Category: Uncategorized

  • Iyapfuye ntawutayiryaho! APR FC yamaze gusinyisha umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports wayihetse umwaka ushize – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC ikomeje gukora ibintu byayo mu ibanga yamaze gusinyisha umukinnyi w'ikipe ya Kiyovu Sports wigaragaje cyane umwaka ushize.

    Ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n'abatoza bayo bagomba kuyifasha umwaka utaha w'imikino, amakuru ahari avuga ko ku munsi wejo ku cyumweru ari bwo bazaba bageze hano mu Rwanda gutangira akazi basinyiye.

    YEGOB twaje kumenya ko nubwo aba batoza bataragera hano mu Rwanda ariko ubuyobozi bwa APR FC bwamaze gusinyisha myugariro Ndayishimiye Thiery wafashije cyane Kiyovu Sports umwaka ushize w'imikino isoza iri ku mwanya wa kabiri.

    APR FC Kandi biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo izatangira gutangaza kumugaragaro abakinnyi yasinyishije ndetse nabo igomba kwirukana batigaragaje muri uyu mwaka ushize yatwayemo igikombe cya Shampiyona.

     

    Source : https://yegob.rw/iyapfuye-ntawutayiryaho-apr-fc-yamaze-gusinyisha-umukinnyi-wikipe-ya-kiyovu-sports-wayihetse-umwaka-ushize/

  • Rayon Sport yakomoje kubyo kuba APR FC igiye gukinisha abanyamahanga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko burimo kubaka ikipe bijyanye n'amarushanwa bazakina batareba ibyo abo bahanganye bakora.

    Ni nyuma y'uko bivuzwe ko kuba APR FC izakoresha abakinnyi b'abanyamahanga uyu mwaka byatumye amwe mu makipe asanzwe abakoresha harimo na Rayon Sports yaratangiye gutekereza kabiri ku bakinnyi bagura.

    Rayon Sports ni ikipe yakundaga kugura abanyamahanga ndetse benshi ugasanga ntacyo bayimariye kubera urwego rwabo, gusa kuri iyi nshuro bivugwa ko irimo kubigendamo gake cyane aho izanyisha uwo ikeneye, bivugwa ko ari ukubera ko na mukeba izakoresha abanyamahanga bityo bakaba bagomba kwitegura ku rwego rwiza rwo kuzahangana nayo.

    Gusa ibi ntabwo umuyobozi wa Rayon Sports, Jean Fidele Uwayezu abyemera aho avuga ko batiyubaka bagendeye ku bandi ahubwo bagendera ku marushanwa bazakina nka CAF Confederation Cup.

    Ati 'ntabwo Rayon Sports nyubaka nshingiye ku yindi kipe cyangwa umuntu uyu n'uyu, nubaka Rayon Sports izakina shampiyona igakina igikombe cy'Amahoro, igakina amarushanwa yo mu gihugu iri ku rwego rushimishije rugenda rutera imbere, Rayon Sports izaserukira igihugu igahura n'amakipe yo mu bindi bihugu tutazi cyangwa tunazi ariko tutazi ko ari yo tuzahura nayo.'

    Yakomeje agira ati 'iyo niyo Rayon Sports nifuza ko abantu bose dufatanya kuyubaka twabyumva gutyo, imitegurire, imyubakire y'indi kipe ibyo ntabwo dukeneye no kubimenya, tuzahurira mu kibuga niho tuzakinira, ibindi buri kipe igira uko yiyubaka.'

    Yemeje ko ubu yamaze gusinyisha umukinnyi umwe gusa, umunyezamu w'umugande Simon Tamale ni mu gihe abandi bari mu biganiro bamwe bazasinya mu cyumweru gitaha.

    Nta gihindutse bifuza gutangira imyitozo tariki ya 10 Nyakanga 2023 ni mu gihe Rayon Day y'uyu mwaka izaba tariki ya 5 Kanama 2023.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-yakomoje-kubyo-kuba-apr-fc-igiye-gukinisha-abanyamahanga/

  • Taliki ya 1/7 wari umunsi wo kwigenga! Menya ikindi gihugu cyaboneye ubwigenge rimwe n’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Taliki ya 1/7 wari umunsi wo kwigenga! Menya ikindi gihugu cyaboneye ubwigenge rimwe n'u Rwanda.

    Umunsi nk'uyu ntago uzibagirana mu mateka y'Abanyarwanda ndetse na y'aba rundi. Kuko taliki nk'iyi 1/7/1962 nibwo u Rwanda ndetse n'u Burundi byabonye ubwigenge.

    U Burundi n'u Rwanda byombi birizihiza isabukuru y'imyaka 61 bibonye ubwigenge. Ndetse taliki 1 Nyakanga 1962 nibwo u Burundi bwahawe iri zina buvuye kuri. Ruanda-urundi.

     

    Source : https://yegob.rw/taliki-ya-1-7-wari-umunsi-wo-kwigenga-menya-ikindi-gihugu-cyaboneye-ubwigenge-rimwe-nu-rwanda/

  • I Nyarugenge byashyushye, Igitaramo cya Makanyaga Abdoul cyaciye ibintu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi utanga ibyishimo ku bisebukuru, Makanyaga Abdoul ageze kure imyiteguro yo gutaramira abakunzi be mu gitaramo yateguye cyo kwizihiza imyaka 50 ishize ari mu muziki.

    Azagihuriramo n'abahanzi bo mu bihe bye ndetse na Christopher Muneza wo mu kiragano gishya cy'umuziki. Uyu mugabo umaze gutaramira mu bice bitandukanye by'u Rwanda, azakora iki gitaramo tariki 4 Nyakanga 2023, ku munsi wo Kwibohora.

    Kizabera kuri Romantic Garden, ndetse amatike yatangiye kugurishwa

    Makanyaga yari yabanje gutangaza ko mu bahanzi bazifatanya nawe muri iki gitaramo harimo Cyusa Ibrahim, ariko yaje kumusubimbuza Ngabonziza Augustin.

    Ibi byakurikiwe no gutangaza ko Umunyamakuru Scovia ndetse na Cyamatare aribo bazafatanya kuyobora iki gitaramo. Aba bashyushyarugamba bombi baherutse gufatanya kuyobora igitaramo cyahuje abakunzi b'indirimbo za 'Karahanyuze'.

    Makanyaga avuga ko iki gitaramo gisobanuye byinshi mu rugendo rwe rw'umuziki, kuko imyaka 50 ishize ari mu muziki, biturutse ku kuba yarashyigikiwe byimazeyo n'abandi.

    Ni igitaramo agiye gukora kandi mu rwego rwo kongera kwiyegereza abafana n'abakunzi b'umuziki we nyuma y'uburwayi bwatumye asubika iki gitaramo

    Source : https://yegob.rw/i-nyarugenge-byashyushye-igitaramo-cya-makanyaga-abdoul-cyaciye-ibintu/

  • Rayon Sports yavuze ku byo kuba APR FC izakoresha abanyamahanga hari igufwa byongeye mu buryo yiyubakamo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko burimo kubaka ikipe bijyanye n’amarushanwa bazakina batareba ibyo abo bahanganye bakora.

    Ni nyuma y’uko bivuzwe ko kuba APR FC izakoresha abakinnyi b’abanyamahanga uyu mwaka byatumye amwe mu makipe asanzwe abakoresha harimo na Rayon Sports yaratangiye gutekereza kabiri ku bakinnyi bagura.

    Rayon Sports ni ikipe yakundaga kugura abanyamahanga ndetse benshi ugasanga ntacyo bayimariye kubera urwego rwabo, gusa kuri iyi nshuro bivugwa ko irimo kubigendamo gake cyane aho izanyisha uwo ikeneye, bivugwa ko ari ukubera ko na mukeba izakoresha abanyamahanga bityo bakaba bagomba kwitegura ku rwego rwiza rwo kuzahangana nayo.

    Gusa ibi ntabwo umuyobozi wa Rayon Sports, Jean Fidele Uwayezu abyemera aho avuga ko batiyubaka bagendeye ku bandi ahubwo bagendera ku marushanwa bazakina nka CAF Confederation Cup.

    Ati “ntabwo Rayon Sports nyubaka nshingiye ku yindi kipe cyangwa umuntu uyu n’uyu, nubaka Rayon Sports izakina shampiyona igakina igikombe cy’Amahoro, igakina amarushanwa yo mu gihugu iri ku rwego rushimishije rugenda rutera imbere, Rayon Sports izaserukira igihugu igahura n’amakipe yo mu bindi bihugu tutazi cyangwa tunazi ariko tutazi ko ari yo tuzahura nayo.”

    Yakomeje agira ati “iyo niyo Rayon Sports nifuza ko abantu bose dufatanya kuyubaka twabyumva gutyo, imitegurire, imyubakire y’indi kipe ibyo ntabwo dukeneye no kubimenya, tuzahurira mu kibuga niho tuzakinira, ibindi buri kipe igira uko yiyubaka.”

    Yemeje ko ubu yamaze gusinyisha umukinnyi umwe gusa, umunyezamu w’umugande Simon Tamale ni mu gihe abandi bari mu biganiro bamwe bazasinya mu cyumweru gitaha.

    Nta gihindutse bifuza gutangira imyitozo tariki ya 10 Nyakanga 2023 ni mu gihe Rayon Day y’uyu mwaka izaba tariki ya 5 Kanama 2023.

    Kuba APR FC izakoresha abanyamahanga si byo Rayon Sports yagendeyeho yiyubaka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yavuze-ku-byo-kuba-apr-fc-izakoresha-abanyamahanga-hari-igufwa-byongeye-mu-buryo-yiyubakamo

  • Umukinnyu w’umurundi Said Ntibazonkiza yateguje Yanga ko agiye kuyitendeka ku gakanu #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umurundi Said Ntibazonkiza yamenyesheje Yanga ko igomba kwitegura ko nyuma yo kwishyura umutoza Luc Eymael na we bagomba guhita bamwishyura umushahara we yagiye adahawe.

    Ni nyuma y’uko ikipe ya Yanga muri Tanzania imenyeshejwe na FIFA ko itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya kubera ideni bafitiye uwahoze ari umutoza wayo, umubiligi Luc Eymael ibihumbi 71 by’amadorali.

    Luc Eymael yasezerewe na Yanga muri Nyakanga 2020 ashinjwa kuvuga amagambo yuzuyemo irondaruhu ku bafana b’iyi kipe, nyuma y’uko umugore we yari yatangaje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Uyu Mubiligi yajyanye ikirego mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, ashinja Yanga kumwirukana mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse iyi kipe itegekwa kumwishyura miliyoni 148 Frw bitarenze tariki 30 Kanama 2022.

    Uyu mutoza yumvikanye na Yanga ko bamwishyura mu bice, gusa Yanga yaje kwishyura ibice bibiri gusa imusigaramo ibihumbi 99 by’amadorali ari nabwo mu ntangiriro z’uyu mwaka yongeye gutanga ikirego muri FIFA bavuga ko yatinze kwishyura.

    Muri icyo gihe Yanga yahise yishyura ibihumbi 33, umwanzuro wa FIFA waje uvuga ko iyi kipe ihagaritswe kwandikisha abakinnyi mu gihe itarishyura ibihumbi 66 by’amadorali bisigaye kongeraho ibihumbi 5 by’amadorali nk’amande y’ubukererwe.

    Mu gihe batarakiranuka n’iki kibazo, umurundi ukinira Simba SC, Said Ntibazonkiza yabamenyesheje ko na we mu gihe bazaba barangizanyije na Luc Eymael na we bamwitega.

    Ni mu butumwa yanyujije ahatangirwa ibitekerezo (comment) kuri post Yanga yari yashyize kuru Facebook.

    Ati “Nari nziko murimo kurekura abakinnyi gusa kumbe mwabujijwe kwandikisha abakinnyi bashya, niyo mpamvu nigendeye mbere na n’ubu amadeni yanjye ntarishyurwa.”

    “Nimurangizanya n’umutoza kumwishyura nanjye ndasaba imishahara wanjye mbishyuza.”

    Said Ntibazonkiza yakiniye Yanga kuva mu Kwakira 2020 kugeza mu mpeshyi ya 2021 ari bwo yahitaga ajya muri Geita Gold yakiniye amezi 6 maze mu Kuboza 2022 ahita asinyira Yanga.

    Yateguje Yanga kuyitendekaho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyu-w-umurundi-said-ntibazonkiza-yateguje-yanga-ko-agiye-kuyitendeka-ku-gakanu

  • Iyo ni imitekerereze icuramye! Perezida wa Ra… – #rwanda #RwOT

    Imyaka 2 y’imikino irashize Uwayezu Jean Fidele atangiye kuyobora ikipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda akaba ari nayo ifite abafana benshi mu Rwanda ariyo ya Rayon Sports. 

    Kuva yatangira kuyiyobora yatwaye igikombe 1 cy’Amahoro batwaye mu mwaka ushize w’imikino wa 2022-2023 ubwo batsindiraga APR FC ku mukino wa nyuma waberaga kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

    Ku munsi w’ejo nibwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru abayobozi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidele bamurika amatike y’umwaka w’imikino wa 2023-2024. 

    Aya matike agizwe n’ibyiciro A3, icya mbere ni VVIP ‘A’ ariyo bise Gold igura miliyoni 5 z’amanyarwanda, icyiciro cya 2 ni VVIP’B’ ariyo bise Silva igura miliyoni 1 y’amanyarwanda naho icyiciro cya 3 ni VIP ariyo yiswe Bronze ikaba igura ibihumbi 500 by’amanyarwanda.

    Mbere y’uko iki kiganiro n’itangazamakuru kirangira, Perezida wa Rayon Sports yafashe umwanya agena ubutumwa bwo gutangiza umwaka utaha w’imikino. Yagarutse ku kubaka Rayon Sports ihamye ndetse anagaya abagitekereza ko ikipe abereye Umuyobozi yakomeza gukorera mu kajagari.

    Yagize ati: “Ndahitamo ko Komite igihe izarangiriza imyaka yayo igihe yagenewe, uwaza hari aho azahera nta gusubira inyuma. Ntabwo ari ukuza ngo nubake ibyanjye by’uyu munsi kuko ntabwo waba ukorera abantu. Amakosa yakozwe umwaka wa mbere siyo yakozwe umwaka wa 2, ugenda wiga utera imbere, ibyo rero nibyo turimo”.

    “Turacyafite igihe, turimo turitegura kugira ngo niba hari n’amakosa yakozwe atazongera kandi noneho dushake abakinnyi beza n’abatoza beza”. 

    “Turagerageza gukora kinyamwuga, njya ntanga urugero Yanga mu myaka 4 ishize twarayitsindaga ariko ubu irimo irakina imikino ya nyuma ya Confederation Cup. Kuki abandi babishobora, kuki twe tutabishobora?”. 

    “Imvugo ivuga ngo turekere Rayon Sports yacu y’akajagari niyo tumenyereye, iyo ni imitekerereze icuramye, ikipe y’abantu miliyoni zingahe ukavuga ngo Rayon y’akajagari niyo tumenyereye?”. 

    “Urumva iyo mitekerereze, siyo dushaka, siyo mwe mukiri bato mushaka, siyo abana bacu bashaka, siyo u Rwanda rushaka, siyo isi y’uyumupira w’amaguru ishaka. 

    Dukeneye Rayon Sports ikina umupira ikagera ahantu hashimishije ha handi yageze igakomeza ntizanasubire hasi. Twebwe dukeneye Rayon Sports ikora muri shampiyona igatwarwa ibikombe”.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele mu kiganiro n’itangazamakuru

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131300/iyo-ni-imitekerereze-icuramye-perezida-wa-rayon-sports-yageneye-ubutumwa-abashaka-ko-ikipe-131300.html

  • Ku ikubitiro benshi mu bakunzi ba Murera banenze imikorere ye! Umunyamakuru uherutse guhabwa akazi mu ikipe ya Rayon Sports yatangiye gukora mu buryo butari gushimisha abakunzi b’iyi kipe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike gusa umunyamakuru Roben Ngabo ahawe akazi mu ikipe ya Rayon Sports, hari bamwe mu bafana b'iyi kipe batari kunyurwa n'imikorere ye.

    Roben Ngabo wahawe akazi ko gutanga amakuru ya Rayon Sports akoresheje imbuga nkoranyambaga z'ikipe, gusa hari bamwe mu bakunzi b'iyi kipe batari kunyurwa n'uburyo Ngabo ari gukunda gutangaza amakuru ariko agakoresha ururimi rw'Icyongereza bikabagora ku byumva.

    By'umwihariko, ku rubuga rwa Instagram ya Rayon Sports, benshi mu bafana bahuriza ko iyi kipe ari iy'abanyarwanda, bakaba basaba ko indimi zose yazajya asishyiriraho rimwe (Ikinyarwanda, n'icyongereza), cyangwe se ikinyarwanda gusa.

     

    Source : https://yegob.rw/ku-ikubitiro-benshi-mu-bakunzi-ba-murera-banenze-imikorere-ye-umunyamakuru-uherutse-guhabwa-akazi-mu-ikipe-ya-rayon-sports-yatangiye-gukora-mu-buryo-butari-gushimisha-abakunzi-biyi-kipe/

  • Ifoto idasanzwe ya Papa Sava ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifoto idasanzwe ya Papa Sava ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranya mbaga

    Muri iki gitondo cyo kuwa 1/7/2023 seburikoko cyangwa Papa Sava abyutse asetsa abantu ku bera ifoto idasanzwe yasangije itangaje.

     

    Source : https://yegob.rw/ifoto-idasanzwe-ya-papa-sava-ikomeje-kurikoroza-ku-mbuga-nkoranyambaga/

  • Ntiyabura byose! Safi Madiba wasubiye inyuma muri muzika asigaye yikinira umupira w’amaguru aho kubura byose (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntiyabura byose! Safi Madiba wasubiye inyuma muri muzika asigaye yikinira umupira w'amaguru aho kubura byose.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya sitori, Safi Madiba yasohoye amashusho yicaye mu kibuga amaze gukina agapira.

    Uyu ni mu basore bawuteye gusa akaza kwimarira muri muzika.

    VIDEWO

     

    Source : https://yegob.rw/ntiyabura-byose-safi-madiba-wasubiye-inyuma-muri-muzika-asigaye-yikinira-umupira-wamaguru-aho-kubura-byose-videwo/