Category: Uncategorized

  • Ibyamamare ku Isi bizwiho gukunda indirimbo za Meddy #rwanda #RwOT

    Ku wa 8 Ukwakira 2019, ku rukuta rwe rwa Instagram, rutazwiho kuvugirwaho ibintu byinshi, Sadio Mané icyo gihe yakiniraga ikipe ya Liverpool FC yatangaje ikintu cyatunguye benshi. Uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Sénégal yagaragaje ko ari umukunzi ukomeye w'umuhanzi Meddy, uwo benshi bafata nk'umwe mu bahanzi bakomeye cyane u Rwanda rwagize mu muziki wa Secular, ati: 'Nubwo mba ndi mu by'imikino, hari umuhanzi numva arampumuriza iyo ndambiwe cyangwa ndi mu modoka ni Meddy. Umuziki we uranyubaka.'

    Ibi byahise bikwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, benshi batangara uko umuziki wa Meddy wageze no mu mitima y'ibyamamare ku rwego rwa Premier League, icyo gihe Mane agikina muri Liverpool, doreko ubu akina mu Barabu mu ikipe ya Al Nassr.

    'Nubwo mba ndi mu by'imikino, hari umuhanzi numva arampumuriza iyo ndambiwe cyangwa ndi mu modoka ni Meddy. Umuziki we uranyubaka.'

    Taliki ya 6 Nzeri 2025, undi munyabigwi mu mupira w'amaguru Bacary Sagna, wahoze akinira Arsenal na Équipe de France, nawe yatunguye abantu ubwo yemezaga ko ari umufana ukomeye wa Meddy. Yagize ati: 'Nkunda umuziki cyane, ariko Meddy afite ikintu cyihariye. Indirimbo ye 'Burinde Bucya' niyo ncuranga cyane mu modoka yanjye, indi nkunda ni 'Downtown', 'Blessed', n'izindi nyinshi ariko iy'ingenzi ni Burinde Bucya.' 

    Ibyo byashimangiye ukuntu Meddy atari gusa umuhanzi w'u Rwanda, ahubwo ari intumwa y'umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, umuntu ushobora gukundwa n'abakinnyi b'ibihangange batigeze banamenya Ikinyarwanda.

    'Nkunda umuziki cyane, ariko Meddy afite ikintu cyihariye. Indirimbo ye 'Burinde Bucya' niyo ncuranga cyane mu modoka yanjye, indi nkunda ni 'Downtown', 'Blessed', n'izindi nyinshi ariko iy'ingenzi ni Burinde Bucya.'

    Ndetse n'umwe mu basore barindwi bagize itsinda rya BTS, rimwe mu matsinda akunzwe cyane ku Isi, Park Jimin, nawe yagaragaje ko akunda indirimbo ya Meddy yitwa 'Slowly'.

    Uyu muhanzi w'Umunyakoreya yigeze gukora post kuri TikTok ye ifite miliyoni nyinshi z'abamukurikira, akoresha iyi ndirimbo nka soundtrack y'iyo video. Icyo gihe, Abanyarwanda benshi bari bafite amarangamutima menshi, bibaza bati: 'Ese koko Jimin wa BTS yifashishije indirimbo ya Meddy?'

    Uyu muhanzi w'Umunyakoreya yigeze gukora post kuri TikTok ye ifite miliyoni nyinshi z'abamukurikira, akoresha iyi ndirimbo nka soundtrack y'iyo video

    Nibyo rwose! Ibyo byabaye ukuri, bikaba byarashimangiye uburyo umuziki wa Meddy ufashe intambwe ikomeye, ugafata imitima y'abantu batandukanye baturutse ku migabane itandukanye.

    Meddy yakoresheje ubuhanga mu miririmbire, amagambo afite ubutumwa, n'ijwi ryuje amarangamutima kugeza ubwo umuziki we utagisaba kumva Ikinyarwanda kugira ngo uwishimire. Aba bantu bose kuva kuri Sadio Mané wo kumugabane w'Afurika, Bacary Sagna wo ku mugabane w'IBurayi, kugeza kuri Park Jimin wa Aziya bose bahuriye ku kintu kimwe: gukundira Meddy uburyo atambutsa amarangamutima mu ndirimbo ze.

     

    Source : https://kasukumedia.com/ibyamamare-bizwiho-gukunda-indirimbo-za-meddy/

  • FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko amakipe atatu akomeye yo muri Sudani agiye kwitabira Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) mu mwaka w'imikino wa 2025.


    Ni icyemezo cyafashwe ku bufatanye na
    Rwanda Premier League Board, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n'ubusabane mu mupira w'amaguru w'akarere ndetse no guteza imbere amarushanwa ku rwego mpuzamahanga.

    FERWAFA yagize iti 'Iyi gahunda igamije gukomeza guteza imbere ubufatanye mu karere, kurushaho kongera urwego rw'amarushanwa ndetse no guteza imbere umupira w'amaguru binyuze mu mikoranire mpuzamahanga.'

    Iyi gahunda ije mu gihe umupira w'amaguru muri Sudani wari uhungabanyijwe n'ibibazo by'imbere mu gihugu birimo iby'umutekano, bikaba byaranahagaritse amarushanwa menshi y'imbere mu gihugu.


    Kwinjizwa kw'aya makipe mu Shampiyona y'u Rwanda bizafasha abakinnyi gukomeza guhatana ku rwego rwo hejuru, ndetse binongere imbaraga n'ubunararibonye mu mupira w'u Rwanda.


    FERWAFA yatangaje ko ibiganiro bigikomeje n
    'impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF kugira ngo haboneke uburenganzira bwemewe ku rwego mpuzamahanga.


    Ibijyanye n'ingengabihe
    nshya ya shampiyona ndetse n'amabwiriza y'andi makipe yitabiraazatangazwa mu minsi iri imbere n'ubuyobozi bwa Rwanda Premier League.

    Source : https://rushyashya.net/ferwafa-yemeje-ko-amakipe-ya-al-merrikh-al-hilal-s-c-na-el-ahli-sc-wad-medani-yo-muri-sudani-atangira-gukina-shampiyona-yu-rwanda/

  • Rayon Sports mu nzira zo kwemeza umutoza mushya #rwanda #RwOT

    Nyuma yo guhagarika Lotfi, biravugwa ko Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’umutoza ukomoka muri Senegal, Serigne Saliou Dia ngo abe yaza kuyitoza.

    Uyu wegukanye igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2023 ari umutoza mukuru wa Senegal.

    Serigne Saliou Dia w’imyaka 55 yatoje amakipe atandukanye iwabo muri Senegal aho afite ubunararibonye mu mitoreze.

    Amakuru avuga ko ubu Rayon Sports ibiganiro bisa n’ibyarangiye ari we ugiye kuza gukomeza gutoza iyi kipe yambara ubururu n’umweru muri shampiyona.

    Tariki ya 13 Ukwakira 2025 ni bwo Lotfi yahagaritswe ku nshingano zo gutoza iyi kipe kubera umusaruro mubi aho mu mikino 5 yatsinzemo umwe, anganya umwe atsindwa 3.

    Serigne Saliou mu muryango winjira muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12096

  • Nyuma yo guhagarikwa muri APR FC, bwa mbere Dauda yagize icyo avuga, icyo abafana bamusabye #rwanda #RwOT

    Umunya-Ghana ukina mu kibuga hagati muri APR FC, nyuma yo guhagarikwa muri iyi kipe, yavuze ko nta kintu na kimwe cyamuhagarika gukora imyitozo.

    Tariki ya 10 Ukwakira nibwo hasohotse itangazo rya APR FC rihagarika iminsi 30 Seidu Yussif Dauda na Mamadou Sy kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo ikipe yari mu Misiri gukina na Pyramids FC umukino wo kwishyura wa CAF Champions League bituma batawukina.

    Nyuma yo guhagarikwa, Dauda akaba yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ashyiraho ifoto yambaye umwambaro wa APR FC.

    Yarimo akora imyitozo ahantu hamaze nko mu cyaro, iyi foto yaherekejwe n’amagambo agira ati “nta kintu cyakaguhagarika gukora imyitozo. Ntagucika intege. “

    Iyo usomye byinshi mu bitekerezo byatanzweho, abakunzi ba APR FC bibukije uyu mukinnyi ko ntacyo yageraho mu gihe adafite ikinyabupfura cyiza.

    Bamubwiye ko ari umukinnyi mwiza bakunda ariko na none APR FC ari ikipe igendera ku kinyabufura.

    Gusa hari n’abamubwiye ko bamuzi neza, imyitwarire ye bayizi n’icyo amariye APR rero adakwiye gucibwa intege n’inyugu z’abantu ku giti cyabo.

    Seidu Yussif Dauda yinjiye muri APR FC 2024 avuye iwabo muri Ghana amaze gutwarana igikombe na Smartex, ubu ari ku mwaka we wa kabiri muri APR FC.

    Nothing should stop you from training ✊
    Never give up. pic.twitter.com/9PyT7HonB0

    — Dauda Seidu Yussif (@YussifDauda28) October 23, 2025

    Dauda akomeje ibihano anakora imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12095

  • Paplay ntiyicuza gutandukana na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Rukundo Abdul Rahman Paplay, yavuze ko icyemezo cyo kuva muri Rayon Sports ku giti cye cyari cyiza.

    Ni nyuma y’umwaka umwe yakiniye Rayon Sports ariko ntagiriremo ibihe byiza.

    Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2025-26 utangira yahise yerekeza muri Kiyovu Sports.

    Paplay akaba yavuze ko aticuza kuva muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru ko abona ari umwanzuro mwiza.

    Ati “Kuri njye navuga ko ari umwanzuro mwiza. Kuri njye navuga ko nta kibazo bigendanye n’umwanzuro wafashwe.”

    Yavuze ko yiteguye gukora cyane akongera akagaruka mu bihe bye byiza abantu bamumenyemo.

    Rukundo Abdul Rahman ni umukinnyi ukomoka mu Burundi yamenyekanye mu Rwanda ubwo yari mu Magaju FC, aza kuyavamo muri 2024 ajya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe muri ibiri yari yayisinyiye ahita ajya muri Kiyovu arimo uyu munsi.

    Paplay avuga ko kuva muri Rayon Sports ari umwanzuro mwiza

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12094

  • Ukwezi k'Ukwakira 2025 kwabaye ukwezi kudasanzwe #rwanda #RwOT

    Ukwakira 2025 ni ukwezi kwagiye kwandikwa mu mateka y'imibereho n'iterambere ry'abanyarwandakazi batandukanye mu myidagaduro. Ni ukwezi kwabaye nk'ikiraro cyerekanye uburyo abagore b'Abanyarwanda bakomeje kugaragaza imbaraga, ubushobozi n'ubudahangarwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Mu gihe gito cyane, abagore bane b'ibyamamare mu Rwanda berekanye imodoka nshya zihenze cyane, ibintu byashimishije benshi kandi bigatera abandi kwiyumvamo icyizere cy'uko 'kuba umugore' bitagomba kuba inzitizi mu rugendo rwo kugera ku nzozi ze.

    Isimbi Model ku itariki ya 2 Ukwakira, Isimbi Model yatunguwe n'impano y'imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Velar yahawe n'umugabo we Shaul Hatzir. Iyi modoka ifatwa nk'imwe mu zo mu rwego rwo hejuru, igura nibura $62,000 (asaga miliyoni 89 Frw). Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bayivuzeho nk'ikimenyetso cy'urukundo rw'ukuri ndetse n'intsinzi y'umugore uzi icyo ashaka mu buzima.

    Iyi modoka yo mu bwoko bwa Range Rover Velar, iyi modoka ifatwa nk'imwe mu zo mu rwego rwo hejuru, igura nibura $62,000 (asaga miliyoni 89 Frw)

    Ku wa 15 Ukwakira, Alliah Cool yifatanije n'abandi b'ibyamamare mu kwishimira intambwe nshya, ubwo yerekanye imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (G-Wagen). Iyi modoka y'icyubahiro igura amafaranga arenga miliyoni 200 Frw, ikaba imenyerewe cyane mu byamamare byo ku isi nka Kim Kardashian, Cardi B n'abandi. Alliah yabaye urugero rw'umugore uharanira iterambere, uhuza impano, ubucuruzi n'imibereho y'umuryango we.

    Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (G-Wagen), igura amafaranga arenga miliyoni 200 Frw

    Tariki ya 18 Ukwakira, ni bwo Mutesi Jolly, wabaye Miss Rwanda 2016, yerekanye imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (G-Wagon 63, model ya 2025). Ugenzuye ku masoko mpuzamahanga, iyi modoka igura miliyoni zisaga 359 Frw. Mutesi Jolly akomeje kwerekana urugero rw'umunyarwandakazi wiyubakiye izina ku rwego rw'igihugu n'uruhando mpuzamahanga, abinyujije mu bikorwa bye by'ubuyobozi, ubuvugizi no gukunda igihugu.

    Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (G-Wagon 63, model ya 2025), igura miliyoni zisaga 359 Frw

    Naho kuri 22 Ukwakira, umunyamideli Gloria Bugie nawe yaraye yerekanye imodoka ye nshya yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz Bluetec. Iyi modoka igura miliyoni 100 z'amashilingi ya Uganda (asaga miliyoni 28 Frw). Ni intambwe nshya mu rugendo rwe rwo gukomeza kwigaragaza nk'umwe mu bakobwa bafite umurava wo kugera ku bintu bikomeye.

    Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz Bluete, igura miliyoni 100 z'amashilingi ya Uganda (asaga miliyoni 28 Frw)

    Ukwakira 2025 rero wagaragaje ko Abanyarwandakazi bari mu rugendo rwiza. Si abanyamideli gusa cyangwa abahanzikazi, ahubwo ni abanyarwandakazi bahagaze bemye, bazi icyo bashaka kandi bashobora kukigeraho. Aba bagore berekanye ko igihe kigeze ngo abagore b'u Rwanda babe mu murongo w'iterambere rihuriweho nabandi b'ibihugu bitandukanye, aho ibikorwa byivugira kurusha amagambo.

    Source : https://kasukumedia.com/ukwezi-kukwakira-2025-kwabaye-ukwezi-kudasanzwe/

  • Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 68 y'amavuko #rwanda #RwOT

    H.E Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 68 y'amavuko isabukuru nziza k'umugabo w'intwari wiyemeje guharanira amahoro, ubumwe n'iterambere ry'u Rwanda, nyuma yo kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Mata.

    Mu mwaka wa 1959, umuryango wa Paul Kagame wahunze igihugu ujya kuba mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bw'u Rwanda. Nyuma y'imyaka ibiri, bagiye kuba mu gihugu cya Uganda, mu nkambi ya Nshungerezi, ari naho umwana Paul Kagame yakuriye mu buzima bw'ubuhunzi.

    Mu 1962, afite imyaka 5 gusa, nibwo yahuriye bwa mbere na Fred Gisa Rwigema, inshuti ye magara, ari nawe waje kuba umwe mu bayobozi b'Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu.

    Mu kwezi k'Ukwakira 1990, ingabo zirenga 4000 za RPF-Inkotanyi zari ziyobowe na Fred Gisa Rwigema zinjiye mu gihugu banyuze i Kagitumba, zerekeza mu majyaruguru hafi y'ibirometero 60 uvuye i Gabiro.

    Nyamara, ku munsi wa gatatu w'igitero, Fred Rwigema yararashwe yitaba Imana, bituma ingabo zari ziyoboye zicika intege ndetse zitatana. Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Financial Times, yavuze uko mu gihe urugamba rwatangiraga yari mu kigo cya gisirikare i Kansas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agafata icyemezo cyo gusubira muri Afurika kugira ngo yifatanye n'abavandimwe mu rugamba rwo kubohora igihugu, nubwo abayobozi b'icyo kigo batabyumvaga neza.

    Agarutse mu rugamba, Paul Kagame yarikumwe n'abasirikare bake basigaye batarenze 2000, ariko abahuza, abatoza umwuka wo gutsinda, kandi basaba ubufasha mu mpunzi z'Abanyarwanda bari mu bihugu bitandukanye.

    Mu Mutarama 1991, yateguye igitero, ubwo Inkotanyi zasubiranye imbaraga, zongera kwinjira mu Rwanda banyuze mu Majyaruguru, zibikora mu buryo butunguranye kuko zari zarisuganyirije mu Birunga.

    Urugamba rwarakomeje, ariko hanatangira imishyikirano y'amahoro i Arusha muri Tanzania. Icyo gihe mu Rwanda ubwicanyi bw'abatutsi bwari butangiye gufata indi ntera.

    Byarangiye indege ya Perezida Juvénal Habyarimana ihanuwe mu 1994, amasezerano y'amahoro atarashyirwa mu bikorwa. Ni bwo General Major Paul Kagame n'ingabo ze bafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika Jenoside.

    Urwo rugamba rwarangiye mu kwezi kwa Nyakanga 1994, u Rwanda rubohowe burundu, abicanyi batsindwa, maze igihugu gitangira inzira nshya y'amahoro, ubumwe, n'iterambere.

    Uyu munsi, imyaka 68 nyuma y'amavuko ye, Perezida Paul Kagame aracyafatwa nk'umuyobozi w'icyerekezo, utarigeze ahungabanya indangagaciro z'igihugu, ahubwo azikomezanyije n'umutima w'ubwitange, ubupfura n'ubumuntu nyabwo.

    Perezida Paul Kagame yujuje imyaka 68 y'amavuko

     

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-paul-kagame-yujuje-imyaka-68-yamavuko/

  • Umwenda wa Miliyoni 80 Frw uri ku kanyenyeri ka Rayon Sports uzishyurwa nande? #rwanda #RwOT

    Umwenda umaze kugera muri Miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda ari ku kanyenyeri ka Rayon Sports, ni mu gihe hibazwa aho kuyishyura azava.

    Ku wa Mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro umushinga mushya wo kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho uzwi nka Gikundiro *702#.

    Uyu mushinga w’akanyenyeri cyangwa Gikundiro *702# wari ugamije kubarura abakunzi b’iyi kipe ariko kwiyandikisha ukishyura ibihumbi 30 ukaba uguze umugabane wawe.

    Nyuma y’uko umuritswe watangiye guhura na birantega kuko uyu mushinga watangijwe kandi uyobowe n’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, haje kubamo kutumvikana na Twagirayezu Thaddée uyoboye FC ku buryo ishyirwa mu bikorwa ryawo byagoranye bitewe no kutumvikana kw’impande zombi aho gatanya yo yamaze kuba.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aka kanyenyeri abantu biyandikishije kakaba kamaze kwinjiza ari hagati ya Miliyoni 59 na 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Gusa ariko na none gafite umwenda wa miliyoni 80 Frw hibazwa aho zizava ngo zishyurwe.

    Nubwo kinjije hafi miliyoni 60, ni amafaranga, umugabane w’abiyandikishije nta burenganzira abagakoresha bafite bwo kuyakoresha bishyura kuko byazabashyira mu bibazo.

    Muri ayo mafaranga y’umwenda, harimo miliyoni 45 Frw zo kugura aka kanyenyeri, bivugwa ko bakaguze n’uwitwa Christian ariko akaba afite ukuntu akoraba bya hafi n’umwe mu bantu bagize board ya Rayon Sports, binavugwa ko kaba ari ka kompanyi ye yakagurishije Rayon binyuze muri uwo muntu.

    Andi mafaranga miliyoni 35 ni ibirarane by’imishahara y’abakozi cyane ko kuva kangatangira batarashyura umukozi n’umwe, kwishyura ibiro bakoreramo kuri Telecom House aho banafite call center, n’ibindi byagiye kuri uyu mushinga.

    Amakuru avuga ko board yari izi ko izajya icunga Konti za Rayon Sports ikabona uburyo izajya ikuraho amafaranga yo kwishyura ibikorwa bya buri munsi by’uyu mushinga, gusa siko byagenze kuko Konti bari bafiteho uburenganzira yo muri I&M ntabwo ubu ari yo ikipe ikoresha yarayimuye.

    Gusa na none abafitanye amasezerano n’uyu mushinga biragoye ko bazishyurwa na Rayon kuko muri ya gahunda yo kugira ibikorwa by’ubucuruzi, Rayon Sports igahinduka Company, basinyanye na Rayon Sports Company Ltd iyobowe n’abasaza ndetse n’ibirango na kashe (stump) bitandukanye n’ibya Rayon Sports FC.

    Andi makuru ataremezwa neza ni uko na perezida Twagirayezu Thaddée ashaka aka kanyenyeri kukabakura mu biganza nako kakagenzurwa n’Umuryango wa Rayon Sports abereye umuyobozi.

    Ubwo umushinga wamurikwaga benshi bumvaga bikemutse, none urimo umwenda w’amafaranga menshi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12092

  • Anita Pendo yifuza kubera abahungu be umubyeyi babonamo umugore bazashaka (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Kiss FM, Anita Pendo yavuze ko yifuza kubaka ibigwi ku buryo abahungu be Thiran na Ryan bamubonamo ubutwari bizabafasha mu gihe bazaba bagiye gushaka abagore.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yanagarutse ku buzima bwe bw’ishuri aheruka kurangiza.

    Mu cyumweru gishize nibwo yasoje amasomo ye muri Mount Kigali, akaba yarasoje Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelors Degree) muri ‘Mass Media and Communication’.

    Yavuze ko ari urugendo rutari rworoshye aho yatangiranye n’abarimo King James, Mani Martin na Danny Nanone.

    Anita Pendo akaba umubyeyi w’abahungu babiri, muri iki kiganiro yavuze uburyo yiganaga n’abana be, utagize icyo asobanukiwe akamubaza.

    Ati “hari igihe nabaga ndimo kwiga nabo bakora umukoro wo mu rugo (homework) wabo ufite icyo adasobanukiwe akambaza.”

    Yakomeje avuga ko hari n’igihe bamurekezaga agiye ku ishuri bakamubwira ko agomba gutsinda.

    Ati “hari igihe ariko nko ku wa Gatandatu bamperekezaga bakangeza ku modoka, bakambwira ngo ugiye kwiga? Ubutsinde, wibagiwe ikaramu yawe? Bakayinzanira cyangwa nkabatira izabo.”

    Anita Pendo akaba yavuze ko yumva ashaka kuzaba icyitegererezo cy’abahungu be babiri, akababera intwari y’ubuzima bwabo.

    Ati “ibintu mfite nk’umubyeyi, nshaka kuzaba icyitegererezo ku bahungu banjye, mu bijyanye n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi tubamo.”

    “Buriya baravuga ngo niba uri umubyeyi w’umugore wubake ibigwi ku buryo nabo bazamenya icyo bazashaka mu bo bazashaka. Umukobwa rero ba icyitegererezo, iyo nza kuba mfite uw’umukobwa nagombaga kuzamubera icyitegererezo.”

    Anita Pendo yabajijwe igihe azakorera ubukwe aryumaho yanga kugira icyo abitangazaho, ngo wenda ushobora gusanga bwaranabaye.

    Anita Pendo ni umunyamakuru wa Kiss FM, yamenyekanye mu kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), akaba Umuhanga mu kuvangavanga imiziki (Dj), Umuyobozi w’Ibitaramo (MC).

    Anita Pendo yifuza kuzaba intwari y’abahungu be

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12093

  • Abasifuzi batatu Mpuzamahanga bahagaritswe bazira APR FC na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Abasifuzi batatu Mpuzamahanga, Habumugisha Emmanuel, Mugabo Eric na Ishimwe Claude Cucuri bahagaritswe bazira Rayon Sports na APR FC.

    Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yahagaritse aba basifuzi nyuma yo kugenzura imikino basifuye bagasabga barakozemo amakosa.

    Ishimwe Claude Cucuri nanjye Mugabo Eric basifuye umukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona, wahuje APR FC na Mukura ku Cyumweru.

    Nk’uko bigaragara mu itangazo rya FERWAFA, Cucuri wari umusifuzi mu kibuga hagati, yahagaritswe ibyumweru bibiri kubera kudatanga ikarita ya kabiri y’umuhondo kuri myugariro Niyigena Clement ku ikosa yakoreye Hakizimana Zuberi, bityo yagombaga kubyara iy’umutuku.

    Mugabo Eric wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro yahagaritswe ukwezi kubera kwanga igitego cya Mukura cyo ku munota 86, aho yavuze ko habayemo kurarira kandi ataribyo.

    Habumugisha Emmanuel wasifuye umukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona, wahuje Rayon Sports na Gasogi United ku wa 5 Ukwakira 2025, yari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, yahagaritswe ukwezi kubera kwanga igitego cya Gasogi cyo ku munota wa 89 avuga ko habayemo kurarira kandi atari byo.

    Cucuri yahagaritswe ibyumweru bibiri

    Habumugisha Emmanuel (ubanza iburyo) yahagaritswe ukwezi

    Mugabo Eric (ubanza iburyo) yahagaritswe ukwezi

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12091