingaruka n’ibiza. Birimo guhabwa ibiribwa, kubona ibikoresho by’ibanze n’ibindi.

    Ati 'Turagira ngo ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse, cyane cyane gufasha abana: impinja zidafite icyo kurya, zidafite uko zimeze, abababyara, ababyeyi babo n’abandi. Ibyo rwose turabyihutisha.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko “aho bitagenda neza cyangwa bitagenze neza nabyo muri iki gihe turabikosora… kuko ibishoboka ni byinshi.”

    Kagame avuga ko ibishoboka byose bizakorwa mu guhangana n’ingaruka ibiza byagize ku baturage. Harimo nko gufasha abana, ababyeyi badafite ubushobozi n’ibindi. Ati “Ibi rwose turabyihutisha.”

    Umukuru w’igihugu yavuze ko hari ubushobozi mu gufasha abarokotse ibiza. Yavuze ko azakomeza gukurikirana mu ishyirwa mu bikorwa ryo kwita kuri aba baturage.

    Kagame yavuze ko yafashe n’umwanya wo kujya mu bice bitandukanye byagizweho ingaruka n’ibiza, harimo nk’amazu, amashuri, inganda, aho abantu bari batuye n’ahandi.

    Yavuze ko atari Rubavu gusa, kuko hari n’utundi turere twagizweho ingaruka n’ibiza. Umukuru w’Igihugu yizeza ko hari ubushake n'ubushobozi mu guhangana n'ibiza.

    Ati “Ni byinshi hano muri aka karere, ni byinshi, hari n’utundi turere natwo tumeze gutyo. Mutwihanganire, namwe mwihangane, hanyuma dukorere hamwe, ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.”

    Nteziyaremye Feza warokokanye n’uruhinja rw’amezi atandatu, yashimye Imana kuba akiriho n’ubwo umugore we ibiza byamuhitanye.

    Yavuze ko kuva cyera yifuzaga kuzabona imbona nkubone Perezida Kagame. Ati “None ndakubonye n’ubwo duhujwe n’ibiza.”

    Nteziyaremye yashimye Perezida Kagame ku bwo gufata mu mugongo abaturage ba Rubavu, ashingiye ku kuba hari ahandi ‘tujya twumva biba ariko ugasanga ntibayitayeho’. Akomeza ati “Ariko mwebwe mwagerageje kutwitaho.”

     

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Rubavu aho yasuye abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza, anasura uduce twa Mahoko, Pfunda na Nyundo 

    Perezida Kagame yabwiye abaturage ko Guverinoma iri gukora ibishoboka byose kugirango basubire mu buzima busanzwe 

    “Ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.” – Perezida #Kagame 

    Abaturage bashimye mu buryo bukomeye Perezida Kagame, baririmba indirimbo zirimo 'Tuzamutora, twongere tumutore'






    AMAFOTO: KT&RBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129280/ibi-biza-turabitsinda-nkibindi-byose-perezida-kagame-yahumurije-abi-rubavu-anabizeza-ubufa-129280.html