Ikibazo:
Fora ndinde? Mfite inyanja zitagira amazi, nkagira imisozi itagira ubutaka, nkagira amashyamba atagira ibiti.
Igisubizo:
Ndi Ikarita y'Isi.
Ikibazo:
Fora ndinde? Mfite inyanja zitagira amazi, nkagira imisozi itagira ubutaka, nkagira amashyamba atagira ibiti.
Igisubizo:
Ndi Ikarita y'Isi.
Perezida Jean Fiedel yahaye ikaze Gogo wafanaga Apr Fc mu muryango mugari wa Rayon Sports nyuma yo gushyingirwa n'umu-Rayon ku mutima Nkurunziza Jean Paul.
Mu bukwe bwa Nkurunziza Jean Paul na Nkusi Goreth, Perezida Jean Fiedel yahaye ikaze Gogo wafanaga Apr Fc.
Yamuhaye ikaze amuha umupira w'iyi kipe ifite abafana benshi cyane mu Rwanda.

Â
Rigoga na Munyakazi Sadate nabo bari bameze nk'abageni! Inyuma y'amarido mu bukwe bwa Nkurunziza Jean Paul na Gogo.
Umuvugizi wa Rayon Sports akaba n'Umunyamakuru wa Isango Star, Nkurunziza Jean Paul yashyingiranywe na Nkusi Goreth [Gogo], wihebeye APR FC, mu bukwe buryoheye ijisho.
Umunyamakuru Rigoga Ruth niwe wari umubyeyi w'umukobwa mu gihe Sadate we yari yabaye uwa Jean Paul.
Munyakazi na Rigoga nabo bari bameze nk'abageni.
AMAFOTO

Amakuru akomeje kuba kimomo ko umuhanzi Yago Pondat yibarutse umwana we n'umukunzi we.
Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye amakuru yabaye kimomo ko Yago yibarutse umwana.
Ni nyuma y'uko Brenda yashinjije Yago kumutera inda.
Uyu mukobwa yibarutse umukobwa aho bivugwa ko yibarutse uyu mwana bigoranye.
Â
Â
Source : https://yegob.rw/amakuru-yabaye-kimomo-ko-umuhanzi-yago-pondat-yibarutse-umwana-we-numukunzi-we/
Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime uherutse gutabaruka yashyinguwe mu cyubahiro mu muhango witabiriye n'ibyamamare.
Mugisha Frank wamamaye ku mazina ya VD Frank binyuze muri muzika, filime n'itangazamakuru yasezeweho bwa nyuma, aranashyingurwa mu Irimbi rya Rusororo.
Igikorwa cyo kumushyingura cyabaye kuri iki Cyumweru, tariki 2 Nyakanga 2023.
Uyu muhango kandi wari witabiriwe n'ibyamamare birimo Uncle Austin, Ally Soudy, Tidjara Kabendera ndetse n'abandi.
AMAFOTO

Impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yahitanye umugabo wari umaze kuyipakira amatafari aho yahurudutse akisekura hasi.
Umugabo wari mu mudoka amaze kuyipakiramo amatafari, yapfuye ubwo yari imutwaye.
Impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso ifite Plaque RAB732B yahitanye Nkundimana Claude w'imyaka 28 y'amavuko.
Uyu yari atuye mu mudugudu wa Nyamivumu B, mu kagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera yishwe n'imodoka yari irimo igenda.
Umuraperi Amag Theblack umaze igihe kinini mu muziki nyarwanda yamuritse Album ye ya Gatanu yise Ibishingwe.
Iyi Album ye Amag yasobanuye ko washibutse ku gahinda yatewe na Producer Piano The Groove Man wamusiragije akamushoreza rushorera.
Iki gitaramo cyabereye muri Gift Restaurant, iri muri City Tower, cyarimo n'abandi bahanzi nka Rafiki 'Coga style', Eric Senderi, Yaung Grace ndetse n'abandi.
Mc Dj Anita Pendo niwe wari umushyushyarugamba, ku rubyiniro hagaragaye n'ububyinnyi Karyuri.

Uwababona basimbuka! Ikipe y'igihugu Amavubi y'abagore yananiwe ikipe y'abana bari munsi y'imyaka 15.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore yanganyije 0-0 na Shining Football Academy y'abari munsi y'imyaka 15.
Hari mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri, u Rwanda ruzakina na Uganda, mu gushaka itike y'imikino Olempike y'umupira w'amaguru
AMAFOTO

Umugabo yashyingiranywe n'ingona bigona nyuma yo kumuhata ibintu n'urukundo bikamurenga.
Umugabo wo muri Mexico yakoze ubukwe n'ingona y'igitsina gore mu birori gakondo avugako bizana amahirwe ku baturage ayoboye.
Victor Hugo Sosa yashakanye n'ingona yitwa Alicia Adriana.
Uyu mugabo avuga ko ayikunda bidasanzwe akaba ariyo mpamvu yiyemeje kwibanira niyi nyamaswa akaramata nk'umugore n'umugabo.
Akomeza avuga ko iki gisimba ari ikiremwa cyiza ndetse acyita 'umukobwa wumuganwakazi' ahamyako ko bombi 'bakundanye'
Abatashye ubu bukwe wabonaga bishimye cyane, buri jambo ryose yavugaga bamukomeraga amashyi ndetse harimo n'abacinya akadiho bishimira ibi birori.
AMAFOTO

Nyuma yuko idarapo ry'abaryamana bahuje ibitsina rikomeje kuzamurwa mu makipe y'iburayi, abakinnyi bazi ubwenge batangiye gukuramo akabo karenge.
Nyuma yuko umuzamu wa Arsenal Ramsdale ashyingiwe n'umugore we, ubu na Bernardo Sliver wa Manchester city yamaze gukora ubukwe.
Uyu Bernardo Sliva yashyingiranywe n'umukobwa mwiza cyane w'umunyamideri witwa Ines Tomaz.



Â