Category: Uncategorized

  • Afite ikirombe acukuramo! Ubwiza bw’imodoka ya Dabijou buzatuma abasore makundi icyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Afite ikirombe acukuramo! Ubwiza bw'imodoka ya Dabijou buzatuma abasore makundi icyo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Dabijou yasangije abamukurikira ubwiza bw'imodoka agendamo.

    Uyu Dabijou agenda mu modoka ya mu bwoko bwa Barabasi izwiho bake muri iyi kigali, ndetse akaba ari umwe mu bakobwa b'ibyamamare bagenda mu modoka nziza.

     

    Source : https://yegob.rw/afite-ikirombe-acukuramo-ubwiza-bwimodoka-dabijou-buzatuma-abasore-makundi-icyo/

  • Nyuma yuko ikipe ya Arsenal izamuye ibendera ry’abaryamana bahuje ibitsina, indi kipe ikunzwe n’abanyarwanda batari bake yarizamuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ikipe ya Arsenal izamuye ibendera ry'abaryamana bahuje ibitsina, indi kipe ikunzwe n'abanyarwanda batari bake yarizamuye.

    Ubutinganyi bukomeje gufata indi ntera ku isi, mu bihugu bitanduka, mu masosiyete atandukanye, mu mikino n'ibindi byinshi cyane.

    Mu minsi yashize ikipe ya Arsenal yazamuye idarapo ry'abaryamana bahuje ibitsina ndetse ubu inyuma y'ikiranganego cyayo niryo rihari. Siyo gusa kuko n'andi makipe akomeye ku mugabane w'iburayi yamaze kurizamura. Ikipe  ya FC Barcelona ikunzwe n'abatari bake nayo yamaze kurizamura.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yuko-ikipe-ya-arsenal-izamuye-ibendera-ryabaryamana-bahuje-ibitsina-indi-kipe-ikunzwe-nabanyarwanda-batari-bake-yarizamuye/

  • Kamonyi-Nyarubaka: Umukozi wa ISCO yishwe ahambiriwe, apfutse umunwa #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 02 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Ruseke, Akagari ka Kambyeyi, Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi, umukozi(umusekirite) wa Kompanyi icunga umutekano ya ISCO yasanzwe yishwe, ahambiriye amaguru n'amaboko, apfutse cyangwa afunze umunwa.

    Amakuru agera ku intyoza.com akemezwa n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarubaka ni uko uyu mukozi wishwe ari umugabo w'imyaka 59 y'amavuko witwa Ngirumukiza jean wari utuye i Mbuye ho mu karere ka Ruhango.

    Amakuru yemezwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarubaka Mpozenzi Providence Mbonigaba, avuga ko mu makuru bafite ari uko uyu mukozi yari wenyine kuko undi bagombaga kuba bari kumwe mukazi ntawari uhari.

    Yagize ati' Yari yaraye izamu wenyine na mugenzi we adahari, abamwishe nta n'umwe bakeka kuko nta n'uwigeze ahagera, ariko ikigaragara ni uko bamwishe bamuziritse amaguru n'amaboko bamupfutse n'umunwa'.

    Gitifu Providence, avuga ko bigoye kumenya byinshi ku makuru y'ibyahabereye kuko uwakayatanze yishwe kandi yari wenyine. Avugako undi mugenzi we waraye mu kazi yari ku muryango aho binjirira kandi ngo harimo intera nini cyane kuko n'ikigo ni kinini. Avuga ko ntawe uzi amasaha ibi byabereyeho kuko byamenyekanye mu gitondo abaje kumusimbura bahageze n'abandi bakozi bari bazindutse.

    Ibivugwa na bamwe mu baturage;

    Amakuru ava mu baturage ni uko uyu nyakwigendera ashobora kuba ngo yari abangamiye benshi mu bakozi bakorera muri iki kigo gitunganya amabuye kikayabyazamo Amakaro n'Amapave. Aba yabangamiraga ngo bajyaga bashakaga kwiba bimwe mu bikoresho by'ikigo bitandukanye ariko akabatesha ku buryo hari n'amakuru avuga ko bamubwiraga ngo ibyo akora azabyigira kangahe?.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, inzego zitandukanye z'ubuyobozi zari zimaze kuhagera zirimo iz'umutekano. Abishe uyu mukozi wa ISCO nk'uko Gitifu Providence abivuga, bimwe mu bimaze kumenyekana ni uko bibye insinga zifite agaciro kanini. Ati ' Bibye insinga ariko zifite agaciro kanini'.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/02/kamonyi-nyarubaka-umukozi-wa-isco-yishwe-ahambiriwe-apfutse-umunwa/

  • Japhet aherekejwe na Ally Soudy batanze ibyis… – #rwanda #RwOT

    Japhet's Comedy Tour  ni gahunda yateguwe n’umunyarwenya Japhet Mazimaka yo kuzenguruka za Kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda usibye izo mu mujyi wa Kigali. 

    Ku ikubitiro mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu taliki 1 Nyakanga 2023 Japhet yahereye muri Kamuza y' u Rwanda ishami rya Huye aho kwinjira byari ubuntu.

    Mbere y’uko uyu munyarwenya umaze kwigarurira imitima y'Abanyarwanda ajya ku rubyiniro habanje kujyaho abanyeshuri batandukanye bo muri Kaminuza berekana impano zabo zitandukanye ziganjemo izo gusetsa dore ko no mu ntego y'ibi bitaramo harimo kumenyereza abafite impano mu rwenya bari muri za kaminuza ndetse banerekwa uko bakagura impano zabo.

    Bidatinze Umunyamakuru ndetse akaba n'umuhanzi ,Ally Soudy yagiye ku rubyiniro maze abanyeshuri batangira kwizihirwa mu buryo bw'imbitse.

     Byasaga ari nkaho umwana ugarutse mu rugo kuko Ally Soudy yari yasubiye aho yize Kaminuza mu myaka 13 ishize.

    Uyu mugabo wamamariye cyane  mu itangazamakuru,yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda ifite amahirwe bitewe nuko yanyuzemo abantu benshi bakomeye barimo abayobozi, abanyamakuru, abahanzi ndetse n’abandi.

    Yagiriye inama abanyeshuri abasaba kugira ikindi kintu cy'abatunga niyo cyaba kitajyanye n'ibyo biga,yitanzeho urugero avuga ko yize Ubukungu muri Kaminuza ariko akaba atunzwe no kuvuga. Yanabasabye kureba Japhet Mpazimaka ariko banamwigiraho byinshi.

    Ibyishimo byari byose ku banyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye

    Japhet Mazimpaka yageze ku rubyiniro yakiriwe na Ally Soudy maze n'abanyeshuri bari bari inyuma barahaguruka batangira kwegera imbere,yatangiye atera urwenya kuri Ismael Mwanafunzi wari wakoreye ubukwe muri aka Karere ka Huye. Uyu munyarwenya  ntiyigeze asiga  Ally Soudy aho yimuteragaho inkuru yibanze  ku ndirimbo ze yagiye akorana n'abahanzi batandukanye barimo The Ben. Muri iyo minota nta kindi cyari ahabereye igitaramo usibye guseka gusa,yakomereje no ku zindi nkuru yari yateguye gusa ziganjemo iz'Icyongereza.

    Yasoje abanyeshuri ubona batabishaka maze avuga ko yishimiye kuba ari muri Kaminuza y’u Rwanda ahiga Intiti.Japhet Mazimpaka afatanyije na Ally Soudy bahise batera inkunga Porogaramu yo muri kaminuza y’u Rwanda yiswe igiceri batanga ibihumbi 200 by'amanyarwanda.

    Ubusanzwe muri iyi gahunda buri munyeshuri atanga igiceri cy'ijana maze ugize ibyago cyangwa yahuye n'ikindi kibazo cy'ubukene agafashwa bivuye muri y'amafaranga yatanzwe.

    Ibi bitaramo bya Japhet’s Comedy Campus Tour bizakomereza no mu zindi Kaminuza,kwinjira hose ni ubuntu.



    Ally Soudy wari wasubiye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye nyuma y’imyaka 13 ahize

    Japhet Mazimaka asetsa abanyeshuri

    Bamwe mu banyeshuri berakanye impano zabo

    Umwe mu banyeshuri wagaragaje ko afite impano yo gusetsa


    Akanyamuneza kari kose kubanyeshuri


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131329/japhet-aherekejwe-na-ally-soudy-batanze-ibyishimo-nubufasha-i-huye-amafoto-131329.html

  • Kamonyi-Kibuza: Impanuka yakomerekeyemo abantu 19 barimo 13 bakomeretse bikomeye #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ry'uyu wa 01 Nyakanga 2023 mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Nkingo ahitwa mu Kibuza, imodoka ntoya (Mini-Bus) Toyota Hiace yagonze imodoka 2 hakomereka bikomeye abantu 13 bahise bajyanwa ku bitaro bya Kaminuza y'u Rwanda bya Kigali-CHUK, abandi 6 bakomereka ku buryo bworoheje bajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kamonyi cyegereye ahabereye impanuka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amapyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye ku murongo wa Telefoni ngendanwa yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko iyi mpanuka yatewe n'uko uwari utwaye iyi Toyota Hiace yavaga Kigali yashatse guca ku zindi modoka zari zimuri imbere, agonga imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Yaris, iyi nayo igonga indi yo mu bwoko bwa Mahindra, nayo igonga indi yo mu bwoko bwa Toyota Corolla. Abantu 19 bahise bakomereka, barimo 13 bakomeretse bikabije.

    Imodoka Toyota Hiace yateje ibi byose, ifite ibiyiranga ( Pulaki), RAB 782S yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga. Iyo yagonze ya Toyota Yaris ifite Pulaki RAG 431 N, mu gihe Mahindra yagonzwe yari yambaye Pulaki RAF 678A. Toyota Corolla Pulaki zayo ntabwo twabashije kuzimenya. 

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, akomeza yibutsa abatwara ibinyabiziga ko bakwiye kubakiriza ibyapa biri ku muhanda byaba ibiburira ndetse n'ibibuza abatwara gutambuka batabifitiye uburenganzira, kwitwararika igihe bari mu muhanda bakirinda kuba ba Nyirabayazana b'impanuka.

    Yagize kandj ati' Nta muntu utwara ikinyabiziga ukwiye kwirukanka ngo yirengagize ibyapa biburira umuyobozi w'ikinyabiziga cyangwa ibimubuza gutambuka mbere kandi atabifitiye uburenganzira'.

    Nkuko akomeza abivuga, SP Emmanuel Habiyaremye yemeza ko impanuka ikimara kuba, aba bayobozi b'ibi binyabiziga bapimwe bagasanga nta n'umwe wanyoye ibiyobyabwenge. Avuga ko impamvu yateye iyi mpanuka ari ukugenda nabi kw'imodoka TOYOTA HIACE RAB 782 S yagonze izindi kubera kugenda nabi.

    Mu yandi makuru twamenye ni uko uyu mushoferi cyangwa se Umuyobozi w'iki kinyabiziga cyateje impanuka yajyananywe nacyo gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge.

    Abatwara ibinyabiziga n'abakoresha umuhanda muri rusange baributswa ko Gahunda ya GERAYO AMAHORO ireba buri wese.

    Imodoka yaguye munsi y'akarere.

    Mu gihe iyi mpanuka yabaga, hari indi nayo hahise ibera munsi gato y'Akarere ka Kamonyi, aho imodoka ntoya y'ivatiri yarenze umuhanda ikagwa mu muferege cyangwa se Ruhurura itwara amazi impande y'umuhanda wa Kaburimbo, aho yagenderaga. Amakuru ku cyateye iyi mpanuka n'uko byagendekeye abari bayirimo ntabwo twabashije kubimenya kuko abo twahasanze ntawashakaga kugira icyo avuga. Gusa Polisi yatabaye imodoka ikurwa muri iyi ruhurura.

    Ubwo twandikaga iyi nkuru, nta makuru mashya ku buzima bw'abajyanywe kwa Muganga twari twakamenya.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/07/02/kamonyi-kibuza-impanuka-yakomerekeyemo-abantu-19-barimo-13-bakomeretse-bikomeye/

  • Amahano! Pasiteri ushinjwa kwiba ihene 8 yavuze ko atazigera arushya urukiko mu gihe cy’urubanza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pasiteri ushinjwa kwiba ihene yavuze ko atazigera arushya urukiko mu gihe cy'urubanza.

    Umukozi w'Imana ( Pasiteri) Witwa Timona Keya, yamereye urukiko ko ariwe wibye ihene umunani bityo ko atazarushya urukiko

    Uyu mukozi w'Imana Timona, ubwo yitabaga urukiko rwa Eldoret, yatunguye abantu ubwo yabwiraga inteko iburanisha ko atazarushya urukiko kuko ariwe wibye izo hene.

    Timo yagize ati' niteguye nk'umukozi w' Imana kuzumvikana n'uyu mugenzi wange uburyo nzishyura ziriya hene'.

    Uyu mukozi w'Imana avuga ko icyamuteye kwemera ko yibye ziriya hene ndetse akavuga ko atazarushya urukiko, ni uko izo hene yasizanze ahantu nta mushumba zfite akazitwara iwe murugo, ariko akaza kuzibura atazi uburyo zagiyemo, ibi kuriwe yemera ko kuba ariwe wazanye izo hene nyuma zikabura bihita bimugira umujura, akaba ariyo mpamvu avuga ko atarushya Urukiko.

    Timona yitabye urukiko kuri uyu wakane tariki ya 29 Kamena 2023. Ni mugihe icyaha cyo kwiba izo hene cyabaye tariki ya 23 Kamena 2023, izo hene uko ari umunani zifite agaciro ka Mashilingi 33, 000

    Source : https://yegob.rw/amahano-pasiteri-ushinjwa-kwiba-ihene-8-yavuze-ko-atazigera-arushya-urukiko-mu-gihe-cyurubanza/

  • Ama milliyaridi y’utunyangingo agiye kwivanga ! Amashusho y’uburyo byari byiza mu bukwe bwa Mwanafunzi na Claudine – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ama milliyaridi y'utunyangingo agiye kwivanga ! Amashusho y'uburyo byari byiza mu bukwe bwa Mwanafunzi na Cloudine

    Umunyamakuru mwanafunzi ubu yamaze kugeza Mahoro Claudine mu rugo byemewe n'Imana ndetse n'amategeko — congratulations

     

     

    Source : https://yegob.rw/ama-milliyaridi-yutunyangingo-agiye-kwivanga-amashusho-yuburyo-byari-byiza-mu-bukwe-bwa-mwanafunzi-na-claudine/

  • “Wagiye woza umugabo wawe” Zari Boss Lady yasabwe kujya yoza umugabo we mu matwi nyuma yo kugaragara hahomyemo imyanda agahishyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Zari Boss Lady yasabwe kujya yoza umugabo we mu matwi nyuma yo kugaragara hahomyemo imyanda agahishyi.

    Ni ifoto ikomeje kuzenguruka ku rubuga rwa Instagram, aho Zari Boss Lady yayishyize kuri sitori.

    Nyuma yo kuyisohora abantu bahise babone imyanda yari iri mu gutwi ku uyu mugabo wa Zari.

    Ni uko uwitwa Jumalokole yahise ayishyira ku karubanda asaba umukozi wa Zari ko yamubwira akajya yoza amatwi y'umugabo we.

    Source : https://yegob.rw/wagiye-woza-umugabo-wawe-zari-boss-lady-yasabwe-kujya-yoza-umugabo-we-mu-matwi-nyuma-yo-kugaragara-hahomyemo-imyanda-agahishyi/

  • Inkuru y’akababaro, Umuforomokazi witeguraga kubyara yahitanywe n’inda yari atwite kubera ikintu abantu benshi bari kunenga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru ibabaje y'umuforomo kazi w'imyaka 28 yateye benshi agahinda gakomeye nyuma yo gupfa azize ko imbangukira gutabara yamugeze ho itinze.

    Stabile Sibanda w'imyaka 28 wari umuforomokazi, yitabye Imana atwite azize kuba yahamagaye imbangukira gutabara igatinda kumugeraho bityo biza kumuviramo gupfa.

    Uyu mugore yahamagaye imbangukira gutabara ahagana saa tanu z'amanywa abwira abamwitabye ko afite ikibazo Munda ndetse ko arikuribwa.

    Ubwo uyu mugore yahamagaye abo bakora mu mbangukiragutabara, bo bari mu bintu byinshi hari no kwirukanka mu barwayi ba bari indembe bityo batinda ku mugeraho.

    Ubwo hageraga saa munani zamanywa, yitabaje imbangukira gutabara yigenga gusa bari bafite ubumenyi bucye mu kwita ku barwayi.

    Ubwo yagezwaga ku bitaro byabaye ngombwa ko yihutanwa mu bitaro ariko ubwo yari mu mbangukiragutabara ntabufasha bw'ibanze yari yahawe aribyo byaje kumuviramo kwitaba Imana.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-umuforomokazi-witeguraga-kubyara-yahitanywe-ninda-yari-atwite-kubera-ikintu-abantu-benshi-bari-kunenga/

  • Yolo The Queen aratwite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yolo The Queen wasajije abarimo Harmonize na Drake atwite inda nkuru vuba aha aratanga igikoma.

    Umunyamideri wamenyekanye ku rubuga rwa Instagram kubera imiterere ye, Yolo The aratwite.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya sitori, umufana we yamubajije kuki muri iyi minsi atagishyiraho amafoto ye nka mbere ni uko undi na we mukumusubiza yamubwiye ko atwite.

    Source : https://yegob.rw/yolo-the-queen-aratwite/