Top 10 best and cheapest medical or health insurance companies [â¦]
The post Top 10 Best Medical Insurance Companies in Uganda 2023 appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/best-medical-insurance-companies-uganda/
Top 10 best and cheapest medical or health insurance companies [â¦]
The post Top 10 Best Medical Insurance Companies in Uganda 2023 appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/best-medical-insurance-companies-uganda/
Would you want to pursue the best and top-of-the-list marketable [â¦]
The post Short Medical Certificate Courses In Uganda 2023 appeared first on UGWIRE.
Source : https://ugwire.com/medical-certificate-courses-uganda/
'One more time' ni imwe mu ndirimbo nziza kuri Album Umuhanzi Kenny Sol aherutse gushyira hanze, iriho abahanzi bakomeye harimo na Harmonize wo muri Tanzania.
Mu masaha 10 gusa basohoye amashusho, abarenga ibihumbi ijana bamaze kuyireba.
Ni indirimbo ifite amagambo meza wabwira umukunzi, gusa Harmonize anavugamo ko agiye kugura inzu i Kigali kubera urukundo.
Source : https://yegob.rw/kenny-sol-na-harmonize-umuriro-uratse-ibyo-kugura-inzu-i-kigali-byo-ni-ibiki/
Umwe mu bakobwa bakiri bato kandi bashoboye mu Rwanda, ari kwishimira umunsi we w'amavuko abifashijwemo n'amagambo meza ari kubwirwa ku mbuga nkoranyambaga n'abamukunda harimo n'ibyamamare.

Yitwa Saranda. Yamenyekanye nk'umukinnyi wa 'film' mu yitwa 'The Secret', anamenyekana nk'Umusizi aho anaherutse gufatanya na Junior Rumaga mu gisigo cyitwa IGISABISHO.
Agire umunsi w'amavuko mwiza.
Source : https://yegob.rw/mu-mafoto-agaragaza-ubwiza-yaremanywe-ari-kwishimira-umunsi-we-wamavuko/
Kuri uyu wa kabiri taliki 11 Nyakanga 2023, Mu karere Gasabo mu murenge wa Gatsata, imodoka 3 zari mu igaraje bita Icyerekezo ahagana saa Tanu z'amanywa, zafashywe n'inkongi y'umuriro zirashya zirakongoka.
Abari aho iyi nkongi yabereye bavuze ko yatewe n'ibibazo by'umuriro w'amashanyarazi ndetse bashimangira ko iyo imodoka zizimya inkongi zihagera vuba zose ntizari gushya ngo zikongoke.
Iyi nkongi ikimara kuba imodoka za polisi zishinzwe kuzimya umuriro zahise zihagera zirazizimya n'izindi zitarafatwa.
Source : https://yegob.rw/kigali-imodoka-3-zafashywe-ninkongi-yumuriro-zirashya-zirakongoka/
Aruna Moussa Madjaliwa, Umurundi wakiniraga Bumamuru FC yageze i Kigali aho agiye gusinyira Rayon Sports.
Aruna Moussa Madjaliwa Ni umukinnyi ukomoka mu Burundi w'imyaka 21y'amavuko yamaze kugera i Kigali aho aje gukora ibizamini by'ubuzima muri iyo kipe. Uyu mukinnyi akiniraga ikipe ya Bumamuru FC yo mu Burundi.



Wari umukino ubanza mu cyiciro cya mbere mu nzira ibanza aho u Rwanda rwatomboye Uganda. Uganda yari yahisemo kwakirira u Rwanda mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium kubera ko iki gihugu nta Stade gifite yemewe na CAF.
Umukino watangiye ku isaha ya kumi z’umugoroba (16:00 PM) bitari bisanzwe mu Rwanda, kuko Uganda yashakaga ko umukino wayo abenegihugu bawukurikira ku masaha asanzwe y’iwabo.
Umukino ugitangira, ku munota wa 7, Uganda yabonye amahirwe akomeye aho Nyinagahirwa Shakira yacomekewe umupira agasiga ubwugarizi ariko agiye kuroba umunyezamu Mukantaganira Joselyne umupira awutereka muri koroneri. Joselyne yongeye kurokora She-Amavubi ku munota wa 23 akuramo umupira ukomeye wa Nankya Shadia.

Ikipe y’igihugu yari yambaye imyenda mishya nyuma y’imyaka ikanuÂ
Amahirwe ya mbere y'u Rwanda yabonetse ku munota wa 32, ni kufura yatewe na Uzayisenga Lydia ku ikosa ryari rikorewe Alodie, yateye umupira maze umunyezamu Ruth awushyira muri koruneri. Ku munota wa 33, koroneri yatewe na Umwaliwase yaje kubyara igitego ku mupira wazamutse Mukahirwa Providence ahita afungura amazamu.

Ku munota wa mbere w'inyongera w'igice cya mbere Shakira Nyinagahirwa yishyuriye Uganda ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.Â
Mu gice cya kabiri, ku munota wa 50 Uganda yabonye penaliti ku ikosa umunyezamu yakoreye kuri Najjemba Fauzia maze yinjizwa neza na Nassuna Hasifah, Uganda ihita iyobora umukino n’ibitego 2-1. Ku munota wa 66, Nibagwire Libelle yatsindiye u Rwanda igitego cya kabiri kuri kufura maze biba 2-2.
Amakipe yombi yari yiyemeje gukina afungura, ndetse ubona ko Uganda yari yatangiye kugira igihunga kuko ibyo yari yiteze ataribyo yabonye.
Umunyezamu w'u Rwanda, Joselyne yagize ikibazo cy'imvune ku munota wa 80, asimburwa na Uwamahoro Diane waje no gutsindwa igiyego cya 3 cyatsinzwe na Ikwaput Fazila ku munota wa 84. Usanase Zawadi yaje kwishyurira u Rwanda ku munota wa 85 maze umukino urangira ari 3-3.
Amavubi y’abagore yari amaze umwaka atandika umukino n’umwe w’irushanwa, gusa abafana batashye bemeza ko ubwitange bagaragaje bakwiye kwitabwaho mu bihe biri imbere.Â
Nyuma y'uyu mukino, biteganyijwe ko tariki ya 18 Nyakanga ari bwo hazaba umukino wo kwishyura na wo ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium aho u Rwanda rusabwa kunganya biri munsi y'ibitego 2 rugakomeza.

U Rwanda rwagaragaje guhatana bidasanzwe nyuma y’igihe badakinaÂ

Abakinnyi 11 Amavubi yabanje mu kibugaÂ

Abakinnyi 11 Uganda yabanje mu kibugaÂ


Ku mugoroba wo kuri uyu munsi nibwo ikipe ya Manchester United yakinaga umukino wa gicuti na Leeds United wabereye muri Noruveje mu rwego rwo kwitegura umwaka w'imikino wa 2023-2023.
Muri uwo mukinnyi umukinnyi Emeran Noam yafashije Manchester United kuko a yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 67. Ni ibintu byanyuze uyu mukinnyi ufite se Umubayara, kuko yanabaye umukinnyi w'Umukino ( Man of the Match).
Noam Emeran yagiye ku mbuga ze nkoranyambaga ashyiraho ubutumwa burimo gushima Imana ndetse anasimira abafana.
Emeran yagiye kuri Instagram arandika ati ' Ni ibihe byiza gutsinda igitego cya mbere muri iyi kipe ukumva uburyo aba bafana bakomeye bagushyijiye. Ndashimira buri umwe. Icyubahiro kibe icy'Imana.
Nta kipe n'imwe izabahagarara imbere: Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports igiye kujya ibanza mu kibuga bateye ubwoba.
Ikipe ya Murera imaze iminsi iri kumanura intwaro zo kuza guhangana n'ibindi bigugu muri Afurika dore ko izakina imikino ya CAF Confederation Cup aho izaba ihuriramo n'andi makipe akomeye cyane muri Afurika.
Dore 11 ba Rayon Sports igiye kuzajya ibanza mu kibuga:
1. Simon Tamale
2. Serumogo Ally
3. Bugingo Hakim
4. Mitima Isaac
5. Rwatubyaye Abdul
6. Madjaliwa Moussa
7. Joachiam Ojela
8. Kampamba
9. Charles Baale
10. Youssef Rhab
11. Jonathan Ifunga Ifasso.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi y'abagore yeretse abakinnyi ba Uganda ko burya atari buno mu mikino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Wari umukino w'ishiraniro aho abari b'u Rwanda bashakaga kwerekana ko barambiwe gutsindwa na Uganda gusa ibyo bifuzaga n'ubwo bitagezweho 100% ibyo bakoze byatumye abantu babagirira icyizere.
U Rwanda rwanganyije n'ikipe y'igihugu ya Uganda ibitego 3-3 akaba ari mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ariko n'ubwo u Rwanda rwakiniraga murugo Uganda niyo yari yakiriye uyu mukino bikaba biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba tariki 16/07/2023 kuri Kigali Pele Stadium.
Abakinnyi batsindiye amakipe yombi:
Urwanda:
1. Mukahirwa ku munota wa 33
2. Libelle ku munota wa 67
3. Zawadi ku munota wa 86.
Uganda:
1. Shakirah ku munota wa 45+2
2. Nassuna ku munota wa 54
3. Fazila ku munota wa 84.
Amafoto:


Source : https://yegob.rw/wari-umukino-ubereye-ijisho-u-rwanda-rweretse-uganda-ko-burya-atari-buno-amafoto/