Category: Uncategorized

  • MALAWI YASHIMIWE UBURYO IKOMEJE KOHEREZA ABACYEKWAHO URUHARE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA. #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda bwashimiye Malawi, ku gikorwa cy'ubutabera iki gihugu cyakoze cyo kohereza mu Rwanda, Theoneste Niyongira uzwi ku izina rya Kanyoni, ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Ndora muri Butare.

    Yabaye uwa kabiri Malawi yoherereje u Rwanda nyuma ya Vincent Murekezi rwoherereje mu mwaka wa 2019.

    Umuvugizi w'ubushinjacyaha Faustin Nkusi yavuze ko Théoneste Niyongira waraye woherejwe u Rwanda avuye muri Malawi, hatanzwe  impapuro zo kumuta muri yombi mu mwaka wa 2019.

    Yabwiye RBA ko bazitanze muri uriya mwaka kubera ko ari bwo bari bazi neza ko 'koko' ari ho ari.

    Ati: 'Ubusanzwe twohereza impapuro zo guta muri yombi runaka, ari uko twamaze kumenya 'tudashidikanya' ko koko ari mu gihugu runaka'.

    Ashima Malawi ubushake yerekana mu gufata no kohereza u Rwanda abo rukurikiranyeho Jenoside kuko Niyongira aje asanga mugenzi we witwa Murekezi wafashwe mu mwaka wa 2019.

    Ku rundi ruhande, Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bwa Repubulika Faustin Nkusi yavuze ko hari izindi mpapuro 63 zohererejwe Malawi ngo ifate abo u Rwanda rukurikiranyeho Jenoside.

    Kuri we ngo n'ubwo abo Malawi yoherereje u Rwanda abantu babiri byerekana ko ifite ubushake bwo kurwoherereza abo rukurikiranyeho kiriya cyaha.

    Ati: ' Ushobora kuvuga ko impapuro z'abagomba gufatwa ari nyinshi, nibyo ariko ubushake burahari, ubufatanye burahari, inzego zacu n'iza Malawi birakorana hafi na hafi, amakuru aratangwa kandi twizeye ko n'abandi bazoherezwa…'

    Théoneste Niyongira akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye mu cyahoze ari Komini Ndora.

    Ubu ni Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo.

    The post MALAWI YASHIMIWE UBURYO IKOMEJE KOHEREZA ABACYEKWAHO URUHARE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/13/malawi-yashimiwe-uburyo-ikomeje-kohereza-abacyekwaho-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=malawi-yashimiwe-uburyo-ikomeje-kohereza-abacyekwaho-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-rwanda

  • AKARERE KA MUSANZE KARASHYIRWA MU MAJWI KUTAGABANYA IGWINGIRA,HAGAKEKWA IMBADA #rwanda #RwOT

    Hari bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze bavuga ko impamvu abana bangwingiye bakomeje kwiyongera aruko bagaburira imbada abana babo kuruta uko babaha amagi cyangwa ibindi birimo intungamubiri

    Nimugihe ikigo cyigihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana kivuga ko Akarere ka Musanze kari mu Turere 5 twongereye umubare wa bana bangwingiye aho kubagabanya

    Mu karere ka Musanze abana bari hagati y'amezi abiri na makumyabiri ni atatu,bagera ku bihumbi bitatu na mirongo itandatu nibo kugeza ubu bagaragaraho ikibazo cy'igwingira.

    Umutoni Gatsinzi Nadine umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana avuga ko iyi mibare iri hejuru y'abana bagwingiye muri aka karere ka Musanze arinayo yatumye aka karere kaza mu turere 5 aho kugabanya umubare w'abana bagwingiye ahubwo kawongereye.

    Ibi Umutoni Gatsinzi avuga ko arina byo byatumye aka karere gatoranywa mu tundi turere kugira ngo hatangirizwemo icyumweru cuahariwe kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi.

    Ati'hari uturere rwose twagabanyije igwingira kuburyo bugaragara,ariko kandi hari n'uturere aho kugira ngo rigabanuke ahubwo ryiyongereye hakaba harimo n'aka karere ka Musanze twajemo ,akaba arinayo mpamvu ikomeye bayobozi mwese muri hano guhitamo kuza hano mu karere ka Musanze kugira ngo dufate namwe kukoingamba n'urujyendo rwo kugabanya igwingira twese turafatanyije.'

    Mu mboni za bamwe mu baturage batuye muri aka karere ka Musanze bahamya ko ikibazo cy'imirire mibi ndetse n'igwingira akenshi biterwa n'ababyeyi bagaburira abana babo imbada akaba ari imigati ikunze gukorwa mu bisigazwa by'ingano.

    Umwe mu babyeyi yemereye umunyamakuru wa falsh ati'yego imbada dukunda kuziha abana cyane ,umubyeyi abona imbada ariyo imutubukira kurusha nk'igi cyane ko imbada ahita ahaga.'

    Undi yungamo ati'babyuka bigira mu mirimo yagera amasaha yo gushaka imirire muri cyagihe yinywera ibigage nawe akamugurira imbada akamuha,ntagikoma yabonye ntakindi kintungamubiri yabonye.'

    Mu kurandura igwingira n'imirire mibi mu bana professeur Claude Muvunyi umuyobozi mukuru wa RBC we arasaba inzego zose mu kugira uruhare muri iki kibazo.

    Ati'turasaba kandi ubuyobozi mu nzego zitandukanye abafatanyabikorwa bose b'igihugu,abikorera gukorera hamwe tugahuza igenamigambi nkuko za miniisiteri zitandukanyije zabyiyemeje tugakora ibishoboka byose mu kwita ku buzima bw'ababyeyi n'abana.'

    Muri rusange muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi kinakomatanyije na gahunda y'imyaka 2 izaba igizwe n'ibyiciro bityandatu byose bizibanda ku kwita ku mwana no kumurinda igwingira.

    UMUHOZA HONORE

    The post AKARERE KA MUSANZE KARASHYIRWA MU MAJWI KUTAGABANYA IGWINGIRA,HAGAKEKWA IMBADA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/13/akarere-ka-musanze-karashyirwa-mu-majwi-kutagabanya-igwingirahagakekwa-imbada/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=akarere-ka-musanze-karashyirwa-mu-majwi-kutagabanya-igwingirahagakekwa-imbada

  • BNR yongeye gushyira  ku isoko impapuro mpeshamwenda. #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR), yongeye gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 Frw zizamara imyaka 10.

    Kwitabira kugura izo mpapuro bizatangira ku wa Mbere tariki 19 Kamena bikaba biteganyijwe ko bizarangira ku wa 21 Kamena 2023.

    Banki Nkuru y'u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko izi mpapuro mpeshwamwenda zashyizwe ku isoko kugira ngo haboneke amafaranga yo gushora mu mishinga y'ibikorwaremezo ndetse no guteza imbere isoko ry'imari n'imigabane.

    BNR yahamagariye abashoramari kuzuza ibisabwa mu gihe cyagenwe bakaba barimo abantu ku giti cyabo b'imbere mu gihugu n'ibigo by'ishoramari byaba ibyo mu gihugu n'ibyo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba u Rwanda ruherereyemo.

    Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by'iterambere ry'igihugu.

    Bitewe n'amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k'impapuro mpeshamwenda zikorwa zigashyirwa ku isoko zikaba zinafatwa nk'amahirwe y'iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by'igihe kirekire.

    Iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda aba agurije Leta akajya ahabwa inyungu akazasubizwa amafaranga yatanze agura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.

    Leta y'u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu 2008.

    The post BNR yongeye gushyira  ku isoko impapuro mpeshamwenda. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/13/bnr-yongeye-gushyira-ku-isoko-impapuro-mpeshamwenda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bnr-yongeye-gushyira-ku-isoko-impapuro-mpeshamwenda

  • Yayoje igitiyo: Hamenyekanye akavagari k’amafaranga Burna Boy yahawe ku mukino wa nyuma wa Uaefa Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane ku Isi Burna Boy ukomoka mu gihugu cya Nigeria yasusurukije abantu bari bitabiriye umukino wa nyuma wa Uaefa Champions League wahuje ikipe ya Manchester City na Inter Milan.

    Hamaze kumenyekana akabayo uyu muhanzi wo muri Nigeria yahawe kugira ngo atange ibyishimo ku bantu bari bitabiriye umukino wa nyuma wa Uaefa Champions League, Bruna Boy yahawe agera kuri miliyoni ebyiri z'amadolari bisonuye neza ko yahawe arenga miliyari ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/yayoje-igitiyo-hamenyekanye-akavagari-kamafaranga-burna-boy-yahawe-ku-mukino-wa-nyuma-wa-uaefa-champions-league/

  • BUGESERA:ABIVURIZA KU KIGO NDERABUZIMA CYA JURU BARAKIVUMIRA KU GAHERA #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera, bavuga ko batanyurwa na serivisi bahabwa n'ikigo nderabuzima cya Juru kuko abaganga bahugira muri telephone aho kwakira abarwayi.

    Abwo aba baturage bahaga ubuhamya umunyamakuru wa Flash uko ikoreshwa rya telephone kuri iki kigo nderabuzima ribabuza guhabwa servisi nziza, bagasaba ko byahinduka.
    Niyomuhoza Adenise kimwe Mukeshimana baragira bati' aho kugirango abaganga bagufashe bahugira aho bahabwa service n'umuganga ari no kwitaba telefone kuribo ngo babibona nk'imbogamizi
    Mu magambo yabo bakomeza bavuga ko abaganga bakwiye kumenya ko baba baje kwivuza , ko badakwiye kabararamana kuko baba bavuye iwaba saa 6h00am bakageza saa 6h00 z'umugoroba bategereje service . Abandi bagataha batavuwe .

    Icyakorango uretse servisi mbi aba baturage bavuga ko bahabwa barananenga uburyo bahabwa imiti kandi baba baratanze ubwisungane mu kwivuza, buzwi nka mutuelle de santé.

    Ku uruhande rw'abaganga
    bakunda kuvuga ko nta kibazo cya servisi gihari ari uko ari bake.

    Perezidante w'inama njya nama mu karere ka Bugesera madamu Imerda Mutumwinka aganira nitangazamakuru rya Flash yasabye abaganga ko badakwiye kwishingikiriza ko abaganga ari bake ko bakwiye gutanga service nziza ko ikibazo bafite nk'akarere bari kwitegura kugikemura kuko hari gutegurwa abandi baganga .

    Meya Mutabaza Richard agaruka kuri iki kibazo cya service mbi no kubura imiti yemeye ko kigaragara muri aka karere avuga ko bagiye kukigira icyabo nk'akarere bityo bigashakirwa igisubizo.

    Ikibazo cy'abaganga bake si umwihariko w'ikigo nderabuzima cya Julu gusa,kuko nabo muri Ngeruka Na Nyamata bavuga ko icyo kibazo bari guhura nacyo cy'ubuke bw'abaganga bituma badatanga service ku babagana muburyo bukwiye.
    Ali Gilbert Dunia

    The post BUGESERA:ABIVURIZA KU KIGO NDERABUZIMA CYA JURU BARAKIVUMIRA KU GAHERA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/13/bugeseraabivuriza-ku-kigo-nderabuzima-cya-juru-barakivumira-ku-gahera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bugeseraabivuriza-ku-kigo-nderabuzima-cya-juru-barakivumira-ku-gahera

  • Byeruye! Jay Rwanda yatangaje ko yiyeguriye Imana – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda wabaye Mister Africa 2017, akaba ari n'umwerekanamideri wabigize umwuga Jay Rwanda yemeje ko yakiriye agakiza byeruye ndetse ko yahindutse mushya muri Kirisitu yesu.

    Jay Rwanda usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatangaje ko yakiriye agakiza byeruye, nyuma yuko Imana imwiyeretse akemera guhindukira agatekereza ku hazaza he.

    Mu mashusho y'iminota isaga irindwi yatambukije kuri Instagram uyu musore yavuze ko Imana yamwiyeretse ubwo yari mu ndege, imiyaga ikomeye kandi iteye ubwoba igahuha cyane ishaka kuyihanura ariko Rurema agakinga ukw'iburyo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/byeruye-jay-rwanda-yatangaje-ko-yiyeguriye-imana

  • Umusirikare w'Umurusiya uherutse kwivugana bagenzi be yafatiwe ibihano (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umusirikare w'Uburusiya ufite ipeti rya Lieutenant Colonel witwa Roman Venevitin yafunze n'abacanshuro ba Wagner kubera ko yabarasheho.

    Ibi byagaragaye muri video iri ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant Colonel mu ngabo z'Uburusiya witwa Roman Venevitin wemera ko ari uwo mu ngabo za Leta ya Putin kandi ko yafashwe ubwo yarasaga ku bacanshuro ba Wagner bari baciye mu gace we na bagenzi be bakambitsemo.

    Uyu mu Lieutenant Colonel Roman Venevitin avuga ko yarashe ku ngabo z'Uburusiya abitewe n'ubusinzi.

    Bivugwa kandi ko hari umwuka mubi hagati y'abagize Wagner n'ingabo za Vladmir Putin bapfa imicungire y'ibice bafashe muri Ukraine.

    Nta gihe kinini gishize abo muri Wagner bashinja ingabo z'u Burusiya kubatega za mines ngo ziturikane imodoka zabo.

    Ibi byagaragaye muri video yatambutse ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga abarwanyi ba Wagner bari gutegura mines mu mihanda, bakemeza ko bari bazitezwe n'ingabo z'Uburusiya.

    Abarwanyi ba Wagner ni intwari k'uburyo bivugwa ko ari bo bigaruriye umujyi wa Bakhmut wari umaze iminsi mu maboko y'ingabo za Ukraine.

    Ku rundi ruhande, ibi ntibyashimishije bamwe mu bagaba b'ingabo z'Uburusiya, batangira kubiba urwango hagati y'abasirikare babo n'abarwanyi ba Wagner.

    Wagner ni umutwe w'abarwanyi wa Vladmir Putin ubwe. Ni ikigo (company) cye bwite. Uyoborwa n'uwitwa Yevgeny Prigozhin.

    Yevgeny Prigozhin uyobora Wagner aherutse kuvuga ko abayobozi b'ingabo z'Uburusiya muri Ukraine bitwara nabi ndetse ngo bigeze kumutaba mu nama, bategeka abasirikare babo kuva mu bice bari barafashe bagamije gushyira abarwanyi ba Wagner mu mazi abira.

    Lieutenant-Colonel Roman Venevitin asanzwe ayobora Brigade ya 72 mu ngabo z'Uburusiya. Yemeye ko yarashe ikamyo yari itwaye abarwanyi ba Wagner abitewe n'ubusinzi. Abarwanyi ba Wagner barashwe bari mu ikamyo yo mu bwoko bwa Ural, icyakora ntawahasize ubuzima.

    Kuba uriya musirikare mukuru yarafashwe, kubera impamvu zavuzwe haruguru, hari ababona ko ari ikibazo gishobora kuzamura umwiryane mu buyobozi bw'i Moscow.

    Bivugwa ko umutwe wa Wagner ufite abarwanyi 60,000 muri Ukraine.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umusirikare-w-umurusiya-uherutse-kwivugana-bagenzi-be-yafatiwe-ibihano-bikakaye

  • Ntabwo ashaka kuyigarukamo noneho! Joachiam Ojera yatangiye kugora ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kurira indege akerekeza iwabo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Uganda Joachiam Ojera yatangiye kugora cyane ikipe ya Rayon Sports bari bamaze kumvikana kubera andi makipe yatangiye kumuganiriza amwizeza byinshi.

    Mu cyumweru gishize nibwo uyu rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu gihugu cya Uganda mu biruhuko nyuma yo guhesha iyi kipe igikombe cy'amahoro ndetse akanayifasha gutsinda umukeba inshuro 2 zikurikiranya ibintu baherukaga mu myaka myinshi ishize.

    Joachim Ojera, duheruka kubatangariza ko ikipe ya Rayon Sports n'uyu mukinnyi bamaze kumvikana cyane ko uyu musore yifuzaga Million 20 ariko iyi kipe ikamuhereza Milliyoni zitarenga 16, ndetse akaza no kubyemera. Amakuru YEGOB twamenye ni uko Ojera yamenyesheje ubuyobozi bw'iyi kipe ko bagomba kongera amafaranga nyuma yo kugera iwabo muri Uganda.

    YEGOB twaje gushaka amakuru yatumye Joachiam Ojera amenyesha Rayon Sports ibi, tumenya ko uyu musore igitumye azamura ibiciro ni ikipe yitwa Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya yatangiye kuvugana nayo, ndetse ikaba ngo irimo kumuhereza amafaranga menshi ariko kubera yakunze abafana ba Rayon Sports akaba ashaka kuyimenyesha ngo nayo igire icyo yongeraho atazagenda rwihishwa.

    Joachiam Ojera ukomeje kugora ikipe ya Rayon Sports yatumye agaragara cyane ku ruhando mpuzamahanga, arimo kuyisaba amafaranga angana na Milliyoni 40 byibuze akaba yayisinyira imyaka 2.

    Uyu mukinnyi yageze mu ikipe ya Rayon Sports nk'intizanyo avuye mu ikipe ya URA FC yo mu gihugu cya Uganda. Amasezerano yasinye ageze muri iyi kipe yari ay'amezi 5 gusa, bivuze ko kugeza ubu yarangizanyije n'iyi kipe.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-ashaka-kuyigarukamo-noneho-joachiam-ojera-yatangiye-kugora-ikipe-ya-rayon-sports-nyuma-yo-kurira-indege-akerekeza-iwabo/

  • Meirivone Rocha wasezeranye n’igipupe kubana akaramata yagiciye ubugabo(igitsina) nyuma yo kubona ko gifite ingeso Atakwihanganira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Meirivone Rocha wasezeranye n'igipupe kubana akaramata yagiciye ubugabo(igitsina) nyuma yo kubona ko gifite ingeso Atakwihanganira

    Meirivone Rocha Moraes w'imyaka 37 y'amavuko wo muri Brazil washakanye n'igipupe Marcelo yongeye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru bitandukanye nyuma yo kwemeza ko igipupe cye yakundaga yagiciye igitsina kubera ko cyari gisigaye kimuca inyuma.

    Uyu mugore ashinja iki gipupe kuba gikunda abagore ngo kuko muri WhatsApp yacyo, gifitemo abantu barenga 500 kandi abenshi ari ab'igitsinagore.

    Kandi uyu mugore akomeza avuga iki gipupe yakomeje ku kinginga ngo kimubwire gusa ki kinangira.

    Source : https://yegob.rw/meirivone-rocha-wasezeranye-nigipupe-kubana-akaramata-yagiciye-ubugaboigitsina-nyuma-yo-kubona-ko-gifite-ingeso-atakwihanganira/

  • Sebwato Nikolas nyuma yo kwemerera Rayon Sports kuyisinyira akabona itinze kumwishyura yahise atangira ibiganiro n’ikipe ihora ihanganya na Gikundiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuzamu werekanye ko ashoboye kuva yagera hano mu Rwanda Sebwato Nikolas nyuma yo kumvikana na Rayon Sports ntihite ikora ibyo bumvikanye yahise atangira ibiganiro n'ikipe ihanganye na Gikundiro.

    Mu cyumweru gishize nibwo twabatangarije ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na Sebwato Nikolas wafatiraga ikipe ya Mukura Victory Sports ariko iyi kipe kubera ikibazo cy'amamafaranga ifite muri iyi minsi ntabwo yahise imusinyisha ndetse ngo imuhe ibyo bari bumvikanye.

    Amakuru yavugaga ko kuri uyu wa mbere ejo hashize, nibwo byari biteganyijwe ko araba yasinye. Uyu muzamu yari yumvikanye n'ikipe ya Rayon Sports gusinya amasezerano y'imyaka 2 ndetse agahabwa Milliyoni 12.

    Amakuru yizewe YEGOB twamenye ni uko ngo kubera ko ikipe ya APR FC igiye gutangira gukoresha abakinnyi b'abanyamahanga izanagura umuzamu kandi nawe ukomoka hanze y'u Rwanda. Mu bazamu bavugwa harimo Sebwato Nikolas ukomoka mu gihugu cya Uganda bitewe ni uko ngo babonye ari umuzamu umaze kugaragaza ko yagira icyo afasha ikipe yamuhaye ibyo yifuza byose.

    Ikipe ya APR FC nubwo iri kuganiriza uyu mukinnyi hari n'abandi bakinnyi benshi bakomeye kandi bakomoka hanze y'u Rwanda iri kuganiriza. Iyi kipe biteganyijwe ko muri iki cyumweru ari bwo izagirana ikiganiro n'itangazamakuru berekana umuyobozi mushya, banatangaza abakinnyi bagomba gusezererwa ndetse n'umutoza mushya.

     

    Source : https://yegob.rw/sebwato-nikolas-nyuma-yo-kwemerera-rayon-sports-kuyisinyira-akabona-itinze-kumwishyura-yahise-atangira-ibiganiro-nikipe-ihora-ihanganya-na-gikundiro/