Category: Uncategorized

  • Udukingirizo tw'abagore ntitwitabirwa bitewe n'uko kudukoresha bisaba kwigengesera cyane #rwanda #RwOT

    Abakobwa n'abagore bagaragaje imbogamizi baterwa no gukoresha udukingirizo twabagenewe bitewe n'uko badasobanukiwe imikorere yatwo. Byavugiwe mu ihuriro n'abanyamakuru ryabaye tariki ya  22 ukwakira 2025 ubwo AHF Rwanda (AIDS HealthCare Foundation) isanzwe itanga udukingirizo tw'ubuntu mu bice bitandukanye mu gihugu baganiraga uko barusha gukorana cyane ku bijyanye n'inkuru zirebana no kwirinda ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida n'izindi ndwara, zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Abantu batandukanye baganiriye na Rushyashya, bavuze ko bakunda gukoresha udukingirizo tw'abagabo kuko tutabagora. Bemeza ko gukoresha utwagenewe abagore bigoye cyane bitewe n'imiterere yatwo.

    Yankulije utuye mu mujyi wa kigali yagize ati 'Singakunda [agakingirizo k'abagore]. Nkunda gukoresha ak'abagabo kuko ni ko kanyorohera. Agakingirizo k'abagore kugakoresha bisaba ibintu byinshi kuko binagusaba kuba ugafashe.'

    Kabatesi we yagize ati 'Mba mfite ubwoba ko kamperamo ndangaye gato. Ibaze kaguhezemo? Abantu bakumva ngo uri kwa muganga kugakurwamo. Icyo gisebo nta wagikira?'.

    Umuyobozi w'Umuryango wa AHF Rwanda, Dr Rangira Lambert, yavuze ko abagore n'abakobwa benshi bakunze gutwara udukingirizo tw'abagabo kubera ko aritwo bamenyereye.

    Ati 'Udukingiruzo tw'abagabo nitwo dukunze gukoreshwa cyane kuko tuba twizewe impamvu utwabagore tutitabirwa ni uko ikoreshwa ryako risa nk'irigoye.Bisaba kwitwararika cyane kuko umukobwa aba agafashe ngo katamucika kakinjira.'

    Raporo y'Ubushakashatsi bwa RPHIA (Rwanda Population HIV Impact Assessment) yo muri Nzeri 2019 yerekanye ko mu Rwanda abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA ari 3%; abari hagati y'imyaka 15 na 45 bageze kuri 2.6%. Iyo nyigo igaragaza ko abagore aribo banduye (3.7%) kurusha abagabo (2.2%).

    Abahanga mu by'ubuzima bagaragaje ko usibye kuba agakingirizo kifashishwa mu kurinda inda zitateguwe, kanarinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuri 98%.

    Bamwe mu banyamakuru bitabiriye amahugurwa ya AHF

     

    Source : https://rushyashya.net/udukingirizo-twabagore-ntitwitabirwa-bitewe-nuko-kudukoresha-bisaba-kwigengesera-cyane/

  • Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n'Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y'ubutabera ku mabi ya Jenoside #rwanda #RwOT

    Nkuko byatangtajwe na Minisitiri Jean Damascene Bizimana, tariki 23 Ukwakira 2025 — Umunsi utazibagirana mu mateka y'ubutabera ku byaha bya Jenoside, ubwo Urukiko rw'Ubujurire (Cour d'Assises) i Paris rwasubiyemo urubanza rwa Dr. Sosthène Munyemana, rukamuhamya ibyaha bya Jenoside. Icyemezo cyo kumuhanisha igifungo cy'imyaka 24 cyari cyaramaze gufatwa mu rukiko rwa mbere, none urubanza rwo ku rwego rwa nyuma rwashyize iherezo ku giture cy'ivangura n'impuhwe.

    Dr. Munyemana, wari wahungiye mu mahanga kuva mu 1994, yari amaze imyaka 29 aburana atahiriwe; ariko guhera ubu ntakiri umwere — urukiko rumuhamya uruhare rugaragara mu bikorwa by'ubwicanyi byabereye mu Mujyi wa Butare, by'umwihariko mu bitaro bya Kaminuza (CHUB) no mu murenge wa Tumba aho abagore, abana n'abandi bantu bibasiwe baguye ku mabanga. Uruhamya rwahuje ibimenyetso byavuye mu butabera bw'u Rwanda (Gacaca) n'ibimenyetso byakusanyijwe mu mahanga.

    Abasesenguzi n'abari mu rukiko batangaje ko iki cyemezo gifite amasomo akomeye:

    • Kugaragaza ko ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu bikurikiranwa ku rwego mpuzamahanga, kandi guhungira mu mahanga atabonekera ubuhungiro;
    • Kwica agaciro k'ibinyoma n'inyandiko zishingiye ku mvugo za politiki avugwa n'abaregwa n'ababavuganira, aho urukiko rwahisemo kwita ku bimenyetso n'abatangabuhamya;
    • Gushima uruhare rw'inzego n'imiryango yabashije gukurikirana iki kibazo kugeza ku butabera, harimo n'imitwe y'abahanga n'abatunganya dosiye z'ubutabera mu Bufaransa.

    Mu bisobanuro byatanzwe hagaragajwe ko uru rubanza rusezeranya ubutabera ku bakorewe Jenoside barokotse i Cyarwa, Tumba n'ahandi mu Mujyi wa Butare. Urukiko rwanenze kandi imyitwarire y'abavoka bamwe yabaye nk'iyikora mu kurengera ababikoze, aho gusubiza amaso ku byaha by'umuntu ku giti cye no kuburana ku bimenyetso. Abacamanza basobanuye ko ubutabera butakakwiriye guhinduka uburyo bwo gukinisha politiki.

    Iki gihano cyanashimangiye kandi agaciro k'ibi byemezo byatanzwe n'inkiko za Gacaca mu Rwanda; urubanza rwa Gacaca rwa Ngoma — Butare-Ville rwari rwarahamije uruhare rwa Dr. Munyemana ku itegurwa n'ikorwa rya Jenoside, rukanamukatira adahari igifungo cya burundu, ibyemezo byavuzwe muri Paris bikaba bisubiyemo ko hari ukuri kwatanzwe n'abatangabuhamya n'inzego z'u Rwanda.

    Abasesenguzi kandi berekanye urutonde rw'abandi bajenosideri bahamijwe ibyaha cyangwa bagihanirwa mu Bufaransa, birimo amazina nka Pascal Simbikangwa, Tito Barahira, Octavien Ngenzi, Laurent Bucyibaruta, Claude Muhayimana, Hategekimana Philippe na Dr. Rwamucyo Eugène — ibyo bigaragaza ko ubutabera bwageze ku bantu benshi bari bahunze, ndetse ko ubuhunzi butabuza gukurikiranwa.

    Minisitiri Jean Damascène Bizimana, mu butumwa yashyize kuri Twitter ku wa 23 Ukwakira 2025, yagaragaje ko iki ari icyemezo gikomeye ku bayobozi b'ubutabera, ku bacitse ku icumu no ku gihugu muri rusange:

    'Ni isomo rikomeye ku bujura bwo kwihisha inyuma y'imvugo za politiki; ubutabera buzakomeze gushakira ukuri aho ari ho hose.'

    Yongeyeho ko iki gihano ari ubutumwa bukomeye ku bantu bose bakoresha imbuga nkoranyambaga n'ubundi buryo mu guhakana cyangwa gushyigikira Jenoside n'ivangura.

    Inkuru y'ibi byabaye kandi ishimangira ubutumwa bw'Abanyarwanda bagira bati: 'U Rwanda urusasira imigozi rukayiguhambiriza' na 'Agakambye ugatega u Rwanda' — amagambo atanga isomo ry'uko ibyaha bigirira igihugu n'abagikoze bihindurira inyuma.

    Mu gusoza, iki cyemezo kigaragaza intambwe y'ubutabera ku rwego rw'isi mu guhashya impuhwe n'ubwicanyi, kandi kinahumuriza abacitse ku icumu ko ubutabera bushobora kubageraho n'ubwo byatwara igihe. Guverinoma n'abayobozi b'igihugu basabwe gukomeza kubungabunga amateka no guha urubyiruko amasomo yo kubaka ubumwe n'amahoro, kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.

    Harabaye ntihakabe.

    Source : https://rushyashya.net/dr-sosthene-munyemana-yahamijwe-jenoside-nurukiko-rwa-paris-minisitiri-bizimana-jean-damascene-ashimangira-ko-ari-intsinzi-yubutabera-ku-mabi-ya-jenoside/

  • Gukoresha agakingirizo neza birinda kwandura virusi itera SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

    Umuryango AHF-Rwanda  wateguye ikiganiro nyunguranabitekerezo n'abanyamakuru, bibutsa urubyiruko kwifata mu gihe byanze bagakoresha agakingirizo, kuko karinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo na Virusi itera SIDA.
    Dr. Rangira Lambert umuyobozi wa AHF-Rwanda, avuga Ko agakingirizo aribwo buryo bwa mbere bwizewe mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, inda zitateganyijwe n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Kandi ko gahendutse karaboneka mu Rwanda hose.
    Agira ati:'ntimugakore imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko, udukingirizo turaboneka rwose ukeneye kugakoresha yakabona mu tuzu twashyizweho na AHF tuzi nka (Condom Kiosks),hari na condom dispensers turaboneka mu bigo nderabuzima, mu bikorera ku giti cyabo, mu ma butiki n'ahandi hatandukanye'.
    Habimana Umwe mu bitabiriye iki kiganiro nyunguranabitekerzo cyateguwe na AHF -Rwanda, avuga ko atapfa gutinyuka gufata  agakingirizo kuri Condom Kiosks, kuko abenshi bahita bamenya ko agiye gukora imibonano mpuzabitsina maze bakamwita umusambanyi(Indaya).
    Ati' mubyukuri kujya gufata agakingirizo abantu bose bandeba mba numva ari ikibazo pe? ubwo abambona bagira ngo iki? Banyita indaya!'
    Dr. Deo Mutambuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda Network of People Living with HIV/AIDS (RRP+)
    yavuze ko SIDA igihari, kandi ko nta muti nta rukingo ruraboneka akaba ariyo mpamvu Abanyarwanda bose bakwiriye gukomeza kumva ko agakingirizo aribwo buryo bwiza kandi bwizewe bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
    Dr. Ikuzo Basile

    Dr. Basile Ikuzo, umuyobozi w'ishami rishinzwe gahunda zo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko kwirinda SIDA ari inshingano za buri munyarwanda wese.
    Yagize ati 'Tuributsa abanyarwanda ndetse n'Isi yose muri rusange ko SIDA igihari kandi ko ntaho yagiye , niyompamvu hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo turusheho kuyirwanya.
    impamvu mvuga ibi nuko twagumye kuri 3% by'abantu bafite ubwandu'
    Ubusanzwe agakingirizo iyo gakoreshejwe neza n'uburyo bwiza bwo kwirinda virusi itera SIDA kandi n'abafite iyo virusi kakabafasha kutanduza bagenzi babo.

    Umuryango AHF-Rwanda  wateguye ikiganiro nyunguranabitekerezo n'abanyamakuru, bibutsa urubyiruko kwifata mu gihe byanze bagakoresha agakingirizo, kuko karinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo na Virusi itera SIDA.
    Dr. Rangira Lambert umuyobozi wa AHF-Rwanda, avuga Ko agakingirizo aribwo buryo bwa mbere bwizewe mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, inda zitateganyijwe n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Kandi ko gahendutse karaboneka mu Rwanda hose.
    Agira ati:'ntimugakore imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko, udukingirizo turaboneka rwose ukeneye kugakoresha yakabona mu tuzu twashyizweho na AHF tuzi nka (Condom Kiosks),hari na condom dispensers turaboneka mu bigo nderabuzima, mu bikorera ku giti cyabo, mu ma butiki n'ahandi hatandukanye'.
    Ifoto y'urwibutso y'abitabiriye Amahugurwa

    Habimana Umwe mu bitabiriye iki kiganiro nyunguranabitekerzo cyateguwe na AHF -Rwanda, avuga ko atapfa gutinyuka gufata  agakingirizo kuri Condom Kiosks, kuko abenshi bahita bamenya ko agiye gukora imibonano mpuzabitsina maze bakamwita umusambanyi(Indaya).
    Ati' mu by'ukuri kujya gufata agakingirizo abantu bose bandeba mba numva ari ikibazo pe? ubwo abambona bagira ngo iki? Banyita indaya!'
    Dr. Deo Mutambuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda Network of People Living with HIV/AIDS (RRP+)
    yavuze ko SIDA igihari, kandi ko nta muti nta rukingo ruraboneka akaba ariyo mpamvu Abanyarwanda bose bakwiriye gukomeza kumva ko agakingirizo aribwo buryo bwiza kandi bwizewe bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
    Dr. Basile Ikuzo, umuyobozi w'ishami rishinzwe gahunda zo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko kwirinda SIDA ari inshingano za buri munyarwanda wese.
    Yagize ati 'Tuributsa abanyarwanda ndetse n'Isi yose muri rusange ko SIDA igihari kandi ko ntaho yagiye , niyompamvu hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo turusheho kuyirwanya.
    impamvu mvuga ibi nuko twagumye kuri 3% by'abantu bafite ubwandu'
    Ubusanzwe agakingirizo iyo gakoreshejwe neza n'uburyo bwiza bwo kwirinda virusi itera SIDA kandi n'abafite iyo virusi kakabafasha kutanduza bagenzi babo.

    Source : https://rushyashya.net/gukoresha-agakingirizo-neza-birinda-kwandura-virusi-itera-sida-nizindi-ndwara-zandurira-mu-mibonano-mpuzabitsina/

  • Uko Dj Bisoso yirukanywe muri RBA agiye mu kazi #rwanda #RwOT

    Hassan Sakubu wamamaye nka Dj Bissosso yavuze ko impamvu atakigaragara kuri Televiziyo Rwanda ari uko yirukanywe.

    Dj Bissosso akaba umuhanga mu byo kuvangavanga imiziki, yari amaze igihe akora mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

    Uyu Mu-Dj wakunzwe cyane mu kiganiro 'Friday Flight’ yakoranaga na Anita Pendo cyatambukaga kuri Televiziyo Rwanda , yavuze ko yirukanywe.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko yirukanywe aje mu kazi, agakubitana n’ibaruwa umubwira ko urugendo rwabo bari bafitanye rurangiye.

    Ati “Baranyirukanye. Sinzi niba navuga ko banyirukanye ariko amasezerano yararangiye ntibayongera, ubwo babonye ko nkwiriye kujya mu bigori, bampaye certificate ko nabakoreye imyaka 10 yaburagamo amezi abiri, mpita njya mu mandazi.”

    “Njye ndakeka no kunyirukana birimo kuko amasezerano yararangiye, baranyandikiye barambwira ngo twagira ngo tukumenyeshe ko urugendo rwacu nawe rurangiriye aha. Hari nka saa sita nje mu kazi.”

    Yavuze ko yahawe iyo baruwa hasigaye iminsi nk’icumi ngo amasezerano ye arangire.

    Dj Bissosso yavuze ko yakomeje gukora ariko atagaragara mu biganiro bya live kugera tariki ya 2 Mutarama.

    Amakuru avuga ko Dj Bissosso agiye kongera guhurira na Anita Pendo mu kiganiro kimwe, ni ikiganiro gishya kizajya gitambuka kuri BTN TV.

    Dj Bissosso yavuze ko yirukanywe kuri RBA

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12103

  • Rayon Sports yatsinze Amagaju y’abakinnyi 10 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yatsinze Amagaju FC 1-0 cya Yves Habimana mu mukino iyi kipe y’i Nyamagabe yakinnye iminota myinshi ituzuye kubera ko yabonye ikarita itukura.

    Uyu mukino ukaba wari wabanjirijwe n’undi w’umunsi wa 5 wo Gicumbi yatsinzemo Gasogi United 2-1.

    Uyu mukino wa Rayon n’Amagaju ukaba watinze gutangiraho iminota 30 kubera imvura nyinshi yaguye.

    Umukino wagombaga kuba saa 18h30′ watangiye saa 19h00′.

    Rayon Sports yari yashyize igitutu ku Magaju yaje gutuma iyi kipe ibona ikarita itukura.

    Ni ikarita yahawe Rwema Amza w’ikipe y’Amagaju ku munota wa 22 ku ikosa yakoreye Aziz Basane.

    Ku munota wa 40, Musore Prince yahushije igitego cyari cyabazwe ni nyuma yo gusigara arebana n’umunyezamu ariko awuteye mu izamu unyura hanze yaryo.

    Ku munota wa 44 Rayon Sports yongeye guhusha ku mupira Tambwe yahaye Habimana Yves akinjira mu rubuga rw’amahina yatera mu izamu akanyura hejuru y’izamu.

    Ku munota wa 45, Kabange yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu awukuramo.

    Richard yongeye kugerageza umunyezamu amutera ishoti rikomeye ariko umunyezamu awohereza muri koruneri itagize icyo itanga. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Rayon Sports yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ndetse ibona n’igitego ku munota wa 49 cyatsinzwe na Yves Habimana.

    Yakomeje gushaka igitego cya kabiri ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

    Indi mikino y’umunsi wa 5 izakomeza ejo ku wa Gatandatu aho APR FC izakina na Kiyovu Sports, Bugesera FC yakire AS Muhanga, Etincelles FC yakire Gorilla FC, Mukura VS yakire AS Kigali mu gihe Musanze FC izakira Rutsiro FC. Ku Cyumweru Marines FC izakira Police FC.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12099

  • Annette Murava yasohoye indirimbo igaragaramo Gafaranga mu mwambaro w’imfungwa (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Annette Murava yasohoye indirimbo “Ndi Nde” igaragaramo umugabo we Bishop Gafaranga mu mwambaro y’imfungwa, ni nyuma y’iminsi mike afunguwe.

    Muri iyi ndirimbo, Annette Murava na we agaragaramo ahetse umwana yagiye ku Rukiko mu rubanza rw’umugabo we.

    Iyi ndirimbo hari aho Murava yumvikana aririmba asaba Imana kuzamufasha ntazibagirwe imirimo yamukoreye.

    Ati “Ndi nde njyewe umwana w’umuntu wampaye agaciro, wampaye agaciro karuta ibindi byaremwe, uzamfashe sinzibagirwe, sinzibagirwe imiriro wakoze cya gihe mu minsi ishize y’inzitane.”

    Ni indirimbo yasohoye nyuma y’amasaha make ashyize ifoto hanze ari kumwe na
    Gafaranga ku mazi, bigaragara ko ayo mashusho nayo ari mu ndirimbo.

    Isohotse nyuma y’uko ku wa 10 Ukwakira 2025 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa.

    Bishop Gafaranga yaburanye ahakana icyaha ariko agasaba imbabazi z’amakosa yaba yarabayeho mu rugo rwe yatumye umugore we Murava Annette amurega.

    Yagaragarije urukiko ko umugore we yamaze kumubabarira kandi ko hari n’inyandiko zashyizweho umukono n’uregwa ko yamaze kubabarira umugabo we, agasaba gufungurwa kuko biyemeje gukemura ibibazo bari bafitanye.

    Bishop Gafaranga yatawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025. Bisobanuye ko yari amaze amezi atanu n’iminsi itatu afunzwe.

    Annette Murava yasohoye indirimbo Ndi Nde

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12101

  • Imodoka 'Cybertruck' zisaga ibihumbi 63 zagaragaweho ikibazo cy'amatara #rwanda #RwOT

    Sosiyete ikora imodoka zigezweho, Tesla Inc, yatangaje ko imodoka zayo zo mu bwoko 'Cybertruck' zisaga ibihumbi 63 zagaragaweho ikibazo cy'amatara (parking lights) atanga urumuri rwinshi cyane ku buryo ashobora kubangamira izindi modoka mu muhanda.

    Nk'uko byatangajwe mu itangazo ryasohotse, iki kibazo cyagaragaye ku modoka zagurishijwe hagati ya 2024 na 2025, zifite verisiyo y'ikoranabuhanga ya kera, itandukanye n'iya vuba 2025.38.3, yashyizwe hanze ku wa 10 Ukwakira 2025. Izi modoka zakozwe hagati ya taliki 13 Ugushyingo 2023 na 13 Ukwakira 2025, zikaba zose zagaragaweho ikibazo kimwe nta n'imwe ifite umwihariko cyangwa ikinyuranyo mu mikorere y'amatara yayo.

    Tesla yavuze amatara y'imbere, cyane cyane ayo bita parking lights, atanga urumuri rufite ingufu nyinshi cyane kurusha ibisanzwe, ku buryo iyo imodoka iri mu muhanda ishobora kurangaza cyangwa kubangamira abashoferi b'indi modoka.

    Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Tesla yatangaje ko iri gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga (software update) buzifashishwa mu gusubiranya urumuri rw'amatara hatabayeho gusimbuza ibikoresho bya mashini. Iyi gahunda izakorwa ku buntu ku bakoresha izo modoka bose, nk'uko byemejwe n'ubuyobozi bwa kompanyi.

    Umuvugizi wa Tesla yavuze ati: 'Twamenye ko hari imodoka zifite amatara atanga urumuri rwinshi kurusha ibisanzwe. Turimo gukora ibishoboka byose ngo dukemure ikibazo mu buryo bwihuse kandi bwizewe, hatabayeho gushyira ubuzima bw'abashoferi mu kaga.'

    Ni ubwa mbere Cybertruck, imwe mu modoka zigezweho cyane ku Isi, igaragaweho ikibazo gifitanye isano n'imikorere y'amatara kuva yatangira gushyirwa ku isoko. Ubusanzwe, izi modoka zigaragara nk'ifatizo ry'ikoranabuhanga rihanitse, cyane cyane mu bijyanye n'ubwirinzi, imikorere y'amashanyarazi, n'ubushobozi bwo kwihagararaho mu muhanda.

    Abasesenguzi bo bavuga ko iki kibazo gishobora kuba cyaratewe n'imikorere idasanzwe ya sisiteme y'amatara intelligent lighting, yashyizweho mu rwego rwo kongera umutekano w'abatwara imodoka nijoro. Gusa, mu by'ukuri, yagaragaje uruhande rwayo rubi rwatumye amatara atanga urumuri rwinshi kurenza urwego rwemewe n'amategeko y'imihanda.

    Tesla yashimangiye ko izakomeza gukorana n'inzego zishinzwe iby'umutekano wo mu muhanda kugira ngo hakurikiranwe neza ko imodoka zose zasubijwe mu buryo busanzwe, kandi ikaba yizeye ko icyo kibazo kizaba cyakemutse burundu bitarenze mu mpera z'uku kwezi k'Ukwakira.

    Imodoka 'Cybertruck' zisaga ibihumbi 63 zagaragaweho ikibazo cy'amatara

     

    Source : https://kasukumedia.com/imodoka-cybertruck-zisaga-ibihumbi-63-zagaragaweho-ikibazo-cyamatara/

  • Zari Hassan yiyamye abagabo #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi w’Umugande uba muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yiyamye abagabo bakomeje kumutesha umutwe bamwoherereza ubutumwa budafite epfo na ruguru.

    Uyu mugore umwe mu bafite agatubutse, yavuze ko buri gihe mu gitondo iyo abyutse asanga ku mbuga nkoranyambaga ze abagabo bamwoherereje ubutumwa bwinshi cyane.

    Zari Hassan washakanye na Shakib Lutaaya, yagaragaje ko ababajwe cyane n’aba bagabo baba bamusuzugura kandi babizi neza ko yubatse afite umugore.

    Ati “buri gitondo nsanga nujuje ubutumwa bw’inkende ziteguye kuntera umwanya gusa. Ndabanga mwese. Ubundi munshakaho.”

    Zari Hassan w’abana batanu barimo batatu yabyaranye na Diamond Platnumz, babiri yabyaranye n’umugabo we wa mbere witabye Imana, akunda kugarukwaho cyane mu itangazamakuru mu nkuru zitandukanye.

    Zari Hassan yiyamye abagabo bamutesha umutwe

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12097

  • Icyo rutahizamu wa APR FC yasabye abakunzi b’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, William Togui Mel yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuza kubashyigikira kuko iyo bahari babatera ingabo mu bitugu.

    Ni amagambo yatangaje mbere y’uko ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025 ikina na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 5 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2025-26.

    Togui yavuze abafana b’iyi kipe kuva na mbere hose bahora babashyigikira rero no ku munsi w’ejo babakeneye cyane.

    Ati “Abafana barahabaye kuva mu ntangiriro, rero n’ubu turabakeneye kuri uyu mukino wo ku wa Gatandatu ndetse n’indi mikino iri imbere.”

    William Togu Mel, ni rutahizamu ukomoka muri Côte d’Ivoire uri ku mwaka we wa mbere muri APR FC kuko yinjiye muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu muri Nyakanga 2025.

    APR FC yatangiye shampiyona itsinda imikino yayo ya Gicumbi na Rutsiro ni mu gihe imikino ya Marines FC na Etincelles yabaye ibirarane.

    Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12098

  • Lamine Yamal yahishuye amagambo akomeye mbere y'umukino wa El Clásico #rwanda #RwOT

    'Ntugire byinshi utekereza cyane, ubundi izatsindwa ku Cyumweru irazwi', aya ni amagambo Lamine Yamal yabwiye Ibai Llanos, umunyamakuru w'Umunya-Espaigne uzwi cyane ukunda ikipe ya Real Madrid. Ibai yamubwiye ati: 'Urabona koko i Santiago Bernabeu Stadium uzahaca uri umwere?' ubwo bari mu kiganiro cya Kings League cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, taliki ya 22 Ukwakira 2025.

    Lamine Yamal umukinnyi w'ikipe ya Barcelona yamusubiza yisanzuye ati: 'Uretse kuba uri kumbaza nk'umunyamakuru wabigize umwuga nawe ubwawe uzi ukuri!'

    Ibai arongera ati: 'Ariko i Santiago Bernabeu Stadium biragoye cyane ko wahakuru amanota, wizere ibyo nkubwira.'

    Lamine Yamal araseka cyane, aramusubiza ati: 'Oya se? Sinamenye ibyo uri kunganiriza nizere ko ibyo ndigutekereza aribyo uri kuvuga, nonese utekereza ko Real Madrid nubwo izaba iriwayo izaducika, ubwo duheruka gukina nayo twayitsinze ibitego 4-3!, ubwose uretse kumbaza ibibazo byo gutebya ntitwakora ikiganiro cyiza?, Njye nkubwije ukuri tuzatsinda Real Madrid ibitego bine k'ubusa!'

    Mu kiganiro bagiranye bose basoje batebyako burya bwose agapira karidunda. Doreko hasigaye iminsi ibiri gusa ngo El Clásico ibe hagati y'amakipe yombi ubwayo atajya yumvikana habe n'agato yaba FC Barcelona na Real Madrid.

    Lamine Yamal yahishuye amagambo akomeye mbere y'umukino wa El Clásico

    Source : https://kasukumedia.com/lamine-yamal-yahishuye-amagambo-akomeye-mbere-yumukino-wa-el-clasico/