Category: Uncategorized

  • Musanze: Byagenze gute ngo Imbogo yari yigize indwanyi iheza abantu mu nzu, ngo ize gutaha ari umurambo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byagenze gute ngo Imbogo yari yigize indwanyi iheza abantu mu nzu, bikaza kuragira itashye ari umurambo.

    Imbogo yazindukiye mu marembo y'urugo ni uko maze ba nyiri rugo bahera mu nzu.

    Ibimbyabereye mu Mudugudu wa Kazi, Akagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi, aho abaturage batunguwe no kubyuka basanga imbogo iri mu mbuga y'urugo rw'umwe mu bahatuye.

    Iyo mbogo yahagaragaye mu ma saa kumi n'ebyiri z'igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023

    Iyi mbogo yagendagenda mu rugo rw'uwitwa Nyirandabaruta Athalie, aho yanyuzagamo ikanaryama mu mbuga yaho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge was Kinigi, Twagirimana Innocent, yemeje aya makuru avuga ko iyo mbogo yarashwe kuko yashakaga kwiruka ku baturage.

    Iyi mbogo yarashwe ubwo yasubizwaga muri Pariki ikabyanga aho yahise itangira kwiruka ku baturage aho inzego z'umutekano zahise ziyirasa kugira ngo idateza ibindi bibazo.

    Source : https://yegob.rw/musanze-byagenze-gute-ngo-imbogo-yari-yigize-indwanyi-iheza-abantu-mu-nzu-ngo-ize-gutaha-ari-umurambo/

  • Ntuzigire ubwira umugore ibi bintu 2 kabone nubwo waba umukunda byo gupfa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntuzigire ubwira umugore ibi bintu 2 kabone nubwo waba umukunda byo gupfa.

    Iyo ushaka kubana neza n'umuntu uwo ariwe wese hari ibintu uba ugomba kugumana ari ibanga kugirango umubano wanyu utazasenyuka hadaciye kabiri.

    Rero niba ushaka kubana neza n'umugore ntuzigire umubwira ibi bikurikira.

    1.Ntuzamubwire abagore cyangwa abakobwa mwakundanye cyangwa mwaryamanye mu buzima bwawe: iyo ubimubwiye hakagira akabazo gato mugirana ahita atangira kugucyurira ba bagore bose wamubwiye.

    2. Ntukamubwire ikintu kibi abandi bantu baba bamuvuzeho: iyo ubimubwiye mukazagirana akabazo nubundi arabigucyurira ati 'nubundi iyo uba uri, uba wagiye kungambanira'

     

     

    Source : https://yegob.rw/ntuzigire-ubwira-umugore-ibi-bintu-2-kabone-nubwo-waba-umukunda-byo-gupfa/

  • Kapiteni wa APR FC yasaze yasizoye arashaka kuyivamo nyuma yo kumva intwaro z’imitutu iyi kipe igiye kugura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa APR FC yasaze yasizoye arashaka kuyivamo nyuma yo kumva intwaro z'imitutu iyi kipe igiye kugura.

    Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel arifuza kuba yatandukana n'iyi kipe akaba yakwerekeza gukina hanze y'u Rwanda.

    Djabel umaze imyaka 4 muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu amakuru avuga ko kuri we yumva igihe cyo gukina mu Rwanda cyarangiye bityo yumva yajya gukina hanze y'u Rwanda.

    Amakuru twamenye ni Djabel yegereye ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC abusaba ko bwamurekura akajya gukina hanze y'u Rwanda.

    Ubusanzwe Djabel asigaje amasezerano y'imyaka ibiri muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

    Nubwo we yasabye ibyo, ubuyobozi bwa APR FC ntibwiteguye kurekura uyu mukinnyi nubwo umwaka ushize w'imikino atabonye umwanya uhagije wo gukina.

    APR FC iramutse imurekuye yakwerekeza gukina mu gihugu cya Libya aho hari ikipe imwifuza mu gihe yaba yiteguye yahita asinya.

     

     

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-wa-apr-fc-yasaze-yasizoye-arashaka-kuyivamo-nyuma-yo-kumva-intwaro-zimitutu-iyi-kipe-igiye-kugura/

  • Producer ugezweho mu Rwanda agiye guta umwana mu mago asezere kwitwa ingaramakirambi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Producer ugezweho mu Rwanda agiye guta umwana mu mago asezere kwitwa ingaramakirambi.

    Producer Aime Patric Bigirimana wamamaye mu gutunganya imiziki nka Real Beat agiye gukora ubukwe n'umukobwa witwa Phoibe bamaze imyaka itatu bakundana.

    Integuza y'ubukwe bw'aba bombi igaragaza ko bazarushinga kuwa 9 Nzeri 2023.

    Source : https://yegob.rw/producer-ugezweho-mu-rwanda-agiye-guta-umwana-mu-mago-asezere-kwitwa-ingaramakirambi/

  • Ifoto ya Yanga wasobanuraga filime na Pastor Theogene ikomeje gutera abatari bake agahinda ndetse ikanabibutsa ko ntawuzatura nk’umusozi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifoto ya Yanga wasobanuraga filime na Pastor Theogene ikomeje gutera abatari bake agahinda ndetse ikanabibutsa ko ntawuzatura nk'umusozi.

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara ifoto ya Pastor Theogene Niyonshuti ari kumwe na Yanga.

    Aba bombi ntabagihumeka umwuka w'abazima ahubwo bari kuba mu bundi buzima nk'uko imyizerere yabo yari imeze.

    Bombi bavuye mu mubiri bakijijwe kandi basobanukiwe ko urupfu ari itangiriro ry'ubundi buzima.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-ya-yanga-wasobanuraga-filime-na-pastor-theogene-ikomeje-gutera-abatari-bake-agahinda-ndetse-ikanabibutsa-ko-ntawuzatura-nkumusozi/

  • Papa Sava na Kanyombya bari mu baherekeje b… – #rwanda #RwOT

    Mu rugo abakinnyi ba filimi za hano mu Rwanda bagiye bifatanya n'umuryango mu gukura ikiriyo ndetse n'ejo bamwe mu babanye, abakunze n'abafashijwe n'inyigisho za Pastor Theogene barimo Kanyombya, Papa Sava n'abandi bari baje kumusezeraho bwa nyuma.

    REBA AMAFOTO 100 YARANZE UMUHANGO WOSE WO KUMUSEZERAHO BWA NYUMA

    Papa Sava yatabaye umuryango wa Pastor Theogene

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131210/papa-sava-na-kanyombya-bari-mu-baherekeje-bwa-nyuma-pastor-theogene-amafoto-100-131210.html

  • Umujyi wa Kigali watakambiye Shema Fabrice kubera AS Kigali #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Shema Fabrice wari umuyobozi wa AS Kigali yeguye kuri uyu mwanya, Umujyi wa Kigali ufite iyi kipe mu nshingano wamutakambiye umusaba kugaruka.

    Tariki ya 5 Kamena 2023 nibwo Shema Fabrice yandikiye abanyamuryango ba AS Kigali ndetse anamenyesha Umujyi wa Kigali ko yeguye ku nshingano ze ku mpamvu ze bwite.

    Icyo gihe yagize ati 'Banyamuryango, mu myaka ine n’igice natewe ishema no kuyobora ikipe yacu ikomeye nka Perezida wa AS Kigali, kubwo kunshyigikira tubasha kwegukana ibikombe bibiri by’Amahoro byikurikiranya ndetse na bibiri biruta ibindi byikurikiranya.'

    Yakomeje agira ati 'Ibi byose twagezeho byerekana ubushongore bwa AS Kigali ndetse izakomeza guhatanira n’ibindi, nkaba mbifuriza ibyiza mu ikipe.'

    “Kubera impamvu zanjye bwite, mfashe icyemezo cyo kwegura ku nshingano nka Perezida wa AS Kigali guhera uyu munsi [tariki 5 Kamena 2023]. Nk’Umunyamuryango, nzakomeza gushyigikiraiIkipe ndetse tunazamura ku rundi rwego impano z’abakiri bato.'

    Nubwo atavuze impamvu nyamukuru ariko bivugwa ko iyi kipe Umujyi wa Kigali wasaga n’uwayimuhariye 100% ndetse ko hari amafaranga ye yashyizemo Umujyi ugomba kuyamusubiza ariko akaba yarayabuze.

    Nyuma yo gusezerera, ISIMBI yamenye amakuru ko Umujyi wa Kigali wahamagaye Fabrice bamwizeza ko ibitagendaga neza bagiye kubikosora bahereye ku bibazo byari bihari ariko akagaruka ku buyobozi bw’iyi kipe byitezwe ko umwaka utaha izakoresha abakinnyi biganjemo abakiri bato cyane, gusa bivugwa ko nta gisubizo arabaha.

    Shema Fabrice mu myaka 4 yamaze ku buyobozi bwa AS Kigali, yashoboye kwegukana Ibikombe by’Amahoro bibiri, icya 2018-2019 na 2021-2022 na bibiri bya Super Cup muri iyo myaka.

    Shema Fabrice ntacyo yasubije Umujyi wa Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umujyi-wa-kigali-watakambiye-shema-fabrice-kubera-as-kigali

  • Manishimwe Djabel arifuza gutandukana na APR FC #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel arifuza kuba yatandukana n’iyi kipe akaba yakwerekeza gukina hanze y’u Rwanda.

    Djabel umaze imyaka 4 muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu amakuru avuga ko kuri we yumva igihe cyo gukina mu Rwanda cyarangiye bityo yumva yajya gukina hanze y’u Rwanda.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mukinnyi usigaje amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe yaba yegereye ubuyobozi bwa APR FC asaba kuba yamurekura akajya gukina hanze y’u Rwanda.

    Gusa amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC butiteguye kurekura uyu mukinnyi nubwo umwaka ushize w’imikino atabonye umwanya uhagije wo gukina.

    Uku kutabona umwanya wo gukina byatumye bamwe bavuga ko ashobora no kwirukanwa ibintu avuga ko bitashoboka kuko ari umwaka yahuriyemo n’ibibazo atiteye yaba kugirana ibibazo n’umutoza, ibibazo byo mu muryango kandi byose ubuyobozi bwari bubizi.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi yifuza kuba yakwerekeza gukina mu gihugu cya Libya aho hari ikipe imwifuza mu gihe yaba yiteguye yahita asinya.

    Manishimwe Djabel yinjiye muri APR FC 2019 avuye mu Rayon Sports asinya imyaka 2 yarangiye muri 2021 ari bwo yahitaga yongera amasezerano y’imyaka 4 akaba amaze gukina imyaka 2.

    Djabel ashaka gutandukana na APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manishimwe-djabel-arifuza-gutandukana-na-apr-fc

  • Umugore wa Pastor Theogene yavuze ibyabay… – #rwanda #RwOT

    Uwanyana Asia yahamagaye abana 29 babana mu rugo barimo abakazana be n'abuzukuru n'abakwe babiri. Abana yabijeje kubaho neza kandi azusa ikivi cyasizwe n’umugabo we . Ati'Yadukunze kuturusha iramudutwara ariko dusigaranye n'Imana. Tubyaranye kane. Abahungu babiri n'abakobwa babiri'. 


    Uyu mubyeyi yijeje abana be ko ntacyo bazamuburana ndetse ahishura ko Se  yagiye mu ijuru. Yakomeje avuga ko yari umugabo mwiza ukunda Imana, ukunda abantu uca bugufi. Yanasobanuye ko buri kwezi bagemuriraga abakobwa babyaye.


    Bakabishyurira inzu babamo (ghettos). Yagize ati:'Abana bo ku muhanda ntimugirengo nzituramira, nzabageraho. Imana izabinshoboza. Tuzahorana sinzabanga ndi kumwe namwe kandi Imana iri kumwe natwe kuko niyo nyiri bihe'.

     

    Uyu mubyeyi ubwo yasangizaga inkuru y'ukuntu umugabo we yatabarutse byageze aho ikiniga kiramufata biranga.


    Umugore wa Pastor Theogene bari bamaranye imyaka 13 ku buryo babanye mu bibi no mu byiza ndetse babayeho mu buzima bushaririye n'uburyoshye bafatanya byose. Uyu mubyeyi yakuze atagira se arerwa na nyina wabareraga ari abana bane. 


    Se yapfuye bakiri abana bato nyina apfakara akiri muto ku buryo hari abantu bajyaga baza gusaba abana ngo uwo mubyeyi ajye kwishakira ubuzima. Ariko rero igihe cyose mama we yajyaga mu masengesho, Uwanyana Asia barajyanaga. Igihe cyarageze Imana izana umubyeyi arera ba bana akora ibikomeye.


    Yabanye na nyina anarera na ba bana bose abitaho. Byari bigoye kuko hari abantu batifuzaga ko uwo mupapa atwara mama wa Asia n'abana bose ariko yarabyirengagize arabarera.

     

    Uwanyana Asia yari aziko azashaka umugabo w'umukire kugirango akure urubwa mu muryango ariko siko byagenze


    Pastor Theogene aza gusaba uyu mugore mu muryango ntibyagoranye. Ariko rero ku rundi ruhande yari aziko azashakwa n'umugabo ufite amafaranga menshi bityo abashe guhindurira ubuzima iwabo. Yaje gushakana nawe ariko bakabaho ari Mana mfasha . Yavuze ko mu bihe bya Coronavirus aribwo bagize ubutunzi batigeze bakozaho imitwe y'intoki. Yagize ati:'Twatunze imodoka 2, twubatse inzu ya miliyoni 100 frws. Iwacu ntabwo hasuzuguritse'. 


    Ni umubyeyi watanze ubuhamya buteye impuhwe. Babayeho baba mu nzu y'icyumba n’uruganiriro(Salon) bakarya bigoranye. Avuga ko Imana yageze aho ishobora kumwambika imyenda y'ibihumbi 200 Frws. Ati:'Mureke dukore umurimo w'Imana neza'.

     

    Hari abana 29 arera ariko yabijeje kubaba hafi. Hari abiga mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza. Uyu mubyeyi yasabye buri wese kumuba hafi ndetse bakazita kuri bariya bana. 


    Yasobanuye ko yari azi neza ko umugabo we azatabaruka. Yagize ati:'Narimbizi ko ari umugeni nawe yari abizi ko azataha'. Yakomeje avuga ko ubuzima bwe yari yarabuteguye kuko yari umugabo uca bugufi, ukunda Imana ndetse wemera guhanurwa. Ati:'Yubahaga bimwe biteye ubwoba n'umwana muto yamwubahaga'.

     

    Muri ubu buhamya yagaragaje uko byagenze ajya gutaha


    Hari ku wa kane ubwo uyu mubyeyi yagiye gusenga Imana ikamuhishurira ko afite urugendo rw'umugisha. Kandi hari ubugingo ifashe ikuye ahantu ibushyira ahandi. Uyu munsi Uwanyana yiriwe yacitse intege. 


    Abashyitsi bane bapfanye na Pastor Theogene ndetse na Donath yitabye Imana nawe azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2023. Pastor Theogene yari yazaniye amafi umugore we kuko yayakundaga cyane. Umugore yari yiriwe ategura ameza ariko na Theogene ari mu nzira ataha. Saa mbili z'ijoro zigeze umutima watangiye kumurya.


    Yahamagaye umugabo we ntiyitaba. Ahamagara Donath ntiyitaba. Umugande amubwira ko bose bapfuye. Ngo Simba yabinjije muri Moteli. Uyu mugore yajyanye na Eric, Vincent bagerayo Saa tanu n'igice basanga haje break down ije kubatabara.


     Kubakuramo byasabaga ko batemagura imodoka. Uwo munsi bazanye umubiri bawugeza Kacyiru.

    REBA HANO IKIGANIRO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131207/impanuka-yahitanye-pastor-theogene-nabo-bari-kumwe-yabaye-saa-mbili-zijoro-ubutabazi-bubag-131207.html

  • Ni ikihe kintu kigenda ariko kitabona, kikarira kandi kitagira amaso? (Igisubizo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikibazo:
    Ni ikihe kintu kigenda ariko kitabona, kikarira kandi kitagira amaso?
    Igisubizo:
    Ni igicu.
    Igicu kigendagenda mu kirere kandi ntikibona. Kurira kw'igicu, ni ukugwa kw'imvura.

    Source : https://yegob.rw/ni-ikihe-kintu-kigenda-ariko-kitabona-kikarira-kandi-kitagira-amaso-igisubizo/