Umuhanzi Ngabo Medard Jorbet yongeye guca agahigo ko kuba umuhanzi rukumbi wo mu Rwanda ushyizwe ku rutonde rw'abahataniye ibihembo bya African Muzik Magazine Awards (FRIMMA) bigiye gutangwa ku nshuro ya 10.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Kanama 2023, nibwo komite itegura ibi bihembo yatangaje urutonde rurambuye rw'abahataniye ibihembo.
Bigiye gutangwa hizihizwa imyaka 10 yabyo-Kandi hashimwa umusanzu byagize mu guteza imbere no gushyigikira abahanzi bo muri Afurika, yaba ababarizwa kuri uyu mugabane ndetse n'abandi bakorera umuziki ku migabane y'indi ariko bakomoka muri Afurika.
Komite itegura ibi bihembo ivuga ko 'iyi sabukuru y'imyaka 10 tugiye kwizihiza' ari 'ikimenyetso cy'uruhare rw'ibihembo rwa Afrimma mu muziki'.
Dj Briane agomba kunyemera uko byagenda kose! Umusore wasariye Dj Briane yikuyemo imyenda yose yigaragura mu muhanda ubwo bamubwiraga ko Dj Briane atamwemera â” Amashusho
Ku mbuga nkoranya mbaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umusore wasariye Dj Briane ndetse akaba yageze no ku rwego rwo kujya ku muhanda agakuramo imyenda yose akikurunga hasi kubera kubwirwa ko atakwemerwa.
Mu munsi ishize byavuzwe ko umutoza Carlos Alos Ferrer yaba ari mu nzira zo gusohoka hano mu Rwanda ariko ubuyobozi bwa FERWAFA bukabihakana bwivuye inyuma ariko mu gitondo cyo kuri Uyu wa kabiri Uyu mutoza yabyutse asezera.
Biravugwa ko atandukanye n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu buryo bw'ubwumvikane ndetse amakuru yizewe ni uko hari ikipe yamaze kubona muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Ntawifuza kuba ahabi mu gihe abona aheza, ari amahitamo ya muntu buri wese yakwifuza kubaho nk'igikomerezwa, kuba atari amahitamo nibyo byatumye umuhanzi ukizamuka, Muvunyi Ben [Angel Brain], ku myaka 14 yisanze yatangiye kwikodeshereza muri Kigali.
Uyu muhanzi w'imyaka 19, yashyize hanze indirimbo yise 'Kwaka' ahamya ko ikubiyemo inkuru mpamo y'ubuzima yanyuzemo kuva avutse.
Yavutse 2004, avukira mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw'u Rwanda, ntazi isura ya nyina kubera ko yitabye Imana afite umwaka umwe gusa.
Yakuriye mu muryango udasaba umunyu, gusa ibintu byagiye bihinduka yisanga bakennye, se atagishoboye no kubatunga.
Yabwiye Ikinyamakuru ISIMBI ko muri 2018 yigiriye inama yo gufata imodoka yinjira mu Mujyi wa Kigali aje kwa mushiki wa se (Nyirasenge) kuko yizeraga ko bamufasha agakomeza no kwiga.
Ntibyamukundiye kuko nyuma y'amezi 2 gusa yasohowe n'umugabo wa Nyirasenge nk'imbwa amubwira ko igihe bari bakize ntacyo babafashije.
Yahise atangira gukora ikiyede abana n'abandi basore bikodeshereza, agakora ijoro amanywa akajya kwiga Kicukiro muri Groupe Scolaire Kicukiro, babaga Kabuga, gusa muri 2020 byaje kubananira ari bwo yahise ajya kuba ku muhanda.
Angel Brain yabaye ku muhanda imyaka 2 ari mayibobo yibera muri Kandagira Ukarabe za Zion Temple Kabuga, gusa ntiyacitse intege yakomeje kwiga aho yasabaga lift abashoferi ba Ineza Vision bakamutwara bakanamugarura.
“Ndabashimira kuba barampaye amahirwe yo gukorera muri iki gihugu cy’agatangaza, ndizera ko abayobozi bashya ba FERWAFA bashyigikiwe na Minisiteri ya Siporo bazagera kuri byinshi vuba. Twaje guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika 2023, ni cyo gihe cy’imishinga mishya kuri FERWAFA no kuri njye, ni cyo gihe cy’imishinga mishya. Ndi umufana w’Amavubi kuva uyu munsi n’iteka ryose.”
Uyu mutoza nubwo bivugwa ko yabonye akandi kazi, ahubwo andi makuru avuga ko yatanze FERWAFA na MINISPORTS batishimiye umusaruro we bari mu nzira zo gushaka uko bamusezerera.
Amaze gutoza imikino 5 yo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho yanganyije na Mozambique 1-1 na Benin 1-0, atsindwa na Senegal 1-0, Benin 3-0 na Mozambique 2-0.
Yasezerewe na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN 2023 ku giteranyo cy’igitego 1-0 (banganyije ubusa ku busa muri Tanzania aho Ethiopia yayakiririye, itsindira u Rwanda i Huye 1-0).
Umugabo Badege Eduwari wari ukurikiranyweho gutemagura umugore we, yarashwe na Polisi mu rukerera rw'uyu wa Kabiri Tariki 08 Kanama 2023 ubwo yari agiye kwerekana intwaro yakoresheje atema umugore we. Abaturage bavuga ko kuraswa k'uyu Badege byabahaye ku ruhuka kuko bahoranaga ubwoba bw'uko yabagirira nabi.
Niyonshuti Maritini, umuturage mu Mudugudu wa Ryabitana, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko umubyeyi watemwe na Badege ari Mushiki we bavukana.
Akomeza avuga ko uyu muramu we yari umugabo wananiranye, ko no gutabarwa kwa mushiki we nubwo yari habi byatewe n'akana gato kabo kavugije induru gatabariza Mama, abantu batabara bwangu, ajyanwa kwa Muganga Remera Rukoma, barananirwa, ajyanwa Butare nabwo biranga bamuzana CHUK.
Abaturage bamwe bakiriye urupfu rwa Badege nko kwiruhutsa kuko bavuga ko bahoranaga ubwoba ko nabo azabamara bitewe n'imyitwarire ye mibi yamurangaga. Bavuga kandi ko uyu Badege yari yarafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akarangiza ibihano ariko imyitwarire ye ikamunanira kubana n'abandi yasanze.
Mukantagengwa Alphonsine, umwe mu baturage wari aho inzego z'umutekano zaganirije abaturage nyuma y'iraswa rya Badege Eduwari, avuga ko mu butumwa bahawe na Polisi n'izindi nzego babasabye gukumira icyaha batangira amakuru ku gihe. Avuga kandi ko uru rupfu nta kibazo barufiteho ngo kuko uwamenye amaraso nta kindi babona akwiye.
Ati' Urupfu rwe nta kibazo turufiteho kukoâ¦, umuntu wishe undi se ubundi wowe wakwakira urupfu rwe gute? Usibye ko nawe agomba kwicwa. None se niba yari acitse kandi afite icyaha, byagenda bite? Ntabwo tubifashe nabi nta n'ikibazo tubifiteho, biduhaye isomo ko umuntu wese akwiye gutinya kumena amaraso ya mugenzi we no gukora icyaha'.
Ibed Niyobuhungiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge avuga ko uyu Badege Eduwari wishwe arashwe yavutse mu 1978, akaba yari afitanye abana batatu n'umugore we yatemye Imana Igakinga ukuboko kuko agihumeka.
Gitifu Obed, avuga ko iraswa rya Badege ryabaye ubwo yari agiye kwerekana ibikoresho( imipanga ibiri) yavugaga ko yatemesheje umugore we, hanyuma bageze hafi y'aho yamutemeye, ariruka, bamusabye guhagarara aranga, barasa mu kirere yanga guhagarara, hafatwa icyemezo cya nyuma cyo kumurasa ahita apfa.
Akomeza avuga ko uyu Badege Eduwari agitema umugore we akabona abantu batabaye yahise yiruka aracika, nyuma aza kwishyikiriza Polisi ya Muhanga ariyo yamwohereje Kamonyi-Gacurabwenge aho yakoreye icyaha.
Bamwe mu baturage muri iki gitondo ubwo bari bamaze kuganirizwa n'inzego z'ubuyobozi zirimo n'iz'umutekano hafi y'aharasiwe Badege Eduwari.Â
Mu butumwa bwahawe abaturage nguko Gitifu Obed abivuga, babasabye kwirinda ibyaha, kwirinda amakimbirane, bagakumira icyaha batangira amakuru ku gihe ku cyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano.