Kuri uyu wa Kabiri, Brigitte Macron yavuze ko yifatanyije n'umuryango kandi yamagana ubuhemu, ubucucu n'ubugizi bwa nabi iki gitero cyakoranywe.
Jean-Alexandre Trogneux Se w'uwahohotewe yabwiye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ko ababikoze barenze umurongo bagatuka Perezida, umugore we n'umuryango.
Ni inama yateguwe n'Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama rifatanyije na Kaminuza y'u Rwanda kugirango izi nzego zitandukanye ku Mugabane wa Afurika zirebera hamwe ibibangamiye umutekano muri Afurika n'uburyo izi nzitizi zakurwaho.
Iyi nama ibaye ku nshuro yayo ya 10.
Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare bo bavuga ko ibafasha mu masomo baba biga kuko babona ingingo zitandukanye bandikaho mu bushakashatsi mu gihe baba basoza amasomo y'icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu by'umutekano.
Ibi biterwa n'uko aba banyeshuri baba babonye abashakashatsi n'impuguke mu by'umutekano.
Mu gihe cy'iminsi 3 iyi nama izatangirwamo ibiganiro bitandatu birimo ikizagaruka ku miyoborere, ibibangamiye umutekano muri Afurika, ubumenyi n'ikoranabuhanga muri Afurika n'ibindi.
Umukuru wa polisi muri iyo leta yavuze ku igipimo cy'uburemere bw'umubiri hashingiwe ku ndeshyo â” ibizwi nka 'Body Mass Index' (BMI) cyangwa 'Indice de Masse Corporelle' (IMC) â” “kizapimwa mu buryo bwa kinyamwuga” guhera hagati mu kwezi kwa Kanama (8) uyu mwaka.
Abapolisi bari mu cyiciro cy'”umubyibuho ukabije” bazahita bahabwa igihe kitarenze mu kwezi kw'Ugushyingo (11) ngo babe bamaze kugabanya ibiro cyangwa basezere muri polisi ku bushake.
GP Singh, umukuru wa polisi muri leta ya Assam, yavuze ko abafite ibibazo by'ubuzima bazasonerwa.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, Singh yavuze ko azaba uwa mbere muri polisi mu gufatwa igipimo cya BMI.
Mu byumweru bishize, minisitiri mukuru wa leta ya Assam yavuze ko abapolisi bagera hafi kuri 300 bo muri iyo leta bazasabwa kuva muri polisi imburagihe kuko ari “abanywi babigize akamenyero” kandi “badashoboye ku mubiri”.
Yavuze ko ibyo biri muri gahunda yo “gukura ab'imburamukoro muri polisi”.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abapolisi bo mu Buhinde akenshi bakora amasaha menshi kandi ahindagurika, ntibabone igihe gikwiye cy'ikiruhuko.
Mu mwaka wa 2018, abapolisi b'inkeragutabara (basezerewe ariko bashobora kwitabazwa bibaye ngombwa) bo muri leta ya Karnataka, na bo basabwe kugabanya ibiro cyangwa bagahagarikwa ku kazi.
Icyo gihe umutegetsi wo hejuru yari yabwiye BBC ko icyo cyemezo cyafashwe kuko abapolisi benshi bapfuye bishwe n'”indwara zifitanye isano n'imibereho”, nk'ibibazo by'umutima na diyabete (indwara y'isukari nyinshi mu mubiri) mu mezi 18 yari ashize.
BMI ibarwa hafatwa uburemere bw'umuntu kugabanya indeshyo ye yikubye n'uwo mubare wayo â” ni ukuvuga 'au carré' cyangwa 'squared'.
Yaganiraga n'inshuti ye Christophe Ndayishimiye usanzwe ari n'inshuti y'umuryango w'abo. Ndayishimiye asanzwe ari umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi mu ndirimbo nka 'Unyobore', 'Kubimenya' n'izindi.
Fleury yavuze ko ibitekerezo byatanzwe ku kiganiro aherutse kugirana n'umugore we Bahavu cyatambutse kuri Youtube, aribyo byamuhaye ishusho y'uko ibyavuzwe byageze kure. Uyu mugabo yavuze ko hari abantu bari mu myidagaduro 'bavuga ibintu badahagazeho ahubwo bagamije inyungu z'abo'. Ati 'Hari inkuru nyinshi zisohoka zivuga ngo runaka arafunze kandi nta n'ibimenyetso afite.'
Yavuze ko azi neza ko hari abantu bafunguye konti ku mbuga nkoranyambaga mu mazina atari ayabo, bakavuga inkuru z'ibihuha bagamije kumenyekana no gucuruza.
Ati 'Nta mugore wankubita. Tubana mu rugo eeeh eeeh. Njyewe ukuntu meze, ukuntu unzi ntabwo umugore yankubita.'
Uyu mugabo yavuze ko inkuru z'uko akubitwa byageze no mu miryango yabo, barabimubaza, arabasobanurira. Arongera ati 'Ntabwo umugore yankubita nawe arabizi…'
Yavuze ko n'ubwo abantu bamubona nk'umuntu utuje ariko muri we azi neza ko ari 'intare mu rugo' ku buryo umugore atamukoraho.
Fleury yavuze ko abaye yarakubiswe n'umugore we atabihakana. Hejuru y'inkuru z'uko yaba akubitwa n'umugore we, ngo yanabonye abavuze ko yananutse(kunanuka) bitewe n'uko umugore we atakimugaburira.
Yavuze ko inkuru z'uko akubitwa n'umugore we atazisangije kuko hari n'undi 'muhanzi bavuga ko akubitwa n'umugore we' [Yavugaga Meddy n'umugore we Mimi].
Urugo n'Imana kandi rushimwa n'Imana:
Fleury yavuze ko urugo runyura mu bihe bikomeye, ku buryo na Satani aba ari hafi kugirango asenye abiyemeje kubana akaramata. Yavuze ko Satani akoresha abantu benshi bakaba ikiraro cyo 'gutana kwanyu'.
Avuga ko iyo aza kuba abanye nabi n'umugore we, hakiyongeraho inkuru zivuga ko umugore we amukubita, byari kuba umusemburo w'umugambi wa Sitani wo gusenya urugo.
Uyu mugabo avuga ko ibyavuzwe ntacyo byahinduye ku mibereho y'urugo rwe. Kuko, basanzwe bafitanye ubumwe bwubatse urugo kuva barushinga.
Yavuze ko asanzwe amenyereye ibivugwa ku basitari. Ni ibintu avuga ko bitamutungura kuva mu 2015, kuko kuva yabyinjiramo yabonye byinshi byakomeje umutima we.
Uyu mugabo yavuze ko hari ibice bibiri mu myidagaduro, igice cy'umuntu uhitamo kuvuga neza abandi ntabone amafaranga menshi n'undi uvuga ibintu bibi ku bandi akabona amafaranga menshi. Ati 'Benshi batunzwe n'ibintu byinshi bitandukanye.'
Fleury yagiye inama, avuga ko ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga 'byose atari ukuri' bityo ko abantu bakwiye kujya bashungura ibyo bumva.
Umunyamidelikazi Mona Faiz Montrage wamamaye ku izina rysa Hajia4Real ukomoka mu gihugu cya Ghana ari mu mazi abira nyuma yo kubeshya abagabo urukundo akabarya miriyali 2 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ibiro bya Amerika bikora iperereza ku byaha, Federal Bureau of Investigation (FBI), byatangaje ko Mona Faiz aregwa ibyaha bijyanye n'ubushukanyi bugamije kwambura ndetse n'iyezandonke. Ashobora guhanishwa imyaka 20 y'igifungo kuri buri cyaha mu gihe byaba bimuhamye. Mona Faiz, w'imyaka 30, yafashwe mu Ugushyingo(11) umwaka ushize ari mu Bwongereza, kuwa gatanu nibwo yohererejwe ubucamanza muri Amerika.
Ubwo yagezwaga imbere y'urukiko kuwa mbere yahakanye ibyaha byose aregwa. Mona Faiz Montrage ni umuntu uzwi cyane muri Ghana nk'umwe mu bitwa 'influencer' bakomeye nyuma yo kwamamara kuri Instagram ku mazina ya 'Hajia4Reall,' aho afite abamukurikira barenga miliyoni enye (4) ndetse yari mu bantu 10 bakurikirwa cyane muri Ghana. Umushinjacyaha wa New York avuga ko ku muntu umwe mu bo yambuye ashutse, yakoresheje amazina ye bwite bakavugana kenshi kuri telefone. Ko yamwoherereje icyangombwa cy'ubwoko bwabo cyemeza ko bafatwa nk'abashyingiwe muri Ghana. Uyu ngo yoherereje Mona Faiz hafi $89,000 (hafi miliyoni 100 Frw). Mu itangazo, umushinjacyaha wa New York avuga ko 'yose hamwe, Montrage yagenzuraga konti za banki zoherejweho arenga miliyoni $2' y'ubushukanyi.
Abategetsi muri Amerika batangaje impungenge ku bushukanyi bw'urukundo bwibasira abaturage baho bakuze, banavuga ko bikenewe ko ababukora bakurikiranwa.
Kuri iyi nshuro Amerika irashaka kubona amakuru k'u Barusiya badashyigikiye intambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine.
Kuri uyu wa Mbere, CIA yashyize kuri Telegram amashusho isaba Abarusiya kuyiha amakuru nyayo ku biri kubera muri icyo gihugu.
Ayo mashusho yanashyizwe ku zindi mbuga nkoranyambaga nka YouTube, Twitter na Facebook nk'uko Fox News yabitangaje.
Ubutumwa bugira buti 'CIA irashaka kumenya amakuru y'ukuri ku Burusiya, turi gushaka abantu bo kwizerwa babasha kutubwira. Amakuru ufite ashobora kuba ari ingenzi cyane kurusha uko ubikeka.'
Ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza Abarusiya gutanga amakuru kuri Leta yabo bayaha CIA, bwatangijwe umwaka ushize ariko kuri ubu ikidasanzwe ni uko hakozwe konti ya Telegram yihariye izajya ikusanya ayo makuru umunota ku wundi.
Ubukanguramba bwakozwe umwaka ushize CIA yatangaje ko bwatanze umusaruro. Abo CIA ikeneyeho amakuru cyane ni abari mu gisirikare cy'u Burusiya, abakora mu butasi, abakora mu nzego z'ikoranabuhanga n'abandi.
Umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Burusiya, Maria Zakharova yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, ko konti ya Telegram CIA yatangije byoroshye kumenya abakorana nayo, nyamara CIA yo yavuze ko irindiwe umutekano ku buryo uwabahaye amakuru nta wundi muntu wapfa kumumenya.
Kanada itangaje ibi nyuma yahoo kuri uyu wa kabiri, minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Kenya Alfred Mutua yatangaje ko Abanyakenya ko bemerewe kujya gutura cyangwa gukorera muri Kanada nta nkomyi.
Bwana Mutua wari mu ruzinduko rwemewe muri iki gihugu, yavuze ko yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'abinjira n'abasohoka, impunzi n'abashaka ubuhungiro muri Kanada (IRCC) Sean Fraser bemeranya ku buryo butandukanye bwo korohereza abimukira ba Kenya muri icyo gihugu.
Ku ruhande rwa Kanada bo bavuze ko inzira ku bifuza kujya muri Kanada zifunguye ,igisigaye ari ukubikorera .
'ibihuba biri kuvuga ko hari gahunda muri Kanada yo kwakira abimukira ba Kenya yihariye si byo, ni ukubeshya . kandi nta gahunda y'abimukira yihariye ibaho mu gihugu cyacu.
IRCC yakomeje ivuga ko Abanyakenya bakeneye kwerekeza muri Kanada basabwe kwegera urwego rwa kanada rubegereye bagahabwa ibisobanuro byimbitse n'amakuru ahamye abigenga. BBC
Bamwe mu rubyiruko rusoza amashuri yaba ayisumbuye na Kaminuza baravuga ko bikibagora kubona akazi. Bemeza ko n'aho kabonetse gatangwa ku kimenyane. Gusa na none hari n'abavuga ko batazi aho bashakira imyanya iri ku isoko, abandi bakemeza ko n'ubumenyi bwabo bukiri hasi. Hari n'abashinja uru rubyiruko ubunebwe, kwibera ku mbuga nkoranyambaga zitabonerwaho akazi no kuba rudashaka gukora imirimo isaba imbaraga.
Ishimwe Theophile, afite imyaka 28 akaba amaze imyaka 5 asoje Kaminuza. Agira ati 'Kugeza ubu, urubyiruko rugongwa na byinshi kuko usanga nubwo wamufasha kugera mu kazi ubumenyi butangwa n'amasomo yigwa ntaho bihuriye n'isoko ry'umurimo. Hari n'abatanga akazi ku kimenyane, abafite ubushobozi bwo kugakora ntibagahabwe bagakora nabi umukoresha agafata umwanzuro wo kutazongera gukoresha urubyiruko abyita ko badashoboye kandi harimo abashoboye'.
Mu nama aha urubyiruko, avuga ko mu byo rukwiye gukora harimo no gukoresha neza ikoranabuhanga rukabasha kumenya aho bashakira akazi kuko hari imbuga zishyirwaho imyanya iri ku isoko nyamara bamwe muri rwo ugasanga bibera ku mbuga nkoranyambaga zo kwishimishirizaho zirimo; WhatsApp, Tiktok, instagram, snapchat, facebook n'izindi zitandukanye.
Ishimwe Theophile, avuga ko imyaka 5 ishize atagira akazi. Ahamya kandi ko ibyigishwa mu ishuri bitakijyanye n'isoko ry'Umurimo.
Niyombonwa Theodore, afite Kompanyi itanga akazi avuga ko urubyiruko rutarabasha gukoresha neza amahirwe rufite yo gushaka akazi, ko n'ufite telefoni igezweho ayikoresha gusa mu kwirebera ku mbunga nkoranyambaga atakuraho amakuru ajyanye n'akazi.
Ahamya ko ku isoko ry'umurimo akazi gahari ariko benshi mu rubyiruko ngo bakaba bakunze kuvuga ko hari imirimo batakora kuko ikomeye. Abashinja kandi kudashaka gukoresha ikoranabuhanga bafite mu biganza byabo ngo bashake akazi ku mbuga zitandukanye, ahubwo bakibera muzindi.
Niyombonwa Theodore, afite kompanyi itanga akazi ya Innovator supply and Cleaning ltd, avuga ko Urubyiruko rutarabasha gukoresha amahirwe rufite, ko ndetse usanga rudafite ubumenyi bukenewe ku isoko.
Umuyobozi w'Akarare ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bizimana Eric yabwiye umunyamakuru ko urubyiruko rugaragara nk'urudashaka gukora imirimo y'ingufu ndetse ugasanga badakozwa ibijyanye no kumenya amakuru y'amahirwe y'aho bakwiye gushakiramo akazi ahubwo bagahora bumva ko akazi kazizana.
Bizimana Eric/ Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu, avuga ko hirya no hino usanga hagaragara urubyiruko rudashaka gukora imirimo isaba imbaraga.
Akomeza avuga ko hari imishinga migari y'iyubakwa ry'inganda muri Muhanga ndetse n'imishinga ya RDUP II irimo gushyirwa mu bikorwa. Abagira inama yo gusaba akazi muri iyi mishinga bagakora. Abibutsa kandi ko bafite n'andi mahirwe yo kwegera BDF ikabafasha gukora no kubanononsorera imishinga yabo ndetse bakanayitera inkunga bakikorera badategereje gukorera abandi.
Umukozi muri Minisiteri y'Urubyiruko ushinzwe Gahunda yo guhanga imirimo, HABIMANA Jean Pierre avuga ko rumwe mu rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye na Kaminuza rukwiriye kudakerensa umurimo uwariwo wose uzana inyungu.
Yagize Ati' Ntabwo urubyiruko rwacu rukwiye kurangiza amashuri ngo rwumve ko rwamaze kugera aho rwifuza'. Akomeza abasaba gukora kugira ngo babashe kuva mu bukene, ariko kandi ngo ibyo biba byiza iyo ukora yumva kurushaho impamvu zo kuwukora. Agira inama urubyiruko yo kwirinda kujya mu ngeso mbi ahubwo bagashaka icyo gukora.
Umukozi wa Minisiteri y'Urubyiruko, Habimana Jean Pierre yemeza ko urubyiruko rukwiye kudakerensa imirimo rubonye.
Umukozi muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (Mifotra), Nzabandora Abdallah avuga ko mu cyerekezo cy'imyaka 7 (NST1) Leta yahize nibura kujya ihanga imirimo isaga Miliyoni imwe n'Igice (1.500.000) ndetse kugera ubu hashize imyaka 6 hamaze guhangwa imirimo isaga Miliyoni 1,138,872.
Ibarura rusange ku nshuro ya 5 rigaragaza ko Urubyiruko rufite imyaka hagati ya 16-30 muri 2012 bari 53,4% naho mu mwaka wa 2022 bakaba bari bageze kuri 56,0%. Byitezwe ko mu mwaka wa 2050 bazaba bageze kuri 61,4% mu gihe urubyiruko rufite hagati y'imyaka 16-30 ari 3, 595, 670 bangana na 27,1% by'abaturage bose. Muri aba, abafite akazi bangana na 38,1% bakaba bagera kuri Miliyoni 1, 357, 468 naho abashomeri bakaba bagera ku 467, 582. Ikigereranyo cy'ubushomeri kingana na 25,6% nkuko bigaragazwa n'ibarura rya 2022.