Category: Uncategorized

  • “Yabikoreye kwiyubahisha”: Lionel Messi yaciye agahigo kadafitwe n’undi mukinnyi mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi maze acecekesha abamugereranya na Cristiano Ronaldo – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Yabikoreye kwiyubahisha': Lionel Messi yaciye agahigo kadafitwe n'undi mukinnyi mu mateka y'umupira w'amaguru ku Isi maze acecekesha abamugereranya na Cristiano Ronaldo.

    Rutahizamu Lionel Messi ukinira ikipe ya Inter Miami akaba kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentina yaraye aciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere umaze gutwara ibikombe byinshi mu mateka y'umupira w'amaguru ku Isi.

    Ibi Messi yabigezeho nyuma yo gufasha ikipe ya Inter Miami kwegukana igikombe cya Leagues Cup dore ko yahise yuzuza ibikombe 44 amaze kwegukana kuva yatangira gukina ruhago.

    Lionel Messi ubwo yacaga aka gahigo yahise ahigika mugenzi we Dani Alves bakinanye muri FC Barcelona kubera ko uyu mugabo we yari yaratwaye ibikombe 43 none Lionel Messi yamaze kumucaho.

    Source : https://yegob.rw/yabikoreye-kwiyubahisha-lionel-messi-yaciye-agahigo-kadafitwe-nundi-mukinnyi-mu-mateka-yumupira-wamaguru-ku-isi-ku-isi-maze-acecekesha-abamugereranya-na-cristiano-ronaldo/

  • “Ese niyo jipo iyo uyireka” imyambarire ya Dj Sonia yagaragayemo mu ijoro ryahise ikomeje kuvugisha abatari bake – Amafoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ese niyo jipo iyo uyireka' imyambarire ya Dj Sonia yagaragayemo mu ijoro ryahise ikomeje kwibazwaho — Amafoto

    Ku mbuga nkoranya mbaga hakomeje gukwirakwira amafoto ya Dj Sonia yafotowe ubwo yari ari gususurutsa abitabiriye igitaramo cya Goa festival.

    Gusa benshi bakomeje kwibaza ku myenda yari yambaye nubwo bamwe bavuga ko aribyo bigezweho.

     

    ibyo abantu babivuga ho

    Source : https://yegob.rw/ese-niyo-jipo-iyo-uyireka-imyambarire-ya-dj-sonia-yagaragayemo-mu-ijoro-ryahise-ikomeje-kuvugisha-abatari-bake-amafoto/

  • Ateye nk’igisabo: Umuherwekazi Alliah Cool nyuma yo kwerekana ibyiza bimutatse yifashe yerekana ibintu bituma akundwa cyane -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ateye nk'igisabo: Umuherwekazi Alliah Cool nyuma yo kwerekana ibyiza bimutatse yifashe yerekana ibintu bituma akundwa cyane.

    Umuherwekazi Alliah Cool ubarizwa mu itsinda ry'abakobwa ba Kigali Bossi Babies yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yasangije abakunzi be amafoto meza cyane agaragaza ubwiza bwe ndetse n'imiterere ye irangaza benshi.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/ateye-nkigisabo-umuherwekazi-alliah-cool-nyuma-yo-kwerekana-ibyiza-bimutatse-yifashe-yerekana-ibintu-bituma-akundwa-cyane-amafoto/

  • Hari uwari wambaye akenda kagura ibihumbi 15… – #rwanda #RwOT

    Ijoro ryakeye muri BK Arena hasojwe iserukiramuco ry'umuryango 'Giants Of Africa' watangijwe na Masai Ujiri. Abahanzi bane batanze ibyishimo bisendereye nubwo hari abagowe n'urubyiniro bitewe n'impamvu zitandukanye. Uhereye kuri Tyla washyuhije urubyiniro ukageza kuri Tiwa Savage wapfundikiye igitaramo twakusanyije amakuru y'ibiciro by'imyambaro bari bambaye ariko bose urebye inkweto  Diamond Platnumz yari yambaye ihagaze amafaranga  y’u Rwanda  535.720 , zakwambika abahanzi babiri bari ku rubyiniro rwo ku itariki 19 Kanama 2023 muri Bk Arena.

     

    Uko umuntu aserutse niko yubahwa! Uwambaye neza agaragara neza. Izi ni imvugo zumvikanisha agaciro ko kurimba mu gihe icyamamare cyangwa se undi wese ufite aho ahuriye n'imyidagaduro iyo agiye ahantu hari abafata amafoto cyangwa se hari abantu barenze umwe barimo abamuzi n'abamubonye bwa mbere.


    Ku muhanzi, umuhanzikazi, umunyamakuru, umushyushyarugamba, uvanga imiziki bageze ku rwego  rwo gushaka abacuruzi babizobereye babahitiramo imyambaro bari buserukane.

     

    Ntabwo kwambara neza bisobanuye kwambara ibihenze. Kwambara agapira kagura ibihumbi 15 mu mafaranga y'u Rwanda wahawe miliyoni 177,750,000 (150,000$)mu mafaranga y'u Rwanda ugategerwa indege yihariye iva I Lagos iza I Kigali nabyo ni inkuru yo kubara. Ni Tiwa Savage hano uri kuvugwa.

     

    Uhereye kuri Tyla wari ufite ababyinnyi bane barimo abasore babiri n'abakobwa babiri bambaye imyenda y'imidodeshanyo isa n'iya Tyla bikajyana n'inkweto bari bambaye zifite ibara ry'umweru. Ibyo bari bambaye abamenyereye ibyo kurimba bahamya ko uyu Tyla ariwe wari wambaye neza kandi ibihenze kuko byamusabye kudodesha. Abazi ibyo kudodesha imyambaro bazi neza ko iyenda y'imikorano mu maguriro ahambaye itajya mu nsi y'ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda. Bivuze ko Tyla yari yakoresheje atari mu nsi ya miliyoni ebyiri'2' mu mafaranga y'u Rwanda we na bariya bakobwa yakoresheje mu kubyina.

     

    Uyu Tyla ameze neza mu muziki wo muri Afurika nubwo henshi muri Afurika bataramumenya ariko abakurikira umuziki ukoze muri Amapiano bamaze kumumenya.


    1.   Tyla n'ababyinnyi be bane babarirwa agaciro ka miliyoni ebyiri ku myambaro baserukanye

     

    Tyla yari yajyanishije n’ababyinnye be

    Ibi yambaye byari bihagaze miliyoni zitari munsi 2 we n’ababyinnyi be 

    2.    Bruce Melodie

     

    Bruce Melodie yari yajyanishije n’ababyinnyi be

    Uhereye ku nkweto kugeza ku mupira yari yambaye ibitarangeje 25,000 Frws

    Bruce Melodie yari yambaye neza asa neza ku rubyiniro

    Inkweto yari yambaye abasore basanzwe bazicuruza mu mujyi ahazwi nka Down Town, City n'abandi batandukanye babwiye InyaRwanda ko mu kiranguzo iriya nkweto itarengeje 50,000 Frws. Mu gihe wayigurira mu maduka ahenze nko kwa Freddy Lion, KTF, Golden Fashion n'ahandi wayishyura 120,000 Frws. Umupira yari yambaye uhagaze ibihumbi 10 ahasanzwe byakabya kuko ari icyamamare bakaba bamwishyuza 20,000 Frws. Ipantalo yari yambaye nayo ntirengeje 30,000 Frws kuko ari icyamamare ariko ahasanzwe ihagaze 10,000 Frws. Bivuze ko nijoro Bruce Melodie yari yambaye ibifite agaciro ka 200,000 Frws.

     

    3.    Davido


    Davido wa kabiri mu bahanzi bahenze muri Nigeria ibijyanye no kwambara ntabwo abyitaho nk’uko yita ku mikufi

    Abacuruza imyenda babwiye inyarwanda ko uyu mupira utarenza 10,000 Frws, ipantaro ni igitenge kiba kiri kumwe n’umwenda wo hejuru. 

     

    Davido yishyurwa miliyoni 300 Frws, hoteli y’inyenyeri 5 yararaga mu cyumba cya miliyoni 5 ku ijoro akagenda mu mudoka imwe rukumbi iri mu Rwanda, agacungirwa umutekano aho anyuze hose.

    Izi nkweto ntizirengeje 35,000 Frws ariko icyamamare ashobora no kuzigura 100,000 Frws

    Davido wishyuwe miliyoni 300 Frws agahabwa imodoka zihariye bivugwa ko imodoka yamaze iminsi itatu agendamo ariyo iri mu Rwanda yonyine. Kandi yabaga mu cyumba cyo muri Marriot cyishyurwa miliyoni 5 ku ijoro. Davido yari yambaye imyenda isanzwe. Umupira yari yambaye nturengeje 15,000 Frw. Icyakora bitewe nuko aba ari icyamamare umucuruzi ashobora kumwishyuza 100,000 Frw. Ipantalo yari yambaye ni Kitenge fashion, ni ibitenge byo muri Nigeria. Ntabwo ihenze kuko kuyidodesha iri kumwe n'ishati yayo ntibirenza  140,000 Frw. Inkweto za Davido ntizirengeje 35,000 Frw  ugiye kuzigura hariya Down Town mu mujyi aho barangurira inkweto. Imikufi ntituyigarukaho kuko agenda umukufi uhagaze  arenga miliyoni 600 Frws mu gatuza. Witegereje wasanga Davido yari yambaye imyenda ihagaze 200,000 Frws.

     

    4.     Tiwa SavageTiwa Savage yari yajyanishije umukara mu myenda idahenze ariko imubereyeUmusatsi uhagaze 300,000 Frw, umupira uhagaze 15000 Frw, Ijipo yagura 20,000 FrwUhereye ku nkweto zihagaze 50,000 Frw. Yishyurwa miliyoni 170 Frw akagenda mu ndege yihariye kandi akarara muri hoteli ifite inyenyeri 5 kugeza kuri 7.Akenda k’imbere gafata amabere’Bra’ isutiye abakobwa babimenyereye bahamirije InyaRwanda ko kagura 15,000 Frw.Kuva ku musatsi yari yambaye umukara usobanura ibara ry’abanyafurika.

    Iyi jipo ihagaze 20,000 Frw

    Tiwa Savage yari ahagaze nibura 430,000 Frw

    Tiwa Savage ni umuhanzi wa kane uhenze kumutumira muri Nigeria, nyuma ya Wizkid, Davido na Burna Boy

    Uyu mubyeyi umaze gukura dore ko afite imyaka 43 akaba afatwa nk'umwamikazi wa Afrobeat muri Afurika. Ni we muhanzi wa kane uhenze kumutumira imbere mu gihugu no hanze , yishyuza miliyoni 170 mu mafaranga y'u Rwanda akagutegeka kumutegera indege yihariye'Private Jet'. Ikipe ye ukayitaho mu byumba bya hoteli ifite inyenyeri ziri hagati y'enye na zirindwi.

    Duhereye ku musatsi yari afite uhagaze ibihumbi 300 Frw. Umupira yari yambaye ugurwa 15000 Frw ahantu hasanzwe. Ijipo yari yambaye ihagaze 20,000 Frw hano mu mujyi wa Kigali. Ariko mu iduka rihenze bamuhenze yakwishyura 30,000 Frw. Inkweto zihagaze 50,000 Frw ariko ahantu bahenda zihagaze 70,000 Frw. Bivuze ko yari ahagaze nibura 430,000 Frws. Mu gihe yishyuwe miliyoni 170 Frw hatarimo ibindi byose bimugendaho. Tiwa Savage yari yambaye akenda k'imbere'Bra' isutiye igura 15,000 Frw , gusa  kuko ari icyamamare ashobora kwishyura 15000 Frw.

    Diamond Platnumz ubwo yari mu gitaramo cyo gufungura Giants Of Africa yari yambaye inkweto 'Alexender McQueen Sneakers' zigezweho zo mu 2023. Ziri kugura $454 asaga  535 Frw. Bivuze ko inkweto ze zari kwambika Tiwa Savage uhereye ku musatsi kugeza ku nkweto. Nubwo badahenze kimwe mu kwishyurwa.Iyi nkweto yagura ibyo abahanzi bataramye ejo ku itariki 19 Kanama 2023 bari bambaye, Bruce Melodie, Tiwa Savage na DavidoInkweto ni nshya yo mu 2023, igura ibihumbi 535, yitwa Alexender McQueen Sneakers.

    REBA UKO BYARI BIMEZE

     “>

     “>

     “>

    AMAFOTO: FREDDY

    VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

    EDITING, AMAFOTO:SERGE

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133393/hari-uwari-wambaye-akenda-kagura-ibihumbi-15-frw-mu-biryogo-menya-agaciro-kimyambaro-ya-br-133393.html

  • Nyuma y’ibyishimo bagiye korosaho inkuru itari nziza; Umuhanzi Davido yatangaje amakuru atari bwakirwe neza n’abo yahaye ibyishimo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Davido waraye ataramiye abanyarwanda yatangarije umu-blogger witwa Tunde Ednut kuri Instagram ko ashaka guhagarika umuziki atarashiramo umwuka.

    Ati ' Nkunda ukuntu abantu banyishimira, si nshaka kuzabona batakinyishimira kuko ibyo bintera ubwoba.'

    Davido akaba yakomeje avuga ko mu by'ukuri ikintu cya mbere atinya ari ukuzagera ku rwego aho abafana bazaba batakimwishimira yajya ku rubyiniro bakitahira.

    Akaba yahishuye ko ashaka guhagarika umuziki ibyo bitaragerwaho kuko ngo bimutera ubwoba cyane.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yibyishimo-bagiye-korosaho-inkuru-itari-nziza-umuhanzi-davido-yatangaje-amakuru-atari-bwakirwe-neza-nabo-yahaye-ibyishimo/

  • RIP Niyitegeka Hertier: habaye impanuka y’imodoka iteye ubwoba ihitana abantu harimo n’umusore wari uyitwaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Rusizi habereye impanuka y'imodoka ihitana umukobwa uri mu kigero k'imyaka 20 ndetse n'umusore wari uyitwaye ariwe Niyitegeka Hertier.

    Imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra Scorpio niyo yari itwawe n'uyu musore ndetse yari atwayemo abantu batanu, uretse abo bitabye Imana abandi bakomeretse ndetse bajyanwa mu bitaro igitaraganya.

    Iyi modoka yarenze umuhanda kuri iki cyumweru mu masaha ya saa kumi nebyiri za mu gitondo. Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Kamuhirwa, Akagari ka Ruganda, umurenge wa Kamembe, muri Rusizi.

    Ubuyobozi bwavuze ko iyi modoka yarenze umuhanda bitewe n'umuvuduko uri hejuru yagenderagaho.

    Source : https://yegob.rw/rip-niyitegeka-hertier-habaye-impanuka-yimodoka-iteye-ubwoba-ihitana-abantu-harimo-numusore-wari-uyitwaye/

  • RIP Ntwari, umwana w’imyaka 12 yapfuye urupfu rudasobanutse na nubu bikomeje kuba ihurizo mu mitwe ya benshi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    RIP Ntwari, umwana w'imyaka 12 yapfuye urupfu rudasobanutse na nubu bikomeje kuba ihurizo mu mitwe ya benshi

    Byabereye mu mudugudu wa Gakenkeri A, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza ahagana i saa kumi n'ebyeri n'igice z'umugoroba wo ku wa Gatanu.

    Nyakwigendera yitwa Ntwari Kalinda Loîc yari mu kigero cy'imyaka 12 y'amavuko nk'uko ubuyobozi bubivuga, yasanzwe mu mugozi yapfuye.

    Amakuru avuga ko umurambo we wabonwe n'umubyeyi we, Ubuyobozi bukomeza buvuga ko umurambo we nta bikomere bigaragara ufite, bityo bikomeje kugorana niba uyu mwana yaba yiyahuye cg yishwe.

    Abaturage b'aho nyakwigendera yari atuye baravuga ko umwana w'imyaka 12 bigoranye kuba yatekereza kwiyahura, nubwo yasanzwe mu nzu amanitse mu mugozi, kandi uwo mwana yabanaga n'umubyeyi (nyina) akaba nta kibazo kizwi yari afite, umurambo we wajyanwe ku bitaro bya Nyanza

    Ntwari Kalinda

    Ivomo: UMUSEKE 

    Source : https://yegob.rw/rip-ntwari-umwana-wimyaka-12-yapfuye-urupfu-rudasobanutse-na-nubu-bikomeje-kuba-ihurizo-mu-mitwe-ya-benshi/

  • Niger: Itsinda ry'Abasirikare bahiritse ubutegetsi ryatangaje gahunda y'inzibacyuho y'imyaka itatu #rwanda #RwOT

    Umukuru w'itsinda ry'Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger, Jenerali Abdourahamane Tchiani, yatangaje gahunda y'inzibacyuho (imfatakibanza mu Kirundi) y'imyaka itatu. Ni mu ijambo ryanyuze kuri Televiziyo y'Igihugu, aho yavuze ko Niger idashaka intambara. Yatangaje kandi ko mu gihe hagira igihugu kibashozaho intambara biteguye kwirwanaho.

    Ku itariki ya 26 y'ukwezi gushize kwa Nyakanga (7) ni bwo itsinda ry'Abasirikare ryahiritse ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum, watowe muri Demokarasi mu 2021.

    Kuva ahiritswe ku butegetsi, Bazoum afungishijwe ijisho mu nyubako ya Perezida iri mu murwa mukuru Niamey.

    Gen Tchiani, atangaje iby'inzibacyuho nyuma y'uko abahuza bo mu muryango w'ibihugu byo muri Afurika y'uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) bahageze mu biganiro by'amahoro mu kugerageza kwa nyuma ko kugera ku muti unyuze mu nzira ya Diplomasi, bashaka kwirinda intambara y'abashaka gusubizaho Perezida Bazoum.

    CEDEAO, yumvikanishije ko umutwe w'ingabo zo gutabara aho rukomeye witeguye kujya muri Niger. Mu gisa nk'ukundi kudakurikiza ibyo CEDEAO isaba, Gen Tchiani yatangaje iyo gahunda y'ubutegetsi bw'inzibacyuho y'imyaka itatu muri Niger.

    Yaburiye ko igikorwa cya gisirikare cyakorwa kuri Niger kitakoroha, ati: 'Turamutse tugabweho igitero, ntabwo bizaba ari nko kwitemberera muri pariki nkuko abantu bamwe basa nkaho ari ko bibwira'.

    CEDEAO yakomeje kuburira ko izakora igikorwa cya gisirikare niba umuhate wo mu rwego rwa Diplomasi unaniwe gucyemura ikibazo cya Politiki muri Niger. Ariko CEDEAO ntiyasobanuye gahunda nyirizina yayo.

    Intumwa za CEDEAO zanahuye by'igihe gito na Perezida wahiritswe Bazoum. Itangazo rya Gen Tchiani nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, rihuriranye n'igikorwa cyo gushishikariza abantu kwinjira mu gisirikare.

    Abantu babarirwa mu magana, biganjemo abasore, biyandikishije ngo bajye mu mutwe w'abakorerabushake bo kurwana kuri Niger, mu gihe muri iki gihugu haba habaye igikorwa cya gisirikare cy'amahanga.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/08/20/niger-itsinda-ryabasirikare-bahiritse-ubutegetsi-ryatangaje-gahunda-yinzibacyuho-yimyaka-itatu/

  • (Ikigoryi)! Diamond platnumz yihanije bikomeye pasiteri wamumenyereye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Pasiteri ezekiel odero yahawe gasopo na diamond platnumz nyuma yo kuvuga ko uyu muhanzi ari uwo kwirirwa atwika amarangamutima y'abakobwa bamukunda ngo kubera nta mugore agira bizwi kandi yirirwa abyara hanz

    diamond mu gusubiza uyu mu pasiteri wo muri kenya, yavuze ko ari umuntu utubaha kandi akaba ari ikigwari bitavugwa ndetse yongera ho ko adatekereza neza (ikigoryi)

    nubwo ari uyu mu pasiteri wavuze kuri iyi myitwarire ya diamond, ariko kandi abafana nabo bakunze kuyigarukaho.

    Source : https://yegob.rw/ikigoryi-diamond-platnumz-yihanije-bikomeye-pasiteri-wamumenyereye/

  • Icyo nabonye cyo akunda abakozi kandi ni nje munyakazi uba hano! Imbamutima za Bruce Melodie nyuma yo guhura na Perezida Paul Kagame, yavuze amagambo aryoheye amatwi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yishimiye gukabya inzozi yahoranaga zo guhura na Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 19 Kanama 2023.

    Bruce Melodie yavuze ko guhura n'Umukuru w'Igihugu ari iby'agaciro kuri we n'abahanzi muri rusange kuko bigaragaza ko ibyo bakora igihugu kibibona.

    Ni ibyatangajwe n'uyu muhanzi umaze kuba rurangiranwa mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo nyuma yo guhura na Perezida Kagame.

    Bruce Melodie yari aherekejwe na Masai Ujiri watangije Giants of Africa akaba na Perezida wa Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA.

    Ni amateka yanditswe mu rugendo rw'uyu muhanzi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, ubwo yari amaze kuririmba mu gitaramo gisoza Iserukiramuco rya Giants of Africa.

    Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Bruce Melodie yagaragaje ko ari iby'agaciro kuri we no ku muziki Nyarwanda muri rusange.

    Yagize Ati 'Ni ibigaragaza ko akazi dukora kagaragara kandi n'igihugu kidushyigikiye.'

    Yakomeje agira ati 'Ndishimye birumvikana nk'undi muntu wese wahura na Perezida wa Repubulika kandi biragaragara ko ibyo dukora byibura igihugu kibibona.'

    Source : https://yegob.rw/icyo-nabonye-cyo-akunda-abako-kandi-ninje-munyakazi-uba-hano-imbamutima-za-bruce-melodie-nyuma-yo-guhura-na-perezida-paul-kagame-yavuze-amagambo-aryoheye-amatwi/