Category: Uncategorized

  • Umuhanzi wo muri Kenya yakeje Perezida Kagam… – #rwanda #RwOT

    Bahati yageze I Kigali mu ijoro ryo ku itariki 03 Nyakanga 2023. 


    Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy'indege kiri cya Kanombe yabwiye abanyamakuru ko ari ubwa kabiri ageze mu Rwanda. Inshuro ya mbere yahakandagije ibirenge yari yitabiriye ibihembo bya Groove (Groove awards). Ku itariki 05 Nyakanga we na Bruce Melodie basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 ruri ku Gisozi. 


    Yasobanuriwe amateka yaranze u Rwanda. Bumwe mu butumwa yatanze mu gitabo bandikamo ubutumwa abasura Urwibutso yavuze ko:'Ntabwo tuzarekera kuvuga ukuri ku ibyo twabayemo'.


    Bahati waje mu Rwanda kwiyegereza abafana no kwiga neza isoko ry'umuziki nyarwanda yakoze ibiganiro bimenyekanisha indirimbo Diana yakoreye umugore we bamaranye imyaka 8 babana. 


    Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo Rwanda ari kumwe na Ally Soudy wamubajije uko afata Perezida Kagame yasubije ati:'Ibyo Perezida Kagame akora ntabwo abikora nta perezida ahubwo abikora nk'umubyeyi (father) kuko urebye aho yakuye u Rwanda ukareba aho rugeze ubona ko ari umubyeyi w'igihugu'. 


    Yongeyeho ati 'Jyewe nubwo ndi umunyakenya ariko ndamuzi cyane . ni kenshi aza iwacu ariko iyo avuze ngo gahunda ni ugukora ibi niko bigenda, agendera ku mahame kandi amagambo ye ni ibikorwa.'

     

    Bahati yavuze ko Perezida Kagame yafashe igihugu ari ubusa agihindura igihangage. Ati:'Uriya ni umunyabwenge afite icyerekezo. Iyo ndi hano ngirango meze nk'uri muri Cape Town kuko Kigali imeze neza'.

     

    Bahati yari yavuze ko agomba gukorana indirimbo na producer Element uri mu bihe byiza muri iyi minsi. Yavuze Kandi ko ashaka gukorana indi ndirimbo na Bruce Melodie nyuma y'uko Diana bakoze yakunzwe. Kuri ubu Bahati yamaze gusubira muri Kenya aho asanzwe atuye.

    Bahati yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi

    Yasize yanditse ubutumwa busaba kuvuga amateka yatubayeho kandi tugakundana

    Bahati yamaze iminsi 5 mu Rwanda amenyekanisha Diana iri mu zikunzwe 

    REBA HANO DIANA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131627/umuhanzi-wo-muri-kenya-yakeje-perezida-kagame-131627.html

  • Kiliziya Gatolika mu urugendo rwo kugira Aba… – #rwanda #RwOT

    Ababikira bane barimo Abanyarwandakazi bo mu muryango w’Abakalikuta biciwe muri Yemen mu mwaka wa babiri 2016 , Kiliziya Gatolika yatangiye urugendo rwo kubashyira mu rwego rw’Abatagatifu.

    Papa Francis yashyizeho komisiyo ishinzwe  gukusanya amakuru yerekeye aba babikira bane barimo Abanyarwandakazi ,Nzamukunda Reginette uvuka  muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri mu Ntara y’Amajyaruguru na Mukashema Marguerite ukomoka muri Diyosezi Gatolika ya Kabyayi mu Ntara y’Amajyepfo .

    Kiliziya Gatolika ku Isi yamaze kwemeza ko aba Bihayimana bari mu bapfuye bahowe Imana ndetse bigaragara ko nyuma yo gukusanya amakuru yerekeye ubuzima bwabo bazagirwa abatagatifu.

    Musenyeri Paul Hinder uri mu kiruhuko cy’izabukuru muri Arabiya y’Amajyepfo mu kiganiro yagiranye na Radio Vatican yavuze ko aba babikira babereye urugero abakiristu bemera gupfa bazira Yezu Krisitu avuga ko bishwe kubera urukundo bakundaga Yezu agashimira Papa Francis washyizeho komisiyo igiye gukusanya amakuru azagendarwaho bunjizwa mu rwego rw’Abatagatifu.

    Aba babikira biciwe mu Gihugu cya Yemen mu mwaka 2016 ubwo barasirwaga  mu rugo rw’ababikira ba Mutagatifu Tereza rubamo abantu bageze mu zabukuru  .

    Ivomo: Vatican news 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131626/kiliziya-gatolika-mu-urugendo-rwo-kugira-abatagatifu-abarimo-abanyarwandakazi-131626.html

  • Kimenyi Yves yatandukanye na Kiyovu Sports yahise itangaza umusimbura we #rwanda #RwOT

    Kimenyi Yves wari kapiteni wa Kiyovu Sports yatandukanye n’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru maze ihita imusimbuza umugande Karyowa Emmanuel.

    Ibinyijije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Kiyovu Sports yashimiye Kimenyi Yves imwifuriza amahirwe masa aho azakomereza imirimo ye.

    Yagize iti “Kiyovu Sports Club yamaze gutandukana n’umukinnyi Kimenyi Yves, tumwifurije amahirwe masa aho azakomereza imirimo.”

    Kimenyi Yves akaba yari amaze imyaka 3 muri iyi kipe y’Urucaca.

    Yayigezemo muri 2020 avuye muri Rayon Sports yari yaragezemo 2019 nyuma yo kwirukanwa na APR FC.

    2020 yasinyiye Kiyovu Sports imyaka 2, ayisoje imwongera amazezerano y’imyaka 2 akaba yari asigajemo umwaka umwe.

    Nyuma yo gutandukana na Kimenyi Yves, iyi kipe yahise itangaza umusimbura we akaba ari umunyezamu w’umugande, Karyowa Emmanuel wakiniraga Bull FC.

    KIYOVU SPORTS CLUB yamaze gutandukana n’umukinnyi KIMENYI YVES, tumwifurije amahirwe masa aho azakomereza imirimo.#KiyovuSports💚🤍 #MerciKiyovu pic.twitter.com/rfFu9rWaC2

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) July 8, 2023

    ✍️ we are delighted to announce the signing of KALYOWA Emmanuel From Bull FC as our new Goalkeeper on 3 years Deal, Welcome KALYOWA 🇺🇬 💚🤍 pic.twitter.com/oDKBnTWVex

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) July 8, 2023

    Kiyovu Sports yatandukanye na Kiyovu Sports

    Kalyowa Emmanuel umunyezamu mushya wa Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kimenyi-yves-yatandukanye-na-kiyovu-sports-yahise-itangaza-umusimbura-we

  • Super Cup izahuza Rayon Sports na APR FC wazanywe i Kigali #rwanda #RwOT

    Umukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu uzahuza Rayon Sports na APR FC wazanywe i Kigali.

    Hari hamaze iminsi hari amakuru avuga ko uyu mukino ugomba kuzabera i Rubavu kuri Stade Umuganda.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko uyu mukino ugomba kubera kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 12 Kanama 2023.

    Ni umukino uhuza ikipe yegukanye shampiyona (APR FC) ndetse n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro.

    Ukazaba ari umukino uzabimburira umwaka w’imikino wa 2023-24 aho biteganyijwe ko shampiyona izatangira tariki ya 18 Kanama 2023.

    Super Cup iheruka ikaba yaregukanywe na AS Kigali aho yatsinze APR FC kuri penaliti 5-3 nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

    🚨UPDATE🚨
    FERWAFA Super Cup. pic.twitter.com/1222lXnNgf

    — Rwanda FA (@FERWAFA) July 8, 2023

    Umukino wa APR FC na Rayon Sports wazanywe kuri Kigali Pelé Stadium

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/super-cup-izahuza-rayon-sports-na-apr-fc-wazanywe-i-kigali

  • APR FC isinyishije undi mukinnyi w’igitangaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC isinyishije rutahizamu ukomeye nyuma y'igihe kinini bivugwa ko bamaze kumvikana.

    Umurundi Ndikumana Danny wigaragaje cyane mu mikino ya EAPCCO akinira RUKINZO FC, kugeza ubu ni umukinnyi w'ikipe ya APR FC mu gihe cy'imyaka 2.

    Uyu musore yiyongeye kuri Taddeo Lwanga na Nshimiyimana Ismael Pitchou berekanywe ku munsi w'ejo hashize mu masaha y'ijoro.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-isinyishije-undi-mukinnyi-wigitangaza/

  • APR FC nyuma yo gusinyisha abanyamahanga , yasinyishije n’umunyarwanda wa mbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije Ndikumana Danny, umusore w'umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Rukinzo FC mu gihugu cy'u Burundi, aba abaye Umunyarwanda wa mbere isinyishije muri iyi mpeshyi.
    Ku ikubituro APR FC yatangaje ko yasinyishije umurundi Nshimirimana Ismael Pitchou wakiniraga KIYOVU Sports mu myaka ibiri itambutse.
    APR FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko yasinyishije Umugande Taddeo Lwanga usanzwe ukina mu kibuga hagati. Lwanga w'imyaka 29 y'amavuko aje muri APR FC nyuma yo gukinira amakipe arimo Simba SC muri Tanzania na Arta/ Solar yo muri Djibouti.

    APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje Ndikumana Danny wakiniraga Rukinzo FC y'i Burundi, nk'umukinnyi wayo mushya.

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-nyuma-yo-gusinyisha-abanyamahanga-yasinyishije-numunyarwanda-wa-mbere/

  • Basketball: U Rwanda rutangiye irushanwa rya AFROCAN rukubitwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'u Rwanda y'umukino wa Basketball itangiye itsindwa umukino wa mbere mu itsinda C na Tunisia 67-61 mu mikino ya AFROCAN iri kubera muri Angola.
    U Rwanda ruzakina umukino wa kabiri na Morroco ku munsi wejo ku isaha ya 2 PM( Kigali) mu nyubako ya Arena de Kilamba, Talatona.

    Source : https://yegob.rw/basketball-u-rwanda-rutangiye-irushanwa-rya-afrocan-rukubitwa/

  • Harimo n’abana 4: Abantu 11 bagwiriwe n’inzu bahita bitaba Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki 7 Nyakanga 2023, abantu 11 barimo abana 4 bagwiriwe n'inzu mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Brésil barapfa.

    Nk'uko inkuru ya CNN ibivuga, abantu batatu batabawe bakiri bazima abandi batatu baburwa irengero barimo abana babiri mu gihe ibikorwa by'ubutabazi byari bikomeje.

    Abakozi bashinzwe kuzimya inkongi n'amatsinda y'abakora ubutabazi boherejwe ahabereye impanuka kugira ngo bakomeze gutanga umusanzu muri ibyo bikorwa.

    Source : https://yegob.rw/harimo-nabana-4-abantu-11-bagwiriwe-ninzu-bahita-bitaba-imana/

  • APR FC yasinyishije umukinnyi wahamagawe mu Mavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ndikumana Danny ni umukinnyi mushya wa APR F.C nyuma yo gusinya amasezerano yo kuyikinira mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

    Ni umukinnyi ukina mu b’imbere nka rutahizamu, uyu akaba yari aherutse gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Rukinzo FC yo mu gihugu cy’u Burundi.

    Ndikumana ni rutahizamu ukiri muto wigaragaje neza ndetse ashimangira ubuhanga bwe mu mikino ihuza Polisi yo muri Afurika y’iburasirazuba no hagati (EAPCCO GAMES 2023) yabereye mu Rwanda.

    Aha ni na ho byamenyekaniye ko uwo rutahizamu wazonze Polisi y’u Rwanda ari Umunyarwanda kandi ari hafi gusoza amasezerano mu ikipe ya Rukinzo FC, maze iyi kipe y’ingabo ifata umwanzuro wo kumuzana muri bagenzi be agakomeza kuzamura impano ye.

    Uyu rutahizamu yitezweho kuba ikirungo cyiza muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu, dore ko igiye guhagararira u Rwanda mu mikino y’irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, igaserukana ishema kandi ikesa imihigo, ari na ko ikomeza no gushimangira ko ari Mpatsamakipe hano imbere mu gihugu.

    Asinyishijwe nyuma y’uko aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye na Mozambique mu kwezi gushize mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 nubwo atakinnye kubera ibyangombwa yari atarabona.

    Ndikumana Danny abaye umukinnyi wa 3 w’umunyamahanga APR FC itangaje ko yasinyishije nyuma y’umugande Taddeo Lwanga n’umurundi Nshimirimana Ismaïl Pitchou.

    Ndikumana Danny yasinyiye APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasinyishije-umukinnyi-wahamagawe-mu-mavubi-amafoto

  • Mu gahinda kenshi umukinnyi wari umaze igihe muri Manchester United yasezeye ku bafana – YEGOB #rwanda #RwOT

    David de Gea umunya- Espagne wari umuzamu wa Manchester United yasezeye muri iyi kipe nyuma y'imyaka 12 ayikinira.
    Ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi tariki 08 Nyakanga 2023, David de Gea umunyabigwi wa Manchester United yanditse ubutumwa burebure asezera abafana ba Manchester United nyuma y'uko ibiganiro byo kongera amasezerano bitagenze neza, akaba yahisemo kutazakomezanya na Manchester United.
    David de Gea yageze muri Manchester United muri 2011 agiye muri Atletico Madrid , aguzwe na Sir Alex Ferguson Ari no mubo yashimiye bamufashije

    Source : https://yegob.rw/manchester-yangize-uwo-ndiwe-izampora-ku-mutima-david-de-gea-yasezeye-ku-bafana/