Biravugwa ko abantu bagera kuri 30 bari bagiye kuyagira mushiki wa Ntezimana Donath wapfiriye mu mpanuka yahitanye na Pastor Theogene Niyonshuti, bari mu bitaro.
Aya makuru yamenyekanye ku munsi w'ejo hashize aho abashyitsi basenganaga na Mushiki wa Donath uherutse kwitaba Imana, bahumanijwe.
Ibi byemejwe na Ange Kelly mukuru wa Assia umugore wa Pastor Theogene Niyonshuti mu kiganiro yagiranye na Juli TV ikorera ku muyoboro wa YouTube.
Kelly yagize ati: 'Ubu abashyitsi bose bari mu bitaro mu karere ka Gicumbi aho bita Kivuye, bari kwitabwaho n'abaganga kugira ngo turebe ko ntawubura ubuzima gusa twizeye ko bari bumere neza. Bari baje kuyagira umuryango wa Donath aho bamaze kunywa umusururu babakirije bagahita barambara hasi.'
Uyu mudamu yakomeje avuga ko bamwe bari koroherwa gusa uwakoze ibyo ntabwo yari yamenyekana.
Umuramyi Reagan Kimazi wamenyekanye nka Da Promota mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we witwa Yvonne Teta Bagorora.
Mu birori byari bibereye ijisho, byabaye tariki 2 Nyakanga 2023, bibera mu Leta zunze ubumwe z'Amerika akaba ari naho baba. Ni mu gihe, Da Promota yaherukaga kwambika imbeta Yvonne tariki 12 Kamena 2021.
Da Promota yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka: 'Isengesho', 'Ndagushima' yakoranye na Mandela, 'Ndanezerewe', 'Ingabire' yahurijemo abanyempano benshi, 'Nzahora ndirimba' yakoranye na Prosper Nkomezi na Aime Uwimana, 'Hallelujah' yakoranye na Mandela, n'izindi.
Nyuma y’imyaka hafi ibiri ikipe ya Rayon Sports nta bus ifite, kuri iyi nshuro irimo gukora ibishoboka byose ngo ibe yabona indi mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-23 utangira.
Amakuru ikinyamakuru ISIMBI cyamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kumvikana n’umuntu ugomba kubagurisha iyi modoka izajya itwara abakinnyi ndetse bazayishyura mu byiciro.
Bivugwa ko ari umunya-Kenya ugomba kuyibaha, yagiranye ibiganiro na Rayon Sports, yasabye Rayon Sports kumwereka bus yifuza ubundi we akayibahereza.
Impande zombi zumvikanye ko iyi modoka igomba kwishyurwa mu gihe cy’imyaka 5, amafaranga yose akaba yashizemo, nta gihindutse ikaba igomba kuba yageze mu Rwanda mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-23 utangira.
Rayon Sports igiye kwakira iyi modoka mu gihe hari n’indi yari yaraguze na Akagera Motors ariko inanirwa kuyishyura karayisubiza.
Iyi modoka yateje impagarara hagati ya Rayon Sports na Kompanyi ya Akagera, yaguzwe mu Ugushyingo 2018, icyo gihe Muvunyi Paul wayoboraga iyi kipe yishyuye miliyoni 45 muri miliyoni 100 bari bumvikanye ariko bemeranywa ko hari amafaranga Rayon Sports izajya yishyura buri kwezi kugeza miliyoni 55 bari basigayemo zishira.
Gusa ntabwo ibyo impande zombi zari zumvikanye ariko byagenze kuko iyi modoka yagiye ifatwa na Akagera bya hato na hato bitewe n’uko iyi kipe yabaga itubahirije amasezerano bagiranye, ikibazo gikomereza no kuri Munyakazi Sadate wasimbuye Muvunyi ku buyobozi bwa Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019, na we wananiwe kujya yishyura aya mafaranga ya buri kwezi, ni ideni yaraze uwamusimbuye Uwayezu Jean Fidele watowe mu Kwakira 2020.
Tariki ya 15 Ugushyingo 2021, Uwayezu Jean Fidele yaje kwerura avuga ko Rayon Sports iri gushaka imodoka nshya y’abakinnyi kuko iya mbere yo ishobora no kutazagaruka kuko yari imaze kugeramo ideni rigeze muri miliyoni 65 zirenga ndetse anavuga ko habaye gukora amakosa ku masezerano ubuyobozi bwamubanjirije bwasinyanye na Akagera.
Rayon Sports yiteguye kwakira bus nshya (iyi ni imwe yananiwe kurangiza ideni ryayo)
Perezida Paul Kagame, asanga abayobozi ba Haiti yugarijwe n'ikibazo cy'umutekano muke, bakwiriye kumva ko ari bo bazaba imbarutso y'impinduka, ndetse abizeza ko mu gihe babishyiramo ubushake byose bishoboka kuko u Rwanda rushobora kubabera ikimenyetso cy'uko icyangiritse cyose gishobora gusanwa.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nyakanga mu 2023, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y'Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes CARICOM, iri kubera muri Trinidad and Tobago.
Perezida Kagame, ni umwe mu bayobozi b'ibihugu by'amahanga batumiwe muri iyi nama, yahuriranye n'umuhango wo kwizihiza imyaka 50 ishize uyu muryango uzwi nka 'CARICOM' ushinzwe.
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi ba Guverinoma z'ibihugu byose bigize uyu muryango, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Anthony Blinken, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wungirije w'u Bushinwa, Hua Chunying n'abandi banyacyubahiro batandukanye.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame, yagaragaje ko ibaye mu gihe Haiti iri mu bihugu bigize uyu muryango yugarijwe n'ikibazo cy'umutekano kandi kidakwiriye kwirengagizwa.
Yakomeje avuga ko abantu bifashishije amateka y'u Rwanda bashobora kubona ko nta kintu cyakwangirika ku kigero cy'uko kidashobora gusanwa.
Ati 'U Rwanda na Haiti bimaze igihe kinini bifitanye umubano mwiza. Amateka y'igihugu cyanjye agaragaza ko uko ibintu byaba bimeze nabi kose nta kintu gishobora kwangirika ku buryo kitasanwa kandi ko buri gihe haba hari inzira yo gukomeza gutera imbere.'
Perezida Kagame yagaragaje ko abayobozi aribo baba bakwiriye kugira uruhare rw'ibanze mu mpinduka ziba zikenewe mu gihugu.
Ati 'Ibijyanye n'impinduka bihera ku bayobozi b'igihugu runaka, ab'akarere, mu nzego zitandukanye bakishyira hamwe bagamije guhanga inzira nshya. Iyo ibyo byatangiye, ubufasha bw'amahanga nabwo bushobora kugira uruhare muri iyo nzira yo gushaka ibisubizo aho kuba ikibazo.'
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cya Haiti mu gihe hashize iminsi iki gihugu kiri mu bibazo by'umutekano muke byatangiye ubwo Perezida w'iki gihugu, Jovenel Moïse yicwaga arashwe ku wa 7 Nyakanga mu 2021.
Kugeza ubu Umuryango w'Abibumbye ugaragaza ko igice kinini cy'Umurwa Mukuru wa Haiti, Port-au-Prince kigenzurwa n'imitwe yitwaje intwaro yishe abantu barenga 2000 abandi barenga 1000 bagashimutwa mu 2022.
Iki kibazo cy'umutekano muke cyaje kiyongera ku bindi iki gihugu cyari gisanganywe birimo inzara, ibyorezo n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge.
Nyuma y'iyi nama rusange, Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe wa Haiti, Dr Ariel Henry bagiranye ibiganiro mu muhezo mu rwego rwo kurebera hamwe inzira zishoboka zo gukemura iki kibazo cy'umutekano muke cyugarije Haiti.
Uretse ikibazo cya Haiti, Perezida Paul Kagame yagaragarije abari muri iyi nama ko ibihugu byo muri Caraïbes n'ibyo muri Afurika bikwiriye gushyira imbaraga mu bufatanye kuko abaturage b'ibi bice byombi by'Isi basangiye amateka.
Ati 'Amarorerwa y'ubucakara, iteshwa gaciro ry'ubukoloni bihuriza abaturage bacu hamwe mu mateka y'urugamba rutoroshye, ubudaheranwa ndetse no kongera kwiyubaka.'
'Bamwe mu bahanga bo muri Caraïbes bagiye bakora imirimo itandukanye muri Afurika mu myaka yakurikiye ubwigenge, badufasha kubaka inzego zacu.'
Yakomeje avuga ko ibihugu byo muri Caraïbes na Afurika bikwiriye gushimangira ubu bufatanye binyuze mu mishinga ikomeye.
Ati 'Dukeneye gutahiriza umugozi umwe mu buryo bufatika, tukita ku mishinga ikomeye yadufasha gukemura ibibazo ibihugu byacu bihanganye nabyo uyu munsi. Ibi kubikora birashoboka.'
'Nk'ibihugu bito dukura imbaraga mu gukorera hamwe mu miryango iduhuriza hamwe mu bice duturukamo, tugahuza gahunda z'ubukungu bwacu ndetse tugafatanya no mu kubaka ibikorwaremezo.'
Yifashishije ubufatanye u Rwanda ruri kugirana na Guyana na Barbados mu gukora inkingo, Perezida Kagame ko ubufatanye hagati ya Caraïbes na Afurika bushoboka.
Perezida Kagame yagaragaje kandi ko ibi bice byombi bishobora gufatanya mu bijyanye n'ingendo zibihuza, korohereza urujya n'uruza rw'abantu n'ibindi.
Umusaza rukukuri umenyerewe muri filime nyaRwanda nyuma y'igihe atagaragara yaje mu ishusho nshya n'iherena ku zuru ahigira kwegukana igikobwa kimwe mu byana bigize Kigali Boss Babes
Umusaza umenyerewe muri filime nyaRwanda Byumwihariko muri filime yigeze gukinamo yitwa Muzehe Kevin, yagarutse agaragara nka bimwe by'abajeni intego ye ari ukwigarurira ukukobwa umwe mu bagize Kigali Boss Babes nayo ikomeje gutitiza umugi.
Mu rwenya rwinshi uyu musaza yavugaga ko aje avuye muri Chikago ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse yaje afite iherena ku zuru na Tenture mu mutwe ibisanzwe bitamenyerewe ku basaza bari mu myaka nkiye.
Hari abantu benshi batigeze babona umunyamakuru, Axel Rugangura wa Radiyo Rwanda atambaye ingofero kubera ko buri gihe yayihoragamo.
Gusa ariko ku cyumweru tariki 3 Nyakanga 2023, uyu munyamakuru uzwi mu biganiro by'imikino ndetse no kogeza amakipe, yaje kugaragara atambaye ingofero.
Kugira ngo agaragare atambaye ingofero, ni uko yari ari umwe mu basore bambariye umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul wasezeranye na Nkusi Goreth.
Byatumye abantu benshi bacika ururondogoro nyuma yo kubona mu mutwe wa Axel Rugangura hatarimo ingofero: