Category: Uncategorized

  • 11 Rayon Sports ishobora kuzajya ibanzamo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rayon Sports nayo ni nk’aho yamaze kuva isoko ry’abakinnyi aho itegereje umukinnyi umwe gusa utaragera mu Rwanda ariko wamaze kuyisinira, Umunya-Sudani, Eid Mugadam Abakar Mugadam.

    Ni ikipe yaguze abakinnyi batandukanye yaba abanyamahanga ndetse n’abakinnyi b’Abanyarwanda.

    Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira, aho izatangira ikina na APR FC tariki ya 12 Kanama 2023 muri Super Cup, iyi kipe imaze gukina imikino 3 ya gicuti.

    Ni imikino yasize yeretse umutoza ukomoka muri Tunisia, Zelfani Alfani ishusho y’ikipe afite ndetse na 11 ashobora kuzajya abanzamo, ni mu gihe hari umukinnyi nka Jonathan Ifunga Ifasso bahise basezerera kubera urwego rwe nubwo bitwaje ibyangombwa.

    Muri iyi nkuru turagaruka kuri 11 iyi kipe ishobora kuzajya ibanza mu kibuga.

    Hategekimana Bonheur

    Rayon Sports ifite abanyezamu 3, umugande Simon Tamale waguzwe, Hategekimana Bonheur na Hakizimana Adolphe bari basanzwe muri iyi kipe.

    Mu mikino iyi kipe imaze gukina bisa nk’aho umutoza atashimye urwego rw’Umugande Simon Tamale, aho Hategekimana Bonheur ari we wagiriwe amahirwe ni mu gihe Adolphe Hakizimana we yari mu kizami cya leta ndetse binagoye ko yazicaza Bonheur cyane ko n’umwaka ushize w’imikino wagiye kurangira amwicaza.

    Serumogo Ali

    Ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo iyi kipe yaguze avuye muri Kiyovu Sports. We nta gushindikanya ni we uzajya ubanzamo.

    Tuyisenge Arsene

    Ni umusore umutoza Zelfani Alfani Yamen yasanze atagirirwa icyizere aho bari baraguze undi mukinnyi, Bugingo Hakim bisa n’aho umutoza atashimye urwego rwe.

    Kuba Ganijuru Elie usanzwe ubanzamo kuri uyu mwanya amaze igihe mu kizami cya leta, bizasaba imbaraga nyinshi kugira ngo yisubize umwanya we.

    Rwatubyaye Abdul

    Rwatubyaye Abdul akaba na kapiteni w’iyi kipe, azaba ari we muyobozi bw’ubwugarizi bwa Rayon.

    Mitima Isaac

    Nubwo baguze Aimable Nsabimana, ndetse hakaba hari impaka z’uzakinana na Rwatubyaye, bisa nk’aho Mitima Isaac ari we wamaze guhabwa iki cyizere ndetse umutoza yarashimye imikinire ye.

    Aruna Moussa Madjaliwa

    Ni umurundi ukina mu kibuga hagati waguzwe avuye muri Bumamuru FC, ni we uzaba uyoboye hagati ha Rayon Sports.

    Emmanuel Mvuyekure

    Uyu ni umukinnyi na we w’umurundi wakiniraga ikipe ya KMC uheruka gusinyira Rayon, byitezwe ko ari we uzaba ufatanya na Aruna Moussa Madjaliwa mu kibuga hagati.

    Youssef Rharb

    Ni umunya-Maroc Rayon Sports yasinyishije umwaka umwe, akina aca ku ruhande byitezwe ko na we nta gihindutse azaba anyura ku ruhande rw’ibumoso.

    Joackiam Ojera

    Ni umugande usanzwe muri Rayon Sports uheruka kongera amasezerano, uyu ni we uzaba unyura ku ruhande rw’iburyo.

    Eid Mugadam Abakar Mugadam

    Ni umunya-Sudani ukina anyuze ku ruhande cyangwa inyuma y’umwataka, byitezwe ko agera mu Rwanda uyu munsi.

    Eid Mugadam bivugwa ko umutoza azajya amukinisha inyuma y’umwataka cyane kuruta kumunyuza ku ruhande, umwanya azajya asimburanwaho n’Umunye-Congo, Héritier Nzinga Luvumbu.

    Charles Baale

    Ni umugande wasinyiye Rayon Sports muri iyi mpeshyi, ni we witezweho gushakira Rayon Sports ibitego.

    Uko baba bahagaze mu kibuga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-rayon-sports-ishobora-kuzajya-ibanzamo-amafoto

  • Meddy yongeye kuba umuhanzi nyarwanda rukumbi… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye kumara amezi atandatu nta ndirimbo ashyira hanze-Aheruka gusohora 'Grateful'.

    Imyaka irenga 18 ari mu muziki bituma hari abamufata nka nimero ya mbere mu bahanzi bo mu Rwanda-Ariko akomeza gushyidika na The Ben, inshuti y'igihe kirekire.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, nibwo komite itegura ibi bihembo yatangaje urutonde rurambuye rw'abahataniye ibihembo.

    Bigiye gutangwa hizihizwa imyaka 10 yabyo-Kandi hashimwa umusanzu byagize mu guteza imbere no gushyigikira abahanzi bo muri Afurika, yaba ababarizwa kuri uyu mugabane ndetse n'abandi bakorera umuziki ku migabane y'indi ariko bakomoka muri Afurika.

    Komite itegura ibi bihembo ivuga ko 'iyi sabukuru y'imyaka 10 tugiye kwizihiza' ari 'ikimenyetso cy'uruhare rw'ibihembo rwa Afrimma mu muziki'.

    Basobanura ko iyi myaka yabaye urugendo rwiza rwo guteza imbere umuziki n'abahanzi muri rusange, yaba abakizamuka, abamaze igihe, guhuriza hamwe abakunzi b'umuziki bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi n'abandi.

    Mu kwizihiza iriya sabukuru, hazarebwa ku bihe by'ingenzi byaranze itangwa ry'ibi bihembo, kandi harebwe icyakomeza gukorwa mu guteza imbere abahanzi bo muri Afurika.

    Ibi bihembo bizatangwa ku wa 17 Nzeri 2023 mu muhango ukomeye uzabera mu nyubako y'imyidagaduro ya Meyerson Symphony Center muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Meddy ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Best Male East Africa) aho ahatanye na Lij Michael wo muri Ethiopia, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Mbosso, Harmonize na Diamond bo muri Tanzania, Single Dee wo muri Sudan y’Epfo, Nyashinski wo muri Kenya na Bien-Aime wo muri Kenya.

    Icyiciro cy’umuhanzi w’umugabo wo mu Burengerazuba bwa Afurika [Best Male West Africa] gihatanyemo Adekunle Gold, Bnxn, Asake na Omah Lay bo muri Nigeria-Hari kandi King Promise na Black Sheriff bo muri Ghana, Santrinos Raphel wo muri Togo, Didi B wo muri Cote d’Ivoire na Tonton Pal wo muri Mali.

    Icyiciro cy’umuhanzikazi wo mu Burengerazuba bwa Afurika [Best Male West Africa] harimo Ammarae na Gyakie bo muri Ghana, Ayra Starr, Tiwa Savage na Tems bo muri Nigeria, Josey wo muri Cote d’ivoire, Manamba Kante wo muri Guinea na Fatoumata Diawara wo muri Mali.

    Costa Tich wo muri Afurika y’Epfo uherutse kwitaba Imana ibihangano bye bihatanye mu cyiciro cy’umugabo ukorera umuziki muri Afurika y’Amajyepfo [Best Male Southern Africa], aho ahatanye n’abarimo Dj Maphorisa, Macky2, Aka, Sjava, Han C, Dj Tarico, Musa Keys na Winky D.

    Burna Boy, Rema, Davido, Wizkid, J Hus, Aya Nakamura, Libianca na Toby Nwigwe bahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi umuziki we warenze imipaka [Crossing Boundaries with Music Award].

    Ni mu gihe Fally Ipupa, Aya Nakamura, Rema, Diamond, Asake, Burna Boy, Sooling na Davido bahataniye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka [Artist of the year].

    Mu cyiciro cya album y’umwaka harimo Timeless ya Davido, Fountain Baby ya Ammarae, 5TH Dimension ya Stonebwoy, Ugcobo ya Nomfundo Moh, Boy Alone Deluxe ya Omah Lay, Work of Art ya Asake, London Ko ya Fatoumata Diawara na Mass Country ya Aka.

    Mu 2022, Meddy nabwo yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wo mu Rwanda wahatanye muri ibi bihembo. N’ubwo nta nshuro n’imwe arabasha kugira icyo yegukanamo.

    Mu 2021, ibi bihembo byahatanyemo Butera Knowless na The Ben ariko ntawabashije kugira icyo akuramo.

    Mu 2022, Meddy yari mu cyiciro cy’abahanzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ahatanye na Eddy Kenzo, Sat B, Diamond, John Flog, Khaligraph Jones, Otile Brown na Rayvanny.

    Kanda hano urebe urutonde rurambuye rw'abahataniye ibihembo bya Afrimma Awards 2023


    Meddy yongeye kuba umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda washyizwe mu bahataniye ibihembo bya Afrimma


    Mu 2022 nabwo Meddy yari ku rutonde rw'abanyamuziki bo muri Afurika bahataniye ibihembo bya Afrimma

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GRATEFUL' YA MEDDY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132899/meddy-yongeye-kuba-umuhanzi-nyarwanda-rukumbi-uhatanye-muri-afrimma-132899.html

  • Kuburanisha Kabuga bihagaritswe igihe kitazwi,hari kwigwa ifungurwa rye #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ubujurire rwa IRMCT rwategetse ko urubanza ruregwamo Kabuga Felicien ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ruhagarikwa igihe kitazwi, kuko afite ibibazo by'uburwayi bwo kwibagirwa, rwanga ubundi buryo bwari gutuma aburanishwa.

    Urukiko rwategetse ko kuburanisha Kabuga biba bihagaze, hagasuzumwa n'icyemezo kimufunga
    Urukiko rw'Ubujurire rwa IRMCT rwategetse ko urubanza ruregwamo Kabuga Félicien ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ruhagarikwa igihe kitazwi, kuko afite ibibazo by'uburwayi bwo kwibagirwa, rwanga ubundi buryo bwari gutuma akomeza kuburanishwa.
    Ni umwanzuro wafashwe ku wa Mbere w'iki Cyumweru mu rubanza rwatangiye umwaka ushize i LaHaye mu Buholandi, ndetse mu bigaragara rukaba rutazigera rushyirwaho iherezo.
    Umwanzuro w'urukiko utegeka ko iburanisha riba rihagaritswe mu gihe kitazwi, ndetse ko hagomba gukorwa igenzura rijya mu mizi rikareba n'impamvu zituma Kabuga aguma muri Gereza ya IRMCT.

    Muri Kamena, abacamanza ba IRMCT bari bavuze ko Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana, bavuga ko hari ubundi buryo bushobora gukoreshwa ku buryo iburanisha rikomeza. Abashinjacyaha bo bari banze uwo mwanzuro, bavuga ko utaba uboneye hashingiwe ku buremere bw'ibyo ashinjwa.

    Icyo gihe urukiko rwavuze ko nubwo bimeze bitya, bishoboka cyane ko Kabuga atazanamera neza mu gihe kiri imbere, ahubwo ibintu bigenda birushaho kuba bibi.

    Byaje gutuma Inteko iburanisha uru rubanza ishyiraho itsinda ry'abaganga bagomba gukora raporo ku buzima bwe buri byumweru bibiri, hanashyirwaho impuguke eshatu zamusuzumye mu buryo bwimbitse.

    Ni isuzuma ryerekanye ko Kabuga afite intege nke mu mubiri no mu bwonko, ku buryo atagifite ubushobozi bwo gutekereza neza no kwibuka ibintu byose, gukurikirana ibivugwa no gusubiza neza, ku buryo bibangamiye imigendekere myiza y'urubanza.

    Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko hakorwa ibishoboka byose ngo urubanza rukomeze mu nyungu z'ubutabera, mu gihe abamwunganira bavugaga ko 'Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana ku buryo gukomeza urubanza byaba bibangamiye uburenganzira bwe bw'ibanze'.

    Urukiko rw'Ubujurire rwavuze ko rushingiye ku mahame ashyiraho IRMCT, kugira ngo uru rubanza rukomeze adahari, kuko adafite ubuzima buzima, ari ukumubuza uburenganzira bwe bwo kuburanishwa ahari imbonankubone nk'uko biteganywa n'amategeko. Ni aho rwahereye rwanzura ko umwanzuro w'uko urubanza rwakomeza adahagararariwe uba uhagaritswe.

    Urukiko rwavuze ko mu gufata uyu mwanzuro wo kuba rusubitse iburanisha, rwazirikanye ibiri mu nyungu rusange mu gukurikirana abantu bakekwaho ibyaha bikomeye byo guhonyora amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu ariko runita ku burenganzira bw'ibanze bw'ukekwa.

    Urukiko rwavuze ko iri hame ryo kureba impande zombi rigomba kugerwaho bijyanye n'umurongo ushyiraho amahame y'uru rwego.

    Rwanavugaze ko ruzirikana ko abakorewe ibyaha na Kabuga bamaze igihe kinini bategereje ko butangwa ubutabera, ko kuba urubanza rudashobora kurangira kubera ubuzima bwa Kabuga, ari ibintu bidashimishije.

    Gusa ruvuga ko ubutabera bushobora gutangwa mu gihe habayeho imanza ziciye mu mucyo hubahirizwa amahame y'ukekwa nk'uko ari muri sitati ya IRMCT.

    The post Kuburanisha Kabuga bihagaritswe igihe kitazwi,hari kwigwa ifungurwa rye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/08/08/kuburanisha-kabuga-bihagaritswe-igihe-kitazwihari-kwigwa-ifungurwa-rye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuburanisha-kabuga-bihagaritswe-igihe-kitazwihari-kwigwa-ifungurwa-rye

  • ‘Akazi akora muri Amerika karabimwemerera’ Umunyarwandakazi wamanitswe ku byapa binini i New York Hamenyekanye impamvu yamanitswe kuri ibi byapa bikunze kumanikwa ho ibyamamare  – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Akazi akora muri Amerika karabimwemerera' Umunyarwandakazi wamanitswe ku byapa binini i New York Hamenyekanye impamvu yamanitswe kuri ibi byapa bikunze kumanikwa ho ibyamamare

    Christine Munezero umaze kubaka izina mu kumurika imideli yagaragaye ku byapa byo mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ifoto yagiye hanze igaragaza Munezero ari kuri 'screen' zamamarizwaho muri Amerika, agaragara ari kwamamaza imyambaro yakozwe na Polo Ralph Lauren.

    Urugendo rw'uyu mukobwa ukiri muto rwatangiriye mu Kigo Nyarwanda gifasha abamurika imideli kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, 'We The Best Models'.

    Kuva icyo gihe yatangiye gukorana n'Inzu Nyarwanda zikomeye mu mideli nka Moshions, aza kugera ku ruhando mpuzamahanga aho akorana na Dior, Maison Valentino, Maison Malgiela, Chloé, Versace, Max Mara, Gucci, Courrèges, Giambattista Valli n'izindi.

    Source : https://yegob.rw/akazi-akora-muri-amerika-karabimwemerera-umunyarwandakazi-wamanitswe-ku-byapa-binini-i-new-york-hamenyekanye-impamvu-yamanitswe-kuri-ibi-byapa-bikunze-kumanikwa-ho-ibyamamare/

  • Umunyarwenya Rusine Patrick yavuze impamvu ikipe y’igihugu Amavubi itsindwa ndetse anavuga amakosa akorwa n’abantu bagiye gusezerana kubana bituma Sandra Isheja na Andy Bumuntu baseka barakumbagara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Rusine Patrick usanzwe ari umunyamakuru kuri Radiyo ya Kiss Fm, yatumye bagenzi be bakorana baseka barakumbagara bitewe n'amagambo ya babwiye.

    Rusine yavuze ko impamvu ikipe y'igihugu Amavubi itsindwa, ngo ni uko hari igihe bakina n'ibindi bihugu hakiri ku manywa kandi ngo abanyarwanda baragize bati 'Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda' rero ngo iyo bakinnye ku manywa ntabwo Imana iba ihari.

    Yakomeje avuga ko n'abantu bajya gusezerana imbere y'Imana ku isaha ya saa munani z'amanywa, icyo gihe nta Mana iba ihari.

    Ibi yabivugiye mu kiganiro cya Break Fast with the Star cyo kuri Kiss Fm, gikorwa na Sandrine Isheja Butera, Andy Bumuntu ndetse na Rusine Patrick.

    Gusa ku bantu bizera Bibiliya, bizera ko Imana ibera hose icyarimwe.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwenya-rusine-patrick-yavuze-impamvu-ikipe-yigihugu-amavubi-itsindwa-ndetse-anavuga-amakosa-akorwa-nabantu-bagiye-gusezerana-kubana-bituma-sandra-isheja-na-andy-bumuntu-baseka-barakumbagara/

  • Umunyarwanda yagize ati “Iyo wakoye ukoraho aho ushaka” Umunyamakuru Gigi Kety yasomanye n’umukunzi we umunwa ku wundi bari mu ruhame ntacyo bitayeho – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Televiziyo ya Isibo, Mahoro Ketia wamamaye nka Gigi Kety uherutse gusezerana kubana akaramata n'umukunzi we Fred Karuganda, basomanye mu bukwe bwabo ntacyo bikeka doreko bari babyemerewe.

    Gigi Ketty na Fred Karuganda, basezeranye imbere y'Imana muri iyi weekend ishije, nyuma y'iminsi mike yari ishije basezeranye mu mategeko.

    VIDEWO:

     

    Source : https://yegob.rw/umunyarwanda-yagize-ati-iyo-wakoye-ukoraho-aho-ushaka-umunyamakuru-gigi-kety-yasomanye-numukunzi-we-umunwa-ku-wundi-bari-mu-ruhame-ntacyo-bitayeho-videwo/

  • Turi abanyamugisha kuba tugufite! Mushiki wa Meddy yatomoye Meddy ku munsi w’amavuko ye ubundi arenzaho akandi kantu k’ingenzi kuri Meddy – YEGOB #rwanda #RwOT

    Turi abanyamugisha kuba tugufite! Mushiki wa Meddy yatomoye Meddy ku munsi w'amavuko ye arenzaho n'akandi kantu k'ingenzi kuri Meddy.

    Ejo hashize  taliki 7 / 8 /2023 nibwo Meddy yujuje imyaka 34 y'amavuko, kuri uwo munsi benshi bagiye bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Muri abo harimo na mushiki we Ange Daniela we warengejeho no kumusabira umugisha ku Mana.

    Yagize ati ' isabukuru nziza muvandimwe wange ukaba n'umujyanama wanjye(umuyobozi), ni umunsi mwiza cyane kandi utangaje wo kwishimira isabukuru yawe y'amavuko, turi abanyamugisha bihambaye kuba tugufite,  Imana ijye iguha umugisha igihe cyose ndetse ikuyobore kandi igukoreshe byinshi ku bw'icyubahiro cyayo, kubwo kwera kwayo, turagukunda cyane muvandimwe Meddy. '

     

    Source : https://yegob.rw/turi-abanyamugisha-kuba-tugufite-mushiki-wa-meddy-yatomoye-meddy-ku-munsi-wamavuko-ye-ubundi-arenzaho-akandi-kantu-kingenzi-kuri-meddy/

  • N’umwarabu ashimaho agataruka! Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabonye intsinzi mu gikombe cy’isi imbere ya Maroc – YEGOB #rwanda #RwOT

    N'umwarabu ashimaho agataruka! Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yabonye intsinzi mu gikombe cy'isi imbere ya Maroc.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Handball y'abatarengeje imyaka 19 yabonye intsinzi ya mbere mu gikombe cy'isi itsinze Maroc

    Kuri uyu wa mbere tariki 07/08/2023 muri Croatia, hari hakomeje imikino y'igikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 19, aho ku ruhande rw'u Rwanda bakinaga imikino yo guhatanira imyanya, aho rwahuraga na Maroc.

    Igice cya mbere cyaje kurangira Maroc iri imbere n'ibitego 17 kuri 16 by'u Rwanda.

    umukino waje kuragira u Rwanda rutsinze ibitego 33 kuri 32.

    Ku munsi w'ejo u Rwanda ruzongera gusubira mu kibuga aho ruzaba rukina n'igihugu cya Nouvelle Zelande ku i Saa Saba n'igice.

    Source : https://yegob.rw/numwarabu-ashimaho-agataruka-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-yabonye-intsinzi-mu-gikombe-cyisi-imbere-ya-maroc/