Category: Uncategorized

  • REG BBC yari ihagarariye u Rwanda mu Irushanwa rya BAL isezerewe na Al (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni umukino waranzwe n'imbaraga nyinshi ku mpande zombi, Agace ka Mbere karangiye Al Ahly iyoboye n'amanota 23 kuri 18 ya REG BBC

    Mu bashyitsi bakuru, Perezida Kagame aherekejwe na Madamu ndetse na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n'Umuyobozi wa BAL, Amadou Fall, bari mu banyacyubahiro barebye uyu mukino.

    Icyakora birangiye ikipe yari ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa REG BBC itsinzwe na Al Ahly yo mu Misiri amanota 77-94

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reg-bbc-yari-ihagarariye-u-rwanda-mu-irushanwa-rya-bal-isezerewe-na-al-ahly

  • Amagaju FC na Etoile de l'Est nizo zabonye ticket izerekeza mu Cyiciro cya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuri uyu Gatandatu, tariki ya 20 Gicurasi 2023, ni bwo hakinwe umunsi wa gatandatu w'imikino yahuje amakipe ane yari ahataniye kuvamo abiri azamuka mu Cyiciro cya Mbere.

    Etoile de l'Est yo mu Burasirazuba, yaherukaga mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka ushize w'imikino, na yo yashakaga kongera kuzamuka nyuma y'uko yacyikojejemo nyuma y'imyaka hafi 20 yari imaze itazi uko kimeze.

    Muri uyu mwaka wa 2022/23, abasore bo mu Gisaka barahatanye cyane, bashaka gusubira mu Cyiciro cya Mbere. Iyi kipe yari ifite imibare myiza cyane uyu mwaka kuko uretse kuyobora Itsinda rya A n'amanota 41, yanatsindaga ibitego byinshi.

    Kugeza kuri uyu munsi wa nyuma, icyizere cyari cyose dore ko byari bigoye ko Amagaju FC na Gicumbi FC zatsindira rimwe ndetse zikaba zajya imbere ya Etoile de l'Est.

    Amagaju FC yari amaze imyaka ine amanutse mu Cyiciro cya Kabiri, yakoze ibyo yasabwaga kuri uyu wa Gatandatu, itsinda Etoile de l'Est igitego 1-0 cyinjijwe na Ilunga Paul mu mukino wabereye i Nyamagabe.

    Iyi ntsinzi yatumye iyi kipe yo mu Majyepfo igira amanota 10, iyanganya na Etoile de l'Est ya mbere kubera ibitego bitatu yari izigamye mu gihe iyi ya mbere yasigaye nta mwenda ifite.

    Gicumbi FC yabuze amahirwe yo gusubira mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo kunganya na Vision FC igitego 1-1, igira amanota umunani ku mwanya wa gatatu.

    Etoile de l'Est na Amagaju FC zazamutse, zizabisikana n'andi ari mu murongo utukura mu Cyiciro cya Mbere ayobowe na Espoir FC yamaze kuboneka.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amagaju-fc-na-etoile-de-l-est-nizo-zabonye-ticket-izerekeza-mu-cyiciro-cya

  • Jimmy Mulisa agiye guhabwa amasezerano nk'umukozi uhoraho mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe Mulisa yari umutoza wungirije w'Amavubi mu mikino yo gicuti Amavubi yakinnye igihe ari mu mwiherero muri Maroc mu muri Nzeri 2022 akanganya na Guinée équatoriale 0-0 tariki 23 Nzeri ndetse nyuma aza gutsindwa na FC Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-1 tariki 27 Nzeri 2022.

    Tariki ya 18 Werurwe 2023, Mulisa utaragiraga amasezerano yagiye mu gihugu cya Tanzania mu masomo mu gihe Ikipe y'Igihugu yakinaga Imikino ibiri yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika na Benin tariki 22 na tariki 29 Werurwe 2023.

    Amakuru yizewe agera ku IGIHE aremeza ko kuwa gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, Mulisa yagiye kuri FERWAFA ahabwa amasezerano ndetse arayagumana ahabwa umwanya wo kuyasuzuma mbere y'uko yazayasinya mu cyumweru gitaha.

    Andi makuru kandi akaba yemeza ko amasezerano azahera muri Gicurasi 2023 akazageza ku mukino wa nyuma w'itsinda L wo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika u Rwanda ruzakirwamo na Senegal tariki 4 Nzeri 2023.

    Aya masezerano ya Mulisa aje nyuma y'uko u Rwanda rutewe mpaga na Bénin nyuma y'uko rukinishije Mukire Kevin mu mukino wo kwishyura rwanganyijemo na Benin 0-0 tariki 29 Werurwe 2023 nyamara yariyabonye ikarita y'umuhondo ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 ku wa 7 Kamena 2022; yongeye kubona indi ku wo rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 werurwe 2023 ku munota wa 53.

    Benshi mu bagize icyo bavuga kuri iyi mpaga yatewe Amavubi bagiye bashyira mu majwi ubuke bw'abagize Staff Technique y'Amavubi bavuga ko igizwe n'abatoza bake ku buryo bigorana kugira inshingano zihariye.

    Abatoza bungirije mu Amavubi nibo bafite inshingano zo kwandika abakinnyi babonye amakarita bagafatanya na Team Manager Rutahisire Jackson wamaze guhagarikwa kuri izi nshingano kubera iri kosa ryakozwe rikakuraho Igihugu inota kuri atatu ryari rifite ubu rikaba risigaranye abiri.

    Aya masezerano aje nyuma y'uko byagiye bivugwa kenshi ko Umutoza mukuru Carlos Alós Ferrer yagiye ayasabira Mulisa ntayahabwe akaba ari na kimwe mu byaganiriweho igihe umwanzuro wo guterwa mpaga na CAF wagiye hanze.

    Mulisa Jimmy yabaye umukinnyi wa APR FC, Ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'amakipe yo hanze ya Afurika yakiniye nka HAL Bengaluru yo mu Buhinde, KSK Beveren na A.F.C. Tubize yo mu Cyiciro cya mbere mu Bubiligi n'ayandi.

    Jimmy Mulisa kandii yakiniye Ikipe y'Igihugu Amavubi hagati y'umwaka wa 2003 na 2009, yatoje amakipe atandukanye arimo Amavubi nk'Umutoza wungirije, APR FC, Sunrise FC na AS Kigali.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jimmy-mulisa-agiye-guhabwa-amasezerano-nk-umukozi-uhoraho-mu-amavubi

  • #TheBAL: Imbere ya Perezida Kagame, REG BBC y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, muri BK Arena hatangiye gukinirwa imikino ya nyuma nya Afurika muri Basketball. Saa kumi nibwo yatangiye gukinwa maze Stade Malien iba iya mbere ikatishije itike nyuma yo gutsinda Cape Town Tigers amanota 78-69.

    Saa moya n’igice nibwo hari hategerejwe umukino w’ikipe yari ihagarariye u Rwanda ariyo REG BBC gusa yahise isezererwa na Al Ahly yo Mu misiri.  

    Ikipe ya REG yatangiye umukino mu minota 2 yambere ubona ifite imbaraga nk’ikipe yariri imbere y’abafana, Pitchou Manga niwe watangiye ubona yerekana itandukaniro ndetse anatsinda amanota mu buryo bworoshye. 

    Bigeze mu minota 5 Al Ahly nayo yatangiye kwerekana itandukaniro maze isiga REG BBC bituma inarangiza agace kambere iyoboye n’amanota 23 -18.

    Agace ka kabiri kakinwe abasore ba REG BBC bakora amakosa menshi ndetse banatakaza imipira maze abakinnyi ba Al Ahly bagahita babyaza amahirwe umusaruro batsinda amanota binyuze cyane kuri Ehab Amin. 

    Igice cya mbere cyagiye kurangira Al Ahly yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota menshi,bari bafite 46-32 ya REG BBC 

    Mu gice cyakabiri ikipe ya REG BBC yaje yashyizemo imbaraga ubona ishaka intsinzi ku gupfa no gukira, batangiye babona amanota ku buryo mu minota 3 ya mbere bari bamaze gusigarana ikinyuranyo cy’amanota 2 gusa ku kazi kabaga kari gukorwa cyane na Axel Mpoyo atsinda.

    Agace kagatatu karangiye REG BBC yongeye kurushwa imbaraga, Al Ahly yariyoboye n’amanota 67-53.

    Agace ka kane ari nako ka nyuma katangiye REG BBC ikomeje kugarikwa cyane kuko mu minota 2 ya mbere gusa Al Ahly yari yamaze kongeramo ikinyuranyo cy’amanota menshi babifashijwemo cyane na Ehab Amin ndetse na Anunwa Omot batsindaga cyane. 

    Umukino warangiye REG BBC itsinzwe amanota 94-77 ihita inasezererwa gutyo, Al Ahly yakomeje muri 1/2 izahura na Stade Malien.

    N’ubwo REG BBC yasezerewe ariko uyu mukino wari witabiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu.

    Abakinnyi b’ikipe ya Al Ahly yageze muri 1/2 

    Ikipe ya REG BBC ikuriwemo muri 1/2  inshuro ya 2 yikurikiranya kuko no mu mwaka ushize niko byagenze

    Abakinnyi ba REG BBC yasezerewe

    Perezida Kagame wari waje kwihera ijisho uyu mukino

    Madamu Jeannette Kagame nawe yari yaje kureba uyu mukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129601/thebal-imbere-ya-perezida-kagame-reg-bbc-yari-ihagarariye-u-rwanda-yasezerewe-na-al-ahly-129601.html

  • #TheBAL: Stade Malien yabonye itike ya 1/2 ih… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wafunguye iri rushanwa muri BK Arena wabaye saa kumi zuzuye, wahuje ikipe ya Stade Malien yaturutse muri Sahara Conference ndetse na Cape Town Tigers yaturutse muri Nile Conference.

    Iyi kipe ya Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo yatangiye igorwa cyane kuko agace ka mbere karangiye itsinzwe amanota 15-31. 

    Mu gace ka kabiri nabwo byakomerejeho maze bituma igice cya mbere kirangira Stade Malien ariyo ikiyoboye n’amanota 48 -30 ya Cape Town Tigers.

    Igice cya kabiri cyatangiye ubona noneho Cape Town Tigers yashyizemo imbaraga ugereranyije no mu gice cya mbere, agace ka gatatu karangiye batsinzwe amanota 64-52. 

    Mu gace ka gatatu habayemo kugorana ndetse no guhatana cyane kuko abakinnyi ba Stade Malien biraye bituma babahindukirana bigera aho Cape Town Tigers isigara irushwa amanota 2 gusa. 

    Mu minota ya nyuma umukinnyi nka Aliou Diara yakoze akazi gakomeye atsinda amanota menshi bituma Stade Malien yongera gushyiramo ikinyuranyo kinini maze umukino urangira ikiyoboye n’amanota 78-69.

    Stade Malien yahise ikatisha itike yerekeza 1/2 maze Cape Town Tigers ihita isezererwa gutyo.

    Aliou Diara uri mu batsinze amanota menshi muri uyu mukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129599/thebal-stade-malien-yabonye-itike-ya-12-ihigitse-cape-town-tigers-amafoto-129599.html

  • Amagaju FC na Etoile de L’est zagarutse mu cy… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, nibwo hakinwaga umunsi wa nyuma wa shampiyona nto, yahuzaga amakipe ane yitwaye neza muri shampiyona rusange yari yabaye mbere.

    Ikipe ya Amagaju yari yakiriye Etoile de L’est mu mukino wabereye mu Karere ka Nyamagabe. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, gusa mu gice cya kabiri Amagaju FC azakubona igitego cyatumye yizera kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

    Ku rundi ruhande, ikipe ya Gicumbi FC yari yasuye Vision FC mu mukino wabeye ku Mumena, ariko warangiye mu buryo butari bwitezwe, kuko Vision FC yanganyije na Gicumbi FC, bituma iyi kipe inanirwa kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

    Ikipe ya Etoile de L’est yazamutse mu cyiciro cya mbere ariyo yegukanye igikombe ifite amanota 10, mu gihe Amagaju FC nayo afite amanota 10 ariko Etoile ikayirusha imibare y’imikino yabahuje n’ibitego.

    Aya makipe azamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yaho agomba gusimbura ikipe ya Espoir FC yamaze kumanuka, ndetse n’ikipe igomba kuboneka mu mikino 2 isigaye ya shampiyona.

    Etoile yari yamanutse umwaka ushize, ikaba yagarutse mu cyiciro cya mbere itsinzwe imikino 2 gusa muri shampiyona

    Amagaju yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2018/19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129596/amagaju-fc-na-etoile-de-lest-zagarutse-mu-cyiciro-cya-mbere-129596.html

  • Etoile de l'Est n'Amagaju FC zazamutse mu kiciro cya mbere cy'umwaka w'imikino wa 2023-2024 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023 nibwo amakipe abiri yo mu kiciro cya kabiri mu shampiyina y'u Rwanda yabonye itike yo gukina ikiciro cya mbere 2023-2024, ayo ni Etoile de l'Est na Amagaju FC.

    Mu mikino isoza yakinwe, ikipe y'Amagaju FC yatsinze Etoile de l'Est igitego kimwe ku busa naho ikipe ya Vision FC yo yanganyije na Gicumbi FC igitego kimwe kuri kimwe.

    Aya makipe yombi yabonye itike yo kuzamuka nyuma y'imikino itanu yakinwe kuri buri kipe, iyi mikino ikaba yarangiye Etoile de l'Est iyoboye n'amanota 10 izigamye ibitego 3 naho Amagaju FC ikaba ntagitego izigamye.

    Kuba iya mbere mumuri iri rushanwa ritoya ryahuje aya makipe, Etoile de l'Est yatsindiye kugaruka mu Cyiciro cya Mbere yaherukaga  mu mwaka w'imikino wa 2021-2022.

    Ikipe y'Amagaju FC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere yaherukagamo mu mwaka w'imikino wa 2018/19.

    Etoile de l'Est yo mu ntara y'i Burasirazuba mu karere ka Ngoma, yashyikirijwe igikombe na Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru w'agateganyo, Bwana Habyarimana Marcel Matiku.

    The post Etoile de l'Est n'Amagaju FC zazamutse mu kiciro cya mbere cy'umwaka w'imikino wa 2023-2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/etoile-de-lest-namagaju-fc-zazamutse-mu-kiciro-cya-mbere-cyumwaka-wimikino-wa-2023-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=etoile-de-lest-namagaju-fc-zazamutse-mu-kiciro-cya-mbere-cyumwaka-wimikino-wa-2023-2024

  • Irari riravukanwa koko, umwana muto w’umuhungu yari akebanye ijosi kubera kurangarira umukobwa wari wambaye impenure(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irari riravukanwa koko, umwana muto w'umuhungu yari akebanye ijosi kubera kurangarira umukobwa wari wambaye impenure(Videwo)

    Benshi mu bakobwa bagaragara bambaye impenure ndetse bikaba biri mu birangaza igitsina gabo cyane kuko byaje kugaragara ko benshi mu bagabo baremanywe irari.

    Gusa kuri ubu si umugabo ahubwo ni umwana muto wananiwe kwihanganira imiterere y'umukobwa bahuriye mu nzira agahindukira hafi gukebana ijosi.

    Gusa n'ubwo bimeze gutyo iyi Mico bamwe mu bana bagira bishimangirwa ko bayikura mu mashuri kuko benshi mu bana bahura baba bafite imico itandukanye.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/irari-riravukanwa-koko-umwana-muto-wumuhungu-yari-akebanye-ijosi-kubera-kurangarira-umukobwa-wari-wambaye-impenurevidewo/

  • Mama Sava ati “humura nanjye nzakura” Reba ifoto ya Mama Sava yegamye mu bituza bya Junior Giti umusumba cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mama Sava yashyize hanze ifoto yegamye mu bituza bya Junior Giti maze ubwe agira amakenga ku burebure bwe bituma yishyiramo ikizere ko agikura.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mama Sava yasangije abamukurikira, ifoto ari kumwe na Junior Giti maze arenzaho amagambo agira ati 'Junior Giti humura nanjye nzakura musore.'

    Source : https://yegob.rw/mama-sava-ati-humura-nanjye-nzakura-reba-ifoto-ya-mama-sava-yegamye-mu-bituza-bya-junior-giti-umusumba-cyane/

  • “Uri imbwa” Umuherwekazi Zari wabyaranye na Diamond yahaye gasopo gapfizi Diamond , amwita imbwa ndetse amena n’amabangaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Zari Hassan ni umuherwekazi wabyaranye na Diamond abana babiri, gusa ntibabanye igihe kuko baratandukanye, nyuma yo gutandukana umwuka simwiza hagati yabo.

    Ubu Zari yamaze kwiyama Diamond amubwira ko adashaka kuzongera kumva ajya guterata utwana twa makumyabiri amwitaje, ndetse amubwirako uretse abana bafitanye ntawundi mubano uri hagati yabo.

    Dore ibyo yamubwiye muri make

    'ZARI THE BOSS LADY AGARAGUJE AGATI GAPFIZI AMUKURIRA AGAHU KUNNYO GAHEREKEJWE NA GASOPO

    ZARI AHAYE GASOPO GAPFIZI KUTAZONGERA KUJYA GUTERETANA N' INDAYA YITWAJE IZINA RYE.

    ZARI ATI SINGUSHAKA NUBWO WIRIRWA UNYIRUKAHO

    NTUZI GUTERETA ICYO UZI NI UKUBESHYAKO NKUSHAKA KANDI NTAGUSHAKA

    UGIZE AMAHIRWE WASUBIRANA NANJYE KANDI WARABIGERAGEJE NDABYANGA

    URETSE ABANA DUFITANYE BADUHUZA NAHO UBUNDI UTARIHO CG URIHO UBUZIMA BWANJYE NTACYAHINDUKA

    EAST AFRICA YOSE NTAWARUKUZI NTARAGUSHYIRA KURI MAP

    MBERE YUKO DUHURA NARI MWIZA, NDI MILLIONAIRE NTWARA AMAMODOKA AHENZE (PORSCHES) MFITE N' IMITUNGO

    NGUHAYE GASOPO YO KUTAZONGERA GUTERETA INZAZAME Z' IMYAKA 20 WITWAJE IZINA RYANJYE.

    NDAGIRANGO NKWIBUTSEKO UBUNGUBU NDI UMUGORE WUBATSE UBWO BUGORYI NTIBUNSHIMISHA.

    NT' ABANA NSHAKA KONGERA KUBYARANA NAWE

    SINJYA NGUSABA AMAFARANGA KUKO NDITUNZE. '. n'ibindi byinshi bijyanye no kumwiyama.

    Source : https://yegob.rw/uri-imbwa-umuherwekazi-zari-wabyaranye-na-diamond-yahaye-gasopo-gapfizi-diamond-amwita-imbwa-ndetse-amena-namabangaye/