Category: Uncategorized

  • Umukinnyi wa Rayon Sports yaherewe i gihembo muri Uganda _ AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Simon Tamale uheruka kugurwa n'ikipe ya Rayon Sports yahawe igihembo cy'umuzamu mwiza muri shampiyona y'ikiciro cya mbere muri Uganda umwaka w'imikino 2022-2023.
    Simon Tamale uheruka kugurwa na Rayon Sports yakiniraga ikipe ya Maroons FC y'iwabo muri Uganda mu mwaka w'imikino ushize. Kuri uyu wa Kane nibwo hahebwe indashyikirwa mu mwaka w'imikino ushize maze Tamale ahembwa nk'umuzamu mwiza.

    Mu mikino 22 yakiniye Maroons FC yakoze Clean Sheets 13, anatorwa nk'umukinnyi mwiza w'umukino (man of the match), inshuro zirindwi.

    Simon Tamale ahabwa ibihembo


    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wa-rayon-sports-yaherewe-i-gihembo-muri-uganda-_-amafoto/

  • Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho: Kylian Mbappé ari kugirira ibihe byiza mu gihugu cya Cameroon se avuka mo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho: Kylian Mbappé ari kugirira ibihe byiza mu gihugu cya Cameroon se avuka mo

    Kuva kuri uyu wa Kane, Kylian Mbappe wahawe ultimatum na PSG yo kuba yabasinyiye cg bakamuteza ari muri Cameroun mu gihugu cy'amavuko cya se, Wilfrid.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, Mbappe aragaragara mu mukino na FC Vent d'Etoudi yo mu cyiciro cya kabiri iyoborwa na Yannick Noah.

    Kuwa 6 azajya i Douala asure ishuri ry'abana batumva ubundi yerekeze

    Djebalé, agace se yavukiyemo akabamo igihe gito mbere yo kujya mu Bufaransa.

    Mbappe ari mu bikorwa byo gufasha, guha agaciro ubutaka bwibarutse se.

    Source : https://yegob.rw/amazi-arashyuha-ariko-ntiyibagirwa-iwabo-wa-mbeho-kylian-mbappe-ari-kugirira-ibihe-byiza-mu-gihugu-cya-cameroon-se-avuka-mo/

  • Abakinnyi bayishizeho: Undi mukinnyi wari ngenderwaho muri Chelsea yamaze kuyivamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bayishizeho: Undi mukinnyi wari ngenderwaho mu ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy'u Bwongereza yamaze kuyivamo nyuma y'imyaka myinshi ayikinira.

    César Azpilicueta wari amaze imyaka igera kuri 11 mu ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy'u Bwongereza yamaze kuyivamo yerekeza mu ikipe ya Atlético de Madrid yo mu gihugu cya Espane aho yasinyemo amasezerano y'umwaka umwe.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bayishizeho-undi-mukinnyi-wari-ngenderwaho-muri-chelsea-yamaze-kuyivamo/

  • Nawe ateye ubwoba: Paris Saint Germain yatangaje umukinnyi ugomba gusimbura Kylian Mbappe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa yatangaje umukinnyi ugomba gusimbura rutahizamu Kylian Mbappe igihe yasohoka muri iyi kipe.

    Rutahizamu Kylian Mbappe ibye bisa nk'ibyarangiye muri Paris Saint Germain gusa iyi kipe nayo yatangiye gutegereza kuri rutahizamu w'ikipe ya FC Barcelona Osmane Dembele mu gihe uyu musore yaba ayisohotsemo nk'uko ikinyamakuru Foot Mercato cyabitangaje.

    Source : https://yegob.rw/nawe-ateye-ubwoba-paris-saint-germain-yatangaje-umukinnyi-ugomba-gusimbura-kylian-mbappe/

  • Nta n’umwe ishaka kurekura: Arsenal yongereye amasezerano abakinnyi bayifatiye runini (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy'u Bwongereza nta mukinnyi n'umwe ishaka kuba yarekura muri uyu mwaka w'imikino kuko yamaze kongera amasezerano bamwe mubayifatiye runini.

    Arsenal abakunzi bayo bakunze kwita The Gunners bisonuye abarashi yamaze kongera amasezerano y'igihe kirekire abakinnyi bayo aribo William Saliba na Reiss Nelson azageza mu mpeshyi ya 2027.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/nta-numwe-ishaka-kurekura-arsenal-yongereye-amasezerano-abakinnyi-bayifatiye-runini-amafoto/

  • Abakinnyi bakomoka mu bihugu 9 nibo bazitabir… – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryateguwe mu rwego rwo gufasha abakinnyi badafite amakipe kuyabona, rikazabera kuri Kigali Pelé Stadium. Iri rushanwa rizaba hagati ya tariki 13-14-15 Nyakanga 2023 aho abakinnyi b’imihanda yose bazaba babucyereye mu rw’imisozi igihumbi.

    Abakinnyi bagera kuri 60 bakomoka mu bihugu 9 ni bo bazitabira iri rushanwa, aho abakinnyi bazagabanywa mu makipe ane, ikipe imwe ikaba izaba igizwe n’abakinnyi 15. 

    Kuva ku cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023, abakinnyi bazajya mu mwiherero aho bazaba babanje gupimwa uko ubuzima bwabo buhagaze, ubundi bajye bakora imyitozo bigendanye na buri kipe umutoza azaba yahawe.

    Abakinnyi bamaze kwemezwa, harimo abakinnyi 6 bakomoka muri Cote d’Ivoire, abakinnyi 16 bakomoka mu Burundi, abakinnyi 2 bakomoka muri Zambia, abakinnyi 4 bakomoka muri Ghana, Abakinnyi 4 bakomoka muri Guinea Conakry, umwe wo muri Nigeria, batanu bo muri Uganda, babiri bo muri Mali, ndetse n’abanyarwanda.

    Ntabwo izaba ari imikino gusa, kuko kuri Sitade ya Kigali Pele Stadium hazaba hari n’imyidagaduro, aho hazaba hari ababyinnyi n’imyiyereko, abashyushyarugamba, ndetse hakaba hazaba hari icyo kunywa no kurya kandi gihagije. 

    Umukino wa mbere uzajya utangira ku isaha ya saa 17:00 PM, aho hazajya haba imikino ibiri, kandi umuntu wishyuye akaba yemerewe kureba iyi mikino yose.

    Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar wari uhagarariye B&B Kigali LTD, yatangaje ko umwanzuro wo gukora iri rushanwa ari ukugira ngo babashe gufasha bamwe mu bakinnyi bafite impano kuba babona amakipe. 

    Yagize ati: “B&B Sports Agency ni ishami rikora ibijyanye na siporo igamije Business, guhanga imirimo mu rubyiruko, no gushakira akazi abakinnyi. Aha rero niho twafashe umwanzuro wo gutegura iri rushanwa kugira ngo dufate abakinnyi beza bakuze tubashyire ku isoko, ubundi amakipe aze gutoranya abo baha akazi. Ubu twifuza ko nibura iri rushanwa ryasiga nibura abakinnyi 10 babonye amakipe.”

    Kwinjira kuri iyi mikino, mu myanya y’icyubahiro bizaba ari ibihumbi bitanu (5,000 Frw), ahatwikiriye ari ibihumbi bibiri (2,000 Frw), naho ahasigaye hose bizaba ari amafaranga igihumbi gusa (1,000 Frw).

    David Bayingana umuhuzabikorwa rwa B&B International Football Drafting League, yemeje ko iri rushanwa rizakurikiza amatego asanzwe agenga umupira w’amaguru, ndetse ko abakinnyi bazitabira hari amasezerano bazaba bagiranye na B&B Agency aho umukinnyi ubonye ikipe hari icyo yasiga kizafasha mu itegurwa ry’irushanwa umwaka utaha.

    Hagenimana Benjamin bakunze kwita Gicumbi, niwe ushinzwe umwiherero w’amakipe, aho yatangaje ko buri kipe izaba iba hamwe, irya bimwe ndetse yitoreza hamwe

    David Bayingana yavuze ko abakinnyi bemerewe kwitabira iri rushanwa ku banyamahanga kwiyandikisha byari ibihumbi 50 Frw, naho ku banyarwanda bikaba ari ibihumbi 25 Frw. 

    Hitimana Thierry niwe ukuriye abatoza bose bazaba bafite amakipe, ndetse akazagira n’uruhare mu itoranywa ryabo 

    Icyo abafana bazitabira iyi mikino bamenya ni uko hazaba hari gahunda yo gutanga amaraso ku bushake. Ikindi ni uko nta cupa ryemerewe kwinjira muri sitade mu buryo bwo kurinda ibidukikije kuko abashaka icyo kunywa bazagifatira mu dukombe dusaza 

    Uwimana Clarisse niwe ushinzwe ubukangurambaga bwo gushaka abakinnyi ndetse n’abazarambagiza abakinnyi  

    Fuadi Uwihanganye ashinzwe umutekano muri iri rushanwa kuva ku mushinga waryo kugera rirangiye 

    Abarambagiza abakinnyi bazaba bari mu Rwanda, bakomoka mu bihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda, Burundi, ndetse n’abandi bazaturuka i Burayi no mu ihembe ry’Afurika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131543/abakinnyi-bakomoka-mu-bihugu-9-nibo-bazitabira-irushanwa-rya-bb-international-football-dra-131543.html

  • Mu mujyi wa Kigali rwa gati abantu bahuriye ku muntu bivugwa yari agerageje kwiba barahuragura avuza induru ariko biba iby’ubusa(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali rwa gati abantu bahuriye ku muntu bivugwa yari agerageje kwiba  barahuragura avuza induru ariko biba iby'ubusa(Videwo)

    Amashusho yanyuze ku mbuga nkoranyambaga yerekanye umugabo wari uri gukubitwa bivugwa ko yashatse gucapura terefoni ariko agahita afatwa ubundi akubitwa nk'izasagutse kuri Yesu.

    Gusa bamwe mu bagenda n'abakora mu mujyi bavuga ko uyu Mu gabo ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe.

    Reba video hasi…

    Source : https://yegob.rw/mu-mujyi-wa-kigali-rwa-gati-abantu-bahuriye-ku-muntu-bivugwa-yari-agerageje-kwiba-barahuragura-avuza-induru-ariko-biba-ibyubusavidewo/

  • Umutoza w’umunyarwanda wanyuze muri As Kigali yerekanywe nk’umwe mu batoza bagiye gutoza SIMBA SC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'umunyarwanda wanyuze muri As Kigali yerekanywe mu batoza bagiye gukorana na SIMBA SC yo muri Tanzania

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Nyakanga nibwo Simba SC yerekanye Hategekimana Corneille nk'umutoza mushya wayo mu bijyanye no kongerera abakinnyi imbaraga.

    Umutoza mukuru wa Simba SC Robertinho akaba yarashimye imikorere y'uyu mugabo ari yo mpamvu yahisemo kumutwara muri Simba SC ngo bakorane mu mwaka w'imikino wa 2022-2024.

    Hategekimana Corneille umuhanga mu bijyanye na 'Fitness' akaba mu mwaka w'imikino wa 2022-23 yari umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba AS Kigali.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wumunyarwanda-wanyuze-muri-as-kigali-yerekanywe-nkumwe-mu-batoza-bagiye-gutoza-simba-sc/

  • Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye? #rwanda #RwOT

    Binyuze mu kanwa k'umuvugizi wa Leta ya Kongo, Patrick Muyaya, ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buravuza induru ngo hari abayobozi basuye Kongo, basiga bayemereye gufatira u Rwanda ibihano, none ngo amaso yaheze mu kirere.

    Abasesenguzi banyuranye, barimo n'Abanyekongo ubwabo, basetse amagambo ya Patrick Muyaya , bise' Gasuku', usubiramo amagambo ya shebuja Tshisekedi, atabanje kureba ingaruka zayo. Babinyujije ku rubuga rwa 'tweeter, bamwibukije ko ari uguhana wahera ku butegetsi bwabo, kuko ibyegeranyo Kinshasa itabona aho ihungira, bigaragaza ko Leta ya Kongo ikorana n'imitwe y'iterabwoba, harimo iyo ubutegetsi bwashinze, nka Pareco , Wazalendo,n'indi itabarika, bukayiha imyitozo n'ibikoresho, ndetse ubu itegeko rikaba ryarayihaye ububasha bwo kuba 'umutwe w'ingabo zunganira igisirikari cya Leta, FARDC, mu kurengera ubusugire bw'igihugu'.

    Ibyo byegeranyo, birimo n'ibya Loni, byerekana mu buryo budasubirwaho, ko inyeshyamba z'umutwe wa FDLR, ugizwe ahanini n'abajenosideri basize bahekuye u Rwanda muw'1994, ubu zashyizwe muri FARDC. Amazina yabo nyakuri, inomero za gisirikari bahawe, umutwe w'ingabo babarizwamo, aho bakorera, n'ibindi bimenyetso bidashidikanywaho, byashyizwe ahagaragara. Ubu abarwanyi ba FDLR, baba abari muri FARDC, baba n'abakiri hirya no hino mu mashyamba ya Kongo, bose bararwana ku ruhande rwa Leta mu ntambara bahanganyemo na M23.
    Ubutegetsi bukorana n'imitwe y'iterabwoba n'iy'abajenosideri, nibwo bukwiye gusabira abandi ibihano, cyangwa nibwo bukwiye guhanwa ku ikubitiro? Iyi ni ya politiki ngome, itagatifuza abicanyi ikabagira inzirakarengane, naho abicwa ikaba aribo ihindura abicanyi.

    Bimwe mu bikomerezwa byagendereye Kongo, Patrick Muyaya avuga ko byasize byemeye ko bizafatira u Rwanda ibihano, twavuga nk'Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis na Perezida  Emmanuel Macron.

    Binyuranye n'ibinyoma bya 'Gasuku' Muyaya, aba bose babwije ukuri abategetsi ba Kongo, ko Abanyekongo ubwabo bakwiriye gukemura ibibazo byabo babihereye mu mizi, abandi bakazaza babunganira.

    Duhereye kuri Papa Francis, ubwo yasuraga Kongo kuva tariki 31 Mutarama kugeza kuya 02 Gashyantare 2023, mu magambo atanyuze ku ruhande yavuze ko ubutegetsi bukwiriye kureka 'politiki yivangura rishingiye ku moko, ruswa no kwiwizaho imitungo, ahubwo bukimakaza imiyoborere myiza, iha buri Munyekongo amahirwe yo kuba mu gihugu cyiza'.

    Aya magambo ya Papa Francis yaje ashimangira aya Cardinal Fridolin Ambongo, nawe wakomeje gushinja ubutegetsi bwa Kongo kuba intandaro y'ibibazo byabaye akarande mu gihugu. Imvugo z'aba bayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika, yatumye umwuka mubi hagati y'iri dini n'ubutegetsi bwa Tshisekedi urushaho kuba mubi cyane, ubu impande zombi zikaba zirebana ay'ingwe.

    Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron, wagendereye Kongo mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka, we rwose yareruye, yiyama abategetsi b'icyo gihugu bashakisha abo begekaho umutwaro w'ibibazo bateje ubwabo. Yagize ati:'Mumbabarire kubabwiza ukuri. Kuva muw'1994, mwarananiwe gukemura ibibazo binyanye n'ubusugire bw'igihugu cyanyu. Haba mu rwego rwa gisirikari, urw'umutekano ndetse n'urw'imitegegere y'igihugu. Uko ni ukuri.Nimureke gushakira abandi banyabyaha hanze ya Kongo'.

    Ubwo yari ayoboye intumwa z'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Amahoro , nazo zasuye Kongo muri Werurwe uyu mwaka, Ambasaderi Nicolas de Rivière, unahagarariye Ubufaransa muri ako kanama, yagize ati':' Ntimuzategereze ko Loni iza gukemura ibibazo byakaba bikemurwa n'Ubutegetsi bwa Kongo. Akanama ka Loni gashinzwe Amahiro ku Isi karahamagarira guverinoma ya Kongo kwita ku nshingano zayo'.

    Muri aba bose n'abandi tutagarutseho, nta n'umwe wasuye Kongo ngo yemeze ko uRwanda ari rwo ntandaro y'ingorane zayo. Nta wari gushingira gusa ku bipapirano ubutegetsi bw'icyo gihugu bukinga mu maso y'Abaturage, ngo busobanure impamvu bwananiwe gukemura ibibazo bibugarije, birimo intambara ica ibintu mu burasirazuba bw'igihugu, ubukene bukabije, ruswa ivuza ubuhuha mu nzego zose, kuva ku mutegetsi wo hejuru y'abandi, kugeza ku muturage usanzwe.

    Muri iki gihe muri Kongo bitegura amatora y'Umukuru w'Igihugu mu mpera z'uyu mwaka, byitezwe ko ibihuha n'ibinyoma bizakomeza gukwirakwizwa. Ibirego ku Rwanda ntibizahagarara, hagamijwe kwereka abaturage ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butageze ku nshingano, kuko bwakomwe mu nkokora 'n'ibitero by'uRwanda', ko ariko bugikenewe ngo buhangane n'uwo'mwanzi usahura umutungo kamere wa Kongo'!

    Icyiza ariko, uko igihe gishira ibi binyoma biragenda bita agaciro, kuko ukuri kurushaho kwiyereka buri wese ubishaka. Ibyegeranyo by'abiyita'impuguke', nabyo byatangiye kugaragara nka munyangire, ikinamico cyangwa kurangiza umuhango.
    Ariko se ubundi uwo mutungo Abanyekongo ngo bafite kuva isi yaremwa, nyamara umubare munini ukaba ari uw'abatindi nyakujya, harya koko ibyo nabyo bikwiye kubazwa uRwanda? Ubutegetsi bushonjesha abaturage se kandi igihugu gikungahaye, sibwo ahubwo bukwiye guhanwa by'intangarugero?

    Abanyekongo nimuhumuke! Igihe kirageze ngo mwiyame ababayoboza ibigambo n'ibinyoma bitagira epfo na ruguru. Nimuhitemo abazi neza ingorane zanyu, bazazishakira umuti urambye, aho gutora abateranya n'abaturanyi, bakuzuza gusa ibifu byabo, mwe mwicira isazi mu jisho.

    The post Ari u Rwanda, ari na Kongo, ninde ukwiye guhanirwa ibibazo Kongo ubwayo yikururiye? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ari-u-rwanda-ari-na-kongo-ninde-ukwiye-guhanirwa-ibibazo-kongo-ubwayo-yikururiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ari-u-rwanda-ari-na-kongo-ninde-ukwiye-guhanirwa-ibibazo-kongo-ubwayo-yikururiye