'Ku mazina ye mwongereho Mukundabantu' Element yahuje urugwiro n'abana bo mu ntara biratinda(AMAFOTO)
ELEMENT ubarizwa muri 1:55am yagaragaye mu mafoto yahuje urugwiro n'abana no ku kibuye aho yari yagiye.

'Ku mazina ye mwongereho Mukundabantu' Element yahuje urugwiro n'abana bo mu ntara biratinda(AMAFOTO)
ELEMENT ubarizwa muri 1:55am yagaragaye mu mafoto yahuje urugwiro n'abana no ku kibuye aho yari yagiye.

'Kuririmba birekere ba Bruce rwose' KNC yaririmbye hafi kubura umwuka bamwibutsa ko hari ababishoboye agomba kubirekera(Amashusho)
Umushoramari KNC yongeye kugaragara mu mashusho ari kuririmba bitera benshi gutanagarira ukuntu ibintu byose agerageza ku bimenya.
Muri aya mashusho aba ari muri studio ndetse aba yitoza kugorora ijwi.
Reba video hasi..
Â
Amaze kubyara yabaye mwiza kurushaho! Mu mafoto ihere ijijo ubwiza n'imiterere bya mushiki wa Meddy.
Abantu benshi basanzwe baziko umuhanzi Meddy afite mushiki we gusa abamuzi ni mbarwa, uyu munsi twifuje ku musangiza ku batamuzi.
Ubusanzwe mushiki wa Meddy ni umubyeyi witwa Ange Daniela.

Â
Uru rutonde rwakozwe mu rwego rwo kugaragaza no gushima byihariye ibikorwa by'aba bakinnyi ba filime mu guteza imbere Inganda Ngandamuco muri Afurika n'ubukungu. Â Â
Rwasohowe kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2023 n'ikigo Ranks Africa. Kandi rwakozwe hashingiwe ku bikorwa bya buri umwe byabaye hagati ya Mutarama na Kamena 2023.
Uru rutonde ruriho abantu bakomeye muri Cinema nka Bimbo Ademoye, umukinnyi wa filime ukomeye muri Nigeria wegukanye ibihembo birimo Comedy/TV Series mu 2023; Kunle Afolayan uri mu Kanama Nkemurampaka ka Motion Picture Arts and Sciences (AMPAS).
Richard Mofe Damijo w’imyaka 62, Noxolo Dlamini wakinnye muri filime ‘Silverton’ itambuka kuri Netflix, Thembi Seete uherutse kwegukana igikombe cy’umukinnyikazi mwiza wa filime mu bihembo Africa Choice Awards.
Enhle Mbali Mlotshwa uherutse guhatanira ibihembo Screen ATX Awards abicyesha gukina muri filime ‘Four Walls’, Femi Adebayo Salami ufite filime ‘Agesinkole: King of Thieves’, hari kandi Ncuti Gatwa ugezweho muri iki gihe binyuze muri filime ‘Sex Education’ itambuka kuri Netflix n'abandi.
Bahavu washyizwe kuri uru rutonde aherutse gusoza amasomo y'ibyumweru bibiri muri Korea y'Epfo. Nyuma yo kuva muri filime City Maid, yatangiye gutegura filime ze bwite nka 'Impanga Series', 'Women Needs', 'Bad Choice' n'izindi.
Yabikoze binyuze muri kompanyi yashinze yise BahAfrica Entertainment ikora ibijyanye na Cinema. Ndetse, aherutse gufungura urubuga acururizaho filime yise 'ABA TV'.
Ncuti Gatwa uri kuri uru rutonde avuka i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Muri iki gihe abarizwa mu Bwongereza.
Mu mezi ane ashize yasohotse ku rutonde rw'urubyiruko ruvuga rikijyana muri Afurika rwa Africa Youth Awards ku bufatanye na Avance Media.
Uru rutonde ruriho abantu bakomoka mu bihugu 25 biri ku mugabane wa Afurika. Uru rutonde rushyirwaho urubyiruko rw’indashyikirwa mu kwihangira imirimo, ibyamamare mu bintu bitandukanye yaba muri sinema, umupira w’amaguru kuririmba n’ibindi; n’abazwi ku mbuga nkoranyambaga.
Uretse Ncuti Gatwa, kuri uru rutonde undi munyarwanda uriho ni Faith Keza wayoboye Irembo Ltd, ikigo nyarwanda cy'Ikoranabuhanga kinafite urubuga rutangirwaho serivisi za Leta. Hakabaho kandi Tesi Rusagara, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Kigali Innovation City.
Mu 2019 ikinyamakuru gikomeye cya Elle cyashyize Mizero Ncuti Gatwa ku rutonde rw'abanyempano 50 bari kugaragaza impinduka kurusha abandi [50 Game-changers].
Mu 2019 kandi yashyizwe n'Ikinyamakuru The New York Times ku rutonde rw'abantu 10 icyo kinyamakuru kibona bitwaye neza mu myuga itandukanye bakora.
Bahavu yashyizwe bwa mbere kuri uru rutonde nyuma y'imyaka itandatu atangiye gushora imari muri filime ze
Ncuti Gatwa uzwi muri filime ya BBC yiswe Doctor Who yashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi ba filime 100 bagaragaje impinduka







Muri iyi kongere yabereye i Karongi, hatorewemo Ubuyobozi bw’urukundo muri iyi Ntara, rwiyemeza kuba ibisubizo by’ibibazo bihari no kurinda ibidukikije. Bamwe mu rubyiruko batowe bijeje ubuyobozi ko nk’imbaraga z’igihugu nabo biteguye gutanga umusanzu wabo.
Umuyobozi w’Ishyaka rya Green Party mu Rwanda, akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr. Frank Habineza, yabwiye abanyamakuru ko yizeye ibisubizo bizava mu rubyiruko rwatowe gusa nawe asezeranya abaturage baturiye uruganda rwa CIMERWA rukorera Sima mu Karere ka Rusizi, ko ibibazo bafite abikorera ubuvugizi mpaka birangiye.
Yagize ati: “CIMERWA bafite ikibazo gikomeye cyane cy'uko abaturage baturiye uruganda bakeneye ko bakwimurwa bakava hariya ku ruganda. Impamvu ni uko ziriya ntambi ziturika zikangiriza ubuzima bwabo. Baracyafite ikibazo cy'uko abana bavuka batameze neza kubera ziriya ntambi, baracyafite ikibazo cy'imihumekere kubera ivumbi rituruka muri CIMERWA riza kubangiriza”.
Ati: “Uruganda ntibarwanze ariko basaba ko bahabwa ingurane bakava hariya hantu. Ni ikibazo cyihutirwa kireba cyane akarere ka Rusizi, turasaba ko inzego za Leta zigikurikirana vuba na bwangu, ndetse tuzanashyiraho Delegasiyo ijyeyo kureba iki kibazo kuko cyavuzweho ubushize, twari tuzi ko cyarangiye ariko abarwanashyaka batubwiye ko kikiri ikibazo gikomeye cyane”.
Abaturiye uru ruganda bemeza ko iki kibazo kimaze igihe kuko cyatangiye muri 2003 ariko hakabura igisubizo nyamara ngo abayobozi bo mu Karere ka Rusizi bahora batanga icyizere kikaba imfabusa dore ko muri 2022 habaye ibarura ry’abaturage babangamiwe n’uru ruganda bagategereza bagaheba.

Iyi kongere imaze kuba mu Ntara 4 z’igihugu dore ko bavuye mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru no mu Ntara y’Iburasirazuba, hakaba hasigaye kongere izahuza abo mu Mujyi wa Kigali n’urubyiruko rwose rugize iri shyaka rya Green Party ku rwego rw’igihugu.
Urubyiruko rwo mu Ishyaka rya Green Party mu Ntara y’Iburengerazuba ruhagarariwe na Nishyirimbere Patrick watowe akaba yungirijwe na Abayisenga Moise.


Abagize Green Party biyemeje kuba ibisubizo by’ibibazo bihari
Ibyahanuwe ko urupfu rwa Pastor Theogene ruzatuma benshi bakizwa bitangiye gusohora: Umugore n'umugabo birirwaga bigisha ubusambanyi bazwi kuri Buryohe Tv bahisemo kujya bigisha ijambo ry'Imana kubera amagambo babwiye na Pastor atarava mu mubiri
Nyuma y'urupfu rwa Pastor Theogene hasohotse ubuhanuzi bwinshi buvuga ko uru rupfu rwe rugiye guhindura benshi kandi ko bazakizwa bo ubwabo nta muntu ubashyize mo umugozi.
Ibyo ni byo byabaye kuri bamwe mu babyeyi bari barakataje mu kwigisha urubyiruko ubusambanyi binyuze kuri youtube channel yabo yitwa buryohe tv.
Aba bombi bavuga ko icyabateye gukizwa ndetse n'ibibi bigishaga bakabivunja mo ijambo ry'imana ni amagambo pastor Theogene yabibwiriye abasaba kobakizwa bakava muri biriya bikozasoni birirwamo bashishikariza abantu ubusambanyi.
Gusa hari n'abavuga ko ibi baba barabitewe n'igitutu cya bamwe bavugaga ko bazabashyikiriza RIB kubera gushikshikariza urubyiruko ubusambanyi.
Kuri ubu youtube channel ya Buryohe tv yacagaho ubusambanyi iriho ijambo ry'Imana.

'Bye, bye!' Umunyamakuru wari ukunzwe cyane mu makuru y'imikino mu Rwanda yafashe rutemikirere yerekeza hanze y'u Rwanda.
Umunyamakuru Fuad Uwihanganye yafashe rutemikirere yerekeza hanze y'u Rwanda.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Fuad yasohoye amashusho mato yeraka afite igikapu ari ku kibuga k'indege aho muri ayo mashusho yari yifashishije amagambo y'indirimbo avuga ati: 'Bye Bye!'.
Nubwo yasohoye ayo mashusho ntiyigeze atangaza aho agiye ndetse ntibiramenyekana niba yagiye mu buryo bw'akazi cyangwa bwo gutura.
VIDEWO
Â
Â
Miss Uwicyeza Pamela ukomeje kuryoherwa n'umunyenga w'urukundo we n'umugabo we The Ben, yerense abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze uko yasaga akiri muto.
Abinyujije kuri story ye ya Instagram, Pamela yashyizeho ifoto yo mu bwana bwe, ari kumwe n'abavandimwe be.


Abuguza ari no kwitamo icyo kunywa! Umuherwekazi Aliah Cool yerekanye umukino azi gukina ariko awukina yiteretse akantu ko kunywa kubera imibare myinshi usaba kugira ngo utsinde.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya sitori, Aliah Cool yasohoye amafoto ari gukina igisoro.
Aho aba ari gukinira uwo mukino aba aniteretse icyirahuri cy'inzoga zihenze kandi zigezweho mu Rwanda.
Muri ayo mafoto kandi aba ari kumwe na The Trainer wamenyekanye mu rukundo na Keza Terisky.

Yabonye itazakira inkoni z'ibitugu muri shampiyona iva ku izima ikomeza kugendera mu kigare! Ikipe yindi yo mu Rwanda yateye umugongo za kanyarwanda igiye kuzana intwaro kirimbuzi z'abakinnyi.
Police yemeje ko yakoze impinduka mu buyobozi bwayo, ndetse yanasubiye kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga.
CIP Obedi Bikorimana wari umunyamabanga wayo yasimbuwe na CIP Umutoni Claudette wahoze akora muri FERWAFA ari Komiseri ushinzwe umutekano.
Amakuru twamenye ni uko Police FC yahawe uburenganzira bwo gukinisha abanyamahanga.
Ku wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2023 nibwo ubuyobozi bukuru bwa Polisi y'u Rwanda bwahaye umugisha icyifuzo cya Police FC cyo gukinisha abanyamahanga.