Yacecekesheje abantu: Ikipe ya KCCA FC yo mu gihugu cya Uganda yaguze umukinnyi ukomoka mu gihugu kimwe n'inshuti magara ya Lionel Messi.
Binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zayo ikipe ya KCCA FC yo mu gihugu cya Uganda yaguze umukinnyi w'umunya Brazil witwa Joao Gabriel Esteves Cardoso wakiniraga ikipe ya ADC Cabofriense akaba afite imyaka 21 y'amavuko yasinye imyaka 2 muri iyi kipe.
Michael Collins Ajereh wamamaye ku izina rya Don Jazzy umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki nyafurika, akaba ndetse anafite inzu ifasha abahanzi ya 'Marvin Record Label', yagarutse ku mpamvu zamubujije gusinyisha abarimo Davido na Wizkid.
Uyu mugabo yavuze ko nubwo yabishakaga cyane atagize amahirwe yo gusinyisha Davido kuko uyu muhanzi yamamaye nta nzu n’imwe imufashije bityo ngo byari kugora Don Jazzy kumusinyisha.
Don Jazzy yavuze ko kuba Davido yaramenyekanye nta nzu ibimufashijemo byatumye abura uko amusinyisha
Yagize ati: 'Byari bigoranye kuko Davido ntacyo nari kumwereka namufasha kuko yari yaramaze kwigeza kuri byinshi ari wenyine kandi igihe nashinganga Label yanjye, Davido we yari yaramaze kuba umusitari ku buryo bitari koroha ko musinyisha'.
Don Jazzy yakomeje anagaruka kuri Wizkid agira ati: 'Sinari kumusinyisha nawe kuko yari yari amaze gusinyishwa muri Label ya Bank W ya Empire Mates Entertainment. Nawe namwifuje bitinze bitakunda ko mubona'.
Wizkid wari warasinyanye n'indi Label, byabujije Don Jazzy amahirwe yo kumusinyisha
Don Jazzy uvuga ko atagize amahirwe yo gusinyisha ibi byamamare byombi, yasoje agira ati: 'Nterwa ishema nabo naho bamaze kugeza Afro Beat. Ntekereza ko kuba ntarasinyishije nta kibazo kirimo kuko nifuzaga ko batera imbere kandi babigezeho. Nubwo atarinjye wabafashije ariko ndabyishimira'.
Magingo aya Don Jazzy ufite Marvin Record Label niwe uri gufasha abahanzi bahagaze neza muri iyi minsi barimo Ayra Starr na Rema umaze kuba umusitari mpuzamahanga kubera indirimbo ye 'Calm Down'.
Ibi birori kandi byitabiriwe n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro. Mu ijambo rye yagarutse ku bufatanye n’itorero Methodiste Libre ndetse abashimira kuba barahuguye iyi miryango anabasezeranya ko ubutaha mu gikorwa nkicyo azazana ibendera ku rusengero hakanabera umuhango wo kubasezeranya icyarimwe mu mategeko ndetse n’imbere y’Imana .Â
Asoza ijambo rye yaboneyeho gushishikariza abakristo ba Methodiste Libre kwitabira gahunda yo kwishura ubwishingane mu kwivuza Mutuelle de Santé .
Abinyujije kuri story ya Instagram ye, miss Umutesi Lea uri mu bageze kuri finali y'irushanwa rya Miss Rwanda 2021, yatomoye umugabo we amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.
Ku ifoto ya mbere yagize ati ' isabukuru nziza mugabo wange w'ibogari, nizereko Imana iraguha umugisha ndetse na buri kimwe wifuza (buri kimwe wasengeye), ndagukunda cyaneeee'.
Arongera ati ' tunywemo ku bw'umwaka wiyongereye ku myaka yawe, kandi nkushimiye ko uhora ahabaye buri uko nkukeneye, uri umugabo w'igitangaza'. (Peter Nasasira)
Umu pastor wisabiye urupfu kubera urukundo akunda umugore we akomeje kuvugisha benshi.
Umu pastor witwa Enoch Adeboye, ukorera ubutumwa bwe mu gihugu cya Nigeria akaba ari naho akomoka, ndetse akaba akuriye itorero rya Redeemed, yatangaje abantu bitewe n'uburyo yagaragaje mo urukundo akunda umugore we.
Uyu mu pastor abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, ubwo yari ari kwifuriza umugore we isabukuru y'imyaka 75, yagize ati ' uretse agakiza nahawe na batisimu nahawe, undi mugisha nahawe ni umugore wange, rero isengesho ryange ni ukuzapfira rimwe n'umugore wange kuko sinakwibona yansize'.
Uko ni ko uyu mu pastor yisabiye urupfu mu rwego rwo kugaragaza urukundo rw'ukuri akunda umugore we.
Abantu babonye ubu butumwa, bamwe babishimye abandi barabintenga bavuga ko kwaba ari ukwikunda kuko baba bateye abana babo agahinda gakabije.
Uko umu Pastor wo mu Karere ka Gicumbi yacuriwe umugambi karundura wo kumugerekaho icyaha gikomeye cyo gusambanya umuntu ku Gahato, ababikoze hamenyekanye icyo bari bagamije
Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi babiri barimo umugore n'umugabo bo mu karere ka Gicumbi bakekwaho ibyaha birimo kurega undi umubeshyera aho babeshyeye Pasiteri ko yasambanyije ku gahato umwe mu bakirisitu be bagamije kumurya amafaranga.
Mutuyimana alias Mutimukeye Vestine w'imyaka 24 na Hasingizwemungu Jean Bosco w'imyaka 36 batawe muri yombi kuwa 13 Nyakanga 2023, bakurikiranyweho ibyaha byo gukangisha gusebanya no kurega undi umubeshyera.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko uwitwa Hasingizwemungu Jean Bosco ari we wazanye igitekerezo cyo kubeshyera Pasiteri Sempundu Jean Claude w'imyaka 43 ko yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato Mutuyimana Vestine nawe ubu uvunze.
Yagize ati 'Iperereza ry'ibanze ryerekanye ko uyu Mutuyimana uzwi ku izina rya Mutimukeye Vestine, avuga ko uwo mugambi wo gusebya Pasiteri, yawugejejweho na Hasingizwemungu Jean Bosco ngo bagamije kumurya amafaranga. Ngo bari bumvikanye ko bazamuca miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda yakwanga bakabishyira mu itangazamakuru, kandi ngo bari bafite umunyamakuru baziranye, uzabibafashamo.'
Yakomeje avuga ko abafashwe ubu bafungiye Kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje.