Category: Uncategorized

  • Ngo wabuze aho gusohokera? Dore imijyi 5 iri guca ibintu bigacika muri Afurika kubera ubwiza bwayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ngo wabuze aho gusohokera? Dore imijyi 5 iri guca ibintu bigacika muri Afurika kubera ubwiza bwayo.

    1. Cape Town,South Africa 🇿🇦

    2. Marrakech, Morocco 🇲🇦

    3. Stone Town, Zanzibar

    4. Cairo Egypt 🇪🇬

    5. Kigali,Rwanda 🇷🇼

    Source : https://yegob.rw/ngo-wabuze-aho-gusohokera-dore-imijyi-5-iri-guca-ibintu-bigacika-muri-afurika-kubera-ubwiza-bwayo/

  • Bari uruvunganzoka: Diamond Platunmz yakiriwe mu buryo budasanzwe n’abafana ba Yanga Africans (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Diamond Platunmz yakiriwe mu buryo budasanzwe n'abafana ba Yanga Africans mu muhango wekwerekana igikombe cya shampiyona iherutse kwegukana.

    Nyuma y'uko ikipe ya Simba SC yirukanye Hadji Manara agahita yerekeza mu ikipe ya Yanga Africans umuhanzi Diamond Platunmz nawe yahise ava kuri iyi kipe ya Simba SC none uyu munsi yerekanwe nk'umufana ukomeye cyane wa Yanga Africans.

    Diamond Platunmz yerekanwe mu birori byo kumurika igikombe cya shampiyona y'igihugu cya Tanzania ikipe ya Yanga Africans iherutse kwegukana aho yanahawe umwambaro wayo ndetse anataramira abakunzi b'iyi kipe.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/bari-uruvunganzoka-diamond-platunmz-yakiriwe-mu-buryo-budasanzwe-nabafana-ba-yanga-africans-video/

  • Agahinda ni kose! Mu karere ka Kayonza humvikanye inkuru y’inshamugongo aho inzuki zariye abantu maze babiri bagahita bahasiga ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Kayonza humvikanye inkuru y'inshamugongo aho inzuki zariye abantu maze babiri bagahita bahasiga ubuzima.

    Abaturage icyenda bo mu Murenge wa Murundi uherereye mu Karere ka Kayonza bariwe n'inzuki.

    Nyuma yo kurumwa n'izo nzuki, babiri muri bo bahise bitaba Imana, abandi barindwi bajyanwa kwa muganga umwe akomereza mu bitaro bya Gahini nyuma yo kumererwa nabi.

    Izi nzuki zariye aba baturage ahagana saa tanu zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023 mu Mudugudu w'Akamina mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Murundi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi Bushayija Benon, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba baturage bariwe n'inzuki bari guhinga hafi y'imitiba myinshi.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-ni-kose-mu-karere-ka-kayonza-humvikanye-inkuru-yinshamugongo-aho-inzuki-zariye-abantu-maze-babiri-bagahita-bahasiga-ubuzima/

  • Yahawe akinyuma maze nawe yirwanaho kigabo imbere y’imbaga y’abantu! Umuhanzi Ruger yakorewe ibintu bidasanzwe n’umukobwa wamuhaye akinyuma imbere y’abafana ibihumbi (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ruger yakorewe ibintu bidasanzwe n'umukobwa wamuhaye akinyuma imbere y'abafana ibihumbi.

    Mu mashusho akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, yerekana Ruger ari kuzungurizwa ikibuno n'umukobwa uteye mu buryo budasanzwe.

    Uyu mukobwa arifata akunama ni uko ikibuno cye akacyegereza ubugabo bwa Ruger, ubundi abafana bakavuza induru.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/yahawe-akinyuma-maze-nawe-yirwanaho-kigabo-imbere-yimbaga-yabantu-umuhanzi-ruger-yakorewe-ibintu-bidasanzwe-numukobwa-wamuhaye-akinyuma-imbere-yabafana-ibihumbi-videwo/

  • Zijya ku ngana n’izakubiswe Yesu, Umusaza w’imyaka 61 yasanzwe mu murima akubitirwamo nk’izasagutse ku mwana w’imana dore ko nawe byarangiye ahasize ubuzima  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Zijya ku ngana n'izakubiswe Yesu, Umusaza w'imyaka 61 yasanzwe mu murima akubitirwamo nk'izasagutse ku mwana w'imana dore ko nawe byarangiye ahasize ubuzima

    Umusaza w'imyaka 61 wo mu Karere ka Gatsibo,yasanzwe mu murima yapfuye, bikekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi.

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 12 Kamena 2023,bibera mu Kagari ka Nyabikiri,Umurenge wa Kabarore, mu karere ka Gatsibo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarore,URUJENI Consolee, aganira N'UMUSEKE dukesha aya makuru avuga ko bikekwa ko yaba yishwe n'inkoni yakubiswe.

    Ati'Twayamenye ejo , amakuru twayahawe n'abayobozi, tujyayo dusanga bamutsinze mu murima.Urebye ni abagizi ba nabi kuko bamwishe bamukubise cyane.'

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Kiziguro

    Source : https://yegob.rw/zijya-ku-ngana-nizakubiswe-yesu-umusaza-wimyaka-61-yasanzwe-mu-murima-akubitirwamo-nkizasagutse-ku-mwana-wimana-dore-ko-nawe-byarangiye-ahasize-ubuzima/

  • Imibare igiye kuzamo ibihekane! Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi wari utegerejweho ibitangaza mu kujyana ikipe y’igihugu Amavubi mu gikombe cya Afurika, ntabwo akije mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi wari utegerejweho ibitangaza mu kujyana ikipe y'igihugu Amavubi mu gikombe cya Afurika, ntabwo akije mu Rwanda

    Imanishimwe Emmanuel ntabwo akitabiriye umukino u Rwanda ruzakiramo Mozambique.

    Byari biteganyijwe ko myugaririro Imanishimwe Emmanuel Manguende ukina muri FAR Rabat yo muri Morocco agera mu Rwanda uyu munsi ariko byahindutse ntabwo akije.

    Ikipe ye ya FAR Rabat niyo yimanye uyu mukinnyi bitewe nuko iri kurwanira igikombe cya shampiyona nyuma y'imyaka 15 ishize batagitwara, basigaye imikino 2 kandi yose bayitsinze bakegukana igikombe.

    Amavubi aratana mu mitwe na Mozambique mu mpera z'iki cyumweru kuri sitade mpuzamahanga ya Huye mu mukino wo mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 kizabera muri Cote d'Ivoire.

    Source : https://yegob.rw/imibare-igiye-kuzamo-ibihekane-umukinnyi-wikipe-yigihugu-amavubi-wari-utegerejweho-ibitangaza-mu-kujyana-ikipe-yigihugu-amavubi-mu-gikombe-cya-afurika-ntabwo-akije-mu-rwanda/

  • Noneho irazinyuka imwe ku yindi! Ikipe ya APR FC iri mu biganiro n’umutoza bazaha inshingano zo kuyigeza mu matsinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC iri mu biganiro n'umutoza bazaha inshingano zo kuyigeza mu matsinda.

    Umutoza mukuru wa APR FC ari mu biganiro n'ubuyobozi bw'iyi kipe kugira ngo yongererwe amasezerano ari kugana ku musozo.

    Ben Musa wafashe iyi kipe nyuma y'uko Adil Mohammed yari amaze kuyisiga, ari ku mpera z'amaserano ye muri iyi kipe.

    Mu kiganiro yahaye BB Fm Umwezi, Ben Musa yemeje ko ari ku mpera z'amaserano muri APR FC.

    Yavuze ko amasezerano ye azarangira muri Nyakanga uyu mwaka aho yemeje ko ibiganiro byo kuyongererwa babigeze kure.

    Source : https://yegob.rw/noneho-irazinyuka-imwe-ku-yindi-ikipe-ya-apr-fc-iri-mu-biganiro-numutoza-bazaha-inshingano-zo-kuyigeza-mu-matsinda/

  • Ari kuzamuka neza! Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi wagaragaje urwego ruri hejuru mu kibuga, yamaze kubona ikipe nshya i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi wagaragaje urwego ruri hejuru mu kibuga, yamaze kubona ikipe nshya i Burayi.

    Hakim Sahabo wakinaga mu ikipe ya Lile y'abatarengeje imyaka 19, yasinyiye Standard de Liège yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi.

    Si ubwa mbere uyu mukinnyi agiye gukina mu Bubiligi kuko yahavukiye ndetse akurira mu makipe y'aho y'abato nka Beerschot, Anderlecht, Genk na Mechelen.

    Standard de Liège ni imwe mu makipe y'ubukombe mu Bubiligi kuko yashinzwe mu 1898, imaze kwegukana ibikombe 10 bya Shampiyona (Jupiler Pro League), iri ku mwanya wa munani mu zikomeye ku Mugabane w'u Burayi.

     

    Source : https://yegob.rw/ari-kuzamuka-neza-umukinnyi-wikipe-yigihugu-amavubi-wagaragaje-urwego-ruri-hejuru-mu-kibuga-yamaze-kubona-ikipe-nshya-i-burayi/

  • Rutangarwamaboko yahishuye umugambi mubisha w… – #rwanda #RwOT

    Rutangarwamaboko ni umugabo wubatse. Atuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi ahazwi nko mu Kigarama. InyaRwanda Tv yaramusuye mu kigo nyarwanda cy'ubuzima bushingiye ku muco. 

    Twaganiriye ku ngingo zitandukanye ariko zitsa cyane ku muco nyarwanda uri gukendera n'abawusigasira bakaba babarirwa ku ntoki. Ingingo nyamukuru ni ugukebura urubyiruko ruzitiwe n'ubukene ari ho abarushuka bahera babaha uduhendabana bityo bakayoboka ubutinganyi nyamara atari imiterere y'imibiri yabo.

    Uyu mugabo yumva neza umuco nyarwanda dore ko ari umuzi urandaranda akomora kuri gakondo y'iwabo. Sekuru yari umuvuzi, Mama we akaba yarakuze amutoza kwigengesera kirazira. Afite impamyabumenyi ebyiri za Kaminuza za Master’s mu buvuzi bw'indwara zo mu mutwe. Yanize ibigendanye n'umuco, ubukerarugendo n'amateka.

    Umuganga, umupfumu akaba imandwa nkuru y'u Rwanda, Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste watangije Ikigo nyarwanda cy'ubuzima bushingiye ku muco, avuga ko intumbero ari uguteza imbere umuco nyarwanda ntuzazime kuko 'Ubuzima ni uruziga kandi ibintu bizasubira aho byavuye'.

    Ubutinganyi ni umugambi mubisha wo kurandura umuryango nyarwanda n'afurika murirusange

    Muri Gicurasi yo mu 2014 habayeho inama mpuzamahanga y'abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ). Bishimiraga intambwe bateye n'ibyo bagezeho mu myaka 10 yari ishize. Banamuritse imbata y'ibikorwa bigamijwe mu gihe kiri imbere (Global agenda) ari nayo ikubiyemo ibikorwa byinshi byo gukangurira za Leta kureka abatinganyi bakabaho mu bwisanzure.

    Ibi bashyize imbere ni ukwishyura filime n'ibihangano by'abahanzi bakunzwe bagakangurira abatuye isi kumva ko abantu bose bangana no kwereka urubyiruko amahirwe ari mu kwemera kugaragaza ko uri umutinganyi. 

    Hari imibare bagaragaje muri iriya nama irimo ko abatuye isi basaga miliyali 2.8 baba mu bihugu bitemera ubutinganyi. Iyo ufashwe uricwa, urafungwa, uratotezwa mbese nta bwinyagamburiro bahabwa. Hari kandi miliyoni 780 z'abatinganyi babayeho mu bwisanzure ndetse bakaba bari mu bihugu bibemerera gushakana no kwihuza.

    Hari ibihugu utemerewe kubamo uri umutinganyi

    Ibihugu bikibumbatiye umuco wabyo nk'ibyo muri Aziya birazwi ko wihaye kuvuga ko uri umutinganyi uricwa. Bafite amategeko akarishye agendera kuri sheriya. Ariko muri Afurika kubera ubukene biragoye ko za Leta ziva ku izima zikavuga aho zihagaze. 

    Mu bamaze kubwamamaga ni Perezida Museveni wamaganye ubutinganyi banatora itegeko rihana. abatinganyi. Nyakwigendera Robert Mugabe yangaga urunuka abatinganyi. Ku rundi ruhande ariko Afurika y'Epfo (South Africa) yemera ubukwe bw'abaryamana bahuje ibitsina. Ni cyo gihugu rukumbi muri Afurika giha rugari mu mategeko aba-LGBTQ.

    Gushishikariza urubyiruko rw'Afurika ubutinganyi biri mu mugambi mubisha w'abazungu

    Ku itariki 17 Gicurasi 2022 Oxfam na Save The Children bamuritse raporo zerekana ko muri Ethiopia, Kenya na Somalia nibura umuntu umwe yicwa n'inzara mu masegonda 48. Kimwe cya kabiri cy'abana bapfa muri Afurika bazira inzara. 

    Abantu babiri ku bantu 10,000 bicwa n'inzara. Umwana umwe muri batatu bo muri Afurika aba yaragwingiye cyangwa se afite inzara idakira. Umwana umwe aba anangutse buri masegonda atatu ku isi hose kubera inzara.

    Uhereye aha wabona ko Afurika idafite ikibazo cy'abaryamana bahuje ibitsina ahubwo ihanganye n'inzara yaburiwe umuti n'urukingo. Nyamara abazungu ntabwo batera hejuru ngo bige uko iriya nzara yaranduka ahubwo bashaka uburenganzira bwo kumvisha abantu ibijyanye na LGBTQ.

    Rutangarwamaboko ntaca ku ruhande kuri iyi ngingo

    Avuga ko utagira imigenzo ntabwo agira uko agenza. Utagira imihango ntagira ibyo ahanga. Asaba abanyarwanda kugaruka ku muco nyarwanda kuko nta kintu na kimwe wageraho mu gihe wirengagije umuco gakondo w'abasogokuruza. Ibyo twize byavumbuwe ku bibazo n'umuco w'iwabo kandi natwe dufite ibyo twavumbura. 

    Ati:'Hano hanze ku irembo rirasukirwaho wabibonye ko hari imigenzo, imihango n'ibindi bitandukanye bya Kinyarwanda. None ko mwaretse imigenzo kandi ibibagenza ari uruhuri amaherezo muzagenza gute? Ko mwaretse imihango mushaka kuba abahanga amaherezo muzahanga gute?' yibaza niba muri iyi minsi hari ibyo abantu bakibasha guhanga agasanga nta byo.

    Kuva mu 2012 atangiza ikigo nyarwanda cy'ubuzima bushingiye ku muco avuga ko yahereye ku muco nyarwanda agatangiza cyangwa se agahanga buriya buvuzi nubwo bwari busanzwe buriho ariko yarabuvuguruye. 

    Ati:'Ninkubwira ko njyewe Rutangarwamaboko nashingiye ku muco nkagira ibyo mpanga si ukwivuga ariko no mu muco nyarwanda barivugaga. Ni njye watangije uburyo bwo kuvura uburwayi bwo mutwe nkoresheje umuco.' 

    Avuga ko “twiziritse ku muco wacu” buriya abarangiza za kaminuza bajya bahita babona ibisubizo by'igihugu aho kuba umutwaro. Ati:'Niba ari abahanga ko badahanga?'

    Rutangarwamaboko avuga ko kuva na kera abazungu banga urunuka abanyafurika ku buryo bahora bashaka amayeri yo kurimbura abantu. Atanga urugero ko aba biyita abatinganyi ari ibyo batozwa kuko bavuka aria bantu basanzwe. Ni ikibazo avuga ko giterwa no kuba abazungu batanga udehendabana (amafaranga) kugirango bemere buriya butinganyi.

    Kuba abahanga mu muco nyarwanda batarahagurutse ngo bamagane ubutinganyi avuga ko umunyarwanda umuhisha ko akwanga nawe akaguhisha ko abizi. Bivuze ko u Rwanda rwanga kwiteranya n'abazungu ariko bazi ko ubutinganyi atari ibintu by'i Rwanda. Ahubwo ni umugambi uteguye neza wo gutsemba abirabura. 

    Ati:'Hageze igihe Afurika ihonoka. Nimureke twige kandi tumenye iby'iwacu tubikomereho tubeho ubuzima bushingiye ku muco'. 

    Ikigo avuriramo uburwayi butandukanye burimo umutwe udakira, imihango, ibisazi, inyatsi, kubura urubyaro, kurutswa warozwe, kwirukana za nyabingi, n'ibindi byose ushobora kurwara byavurwa hakoreshejwe umuco nyarwanda wamusanga ku Gisozi ujya Beretwari umanuka umujya Karuruma-Gatsata mu Kigarama niho ubona umuhanda uzamuka ujya iwe cyangwa se.

    Rutangarwamaboko n’umugore we babayeho ubuzima bushingiye ku muco nyarwanda

    REBA HANO IKIGANIRO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130523/rutangarwamaboko-yahishuye-umugambi-mubisha-wabazungu-bashaka-kurimbura-abanyafurika-bitwa-130523.html

  • Niyo Bosco yagize agahinda gakabije akimara g… – #rwanda #RwOT

    Yasobanuye ko abantu bavuga ibyo bashaka kubera amarangamutima kuko nta bwo bazi ubuzima bwa Niyo Bosco. Akimara gutandukana n'abo bakoranaga yagize agahinda gakabije bitewe no kubura amikoro, n'ikipe bagafatanyije.

    Niyo Bosco uzwiho kwandika neza indirimbo, gucuranga Guitar no kubasha gusubiramo indirimbo z'abandi adategwa amaze igihe nta muntu afite umushinzwe nk'uko mu myaka itatu ishize yari muri MIE Empire y'umunyamakuru Murindahabi Irene. 

    Akimara gutandukana nabo yahise ajya mu yindi nzu ifasha abahanzi yitwa Sunday Media Entertainment ariko yahamaze iminsi 43 ahita atandukana nabo. Byaje kumenyekana ko nta masezerano y'imikoranire yari ahari ahubwo byari ugutwika nk'uko bisanzwe bimenyerewe mu myidagaduro yaba hano mu Rwanda n'ahandi hose ku isi.

    Mu kiganiro yagiranye na Lucky Nzeyimana kuri Televiziyo Rwanda, Niyo Bosco abajijwe icyamutandukanyije na Murindahabi yasubije ati: 'Maze igihe kirekire ntasohora indirimbo. Muri Kanama 2023 nzaba maze umwaka ntasohora indirimbo'. Yakomeje avuga ko yagize agahinda gakabije akimara kuva mu biganza bya Murindahabi. 

    Ati: 'Nagize agahinda gakabije kubera kuva mu ikipe y'abamfashaga. Hari abantu bo mu itangazamakuru twaganiraga bakamfata amajwi ntanabizi nyamara bikangiza byinshi”. Niyo Bosco ati:'Twakabaye twita ku kintu cyose cyatuma bikemuka aho kwita ku bibazo'. 

    Niyo Bosco yasobanuye ko atigeze agirana ibibazo bishingiye ku mafaranga na Murindahabi. Ati: 'Iyo haza kubamo ibibazo by'amafaranga nari kujya kuri RIB kuko mu itangazamakuru siho umuntu aregera undi. Abantu babifashe uko bashaka kuko ntabwo bazi ubuzima bwanjye'.

    Ari gutegura umuzingo wihariye indirimbo z'ubukwe

    Yagombaga gusohora umuzingo ku itariki 25 Gicurasi 2023 kuko ari wo munsi yaboneyeho izuba hari ku itariki 25 Gicurasi 2000. Indirimbo yise 'Ijwi ry'umutima' yerekana amarangamutima ye n'ubutumwa bushobora gufasha buri wese' 

    Yasobanuye ko impamvu yayise kuriya ni uko usanga umutima ufite byinshi ubwira umuntu. Ati: 'Izaba iriho Icyongereza, Ikinyarwanda. Iriho indirimbo 18 zose zifite icyo zisobanuye kandi ndashaka ko izanyambutsa imipaka'.

    Uyu muzingo ukoze mu buryo butatu

    Niyo Bosco kuri iyi nshuro yikije cyane ku ndirimbo z'ubukwe. Ati:'Imana yaturemeye gukora ubukwe ku babyemera. Nazanye izo ndirimbo kugira ngo ibihangano byanjye bizabafashe. Haba harimo icyo wifuriza imiryango igiye kubana'.

    Uyu muzingo ukubiyeho kandi ubutumwa bwerekana umuntu ufite ibintu byose nyamara yarabuze amahoro. Ukaba ufite amafaranga, warya ugasigaza, ukajya aho ushaka ariko ukabura amahoro y'umutima. 

    Ati:'Iyo uganira n'umuntu ko wumva ameze neza ubugome buturuka he?'. Iyo ndirimbo yitwa Inkomere ari nayo ikubiyemo ubutumwa bw'umuzingo wose irimo amagambo agira ati:'Bigenda bite ko ururimi rwatandukana natwe kandi ari urwacu?'.

    Ni umuzingo ufite indirimbo zo kwinezeza ariko zitirengagije ubutumwa. Niyo Bosco ari wenyine akaba asaba abafana be kumushyigikira bakagura ibihangano bye kugirango abone imbaraga zo gukomeza gukora umuziki. Ati:'Nkeneye ko muzigura kugirango nzabone uko nkora izindi ndirimbo'.

    Niyo Bosco yabayeho ari inkomere yihagazeho

    Agiye gusohora umuzingo uriho indirimbo 18. Hariho iyitwa Inkomere yihagazeho yashibutse ku buzima bwe kuva akiri umwana. Ati:'Uba ukomeretse ariko uriho . Jye niko mbaho kuva nkiri umwana'. 

    Niyo Bosco ari mu myiteguro yo guha abakunda muzika nyarwanda umuzingo amaze igihe kiri mu mezi 10 ategura. Kuri ubu arasaba buri wese waba afite icyo ashoboye mu muziki kumuba hafi kuko nta bantu afite bamufasha ari kwirwariza ibintu avuga ko bimuvuna cyane kandi bigatuma adakora nk'uko yahoze asohora indirimbo kenshi gashoboka none ageze aho amara umwaka nta gihangano ahaye abafana be.

    Niyo Bosco yamaze imyaka itatu mu biganza bya Murindahabi, iminsi 43 muri Sunday Entertainment ubu ni bwo ari mu butengamare?

    Niyo Bosco yifuza kubona uwamuba hafi mu bikorwa bye bya muzika

    Niyo Bosco yagowe cyane no kwakira gutandukana na M.Irene

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130505/niyo-bosco-yagize-agahinda-gakabije-akimara-gutandukana-na-murindahabi-130505.html